Amateka ya John Hartfield watwitswe azira gukunda umuzungukazi

John Hartfield yari umwirabura wari utuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Yishwe urw’agashinyaguro nta rubanza rubayeho mu gace ka Ellisville kari muri Leta ya Missouri mu mwaka w’1919 azira kuba yarakundanaga n’umuzungukazi. Igikorwa cyo kumwica cyanyujijwe mu bitangazamakuru bitandukanye, bivugwa ko abantu babarirwa mu bihumbi 10 bari bateraniye aho yagombaga kwicirwa ngo bihere ijisho. Yaramanitswe, […]

Soza umwaka wa 2023 uvuga icyongereza mu ruhame udategwa unafite certificates mpuzamahanga za TOEFL, IELTS na DUOLINGO

img-20221208-wa0027.jpg

Abashaka kwiga kuvugira mu ruhame (Public speaking and negociation) Icyongereza n’Igifaransa by’umwihariko abayobozi n’abikorera bashyiriweho promosiyo n’ishuri ryigisha izi ndimi, TOEFL, IELTS na DUOLINGO rizwi nka IFA SPEAK & TECH ACADEMY. Abifuza kwiga Icyongereza, haba kuvugira mu ruhame, muri bizinesi zitandukanye n’ahandi, abarigana biga ku buryo bworoheye buri wese. Muri rusange abifuza kwiga muri iki […]

U Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa

Nyirahabimana Solina, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 9/12/2022, U Rwanda rwifatanyije n’Ibihugu byinshi ku Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Twimakaze Indangagaciro zo kurwanya ruswa, inkingi y’Iterambere rirambye”. Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa ku rwego rw’Igihugu byizihirijwe mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana aho byabimburiwe […]

Musanze: Abasekirite ba kompanyi ya RGL bakora kuri INES-RUHENGERI bituniye ku munyamakuru

Abasekirite babiri bo muri Kompanyi ya RGL Security bigirije nkana ku munyamakuru wa BWIZA wari uri mu kazi ke, bamubuza kwinjira muri INES -RUHENGERI, aho yari agiye gutara amakuru ku nama y’inteko rusange idasanzwe yari ihateraniye ku wa 7 Ukuboza 2022, ku murongo w’ibyigwa hari ugusubiza umunyamuryango shingiro w’iyi kaminuza ku nyandiko yasabye ngo zimufashe […]

Ni muntu ki Iqbal wicaga abana b’inzererezi?

Javel Iqbal Umayr yavutse mu mwaka w’1956 apfa mu mwaka w’2001, yavukaga mu muryango w’abayisilamu bo mu bwoko bwa Punjabi Rajput. Yari umuturage wo muri Pakistan akaba umwicanyi ruharwa wahigaga abantu, akabica akabafata no ku ngufu. Yishe abana b’abahungu 100 bari hagati y’imyaka 6 na 16. Iqbal yabanzaga kuniga uwo agiye kwica kugeza abuze umwuka […]

Kigali: Avoka MHAYIMANA yihannye umucamanza mu rukiko rw’ikirenga

Mu Rukiko

Mu iburanishwa ryayobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2022, Avoka Mhayimana IsaĂŻe uburana n’urugaga rw’abavoka mu Rwanda yasabye ko umucamanza wari mu nteko iburanisha witwa Dr. AimĂ© Muyoboke Karimunda kuba yakwikura mu rubanza, yabyanga we akamwihana nkuko amategeko abiteganya. Ubwo iburanishwa ryatangiraga riyobowe na Perezida w’urukiko rw’Ikirenga, Dr […]

Uko Susan yishe uwakodeshejwe n’umugabo we ngo amuhitane

Ni inkuru yumvwa, igatangaza benshi, uburyo umugore Susan Kuhnhausen yabashije kwirwanaho akica umwicanyi wari wishyuwe n’umugabo we ngo aze amwice. Ese byagenze bite? Inkuru yanditswe mu mwaka w’2007 n’ikinyamakuru Portland.ore, yavugaga umugabo wo muri Oregon wakatiwe imyaka icumi y’igifungo azira kwishyura umwicanyi ngo azice umugore we. Susan Kuhnhausen bivugwa ko yarwanye urugamba rutoroshye n’umwicanyi bikarangira […]

Bamwe mu banyamigabane ba SDU barasaba inzego bireba kubarenganura

Zimwe mu ngingo zigize amategeko shingiro ya SDU bamwe mu banyamuryango bavuga ko zakandagiwe ntizikurikizwe

Bamwe mu banyamigabane ba kampani ya SDU (Special Drivers United) itanga serivisi zo gutwara abantu n’ibintu barasaba inzego bireba kubarenganura kuko ngo bafatiwe imyanzuro itubahirije amategeko n’amategeko abagenga. Aba banyamigabane bavuga ko bamwe muri bo birukanwe, abandi bimwa uburenganzira bazira kubaza ku mikorere ya kampani babonaga itagenda neza. Mu mikorere bita ‘mibi’ ya kampani ngo […]

Abashaka kwiga icyongereza, ILTS na TOEFL byashyizwe kuri promosiyo

Icyongereza kizajya cyigishwa kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kane

Abashaka kwiga icyongereza (TOEFL ) byashyizwe kuri promosiyo Ishuri ryigisha ururimi rw’Icyongereza, TOEFL, IELTS, ikoranabuhanga n’ibindi bijyanye n’igihe rizwi nka IFA SPEAK & TECH ACADEMY, rigiye kongera gutangiza ikindi cyiciro cy’abifuza kwiga icyongereza, haba kuvugira mu ruhame, muri bizinesi zitandukanye n’ahandi, aho abarigana biga ku buryo bworoheye buri wese. Muri rusange abifuza kwiga muri iki […]

Inkuru ya Lina Medina wabyaye afite imyaka 5

Lina Medina ubu afite imyaka 89 y'amavuko

Lina Marcela Medina de Jurado yavukiye muri Peru ku itariki ya 23 Nzeri 1933 , mu muryango w’abana icyenda. Yabyaye ku itariki ya 14 Gicurasi 1939 afite imyaka itanu, amezi arindwi n’iminsi 21. Hagendewe ku bizamini byakozwe n’abaganga, bavuga ko yatwaye inda ataruzuza imyaka itanu. Ni bintu bitakekwaga ko byashoboka bitewe nuko yari ataragera mu […]

Umwalimu muri kaminuza Dr Annely akomeje gutakamba asabira Bamporiki imbabazi

Mu kiganiro yongeye kugirana n’umunyamakuru wa bwiza.com , Umwalimu mri kaminuza Dr Mukarukaka Annely , yongeye gutangaza ko agikomeje gutakamba asabira imbabazi Bamporiki nubwo yajuririye igihano yahawe n’urukiko, we asanga akwiye kugirirwa imbabazi maze agakorera igihugu nkuko yabyivugiye mu rukiko ko ahawe amahirwe yayakoresha mu gukorera igihugu mu gihe asigaje. Dr Mukarukaka wigisha muri kaminuza […]

Iby’ingenzi ku munsi wahariwe abapfuye wizihizwa cyane muri Mexico

Umunsi w’abapfuye DĂ­a de Muertos ni umwe mu y’ingenzi yizihizwa cyane muri Mexico, bivugwa ko wabayeho mbere y’uko abaturage bo mu gihugu cya Espagne batangira kwimukira muri iki gihugu kiri ku mugabane wa Amerika. Uyu munsi waje kwivanga n’imwe mu migenzo yo mu idini gatolika yo hambere. Abawizihiza bavuga ko kwibuka abapfuye ari kimwe mu […]

Uko umucakara Fuller yabaye umuhanga, akagereranywa n’imashini iteranya imibare

Inkuru dukesha urubuga Black Past ivuga umuhanga mu mibare utagarukwaho cyane wari umwirabura, Thomas Fuller yamenyekanye ku izina rya Virginia Calculator. Fuller yavutse mu mwaka wa 1710 ahambukirizwaga abacakara muri Liberia mu bice byo mu burengerazuba bwa Afurika. Hari mu bwami bwa Dahomey, uyu munsi ni muri Benin. Ubwo abakoloni bari baje gutwara abirabura kumugabane […]

IFA SPEAK igiye gutangira ikindi cyiciro cyo kwigisha Icyongereza, TOEFL, ikoranabuhanga n’ibindi kuri ‘promosiyo’

Icyongereza kizajya cyigishwa kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kane

Ishuri ryigisha ururimi rw’Icyongereza, TOEFL, IELTS, ikoranabuhanga n’ibindi bijyanye n’igihe rizwi nka IFA SPEAK & TECH ACADEMY riherereye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Kimironko, akarere ka Gasabo rigiye kongera gutangiza ikindi cyiciro cy’abifuza kwiga icyongereza, haba kuvugira mu ruhame, muri bizinesi zitandukanye n’ahandi, aho abarigana biga ku buryo bworoheye buri wese. Muri rusange […]

Menya ubwoko bwa Hadza bubaho budahinga, butorora

Abo mu bwoko bwa Hadza babayeho mu buzima bwihariye. Ntabwo borora cyangwa ngo bahinge imyaka, babaho bahiga, bashaka aho babona ibyo kurya mu mashyamba. Ubwoko bwa Hadza ni bumwe mu bwoko bugihiga muri Afurika bubarirwa mu baturage barenga 1300 muri Tanzaniya. Bahorana imiheto bakoresha bahiga ibyo kurya bifite intungamubiri birimo ibimera biribwa nk’uko bitangazwa n’ikigo […]

Bombori bombori muri SDU: Umwiryane ushingiye ku miyoborere mibi n’inyerezwa ry’umutungo

11-4.jpg

Haravugwa bombori bombori mu banyamigabane ba sosiyete Special Drivers United (SDU) Ltd itanga serivisi zo gutwara abantu n’ibintu, bivugwa ko uyu mwuka mubi waturutse ku miyoborere mibi, inyerezwa ry’umutungo aho bamwe mubayigize bamaze kwirukanwa ku mpamvu bavuga ko zidosobanutse, zidashingiye ku mategeko n’amabwiriza biyigenga, byose bigaruka ku bayoboye inama y’ubutegetsi irangajwe imbere na Sibomana Jovithe. […]

Rubavu: Amarira mu muryango usaba Perezida Kagame kuwufasha kugarura gakondo yawo

Ibaruwa yandikiwe Perezida umutabaza

Mu karere ka Rubavu hari umuryango ukomeje gutakambira Umukuru w’Igihugu ngo yinjire mu kibazo cyawo ubashe kugarurirwa gakondo yawo wubakiwe n’umubyeyi Kanyabutembo Virginie uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ibi ubitangaje nyuma yo kugerageza inzira nyinshi zishoboboka, zirimo ubuhuza n’inkiko ariko bikaba byarananiranye kugeza naho iyi nzu yongeye gushyirwa mu cyamunara ku nshuro ya […]

Uko umwana w’imyaka 8 yabaye umusirikare ukomeye mu mateka y’Isi

Mu ntambara ya mbere y’Isi yabaye hagati y’umwaka w’1914 n’1918, abana n’ingimbi ibihumbi n’amagana bakoreshejwe mu mirwano yahuzaga ibihugu, bagashyirwa ku mirongo y’imbere ku rugamba, bakaba ari bo babanza kwicwa. Leta y’u Bwongereza ivuga ko abana babarirwa mu bihumbi 250 bari munsi y’imyaka 18 binjijwe mu gisirikare cy’iki gihugu ngo baburwanirire muri iyi ntambara. Muri […]

Uko byagenze ngo abanyekongo bacibwe ibiganza n’Ababiligi

Imyaka myinshi n’ibinyejana bishize hari ibikorwa bya kinyamaswa byakorewe abirabura bari batuye umugabane wa Afurika. Bamwe bacurujwe mu bucakara hirya no hino ku Isi, bakorerwa irondaruhu, bamwe bapfira mu mirimo y’agahato cyangwa bakicwa n’ibihano bahawe. Muri iyi nkuru turagaruka ku nkuru y’ifoto yamamaye cyane y’umugabo w’Umunyekongo witwa Nsala; se w’umwana wishwe ashinyaguriwe mu buryo bw’iyicarubozo. […]

Rubavu: Umuryango wigeze kwandikira Perezida Kagame umutakira ngo awurenganure uri mu marira

signeeeee_peres.jpg

Umuryango wa Kanyabutembo Virginie uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uravuga ko nyuma y’uko ukomeje kurenganira mu nkiko mu buryo bugaragara, wandikiye Perezida Kagame umusaba kuba yabarenganura kuko ahandi baburaniwe , aho kuri ubu inzu yawo igiye kongera kugurishwa bwa kabiri mu buryo uvuga ko ari ubw’amaherere. Kanyabutembo wigeze nubundi gushimira umukuru w’igihugu ku […]

Kigali: Umucamanza yikuye mu rubanza kuko batari bamwizeyeho ubutabera

ibaruwa_y_umucamanza_ruth_yo_kwivana_mu_rubanza.jpg

Perezida w’inteko y’abacamanza yikuye mu rubanza nkuko yari yabisabwe mu iburanisha ry’ibanze ryabereye mu Rukiko Rukuru rukorera i Nyamirambo ryabaye tariki ya 26 Nzeri 2022, ubwo yari abisabwe n’abunganira Me MHAYIMANA Isaie bari bamusabye kwikura mu rubanza kuko batamwizeyeho ubutabera mu rubanza baburana n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda. Abo ku ruhande rwa Me MHAYIMANA baburanaga n’Urugaga […]

Iby’ingenzi kuri Zewde wanze kujya muri ‘bus’ yatwaye ba Perezida mu Bwongereza

Iyi foto y'abakuru b'ibihugu muri bus yavuzweho byinshi kuri interineti

Sahle-Work Zewde yavutse ku itariki ya 21 Gashyantare 1950. Ni umunyapolitiki ukomoka muri Ethiopia akaba Perezida w’iki gihugu kuva mu mwaka w’2018. Ni na we mugore wa mbere wakiyoboye. Zewde yatorewe kuyobora Ethiopia ku itariki ya 25 ukwakira 2018. Ni itora ryakozwe n’abagize inteko inshinga amategeko, ryanashyizeho Abiy Ahmed nka Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu. Ku […]

Musanze: Bamaze imyaka 9 basaba ingurane y’ibyangijwe n’ikorwa ry’urugomero rwa Mukungwa II

Imyaka ibaye 9 abangiririjwe ibyabo n'ibikorwa by'uru rugomera bishyuza ariko amaso yaheze mu kirere

Abaturage bo mu mirenge ya Nkotsi na Rwaza mu karere ka Musanze bararira ayo kwarika kubera kubura ingurane z’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’urugomero rwa Mukungwa II, imyaka ikaba ibaye icyenda bishyuza, amaso akaba yaraheze mu kirere. Ubwo hubakwaga urugomero rwa Mukungwa II, ubutaka bw’abaturage bwari mu nkuka z’umugezi wa Mukungwa bwaje kurengerwa n’amazi bitewe no kuyagomera, […]

Musanze: Rurageretse hagati y’umunyamategeko Me Sirimu DiogĂšne n’umuturage

Mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze hari kuberamo urubanza rw’uburiganya hagati y’umunyamategeko Me Sirimu DiogĂšne n’umuturage witwa Munyandekezi Marcel ruzasomwa kuya 14 Ukwakira 2022 saa cyenda. Ni urubanza rukomoka ku nguzanyo yatanzwe na Banki ya Kigali (BK), ishami ryayo rya Byangabo, yahawe Munyandekezi Marcel ariko yishyingirwa na Koperative yitwa COJYAMUGA. Munyandekezi yatangiye kwishyura banki ideni yari […]

Amateka ya Perezida Karume wiciwe ku gisoro

Sheikh Abeid Amani Karume yavutse ku itariki ya 4 Kanama 1905, apfa ku ya 7 Mata 1972. Ni we wabaye Perezida wa mbere wa Zanzibar nyuma yimpinduramatwara zahabaye zigasiga zikuye ku butegetsi Jamshid Bin Abdullah wabaye umwami wa nyuma waho, muri Mutarama 1964. Nyuma ya mezi atatu hashinzwe Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya, Karume yabaye […]

Kacyiru batewe ipfunwe n’uko ibiro byabo bitajyanye n’igihe kandi byegereye ibya Perezida

Kabera yavuze ko inyubako z'umurenge zitajyanye n'igihe

Abatuye mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo bavuga ko batewe ipfunwe n’ibiro by’umurenge wabo byubatse mu buryo butajyanye n’igihe kandi byegereye ibiro by’Umukuru w’Igihugu na Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE). Ibi babivuze ubwo kuri uyu wa 3 Ukwakira 2022 hasozwaga igikorwa cyiswe ‘Akarere mu Kagali’ cyari kimaze igihe kigera ku kwezi. Muri […]

Musanze: Abarema isoko rya Kinkware babangamiwe n’uko ritubakiye kandi rikaba rito

Aha hacururizwa ibiribwa birimo ibirayi, ibijumba, igitoki ndetse n'imbuto

Abaturage barema n’abacururiza mu isoko rya Kinkware riherereye mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze bavuga ko bahangayikishijwe n’imiterere yaryo kuko ngo bacuruza babyigana kubera uburyo riteye Kiko nk’igihe cy’imvura ibanyagira kubera ko n’aho hato riremera, hadasakaye. Iri soko riherereye mu kagari ka Bikara, rifatwa nk’isoko mpuzaturere cyangwa mpuzantara kuko riremwa rikanacururizwamo n’abaturutse mu […]

