Perezida Evariste Ndayishimiye ari muri Tunisia (Amafoto)

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yamaze kugera i Tunis mu gihugu cya Tunisia, aho yitabiriye inama ya munani ya TICAD. TICAD (Tokyo International Conference on African Development) ni inama isanzwe ihuza igihugu cy’u Buyapani n’umugabane wa Afurika. Ni inama itegurwa ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe […]
Umutambiko wa Jacques Tuyisenge watandukanyije Amavubi na Ethiopia
Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yaguye miswi 0-0 na the Walia ya Ethiopia, mu mukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN 2023. Ethiopia yari yakiriye u Rwanda mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wabereye kuri Stade ya Bénjamin Mkapa i Dar es Salaam muri Tanzania. Ni umukino Ethiopia yasumburijemo Amavubi y’u Rwanda mu gice cya mbere […]
Museveni yategetse ko abayobozi ba UCAA bahanwa hatitawe ku makosa yaba yarakozwe n’umupilote wa RwandAir
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yasabiye abayobozi b’ikigo cya UCAA gishinzwe indege za gisivile mu gihugu cye guhanwa kubera icyo yise kunanirwa gushyiraho ingamba zihagije z’umutekano ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe. Ni mu ibaruwa ndende Perezida Museveni aheruka kwandikira Gen Katumba Eduard Wamala usanzwe ari Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi muri Uganda, akanaba ufite mu […]
Perezida Kagame yiyemeje guhagurukira abayobozi ba ‘Tugiye kubikora’
Perezida Paul Kagame yanenze cyane imikorere y’abayobozi birindiriza gukemura ibibazo by’abaturage bakibuka kubikora ari uko bahuye na we, avuga ko agomba guhagurukira bene abo bafite imikorere nk’iyo. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama, ubwo yari i Nyagisenyi ho mu karere ka Nyamagabe aho yari yasuye abagatuye. Ni mu mu ruzinduko […]
Perezida Kagame yasuye inshuti ye Nyiramandwa wamutumiye iwe
Perezida Paul Kagame uri mu karere ka Nyamagabe, yasuye Nyiramandwa Rachel; umukecuru w’imyaka 110 y’amavuko utuye muri kariya karere. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida Kagame yasuye uyu mukecuru iwe mu rugo, mbere yo guhurira n’abatuye i Nyamagabe i Nyagisenyi. Nyiramandwa wasuwe n’Umukuru w’Igihugu, yamenyekanye cyane mu 2010 ubwo yahuraga na […]
Mukura VS igeze aharindimuka kubera umutoza w’umwarabu iratabaza
Ikipe ya Mukura Victory Sports yatabaje abarimo ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba gufashwa kwishyura umunya-Algeria wahoze ari umutoza wayo, bitaba ibyo ikivana muri shampiyona y’u Rwanda. Intandaro y’ibibazo iyi kipe kuri ubu ifite ni Umunya-Algeria Bahloul Djilali wahoze ari umutoza wayo mukuru. Mu Ukwakira 2020 ni bwo uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa […]
Jimmy Gatete ategerejwe i Kigali
Rutahizamu Jimmy Gatete wakanyujijeho mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’, ategerejwe i Kigali hano mu Rwanda aho agomba kugera hano mu Rwanda mu Ukwakira. Jimmy Gatete azaba aje muri gahunda yo gutegura igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago kigomba kubera mu Rwanda. Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’abahoze bakina ruhago ku Isi ryasinyanye amasezerano n’ishyirahamwe […]
UEFA Champions league: FC Barcelona na Bayern Münich zahuriye mu tsinda ry’urupfu

Tombora yerekana uko amakipe agomba guhura mu matdinda ya UEFA Champions league, yasize amakipe ya Bayern Münich na FC Barcelona yisanze mu itsinda rya gatatu ry’urupfu. Ni tombora yabereye mu mujyi wa Istanbul muri Turkiya ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane. Aya makipe yombi yari mu itsinda rimwe no mu mwaka ushize w’imikino, ari […]
Abasirikare 5 bo mu mutwe urinda Museveni bafunzwe bakekwaho guha u Rwanda amakuru y’ubutasi
Abasirikare batanu bo mu mutwe wa Special Forces Command (SFC) ushinzwe kurinda Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, bafunzwe bakekwaho guha u Rwanda amakuru y’ibanga yerekeye umutekano. Aba barimo Lt Alex Kasamula wo muri military Police ikorera i Makindye, Lt Phillip Neville Ankunda usanzwe ari umupilote ukorera muri SFC, Pte Nathan Ndwaine usanzwe ari umukanishi […]
Perezida Kagame yiyemeje kubaririza akamenya icyo apfana na Eugène Mutangana wiswe umuvandimwe we
Perezida Paul Kagame yiyemeje kubaririza akamenya icyo apfana n’uwitwa Eugène Mutangana, nyuma y’uko uyu usanzwe akora mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ashinjwe gutwara imitungo y’abandi ku ngufu yitwaje ko ari umuvandimwe w’Umukuru w’Igihugu. Ikibazo cy’uyu Mutangana cyazamuwe n’umuturage witwa Riberakurora Adolphe, ubwo yasabaga Perezida Paul Kagame wari wagendereye akarere ka Ruhango kumurenganura. Uyu yavuze ko […]
Perezida Kagame yijeje abanya-Ruhango kubishyura umwenda amaze imyaka 5 ababereyemo
Perezida Paul Kagame yijeje abaturage b’akarere ka Ruhango kubishyura umwenda amaze imyaka itanu ababereyemo, nyuma yo kumutora neza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2017. Umukuru w’Igihugu yahaye abanya-Ruhango iri sezerano kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kanama, ubwo yagiriraga uruzinduko muri muri aka karere. Ni mu ruzinduko rw’iminsi ine ari kugirira mu ntara […]
Perezida Kagame aragenderera intara y’Amajyepfo n’iy’u Burengerazuba
Perezida Paul Kagame guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga, ategerejwe mu ntara z’amajyepfo n’Uburengerazuba mu ruzinduko rugomba kumara iminsi ine. Byitezwe ko kuva kuri uyu wa Kane kugeza ku Cyumweru Umukuru w’igihugu agomba kugenderera abatuye mu turere twa Ruhango, Nyamagabe na Nyamasheke. Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame byitezwe ko azanagirana ibiganiro n’abavuga […]
Gen Elly Tumwine yapfuye
Gen Elly Tumwine wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, yitabye Imana nyuma y’igihe arembye. Inkuru y’urupfu rw’uyu mujenerali w’inyenyeri enye rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022. Mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga hari hakwirakwiye amakuru y’uko Gen Tumwine yaba yashizemo umwuka, gusa umuryango we uza kuyanyomoza uvuga ko akirwana […]
Amavubi yasesekaye i Dar aho azakirirwa na Ethiopia (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yamaze kugera i Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania aho igomba guhurira na Ethiopia, mu mukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN. Mu kanya kashize ni bwo iyi kipe yageze ku kibuga cy’indege cyitiriwe Julius Nyerere, nyuma yo guhaguruka i Kigali mu masaha yatambutse. Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, […]
Ba Gen Murasira na Karuretwa bari muri Botswana (Amafoto)

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, ari i Gaborone mu gihugu cya Botswana aho yatangiye uruzinduko rw’akazi. Ni uruzinduko kumara iminsi itatu nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’rugombau Rwanda yabitangaje ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. RDF yavuze ko muri uru ruzinduko Gen Murasira yasinyiyemo amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, hagati yayo ndetse n’Igisirikare cya […]
Rwongeye kwambikana hagati y’Ingabo za Ethiopia n’inyeshyamba za TPLF
Imirwano yongeye kubura hagati y’Ingabo za Leta ya Ethiopia n’inyeshyamba z’ishyaka TPLF riyoboye intara ya Tigray, nk’uko amakuru aturuka muri kiriya gihugu abivuga. Ni nyuma y’amezi menshi impande zombi zarahagaritse imirwano. Imirwano hagati y’impande zombi kuva kuri uyu wa Gatatu iri kubera hafi y’Umujyi wa Kobo, nk’uko umuhinzi utuye muri kariya gace yabihamirije Ibiro Ntaramakuru […]
Rubavu: Wa mukobwa ‘wakuwe iryinyo na Gitifu kuko yanze ko baryamana’ yafunguwe
Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi ejo ku wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga rwarekuye by’agateganyo abantu batanu, barimo umukobwa washinje Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze kumukubita akamukura iryinyo amuhora ko yamwangiye ko baryamana. Abari bafunzwe barimo uwitwa Dukuzumuremyi Jean Claude, Mutuyimana Thérèse, Uwamahoro Aline, Uwase Josiane Ketia na Uwimanimpaye Claudine. Uko ari batanu ubushinjacyaha bubarega icyaha […]
Rubavu: Umugabo w’uwatumye umukwikwi guhagararira akarere mu kwibuka akurikiranweho Jenoside
Umugabo wa Nyiraneza Espérance wahoze ashinzwe uburezi mu karere ka Rubavu, afunzwe akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Amakuru BWIZA yamenye ni uko uyu witwa Baharakwibuye Jean yafunzwe akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni amakuru iki gitangazamakuru cyahamirijwe na Dr Murangira B. Thierry, umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Yavuze ko […]
Ukutavuga rumwe hagati ya Minisitiri Bizimana na Ingabire Victoire
Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza, yagaragaje ukutemeranya na Minisitiri Jean Damascène Bizimana w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu wamushinje kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside. Iterana ry’amagambo hagati y’aba bombi ryakomotse ku nyandiko Ingabire aheruka gutambutsa mu kinyamakuru Le Vif cyo mu Bubiligi, agaragaza ko “nihatabaho amavugurura ya Politiki, Abanyarwanda bazakomeza gushakira uhungiro mu mahanga.” Ni inyandiko Ingabire Victoire usanzwe […]
Rayon Sports igiye kwipima n’ikipe yo hanze y’u Rwanda
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutegura umukino wa gicuti na Police FC yo muri Kenya bagomba kwipima mu mpera z’iki cyumweru. Amakipe yombi azahurira kuri Stade ya Kigali Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Gatandatu w’iki cyumweru. Rayon Sports yateguye uyu mukino mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino ya shampiyona igomba gusubukurwa mu kwezi […]
FDLR iri guha imyitozo abarwanyi barenga 400 baheruka kwinjira muri Nyatura
Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Umoja Africa, washinje umutwe wa Maï-Maï Nyatura kuba uheruka kwinjirwamo n’abarwanyi babarirwa muri 400, muri Groupement ya Bashali Kaende ho muri Teritwari ya Masisi. Umoja Africa yatangaje ko bariya barwanyi biganjemo urubyiruko n’abana bato bahabwa imyitozo na FDLR. Ni nyuma yo kubakura mu duce twa Muheto, Busihe, Kalonge, Kahanga na […]
Manchester United yakubise impyisi inkoni, izukira kuri Liverpool
Ikipe ya Manchester United yakoze ibitatekerezwaga (na benshi), itsinda Liverpool mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’Abongereza. Man United yari yakiriye Liverpool i Old Trafford, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Premier league. Ni umukino iyi kipe y’umutoza Erik ten Haag yari yakiriyemo Liverpool abenshi batayicira akari urutega, bijyanye n’uburyo yatangiyemo shampiyona. Gutangira shampiyona […]
William Ruto yavuze icyo ateganyiriza Uhuru Kenyatta wanze kumushimira
Dr William Ruto uheruka gutorerwa kuyobora Kenya, yatangaje ko ateganya guha icyubahiro gikwiye Uhuru Kenyatta azasimbura ku butegetsi ndetse akanamuha umwanya ufatika nk’umuyobozi wateje imbere igihugu. Mu cyumweru gishize ni bwo Ruto yatorewe kuyobora Kenya, atsinze Raila Odinga bari bahanganye mu matora. Uyu wahoze ari Visi-Perezida wa Kenya yegukanye intsinzi mu gihe yari amaze igihe […]
Perezida Biden yiyemeje gukemura ikibazo cy’inzara mu bihugu birimo u Rwanda
Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko igihugu cye kigiye kwagura gahunda ya ‘Feed The Future’ mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’inzara n’ibura ry’ibiribwa hirya no hino ku Isi. Perezida Biden yabitangarije i Berlin mu Budage, aho yari yitabiriye inama y’ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku Isi (G7). Gahunda Feed the […]
Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Israel na kimwe mu bihugu bya Afurika
Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Israel na Misiri, nyuma y’uko iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika kibabajwe no kuba uriya muturanyi wacyo yaranze kugabanya ibitero bya gisirikare mu gace ka West Bank. Ikinyamakuru Haaretz daily cyatangaje ko Misiri yarakajwe cyane no kuba Ingabo za Israel ziheruka kwivugana Ibrahim al-Nabulsi, umurwanyi wo mu rwego […]
ACP Felly Bahizi yahawe inshingano zikomeye muri Sudani y’Epfo
Assistant Commissioner of Police (ACP) Felly Bahizi Rutagerura wo muri Polisi y’u Rwanda, yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi mushya ushinzwe ibikorwa bya Polisi iri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’epfo (UNMIS). Ni inshingano ACP Felly Bahizi yasimbuyeho umunya Ghana; Francis Yiribaare. Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati y’aba bombi wabereye ku cyicaro […]
Perezida Kagame yazamuye mu ntera Col Nyamvumba
Perezida Paul Kagame usanzwe ari n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera Andrew Nyamvumba wari usanzwe ari Colonel amuha ipeti rya Brigadier General. RDF mu itangazo yasohoye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu yavuze ko izamurwa mu ntera rya Colonel Nyamvumba rigomba guhita rishyirwa mu bikorwa. Nyamvumba winjiye mu rwego rwa ba […]
Manchester United yegukanye umukinnyi ukomeye wakiniraga Real Madrid
Ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza yageze ku bwumvikane na Real Madrid yo muri Espagne bwo kugura umunya-Brésil Casimiro Carlos Henrique uzwi nka Casemiro. Umunyamakuru Fabrizio Romano yatangaje ko amakipe yombi kuri ubu ari gutegura kontaro, nyuma y’uko Madrid yemeye bid ya miliyoni 60 z’ama-Euro zigomba kwiyongeraho izindi 10 Manchester United yemeye kuyiha. Uyu […]
Butembo: MONUSCO ntivuga rumwe na RDC ku igenda ry’abasirikare bayo
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntivuga rumwe na MONUSCO ku ngabo zo muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zigomba kuva mu mujyi wa Butembo. Guverinoma w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa Gisirikare, Lt Gen Constant Ndima Kongba, yabwiye itangazamakuru ryo muri Congo Kinshasa ko ubutumwa bwa ziriya ziriya ngabo muri Butembo bwamaze kurangira. […]
Kiyovu Sports yasinyishije rutahizamu w’Umurusiya
Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi izifashisha mu mwaka utaha w’imikino, barimo rutahizamu Vladislav Kormishin ukomoka mu gihugu cy’u Burusiya. Uyu rutahizamu w’imyaka 27 y’amavuko usanzwe akina nka numéro 9, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira iyi kipe yo ku Mumena. Kormishin yari asanzwe akinira FC Peresvet Podolsk yo mu cyiciro cya […]
Etincelles FC yasimbutse mpaga yashoboraga guterwa na AS Kigali
Ikipe ya Etincelles FC ivugwamo ibibazo bikomeye by’amikoro, yabonye amafaranga y’itike yo kuyijyana i Kigali aho igomba guhurira na AS Kigali yashoboraga kuyitera mpaga. Iyi kipe y’umutoza Bizumuremyi Radjab irasura AS Kigali ya Cassa Mbungo André, mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ku munsi w’ejo ni bwo […]
Polisi yahaye ababyeyi umukoro wo kurinda abana babo ‘kwambara ubusa’ no ‘gukora ibiterasoni’ mu ruhame
Polisi y’Igihugu yasabye ababyeyi kwigisha abana babo no kubarinda kwambara ubusa, gukora ibiterasoni mu ruhame no kubaha inzoga batarageza ku myaka y’ubukure, kuko biri mu bigize icyaha. Ni mu butumwa Polisi yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. Iti: “Rwanda Police iributsa abaturarwanda ko umuntu wese wambara ubusa, ukora ibiterasoni mu ruhame ndetse n’uha inzoga umwana […]
Wayne Rooney yibasiye Kylian Mbappé amuhora Lionel Messi
Umwongereza Wayne Rooney wahoze ari rutahizamu wa Manchester United, yibasiye Umufaransa Kylian Mbappé amuhora umunya-Argentine Lionel Messi. Ni nyuma y’amakuru amaze iminsi avuga ko umwuka utifashe neza hagati ya Mbappé, Neymar na Lionel Messi. Umwuka mubi hagati y’uyu mufaransa na bariya bakinnyi bombi bakomoka muri Amerika y’Amajyepfo, wadutse nyuma y’umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona […]
Etincelles FC yabuze itike iyijyana gukina na AS Kigali, ishobora guterwa mpaga
Ikipe ya Etincelles FC yabuze itike iyivana i Rubavu iyijyana mu mujyi wa Kigali aho igomba guhurira na AS Kigali, ku buryo ishobora guterwa mpaga mu gihe nta cyaba gikozwe. Iyi kipe y’i Rubavu igomba guhurira na AS Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kanama, mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona uzabera […]
Perezida Ndayishimiye yahaye isezerano Tshisekedi wahawe kuyobora SADC
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yashimiye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi watorewe kuba umuyobozi w’umuryango w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC), amuha isezerano. Ku wa Gatatu tariki ya 17 Kanama ni bwo Tshisekedi yafashe inshingano zo kuyobora umuryango wa SADC asimbuye Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi. Tshisekedi yaherewe inshingano zo kuyobora SADC mu nama […]
CHAN: Abanyarwanda ntibanyuzwe n’abakinnyi umutoza w’Amavubi yahamagariye kwitegura Ethiopia

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Carlos Ferrer, yahamagaye abakinnyi 23 bagomba kwitegura umukino w’Igikombe cya Afurika cy’abakina mu bihugu byabo (CHAN) u Rwanda ruzahuriramo na Ethiopia. Ni umukino ugomba kubera kuri Stade ya Bénjamin Mkapa i Dar es Salaam, ku wa 26 Kanama 2022; mbere y’uwo kwishyura uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku wa 03 […]
Sandra Teta yahaye gasopo abarimo umugore wa Chameleone bakomeje kwivanga mu bye na Weasel
Umunyarwandakazi Sandra Teta, yahaye gasopo abakomeje kwivanga mu bibazo bye n’umuhanzi Douglas Mayanja uzwi mu muziki wa Uganda nka Weasel, abasaba kubaha ubuzima bwite bw’umuryango we. Ni ku nshuro ya mbere uyu mugore yari akomoje ku bibazo yagiranye na Weasel, nyuma y’igihe havugwa amakuru y’uko uyu muhanzi bafitanye abana babiri yaba amuhohotera. Ni ihohoterwa ryatumye […]
Yanga wakunzwe n’abatari bake mu gasobanuye na we yitabye Imana
Nkusi Thomas wamamaye nka ‘Yanga’ mu gusobanura filime zamamaye nk’agasobanuye, yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama. Urupfu rw’uyu mugabo wakunzwe n’abatari bake rwemejwe na murumuna we Junior na we usanzwe asobanura filime, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Junior Giti yagize ati: “Ruhukira mu mahoro muvandimwe wanjye mukurum. Kuri […]
Rutahizamu ukomeye wakiniye Rayon Sports agiye kuyigarukamo
Ikipe ya Rayon Sports byitezwe ko nta gihindutse irara isinyishije Moussa Camara, rutahizamu w’umunya-Mali wigeze kuyikinira mu myaka yashize. Amakuru avuga ko uyu rutahizamu w’imyaka 28 y’amavuko byitezwe ko kuri uyu wa Gatatu asinya amasezerano y’umwaka umwe nyuma yo kugera i Kigali. Moussa Camara yakiniye Rayon Sports hagati ya 2016 na 2017, ayivamo yerekeza muri […]
Kevin Muhire yatandukanye na ya kipe yo muri Kuwait, agaruka muri Rayon Sports
Kevin Muhire wahoze ari Kapiteni wa Rayon Sports, biravugwa ko yamaze kuyigarukamo nyuma yo gutera umugongo Al Yarmouk yo mu cyiciro cya kabiri muri Kuwait baherukaga kumvikana. Amakuru avuga ko uyu musore w’i Gikondo yamaze kongera amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports. Mu minsi ishize ni bwo Kevin Muhire usanzwe anakinira ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yahagurutse […]
Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana
Umuhanzi Burabyo Yvan wakunzwe mu muziki nyarwanda nka Yvan Buravan, yitabye Imana nyuma y’iminsi arwana n’ubuzima. Inkuru y’urupfu rw’uyu musore yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2022. Itangazo ryasohowe n’abari bashinzwe kureberera inyungu z’uyu muhanzi, rivuga ko yaguye mu gihugu cy’u Buhinde aho yari amaze iminsi yivuriza Kanseri y’urwagashya. […]
Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame kuri William Ruto watorewe kuyobora Kenya
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kanama, yashimiye Dr William Ruto uheruka gutorerwa kuyobora Kenya. Ku wa Mbere tariki ya 15 Kanama ni bwo Komisiyo y’amatora muri Kenya (IEBC) yemeje Ruto wari usanzwe ari Visi-Perezida wa kiriya gihugu nka Perezida wacyo watowe, ahigitse abarimo Raila Odinga bari bahanganye mu matora. IEBC […]
FARDC na FDLR bongeye gukwira imishwaro nyuma yo kwatswaho umuriro na M23
Imirwano ikomeye yongeye kubura, hagati y’Inyeshyamba za M23 zihanganye n’Ingabo za FARDC ndetse n’imitwe iri kurwana ku ruhande rwazo irimo n’uwa FDLR. M23 ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yatangaje ko iyi mirwano yubuye nyuma y’uko FARDC, FDLR na Nyatura bagabye “ibitero by’uruhurirane” ku birindiro byayo biri ahitwa Tanda, muri Groupement ya Bweza. Ni ibitero […]
Kibeho-Rwanda: Des miracles à Kibeho pour la fête de l’Assomption

Lors de la célébration de la fête de l’assomption de la Vierge Marie au Ciel, ce 15 aoút 2022, sur la Terre Sainte de Kibeho, dans le district de Nyaruguru, province du Sud , plusieurs milliers de pélérins venus des quatre coins du monde, ont affirmé avoir vu les rayons du soleil diminuer d’intensité en […]
Perezida Kagame yazamuye mu ntera Brig. Gen Eugène Nkubito
Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera Brig. Gen Eugène Nkubito amugira Maj. Gen. Gen Nkubito wazamuwe mu ntera asanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu ntara y’Iburasirazuba, nyuma yo gusimbura kuri izi nshingano Lt Gen Mubarakh Muganga wari umaze kugirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Maj. Gen Nkubito yanabaye […]
Robertinho yakuriye ingofero umukinnyi wa Rayon Sports nyuma yo kuzonga Vipers
Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ utoza ikipe ya Vipers yo muri Uganda, yakuriye ingofero rutahizamu Willy Essomba Onana nyuma yo kwigaragaza cyane mu mukino ikipe ye yaraye ihuriyemo na Rayon Sports. Amakipe yombi yari yahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino wa gicuti wasoje ibirori bya ‘Rayon Sports Day’, umunsi mukuru […]
Kenya: Umukozi wa Komisiyo y’amatora wari waburiwe irengero yabonetse yapfuye
Umuyobozi wa Komisiyo yigenga y’amatora muri Kenya (IEBC) wari umaze iminsi itatu yaraburiwe irengero, yabonetse yarapfuye. Uyu witwa Daniel Mbolu Musyoka yaburiwe irengero mu gitondo cy’itariki ya 11 Kanama, ubwo yari ku ishuri rya East African School of Aviation ahaberaga igikorwa cyo kubarura amajwi. Ejo ku wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga ni bwo umurambo […]
Rayon Sports yerekanye intwaro 26 izifashisha mu mwaka w’imikino 2022/23
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kanama, yerekanye abakinnyi 26 izifashisha mu mwaka utaha w’imikino wa 2022/23. Ni igikorwa cyabereye mu birori by’umunsi mukuru wahariwe iyi kipe ‘Rayon Sports Day’ byabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Abakinnyi iyi kipe yeretse abafana bayo ndetse bakanahabwa na numéro bazajya bambara, barangajwe […]
Dr William Ruto ni we watorewe kuba Perezida wa Kenya
Komisiyo yigenga y’amatora muri Kenya (IEBC), yemeje Dr William Ruto nka Perezida mushya watorewe kuyobora iki gihugu, nyuma yo gutsinda mukeba we Raila Odinga bari bahanganye. IEBC yatangaje ko Dr Ruto yatowe n’abangana na 7,176,141 bangana na 50.49% by’abatoye bose, mu gihe Odinga yatowe n’ababarirwa muri 6,942,930 bangana na 48.85%. Mu gitondo cyo ku wa […]
Abasirikare ba Tchad baguye mu mirwano yiciwemo ibyihebe bya Boko Haram
Abasirikare babiri ba Tchad baguye mu mirwano iheruka gusakiranya Ingabo z’iki gihugu n’inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa Boko Haram. Perezida w’inzibacyuho wa Tchad, Gen Idriss Déby Mahamat, yatangaje ko iyi mirwano yabereye hafi y’ikiyaga cya Tchad. Yavuze ko iyi mirwano yiciwemo ibyihebe bibarirwa mu icumi, gusa ku bw’amahirwe make “itakariramo abasirikare babiri b’intwari bapfuye […]
Rwabuze gica hagati ya Chelsea na Tottenham, ubushyamirane buba bwinshi ku batoza (Amafoto)

Ikipe ya Chelsea yaraye iguye miswi na Tottenham Hotspur ibitego 2-2, mu mukino wa shampiyona y’Abongereza waranzwe n’ubushyamirane bukomeye hagati y’abatoza b’impande zombi. Tottenham yari yasuye Chelsea i Stamford Bridge, mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Abongereza. Ni umukino wa derbi ya Londres wari utegerejwe na benshi, bijyanye n’uburyo amakipe yombi yitwaye ku isoko […]
Museveni yagiranye ibiganiro na ba Jenerali mu ngabo za RDC
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kanama yakiriye itsinda ry’abajenerali ba FARDC bagirana ibiganiro. Ni itsinda ryari riyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo Kinshasa, Gen Célestin Mbala Munsense. Ibi biganiro kandi byanitabiriwe n’abajenerali bo mu ngabo za Uganda bari bayobowe na Gen Wilson Mbosu Mbadi usanzwe ari Umugaba […]
Rutahizamu uheruka gutandukana na Rayon Sports n’uwakiniye Amavubi berekeje muri Vita Club
