Abanyamuryango ba koperative Gisuma Coffee y’abahinzi ba kawa ikorera mu murenge wa Giheke, akarere ka Rusizi, babaye nk’abakubiswe n’inkuba ubwo bitabiraga inama y’inteko rusange yabo, biteguye kugabana inyungu, bakabwirwa ahubwo ko bahombye arenga 4.800.000, ko igihombo kizanakomeza kwiyongera, barikubita bataha inama itarangiye.
Bavuga ko ibibabayeho byanababayeho umwaka ushize na bwo babwirwa ko bahombye, bibaza icyo gihombo aho gituruka bakahabura, kuko batabwirwa ko hari kawa yahombeye mu murima kubera ibiza cyangwa ibindi bibazo.
Ubwo Perezida Kagame aheruka mu karere ka Nyamasheke, ku wa 27 Kanama 2022, umuyobozi w’iyi koperative, Nshimiyumukiza Philémon, yamugejejeho ikibazo cy’umushoramari witwa Habiyambere Guillaume, wari warabambuye Frw 45.374.460, baranamureze mu nkiko bakamutsinda ntabishyure, nyuma yo kukigeza ku mukuru w’igihugu uwo mushoramari agahita ayabishyura yose, bakibaza aho n’ay o agiye ngo babwirwe ko bahombye.
Bavuga ko icyabababaje kurushaho ari uko, ubwo umwaka ushize na bwo bazaga bizeye kugabana ubwasisi nk’uko byagendaga mu myaka yashize, babwiwe ko batungutse,ahubwo bahombye arenga 3.800.000, ko icyakora hafashwe ingamba zituma uyu mwaka bunguka, basabwa kuzana kawa muri koperative ku bwinshi bayigurisha make cyane, izindi nganda zitanga menshi, bizeye ko bazungukira mu bwasisi, none na bwo babwiwe ko bahombye.
Kanakuze Pétronille w’imyaka 70, wari waje yizeye kuyacyura ati: “Ikitubabaje cyane gitumye bamwe bikubita bakisohokera ni uko umwaka ushize batubwiye kuzana kawa ku bwinshi, ikilo bakiduhera 410,ahandi ari 650 na 700. Turihangana turazizana duhomba ngo tuzungukira ku bwasisi, none dore ibyo badukoze.’’
Avuga ko bijya gupfa babonye ibimenyetso byabyo, kuko bari basanzwe babishyurira mituweli, umwaka ushize bavuga ko utazazana ibilo 300 atazayishyurirwa, bituma imiryango y’abanyamuryango hafi 80 itishyurirwa, bakanavuga ko bongeye gushengurwa no kubona umwaka ushize baragurishije kawa iwabo ku mafaranga 600 ku kilo,ahandi bagurisha 900 kugera ku 1100, ngo baraziba icyuho batazi, n’ubundi bakaba bakomeje kubwirwa ibahombo.
Karekezi Jean wari waje yizeye gutahana arenga 600.000, ati’’ Ndababaye cyane bitavugwa. Nsanzwe mbona ubwasisi bw’arenga 600.000 n’ubundi numvaga nyacyura. Ariko twumiwe batubwiye ko nta kintu ducyura, ngo twarahombye kandi Umukuru w’Igihugu aherutse kutwishyuriza arenga 45.000.000. Ayo yose yagiye he ko n’umwaka ushize byagenze bitya? Tuzaguma muri uru?’’
Basanga inzego zibakuriye zidakwiye gukomeza kurebera iki kibazo, bakavuga ko bahombywa n’abayobozi babo bamarira umutungo wabo mu kwinezeza mu bitari ngombwa bibadindiza, bagasaba ko habaho ubugenzuzi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, RCA, ababamungiye umutungo babahoza mu bihombo bagakurikiranwa, bakavanwa mu micungire y’umutungo wabo, n’uruganda byaba ngombwa rukagurishwa cyangwa rugakodeshwa, aho guhora baza babwirwa ibihombo gusa, nta kigaragara rubamariye.
Hategekimana Joséph, ati: “Ntanga arenga 500.000 nkorera kawa buri mwaka. Hano nyigurisha mpomba nanze kuzijyana aho nunguka ngo ntegereje ubwasisi kuko nanjye nabonaga arenga 600.000. Kuva muri 2009 dushinga iyi koperative kugeza muri 2020 aba batarajyaho amafaranga twayabonaga neza nta kibazo. None birapfira he ko twabashyizeho batubwira ko bize, bazaducungira umutungo neza?’’
