Rubavu: Umwuka mubi muri koperative y’abatwara amakamyo wahoshejwe hitabajwe izindi nzego
Abashoferi batwara Amakamyo bo mu karere ka Rubavu bibumbiye muri Koperative COTRAMAGI bashinjaga ubuyobozi bwabo gufata ibyemezo butabagishije inama, ibi byatumye babwivumburira kugera aho hitabazwa izindi nzego mu gukemura ikibazo. Icyateye aba bashoferi b’amakamyo kwivumbura ku byemezo by’abayobozi bitoreye, ni icyemezo cyo kugura ikamyo nini izajya yinjiriza koperative bibumbiyemo. Iki cyemezo kikaba cyarafashwe mu nama […]
Tanzania: Igipolisi kivuganye abantu basaga 10 babaga mu mutwe w’abagizi ba nabi
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu ushize, igipolisi cya Tanzania cyivuganye abantu 13 babarizwa mu gatsiko k’abagizi ba nabi gashinjwa gukora ubwicanyi bwa hato na hato mu Karere ka Kibiti. Biravugwa ko habayeho kurasana hagati y’abapolisi n’aba bagizi ba nabi ubwo igipolisi cyasatiraga indiri yabo iherereye mu giturage cya Rungungu, kiri mu ishyamba, ahagana […]
Ingingo 3 zakwereka umukobwa ushobora kwitwara neza mu buriri
Iyo abashakanye baryoherezanya mu gihe cyo gutera akabariro usanga urwo rugo ruhora rutuje mbese nta makimbirane aturuka mu byabereye ahiherereye arangwa muri urwo rugo, akaba ari yo mpamvu rero uyu munsi iwaculove.com igiye kwibanda cyane ku bimenyetso bishobora kukwereka umukobwa wagufasha kugira umunezero utagereranywa mu gihe mwaba murushinze, ari n’abyo umukobwa wese agomba kugerageza kwitaho […]
Uganda: Amashusho agaragaza uko Sgt (Rtd) Rutagungira yashimuswe yagiye ahagaragara
Amashusho ya camera yafatiwe mu kabari Sgt (Rtd) Rene Rutagungira yashimutiwemo mu gihugu cya Uganda yagiye ahagaragara, aho agaragaza uko byagenze n’abantu bamushimuse bamusohora muri ako kabari kitwa Bahamas Bar. Nk’uko aya mashusho ya CCTV abigaragaza, abagabo babiri bose bambaye sivile binjira muri ako kabari bagatumiza icyo kunywa, nyuma gato hakinjira undi wambaye ikoti ry’uruhu […]
Abasore biteje imbere babikesha kubyinira ababuze ababo (Amafoto&Video)
Mu gihugu cya Ghana, haravugwa itsinda ry’abasore bihangiye imirimo yo gususurutsa abagize ibyago mu buryo bwo kubyina, kuririmba n’ibindi bituma babona agatubutse binyuze muri ubu buryo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko aba basore bamaze kwiteza imbere ku buryo bugaragarira buri wese, aho usanga bafite indirimbo baririmbira abapfuye, kubyinana isanduku irimo umurambo mu […]
Ngoma: Abasenyewe na Leta bararira ayo kwarika bibaza aho bazerekeza
Abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Ngoma bamaze iminsi itatu mu gikorwa cyo gusenyera abaturage bivugwa n’aba bayobozi ko bubatse mu buryo butemewe, abasenyewe n’ubwo bavuga ko bubakaga ubuyobozi bubizi, ubu baribaza aho bagiye kwerekeza. Bamwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com, batangaza ko bari gusenyerwa inzu zabo babamo mu gihe bari […]
Ntaho tugiye kujya kandi nzaba perezida w’u Rwanda vuba. Ndizera ko muzantora ubutaha — Dr. Frank Habineza
“ Ntaho tugiye kujya kandi nzaba perezida w’u Rwanda vuba. Ndizera ko muzantora ubutaha. Twaratsinzwe ariko twongeye guhaguruka .” Uyu ni Dr Frank Habineza, umuyobozi w’ishyaka Green Party nyuma y’aho mu minsi ishize yari yagaragaje igitekerezo cyo kuva muri politiki abitewe n’uko yari amaze gutsindwa mu matora ya perezida yabaye kuwa 04 Kanama 2017. “ […]
Lil G yateye utwatsi amakuru yo kutishyura ubukode bw’inzu studio ye yakoreragamo
Umuhanzi Karangwa Lionel, uzwi ku izina rya Lil G, yahakanye amakuru yo kubura ubwishyu bw’inzu studio ye yakoreragamo, ndetse anashimangira ko gutandukana na Producer Junior ari uguhitamo kwe ku bijyanye n’imikorere yashakaga muri studio ye. Lil G yagize ati “kontaro yanjye na Junior yarangiye tariki ya 01 Nyakanga 2017, yaramazemo imyaka ibiri, njye byaranshimishije kuba […]
Kigali: Rwari rwabuze gica hagati ya Polisi na shoferi utumva utanavuga
Umushoferi warutwaye imodoka ariko afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yafashwe na polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police) kumvikana biba ihurizo. Hari mu masaha y’igicamunsi ahagana saa 15h20 zo ku wa 8 Kanama 2017, mu mujyi wa Kigali, ahazwi nko kwa Rubangura, niho polisi yahagarikiye abasore 2, bari mu modoka isanga […]
Ibintu abagore n’abakobwa banga urunuka mu rukundo
Waba uri umuhungu cyangwa umugabo uri mu rukundo ariko ukaba utinya ko umunsi umwe wazababaza umukunzi wawe? Dore bimwe mu bintu abagore n’abakobwa banga urunuka ukwiye kwitwararika mu mibanire yanyu kugira ngo mubashe kugirana urukundo ruhamye. Abakobwa banga abahungu bakora ibintu biteye ishozi nko kuba wavuga cyangwa ugakora ibintu biteye isesemi igihe muri kumeza cyangwa […]
Imirambo 50 y’abimukira yatoraguwe mu nyanja y’u Buhinde
Imirambo y’abantu biganjemo abasore basaga 50 yatoraguwe ku nkengero z’inyanja y’u Buhinde, bikaba bikekwa ko baroshywe mu mazi ari bazima n’abari basanzwe bafasha abimukira kwambuka mu buryo butemewe n’amategeko. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko aba basore bari mu kigero cy’imyaka 15-16 bapfuye barohamye bari biganjemo abo mu bihugu byo ku mugabane […]
Bruce Melodie agiye gukora ibitaramo 3 muri Canada
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze na Coce Studio, rivuga ko umuhanzi w’umunyarwanda, Bruce Melodie, azataramira muri Canada mu bitaramo bitatu azakora mu byumweru bitatu. Ibi bitaramo Bruce azakorera muri Canada bizatangira tariki ya 26 Kanama, uyu muhanzi azaboneraho no gufata amashusho y’indirimbo ye nshya itarajya ahagaragara. Uyu mugabo umaze iminsi abica mu ndirimbo ‘Ikinya’, […]
Burundi: U Buholandi burasabira abashatse guhirika ubutegetsi ubudahangarwa
Igihugu cy’u Buholandi kirifuza ko abagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi kuwa 13 Gicurasi 2015 bagaruka mu nzego za demokarasi z’Abarundi, ndetse bugasaba ko aba baba bahawe ubudahangarwa bw’agateganyo mu rwego rw’ibiganiro hagati y’Abarundi. Kuri uyu wa Gatatu, itariki 09 Kanama nibwo Visi perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo, yakiriye mu biro bye intumwa idasanzwe y’u […]
Uganda yavanye abasirikare ba yo ba nyuma muri Repubulika ya Centrafrica
Leta ya Uganda yamaze abasirikare ba yo bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrica. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aba basirikare bo mu gisirikare cya Uganda, UPDF batangiye gukurwa muri kiriya gihugu guhera muri Mata uyu mwaka, nyuma y’imyaka 8 bari bamaze bahanganye n’abarwanyi bo mu mutwe wa Lord Resistance Arm (LRA) uyobowe n’umurwanyi Joseph Kony. Mu […]
Umuhanzi Pedro Someone yashyize hanze indirimbo nshya “Gira neza wigendere”
Umuhanzi nyarwanda witwa Niyigena Jean Pierre wamenyekanye ku mazina ya Pedro Someone mu bijyanye n’umuziki, yashyize hanze indirimbo ye nshya y’amajwi gusa yise Gira neza wigendere. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu muhanzi uherutse no gutangaza ko ari kureba uko yashinga itsinda rya muzika ariko rifite umwihariko wo gukoresha ibicurangisho gakondo birimo inanga, iningiri, imiduri, imyirongi n’ibindi, yamaze […]
Itariki Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamenyekanye
Perezida wa Repubulika Paul Kagame azarahira gukomeza kuyobora u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017. Ni umuhango uteganyijwe kubera kuri sitade Amahoro i Remera uzitabirwa n’abashyitsi batandukanye n ‘Abanyarwanda baturutse mu turere twose tw’igihugu. Mu gihugu hose kandi bazakurikirana uyu muhango ku rwego rw’umudugudu kuri radiyo na televiziyo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Amakuru agera […]
Dore ibimenyetso byakwereka urukundo rw’ukuri
Rimwe na rimwe hari igihe ugira umwaku cyangwa se amahirwe make ugakundana n’umuntu utakwitaho, ukaba wajya uhora ushidikanya niba urukundo agukunda ari urwanyarwo cyangwa ari ukubeshya, uyu munsi twaguteguriye ibimenyetso wareberaho ukamenya ko urukundo inshutiyawe igukunda ari ukuri. Ibyo bimenyetso 7 bizabikubwira ni ibi bikurikira: 1.Kuba yakwitangira mu buzima bwe akemera kuba yakirengera ingaruka zawe […]
USA: Indege ya gisirikare y’u Burusiya yagaragaye hejuru ya Pentagon na US Capitol
Indege ya gisrikare y’ubutasi y’Abarusiya yagaragaye hejuru y’inyubako z’ubuyobozi zitandukanye muri Washington ndetse no hejuru ya Pentagon kuri uyu wa Gatatu nyuma ya saa sita igendera hafi cyane nk’uko byatangajwe na CNN. Iyi ndege y’igisirikare cyo mu kirere cy’u Burusiya biravugwa ko yanyuze hejuru y’inyubako ikoreramo Inteko ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika […]
Amavubi yerekeje muri Uganda guhatanira kuzitabira CHAN 2018
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Kanama 2017, ikipe y’igihugu, Amavubi yerekeje muri Uganda gutegura umukino uzayihuza Cranes ya Uganda uteganyijwe kuwa Gatandatu mu irushanwa ry’igikombe cy’ibihugu by’Afurika, CHAN. Mbere y’uyu mukino uteganyijwe kubera kuri stade ya St. Mary’s Kitende, ikipe y’Amavubi irabanza ikore imyitozo ku mugoroba w’uyu munsi hanyuma izakomeze […]
Rubavu: Abashinzwe kubungabunga amashyamba barakubitwa bakanakomeretswa n’abashumba
Barwiyemezamirimo bo mu karere ka Rubavu bashinzwe gutera amashyamba no kuyabungabunga ndetse no kuyarinda, baravuga ko babangamiwe bikomeye n’abashumba b’amatungo bangiza ibiti bakanabakubita. Nsengiyumva Julien, rwiyemezamirimo w’amashyamba mu murenge wa Rubavu, Nyakiriba,Kanama na Kanzenze, yavuze ko abo bashumba cyane ab’inka baza bagatema ibiti bikuze bakanaragira amatungo yabo mu biti bikiri bitoya, akenshi ngo biba byatewe […]
Umunyarwanda uherutse gushimutirwa muri Uganda yaba yarashimuswe na CMI ya Uganda
Abo mu muryango w’Umunyarwanda wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda uherutse gushimutirwa mu gihugu cya Uganda mu mpera z’icyumweru gishize, bagiye ahagaragara batangaza uko uyu yashimuswe n’abantu bafite imbunda bikekwa ko ari abo mu nzego z’ubutasi za Uganda. Rene Rutagungira yasezerewe mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya Sergeant, aza gushimutirwa ku Cyumweru gishize ahagana saa […]
Perezida Museveni yateje intambara y’amagambo hagati ya Dr Besigye n’umuhungu wa Idi Amin
Umuhungu wa Idi Amin Dada witwa Hussein Lumumba Amin, yateje intambara ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Uganda nyuma yo kwita Dr Kiiza Besigye ‘Ingurube’. Ngo byose byatangiye perezida Museveni yamamaza umwuzukuru wa Idi Amin witwa Taban Amin wiyamamariza umwanya w’umudepite mu majyaruguru y’igihugu. Ubwo Dr Besigye yagiye kuri twitter maze agira ati: “ Bwana […]
Umusaza yivuganye mugenzi we bapfa umupfakazi
Polisi ikorera mu karere ka Katakwi muri Uganda icumbikiye umusaza witwa Vincent Omauku w’imyaka 75 y’amavuko ukurikiranyweho kwivugana mugenzi we bapfa umugore umaze igihe yarapfushije umugabo, aba bagabo bakaba bari bahuriye iwe. Uyu musaza yatemye akoresheje umuhoro umugabo witwa Michael Malinga w’imyaka 40 kuwa Gatatu w’iki cyumweru nyuma yo kurwana bapfa Domitila Asengo na we […]
Minisitiri w’Intebe asanga icyuho cy’abagore mu buyobozi bwa Siporo mu Rwanda kizakemuka
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yemeza ko u Rwanda rwakoze byinshi mu guteza imbere uruhare rw’abagore mu iterambere ry’igihugu biciye mu gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ariko ko hakiri ikibazo cy’umubare muke w’abagore mu buyobozi bwa siporo mu Rwanda kigomba gushakirwa igisubizo. Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 9 Kanama 2017, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama Mpuzamahanga […]
Perezida w’Itorero ry’Abametodisiti ku isi yasuye urwibutso rwa Gisozi agenera urubyiruko ubutumwa
Umuyobozi w’Itorero ry’Abametodisiti (Methodiste Libre) ku Isi, Bishop Dr Joab Lohara ari kumwe n’abayobozi b’iri torero mu Rwanda, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2017. Bishop Dr Joab Lohara yatangaje ko ababajwe n’ibyo yiboneye n’amaso ye ku buryo atabasha kubisobanura ndetse n’ ubwenge bwe […]
Umukobwa bivugwa ko yatewe inda na Diamond Platnumz yabyaye
Nyuma yo kuvugwaho guterwa inda n’umuhanzi Diamond wo muri Tanzania, Hamissa Mobetto wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Salome’ yatangaje ko yamaze kwibaruka imfura ye. Uyu mugore yakunze kuvugwaho ko inda yaratwite yayitewe n’umuhanzi Diamond, ariko uyu muhanzi akamaganira kure aya makuru. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Hamissa yatangaje ko ashimira Imana kuba yamufashije […]
Kenya : Babiri bamaze kugwa mu myigaragambyo yakurikiye amatora
Imvururu zirangwa n’imyigaragambyo zirakomeje muri Kenya, nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika, imibare igaragaza ko Uhuru Kenyatta wari usanzwe uyobora iki gihugu ari we uri imbere atsinze Raila Odinga bari bahanganye. Abashyigikiye Raila Odinga biraye mu mihanda batangira imyigaragambyo nyuma yuko atangaje ko aya matora yibwe. Kugeza ubu abantu babiri bamaze kuraswa na Polisi i […]
Rwamagana: Rucamwigugu w’imyaka 71 ashinja ubuyobozi kumutererana kandi atotezwa
Rucamwigugu Adolphe w’imyaka 71 utuye mu mudugudu wa Bigabiro mu kagari ka Cyanya, umurenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, arashinja uwahoze ari umugore we, Mukandori Pascasie ndetse n’umuhungu wa bo kumutoteza no kumuhoza ku nkeke nyamara ngo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ntibugire icyo bukora. Rucamwigugu Adolphe avuga ko yatandukanye na Mukandori Pascasie byemewe n’amategeko ariko […]
Uganda: Uwahoze mu gisirikare cy’u Rwanda yashimutiwe mu kabari
Uwahoze mu gisirikare cy’u Rwanda wasezerewe nyuma agahungira muri Uganda mu 2004 akurikiranweho ibyaha, yashimutiwe n’abantu bataramenyekana mu gihugu cya Uganda kuwa Gatandatu ushize, aho abamushimuse bamukuye mu kabari yari arimo kunyweramo ari kumwe n’inshuti. Igipolisi kiravuga ko kiri mu iperereza. Biravugwa ko uyu Sgt (Rtd) Rene Rutagungira yatunzwe imbunda n’abagabo batatu bamusanze muri Bahas […]
Paul Kagame yatsindiye bidasubirwaho gukomeza kuyobora u Rwanda
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko Paul Kagame, Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, ari we watsinze amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda. Yagize amajwi 98,79% , akurikirwa na Philippe Mpayimana wagize 0,73% na Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda agira 0,48%, nkuko Komisiyo y’Amatora yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 9 Kanama 2017, […]
Yanteye inda arantoroka none abonye narabyaye ngo arashaka kureba umwana- Mbigenze nte?
Nakundanye n’umuhungu imyaka 3 kuva 2012-2015, hanyuma dupanga ubukwe dutangira processus yabwo yaje kuntera inda noneho Imaze ukwezi aza gufata irembo iwacu arangije nza kumubwira ko ntwite ansubiza ko nta kibazo,nyuma aza kugenda antorotse,yimuka iyo yari atuye i Gikondo,nta kintu dupfuye yewe ntano kuvugana nabi ndetse n’ibintu byose arabijyana iwabo hari ikibungo. Muri ibyo bintu […]
Sosiyeti Sivile ntigomba kuba nk’iya kera yabaga ari iyo gutera ingumi Leta- Prof Musahara
Prof Musahara Herman umwarimu mu ishuri ry’ubukungu rya kaminuza y’u Rwanda akaba n’umushakashatsi mu byerekeye uburezi no gutanga ibitekerezo kuri EDPRS III asanga Sosiyete Sivile ikwiye kwerekana uruhare rwayo mu gufasha leta kuzamura imibereho y’ abaturage by’umwihariko mu guhanga imirimo no kubahugura. Uru ruhare ngo igomba kurwerekana muri gahunda y’imbaturabukungu cy’icyiciro cya Gatatu(EDPRS III) izatangira […]
Nta Raila, nta mahoro – Ibyo abigaragambya muri Kenya mu myigaragambyo yadutse bari kuririmba
Kuri uyu wa Gatatu mu gihugu cya Kenya zahinduye imirishyo nyuma y’umunsi umwe amatora ya perezida abaye, aho mu murwa mukuru, Nairobi ndetse no mu bindi bice nka Kisumu mu masaha ya nyuma ya saa sita hatangiye ibikorwa by’imyigaragambyo by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamagana ibyavuye mu matora bavuga ko ” Nta Raila, nta mahoro “. [xyz-ihs […]
Karongi: WASAC iravugwaho kugonganisha akarere, abaturage n’Abafatanyabikorwa
Uko kutumvikana hagati y’ubuyobozi bw’akarere n’abaturage, ngo gushingiye ku bikorwa abafatanyabikorwa bashyiraho bagamije kugeza amazi meza ku baturage mu buryo bw’inkunga. Nyamara ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC, kigahita gishyiraho konteri kigatangira kuyishyuza, abaturage bakabishinja Akarere. Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Ndayisaba Franà§ois asobanura ko atari bo bafata icyemezo cyo kwishyuza abaturage amazi baherewe ubuntu. Ahubwo […]
Ikibuga cy'indege cya Bugesera kizafasha mu kongera ubukungu bw'u Rwanda n'ubuhahirane-Kagame
Perezida Paul Kagame aremeza ko Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera kizagira uruhare mu kurushaho guhindura imibereho n’ubukungu bw’Abanyarwanda. Ibi akaba yabivuze ubwo yatangizaga ku mugaragaro, kuri uyu wa Gatatu, itariki 09 Kanama, imirimo yo kubaka iki kibuga cy’indege byitezwe ko izasozwa mu Ukuboza 2018. Perezida Kagame yari umwe mu bashyitsi bari bategerejwe mu Karere ka […]
Kacyiru: Umukozi wo mu rugo yamaze amezi 18 akubitwa amasinga afungiranye
Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko, ari kuvurirwa kuri Isange One Stop Center ku Kacyiru, ibikomere yatewe na nyirabuja avuga ko yamaze amezi 18 amukubita amasinga y’amashanyarazi, imipira bavomesha amazi n’ibindi. Uyu mwana wahawe amazina ya Aline Mukamusoni, ngo akomoka mu karere ka Rulindo, akaba yarazanywe n’umuntu wari uje kumurangira akazi mu mujyi wa Kigali, wamujyanye […]
Haribazwa icyaba cyatandukanije Uncle Austin na Marina
Nyuma y’igihe kitageze no ku mwaka bakorana nk’umujyanama we mu bya muzika, Uncle Austin yatangaje ko imikoranire yarI afitanye n’umuhanzi Marina yahagaze, ubu yamaze kubona undi mujyanama mushya, harakibazwa icyihishe inyuma y’uku gutandukana. Amakuru agera kuri Bwiza.com, avuga ko imyitwarire idahwitse y’uyu muhanzi ari yo yaba itumye Uncle Austin areka inshingano yari afite kuri uyu […]
Uwiyitiriye Urwego rw' Umuvunyi yakatiwe imyaka 10 acibwa na miliyoni 5
Nduwimana André waregwaga ibyaha birimo kwiyitirira Urwego rw’Umuvunyi yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma igihano cy’imyaka 10 n’igice ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 5. Isomwa ry’uru rubanza ryabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma ku wa Mbere tariki ya 7 Kanama 2017, ryatangiye umucamanza asoma imyirondoro y’uregwa, incamake y’iby’Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho uregwa, ibyo abatangabuhamya batanze ndetse […]
Rutsiro: Uruganda rw’icyayi rwagombaga kujya rutunganya toni 75 ku munsi ubu rubona toni 15 gusa
Uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro “Rutsiro Tea Factory” rwubatse mu Murenge Gihango mu Karere ka Rutsiro, arinaho rufite ubuso bunini buhinzeho icyayi cy’uruganda. Urwo ruganda rwubatswe ndetse runashyirwamo ibikoresho ku bushobozi bwo gutunganya toni 75 z’icyayi kibisi. Kuri ubu ariko ngo rubona hagati ya toni 10 na 15 zonyine. Ibice bimwe by’uru ruganda ntibirakoreshwa kubera umusaruro […]
Kenya :Odinga yatangaje ko atemera ibyavuye mu matora akomeje gutsindwamo na Kenyatta
Uhuru Kenyatta wari usanzwe uyobora Kenya ari imbere mu majwi ari kubarurwa nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika muri iki gihugu, aho arusha Raila Odinga bahanganye amajwi asaga 10% mu amaze kubarurwa. Ayo matora yabaye ejo ku wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2017 yari ahananishije abakandida 8, ariko bigaragara ko abahanganye ari babiri, ari […]
Uganda: Umuzungu ukomoka mu Budage yishwe n’abantu bataramenyekana
Umugabo w’Umudage wari ugeze mu zabukuru wari utuye mu Karere ka Buikwe muri Uganda, kuri uyu wa kabiri nyuma ya saa sita yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana baniba mu rugo rwe. Uyu musaza w’imyaka 70 w’Umudage wishwe ni uwitwa Remus Manifred wari umunyemari muri aka karere gaherereye hagati mu burasirazuba bwa Uganda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umuvugizi w’igipolisi, […]
Amakosa 5 yo kwitondera mu rukundo rutarashinga imizi
Burya iyo abantu bagikundana, ibintu biba bishyushye aho usanga imyitwarire yabo isa nk’iyahindutse cyane ku buryo bugaragara. Nyamara rero hari ibintu by’ingenzi mugomba kwitwararikaho mu rwego rwo kubungabunga no kunoza urukundo rwanyu mwembi. Iyo abantu bagitangira gukundana bashobora gukora amakosa akaba yatuma batandukana vuba, cyangwa niyo bakomeza gukundana bakazabana nabi kuko batabyitwayemo neza kuva mu […]
Ingabo z’u Rwanda zari zitegerejwe i Juba zahasesekaye n’ibikoresho byazo – Amafoto
Abasirikare bagera mu 120 b’ingabo z’u Rwanda bari bategerejwe I Juba muri Sudani y’Epfo, bahasesekaye kuri uyu wa Kabiri n’ibikoresho byabo, aho bageze mu cyiciro cya mbere cy’abasirikare ba Loni 4,000 b’inyongera bagiye gufasha kurinda umurwa mukuru w’iki gihugu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umuryango w’Abibumbye wemeje kongera ingabo zawo muri Sudani y’Epfo nyuma y’imirwano ikomeye yashyamiranyije ingabo […]
Yemi Alade yatandukanye n’umukunzi we
Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Yemi Alade, yatangaje ko yamaze gutandukana n’umukunzi we, Taye Aliyu, bari bamaranye igihe kinini ndetse akaba yari n’umujyanama we mu bya muzika. Amakuru aturuka mu gihugu cya Nigeriaa, aravuga ko Yemi Alade, yagiranye amakimbirane n’umukunzi we, ashingiye ku mikoreshereze y’amafaranga aba bombi bakoreye, biba intandaro yo gutandukana. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]
RDC: Umutwe uvuga ko wishingikirije ku Mana wishe abantu 12
Polisi yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yatangaje ko abantu bagera kuri 12 bahitanywe n’igitero cyagabwe n’umutwe w’abitwaje intwaro wa Bundu Dia Mayala biyitirira ko barwanirira Imana. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] AFP ivuga ko ubu bwicanyi bwakorewe mu mujyi wa Kinshasa abantu 12 bagapfa barashwe naho abapolisi 2 bagakomereka bikabije. Abarwanyi b’umutwe wa Bundu Dia Mayala […]
