Ubufaransa nabwo bwongeye kwinjira mu kibazo cya DR.Congo na M23

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa yatangaje ko yifuza ko Leta ya Congo yagirana ibiganiro n’Abarwanyi ba M23, nyuma y’intambara y’urudaca ikomeje kwibasira Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi ni ibyagarutsweho n’umuvugizi w’iyi Minisiteri ,Christophe Lemoine, Kuri uyu wa kane, tariki ya 8 Gashyantare, imbere y’itangazamakuru ,aho yavuze ko Ubufaransa bushyigikiye ko imirwano yahagarara muri […]

RDC yarakariye Pologne iyihora u Rwanda

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yikomye Pologne, kubera amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare iki gihugu gifitanye n’u Rwanda. RDC yikomye Pologne, nyuma y’amasaha make Perezida wayo, Andrzej Duda asoje uruzinduko rw’akazi yari amaze iminsi itatu agirira mu Rwanda. Ni uruzinduko rwasize Perezida Duda agiranye ibiganiro na mugenzi we, Paul Kagame w’u Rwanda ndetse […]

Israel yiyemeje guhosha amakimbirane y’u Rwanda na RDC ‘hatamenetse amaraso’

Leta ya Israel yasabye ko hakwiyambazwa inzira y’ibiganiro, mu rwego rwo guhosha umwuka mubi umaze igihe ututumba hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni icyifuzo cyatanzwe na Ambasaderi wa Israel i Kinshasa, Shimon Solomon, ubwo ku wa Kane yagiranaga ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo za RDC, Jean Pierre Bemba. Ambasaderi Shimon yagaragaje ko […]

Nord Kivu:Guverineri Cirimwami yasabye abaturage kwivanga mu mirwano

Abaturage bo muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabwe gufasha igisirikare cya Leta ya Congo mu mirwano ikomeje kujegeza Kivu ya Ruguru kugirango bivune M23 Ibi byasabwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Major Gen Peter Cirimwami, mu kiganiro n’itangaza makuru i Goma aho yasabye abaturage kutarebera imirwano ahubwo bagahaguruka bagashyigikira FARDC kugirango batamburwa umujyi […]

Zelensky yirukanye Gen Zaluzhnyi bari basigaye barebana ay’ingwe

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine ku wa Kane yirukanye Gen Valerii Zaluzhnyi wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu cye. Uyu Jenerali wari ukuriye Ingabo za Ukraine kuva iki gihugu cyinjiye mu ntambara n’u Burusiya, yirukanwe nyuma y’iminsi hari amakuru avuga ko atakijya imbizi na Perezida Zelensky. Nyuma yo kwirukanwa yahise asimburwa na GenbOleksandr Syrskyi nk’uko iteka […]

Umufa w’amara ,amajanja n’amajosi by’inkoko birimo guca ibintu i Rusizi

Mu murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, hari bamwe bavuga ko amara n’amajosi y’inkoko arimo kubahindurira ubuzima mu by’imirire kuko ngo ari inyama ziryoshye barisha umutsima. Ababigarutseho by’umwihariko ni abo mu Mudugudu wa Tuwonane mu Kagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe, aho babwiye itangazamakuru ko bajya gutoragura ibice by’inkoko byirengagizwa, bakabitunganya bikavamo ifunguro […]

Umunyakenya ushinjwa kwica umukunzi we w’Umunyamerika yatorokeye mu modoka itwara abagenzi

Umugabo wo muri Kenya witwa Kevin Adam Kinyanjui yatorotse kasho yari afungiwemo i Nairobi muri Kenya nyuma yo kuba yacyekwagaho kwica umukunzi we babanaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Capital fm, itangaza ko yirutse akava kuri sitasiyo ya Polisi ya Muthaiga yinjira mu modoka itwara abagenzi nyuma y’uko yemererwaga kuvugana n’umwunganizi we. Kengethe asanzwe […]

Museveni na Kenyatta bongeye ku ganira ku mutekano mu Burasirazuba bwa Congo

Ku wa gatatu, tariki ya 7 Gashyantare, Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yakiriye Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya kugira ngo baganire ku bijyanye n’ingamba z’amahoro z’akarere ka DR Congo. Abinyujije ku rubuga rwa Twitter (X),Museveni yavuze ko we na Kenyatta baganiriye binshi birimo n’intambara ikome kuba mu burasirazuba bwa DR Congo. Gusa ntiharondowe […]

USA:Indege ya Marine yatwikiriwe n’urubura abasirikare batanu baburirwa irengero

Abanyamerika batanu bo mu ishami rirwanira mu mazi (Marines), baburiwe irengero nyuma y’uko kajugujugu yabo yamanutse mu misozi ya Californiya yuzuyeho urubura. Aba basirikare bivugwa ko bavaga mu myitozo bagaruka ku kigo cya gisirikare kiri i Miramar, hafi y’umujyi wa San Diego, ejo ku wa gatatu. Iri shami Marine Corps ry’igisirikare cya Amerika rivuga ko […]

Hafi ya Goma rubyutse rwambikana

Mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma, imirwano yakomeje guhera mu masaha y’urukerera yo kuri uyu wa Kane, mu mudugudu wa Rwibiranga muri Buhumba mu ifasi Nyiragongo. Ni imirwano ,imiryango itari iya Leta ivuga ko imeze nabi icyakora ngo muri Sake harimo umutuzo nyuma y’uko ku munsi w’ejo intambara muri aka gace yari yafashe indi ntera. Gusa […]

APR FC yageneye impano Bindjeme

APR FC yasezeye kuri myugariro Salomon Charles Banga Bindjeme wamaze gutandukana na yo, imugenera impano. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yasezeye kuri uyu myugariro w’umunya-Caméroun mbere y’umukino w’ikirarane w’umunsi wa 16 wa shampiyona yanyagiyemo Marines FC ibitego 5-2. APR FC ku rubuga rwayo rwa X, yashimiye Bindjeme “ku bw’ubwitange buhebuje n’umusanzu we muri APR FC.” Yunzemo […]

CAN:Nigeria na Côte D’Ivoire zizahurira kuri finale

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria n’iya Côte D’Ivoire zageze ku mukino wa nyuma wa w’Igikombe cy’Afurika nyuma yo gutsinda amakipe byahuriye muri1/2 zikegukana intsinzi. Nigeria yageze kuri Finale nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo penaliti 4-2, ubwo amakipe yombi yari anganyije igitego 1-1 mu minota 120, naho Côte D’Ivoire itsinda itsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igitego […]

Abashaka kwiga igisirikare muri Pologne Perezida Duda yabakinguriye amarembo

Perezida Kagame na mugenzi we Andrzej Duda bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru , ibyinshi bikaba byaganishaga ku mubano w’ibihugu byombi na Dipolomasi muri rusange. Ni ibiganiro umukuru w’Igihugu cya Pologne yahayemo ikaze urubyiruko rushaka kwiga ibya gisirikare n’ubundi bumenyi bwa rusange aho yavuze ko amarembo akinguye. Andrzej Duda ati”Mu gihe u Rwanda rwaba ruri mu byago natwe […]

CAN:Abanya-Nigeria babujijwe kugaragaza ibyishimo mu mukino wa Nigeria na Afurika y’Epfo

Abanyanijeriya baba muri Afurika y’Epfo babujijwe kugaragaza ibyishimo mu gihe baba babonye intsinzi mu mukino uhuza Nigeria na Afurika y’Epfo uribube kuri uyu wa Gatatu taliki 07 Gashyantare 2024. Impamvu y’uku kwitwararika ni uko ngo ibi bihugu byombi bisanzwe bihangana kuva na cyera,ariko kuri iyi nshuro bikaba byageze ku rwego rw’umupira w’amaguru.Amakuru avuga abayobozi bahagarariye […]

M23 yemeje ko yiteguye gusubira inyuma

c047cd21-4b75-435c-a2b6-68a3508e79a8.jpg

Abarwanyi ba M23, batangaje ko biteguye gusubira inyuma mu gihe cyose Guverinoma ya Congo yaba irekeye aho kubagabaho ibitero. Mu itangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi w’uyu mutwe wa M23 mu bya Politiki, rivuga ko aba barwanyi nta gahunda yo gufata Goma bafite nk’uko Leta ya Congo igenda ikwirakwiza icengezamatwara ryayo, icyakora […]

Perezida Kagame yakiriye yakiriye mu Cyubahiro Andrzej Duda wa Pologne

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gashyantare yakiriye mu cyubahiro mugenzi we Andrzej Duda wa Pologne uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare ni bwo Perezida Duda na Madamu we, Agata Kornhauser-Duda, bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, bakirwa na […]

Umujyi wa Sake waba wafashwe na M23?

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Sake wo muri Teritwari ya Masisi. Ni nyuma y’imirwano yaramukiye hafi y’uyu mujyi kuva mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gashyantare. Ni imirwano yatumye abenshi mu batuye i Sake bahunga. Sake biravugwa ko yaguye mu […]

Muyaya yatangaje aho gahunda ya Tshisekedi yo ‘gutera u Rwanda’ igeze

Minisitiri w’Itumanaho wa RDC akanaba Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, Patrick Muyaya, yatangaje ko kuri ubu bitakundira Perezida Félix Tshisekedi gusohoza isezerano ryo gushoza intambara ku Rwanda yahaye abanye-Congo, kuko ahugiye mu gushyiraho inzego nshya z’igihugu. Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo Tshisekedi yijeje abanye-Congo ko mu gihe umutwe wa M23 waba wigaruriye akandi gace […]

‘Gusimbuza impyiko ubu turi muri gahunda yo kuyishyira muri Mituweli’ MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko hari zimwe mu ndwara zikomeje harimo n’izitandura zimo gushyirwa ku bwisungane mu kwivuza(Mutuel de Sante.) Ibi byasobanuwe na Minisitiri Dr Nsanzimana yasobanuye ko kuba hari indwara zivurizwaga hanze hatakoraga Mituweli, ariko ko ubwo zatangiwe kuvurirwa mu gihugu, harebwa uko na zo zashyirwa muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Mituweli. Yagize ati: ” […]

Lt Col. Willy Ngoma yanyomoje Patrick Muyaya

Umuvugizi w’ishami rya gisirikare ry’umutwe wa M23, Lt Col Willy Ngoma, yanyomoje amakuru avuga ko hari uduce mu two uriya mutwe waherukaga kwigarurira ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya RDC ryaba ryamaze kwisubiza. Lt Col Ngoma yakomozaga ku makuru amaze iminsi avuga ko FARDC n’abo bafatanya ku rugamba baba baherutse kwambura M23 agace ka Shasha ko […]

Antony Blinken yatuwe agahinda k’abanye Gaza

Kuri uyu wa kabiri, umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yakomeje urugendo rwe mu rwego rwa diplomasi mu burasirazuba bwo hagati, maze aturwa agahinda ka banjye Gaza bakomeje kubura amahwemo. Blinken yahuye n’abayobozi ba Misiri mu rwego rwo gushyira ingufu mu guhagarika intambara ya Isiraheli na Hamas mu rwego hagamijwe […]

Ba Gen. Mubarakh Muganga na Rwivanga bifatanyije na UPDF mu birori bya Tarehe Sita (Amafoto)

20240206_185506.jpg

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga n’umuvugizi wazo, Brig Gen Ronald Rwivanga, bari mu basirikare bo mu ngabo z’u Rwanda bitabiriye ibirori by’umunsi mukuru uzwi nka Tarehe Sita muri Uganda. Ni ibirori kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare byabereye mu karere ka Bugweri, byitabirwa na Perezida Yoweri Kaguta Museveni ndetse n’abasirikare […]

Perezida Andrzej Duda ari mu Rwanda

Perezida Andrzej Duda wa Pologne n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda, bageze mu Rwanda aho batangiye uruzinduko rw’akazi. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare ni bwo Perezida Duda na Madamu we bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, bakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta. Aba bombi bageze i Kigali bakubutse […]

