Mexique: Abagore bakomeje gutera abagabo umugongo bagashyingirana n’ibiti (Amafoto)

img-20200905-wa0014-3.jpg

Abagore bo mi gihugu cya Mexique bakomeje gutera umugongo abagabo bagahitamo gushyingiranwa n’ibiti. Abageni bashya b’abo bagore ntibavuga menshi, gusa ni barebare kandi bakorera Isi ibintu byiza birimo gutanga umwuka usukuye ndetse n’Inkwi zo gucana. Amafoto akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abagore benshi bo muri Mexique bambaye imyambaro y’abageni, bamwe bahobera ibiti abandi babisoma […]

Rubavu: Bahangayikishijwe n’abajura barusha ubwinshi n’imbaraga Abanyerondo

Abaturage bo mu mudugudu wa Kiyovu mu murenge wa Nyakiliba ho mu karere ka Rubavu, bahangayikishijwe nabajura bitwikira amajoro bakajya kubacukurira inzu bitwaje ibikoresho bitandukanye birimo n’imipanga, bakemeza ko abo bajura babateza umutekano muke. Abaturage bo muri kariya gace baganiriye na Radiyo Rwanda, bemeza ko ubwinshi bw’abo bajura baba bitwaje intwaro zirimo inkoni n’imipanga butuma […]

Perezida Kagame agiye gukuraho urujijo n’ibinyoma bimaze iminsi bisakazwa n’abarwanya ubutegetsi

Ku cyumweru tariki ya 06 Nzeri, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, azagirana ikiganiro cyihariye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), wavuga ko iki kiganiro ari ikimenyetso kizavanaho ibinyoma byinshi byari bimaze igihe bikwirakwizwa n’abarwanya ubutegetsi bavugaga ku buzima bwe! Nubwo bwiza.com tutakwemeza ko ariyo ngingo nyamukuru ariko nayo birashoboka, kuko si ikintu cyoroshye kuba hari abakinira cyangwa […]

Ubutumwa Kagere yageneye abafana ba Simba bwateje urujijo

Rutahizamu Meddie Kagere yanditse ubutumwa bushimira abafana n’abayobozi b’ikipe ya Simba Sports Club, yongera guca amarenga y’uko ashobora gutandukana n’iyi kipe y’i Dar es Salaam muri Tanzania. Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu Kagere yanditse kuri Twitter ye ubutumwa bugira buti: “2019/20 wari umwaka w’imikino ukomeye twageze ku bikorwa bikomeye nka Simba SC, abatoza n’abakinnyi. […]

Messi n’ikiniga yasobanuye impamvu azakomeza gukinira FC Barcelona

Lionel Messi yatangaje ko azakinira FC Barcelona mu mwaka utaha w’imikino, akuraho urujijo ku bihuha byari bimaze iminsi bivuga ku hazaza he. Messi yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuguma muri FC Barcelona, nyuma yo gusanga atari ngombwa ko akiranurwa na yo n’inkiko nyuma yo kumwangira kugenda. Birajyana kandi n’uko iyi kipe ari yo yakiniye ubuzima […]

Bidasubirwaho Lionel Messi yemeje ko atakivuye muri FC Barcelona

Lionel Messi yisubiyeho ku cyemezo cyo kuva muri FC Barcelona yaherukaga gufata, yemera kuzayikinira mu mwaka utaha w’imikino nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru TyC Sports cy’iwabo muri Argentine. TyC Sports ni yo yari yatangaje bwa mbere ko Messi yabwiye FC Barcelona ko atagishaka kongera kuyikinira, gusa mu kanya kashize iki kinyamakuru cyavuze ko uyu mukinnyi azakomeza gukinira […]

Umugore wigeze kudobya umukino wa nyuma wa UEFA Champions league ari mu Rwanda

Umurusiyakazi Kinsey Wolanski wamamajwe no kudobya umukino wa nyuma wa UEFA Champions league mu mwaka ushize, amaze iminsi hano mu Rwanda aho yaje mu biruhuko. Uyu mugore usanzwe azwi mu gukina amafilimi no kumurika imideli, yavukiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika mbere yo kwerekeza ku mugabane w’Uburayi. Ubwo muri Kamena umwaka ushize Tottenham yakinaga […]

Kinshasa: Umutekano wakajijwe imbere ya Ambasade y’u Rwanda

Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatanu, yashyize abapolisi benshi imbere ya Ambasade y’u Rwanda iri i Kinshasa kugira ngo baburizemo imyigaragambyo y’abakomeje gusaba ko Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi yirukanwa ku mirimo ye. 7Sur7.cd dukesha iyi nkuru yavuze ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu imbere […]

Ansu Fati yaciye agahigo kari kamaze imyaka 84

Rutahizamu ukiri muto Ansu Fati ukinira ikipe ya FC Barcelona, yaciye agahigo kari kamaze imyaka 84 ko kuba umukinnyi wa kabiri ukiri muto kurusha abandi ukiniye ikipe y’Igihugu ya Espagne, La Fulia Roja. Uyu mwana ukomoka muri Guinée-Bissau hano ku mugabane wa Afurika, ni umwe mu bigaragaje cyane muri FC Barcelona n’ubwo we na bagenzi […]

Irebere umugabo umwe rukumbi ku Isi wabashije kwibaruka umwana (Amafoto)

img-20200903-wa0033.jpg

Mu busanzwe kumva ko umuntu w’igitsina gabo yibarutse ni inkuru itangaje cyane, bijyanye n’uko atari ibimenyerewe muri iyi Si. Nta wutatungurwa cyane mu gihe yakumva ngo i Nyabinoni cyangwa mu Biryogo haturuka inkuru ivuga ko hari umugabo wibarutse uruhinja. Cyakora cyo n’ubwo bitangaje kumva ngo umugabo yabyaye ndetse bikaba bitanazwi kuri benshi, hari incuro byigeze […]

Kagere ntiyemera ko we na Jacques Tuyisenge baganiriye na APR FC

Rutahizamu Meddie Kagere yahakanye ibyavuzwe ko we na Tuyisenge Jacques baraye bagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru ba APR FC, mu gihe amakuru akomeje kwerekeza aba ba rutahizamu bombi muri iriya kipe y’Ingabo z’igihugu. Jacques Tuyisenge amaze iminsi ari mu Rwanda nyuma yo gusesa amasezerano n’ikipe ya Petro Atletico de Luanda yo muri Angola mu gihe Meddie […]

REB yatanze andi mahirwe ku barimu nyuma y’uko abarenga 85% batsinzwe ibizamini

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB), cyatangaje ko kigikomeje urugendo rwo gushaka abarimu bashya bo kwigisha mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’Imyuga n’Ubumenyi ngiro; nyuma y’uko abarenga 85% batsinzwe ibizamini by’akazi biheruka gukorwa. Ku wa Gatatu Tariki ya 02 Nzeri ni bwo REB yashyize ahagaragara amanota y’abarimu bakoze ibizamini byo kwigisha ku wa […]

Urukiko rwanze ko imodoka ya Dr Pierre Damien Habumuremyi ifatirwa

Urukiko rwategetse ko imodoka ya Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda idafatirwa, nk’uko byari byasabwe na Rukeratabaro André wari warwitabaje ngo rwemeze ko yakwishyura amafaranga asigaye ku yo yaguze iyo modoka kugira ngo ayegukane. Ku wa 27 Kanama ni bwo urubanza rwa Habumuremyi rwaburanishijwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo uwaguze iriya modoka yari […]

Amerika yafatiye ibihano abayobozi b’urukiko rwa ICC

Leta zunze ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abayobozi b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), barimo n’umushinjacyaha mukuru warwo, Fatou Bensouda. Umunyamabanga wa leta zunze ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, yashinje ICC “Kugerageza gushyira Abanyamerika mu bucamanza bwayo mu buryo butemewe n’amategeko.” Amerika yafatiye ibihano bariya bayobozi, mu gihe ICC iri gukora iperereza rigamije kumenya niba igisirikare cya […]

Sergio Ramos yasabye Messi kutava muri FC Barcelona

Kapiteni w’ikipe ya Real Madrid, Sergio Ramos yatangaje ko yifuza ko Lionel Messi atava muri shampiyona ya Espagne, gusa ahamya ko uyu munya-Argentine akwiye kwemererwa guhitamo ahazaza he na FC Barcelona amaze hafi imyaka 20 akinira. Ramos yabitangarije i Stuttgart mu Budage, aho we na bagenzi be bitabiriye umukino wa UEFA Nations league ugomba guhuza […]

Twibukiranye uko Abapolisi b’u Rwanda barutanwa mu mishahara

Bisabwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo hamwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu; bikaza kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukwakira 2015, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje iteka rigena imishara y’abapolisi. Ni iteka rya Perezida No001 ryo ku wa 14 Mutarama 2016 ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda kuri uyu […]

RURA yazamuye cyane ibiciro bya lisansi na mazutu

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya bya lisansi aho yavuye ku mafaranga 908 Frw igashyirwa kuri 966 Frw, ibisobanuye ko litiro imwe yiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 58. Ni mu itangazo RURA yasohoye mu kanya kashize. Ibiciro bushya bya lisansi na mazutu byashyizweho, bisimbura ibyari byarashyizweho ku wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2020, aho lisansi yari […]

Neymar na bagenzi be babiri bakinana muri PSG banduye Covid-19

Umunya-Brésil, Neymar Jr ari mu bakinnyi batatu ba Paris Saint-Germain banduye icyorezo cya Covid-19, gusa bamerewe neza nk’uko byemejwe n’iyi kipe yo mu gihugu cyo mu Bufaransa. Paris Saint Germain ibinyujije kuri Twitter yayo yagize iti: “Abakinnyi batatu ba PSG bagaragayeho icyorezo cya Covid-19 nyuma yo gusuzumwa kandi bafashe ingamba z’ubuzima zikwiye. Abakinnyi bose n’abakozi […]

Mali: Perezida Keita uheruka guhirikwa ku butegetsi arembeye mu bitaro

Ibrahim Boubacar Keïta uheruka guhirikwa ku butegetsi muri Mali, ari mu bitaro mu byo murwa mukuru Bamako, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press. Associated Press yasubiyemo amagambo y’abantu babiri batatangajwe umwirondoro bari ku ivuriro bivugwa ko uyu wahoze ari Perezida wa Mali ari ryo ari kuvurirwamo. Perezida IBK w’imyaka 75 y’amavuko, yafunzwe iminsi 10 […]

Kiyovu Sports yihanagirije Radio 10 yayishinje gushimira abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Kiyovu Sports, bwandikiye ubwa Radi/TV10 bubwihanangiriza ku byatangajwe n’abanyamakuru bayo bashinje Kiyovu Sports kuba yarigeze gutegura igikorwa cyo gushimira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kiyovu Sports yasobanuye ko byavuzwe mu kiganiro cya 10 Sports cyatambutse ku wa Mbere tariki ya 31 Kanama. Ibaruwa yanditse iragira iti: “Kuri uyu wa Mbere tariki […]

Menya Abanyarwanda batanu bakurikirwa na Perezida Kagame kuri Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, afite abarenga miliyoni ebyiri bakurikira ubutumwa anyuza ku rubuga rwe rwa Twitter, we agakurikira abantu 182 banyuza ubutumwa bwabo kuri urwo rubuga rufatwa nk’urubuga rw’abayobozi n’abandi bantu biyubashye. Abantu ku giti cyabo Perezida Kagame akurikira kuri Twitter, biganjemo abayobozi ba za Guverinoma z’ibihugu bitandukanye cyangwa ababaye bo, ibigo n’Imiryango Mpuzamahanga […]

Rubavu: Umwarimu arasaba akarere indishyi za Frw miliyoni 60 kubera kumurenganya

Umwarimu witwa Rukundo Joseph wo mu karere ka Rubavu, ari mu manza n’ubuyobozi bw’aka karere ashinja kumwirukana ku kazi ku buryo bunyuranyije n’amategeko bitewe n’ihohoterwa yagiye akorerwa na bamwe mu bayobozi bako. Ku munsi w’ejo ubwo impande zombi zitabiraga iburanisha mu rukiko rw’ibanze rwa Gisenyi, urega yavuze ko ishingiro ry’ibibazo bye ari umwarimu wavanywe mu […]

