Tshisekedi i Dar es Salaam gushaka uko yakwiyegereza Kabila, n’umusada wo kurinda Kalemie

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ashobora kwerekeza i Dar es Salaam muri Tanzania, nyuma y’uruzinduko aheruka kugirira i Brazzaville muri Repubulika ya Congo. Amakuru avuga ko urwo ruzinduko rushobora kuba rugamije ibintu bibiri by’ingenzi, birimo “gushaka inzira nshya yo kwegera uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila, ndetse no gusaba ubufasha […]

Shema Ngoga Fabrice wa FERWAFA arafunzwe

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko uyu mugabo akurikiranweho icyaha cyo “gutanga sheki itazigamiye”. Yunzemo ko Shema afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje. RIB ntiyasobanuye uko icyaha […]

Abarimo FARDC, FDLR na FDNB bagabye ‘ibitero karahabutaka’ muri Kalehe

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2026, washinje ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugaba ibitero bikomeye mu duce dutandukanye twa Teritwari ya Kalehe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. AFC/M23 yavuze ko ibyo bitero byatangijwe ahagana saa 05:00 za mu gitondo, bigabwa hifashishijwe […]

Gen. Katumba yasezeye muri UPDF yari amazemo imyaka 47, avuga imyato Museveni

Gen. Edward Katumba Wamala uri mu basirikare bakomeye Uganda yagize, yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka 47 yari amaze mu gisirikare. Gen. Katumba abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yatangaje ko ku wa 31 Nyakanga 2026 yari amaze imyaka 47 akorera Uganda nk’umusirikare. Yavuze ko gutanga ubuhamya ku rugendo rwe rw’imyaka 47 mu gisirikare bidashobora […]

Trump yavanywe muri Türkiye rwihishwa kubera gutinya Iran

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavanywe muri Türkiye mu buryo bw’ibanga, nyuma y’uko inzego z’umutekano za Amerika zibonye amakuru y’uko Iran yashoboraga kumwivugana. Trump yari yagiye i Ankara muri Türkiye muri Nyakanga 2026, mu nama ya NATO. Urwo rugendo rwari rudasanzwe kuko ari rwo rwa mbere yakoreshejemo indege nshya ya Boeing […]

Kinshasa na AFC/M23 mu ntambara y’uburezi, nyuma y’abayobozi bashya b’amashuri y’i Goma na Bukavu bashyizweho

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yateye utwatsi abayobozi bashya b’ibigo by’amashuri makuru na za kaminuza biri mu mijyi ya Goma na Bukavu bashyizweho n’ubuyobozi bwa AFC/M23, ivuga ko ibyo byemezo nta gaciro bifite mu mategeko. Minisiteri y’Amashuri Makuru, Kaminuza, Ubushakashatsi n’Ubuhanga ya RDC (ESU-RSI), ku wa Mbere tariki ya 10 Kanama 2026 yatangaje […]

Abasirikare bashya 566 batojwe na RDF binjiye muri FACA

Abasirikare bashya 566 binjiye ku mugaragaro mu Ngabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA), nyuma yo kurangiza neza amahugurwa y’ibanze ya gisirikare yari amaze amezi atandatu. Hari kandi abandi 104, barimo ba Suzofisiye bakuru, barangije amezi ane y’amahugurwa ajyanye n’akazi kabo. Ni mahugurwa yose yatanzwe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ku bufatanye na FACA. Umuhango wo […]

Burundi: UPRONA yatanze umukandida uzahangana na Ndayishimiye mu matora

Ishyaka UPRONA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, ryatanze Abel Gashatsi nk’umukandida uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu 2027. Gashatsi yemejwe n’abagize Kongere y’Igihugu ya UPRONA yabereye i Bujumbura ku wa 8 Kanama 2026. Ni umwe mu banyapolitiki bamaze igihe muri uyu mutwe wa politiki, ndetse akaba yarabaye Visi Perezida wa Kabiri w’Inteko […]