Nkotsi, Musanze: Abangiririjwe ibyabo n’ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo baratakamba ngo bishyurwe

Bamwe mu baturage batuye n’abafite amasambu mu mudugudu wa Barizo, akagari ka Bikara mu murenge wa Nkotsi bakomeje gutakamba, basaba inzego zibishinzwe ko zabishyuriza ba Rwiyemezamirimo bangije ibiti n’imyaka byabo ubwo hakorwaga umuyoboro w’amashanyarazi yajyanwaga ku mashini zabo zisatura amabuye. Intekerezo n’ikorwa ry’uyu muyoboro w’amashyanyarazi ngo byabaye mu ntangiro z’ukwezi kwa Gicurasi 2022 ubwo Rwiyemezamirimo […]

Uko byagenze ngo umugabane wa Afurika ugire Congo ebyiri

Umubare w’abantu benshi usanga bashakisha kuri murandasi impamvu ku mugabane wa Afurika haboneka ibihugu bibiri byitiranwa byombi bikitwa Congo. Muri iyi nkuru turagaruka ku nkomoko yabyo. Ni ibihugu bibiri bihana imbibi mu gice cyo hagati muri Afurika. Repubulika ya Demukarasi ya Congo ni cyo gihugu kinini muri Afurika yo hagati, mu burasirazuba bwacyo hari igihugu […]

Musanze: Abasenyewe n’imvura barasaba ubufasha bw’aho bakinga umusaya

Amazu yangiritse mu buryo bukomeye ku buryo atasanwa

Abaturage bo mu karere ka Musanze bagezweho n’ibiza by’imvura yaguye kuri uyu wa 27 Nzeri 2022, barasaba ubufasha bwo kubona aho bikinga muri ibi bihe by’amage barimo kuko bamwe muri bo ntibagira aho bakinga umusaya. Iyi mvura idasanzwe yari ivanzemo n’umuyaga mwinshi yaguye mu karere ka Musanze hagati ya saa 19h30’ na Saa 20h00’ yangije […]

Kigali: Abunganira Me Mhayimana basabye Perezida w’inteko iburanisha kwikura mu rubanza kuko batizeye ubutabera yabaha

Mu iburanisha ry’ibanze mu Rukiko Rukuru rukorera i Nyamirambo ryabaye tariki ya 26 Nzeri 2022, abunganira Me MHAYIMANA Isaie basabye Perezida w’inteko y’abacamanza kwikura mu rubanza kuko batamwizeyeho ubutabera. Mu rubanza Me MHAYIMANA aregamo urugaga rw’abavoka mu Rwanda avuga ko yarenganyijwe ku bihano rwamufatiye, umucamanza yabajije ababuranyi bombi niba nta nzitizi zihari, abunganira urugaga rw’Abavoka […]

Amajyaruguru: Urubyiruko rurangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye rurakangurirwa kwitabira amasomo y’imyuga

Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga

Ni ubutumwa rwaherewe mu bukangurambaga bwabereye mu ntara y’Amajyaruguru bugamije gusobanurira abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ibyiza byo kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board ), Umukunzi Paul avugana na Bwiza, yasabye urubyiruko kwiga amasomo y’imyuga kugira ngo ruzabashe kwihangira imirimo iruteza imbere ubwarwo n’igihugu muri […]

Umwicanyi ruharwa Shipman wiyise Dogiteri w’Urupfu ni muntu ki?

Harold Shipman yari Umwongereza w’umwicanyi ruharwa. Yari umubyeyi w’abana bane akaba umwicanyi wica abantu mu mu byiciro bitandukanye. Ni umuganga wishe abantu 250 yavuraga mu myaka 23 yamaze mu kazi ke. Nyuma yarafashwe afungirwa muri gereza ya Wakefield, akatirwa igifungo cya burundu. Amaze imyaka 15 afunzwe, kwihangana byaranze maze ku munsi yagombaga kuzurizaho imyaka 57 […]

ArrĂȘt de la Cour Africaine des Droits de l’Homme et des Peuples du 22 septembre 2022: une dĂ©cision impartiale, inappropriĂ©e et inacceptable qui porte atteinte Ă  l’intĂ©gritĂ© territoriale du Royaume du Maroc

L’arrĂȘt rendu par la Cour Africaine des Droits de l’Homme et des Peuples, le jeudi 22 septembre 2022, suite Ă  une plainte du ghanĂ©en Bernard Anbataayela Mornah contre huit pays africains amis du Maroc, est sans Ă©quivoque une dĂ©cision inacceptable portant atteinte Ă  l’intĂ©gritĂ© territoriale du Royaume. Bien que le Maroc ne soit pas partie […]

Madine Mbabazi yasohoye indirimbo nshya nyuma yo kwinjira muri Moriah Entertainment Group (Videwo)

Umuziki nyarwanda by’umwihariko uwo guhimbaza Imana abenshi bazi nka ‘Gospel’ uragenda wunguka ab’igitsina gore bawukora umunsi ku wundi, ari na ko bazamura ivugabutumwa ku rundi rwego. Hari benshi bawurambyemo barimo nka Aline Gahongayire witegura kwizihiza imyaka 20 awumazemo, Gaby Kamanzi, Tonzi n’abandi benshi uyu munsi bamaze kwigwizaho igikundiro bitewe n’ibihangano bakora bifasha benshi. Hari n’abandi […]

Umuhanzi Aline Gahongayire yahaye abafite ubumuga amagare (Amafoto)

6b47f7b6-4642-4150-af9d-6f9303375887.jpg

Umuryango ‘Ineza Organization’ uyobowe n’umuhanzi uzwi mu ndirimbo ziramya n’izihimbaza Imana, Aline Gahongayire, watanze amagare atwara abantu bafite ubumuga mu karere ka Gasabo. Ni igikorwa cyabereye ku biro by’akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 23/09/2022. Ku bufatanye n’Umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa biteza imbere abaturage ‘Food […]

Iyandikishe, wige amasomo ya Multimedia yagufasha gutunganya amashusho, amajwi n’inyandiko

Gahunda y'amasomo ni uku iteye

Ikinyamakuru BWIZA MEDIA kibifashijwemo n’abarimu b’inzobere cyatangiye kwigisha amasomo ya Multimedia arimo gutunganya amashusho (videwo n’amafoto), amajwi ndetse n’inyandiko. Amasomo yose yigishwa ni akurikira: Introduction to Camera, Camera Supporters, Graphics Design, Mobile Journalism, Social Media n’uburyo zabyazwa umusaruro, Camera Operation & Image Control, Shot Framing & Composition, Audio for Video, Lighting Technique, Video Editing na […]

Uko byagenze ngo ingabo za Afurika y’Epfo zice impunzi 600 za Namibia

Ubwo ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi byahaga ubwigenge bimwe mu bihugu byakolonizaga muri Afurika, Afurika y’Epfo na yo yari ku gitutu cyo guha ubwigenge Namibia. Icyo gihe Afurika y’Epfo yari yarigaruriye Namibia yitwaga South West Africa nyuma yuko u Budage bwari bumaze gutsindwa mu ntambara ya mbere y’Isi. Mu mwaka w’1966, Umuryango w’Abibumbye wasabye Afurika […]

Las Palmas: le Mouvement Sahraoui pour la Paix organise sa premiÚre Conférence Internationale

Le Mouvement Sahraoui pour la Paix (MSP) a ouvert, le 22 septembre 2022Ă  Las Palmas, sa premiĂšre confĂ©rence internationale pour la Paix et la SĂ©curitĂ©, lors d’une cĂ©rĂ©monie inaugurĂ©e par le Maire de Las Palmas Augusto Hidalgo, en prĂ©sence d’hommes politiques espagnols, chioukh et notables des Provinces de Sud. Dans son allocution, l’ancien PrĂ©sident du […]

Musanze: Abakora irondo ry’umwuga muri Muhoza baratabaza kubera kudahembwa

Abakora irondo ry’umwuga ndetse n’abakozi bashinzwe kwegeranya amafaranga y’igihembo cy’abakora irondo ry’umwuga mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze barasaba inzego zibidhinzwe kubishyuriza amafaranga yabo, bagahembwa nk’abandi bakozi. Gutakamba kw’aba bashinzwe irondo ry’umwuga mu murenge wa Muhoza ngo bifite ishingiro kuko baheruka ifaranga muri Kamena 2022 kandi ngo badasiba ku mirimo bashinzwe. Umunyamakuru wa […]

Amateka ya Félix Houphouët-Boigny wahiritse ubutegetsi henshi

Umugabane wa Afurika ufite amateka yihariye muri politiki kuva wabona ubwigenge. Hirya no hino usanga hari abaperezida bishishanya batinyana ko umwe ashobora kuba yamuhirika ku butegetsi kabone n’ubwo baba bayoboye ibihugu bitandukanye. Hari bamwe mu banyapolitiki kuri uyu mugabane bashimwa uruhare bagize ngo utere imbere, barimo Kwame Nkrumah, Patrice Lumumba n’abandi…, ariko iyo bigeze kuri […]

Musanze: Batanu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuturage barafunzwe

Kuri sitasiyo y’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ya Muhoza mu karere ka Musanze, hafungiwe abantu batanu (5) bakekwaho kwica umuturage witwa Mwumvaneza FidĂšle w’imyaka 36. Iki cyaha bakekwaho cyakorewe mu mudugudu wa Kageshi, akagari ka Cyivugiza mu murenge wa Nyange aho ku itariki ya 09 Nzeri 2022 ngo yaba yarakubiswe akajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri ariko bikarangira […]

Musanze: Ibyishimo ni byose ku bahwituzi b’isuku bishyuwe n’akarere kari karabambuye

Abaturage basaga 60 bo mu karere ka Musanze, barishimira ko bishyuwe asaga miliyoni zirindwi n’ibihumbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda (7.200.000 Frw) bari barambuwe n’akarere kandi baragakoreye nk’abashinzwe irondo ry’isuku mu gihe cy’amezi atandatu yose Bari bamaze badahembwa. Ni nyuma y’aho ikinyamakuru BWIZA kibakoreye ubuvugizi aho cyegereye umuyobozi w’akarere ka Misanze wungirije ushinzwe imibereho myiza […]

Musanze: Bimwe mu bihazi byiyise ‘Abamozambike’ byatangiye gutabwa muri yombi

Maniraguha Ange Sylvie wakomerekejwe n'ibi bihazi

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinigi mu karere wa Musanze hafungiye abagabo bagera kuri barindwi (7) bivugwa ko bagize itsinda ry’insoresore ryiyise ‘Abomozambike’ bahangayikishije abaturage mu mirenge ya Nyange, Musanze na Kinigi kubera ibikorwa byabo bidahesha agaciro ikiremwamuntu birimo ubwicanyi, gukubita no gukomeretsa, ubujura bukoresheje kiboko ndetse n’ubuciye icyuho. Ni ibikorwa byatangiye mu mezi make […]

Ruhango: Basabye imashini zitunganya umutobe, bahabwa izicira ibikatsi

Visi Meya Rusilibana (ibumoso)

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwasobanuye ko uruganda rwa Kabagari rwahawe imashini zicira ibikatsi, aho guhabwa izitunganya umutobe w’inanasi rwari rukeneye. Bwabisobanuriye abadepite bagize komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’imari n’umutungo bya Leta mu nteko ishinga amategeko, izwi nka PAC, kuri uyu wa 16 Nzeri 2022. Uruganda rwa Kabagari rutunganya umusaruro w’inanasi rufite amateka. Mu kibanza cyarwo […]

Sahara Marocain: le Kenya décide de révoquer la reconnaissance de la pseudo rasd et décide de fermer sa représentation à Nairobi

La RĂ©publique du Kenya a dĂ©cidĂ© de rĂ©voquer la reconnaissance de la pseudo rasd et d’entamer les dĂ©marches pour la fermeture de sa reprĂ©sentation Ă  Nairobi, suite au message de fĂ©licitations adressĂ© par Sa MajestĂ© le Roi Mohammed VI au nouveau PrĂ©sident William Ruto. Sa MajestĂ© le Roi a, dans son message qui a Ă©tĂ© […]

Malawi: Abakobwa bangiririzwa ubusugi hifashishijwe amagi

Igihe cy’ubwangavu gifatwa nk’ikingenzi mu bice bitandukanye muri Afurika. Inyigo zakozwe mu bumenyamuntu zigaragaza ko amabara abantu bishyiragaho ku mibiri yabo yagaragazaga ko bageze mu gihe cy’ubwangavu cyangwa ubugimbi; baba abakobwa cyangwa abahungu. Kuri bamwe ni bwo baba bagiye gutangira kwigishwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’uko bagirira isuku umubiri wabo. Mu bice byo mu burasirazuba […]

Uko umwana wakuriye mu muryango ukennye yashinze uruganda rukora imodoka

Mu mwaka w’1922, umusore muto wari ufite imyaka 15 yatangiye gushaka akazi ko gukanika amagare mu igaraje rito cyane mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani. Nyir’iri garaje ntabwo yahise aha uyu mwana akazi kuko yabonaga akiri muto cyane, ahubwo yamuhaye akazi ko kuhakora isuku ndetse akarera n’umwana. Icyo gihe nta numwe washoboraga kuba yamenya ahazaza […]

Musanze: Ngirinshuti wagonzwe n’imodoka ya Polisi arasaba kurenganurwa

Iyi ni ibaruwa isaba Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye ko dosiye yasubirwamo

Umugabo witwa Ngirinshuti Vincent utuye mu mudugudu wa Mugara, akagari ka Kigombe, umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, arasaba inzego zibishinzwe kumukurikiranira ikibazo cye akava mu karengane yahuye nako ubwo yagongwaga n’imodoka ya Polisi akabura ubutabera. Ngirinshuti avuga ko yagonzwe n’iyi modoka yo mu bwoko bwa T/Hilux S/C-Pick-Up /ifite Pulaki (Plaque) RNP 129 E […]

Uko abasirikare ba Senegal bitangiye u Bufaransa bakishyurwa urupfu

Intambara ya kabiri y’Isi ni yo makimbirane akomeye aheruka kugira ingaruka ku mahanga yose. Byibuze habarurwa abantu barenga miliyoni 40 baguyemo, ni yo ntambara yamenetsemo amaraso y’ikiremwamuntu cyane. Ni intambara yahuzaga ibihugu byari bigize itsinda rya Axis Power ryari rihuriyemo u Budage, u Butaliyani, u Buyapani) ku rundi ruhande hari itsinda ryitwaga Allied Power ryari […]

Mu bwoko bwa Ashanti banywesha uwapfuye amazi, agahabwa n’amafaranga

Gushyingura umuntu wapfuye bimaze imyaka myinshi n’ibinyejana kuva ikiremwamuntu kibayeho. Ariko mu mico itandukanye hirya no hino mu Isi bagira uko basezeraho uwabo wapfuye. Mu bwoko bwa Ashanti, urupfu barufata nko gusoza urugendo rw’ubuzima bwa muntu ndetse na nyuma y’ubuzima. Mu bwami bwa Ashanti bwo muri Ghana bemera ko igihe urupfu rwaje, umuntu akwiye kurwakira […]

Menya ubwoko bwa Hamar, aho abagore bisabira gukubitwa

Ubwoko bwa Harmar ni ubwoko bw’abantu butangaje bwibera muri Ethiopia ku mugabane wa Afurika, aho abagore cyangwa abakobwa bisabira abagabo kubakubita. Ni ubwoko usanga buzi ibikorwa bitandukanye bibera ku Isi harimo nk’umupira w’amaguru, ariko kuba babizi byose ntabwo bibabuza gukora umuhango ukomeye mu muco wabo aho abagore baterwa ishema no kwemera gukubitwa n’abagabo babo. Ni […]

Musanze: Abahwituzi b’isuku barishyuza Frw arenga miliyoni 7 bambuwe n’akarere

Uyu mwambaro ni wo warangaga abahwituzi b'isuku

Abaturage basaga 60 bo mu karere ka Musanze, baratakambira inzego zibishinzwe, bakishyurizwa asaga miliyoni zirindwi n’ibihimbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda (Frw 7,200,000) bambuwe n’akarere kandi baragakoreye nk’abashinzwe irondo ry’isuku mu gihe cy’amezi atandatu yose badahembwa. Aba baturage bari barahawe akazi n’akarere ndetse batangira imirimo yabo ku wa 1 Mata 2021 ariko kuva icyo gihe […]

Sahara Marocain : le Cap-Vert ouvre un Consulat Général à Dakhla

3028754

La RĂ©publique du Cap-Vert a ouvert, le 31 aoĂ»t 2022, un Consulat GĂ©nĂ©ral Ă  Dakhla. Un Ă©vĂ©nement qui marque le soutien ferme de ce pays Ă  la souverainetĂ© du Maroc sur son Sahara et Ă  l’intĂ©gritĂ© territoriale du Royaume. Le Consulat GĂ©nĂ©ral du Cap verde a Ă©tĂ© inaugurĂ© lors d’une cĂ©rĂ©monie prĂ©sidĂ©e par le Ministre […]