Nyabimata: Abasizwe iheruheru n’igitero cy’inyeshyamba za FLN barifuza kubona Rusesabagina

Abatuye mu murenge wa Nyabimata ho mu karere ka Nyaruguru byagizweho ingaruka n’igitero inyeshyamba za FLN zagabye muri ako gace, bishimiye ifatwa rya Paul Rusesabagina, gusa basaba ko yagezwa muri kariya gace kugira ngo barebe n’amaso yabo uwo mugabo wabahemukiye. Nyabimata ni kamwe mu duce two mu Ntara y’Amajyepfo twagabweho ibitero n’umutwe wa FLN ushamikiye […]

Perezida Kagame yijeje ubufasha Akinwumi A. Adesina warahiriye kuyobora BAD

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yitabiriye umuhango w’irahira rya Akinwumi A. Adesina uheruka gutorerwa kuyobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere, BAD, amwizeza kuzamuha ubufasha bwose azakenera. Umuhango w’irahira ry’uyu munya-Nigeria wabaye kuri uyu wa kabiri, uba hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga Mu itangazo riboneka ku rukuta rwa Twitter rw’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame yashimye ibyo BAD yagezeho muri manda […]

Abakinnyi babuze icyo kurya, Imiryango yacu yarasuherewe_Rugwiro Hervé

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Rugwiro Hervé Amadeus, yagaragaje ko ibibazo birimo inzara, kutitabwaho barwaye, ubukene… biri mu byugarije abakinnyi ba Rayon Sports kuri ubu bari mu gihirahiro. Ni ibikubiye mu ibaruwa Kapiteni Herve yandikiye Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, mu rwego rwo kumugaragariza ibibazo byugarije abakinnyi bagenzi be bikeneye gushakirwa umuti byihuse. Mu […]

Pep Guardiola yagiriye Messi inama nziza ku bafana ba FC Barcelona

Umutoza Pep Guardiola utoza ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yagiriye Lionel Messi inama y’uko ikiza kuri we ari uko atava muri FC Barcelona. Ni inkuru yatangajwe n’Ikinyamakuru Mundo Deportivo cyavuze ko gifite amakuru aturuka mu bantu ba hafi mu kipe ya Manchester City, bakibwiye ko iyi kipe ngo yasesenguye ibijyanye n’amafaranga yagura Messi […]

Nyagatare: Umukozi w’umurenge yasezeye nyuma yo gufatirwa mu kabari nyuma ya saa moya

Nizeyimana Théobald wari umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Musheri mu karere ka Nyagatare, yeguye ku mirimo ye nyuma y’umunsi umwe afatiwe mu kabari yasinze nyuma y’isaha ya saa moya. Ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2020 ni bwo uyu mukozi yagejeje ibaruwa y’ubwegure bwe ku biro by’akarere, akavuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite. […]

Malawi: Hari ubwoko bwoza abapfuye bukifashisha amazi bogejwe mu gutegura amafunguro

Mu gihugu cya Malawi, hari ubwoko bw’abantu bitwa aba Chewa, bazwiho kuba iyo umwe mu babugize apfuye ari umuco ko umurambo we ubanza wozwa, hanyuma amazi bawogesheje akifashishwa mu guteka amafunguro. Umurambo wogerezwa ahantu hatagarifu, bigakorwa bawukata umuhogo hanyuma bakawusukamo amazi. Aba Chewa bari mu bwoko bw’aba Bantu biganje mu bihugu byo muri Afurika yo […]

Kayonza: Polisi yafashe uwiyitaga Lieutenant muri RDF akiba abaturage

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, yataye muri yombi umusore witwa Nkubito Emmanuel wiyitiriraga kuba Leyetona (Lieutenant) mu ngabo z’u Rwanda akabyitwaza yambura abaturage amafaranga. Nkubito mu busanzwe akomoka mu karere ka Gatsibo, akaba yamburaga abaturage amafaranga abaturage babaga batujuje amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 akoresheje amapingu yari afite. […]