RDC mu biganiro n’igihugu izoherezamo abarwanyi ba FDLR batinya gutaha mu Rwanda 

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko abayobozi ba politiki n’abagisirikare b’umutwe wa FDLR bemeye gahunda yo kwamburwa intwaro, gusenywa no gusubiza abarwanyi mu buzima busanzwe, mu gihe inari mu biganiro n’igihugu kizoherezwamo abatazemera koherezwa mu Rwanda. Minisitiri w’Ukwihuza kw’akarere wa RDC, Floribert Anzuluni, yabivugiye mu kiganiro yagiranye na RFI, nyuma y’amasezerano Kinshasa […]

APR FC yatangaje ko idashaka ‘gushyira ubuzima bw’abakinnyi mu kaga’ ijya i Kinshasa

Ikipe ya APR FC yatangaje ko ititeguye kujya i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igomba guhurira na Aigle du Congo, mu rwego rwo kwirinda gushyira ubuzima bw’abakinnyi bayo mu kaga. Byatangajwe n’umutoza Taleb Abderrahim, nyuma y’umukino wa gicuti we n’ikipe ye bari bamaze gutsindamo Etincelles FC ibitego 2-1, ku Cyumweru tariki ya 9 […]

AI, drones n’intwaro zigenzurwa na mudasobwa: ISCA igiye guhuriza Afurika i Kigali ku hazaza h’umutekano wayo

Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA), igiye guhuriza i Kigali abayobozi, inzobere mu mutekano, abashakashatsi n’abafata ibyemezo baturuka mu bihugu birenga 50, kugira ngo baganire ku ngaruka z’iri koranabuhanga ku mutekano w’umugabane. Ikiganiro cyo ku rwego rwo hejuru kizabera muri Kigali Convention Centre ku wa Gatatu tariki ya 12 Kanama, ku nsanganyamatsiko igira iti […]

AFC/M23 iremeza ko abantu 6 mu bo yashyikirijwe na Kinshasa itabazi

AFC/M23 ku wa Gatandatu yatangaje ko muri ba bantu 15 Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarekuye ikabashyikiriza uyu mutwe, icyenda gusa ari bo wemera ko bari ku rutonde rw’abantu ufitanye isano na bo, mu gihe abandi batandatu batari kuri urwo rutonde. AFC/M23 yabivuze mu itangazo yasohoye ku wa 8 Kanama 2026, nyuma y’uko […]

RIB yerekanye 16 ifunze barimo ‘Kazungu’ wa Ingufu Gin

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abantu 16 barimo ba nyiri inganda zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’abari abakozi bazo. Aberekanwe barimo Ntihanabayo Samuel uzwi nka Kazungu usanzwe ari umuyobozi akanaba nyiri uruganda rwa Ingufu Gin Ltd. Uru ruganda rukorera mu karere ka Kamonyi, ruri mu zirenga 130 ziheruka gufungwa nyuma yo gusanga zarakoraga ibyo kunywa […]

Ndayishimiye, Gen. Niyongabo, Ndikuriyo na Muzinga ntibajya imbizi ku ngabo za FDNB ziri muri RDC 

Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko mu buyobozi bukuru bw’iki gihugu hakomeje kuba ukutumvikana ku bijyanye n’ingabo iki gihugu cyohereje mu mirwano mu burasirazuba bwa Congo, aho Perezida Evariste Ndayishimiye avugwaho gushyigikira ko zikomeza kuhaba, mu gihe Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Prime Niyongabo, na Reverien Ndikuriyo bifuza ko zitaha. Aya makuru yatangajwe n’umuryango FOCODE, na […]

Nduhungirehe yanyomoje Ndayishimiye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanyomoje Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye uheruka kuvuga ko u Rwanda rwarasezeranyije Burundi kubuha abantu bakekwaho uruhare muri coup d’état yo mu 2015. Ndayishimiye mu kiganiro aheruka guha BBC Gahuzamiryango, yavuze ko igihugu cye kigitegereje ko u Rwanda rushyira mu bikorwa ibyo rwacyemereye. Yavuze ko ibihugu byombi biheruka […]

Gen. Nyakarundi yashyikirije abasirikare ba RDF bari muri Centrafrique ubutumwa bwa Perezida Kagame 

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ku wa Gatanu yasuye Repubulika ya Centrafrique, ahura n’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA), ndetse n’abari mu butumwa ku bufatanye bw’ibihugu byombi. Aherekejwe n’itsinda ayoboye, Maj Gen Nyakarundi yasuye umutwe wa RWABAT-1 ukorera mu kigo […]

Amerika yashimye ihererekanywa ry’imfungwa ryabaye hagati RDC na AFC/M23

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashimye ihererekanywa ry’abantu 15 ryabaye hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23, ivuga ko ari intambwe ishobora gutanga imbaraga nshya mu rugendo rwo gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bw’iki gihugu. Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Amerika, Donald Trump, ni we watangaje ko Washington yemeye […]

FARDC, FDLR, FNDB na Wazalendo bongeye kwisuganya muri Kivu y’Amajyepfo

Umutwe wa MRDP/M23 watangaje ko ihuriro rigizwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’u Burundi (FNDB), umutwe wa FDLR n’abarwanyi ba Wazalendo ryongeye kwisuganya mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’igihe muri aka gace hagaragara agahenge. Byatangajwe n’Umuvugizi wa MRDP/M23 ku rwego rwa gisirikare, Colonel Rugabo Fidèle, mu butumwa yashyize ku rubuga rwa […]

Uganda igiye kohereza ingabo muri Gaza nyuma y’ubusabe bwa Trump

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yemeje ubusabe bwa Guverinoma y’iki gihugu bwo kohereza ingabo mu Ntara ya Gaza, aho zizitabira ubutumwa mpuzamahanga bugamije gufasha kugarura amahoro n’umutekano. Iki cyemezo cyafashwe ku wa 6 Kanama 2026, nyuma y’uko Minisitiri w’Ingabo n’Abazihozemo, Jacob Oboth Oboth Kiryowa Kiwanuka, agejeje imbere y’abadepite ubusabe bwo kwemeza ko izo ngabo zoherezwa […]

FERWAFA yahanishije Imurora Japhet ‘Drogba’ kumara imyaka 5 atagaragara mu mupira 

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryahanishije Imurora Japhet uzwi nka Drogba kumara imyaka itanu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru, nyuma yo kugerageza gukora ‘Match Fixing’ ku mukino wahuje Amagaju FC na Musanze FC. Imurora wari usanzwe ari Umutoza Wungirije w’Amagaju FC akanaba Team Manager w’iyi kipe, yari amaze igihe yarahagaritswe mu mupira azira iriya […]

Gen. Muganga yakiriye amatsinda ya ba Ofisiye bo muri Zimbabwe na Sri Lanka 

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Mubarakh, ku wa Kane yakiriye ku cyicaro gikuru cya RDF, itsinda rya Ofisiye Bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Zimbabwe basozaga urugendoshuri rwamaze ibyumweru bibiri mu Rwanda. Uru ruzinduko rwari rugamije kurushaho gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’impande zombi no gusangizanya ubunararibonye bw’u Rwanda  […]

Champions league: APR FC izajya i Kinshasa 

Tombola y’uko amakipe agomba guhura mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league, yasize ikipe ya APR FC itomboye Aigle du Congo y’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kanama ni bwo iyi tombola yayobowe n’Umunyarwanda Karekezi Olivier wahoze akinira ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yabaye. Umukino ubanza hagati ya […]

Gen. Rwivanga yagenzuye ingabo za UPDF zigomba koherezwa muri EASF

Uganda yatangiye igikorwa cyo kugenzura ubushobozi bw’ingabo, polisi n’abasivili yateganyije gutanga mu mutwe w’akarere ushinzwe gutabara aho rukomeye, mu myiteguro y’ibikorwa byo guhangana n’ibibazo by’umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba. Iki gikorwa cyatangiye ku wa 6 Kanama 2026 kikazarangira ku wa 8 Kanama, gikurikije gahunda y’ibikorwa bya EASF yo mu 2026 ndetse n’intego yo gukomeza kugira umutwe […]

Kinshasa ihanganye n’u Rwanda yashoye asaga miliyari 1.6 Frw mu gushaka ijwi i Washington

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashoye amafaranga menshi mu bikorwa byo gushaka ubuvugizi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe ikomeje urugamba rwa dipolomasi ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu. Ikinyamakuru Financial Times kivuga ko RDC iri mu bihugu bya Afurika byifashishije ibigo bya ‘lobbying’ by’i Washington, kugira ngo biyifashe kugera […]

Gasabo: Uwitwaga ‘Kisekedi’ yahinduriwe izina, ahabwa irishya

Umunyarwanda wari uzwi ku izina rya Kisekedi Ndatabaye, utuye mu Mudugudu w’Urumuri, Akagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, yamaze kwemererwa guhindura izina rye, yitwa Ndatabaye Yvan. Ibi bigaragara mu Igazeti ya Leta iheruka gusohoka, ikubiyemo urutonde rw’abantu bemerewe guhindura amazina yabo. Mu cyemezo cyari cyaratangajwe mu Igazeti ya Leta yo ku […]

Intambwe nshya mu ihana ry’imfungwa hagati ya RDC na AFC/M23 ryari rimaze igihe ryaradindiye

Ihanahana ry’imfungwa hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa AFC/M23 ryari rimaze amezi ryaradindiye, rishobora kuba rigiye gutangira nyuma y’uko hagaragaye intambwe nshya mu myiteguro yaryo. Amakuru avuga ko abagabo 15 bafitanye isano na AFC/M23 bamaze kwimurwa bavanwa muri gereza z’ i Kinshasa bajyanwa mu mujyi wa Beni wo mu […]

Uwahoze ari Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru yavuze impamvu yavuye i Goma mbere y’uko ifatwa, n’impamvu zatumye M23 iyifata

Carly Nzanzu Kasivita, wahoze ari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri ubu akaba ari Visi Perezida wa Komisiyo y’Ingabo n’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, yavuze ko yari yarabonye ibimenyetso byagaragazaga ko Goma ishobora kugwa mu maboko ya AFC/M23, ari na yo mpamvu yahisemo kuyivamo hasigaye icyumweru kimwe ngo ifatwe. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru […]

AFC/M23 yavuze aho ihagaze ku cyiswe ‘Genocost’ Kinshasa ishinja u Rwanda

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ridashyigikiye uburyo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikoresha ijambo “Genocost”, rivuga ko ari igitekerezo cya politiki kigamije kuyobya ukuri ku mateka y’ibibazo byabaye muri iki gihugu no gushyira mu majwi u Rwanda. Mu itangazo AFC/M23 yasohoye kuri uyu wa Kabiri nyuma y’umuhango wabereye i Kinshasa ku wa 3 […]

U Rwanda mu biganiro n’u Butaliyani ngo ruzakire abimukira bazabwirukanwamo

Guverinoma y’u Butaliyani yatangaje ko yatangiye ibiganiro bya mbere n’u Rwanda bishobora kuvamo amasezerano yo kwakira abimukira bazaba barangiwe ubusabe bw’ubuhungiro muri iki gihugu cy’i Burayi. Aya makuru yatangajwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu w’u Butaliyani, Matteo Piantedosi, uvuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bitatu bya Afurika nyuma Uganda na Ghana, biri kuganirwaho nk’ahantu […]

Pamella yahaye nyirantarengwa abakomeje gusakaza inkuru z’uko urwe na The Ben rwasenyutse

Uwicyeza Pamella usanzwe ari umugore w’umuhanzi Mugisha Benjamin ‘The Ben’, yatangaje ko agiye gufatira ingamba z’amategeko abantu bakomeje gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma kandi amusebya bifashishije imbuga nkoranyambaga. Mu butumwa uyu mugore yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko amaze imyaka myinshi yirinda gusubiza ibivugwa kuri murandasi kuko yumvaga nta muntu agomba […]

Nduhungirehe yasubije Tshisekedi washinje u Rwanda ‘Genocost’

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yamaganye ibirego bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo washinje u Rwanda gukorera ubwicanyi ku butaka bw’igihugu cye kugira ngo rusahure umutungo wacyo, avuga ko ibikomeje kuvugwa na RDC ari ukwigiza nkana no guhisha uruhare rwayo mu bikorwa byibasiriye Abatutsi. Ku Cyumweru tariki ya 2 Kanama 2026 […]

APR FC yikuye muri Super Cup

Ikipe ya APR FC yamenyesheje inzego zibishinzwe ko itazakina irushanwa rya Super Cup ryari riteganyijwe guhuriza hamwe amakipe ane akomeye mu Rwanda. Amakuru avuga ko APR FC yamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ibamenyesha ko yikuye muri iri rushanwa, nyuma yo kutishimira uburyo yamenye ko Super Cup izakinwa n’amakipe ane, aho kuba umukino umwe nk’uko […]

Museveni yagaragaje inkwano z’umurengera nka nyirabayazana ituma abasore badashaka

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yanenze umuco wo gusaba inkwano z’umurengera, avuga ko uri mu bituma urubyiruko rutinya cyangwa rutinda gushinga ingo kubera umutwaro w’amafaranga n’amatungo ruba rusabwa. Yabivugiye mu muhango gakondo wa ‘Okuhingira’ wabereye mu Karere ka Kiruhura, mu Burengerazuba bwa Uganda, aho umukobwa wa Minisitiri ushinzwe Agace ka Bunyoro, Alice Kaboyo, yashyingirwaga. […]

Izindi nganda zirenga 100 z’ibyuma n’inzoga z’inkorano zafunzwe

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), rwatangaje ko rwafunze izindi nganda zirenga 100 zakoraga inzoga z’inkorano n’izindi zitubahirizaga ibisabwa n’amategeko, mu rwego rwo kurushaho kurinda ubuzima bw’abaturage. Iki cyemezo gikurikiye ibikorwa by’ubugenzuzi bwakajijwe nyuma y’aho hafatiwe ingamba zikomeye ku nganda umunani zari zizwiho gukora inzoga zizwi nk’ibyuma”, nyuma yo guteza ikibazo cyatumye abantu […]

M23 na Twirwaneho bafashe agace gahana imbibi n’intara ya Maniema

Amakuru aturuka mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko abarwanyi ba AFC/M23 bafatanyije n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho bakomeje kwagura ibice bagenzura muri Teritwari ya Fizi, nyuma yo gufata agace gahana imbibi n’intara ya Maniema. Amakuru yatangiye gukwirakwira ku Cyumweru tariki ya 2 Kanama 2026, avuga ko abo barwanyi bageze muri Segiteri ya Lulenge, agace gafite umwihariko […]

Amakimbirane mu buyobozi bw’u Burundi ku iherezo ry’ingabo ziri i Baraka

Amakuru aturuka mu masoko atandukanye avuga ko mu buyobozi bukuru bw’u Burundi hari kutavuga rumwe ku cyemezo cyo gukomeza kohereza cyangwa gukura ingabo z’iki gihugu ziri mu mujyi wa Baraka wo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru avuga ko bamwe mu bayobozi b’igisirikare babona ko gukomeza kugumisha abasirikare i […]

U Burundi bwashinje Canada kugira uruhare mu kubutezamo umutekano muke

Guverinoma y’u Burundi yashinje Canada kugira uruhare mu gushishikariza ibikorwa bibangamira umutekano wabwo, nyuma y’uko umutwe wa RED-Tabara ushyize hanze amashusho agaragaza umwe mu barwanyi bawo uvuga ko yavuye muri Canada akaza kwinjira muri uwo mutwe. Mu mashusho yatangajwe ku rubuga rwa YouTube rwa RED-Tabara, agaragaramo umugore uvuga ko yahoze akorera muri Canada, ariko aza […]

U Rwanda rwasubije FDLR irusaba kuyifungurira ‘urubuga rwa Politiki’

Leta y’u Rwanda yakuriye inzira ku murima abarimo umutwe wa FDLR bamaze igihe bagaragaza ko bifuza ishyirwaho ry’urubuga rwa Politiki’ mu gihugu, ishimangira ko nta rubuga nk’urwo rushobora gufungurirwa umutwe w’abajenosideri. U Rwanda rwatangaje ibi nyuma y’uko mu kwezi gushize FDLR na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiranye amasezerano yiswe ayo kwambura intwaro […]

Hari n’abapfuye! MINISANTE yavuze ibyago inzoga zirimo ibyuma zahagaritswe zimaze guteza

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko inzoga zitujuje ubuziranenge, zirimo izizwi nk’ibyuma zimaze guteza ikibazo gikomeye cy’ubuzima mu Rwanda, aho mu mezi atandatu ya mbere ya 2026 abantu barenga 500 bazinyoye bagejejwe kwa muganga, mu gihe nibura 50 batakaje ubuzima. Iyi Minisiteri yatangaje aya makuru nyuma y’uko ku Cyumweru tariki ya 2 Kanama 2026, Ikigo cy’Igihugu […]

Ndayishimiye yavuze ko aheruka guhura n’umwe mu bayobozi bakuru ba AFC/M23

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko aheruka guhura na Freddy Kaniki uri mu bayobozi bakuru ba AFC/M23 akaba na Perezida wa MRDP-Twirwaneho, avuga ko bagiranye ibiganiro byibanze ku bibazo by’umutekano biri mu gace ka Minembwe. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuzamiryango. Perezida w’u Burundi ubwo yabazwaga ku birego bivuga ko ingabo z’u Burundi […]

Amafaranga y’ishuri agiye kwiyongera

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko amafaranga y’ishuri n’ubufasha Leta igenera amashuri bigiye kongerwa, mu rwego rwo guhuza ingengo y’imari y’amashuri n’izamuka ry’ibiciro ku isoko. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), asobanura ko amafaranga Leta yahaga amashuri aziyongeraho hejuru ya 65%, kugira ngo amashuri abashe gukomeza gutanga serivisi zinoze. Minisitiri Nsengimana yavuze ko […]

Abasivile b’abanye-Congo 81 bamaze koherezwa mu Rwanda bitwa abarwanyi ba FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko hari Abanye-Congo 81 bamaze koherezwa mu Rwanda bitwa abahoze ari abarwanyi ba FDLR, nyuma bikaza kugaragara ko ari abasivili batigeze baba mu mitwe yitwaje intwaro. Nduhungirehe yabigarutseho nyuma y’ibisobanuro byatanzwe na MONUSCO ku ruhare rwayo mu bikorwa byo gufasha gucyura mu Rwanda abahoze ari […]

Iperereza ryagaragaje uko umuryango wa Habyarimana wacengeye mu butegetsi bwa Tshisekedi

Raporo y’iperereza yasohowe ku wa 30 Nyakanga 2026 n’urubuga African Facts, ivuga ko abantu bafitanye isano n’umuryango wa Juvénal Habyarimana wahoze ayobora u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bageze ku nzego zo hejuru z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), binyuze mu mubano bafitanye n’abantu bakomeye muri Perezidansi n’igisirikare. Iri perereza […]

Bujumbura: Abaturage batangiye kwinubira inkomere za FARDC, FDLR na Wazalendo

Abaturage biganjemo barwayi bari kwivuriza mu Bitaro bya Tanganyika Hospital biherereye mu gace ka Nyabugete muri Komini Mugere i Bujumbura, batangiye kugaragaza impungenge baterwa no kuba abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo na FDLR bakomerekeye mu mirwano yo mu burasirazuba bwa Congo bari kuhavurirwa, basaba ko bimurirwa mu bitaro bya gisirikare. SOS Médias Burundi ivuga […]

