• english English
  • english Francais
  • english Swahili
  • Ahabanza
  • Amakuru
    Nyuma y’u Rwanda Kenya nayo igiye kubaka uruganda rutanga ingufu za Nucléaire
    Samia yasabye ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi gikemuka burundu
    Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman
    U Burusiya bwashyize Perezida wa CPI ku rutonde rw’abo ruhiga
    Umusirikare mukuru w’u Burusiya ingabo za Ukraine zigambye kwica yagaragaye mu nama
  • Ibitekerezo
    IBITEKEREZO Soma izindi
    Kuvuga icyo umuyobozi wirukanwe yazize cyangwa akacyivugira byagabanya impuha
    Minisitiri w’ingabo wa RDC ashobora kuzira ubutaka afite i Kigali
    Ese kurwanya umuco wo kudahana ni inshingano rusange?
    Bamporiki azahabwa imbabazi, abone kuba Umushumba w’abarokore
    Yaba ari amahitamo meza u Rwanda rushakiye urubyiruko imirimo mu mahanga?
  • Zicukumbuye
    ZICUKUMBUYE Soma izindi
    Rwanda: Ubwinshi bw’imanza, gufunga n’ubucucike bikomeje kubera ihurizo ubutabera
    Covid-19: �Nyunganira mwana �, inzira nshya ishora abana mu muhanda
    Kayonza: Mu ntambara y�amahugu arwana n�inzego z�ibanze, Pascal Mutumwa aratabaza Perezida Kagame
    Ibivugwa: Ingabo z�Abafaransa mu batazibagirwa Inkotanyi ahahoze ari Komini Maraba
    Gen. Godefroid Niyombare ari mu yihe mibare?
  • Politiki
    POLITIKI Soma izindi
    Abashingamategeko bo muri USA barasaba Menendez kwegura bwangu
    Perezida Ndayishimiye yavuze ku mwuka mubi uhwihwiswa mu Burundi
    Kenya: Umunyapolitiki ukomeye yibasiwe nyuma yo gusaba Perezida Kagame ko yarekera kuyobora u Rwanda
    Igisubizo cya P. Kagame ku mpamvu Gen. Muhoozi ari we wenyine washoboye kunga u Rwanda na Uganda
    Zabyaye amahari hagati ya Ukraine n’incuti yayo Pologne
  • Imikino
    POLITIKI Soma izindi
    Kiyovu Sports: Jenerali yivunnye Juvenal
    Rurageretse hagati ya Sancho n’umutoza Ten Hag wa Manchester United
    FIFA yahannye Rayon Sports
    Arsenal yahagamiwe na Tottenham mu maso ya P. Kagame
    APR FC yatakaje amanota ya mbere kuri Marines FC
Iyandikishe
Bwiza Bwiza
  • Ibitekerezo
  • ibyegeranyo
  • Zicukumbuye
  • imikino
  • politiki
  • ubuzima
Search
  • Ibitekerezo
  • ibyegeranyo
  • Zicukumbuye
  • imikino
  • politiki
  • ubuzima
Dukurikire
  • Francais
  • English
  • Kiswahili
Copyright © 2014-2023 BWIZA MEDIA Ltd.
Imbunda nto 10 za mbere ziringirwa mu kugaba ibitero ku Isi

ibyegeranyo

Imbunda nto 10 za mbere ziringirwa mu kugaba ibitero ku Isi

Yanditswe na Denis Nsengiyumva
Yanditswe kuwa 07/12/2020 12:16

Ni iyihe mbunda nziza yo kugaba igitero mu Isi? Ni iyihe mbunda igezweho yo kugaba ibitero n�impamvu? Tugiye kurebera hamwe urutonde rw�imbunda 10 wakwiringira mu kugaba ibitero hagendewe ku mikorere yazo, umusaruro wazo, kwiringirwa, abazikoresha n�ibindi.

Uru rutonde ruriho imbunda wavuga ko ari izo muri iki gihe zigikoreshwa hirya no hino nk’uko tubikesha urubuga military-today.com.