Yunzemo, ati: “Akarere nigatabare vuba, kaduhamagarire RCA ize irebe ibi bintu kuko birakabije. Tunifuza ko uru ruganda rwakodeshwa avuyemo tukajya tuyagabana,cyangwa rukagurishwa kuko ntitwakomeza kwihanganira ibi bintu, amaherezo n’igipfunsi cyazavugira hano kubera uburakari badutera.’’
Umuyobozi wayo, Nshimiyumukiza Philemon, yemera ibyo bihombo, akanavuga ko nubwo ibyo kuvuga ku nyungu n’igihombo itegeko ry’amakoperative rivuga ko biba mu nteko rusange y’ukwezi kwa 3, guhomba ko bahombye, ndetse iyo nama y’nteko rusange y’ukwa 3 umwaka utaha izajya kugera igihombo cyariyongereye kuko bakomeje gusohora amafaranga nta yinjira kuko nta kawa bafite bagurisha.
Avuga ko ibihombo bagira bituruka ku mpamvu nyinshi, zirimo imicururize y’akajagari, kuko bo bagurisha ku isoko ryo mu Rwanda gusa, mu gihe izindi nganda zigurisha ku ryo hanze, bagahabwa igiciro kiri hasi cyane, ayo babonye ntahure n’ayo basohora, bagakoresha menshi cyane bahawe make.
Ati: “Turasaba NAEB, RCA n’izindi nzego bireba kongera kudufasha nk’uko byahoze tukabona isoko ryo hanze,natwe tukagurisha mu madolari, kuko abashoramari batugurira hano mu gihugu imbere batwunamaho cyane bakaduhombya bikabije. Twe tugurisha kawa y’amaganda,ntitugurisha itonoye isanzwe igurishwa hanze.’’
Arakomeza ati: “Icyo gihe rero iyo uhanganye n’ugurisha hanze mu bihugu byateye imbere,mu madolari, akuzamukana igiciro ugahomba. Ni cyo kibazo twagize. Nta no kwirirwa tubabeshya rwose, tuzagaruka mu nteko rusange mu kwa 3 igihombo cyariyongereye, ubwo bwasisi ntibirirwe babutegereza.’’
Ikindi avuga kibahombya, ngo ni abanyamuryango bamwe bajyana kawa ahandi bagurisha ayisumbuyeho, iyo babonye ikaba nke, bakaba baranagize ikibazo cyo kwibwa kawa na byo byongereye igihombo, akavuga ko ubushize bari bijeje koko abanyamuryango ko bazunguka, banafata ingamba zo kugabanya abakozi, ko nubwo ntacyo byatanze bakomeje gufata izind.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi, na we avuga ko yatunguwe no kumva ibyo bihombo.
Ati: “Jyewe rwose nari nzi ko nyuma ya ziriya miliyoni Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabahesheje, n’andi bagiye guhabwa n’abandi babarimo amadeni nta kindi kibazo bafite. Ubwo bigeze aho tugiye kubikurikirana, duhamagare RCA ikore ubugenzunzi tumenye uko bimeze, hanafatwe ingamba zikumira ingaruka zabyo.’’
Iyi koperative ifite abanyamuryango 185, bibumbiye hamwe biringiye iterambere, umuyobozi wayo Nshimiyumukiza Philémon akababwira kurushaho kuyikunda, bagakomeza kuzana umusaruro ku bwinshi badacika intege, ibyo gutekereza gukodesha cyangwa kugurisha uruganda bakabireka, bagakomeza kwihangana.
1 Ibitekerezo
Tuzigiramwijuru Kuwa 05/10/23
Ubwo mwatakiye umubyeyi abumve. Uwagira ngo natwe abo muri cooperative Rutegroc ihinga icyayi Rutsiro batwumve! Turimo umwenda wa BRD tutazi icyo wakoze ugereranije n’ubuso dufite n’izo miliyari tubarwaho. Natwe muratwumve babyeyi naho bitari ibyo n’ubuvivi buzaba bucyishyura ntibuzanarangiza kuko n’inyugu gusa ntitwayigezaho ku kwezi.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo