Ruhango: Umwarimu muri Groupe Scolaire Byimana arashinjwa guhakana jenoside
Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Ruhango, kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 04 Gicurasi 2021, hasomwe icyemezo gifunga by’agateganyo iminsi 30 umwarimu wo mu Karere ka Ruhango ukekwaho icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe abatutsi abinyujije mu biganiro kuri youtube ndetse n’igitabo yanditse. Ni umwarimu wigisha mu ishuri rya Groupe Scolaire Byimana, riherereye mu Mudugudu wa Rugerero, […]
Uganda: Abayobozi ba Uganda Airlines bahagaritswe ku mirimo yabo
Minisitiri w’imirimo n’ubwikorezi wa Uganda, Gen. Edward Katumba Wamala, yategetse itsinda ry’ubuyobozi bukuru muri sosiyete y’igihugu y’ubwikorezi bwo mu kirere Uganda Airlines Corporation (UAC) guhagarikwa ku mirimo nibura amezi atatu kugira ngo hakorwe iperereza ry’imbere. Kuri uyu wa Gatandatu, Daily Monitor ivuga ko itashoboye kumenya umubare nyawo w’abayobozi ba Uganda Airlines bagizweho ingaruka n’icyemezo cyatangiye […]
VIDEO: Impamvu Abanyamulenge baba bakomeje guhura n’akaga//Barikwicwa buri munsi #Isanzure
Intambara ikomeye itaha izaba itandukanye cyane n’izabanje – Gen. Austin
Minisitiri w’ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lloyd Austin, kuri uyu wa Gatanu, itariki 31 Mata, mu ijambo rye rya mbere ry’ingenzi yavuze kuva yashyirwa kuri uyu mwanya, yavuze ko Amerika ikeneye kwitegura amakimbirane ashobora kuzaba mu gihe kizaza azaba akomeye kurusha intambara za kera. Austin yasabye ko hajyaho iterambere ry’ikoranabuhanga no kurushaho guhuza […]
Igisirikare cya Tchad kirigamba kwica izindi nyeshyamba amagana
Igisirikare cya Tchad kuri uyu wa Gatanu cyatangaje ko cyivuganye inyeshyamba amagana mu minsi ibiri kimaze gihanganye nazo mu burengerazuba bw’igihugu, aho Perezida Idriss Deby yiciwe muri uku kwezi gushize. Igisirikare cya Tchad kuva hagati mu kwezi gushize kwa kane gihanganye n’inyeshyamba z’umutwe wa FACT, ziganjemo Abanya-Tchad bo mu bwoko bwa Goran, mu Ntara ya […]
Burundi: Nyuma y’imyaka 49 Umwami Ntare V yishwe, umuryango we uracyategereje ubutabera

Nyuma y’imyaka 49 uwahoze ari Umwami w’u Burundi, Ntare V, Charles Ndizeye yishwe, umuryango we n’ubu uracyategereje ubutabera nk’uko byagarutsweho hibukwa iyi myaka ishize yambuwe ubuzima. Imihango yo kwibuka urupfu rwe yatangiriye ku itariki 29 Mata muri kiliziya ya Bon Pasteur de Shatanya, mu murwa mukuru wa Gitega. Misa yo kumusabira yari iyobowe na Padiri […]
OIF: Guverinoma ya Québec yahaye gasopo ubuyobozi bwa Louise Mushikiwabo
Nyuma y’amakuru mashya avuga ku ikoreshwa ritavugwaho rumwe ry’amafaranga, Guverinoma ya QuĂ©bec irahamagarira Umuryango mpuzamahanga wa La Francophonie (OIF) kwitonda mu micungire y’imari y’umuryango, cyane cyane amafaranga ava mu basoreshwa bo muri QuĂ©bec. Ibiro bya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga unashinzwe Francophonie, Nadine Girault, byemeje ko ari inshingano za OIF gusubiza ibijyanye n’imicungire no gukurikirana imiyoborere yayo […]
RDC: Uwahoze ari minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye yakatiwe imyaka 3 y’igifungo
Urukiko rusesa imanza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye uwahoze ari Minisitiri w’Amashuri abanza, ayisumbuye na tekiniki (EPST), Willy Bakonga, igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu kuri uyu wa Gatanu, 30 Mata. Uyu mugabo n’umwe mu bahungu be bakaba bahamwe n’icyaha cy’iyezandonke. Urukiko rwavuze ku mubare w’amafaranga yasanganwe abakatiwe: “Amadorali 14,000 n’andi 30.000, havugwa ko ihererekanwa […]