KCCA yanze akayabo APR FC yayihaye ngo iyigurishe myugariro wayo w’Umunyarwanda

Ikipe ya KCCA yo mu gihugu cya Uganda, yanze akayabo ka $50,000 (arenga 48,000,000 Rwf) APR FC yifuzaga kuyiha kugira ngo igurishwe myugariro Kato Samuel Nemeyimana. Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko akomoka i Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, gusa ababyeyi be barimo se w’Umunyarwanda na nyina w’Umunya-Uganda batuye i Kisoro muri Uganda. Yazamuwe mu kipe nkuru […]

Kayonza: Abantu babiri bo mu murenge umwe biyahuye mu munsi umwe

Umugore witwa Izimungu Divine wo mu karere ka Kayonza, yasanzwe mu mugozi mu cyumba cy’inzu ye yapfuye, nyuma y’amezi arindwi yari amaze arushinze. Byabaye ku cyumweru tariki ya 30 Kanama 2020, ahagana saa Tanu z’amanywa, mu Mudugudu wa Rwagatera mu Kagari ka Kirehe ho mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza. Umunyamabanga Nshingwabikobwa w’Umurenge […]

Sarpong yatsindiye Yanga Africans mu mukino we wa mbere bahura na Aigle Noir

Ikipe ya Yanga Africans ibifashijwemo n’abarimo Umunya-Ghana Michael Sarpong yatsinze Aigle Noir y’i Burundi ibitego 2-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo kuri iki cyumweru. Ikipe ya Yanga Africans y’umutoza mushya Zlatko Krmpotic, yari ifite ibirori bikomeye byo kwizihiza umunsi mukuru wayo wa Yanga Day, nyuma y’icyumweru kimwe mukeba wayo Simba Sports Club […]

Karasira nahabwa inkunga na RNC si ikibazo_Karasira Aimable

Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mbere y’uko yirukanwa na yo muri uku kwezi, yakomoje ku mafaranga y’imfashanyo akomeje kohererezwa n’abantu batandukanye, avuga ko kuba yahabwa inkunga na RNC bitavuze ko akorana na yo. Ku wa Gatanu tariki ya 14 Kanama, ni bwo Prof Philipp Cotton uyobora Kaminuza y’u Rwanda, yandikiye Karasira […]

Zimbabwe: Uwabaye Minisitiri yashyize hanze ibikorwa bya gishitani bya Perezida Mnangagwa

Walter Mzembi wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zimbabwe, yahishuye buryo Perezida Emmerson Mnangagwa yagerageje kumwivuganira muri Afurika y’Epfo aho yahungiye, anatangaza ko hari inzirakarengane zagiye zicwa zitiranywa na we. Minisitiri Mzembi yatangaje ayo marorerwa ya Perezida Mnangagwa, mu kiganiro kihariye yagiranye na Nehanda Radio, aho yavuze zimwe mu nzirakarengane zagiye zicwa bigizwemo uruhare na […]

Perezida Kagame asanga Arsenal iri mu nzira zo kugaruka mu bihe byiza

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye Ikipe ya Arsenal yegukanye Igikombe cya FA Community Shield itsinze Liverpool kuri penaliti, ashimangira ko iyi kipe iri mu nzira zo kugaruka mu bihe byiza yahozemo. Mu ijoro ryakeye ni bwo Arsenal yegukanye igikombe cya Community Shield ku ncuro ya 16, nyuma yo gutsinda Liverpool yatwaye igikombe cya shampiyona […]

Umunyafurika yongeye guheka Arsenal ayihesha Community Shield itsinze Liverpool

Ikipe ya Arsenal yegukanye igikombe cya FA Community Shield kibanziriza itangizwa rya shampiyona y’Abongereza, nyuma yo gutungura Liverpool ikayitsinda kuri Penaliti 5-4. Community Shield mu Bwongereza ihuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’iyatwaye icya FA Cup, ikabimburira shampiyona nshya. Umunota wa 12 w’umukino wonyine wari uhagije kugira ngo umunya-Gabon Pierre Emerick-Aubameyang atsindire Arsenal igitego cya […]

Ngoma: Umwarimu uherutse gukora imashini zikarabya abantu batazikozeho yapfuye

Umwarimu witwa Ntaganzwa Sylvestre wo mu karere ka Ngoma uherutse gukora imashini zikarabya abantu ndetse zikanabatera imiti yica udukoko (Hand Sanitizer) umuntu atazikozeho, yapfuye kuri uyu wa Gatandatu azize Diyabete. Amakuru y’urupfu rw’uyu mwarimu yemejwe n’umugore we Akingeneye Claudine wavuze ko Diyabete yamwishe hari hashize igihe gito bayimubonyemo. Ayingeneye yagize ati: “Yapfuye mukanya nka saa […]

RIB yahakanye ko Mbonabucya yayitabaje ikamusaba kujya kwizanira uwamukubise ifuni

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwahakanye amakuru avuga ko umuturage witwa Mbonabucya Claude wo mu karere ka Huye yakubiswe ifuni mu mutwe, yayiyambaza agasabwa kujya kuzana uwamukubise. Mu Ukwakira 2019 ni bwo Mbonabucya w’imyaka 18 y’amavuko yakubiswe ifuni mu mutwe n’umugabo witwa Nyabyenda basanzwe baturanye mu Kagari ka Muyogoro, mu Murenge wa Huye; kugeza ubu akaba […]

EAC: Kagame ni we ukurikirwa na benshi kuri Twitter, Ndayishimiye na Kiir bakaza inyuma

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aza ku isonga mu bakuru b’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bakurikirwa cyane ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter. Umukuru w’Igihugu akoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter kuva muri Gicurasi 2009, akaba akurikirwa n’abarenga miliyoni ebyiri. Perezida Kagame we akurikira kuri Twitter abantu 181, biganjemo abanyepolitiki. 2. Yoweri Kaguta Museveni Umukuru […]

Nta wutifuza Messi mu kipe ye ariko amahirwe yacu ni make_Jurgen Klopp

Umudage Jürgen Klopp utoza Liverpool yo mu gihugu cy’Ubwongereza, yavuze ko Liverpool nta mugambi ifite wo gusinyisha Lionel Messi, ariko yemeza ko byaba bihebuje aramutse aje muri shampiyona y’Abongereza. Ni byinshi bikomeje kuvugwa ku hazaza h’uyu munya-Argentine amakuru menshi akomeje gusohora muri FC Barcelona aheruka kumenyesha ko ashaka kuyivamo. Liverpool ni imwe mu makipe akomeye […]

Ni ba mitima nda! wishinga innyo y’undi iyawe ikarangara- Rutangamaboko avuga ba Slay Queen

Muganga Rutangarwamaboko, yanenze abakobwa batandukanye barimo abazwi nk’aba Slay Queen bashyira ubwambure bwabo ku karubanda, avuga ko ari inda ibakoresha kugira ngo bacike ku muco wabo. Rutangarwamaboko asanzwe ari umushakashatsi, umwigisha w’ubuzima bushingiye ku muco akaba n’inzobere mu by’umuco, amateka, imbonezabitekerezo (Filosofiya) n’ubuzima bwa muntu bushingiye ku myizerere, imyumvire, imitekerereze, imyitwarire ndetse n’imigirire. Muri iki […]

Impamvu zerekana buryo ki FERWAFA itabaniye Gicumbi FC na Heroes

Amezi atatu arashije amakipe ya Gicumbi FC na Heroes FC ari mu gihirahiro nyuma yo kumanurwa mu cyiciro cya kabiri n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA mu mwanzuro w’iryo shyirahamwe kugeza ubu utaravugwaho rumwe. Icyemezo cyo kumanura ayo makipe yombi cyafashwe ku wa 22 Gicurasi, ubwo FERWAFA yafataga icyemezo cyo gusoza shampiyona y’Ikiciro cya […]

Kirehe: Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima yeguye nyuma yo gufatwa yasinze yanarengeje Saa moya

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe kuri uyu wa Gatanu, bwatangaje ko bwakiriye ibaruwa y’ubwegure ya Hategekimana Jean wari Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mahama, nyuma yo gufatwa mu ijoro ryakeye yishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Amakuru avuga uyu muganga yafashwe saa yine z’ijoro kandi yanasinze, mu gihe amasaha mashya ntarengwa yo gutaha atagomba kurenga saa moya. Umuyobozi […]