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burashaka Leonard Teganya uri mu butabera bwa Amerika
Nyuma y’aho inkuru y’Umunyarwanda, Jean Leonard Teganya ukurikiranweho n’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika icyaha cyo kubeshya inzego z’ubuyobozi asaba ubuhungiro, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda nabwo buratangaza ko bushakisha Teganya ngo akurikiranwe ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nk’uko tubikesha urubuga rw’Ubushinjacyaha Bukuru bw’Igihugu, Umushinjacyaha Mukuru w’ u Rwanda Bwana […]
Uko i Kinshasa hiriwe hifashe ku munsi w’Umujyi Upfuye ‘Ville Morte’ – Amafoto
Umujyi wa Kinshasa kuri uyu wa Kabiri wiriwe utuje bidasanzwe , imirimo yahagaze nyuma y’aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahamagariye abaturage kutagira icyo bakora kuri uyu munsi bise “Ville Morte”. Nta kibazo cyavutse mu duce dushyushye two mu murwa mukuru, mu gihe abakoresha internet bo bahuye n’ikibazo cya connection yari nkeya cyane nyuma y’icyemezo cya guverinoma. […]
Kenya: Umugore yabyariye ku murongo yagiye gutora
Mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2017, abaturage bo muri Kenya babyukiye mu bikorwa byo gutora abayobozi bakuru bo mu gihugu barimo na Perezida wa Repubulika, umugore witwa Paulina Chemanang yabyariye ku murongo na we yagiye gutora. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu bivuga ko uyu mugore wari utwite ukiri […]
Rusizi: Ababyeyi baranenga uwicaje abana umunsi wose kuri site y’itora
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Rusizi baranenga cyane uburyo abana bato bicajwe kuri site y’itora amanwa yose ngo barakira abashyitsi, ibi bakabifata nko kubangamira uburenganzira bwabo. site y’itora ya Mashyuza, iri mu kagari ka Gakoni, umurenge wa Muganza, ukinjira uhabona imyiteguro idasnzwe, ibitambaro bihateguye biri mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda, insina, ishinge inyanyagije […]
Usain Bolt wari warihariye umwanya wa 1 yanikiwe na Justin Gatlin muri metero 100
Nyuma y’imyaka itari mike nta we usiga Usain Bolt mu marushanwa yo kwiruka muri metero 100, aka gahigo kakuweho na Justin Gatlin, mu masiganwa ya World Championships kuri uyu wa 6 Kanama 2017. Iri siganwa ryaberaga mu Bwongereza, Usain Bolt yaje ku mwanya wa gatatu nyuma y’abasore nka Justin Gatlin na Christian Coleman. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]
Tanzania: Perezida Magufuli ntakozwa ibyo kuguma ku butegetsi nyuma ya manda 2 yemerewe
Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania, kuri uyu wa Mbere yamaganye ubusabe bw’abamushyigikiye bifuza ko yazakomeza kuyobora Tanzania nyuma ya manda 2 z’imyaka 5 yemererwa n’itegeko nshinga. Ibihugu bitandukanye byo mu karere birimo Uganda, u Burundi ndetse n’u Rwanda byahinduye itegeko nshinga kugirango abayobozi babyo bagume ku butegetsi nyuma ya manda bemererwaga n’itegeko nshinga ryavuguruwe. […]
Real Madrid na Manchester United barahatanira igikombe cy’ikirenga i Burayi
Amakipe yo ku mugabane w’u Burayi yatwaye ibikombe bibiri biruta ibindi bihuza amakipe kuri uwo mugabane arahatanira igikombe cy’ikirenga Super Cup, uyu munsi. Ayo ni Real Madrid yo mu Espagne yatwaye igikombe cya UEFA Champions League gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo kuri uyu mugabane na Manchester United yo mu Bwongereza yatwaye Europa League. Ni […]
Perezida Barack Obama yavuze ku bikorwa by’amatora byo muri Kenya