Imbunda 10 za mbere ziringirwa mu kagaba ibitero ku Isi ni izi:

1. M16 (USA)

AR-15 yateguwe n�uruganda rwa Armalite kugira ngo yuzuze ibisabwa n�igisirikare cya Amerika ku mbunda nshya yo kugabisha igitero, yemezwa n�ingabo z�Amerika nka M16 ihinduka intwaro isanzwe y�urugamba.

Iyi mbunda yakozwe mu mpera z�imyaka ya za 50, igihe Igisirikare cya Amerika kifuzaga imbunda zigezweho kandi zitaremereye. M16 rero ikozwe n�ibikoresho byinshi bitaremereye mu rwego rwo kugirango igire ibiro bike. Ikoreshejwe aluminiyumu aho kuba icyuma, fiberglass (pulasitiki) mu mwanya w�ibiti. Ifite ibintu byinshi, bitigeze bigaragara mbere. Ubwo yamurikwaga bwa mbere yiswe "Imbunda yo mu kirere".

2. AK-103 (U Burusiya)

Imbunda zo mu bwoko bwa AK-100 zavuye kuri AK-74M zikoreshwa cyane n�ingabo z�u Burusiya ndetse n�ibindi bihugu byinshi ku isi. Mu buryo bwa tekiniki izi mbunda zirasa n�icyamamare AK-47, ariko hongerewe ikoranabuhanga mu kuzikora kandi zikozwe mu bikoresho bishya.

Imwe muri zo ni AK-103. Ifite amasasu ya mm 7,62x39. Ni amasasu y�umwimerere akoreshwa n�inyabigwi AK-47. Aya masasu afite ubushobozi bwo kurushaho gucengera ikintu arashweho ugereranyije na AK-74M, ikoresha amasasu ya mm 5.45x39 (5.45x39 mm ammo).

3. Heckler & Koch G36 (U Budage)

Imbunda yo kugaba ibitero ya G36 yakozwe na Heckler & Koch kugirango isimbure imbunda za G3 z�igisirikare cy�u Budage (Bundeswehr). Kuva mu 1995, G36 n�imbunda isanzwe ikoreshwa n�abasirikare b�u Budage. Iyi mbunda yakunzwe cyane n�ibihugu by�amahanga kuko zoherejwe mu bihugu bisaga 40 ku Isi.

Imbunda ya G36 ifite icyumba cy�amasasu asanzwe ya mm 5.56x45. N�intwaro isanzwe ikoreshwa, intwaro y�umuriro yatoranijwe. Ijya gutera kimwe n�ubwoko bwayibanjirije bwa G3, ariko imbere ijya gukora kimwe n�imbunda z�Abanyamerika zo mu bwoko bwa AR-18.

4. Heckler & Koch G3 (U Budage)

Imbunda ya G3 na yo yakozwe na Heckler & Koch mu mpera za 1950. Yemejwe n�Igisirikare cy�u Budage (Bundeswehr) mu 1959 ikoreshwa kugeza mu myaka ya za 90 rwagati, ubwo yasimburwaga n’imbunda ya G36. Imbunda zimwe za G3 ziracyakoreshwa n�abashinzwe kurinda imipaka y�u Budage n�abapolisi. Iyi ntwaro yoherejwe hanze. Hari igihe izi mbunda zakoreshwaga n�ibihugu 75 nk�imbunda isanzwe yo gukoresha ku rugamba. Iracyakoreshwa mu bihugu birenga 60.

Nubwo G3 ishaje, byagaragaye ko ari intwaro nyayo, ikomeye, yizewe, kandi byoroshye kubungabunga. Iyi mbunda nayo ikaba izwi cyane kku rwego rwa za AK-47 na M16.

5. Steyr AUG (Autrichia)

Steyr AUG ni imbunda yakorewe muri Autrichia. Yemejwe n�igisirikare cy�iki gihugu mu 1977. Ubwo yagaragaraga bwa mbere yafatwaga nk�impinduramatwara muri byinshi. Ako kanya nyuma yo kuyimurika, AUG yahise yamamara.

Iyi mbunda ikoresha amasasu ya mm 5.56x45. Ni intwaro y�umuriro ikoreshwa, ifite imiterere idasanzwe. Na none iyi mbunda yo kugaba ibitero ishobora gukoreshwa inshingano zitandukanye uhinduye gusa umunwa wayo.