Ikipe ya AS Vita Club y’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu Manasse Mutatu Mbedi wahoze akinira Rayon Sports. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Congo Kinshasa yatangaje ko yasinyishije uyu rutahizamu uca ku mpande amasezerano y’imyaka itatu. Manasse yamenyekanye cyane hano mu Rwanda mu kipe ya Gasogi United […]
APR FC yaguze umusimbura wa Ahishakiye Héritier iheruka kwirukana
APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kanama yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyezamu Tuyizere Jean Luc wakiniraga Marines FC. Uyu munyezamu ukiri muto yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. APR FC nta munyezamu wa kabiri yari ifite nyuma yo gutandukana na Ahishakiye Héritier Chairman Lt Gen Mubarakh Muganga yemeje ko […]
Kenya: William Ruto yakuweho amajwi 10,000 yari yahawe atayakwiriye
Komisiyo yigenga y’amatora muri Kenya (IEBC), yakuye amajwi 10,000 ku yo Dr William Ruto amaze kubona mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka kuba muri kiriya gihugu, nyuma yo gusanga harabayeho kwibeshya mu kuyamuha. IEBC yaherukaga gutangaza mu majwi yavuye kuri site y’itora iherereye mu gace ka Kiambu Town, William Ruto yagize amajwi 51,050 na ho Raila […]
Perezida Félix Tshisekedi yungutse umukwe (Amafoto)

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyingiye imfura ye Fanny Tshisekedi. Ni umuhango wabereye i Kinshasa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kanama 2022. Fanny Tshisekedi yasezeranye imbere y’amategeko kubana akaramata; ndetse mu byiza no mu bibi n’umukunzi we witwa Dave Nsimba. Mu mashusho yagiye hanze, Perezida Tshisekedi na Madamu […]
Bwa mbere mu myaka 17 ishize Messi ntari mu bahataniye Ballon d’Or
Umunya-Argentine Lionel Messi, ntari mu bakinnyi 30 bazatoranywamo ugomba guhabwa Ballon d’Or ya 2022 nyuma yo kugira umwaka mubi muri PSG akinira. Ejo ku wa Gatanu ni bwo ikinyamakuru France Football gitanga Ballon d’Or cyatangaje abakinnyi 30 bagomba gutoranywamo uhabwa Ballon d’Or ya 2022. Ni urutonde rwabayemo ugutungurana gukomeye nyuma y’uko Messi arubuzeho, nyamara ari […]
Perezida Kagame yitabiriye ibirori umuhungu we yaherewemo ipeti rya Sous-Lieutenant
Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame, bitabiriye ibirori Ian Kagame usanzwe ari umuhungu wabo yasorejemo amasomo ya gisirikare, ahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant. Ian Kagame ni umwe mu Banyarwanda batatu barangije amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy, bagirwa ba Sous Lieutenant. Bagenzi be babiri ni Park Udahemuka na David […]
Nyuma y’uruzinduko rwa Blinken, umukobwa wa Rusebagina aravuga ko byanga bikunze u Rwanda ruzarekura se
Carine Kanimba umukobwa wa Paul Rusesabagina ufungiye hano mu Rwanda nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba, yiteguye kugumya guhangana ku buryo afite icyizere cy’uko se azarekurwa. Carine Kanimba yatangaje ibi nyuma y’uruzinduko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Anthony Blinken aheruka kugirira hano mu Rwanda. Ni uruzinduko rwari rugamije gutsura umubano usanzweho […]
Adolphe Muzito yasabye Amerika gufasha RDC gushoza intambara ku Rwanda
Adolphe Muzito wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufasha igihugu cye gushoza intambara ku Rwanda no guhiga abo yita Abanyarwanda bari ku butaka bwacyo. Muzito yabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa hagati ya 2008 na 2012, ku butegetsi bwa Joseph Kabila Kabange. Uyu mugabo usanzwe […]