Perezida ucyuye igihe wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Barack Obama yasabye abanyakenya kwitwara neza mu bikorwa by’amatora no kurangwa n’amahoro n’umutekano. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko perezida Obama yasabye abanyepolitiki bo mu gihugu akomokamo kwigiza kure ikintu cyose gishobora guteza ingorane abaturage ba Kenya cyane mu bihe nk’ibi by’amatora bikunze kurangwa […]
Hatowe umushinga w’itegeko ryemeza inguzanyo ya miliyoni 75€ azubaka umuhanda Nyanza-Ngoma
Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yatoye umushinga w’itegeko ryemeza inguzanyo yo kubaka umuhanda uzaturuka mu Karere ka Ngoma ugana mu karere ka Nyanza, uciye mu turere rwa Rwamagana na Bugesera. Uwo mushinga w’itegeko ryemera kwemeza amasezerano y‘inguzanyo hagati y’u Rwanda n’Ikigega IDA wasuzumwe n’ Abadepite ku wa Mbere tariki ya 7 Kanama 2017. Uwo mushinga […]
Nigeria: Umupasiteri yakanze abantu ubwo yinjiraga mu rusengero yambaye nk'abapolisi (Amafoto)
Umupariteri akaba n’umuyobozi d’itorero Overseer of Christ Royal Family International Church ryo muri Nigeria, Bishop Tom Samson aherutse gutungura abayoboke b’itorero rye ubwo yahingukaga mu rusengero yambaye imyenda y’abapolisi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu muherwe uherutse no kugura imodoka iri mu zihenze ya Limousine yahingutse mu rusengero bamwe bagira ikikango bazi ko ari inzego z’umutekano zinjiye mu […]
Dr Frank Habineza mu nzira zo gusezera muri politiki nyuma y’ibyavuye mu matora
Dr Frank Habineza, aravuga ko yatunguwe n’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu ndetse ashobora no kuva muri politiki. Dr Frank Habineza ni umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, akaba yari umukandida waryo mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye kuwa 04 Kanama 201, aho yabonye amajwi 0,36%. Dr Habineza ati: “ Ibyavuye mu matora ntabwo byadushimishije ariko […]
EPR: Igiterane ‘Ndatuma nde? 2017’ cyatumiwemo Abanyarwanda bose
Igiterane ngarukamwaka ‘Ndatuma nde? 2017’ kigiye kubera i Rubavu, kitezweho kuzahindura imitima n’umubiri kuri benshi bazitabira. Umuyobozi wa EPR (à‰glise presbytérienne au Rwanda), Rev Dr. Pascal Bataringaya, mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 7 Kanama 2017, yatangaje ko itorero abereye umuyobozi ryateguye igiterane ngarukamwaka kizahuriramo Abanyarwanda n’abandi baturutse hirya no hino ku isi, kiswe “ […]
Afurika y’Epfo: Abadepite bari mu matora yo kweguza Umukuru w’igihugu mu ibanga
Abagize Inteko ishinga amategeko muri Afurika y’Epfo binjiye kuri uyu wa Kabiri mu matora ari gukorwa mu buryo bw’ibanga agamije kureba niba Perezida Jacob Zuma akunzwe ku buryo abereye gukomeza kuyobora igihugu cyangwa akwiye kwegura koko. [xyz-ihs snippet=”google”] Ni nyuma y’uko abadepite bo muri iki gihugu bemerewe gukora amatora y’umukuru w’igihugu ariko mu buryo bw’ibanga, […]
Abanyakenya b’agahanga gato bahungiye muri Uganda amatora ataraba
Amasaha makeya mbere y’uko amatora ya perezida muri Kenya aba, umubare w’abaturage b’iki gihugu bakomeje kwinjira muri Uganda ukomeje kwiyongera. Ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, AIGP Asan Kasingye, yavuze ko mu cyumweru gishize, umubare w’abaturage ba Kenya binjiraga muri Uganda wazamutse bikomeye. AIGP Kasingye ati: “ Ejo hashize […]
Amashirakinyoma kuri videwo yahererekanyijwe igaragaramo umwana ucuranga indirimbo’Intsinzi’
Umwana muto aherutse kugaragaraga acuranga igice cy’indirimbo Intsinzi y’Umuhanzi Mariya Yohana yifashishije inanga. Iyo videwo yagiye ihererekanywa n’abantu batandukanye ku munsi w’amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 4 Kanama 2017. Iyo ndirimbo yari amaze iminsi ayitoza, yiteguye kuyicuranga ku munsi w’amatora kuko yari yizeye ko Perezida Paul Kagame ari […]