6. Galil (Israel)

Imbunda ya Galil yakozwe mu mpera za 1960. Yiswe iri zina bivuye kuwakoze igishushanyo cyayo, Yisrael Galil. Iyi ntwaro ishingiye ku mbunda ndende yo muri Finland, M62, nayo yiganye AK-47. Nyamara Galil ikoresha amasasu atandukanye n�ubundi budasa. Yemejwe n�Igisirikare cya Israel (IDF) mu 1972 kandi yari intwaro isanzwe y�ingabo zirwanira ku butaka kugeza mu ntangiriro ya za 90. Galil iracyakoreshwa muri Israel, nubwo yasimbuwe n�ubwoko bushya, nka TAR-21 na X95. Iyi mbunda imaze koherezwa mu bihugu byinshi ku Isi kandi iracyakoreshwa mu bihugu bisaga 30.

7. Tavor TAR-21 (Israel)

Imbunda ya Tavor TAR-21 yakozwe n�inganda za gisirikare za Israel (IMI) mu ntangiriro ya za 90. Iyi ntwaro iroroshye, irakomeye kandi irahindagurika. Yemejwe na Israel mu 2006 ihinduka imbunda isanzwe y’abasirikare. Iyi mbunda yo kugaba ibitero yoherezwa mu bihugu birenga 20.

Iyi mbunda nayo ishobora guhita ihuzwa n�inshingano zinyuranye binyuze mu guhindura gusa umunwa. Byagaragaye ko TAR-21 na yo ari iyo kwizerwa.

8. SIG SG 550 (U Busuwisi)

SIG SG 550 yakozwe kuva 1986. Yemejwe n�Igisirikare cy�u Busuwisi mu 1990 nk�imbunda isanzwe ya gisirikare. Yoherejwe mu bihugu birenga 20. Ubusanzwe ikoreshwa n�abasirikare b�intore na special forces. Hakozwe imbunda zirenga 600 000 z�ubu bwoko.

Ntabwo bisa nkaho bigaragara, ariko sisitemu y�imikorere yayo ishingiye kuri AK-47. Ni imwe mu mbunda nziza zikoresha amasasu ya mm 5.56 mm zakozwe.

9. Heckler & Koch HK416 (U Budage)

Imbunda ya HK416 yakozwe n�isosiyete ya Heckler & Koch mu myaka ya za 90 kugira yuzuze ibyasabwaga n�Ingabo za Amerika zo mu mutwe wa Delta Force. Ni ubwoko bwa M4 bwavuguruwe bushyirwa ku rundi rwego kuri ubu bukoreshwa n�ingabo nyinshi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kugeza ubu HK416 ikoreshwa n�ibihugu birenga 20, cyane cyane n�ingabo zidasanzwe (Special Forces) n�inzego zishinzwe kubahiriza amategeko.

10. FN SCAR (U Bubiligi)

Imbunda ya FN SCAR yakozwe n�uruganda rwo mu Bubiligi ku busabe bw�ubuyobozi bw�ibikorwa bidasanzwe by�Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US SOCOM). Ingabo zidasanzwe z�Amerika zifuzaga imbunda nshya zo kurwanisha muri kalibure (calibers) zitandukanye. FN SCAR yemejwe na US SOCOM. Kuzohereza byatangiye mu 2009. Kugeza ubu zikoreshwa n�ibihugu 20 ku Isi. Akenshi iyi ntwaro uyisangana ingabo zidasanzwe n�inzego zubahiriza amategeko. Igihugu cya Kenya nicyo cyonyine gitunze izi mbunda muri Afurika.

Izindi Nkuru Bijyanye


Ibigwi by'abajenerali 12 bashyizwe mu kiruhuko
Ibigwi by’abajenerali 12 bashyizwe mu kiruhuko
Abantu 10 ba mbere bagize uruhare mu guhindura amateka y�Isi mu kinyejana cya 20
Ibihugu bya Sudani n'u Burundi imbere ku rutonde rw'ibimaze kubamo coup d'etat nyinshi
Ibihugu bya Sudani n’u Burundi imbere ku rutonde rw’ibimaze kubamo coup d’etat nyinshi

Izindi wasoma

Ibigwi by’abajenerali 12 bashyizwe mu kiruhuko

Ibihugu bya Sudani n’u Burundi imbere ku rutonde rw’ibimaze kubamo coup d’etat nyinshi

Imitwe ya Special Forces 15 ya mbere iteye ubwoba ku Isi mu 2023

Urutonde rwa Coup d’etat ziheruka gukorwa muri Afurika y’iburengerazuba no hagati

Ibihugu 50 bya mbere binini kurusha ibindi ku Isi n’ubuso bwabyo

Denis Nsengiyumva
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

1 Ibitekerezo

Muheto Paul Kuwa 10/12/20

FN-scar na Tavor/Tar21 Hano murwanda zirakoreshwa na Republican Guard (Abajepe) nabonye na CTU bafite G36 na M4.

Subiza ⇾

Tanga igitekerezo

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa

DUKURIKIRE

Wadusanga kuri izi nkoranya mbaga
Facebook Like
Twitter Follow
Youtube Subscribe

Weekly Newsletter

Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email

I have read and agree to the terms & conditions

Amakuru Agezweho

Kiyovu Sports: Jenerali yivunnye Juvenal
Kiyovu Sports: Jenerali yivunnye Juvenal

Nyuma y'u Rwanda Kenya nayo igiye kubaka uruganda rutanga ingufu za Nucléaire
Nyuma y’u Rwanda Kenya nayo igiye kubaka uruganda rutanga ingufu za Nucléaire

Samia yasabye ko ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi gikemuka burundu
Samia yasabye ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi gikemuka burundu

Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman
Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman

Rurageretse hagati ya Sancho n'umutoza Ten Hag wa Manchester United
Rurageretse hagati ya Sancho n’umutoza Ten Hag wa Manchester United

- DUTERE INKUNGA -

Mashya

Kiyovu Sports: Jenerali yivunnye Juvenal
27/09/23 06:31
Kiyovu Sports: Jenerali yivunnye Juvenal
Nyuma y'u Rwanda Kenya nayo igiye kubaka uruganda rutanga ingufu za Nucléaire
27/09/23 06:30
Nyuma y’u Rwanda Kenya nayo igiye kubaka uruganda rutanga ingufu za Nucléaire
Samia yasabye ko ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi gikemuka burundu
27/09/23 06:00
Samia yasabye ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi gikemuka burundu
Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman
27/09/23 06:00
Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman
imikino

Rurageretse hagati ya Sancho n’umutoza Ten Hag wa Manchester United

Jadon Sancho yirukanwe mu bigo byose by’ikipe ya mbere muri Manchester United, harimo (...)

Yanditswe na Ndacyayisenga Fred
ubutabera

Kazungu Denis yoherejwe mu igororero

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rumaze gutegeka ko Kazungu Denis ukurikiranweho ibyaha bigera (...)

Yanditswe na TUYIZERE JD
Amakuru

U Burusiya bwashyize Perezida wa CPI ku rutonde rw’abo ruhiga

U Burusiya bwashyize Piotr Hofmanski ukuriye Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) ku rutonde (...)

Yanditswe na BABOU Bénjamin
Amakuru

Umusirikare mukuru w’u Burusiya ingabo za Ukraine zigambye kwica yagaragaye mu nama

Umuyobozi w’ingabo zirwanira mu mazi z’u Burusiya zikorera ku Nyanja y’Umukara akaba n’umwe mu (...)

Yanditswe na Denis Nsengiyumva

Bwiza Media is a leading online media company based in Rwanda that provides information and analysis on societal achievements and needs.


Service Dutanga

  • Itangazamakuru
  • Kwamamaza -Advert
  • Dufata amashusho -Video
  • Dutunganya Amashusho
  • Dukora websites
  • Amatangazo / Cyamunara

Ibyiciro Bikunzwe

  • politiki
  • imyidagaduro
  • imikino
  • ubuzima
  • utuntu-nutundi

© Bwiza Media. All Rights Reserved.