Eliya yayobowe n’Imana kugeza ageze aho yahuriye nayo. Elisha ntiyari azi aho ari ho yewe birashoboka ko na Eliya yari atahazi, ariko yakurikiye Imana akoresha ibitangaza mu mazi ya Yorudani kugira ngo yambuke adatose mbere yo guhura n’Imana.
Tugeze mu bihe bya nyuma by’ukugaruka kwa Yesu. Satani agerageza gufata gutwara ibitekerezo kugira ngo akujyane kure y’Imana; ariko Elisha yanze kureka Eliya, ukwiriye kwanga kureka Imana. Imiziki y’isi, ubuvanganzo, filimi, siporo cyangwa ikindi cyose cyakurangaza, warutisha Imana. Ikintu cyatuma uha Imana umwanya wo kugutegura guhangana n’ibyo ugiye guhura nabyo muri iyi saha.
Si uko ibi bintu ari icyaha; Ikibazo ni ukwibaza ni ibiki bitwara umwanya wawe munini, ni iki kikujyana kure y’ijambo ry’Imana, ukajya kure y’ubusabane ugirana n’Imana.
Ukwiriye kuvugana nayo, gushyira ibitekerezo kuri yo, kubana nayo ukaba imbere y’Intebe yayo y’Ubuntu, ubane na Yesu.
Yesu agereranya ibihe turimo n’ibya Nowa. Turi hanze, ahari umwijima, dutegereje ko urugi rufungwa n’Umwuka Wera. Iminsi irindwi yacu ya nyuma yo kubabarirwa irihuta. Umwuka Wera yarafunze ndetse afunga ubwato bwa Nowa ndetse nta n’uwahafungura.
Mbere y’uko Umwuka Wera agenda ku kukugaruka kwa Yesu, azongera ahafunge.Televiziyo ni ikintu cyiza iyo gikoreshejwe neza; iyo bitabaye gutyo, ibintu byinshi bibi bitugeraho ariyo binyuzemo. Bizaba nabi.Byamaze kubaho hamwe na hamwe ko ibikorwa by’ibitsina byerekanwa ku mateleviziyo; bizakomeza kwiyongera. Ukwiye kureba no kwirinda guta umwanya wawe kugirango hatagira ikikujyana kure y’Imana.
mukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana iguhe umugisha!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)
Tanga igitekerezo