Ikinamico? U Burundi bwerekanye uvuga ko u Rwanda rwamufashije kujya muri RED-Tabara

Leta y’u Burundi yongeye gushinja u Rwanda gufasha impunzi z’Abarundi kwinjira mu mutwe witwaje intwaro wa RED-Tabara, nyuma yo kwerekana umugabo uvuga ko yanyuze muri iyo nzira mbere yo gufatwa akagarurwa mu gihugu. Ku wa Gatanu, tariki ya 31 Nyakanga 2026 ni bwo Polisi y’u Burundi yeretse itangazamakuru Clovis Ndayizeye, umugabo uvuga ko yari yarahungiye […]

AFC/M23 yasabye Loni ibintu 4 nyuma yo kuyifatira ibihano 

Ishami rya Politiki mu mutwe wa AFC/M23, ryandikiye Akanama k’Umutekano ka Loni usaba ibisobanuro ku buryo ibihano biherutse gufatirwa uwo mutwe n’abayobozi bawo byafashwe, uvuga ko hari impungenge z’uko inzego za Loni zitagaragaje ukutabogama muri iki kibazo. Muri uku kwezi ni bwo akanama ka Loni gashinzwe umutekano kafatiye ibihano AFC/M23, cyo kimwe n’abayobozi bayo barimo […]

Kinshasa yinjije u Rwanda mu kibazo cy’ibiganiro bidaheza by’abanye-Congo

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye gushimangira ko idashyigikiye na gato ko ihuriro AFC/M23 ryakwitabira ibiganiro by’Abanye-Congo byatangajwe na Perezida Félix Tshisekedi, ivuga ko kubikora byaba ari nko kwinjiza u Rwanda muri ibyo biganiro. Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yabajijwe […]

Rurambo iri hafi ya Uvira yafashwe na M23

Umutwe wa AFC/M23 ku wa Kane tariki ya 30 Nyakanga, wigaruriye agace ka Rurambo ko mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kukirukanamo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Agace ka Rurambo gasanzwe kabarizwa muri Teritwari ya Uvira, mu bilometero 40 uvuye mu mujyi wa Uvira nyirizina. Amakuru […]

RDF yabonye amaraso mashya

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zinjije ku mugaragaro icyiciro gishya cy’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa binjiye mu ngabo, nyuma yo kurangiza neza amahugurwa y’ibanze ya gisirikare yamaze amezi atandatu. Ni amahugurwa yabereye mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare giherereye i Nasho mu Karere ka Kirehe. Umuhango wo kuyasoza wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General MK Mubarakh, witabiriwe n’abajenerali […]

Perezida Kagame yahaye Brig. Gen. Munyengango inshingano nshya

Perezida Paul Kagame yagize Brig. Gen. Innocent Munyengango Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Ishinzwe Serivisi z’ubwikorezi bwo Mu Kirere, asimbuye kuri uwo mwanya Jules Muheto Ndenga na we wahawe inshingano nshya. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi binyuze mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku wa 30 Nyakanga 2026, rigaragaza kandi ko Jules Muheto Ndenga yagizwe Umuyobozi Mukuru […]

MONUSCO yigurukije iby’abanye-Congo bari boherejwe mu Rwanda bitwa abahoze muri FDLR

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bwahakanye kugira uruhare mu gusubiza muri Congo abaturage b’iki gihugu bari baroherejwe mu Rwanda byitwa ko bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR. Ku wa Gatatu tariki 29 Nyakanga ni bwo abo banye-Congo uko ari 39 basubijwe mu gihugu cyabo. Umutwe wa AFC/M23 […]

Huye: Ba Gitifu bagiye kumena inzoga bakubitirwayo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu n’uwa Akagari ka Ryakibogo, bakubiswe n’abaturage umwe muri bo akomereka bikomeye, ubwo bari bagiye kumena inzoga zitemewe. Amakuru avuga ko Gitifu w’Akagari ka Ryakibogo yatewe amabuye n’abaturage, bikamuviramo gukomereka bikomeye mu mutwe, mbere yo kujyanwa kuvurirwa mu Bitaro by’i Huye. Mu kindi gitero cyabaye mu cyumweru gishize, Gitifu w’Umurenge wa […]

