Kuva mu ntangiriro za Kanama 2023, mu bihugu byinshi bya Afurika haranzwe n’izamuka ridasanzwe ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli (lisansi na mazutu).
Mu Rwanda ho, urwego rw’igihugu ngenzuramikorere (RURA) rwazamuye lisansi gusa, ruyivana ku mafaranga (Frw) 1517 kuri litiro, ruyigeze ku 1639 (idolari 1.365). Mazutu yo yagumye kuri Frw 1492 (idolari 1.243).
Dr Nsabimana Ernest wari Minisitiri w’ibikorwaremezo icyo gihe yasobanuye ko iri zamuka ry’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli ryatewe n’uko ibihugu icukurwamo byagabanyije ingano y’iyo byohereza.
Dr Nsabimana kandi yasobanuye ko hari inzira ibikomoka kuri peteroli yaturukaga mu Burusiya zafunzwe bitewe n’ibihano ibihugu bikomeye ku Isi byafatiye iki gihugu, kubera intambara cyashoje kuri Ukraine.
Urubuga Global Petrol Prices rutangaza ibiciro bigezweho by’ibikomoka kuri peteroli n’umuriro w’amashanyarazi rugaragaza ko lisansi ihenze muri Afurika muri uku kwezi kwa Nzeri igura idolari 1.798 kuri litiro, mazutu yo ikagura amadolari 2.205.
Ibiciro mu bihugu 10 bya mbere
Uru rubuga rugaragaza ko Repubulika ya Centrafrica ari cyo gihugu gifite ibikomoka kuri peteroli bihenze cyane kuri uyu mugabane, aho litiro ya lisansi igura idolari 1.798, naho mazutu ikagura amadolari 2.205.
- Igihugu cya kabiri ni Malawi, aho litiro ya lisansi igura idolari 1.588, mazutu ikagura 1.746.
- Litiro ya lisansi muri Zimbabwe iri kugura idolari 1.610, mazutu yo iri kugura idolari 1.650.
- Lisansi muri Seychelles iri kugura idolari 1.548, mazutu ikagura 1.517.
- Litiro ya lisansi muri Senegal igura idolari 1.620, iya mazutu ikagura idolari 1.236.
- Lisansi muri Cape Verde iri kugura idolari 1.503, mazutu ikagura 1.336.
- Lisansi muri Mali iri kugura idolari 1.417, mazutu ikagura 1.414.
- Lisansi muri Maroc iri kugura idolari 1.479, mazutu ikagura 1.311.
- Lisansi mu Burundi iri kugura idolari 1.403, mazutu ikagura 1.336
- Lisansi muri Mauritius iri kugura idolari 1.529, mazutu ikagura 1.209.
Ihenda ry’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli rigira ingaruka ku bikorwa bifitiye abaturage akamaro muri rusange nk’ubwikorezi (transport), na byo bigakora ku biciro by’ibindi bicuruzwa.
Tanga igitekerezo