Uganda: Gen. Kayihura aracyategereje gukurirwaho ibirego nk’uko Museveni yabisezeranyije
Amezi ane nyuma y’uko Perezida Museveni yiyemeje guhagarika ibirego biregwa uwahoze ari umuyobozi w’igipolisi, Gen. Kale Kayihura, imbere y’urukiko rukuru rwa Gisirikare, ntabwo birashyirwa mu bikorwa. Amakuru aturuka mu rukiko rwa gisirikare rufite icyicaro i Makindye agera ku kinyamakuru Daily Monitor mu mpera z’icyumweru gishize, avuga ko nta mabwiriza bahawe yo guhagarika ibirego biregwa Gen […]
Burundi: Umupasiteri ukomoka muri Benin yishwe n’abo bikekwa ko ari Imbonerakure
Umugabo ukomoka mu gihugu cya Benin witwa Franck Nyandaka, usanzwe ari n’umushumba w’itorero mu gihugu cy’u Burundi, kuwa Kabiri ushize yasanzwe ku nkombe z’uruzi rwa Rusizi yapfuye, aho abo mu muryango we batunga urutoko urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure. Ibi byabereye muri Komini Buganda, mu Ntara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi, […]
VIDEO: Havutse impaka noneho!!Ko Imana ari imwe , amacakubiri mu bayemera aterwa Niki?
Maroc–UE: Le Parlement européen souligne le caractère stratégique des relations et recommande davantage de soutien au Royaume
Le Parlement europĂ©en a soulignĂ©, le 28 avril 2021, le caractère stratĂ©gique des relations entre le Maroc et le l’Union EuropĂ©enne (UE) et recommandĂ© davantage de soutien au Royaume. Selon un rapport de dĂ©charge de l’exĂ©cution du budget gĂ©nĂ©ral de l’UE pour l’exercice 2019 adoptĂ© en plĂ©nière, le Parlement europĂ©en a estimĂ© que les fonds […]
Ronaldo arishyuzwa miliyoni 56 z’Amapound y’indishyi y’umushinja ihohotera rishingiye ku gitsina
Uwahoze ari umunyamideli washinje umukinnyi w’icyamamare, Cristiano Ronaldo kumukorera ihohotera rishingiye ku gitsina arasaba indishyi zingana na miliyoni 56 z’Ama Pound. Kathryn Mayorga w’imyaka 37 y’amavuko arasaba miliyoni 18 z’amapound kubera ‘ububabare ‘ bwashize, miliyoni 18 z’amapound kubera ‘ububabare bwo mu bihe biri imbere’ ndetse n’andi miliyoni 18 z’amapound y’indishyi z’akababaro, nk’uko inyandiko z’urukiko zabonwe […]
Tchad: Imirwano yubuwe hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba zirukanwe muri Niger
Amakuru aturuka mu gihugu cya Tchad aravuga iyubura ry’imirwano mu majyaruguru hagati y’umutwe wa FACT n’ingazo za leta ziyemeje kurandura izi nyeshyamba nyuma y’urupfu rwa Perezida Idriss deby Itno. Intego y’ingabo za Tchad zohereje ubufasha bwinshi kuva kuwa kabiri, itariki 27 Mata, ni ugufata inyeshyamba za FACT zari zahungiye muri Niger nyuma y’imirwano ikaze yo […]
Nyamasheke: Bamaze imyaka isaga 10 bishyuza ingurane y’ubutaka bambuwe
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba bavuga ko bamaze imyaka isaga 10 bategereje ingurane y’ubutaka bwabo leta yabambuye ariko amaso yaheze mu kirere. Abo bavuga ko ayo masambu bayambuwe babwirwa ko ari aha leta nyamara n’aho bagaragarije ibyangombwa by’uko bahahawe bakaba batahasubizwa. Bivugwa ko iki kibazo cyatangiye […]
RDC: Abakinnyi ba TP Mazembe bakubiswe izakabwana nyuma yo gutsinda Sanga Balende

Abakinnyi b’ikipe ya TP Mazembe bakubiswe n’abafana ba Sanga Balende kuri uyu wa Gatatu ubwo basohokaga muri Stade ya Kashala Bonzola yo muri Mbuji Mayi, nyuma yo gutsinda iyi kipe igitego kimwe ku busa. Abakinnyi ba Mazembe batatu nibo bibasiwe ubwo bajyaga ku kibuga cy’indege ngo basubire I Lubumbashi. Abo ni myugariro, Kabasso Chongo, wakomerekejwe […]
Grandi fĂ©licite le Rwanda d’avoir offert un refuge sĂ»r aux rĂ©fugiĂ©s
Au Rwanda, le Haut-Commissaire des Nations Unies pour les rĂ©fugiĂ©s a visitĂ© un Ă©tablissement offrant un moyen sĂ»r de quitter la Libye pour les rĂ©fugiĂ©s et les demandeurs d’asile, y compris un couple somalien qui a Ă©tĂ© dĂ©tenu et abusĂ©. Le couple et leur fille, qui est nĂ© en Libye, ont Ă©tĂ© parmi les premiers […]
Perezida wa Somalia yisubiyeho yemera gutegura amatora
Nyuma yo kwamaganwa n’Umuryango Mpuzamahanga ndetse bikaba biherutse gutuma ingabo z’igihugu zikozanyaho, Perezida wa Somalia, Mohamed Abdullahi Farmajo yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe cyo gusubika amatora no kongera imyaka ibiri kuri manda ye yarangiye muri Gashyantare. Perezida Farmajo mu ijambo yagejeje ku gihugu, yasabye ko habaho andi matora ndetse ashima ibikorwa bya minisitiri w’intebe, amasaha […]
Islamic State yerekanye imodoka z’imitamenwa yambuye igisirikare cya Nigeria
Umutwe wa islamic State, ishami ryawo ryo muri Afurikay’Uburengerazuba (ISWAP) yerekanye imodoka ebyiri z’imitamenwa zo mu bwoko bwa Isotrex Legion MRAPs uvuga ko wambuye igisirikare cya Nigeria zitabaye ku birindiro bya gisirikare bya Mainok. Mainok iherereye mu birometero 60 mu burengerazuba bwa Maiduguri, mu murwa mukuru wa Leta ya Borno. Urubuga rwa Africanmilitaryblog dukesha iyi […]
Uganda: Urubanza rw’abantu 15 bashinjwa gushaka gushoza intambara rwasubitswe
Urukiko rwa gisirikare rwa division ya kane mu gihugu cya Uganda rwagumije muri Gereza Nkuru ya Gulu abantu 15 bose bashinjwa ibyaha by’ubugambanyi, aho bashinjwa gushaka gushoza intambara mu gihugu. Aba bakekwa ni Collins Lincoln Ongei, Frank Cajetan Onentho, Richard Obonyo, Fred Ocan, Bernard Okello, Steve Jakisa na Alex Komakech. Abandi ni Denise Palyel, Francis […]
RDC: FARDC iramagana ibirego biyishinja gukorana n’inyeshyamba
Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kiramagana ibirego bivuga ko haba hari imikoranire iri hagati yacyo n’umutwe witwaje intwaro witwa NDC/ RĂ©nove (Nduma defense of Congo RĂ©nove) muri Teritwari za Walikale na Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Umuvugizi w’ibikorwa bya Sokola 2, Major Ndjike Kaiko, kuri uyu wa Mbere ushize yatangaje ko […]
Procès Kabuga: Le procureur de l’ONU envoie une Ă©quipe de 10 personnes Ă Kigali
Le MĂ©canisme international rĂ©siduel pour les tribunaux pĂ©naux internationaux (IRMCT) a envoyĂ© une Ă©quipe de dix avocats et enquĂŞteurs qui resteront ici indĂ©finiment pour travailler sur le cas du cerveau du gĂ©nocide FĂ©licien Kabuga. Serge Brammertz, le procureur gĂ©nĂ©ral de l’IRMCT, a dĂ©clarĂ© aux journalistes Ă son arrivĂ©e Ă Kigali que l’Ă©quipe restera au Rwanda […]
Amato y’igisirikare cya Iran yagose ndetse atoteza ay’Abanyamerika amasaha atatu yose
Ikinyamakuru Wall Street Journal cyahishuye kuri uyu wa Mbere, ko amato make y’igisirikare cya Iran aherutse kugota ndetse agatera ubwoba amato abiri y’igisirikare cya Amerika ashinzwe kurinda inkombe mu Kigobe cya Perse. Ku ya 2 Mata, nibwo amato atatu ya Iran yihuta cyane hamwe n’ubwato bunini butanga ubufasha, yagose amato abiri y’igisirikare cya Amerika, ubwitwa […]
Umuyobozi wa HCR, Filippo Grandi, ubwe yaherekeje impunzi z’Abarundi zisaga 150 zari zitashye
Ukuriye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, Filippo Grandi, wari uri mu gihugu cy’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri, itariki 27 Mata, ubwe yaherekeje impunzi z’Abarundi zahungutse ziva mu Rwanda azambutsa umupaka w’ibihugu byombi. Umuvugizi wa HCR mu Rwanda, Elise Villechalane, yabwiye BBC ko Filippo Grandi yakoranye urugendo n’impunzi z’Abarundi 159 zari zivuye mu Nkambi […]
Ingengo y’imari y’igisirikare cya Uganda yazamutseho 46% mu 2020, izamuka rikabije hatitawe kuri Covid-19 ku Isi
Ibihugu bimwe na bimwe, nka Chili na Koreya y’Epfo, byimuriye igice cy’amafaranga byari byateganyirije kurushaho kubaka igisirikare mu bikorwa byo guhangana na Covid-19, mu gihe ibindi, birimo nka Brazil n’u Burusiya, byakoresheje amafaranga make ugereranyije n’ingengo y’imari ya mbere yari igenewe igisirikare ya 2020. Ariko ibihugu bisanzwe bikoresha amafaranga menshi nka Leta Zunze Ubumwe za […]
Barinubira akayabo basabwa mu gupimisha ikinyabutabire cya Aflatoxin
Abacuruzi b’ibinyampeke cyane cyane ababirangura hanze y’igihugu baratangaza ko bahangayikishijwe n’amafaranga bo bita menshi bishyuzwa nk’ikuguzi cyo gupimisha ikinyabutabire cya Aflatoxin. Bavuga ko bishyuzwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 178, ibintu bemeza ko bibateza igihombo. Ibyinshi kuri ibi binyampeke ku masoko y’imyaka hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, birangurwa hanze y’Igihugu. Ibi birimo birimo ibigori,ubunyobwa,amasaka […]
Ituri: Hoherejwe Abakomando bavuye i Kinshasa bagiye gufasha kugarura umutekano
Abakomando ba FARDC bo muri brigade ya 11 ishinzwe gutabara byihuse baturutse i Kinshasa barimo koherezwa mu Ntara ya Ituri ngo bajye gushyiraho akabo mu kugarura amahoro n’umutekano muri iki gice. Lt. Jules Ngongo, umuvugizi w’akarere k’ibikorwa bya gisirikare muri Ituri watanze aya makuru, yatangarije 7sur7.cd ko guhera kuwa Gatandatu, itariki 24 Mata ari bwo […]
Burundi: Imfungwa ziherutse guhabwa imbabazi na Perezida Ndayishimiye zatangiye gufungurwa

Imfungwa za mbere ziherutse guhabwa imbabazi na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi mu mpera z’umwaka ushize zatangiye gutaha guhera kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Mata, mu gihe minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu yatangiye uruzinduko mu Burayi, ari narwo rwa mbere mu myaka ine ishize umuyobozi mukuru w’u Burundi agiriye kuri uyu mugabane. Imfungwa zikabakaba […]
Renforcer nos militaires ne devrait inquiĂ©ter personne – PrĂ©sident Kagame

Le prĂ©sident Paul Kagame affirme que le renforcement et l’Ă©quipement du l’armĂ©e rwandaise ne devraient inquiĂ©ter personne car l’objectif premier n’est pas de dĂ©stabiliser ou de menacer un autre pays. Le chef de l’Etat, qui est Ă©galement le commandant en chef des Forces de dĂ©fense rwandaises (RDF), a fait ces remarques lundi lors de la […]
RDC: Abanyamulenge basaga 4000 bamaze guta ibyabo bahunga ubugizi bwa nabi bukomeje kubibasira

Impunzi z’Abanyamulenge zisaga 4000 zahunze ibice bya Kigoma na Lemera, muri Teritwari ya Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’ibitero bya Mai-Mai ifatanyije n’inyeshyamba z’Abarundi zo mu mutwe wa Red Tabara bikomeje kwibasira ibiturage byabo, aho mu gihe kitarenze ukwezi abantu 16 bamaze kwicwa mu gihe inka zabo nyinshi […]
VIDEO: Baribaza ishingiro ryo kuba umutungo w’umuntu ari ntavogerwa barasenyewe bakimwa n’ingurane
Bamwe mu baturage bo mu gace ka Kiruhura, mu Kagari ka Nyabugogo, mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, ho mu Mujyi wa Kigali bimuwe mu byabo mu 2016 bakomeje kwibaza ishingiro ry’itegeko rivuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa, mu gihe bawirukanwamo nta ngurane, ntibanakodesherezwe, kuri ubu bakaba bangara batagira aho baba hafatika bamwe […]
Niba Abanyarwanda bashaka gukira leta ibambure ubutaka – Robert Mugabe
Umunyamakuru Robert Mugabe asanga kugirango u Rwanda rukemure ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku butaka, ubwiyongere bw’abaturage, inzara, ubusumbane n’ibindi, Leta y’u Rwanda ikwiye kwambura abaturage ubutaka akaba ari yo ibucunga ikabubyaza umusaruro bwagakwiye kuba butanga aho kugirango umuturage ajye yicara avuga ngo afite ubutaka budafite icyo bumumariye kandi n’ubundi abusorera. Ni mu kiganiro yagiranye na Bwiza […]
Abari mu bwato bwa Indonesia bugendera munsi y’amazi (Submarine) barapfuye bose
Igisirikare cyo mu mazi cya Indonesia kuri iki Cyumweru, cyatangaje ko cyabonye ubwato bwa gisirikare bugendera no munsi y’amazi (Submarine) bwari bwarohamye mur Bali kinemeza ko abantu 53 bari baburimo bose bapfuye. Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’ingabo zirwanira mu mazi, Yudo Margono, ngo ubu bwato bwacitsemo ibice bitatu, bwari bwaburiwe irengero kuva kuwa gatatu ushize, […]
Irak: Inkongi y’umuriro mu ivuriro ryita ku barwayi ba Covid-19 yahitanye byibuze 82
Ku cyumweru, umuvugizi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko inkongi y’umuriro yatewe no guturika kw’icupa ryarimo umwuka wa ogisijeni yahitanye byibuze abantu 82 igakomeretsa 110 mu bitaro by’i Baghdad byari bifite ibikoresho byo kwakira abarwayi ba COVID-19. Uyu muvugizi, Khalid al-Muhanna, yatangarije televiziyo ya Leta ati: “Tugomba byihutirwa gusuzuma ingamba z’umutekano ku bitaro byose kugira […]
Monusco yatangije iperereza ku basirikare b’Abashinwa bagaragaye bahohotera umusivili
Nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare b’Abashinwa boherejwe muri Monusco bahohotera umushoferi w’urwego rushinzwe iby’inzira zo mu kirere (RVA) ku kibuga cy’Indege cya Kavumu, muri Teritwari ya Kabare, Monusco iravuga ko yatangiye iperereza ryimbitse ngo hamenyekane uko byagenze. Umuyobozi w’Ibiro bya Monusco muri Kivu y’Amajyepfo, Karna Soro, yasobanuye ko byose byatangiye ubwo uwo […]
UK: Abadepite barasaba ifatwa ry’Abanyarwanda baregwa uruhare muri jenoside mbere ya CHOGM 2021
Kuri uyu wa kane ushize, abagize Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza batangaje ko hashyizweho itsinda rigiye gusaba leta y’u Bwongereza gushyikiriza ubutabera abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bakidegembya muri iki gihugu. Ibi byagaragajwe na Lord Stuart Polak, umudepite mu Bwongereza mu nama yabereye mu nteko ishinga amategeko. Nk’uko byatangajwe na Lord […]
Perezida Joe Biden yemeje ku mugaragaro ko iyicwa ry’Abanyarumeniya ari jenoside
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yemeye ku mugaragaro ko ubwicanyi rusange bwakorewe Abanyarumeniya mu bwami bwa Ottoman mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose ari “Jenoside”, igikorwa cyahise cyamaganwa na Turkiya. Mu ijambo rye, ku wa Gatandatu, Biden yabaye perezida wa mbere wa Amerika wemeye ku mugaragaro iyicwa ry’Abanyarumeniya bagera kuri […]
RDC: Depite Nyarugabo arashinja abayobozi guhishira ubwicanyi bukorerwa mu misozi ya Uvira
Depite MoĂŻse Nyarugabo araburira igihugu n’umuryango mpuzamahanga ku bwicanyi bwo ku rwego rwo hejuru ndetse na “gahunda” yo gutsemba burundu bibera mu misozi ya Uvira, muri Sheferi ya Bafuliru muri Gurupoma ya Kigoma, muri Kivu y’Amajyepfo. Ati “Mu gihe turirira aba bantu bose bambuwe ubuzima nabi muri Beni, Bunia no mu nkengero, hari indi mfuruka […]
Le Rwanda classĂ© premier en Afrique de l’Est en matière d’adhĂ©sion Ă l’Ă©tat de droit
Le Rwanda s’est classĂ© premier en Afrique de l’Est en matière d’adhĂ©sion Ă l’Ă©tat de droit et au 37e rang mondial, et dans la rĂ©gion, il est suivi par la Tanzanie Ă 93, le Kenya Ă 102, l’Ouganda Ă la 117e place dans le monde sur 128 pays, selon le dernier rapport mondial. Le rapport […]
Incamake y’ubuzima n’ibigwi bya Gen. Mahamat Idriss Déby, Perezida mushya wa Tchad
General Mahamat ibn Idriss DĂ©by Itno yavutse ku itariki 01 Mutarama 1984. Azwi na none nka Mahamat Kaka, akaba ari we uyoboye Akanama k’Inzibacyuho ka Gisirikare kayoboye igihugu cya Tchad nyuma y’urupfu rwa se, Idriss Deby Etno wapfuye kuwa Kabiri ushize, itariki 20 Mata 2021 nyuma y’ibikomere yakuye ku rugamba muri weekend ishize. Yabanje kuba […]
USA: Gen. Cooley wo mu gisirikare cyo mu kirere arashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina
Umusirikare mu ngabo zirwanira mu kirere za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufite ipeti rya Maj. General akurikiranweho icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina cyakozwe mu 2018. Ikirego cy’ihohotera rishingiye ku gitsina kirashinjwa Maj. Gen. William Cooley, wahoze akuriye Laboratwari y’ubushakashatsi y’Igisirikare kirwanira mu kirere cyoherejwe mu rukiko rwa gisirikare kuwa gatatu ushize nk’uko byatangajwe mu […]
Muhima: Hibutswe ku nshuro ya 27 Abatutsi biciwe kuri Ste Famille, St. Paul, CELA n’ahandi

Kuri uyu wa Kane itariki ya 22 Mata 2021, mu Karere ka Nyarugenge, ho mu Mujyi wa Kigali hibutswe ku nshuro ya 27 Abatutsi biciwe mu Murenge wa Muhima by’umwihariko nko kuri Paruwasi ya Ste Famille, Ikigo cya St Paul, no mu Kigo cy’Abapadiri cyigishaga indimi CELA (Centre d’Etudes de Langues Africaines). Amwe mu matariki […]
Ubwato bw’intambara bwa Indonesia bugendera munsi y’amazi bwaburiwe irengero
Amatsinda yashinzwe gushakisha aturuka mu bihugu bitandukanye ari gusiganwa n’igihe kuri uyu wa Gatanu ashakisha ubwato bw’intambara bw’Igisirikare cyo mu mazi cya Indonesia bugendera munsi y’amazi buzwi nka Submarine mu ndimi z’amahanga, bwaburiya mu Nyanja ya Bali burimo abantu 53, aho bikekwa ko bwaba bwarabuze oxygen cyangwa bwarashwanyagujwe n’amazi. Kajugujugu zishinzwe gushakisha n’andi mato menshi […]
Tchad: Abayobozi barimo Macron bagiye gushyingura Deby mu gihe inyeshyamba zabahaye gasopo
Kuri uyu wa Kane, abayobozi b’ibihugu bitandukanye bageze muri Tchad aho bagomba kwitabira umuhango wo gushyingura Perezida Idriss Deby kuri uyu wa Gatanu, itariki 23 Mata, mu gihe u Bufaransa bushyigikiye abayobozi bashya b’abasirikare mu guhangana n’iterabwoba ry’inyeshyamba ziri kwitegura gusubukura igitero ku murwa mukuru N’Djamena. Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Perezida wa Guinea, Alpha […]
Nyuma y’amezi mu buhungiro muri Kenya, Umugandekazi Stella Nyanzi, yahungutse
Nyuma y’amezi hafi atatu mu buhungiro i Nairobi, Stella Nyanzi, umwarimukazi muri kaminuza w’Umugandekazi ukunze kunyeganyeza Perezida Museveni n’umuryango we, yasubiye muri Uganda. Uyu wahoze ari yigisha muri Kaminuza ya Makerere, akaba aherutse no gutsindwa mu matora y’abadepite yo muri Mutarama aho yifuzaga guhagararira Kampala mu nteko niwe wemeje ko yasubiye muri Uganda abinyujije ku […]
Abaperezida 5 muri Afurika nibo batumiwe na Joe Biden mu nama yateguwe na White House
Abakuru b’ibihugu batanu gusa bo muri Afurika nibo kuri uyu wa Kane no kuwa Gatanu bagira uruhare mu nama ikorerwa kuri internet yateguwe na Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House) kiga ku mihindagurikire y’ikirere n’ibidukikije. Abo baperezida ni FĂ©lix Tshisekedi wa RDC unayoboye Afurika yunze Ubumwe muri iki gihe, Cyril Ramaphosa wa […]
Abacururiza mu Mujyi wa Kamembe bakomeje kwimurira ubucuruzi bwabo i Bukavu
Bamwe mu bahoze bakorera ubucuruzi mu mujyi wa Kamembe, mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Uburengerazuba bakomeje kwimurira ibikorwa byabo mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho bavuga ko babiterwa n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubucuruzi ndetse n’ikibazo cy’imisoro iremereye. Inkuru dukesha Ijwi rya Amerika iravuga ko iyo ugeze mu gice […]
Kaduha: Hashyinguwe imibiri 61 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 21 Mata 2021, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 61 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse ahantu hatandukanye mu Murenge wa Kaduha. Imibiri yashyinguwe irimo 48 yakuwe muri GS Kaduha A aho yari mucyobo cyubatsweho ubwiherero bw’abanyeshuri ,imibiri 5 yakuwe mu kigo cy’amashuri […]
Uganda: Abantu bagera kuri 270 bishwe barashwe muri 2020
Raporo ngarukamwaka ku byaha y’Igipolisi cya Uganda ya 2020 yasohowe kuwa Mbere ushize iravuga ko ibyaha byakozwe muri 2020 byagabanyutseho 9% ugereranyije n’umwaka wa 2019, aho bivugwa ko ahanini byatewe n’ingamba zo gukumira Covid-19, gusa abantu 270 bararashwe, barimo abagabo 236 bakuze, abasore 7, abagore 24 bakuze n’abakobwa 3. Izindi mpamvu zagabanyije ibyaha nk’uko byatangajwe […]
Pfizer iravuga ko hari inkingo za fake irimo kwitirirwa ziri ku isoko
Uruganda rwa Pfizer rukora imiti rwamenyekanye muri iki gihe kubera urukingo rwacyo rwa covid-19, kiravuga ko hari inkingo zacyo z’iki cyorezo za fake zafatiwe muri Mexico na Pologne, aho doze imwe irimo iragurishwa amadorali agera mu 1000$ nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri Amerika. Ku ivuriro rimwe riherereye muri Mexico, abantu bagera kuri 80 bahawe doze […]
RDC: Ubutabera bwemeje ku mugaragaro ibyaha bukurikiranyeho Gen. John Numbi
Nyuma yo guhamagazwa n’ubutabera bwa gisirikare inshuro ebyiri atitaba, kuri ubu hamenyekanye ko Gen. John Numbi, washyiriweho impapuro zo kumushakisha akurikiranweho kwifatanya n’abagizi ba nabi no kugira uruhare mu rupfu rw’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Floribert Chebeya n’uwari umushoferi we, Fidèle Bazana. Ibi ni ibikubiye mu nyandiko yashyizweho umukono kuva ku ya 14 Mata n’Umugenzuzi mukuru […]
VIDEO: Haravugwa Coup d’État mu rupfu rwa Idris DĂ©by || Chauvin wishe Floyd yahamijwe ibyaha |HIRYA NO HINO
Ubushinjacyaha bwarangije kugaragariza urukiko ibirego byose biregwa Rusesabagina