FDNB na FARDC bakubitiwe muri Kimete na Kabanja, bakwira imishwaro

Umutwe wa Twirwaneho urwana ufatanya urugamba na AFC/M23 watangaje, ko watsindiye mu mirwano ihuriro rigizwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC), iz’u Burundi (FDNB) n’abarwanyi ba Wazalendo, bikarangira rikwiye imishwaro. Twirwaneho yemeje ayo makuru biciye muri Colonel Rugabo Fidèle, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Yavuze ko ririya huriro ry’ingabo za […]

Byiringiro Lague wazinutswe shampiyona y’u Rwanda yabonye ikipe nshya

Rutahizamu ukina aca ku mpande, Byiringiro Lague, ari mu biganiro bya nyuma na Durban City FC yo muri Afurika y’Epfo, aho biteganyijwe ko ayisinyira nyuma yo gutandukana na Police FC. Lague yasezerewe na Police FC muri Kamena 2026, ubwo iyi kipe yatandukanaga n’abakinnyi batandukanye yakoresheje mu mwaka w’imikino wa 2025/26. Nubwo yagaragazaga impano n’urwego rwiza […]

Burundi: Umuvugabutumwa yirukanwe mu gihugu azira u Rwanda

Umuvugabutumwa akaba n’umuririmbyi, Serukiza Sosthène, yahishuye ko yirukanywe mu Burundi ku butegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza, azira inyigisho yatangaga zifashishaga urugero rw’u Rwanda n’urwa Israel mu kugaragaza uko igihugu gishobora kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye. Mu buhamya bwe, Serukiza yavuze ko ibibazo bye byatangiye ahanini kubera inyigisho zakomokaga mu gitabo yanditse cyitwa ‘Inzira yo Kubohoka Nyakuri’, […]

U Rwanda rwashyikirije RDC abaturage bayo bari bibeshyweho kuba abagize FDLR 

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2026, u Rwanda rwashyikirije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abaturage bayo 39 bari bararuzanwemo biciye muri gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro (DDR), gusa rukaza gusanga batarigeze baba abarwanyi ba FDLR. Umutwe wa AFC/M23 wakiriye bariya bantu, mu itangazo wasohoye biciye muri […]

Makobola : FDNB n’abaturage batangiye guhungira muri Tanzania

Nyuma y’uko ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR na FARDC zitinze mu mirwano yo kugerageza gufata Minembwe, zikaza gusubira inyuma zerekeza i Baraka, ubwoba bukomeje kwiyongera mu baturage bo muri ako gace. Imboni ya Bwiza yatangaje ko abaturage batuye muri secteur ya Tanganyika, igizwe na Makobola na Rusenda kwa Mbogo, bari guhunga berekeza muri Tanzania bakoresheje […]

Ibitangazamakuru byari byafunzwe ku itegeko rya Gen Muhoozi byakomorewe

Ibitangazamakuru by’ikigo Nation Media Group (NMG) muri Uganda, byongeye gutangira ibikorwa nyuma y’ukwezi hafi kumwe bifunzwe ku itegeko rya Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda. Ku wa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2026, NMG yatangaje ko ibikorwa byayo byo gutangaza amakuru kuri televiziyo, radiyo, ibinyamakuru byandika n’ikoranabuhanga bigiye gusubukurwa mu byiciro, mu gihe […]

Urukiko rwahaye Tshisekedi amahirwe yo kuyobora RDC muri manda ya 3

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kabiri rwemeje itegeko rigena imitunganyirize ya referendum ku rwego rw’igihugu; icyemezo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko gishobora guha Perezida Félix Tshisekedi inzira yo kwiyamamariza manda ya gatatu. Urukiko rwemeje ko iri tegeko rihuye n’Itegeko Nshinga rya RDC. Abacamanza barindwi ni bo basinye […]