Urubanza rwa Cyuma rwasubitswe nyuma yo gusaba ko yaburanishwa n’abacamanza batatu

Kuri uyu wa Kabiri taliki 06 Gashyantare 2024,nanone Urukiko rwasubitse urubanza ruregwamo umunyamakuru Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan nyuma y’uko uruhande rwe n’abamwunganira, basabye ko ruburanishwa n’abacamanza batatu. Cyuma asaba ko urubanza rwe rusubirwamo akaburanishwa n’abacamanza batatu ku bw’inyungu z’ubutabera n’uburemere bw’urubanza.Ni nyuma y’urwa mbere yakatiwemo gufungwa imyaka irindwi mu 2021 ku byaha atigeze […]

Tshisekedi yaba yarafunguriye amarembo ibiganiro n’u Rwanda rwihishwa?

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko yaba yaramaze gufungura amarembo y’ibiganiro bya rwihishwa n’u Rwanda, ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Hashize umwaka urenga Congo Kinshasa idacana uwaka n’u Rwanda, bijyanye no kuba irushinja guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 umaze imyaka ibiri irenga mu […]

Inkuru nziza ku bakunda umuhanzikazi Celine Dion

Nyuma y’igihe kitari gito umuririmbyikazi Celine Dion atagaragara mu ruhame kubera uburwayi, mu mpera z’icyumweru gishize yongeye kuboneka agenda bisa n’aho ubuzima buri kugenda neza. Ubwo hatangwaga ibihembo mu birori bya Grammy Awards, Celine Dion niwe wahaye Taylor Swift igihembo cya Album nziza.Ni nyuma y’uko yari amaze igihe arembejwe n’indwara ifata ubwonko n’urutirigongo. Ubu burwayi […]

Salomon Bindjeme yatandukanye na APR FC

Ikipe ya APR FC yamaze kugurisha muri Al-Shorta SC yo muri Iraq myugariro Salomon Charles Banga Bindjeme. Iyi kipe yemeje Bindjeme nk’umukinnyi wayo ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Amakuru avuga ko yatanzweho $70,000. Bindjeme yari umukinnyi wa APR FC kuva mu mpeshyi ya 2023, nyuma yo kuyigeramo imuguze muri Al Hilal Omdurman yo muri Sudani. […]

Chile:Abarenga 220 bamaze gupfa bazira inkongi y’umuriro abandi barigushakishwa

Agace k’ubukerarugendo ka Valparaiso mu gihugu cya Chile kamaze kugwamo abarenga 220,nyuma y’inkongi yibasiye iki gihugu.Ubuyobozi bw’icyo gihugu buravuga ko imibare y’abapfuye ishobora kwiyongera biturutse kuri iyi nkongi yadutse muri icyo gihugu. Uretse abantu baburiwe irengero n’abapfuye , iyi nkongi yangije hafi hegitari 26,000 zihinduka umuyonga.Abagera kuri 200 kugeza ubu nibo bamaze kubarurwa baburiwe irengero […]

Biden ‘aherutse guhura na Franà§ois Mitterrand’ umaze imyaka 28 yarapfuye

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko aherutse guhurira mu Budage na Franà§ois Mitterrand, mu gihe uyu wahoze ari Perezida w’u Bufaransa amaze imyaka 28 yarapfuye. Biden yabitangarije i Las Vegas ku Cyumweru gishize, ubwo yarimo ageza ijambo ku mbaga y’Abanyamerika yaburiraga ku byago bishobora kwibasira igihugu cyabo, mu gihe mukeba […]

Ndayishimiye yikomye u Rwanda ubugira kane

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ku ncuro ya kane yongeye kwibasira u Rwanda arushinja gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba. Ni ibirego Perezida Ndayishimiye yashinje u Rwanda ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo yakiraga mu ngoro ye abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye mu Burundi. Ibirego by’uko u Rwanda rwaba rufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi Ndayishimiye […]

Ab’i Kibeho bategereje ijambo rya Perezida wa Pologne

Perezida wa Pologne Andrzej Sebastian n’umugore we Agata Kornhauser—Duda bategerezanyijwe amatsiko muri Nyaruguru by’umwihariko i Kibeho, aho biteganyijwe ko mu ruzinduko agirira mu Rwanda harimo na gahunda yo gusura aka karere. Ni uruzinduka agirira mu Rwanda rutangira kuri wa Kabiri taliki 06 Gashyantare 2024 kugeza taliki 8 uku kwezi n’ubundi.Aragera mu Rwanda aturutse muri Kenya […]

Rwatubyaye yatse Rayon Sports gatanya

Myugariro wa Rayon Sports akanaba Kapiteni wayo, Rwatubyaye Abdul, yamaze kuyandikira ayisaba ko batandukana. Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick wavuze ko Rwatubyaye yabasabye “gutandukana mu buryo byemewe n’amategeko”. Uyu myugariro kuva mu mpera z’icyumweru gishze ari muri Macedonia ya Ruguru, ndetse amafoto aheruka kujya hanze amwerekana ari mu myitozo ya […]

Cameroun:Eto’o yangiwe kwegura nyuma yo kwitwara nabi muri CAN

Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun yanze ubusabe bw’ubwegure bwa Samuel Eto’o ku mwanya wa Perezida wa Federasiyo. Eto’o ufite agahigo ko kuba yaregukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri Afurika inshuro enye, yatanze u ubwegure bwe ku mpamvu z’uko Federasiyo ayoboye yagiye ivugwaho imyitwarire mibi irimo ruswa. Federasiyo mu itangazo yageneye Abanyamakuru, yavuze ko […]

Jean Pierre Bemba yavuze ku kuba Goma yafatwa na M23

Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Jean Pierre Bemba Gombo, yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka byose mu kwirinda ko inyeshyamba za M23 zakwigarurira umujyi wa Goma. Kuva mu mpera z’icyumweru gishize uyu mujyi usa n’uwagoswe n’abarwanyi ba M23, nyuma y’uko uyu mutwe ushoboye kugenzura umuhanda uwuhuza n’utundi duce nka Sake, Shasha, Minova n’umujyi […]

Itabi n’inzoga biri mu by’imbere byongera umuvuduko wa cancer-Ubushakashatsi

Abanyabuzima bibumbiye mu ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, rivuga ko mu myaka 26 iri imbere , indwara ya Cancer izaba yariyongereye ku kigero cya 70%. Ubushakashatsi ku ndwara ya Kanseri bwakozwe n’Ikigo cya (le Centre international de recherche sur le cancer/CIRC), cyagaragaje ko itabi, inzoga, umubyibuho ukabije no guhumana kw’ikirere, biza imbere mu […]

Umwami Charles III arwaye kanseri

Umwami Charles III w’u Bwongereza arwaye ubwoko bw’imwe muri za kanseri, nk’uko byatangajwe n’ingoro ye kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mutarama. Itangazo ryaturutse ibwami ntiryigeze rihishura iyo kanseri iyo ari yo, gusa si iya prostate udusabo tw’intanga) n’ubwo bayimubonyemo ubwo bamubagaga prostate ye yari yabyimbye. Ingoro y’umwami yunzemo ko yatangiye “kwitabwaho n’abaganga” ndetse […]

Ni iki cyagenzaga Perezida Nyusi uherutse mu Rwanda mu gisa nk’ibanga?

Ku wa 26 Mutarama, Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique wari waje i Kigali ku munsi wari wabanje. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwabyo rwa X icyo gihe byavuze ko ibiganiro bya Perezida Kagame na Nyusi byibanze “byibanze ku byakorwa mu rwego rwo gukomeza […]

Umukinnyi Cédric Bakambu aratabariza abakomeje kwicirwa mu Burasirazuba bwa Congo

Umukinnyi Cédric Bakambu w’ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko ubusanzwe ukinira ikipe ya Real Betisse yo muri Espagne, arimo aratabariza abasivili bakomeje kwicirwa mu Burasirazuba bwa Congo. Abinyujije ku rubuga rwa twitter (X) uyu mukinnyi usanzwe akina ku mpande haba mu ikipe y’Igihugu ya RDC (Léopards) na Real Betisse, avuga ko ari […]

Musanze:Imvura idasanzwe yasakambuye amacumbi y’abarimu inangiza imyaka

Kuri iki cyumweru Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze haguye imvura idasanzwe ivanze n’imiyaga yibasiye ibi bice isakambura amacumbi icyenda y’abarimu, inasenya inzu y’umuturage. Iyi mvura yangije imyaka, inafunga imihanda yahagaritse urujya n’uruza rw’ibinyabiziga.Abagizweho ingaruka n’ibiza bahumurijwe ndetse hari gukorwa ibarura ngo hamenyekane umubare w’ibyangiritse. Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize umuhanda Gakenke-Musanze wari […]

Amerika yasabye u Rwanda ‘kuvana bwangu Ingabo zarwo muri RDC’

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gusaba u Rwanda guhagarika ubufasha zivuga ko ruha umutwe wa M23, no kuvana bwangu muri RDC ingabo zivuga ko ruhafite. Ni ubusabe Amerika yatanze biciye muri Ambasade yayo i Kinshasa. Iyo Ambasade mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Mbere, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigishyize imbere gahunda […]

Perezida Ramaphosa yavuze ku muhanzikazi Tyla wabaye inkuru muri ‘Grammy Awards”

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yashimye umuririmbyi Tyla kuba yaratsindiye igihembo cya Grammy Awards ku nshuro ya mbere muri Kategori (Category) y’umuziki mwiza nyafurika. Perezida Ramaphosa ati” Tyla wacu yatsindiye Igihembo Cy’umuziki Nyafurika kubera indirimbo ye ‘Amazi’ kuri #Grammys. Niwe munyafurika ukiri muto wegukanye igihembo nk’iki, yiyongera ku rutonde rw’abahanzi n’abacuranzi bakomeye bo muri […]

Perezida Andrzej Duda arabura amasaha make akagera mu Rwanda

Perezida Andrzej Duda wa Pologne ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Mutarama, mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’igihugu cye n’u Rwanda. Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Perezida Paul Kagame, Stéphanie Nyombayire. Perezida Andrzej Duda uzaba aherekejwe na madamu we, Agata Kornhauser-Duda, azagera i Kigali akubutse i Nairobi muri Kenya […]

Senegal:Igitekerezo cya Perezida Macky Sall gikomeje kwatsa umuriro mu gihugu

Mu gihugu cya Senegal ibintu bikomeje kurushaho kuba bibi nyuma y’uko harimo kurebwa niba amatora yari ataganyijwe muri uyu mwaka yasubikwa akimurirwa mu mwaka utaha. Abaturage by’umwihariko ababarizwa mu mujyi wa Dakar bakomeje imyigaragambyo yamagana iki gitekerezo.Ni mu gihe Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko yo ikomeje gusuzuma niba koko aya matora akomeza cyangwa niba asubikwa. […]

Icyoba i Goma nyuma y’uko M23 ifunze amayira yerekezayo

Abatuye Umujyi wa Goma wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru baravuga ko bafite ubwoba bw’uko bakomeza kubaho, nyuma y’uko M23 yigaruriye inzira hafi ya zose zinjirayo. Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama inyeshyamba za M23 ni zo zigenzura umuhanda uhuza imijyi ya Goma, Sake, Shasha, Minova na Bukavu; nyuma yo gukwiza imishwaro ihuriro […]

M23 yongeye gutanga impuruza ku basivili b’i Mweso babyutse baraswaho amabombe

Umutwe w’abarwanyi ba M23, uratabariza abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko ab’i Mweso ko bakomeje gukorerwa ubugizi bwa nabi n’Ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo barimo FDLR,SADC, ingabo z’abarundi n’abandi. Mu butumwa umuvugizi w’uyu mutwe mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka yashyize ku rubuga rwa Twitter(X), yavuze ko abaturage b’i Mweso bakomeje guteseka kuko barimo gukomeza kuraswaho […]

Namibia yabonye undi Perezida mushya nyuma ya Dr. Hage witabye Imana

Nyuma y’amasaha macye Perezida wa Namibia Dr. Hage G. Geingob yitabye Imana, hashyizweho undi Perezida witwa Nangolo Mbumba wari usanzwe ari icyehera cye(Visi Perezida ) kuva 2018 . Uyu muyobozi yashyizweho nka Perezida w’inzibacyuho mu gihe hategerejwe amatora mu mpera z’uyu mwaka wa 2024. Nangolo Mbumba, yavuze ko n’ubwo yashyizweho nk’usimbuye nyakwigendera, ataje ku bwo […]

Indi batayo y’Abarundi yerekeje muri Kivu y’Amajyaruguru guhangana na M23

Amakuru akomeje kuvugwa ajyanye n’urugamba rukomeje gufata indi ntera hagati ya FARDC n’abambari bayo ndetse n’umutwe wa M23, aravuga ko hari abasirikare b’u Burundi barenga 600 bajyanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhashya aba barwanyi. Ni amakuru atangazwa n’Ikinyamakuru MCN , nacyo gikesha umwe mu basirikare b’u Burundi uri ku murongo w’urugamba, aho ngo […]

Nyabihu: Umwarimu ‘yatangiye kujya mu mazi abira’ nyuma yo gutangaza ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda

Hakizimana Innocent wigisha mu karere ka Nyabihu, aravuga ko yatangiye gushinjwa n’abayobozi b’ishuri yigishaho kubiba amacakubiri muri bagenzi be bamuhora kuba aheruka gutangaza ko ateganya kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri Nyakanga. Mu ibaruwa ubuyobozi bw’Urwunge rw’Amashuri rwa REGA ADEPR Hakizimana yigishaho ruheruka kumwandikira, bwamusabye ibisobanuro nyuma yo kumushinja gutuka mugenzi witwa Ukwisanga Jean […]

Inama za MINISANTE ku kuburizamo Cancer zikomeje kwibasira imbaga

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), itangaza ko mu buryo bunogeye buri wese, hari Cancer zimwe na zimwe usanga zishobora kuburizwamo ari uko umuntu yakoze Siporo. Ibi ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Sabin Nsanzimana kuri icyi Cyumweru taliki 04 Gashyantare2024 , ubwo habaga Siporo rusange izwi nka CAR Free Day iba kabiri mu Kwezi. Minisitiri Sabin , yavuze […]

Kagame yafashe mu mugongo umuryango w”umuvandimwe we n’incuti ye’ Geingob

Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo umuryango wa Dr Hage Geingob ndetse n’abaturage b’igihugu cya Namibia, nyuma y’urupfu rw’uriya wari Perezida wabo. Umukuru w’Igihugu yabafashe mu mugongo biciye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, aho yagaragaje Geingob nk’umuvandimwe ndetse n’incuti ye. Yagize ati: “Nihanganishije mushiki wanjye, Monica Geingos, umuryango we wose ndetse n’abaturage […]

APR FC yakuye intsinzi mu cyondo cy’i Musanze, ikomeza kwanikira amakipe ayikurikiye

Ikipe ya APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 3-1, biyifasha gukomeza kwanikira amakipe ayikurikiye ku rutonde rwa shampiyona. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye Musanze FC kuri Stade Ubworoherane, mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona. Ni umukino amakipe yombi yahuriyemo hagati yayo harimo ikinyuranyo cy’amanota atatu, gusa ugakomezwa no kuba APR FC ikunze kugorwa […]

Perezida Hage Geingob yapfuye

arton40436_copy_1000x798.jpg

Dr. Hage Geingob wari umaze imyaka ikabakaba icyenda ari Perezida wa Namibia, yapfuye ku myaka 82 y’amavuko. Perezida Geingob yapfuye saa 00:04 zo kuri iki cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2024, nk’uko byemejwe na Visi-Perezida wa Namibia, Nangolo Mbumba. Mu itangazo yasohoye yavuze ko “n’umubabaro mwinshi mbabajwe no kubamenyesha ko Dr Hage Geingob twakundaga yapfuye […]

M23 yahaye gasopo Ingabo za Tanzania ziri kuyirashisha imbunda karahabutaka

Umutwe wa M23 waburiye Igisirikare cya Tanzania (TPDF) ko ushobora kwivuna abasirikare cyohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko intwaro karahabutaka bahawe gukoreshwa zikomeje kwica abasivile. M23 yatanze uwo mu buro biciye mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu. Tanzania ni kimwe mu bihugu bitatu bigize umuryango wa SADC byohereje ingabo muri Congo […]

Perezida Macky Sall yasubitse amatora yaburaga iminsi mike

Perezida Macky Sall wa Sénégal, kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko yasubitse amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganyijwe kuba ku wa 25 Gashyantare. Sall yemeje ko yasinye iteka ryo gusubika aya matora mu ijambo yagejeje ku banya-Sénégal. Ni icyemezo yafashe mu gihe haburaga amasaha make ngo hatangire ibikorwa byo kwiyamamaza. Perezida wa Sénégal yavuze ko yafashe […]

Nta na kimwe mufite cyo kutwigisha: Yolande Makolo abwira HRW

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanenze umuryango Human Rights Watch nyuma yo kugaragaza ko utishimiye kuba Perezida Paul Kagame yahawe umwanya wo kuvugira ijambo mu masengesho yo gusabira Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni amasengesho yabaye tariki 1 Gashyantare, abera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye […]

Ifoto ya Azarias Ruberwa yicaye inyuma ya Perezida Kagame yariye abanye-Congo

Abanye-Congo bibasiye Azarias Ruberwa wigeze kuba Visi-Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Minisitiri ushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage, nyuma y’ifoto agaragaramo yicaye inyuma ya Perezida Paul Kagame. Ni ifoto yafatiwe i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Umukuru w’Igihugu yari yitabiriye amasengesho ya National Prayer Breakfast yo gusabira Amerika. Ruberwa ni […]

Ibimenyetso 10 byakwereka ko ushobora kuba utwite bitagusabye kwipimisha

Ikibazo ’Ese naba ntwite?’ kiri mu bikunze kwibazwa kenshi n’ab’igitsina gore bifuza kubyara, cyangwa abatabyifuza nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye. Ni ikibazo gikunze gushyira abenshi mu rujijo, n’ubwo hari udukoresho (Test de grossesse/Pregnancy test kits) dushobora kwerekana niba umuntu atwite cyangwa adatwite. Hari ibimenyetso cyakora cyo bishobora kwereka umugore cyangwa umukobwa ko yaba atwite […]

Perezida Tshisekedi yatumije inama y’aba Minisitiri ikubagahu nyuma y’igisasu cyatewe i Goma

Nyuma y’uko mu Mujyi wa Goma humvikanye igisasu ntihamenyekane uwaba wagiteye haba ku ruhande rw’Ingabo za FARDC cyangwa urwa M23, amakuru ahari n’uko ngo Perezida Tshisekedi yahise atumiza inama y’aba Minisitiri igitaraganya. Ni ikibombe cyatewe ku masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatanu taliki 02 Gashyantare 2024 muri quartier ya Mugunga muri Komine Kalisimbi hafi n’ishuli […]

Urujijo kuri kajugujugu M23 ishinjwa kurasa

Urujijo rwatangiye kuba rwose kuri kajugujugu umutwe wa M23 ushinjwa kurasa, nyuma y’uko Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) na MONUSCO buri umwe atangaje ko ari iyayo. Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama ni bwo MONUSCO yasohoye itangazo rishinja M23 kurasa kajuguju yayo. Itangazo rya MONUSCO rivuga ko iyo kajuguju yarasiwe mu […]