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 21 Mata nibwo Ubushinjacyaha bwarangije kugaragariza urukiko ibyaha bitatu byari bisigaye mu byaha byose uko ari icyenda birebana n’iterabwoba burega Paul Rusesabagina ureganwa n’abandi 20 bari abarwanyi ba MRCD-FLN. Ni mu rubanza rwasubukuwe mu Rugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imbibi.. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ku cyaha cyo gutwikira […]
RDC: Uwahoze ari minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye yafatiwe i Brazzaville
Uwahoze ari minisitiri w’amashuri w’abanza n’ayisumbuye wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Mata, yafatiwe I Brazzaville muri Repubulika ya Congo nyuma y’ubusabe bwa Kinshasa imushinja kunyereza umutungo wa leta nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu na AFP. Amakuru yavuye mu gipolisi agera kuri iki kinyamakuru yagiraga […]
Communiqué de presse sur le rapport Muse
Nous fĂ©licitons et remercions le rapport Muse sur les responsabilitĂ©s de la France dans le gĂ©nocide de 1994 perpĂ©trĂ©e contre les Tutsi au Rwanda. Ces recherches arrivent au moment oĂą les Rwandais ainsi que les Français avaient besoin. La rĂ©conciliation est enfin possible entre nos deux pays. Une vraie rĂ©conciliation qui passe par la vĂ©ritĂ© […]
Biravugwa ko Perezida Idriss Derby yaba yarivuganwe n’umuhungu we
Nyuma y’amasaha make arahiriye kuyobora igihugu, nyuma y’urupfu rwa se, nyakwigendera Perezida Idriss Deby wa Tchad, umuhungu we w’imyaka 37, Mahamat Deby biravugwa ko atigeze atakaza umwanya wo kwemeza ububasha bwe no kwerekana ko ari we ufite ubuyobozi. Uyu muhungu we, bamwe bavuga ko ari Deby muto, ufite ipeti rya General w’inyenyeri enye mu gisirikare […]
Amafoto: Perezida Uhuru Kenyatta mu ruzinduko rw’iminsi ibiri i Kinshasa

Perezida Uhuru kenyatta wa Kenya ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Mata, yasesekaye I Kinshasa, mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu ruzinduko rw’akazi rw’amasaha 48. Nk’uko byatangajwe n’ibiro bishinzwe itumanaho muri Perezidansi ya Congo, Perezida wa Kenya yakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’Djili na mugenzi we, Felix […]
Kagame en Angola pour le mini sommet de la CIRGL

Le PrĂ©sident Paul Kagame doit assister cet après-midi Ă la deuxième rĂ©union rĂ©gionale sur la situation politique et sĂ©curitaire en RĂ©publique centrafricaine, qui aura lieu Ă Luanda, en Angola. Avant le sommet, le chef de l’Etat a rencontrĂ© son homologue angolais, le prĂ©sident Joao Lourenco, qui est Ă©galement prĂ©sident de la ConfĂ©rence internationale sur la […]
Denmark irashaka gukorera impunzi zavuye muri Syria ibitarigeze bikorwa n’ikindi gihugu mu Burayi
Igihugu cya Danemark kigiye kuba icya mbere ku mugabane w’u burayi gifatiye icyemezo gikakaye impunzi zagihungiyemo, aho nyuma y’imyaka 10 intambara yadutse muri Syria, iki gihugu cyasabye impunzi zavuye muri iki gihugu gusubira iwabo zabyanga zigacyurwa ku ngufu. Impunzi zikabakaba 500 z’Abanyasiriya ziri mu gihirahiro n’icyoba mu gihe igihugu cya Denmark kirimo kwitegura guhagarika impushya […]
ICJ: Hasubukuwe urubanza rw’indishyi RDC iregamo igihugu cya Uganda
Mu kiganiro cyo ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mata yagiranye n’abanyamakuru, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ubutabera w’agateganyo, Bernard Takaishe, yatangaje isubukurwa ry’urubanza kuri uyu wa kabiri, itariki ya 20 Mata hagati ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (CIJ). Nyuma yo gutegekwa mu 2005 n’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera […]