Kurarikira ubukire bwihuse kandi mu bushobozi buke bisunika ufite iryo rari gukora icyo ari cyo cyose cyatuma abona ubukire uko abyifuza atiriwe atekereza ku ngaruka zabyo.
Irari ry’ubukire busumba ubushobozi rigira ingaruka zikomeye kuri nyir’umushinga zishobora gutuma usenyuka burundu.
- Kunyereza imisoro
Mu gihe ufite umushinga ashaka inyungu isumbye iyo agenewe ntakabuza yiba amafaranga y’imisoro agamije kuyakoresha ku nyungu ze bwite.
Mu gihe ufite business ukiha ingeso yo kunyereza imisoro birashoboka ko byaguhira igihe gito ariko iyo ufashwe business irasenyuka.
Usibye kwishyuzwa ayo wanyereje, utanga ibihano n’inyungu bityo business ikarangirira mu kwishyura ibyo wanyereje bitewe no kurarikira ibitari ibyawe.
- Kwagurira umushinga mu bikorwa bitemewe
Business zitemewe n’amategeko ziba zitanga inyungu y’umurengera k’uzikora mu buryo bw’ubwiru,bitewe n’inyungu ifatika iboneka muri ibyo bikorwa, hashyirwaho inzego zikomeye zo kubirwanya.
Mu gihe ufite irari ry’ubukire ntuzatinya gushora imari mu bucuruzi bw’abantu, ibiyobyabwe, forode n’ibindi byangwa urunuka na leta, wirengagije ingaruka bishobora kuzana.
- Kudahemba abakozi
Mu gihe utangije umushinga ugomba gutegura ibizawugendaho byose utirengagije n’igihembo cy’abazagufasha.
Kenshi umuntu urarikiye ubukire yirengagiza inyungu z’abandi bituma kenshi n’iyo yaba afite amafaranga, asaba abo agomba kuyaha kwihangana kugera igihe kitazwi.
Kudahemba abakozi bigira ingaruka ku musaruro batanga kuko morale iragabanuka bikaba bibi cyane iyo hajemo ikintu cy’uburyarya bakakivumbura kuko bisubiza inyuma business.
- Kwigwizaho inguzanyo
Kenshi umuntu ushaka ubukire cyane yaka inguzanyo mu bigo bitandukanye yizeye kuyishora mu mishinga yunguka,kenshi na kenshi hari igihe ashora imari mu bikorwa atateguye neza bikaba byahomba bitewe no gukunda amafaranga avuye mu nzira ngufi.
Gushaka ubukire binyuze mu nzira ngufi bishobora gutera igihombo giturutse ku gushora imari mu bikorwa bidateguye neza.
Ibi bishobora kuba imvano yo kunanirwa kwishyurira ku gihe inguzanyo wafashe bigatera guteza cyamunara ingwate zose watanze bityo ugasubira ku isuka.
- Gukora ibintu uhubutse
Kenshi na kenshi uwabaye imbata yo gushaka ubukire busumba ubushobozi bwe, akora ibintu ahubutse kandi ntiyite ku ngaruka zabyo mu gihe akeka ko byabyara amafaranga.
Gushaka ubukire bwihuse batiza umurindi ibikorwa bya banki ramberi bizeye kubonamo inyungu y’umurengera kandi binyuranyije n’amategeko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@bwiza@com
Tanga igitekerezo