Umusirikare wa RDF arashinjwa guca ikariso y’umwana w’imyaka 15 akamusambanya

Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda ukorera mu murenge wa Mata w’akarere ka Nyaruguru, arashinjwa n’umwana w’imyaka 15 kumusambanya nyuma yo kumuciraho ikariso yari yambaye. Byabaye Tariki 02 Kanama 2020, ubwo uyu mwana w’imyaka 15 yari kumwe na mugenzi we mu gishanga cy’iwabo mu mudugudu wa Taba, Akagari ka Rwamiko mu murenge wa Mata. Icyo gihe […]

Museveni wemeye kwitwa ‘Bosiko’ yahaye ubutumwa bukomeye Bobi Wine

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni wemeye kwitwa izina ‘Bosiko’ yahimbwe n’abamurwanya, yavuze ko amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha ari yo azagena ukwiye kuyobora Uganda hagati ye na Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wine. Izina ‘Bosco’ Museveni yahimbwe, rikunze gukoreshwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe biganjemo abafana ba Bobi Wine, bakarimwita bagaragaza […]

Umutoza waziranaga n’abafana ba APR FC yagizwe umutoza wa Yanga ya Haruna na Sarpong

Ikipe ya Yanga Africans yo mu gihugu cya Tanzania, yagize Umunya-Aerbia, Zlatko Krmpotic wahoze atoza APR FC ya hano mu Rwanda, umutoza wayo mukuru imusimbuje Umubiligi Luc Eymael yirukanye mu minsi ishize. Mu busanzwe Umurundi Kaze Cédric wigeze gutoza ikipe ya Mukura Victory Sports ya hano mu Rwanda ni we wahabwaga amahirwe yo kujya gutoza […]

Rwamagana: Impanuka ikomeye yaguyemo batatu, hakomereka bane

Abantu batatu bapfiriye mu mpanuka yaraye ibereye mu murenge wa Muhazi ho mu karere ka Rwamagana, mu gihe abandi babarirwa muri batane bayikomerekeyemo. Iyo mpanuka yabaye mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba w’ejo ku wa kane, yabereye mu mudugudu wa Plage, mu kagari ka Nyarusange ho muri uriya murenge wa Muhazi. Yatewe n’imodoka ya Jeep […]

Inkumi yakuruye ubugabo bw’umukunzi wayo bimuviramo urupfu

Umugabo wamenyekanye ku mazina ya Christopher Muchenga wo mu gace ka Mt Hampden mu gihugu cya Zimbabwe, yitabye Imana nyuma y’uko umukunzi we amukuruye ubugabo bari bari kurwana. Umuvugizi w’umuryango wa Nyakwigendera Margaret Kamwaza, yavuze ko Christopher mbere y’uko apfa yari yasohokanye umugore we ngo bajye kugirana ibihe byiza dore ko yari yahembwe, gusa ibitari […]

Abayobozi bagiye kujya baryozwa abishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yasabye abayobozi b’inzego zibanze gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, aho bizagaragara ko ayo mabwiriza yishwe abayobozi bakazaba ari bo babiryozwa. Minisitiri Shyaka yabitangaje kuri uyu wa Kane, ubwo we na mugenzi we w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, bari kuri Radiyo y’Igihugu basobanura amabwiriza mashya […]

Paul Pogba bamusanzemo Coronavirus bimwambura amahirwe

Umufaransa Paul Pogba ukinira Manchester United yo mu Bwongereza, yasanzwemo icyorezo cya Covid-19 gihita kimuvanisha mu bakinnyi ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa izifashisha mu mikino ya UEFA Nations league iteganyijwe mu minsi iri imbere. Undi Mufaransa Tanguy Ndombele ukinira Tottenham na we yasanzwemo kiriya cyorezo, ahita ashyirwa mu kato k’iminsi 14. Aba bakinnyi bombi ntabwo bazagaragara mu […]

Dr Pierre Damien Habumuremyi yajyanwe mu nkiko n’uwo yagurishije V8

Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yongeye kugaragara imbere y’ubutabera aburana imodoka ifite agaciro ka miliyoni 25 z’Amafaranga y’u Rwanda yagurishije uwitwa Rukeratabaro. Ni urubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo uwaguze iriya modoka yaregeye, asaba ko yafatirwa aho gukomeza kuba mu rugo rwa Dr. Habumuremyi, mu rwego rwo kwirinda ko hari ibindi […]

Uwitwara nk’aho nta Corona ihari yisubireho cyangwa agume mu rugo_Minisitiri Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnson, yasabye Abanyarwanda bakomeje gukerensa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 kwisubiraho, abatabishoboye bagahitamo kuguma mu ngo zabo. Minisitiri Busimgye yabitangaje nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ifashe ingamba nshya zo kwirinda ko Covid-19 ikomeza gukwirakwira mu gihugu, harimo gusubika ingendo ziva n’izijya mu mujyi wa Kigali […]

ACP Nkuranga Lynder wabaye umuvugizi wa polisi y’Igihugu yahawe imirimo mishya

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Gatatu tariki ya 26 Kanama iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahaye imirimo mishya abarimo Assistant Commissioner of Police (ACP) Nkuranga Lynder wabaye Umuvugizi Wungirije wa Polisi y’Igihugu. ACP Nkuranga wakoze imirimo itandukanye muri Polisi y’u Rwanda, yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu mu rwego […]

Rwanda-Burundi: Ikibazo cy’abatera igihugu kimwe baturutse mu kindi cyavugutiwe umuti

Abakuru b’inzego zishinzwe ubutasi bwa gisirikare bo mu bihugu by’u Rwanda n’u Burundi, bemeranyije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke wakunze kuvugwa ku mupaka ugabanya ibihugu byombi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo intumwa z’ibihugu byombi zahuriye i Nemba ho mu karere ka Bugesera, mu biganiro byari bigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke […]

Perezida Kagame ayoboye inama y’abaminisitiri ubu, ishobora kugarura Guma mu Rugo?

Muri aya masaha Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ayoboye Inama y’Abaminisitiri. Hari ukwibaza kwinshi kubantu niba ishobora gusiga igihugu gisubiye muri gahunda ya Guma mu Rugo bitewe n’ubwiyongere bwa Covid-19. Ni inama ije mu gihe imibare y’ubwandu bwa Covid-19 ikomeje kwiyongera umusubirizo, aho imibare ya Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko abamaze kwandura babarirwa muri 3,306; barimo […]

Ifoto mpimbano ya Messi mu mwambaro wa Rayon Sports ikomeje kubica

Kuva ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri,izina Lionel Messi rikomeje kugarukwaho cyane mu bakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku Isi, kugeza no mu kipe ya Rayon Sports abafana bayo bagaragaje ko na bo atabagwa nabi. Mu bitangazamakuru bitandukanye, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hantu henshi hahurira abantu, izina Messi riri kugarukwaho umunota ku wundi. Ibya […]

Ingabire Victoire yavuze ko ishyaka ryose ryamwegera bakorana

Umuyobozi w’Ishyaka DALFA-Umurinzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse rikaba ritari ryemererwa gukora, Ingabire Victoire Umuhoza, avuga ko hagize ishyaka rimwegera bashobora gukora, ariko akongeraho ko mu bimuraje ishinga hatarimo kurwanira imyanya muri Guverinoma y’u Rwanda ku buryo yakwemera guta imirongo y’ishyaka rye agakurikiza gahunda z’andi mashyaka. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na BWIZA TV ku […]

U Rwanda rwashyizeho impapuro zita muri yombi Col Aloys Ntiwiragabo

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje ko Leta y’u Rwanda yasohoye impapuro zita muri yombi Colonel Aloys Ntiwiragabo ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni nyuma y’ukwezi Urwego rw’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa rukurikirana ibyaha by’Iterabwoba, rutangije iperereza ry’ibanze ku byaha byibasiye inyokomuntu bishinjwa Aloys Ntiwiragabo uri mu basirikare bakuru batangije Umutwe urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR. […]