Musanze: Barashinja Zion Temple kwima amatwi ubuyobozi, igakomeza kubabuza umudendezo

Abaturage baturiye urusengero rw’Itorero Zion Temple ry’Intumwa Paul Gitwaza riherereye mu mudugudu wa Bukane, akagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze mu karere ka Musanze, baratakamba ngo inzego zifitiye ububasha zibakizeurusaku rw’ibikoresho by’umuziki byifashishwa mu rusengero rwayo kuko ngo bibabuza amahwemo, amanywa n’ijoro. Iyi mikorere y’iri torero ngo yakomeje kuba umutwaro ku baturiye uru rusengero rwa […]
Gakenke: Umushoramari aratabaza Perezida kubera akarengane avuga ko yakorewe na Visi Meya n’undi muntu ukomeye

Umushoramari witwa Habyarimana Jean Nepomuscène wo mu karere ka Gakenke, arataka akarengane avuga ko akorerwa n’ubuyobozi bw’akarere bugamije kumuhombya, akaba atabaza Perezida Paul Kagame ngo amurenganure kuko ahandi byananiranye. Uyu muhinzi wa kawa wabigize umwuga, avuga ko akarengane gaturuka ku mushinga yatangiye mu 2008 ubwo yatangiraga kwihangira umurimo mu mushinga w’ubuhinzi bwa kawa. Mu kiganiro […]
Amerika: Yamaze imyaka 28 afunzwe azira umugore warose amufata ku ngufu
Clarence Moses-El ni umunyamerika wahamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya ku gahato umugore witwa Denver, rumukatira igifungo cy’imyaka. Hari mu mwaka w’1987, Denver mbere y’uko ajya kurega Moses yari yaraye asangiye inzoga n’abagabo batatu. Muri iryo joro, yagize inzozi, arota uyu mugabo amusambanya ku gahato, abyuka ajya kumurega kuri Polisi. Moses yatawe muri yombi, aburana ahakana […]
Itangazo ryo guhindura izina akitwa NDAYISENGA Daniel
Amateka y’icyorezo cyo guseka cyibasiye Tanganyika
Mbere yuko Tanganyika yihuza na Zanzibar ngo bibe Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, habaye ikintu cyatunguye benshi cyabereye mu mujyi wa Bukoba, gituma benshi bibaza icyari cyabaye. Ni icyorezo cyatumaga abantu baseka. Abanyeshuri batatu bigaga ku kigo cy’amashuri cy’Abadage cyitwaga Kashasha batangiye guseka mu buryo budasanzwe. Hari ku itariki ya 30 Mutarama 1962 mu masaha […]
ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO MU RWUNGE RW’AMASHURI RWA GISOZI
Uko Umunyakenyakazi yazengereje abakoloni b’Abongereza
Mekatilili wa Menza yari umuhanuzi utagira icyo atinya akaba n’indwanyi yayoboye Abanyakenya ba Giriama bigometse ku bakoloni b’Abongereza. Yavutse mu mwaka w’1860. Yibukirwa ku kuba ari umwe mu bagore b’Abanyakenya babaye intwari, akaba yarahangaye uwari uhagarariye abakoloni bitewe nuko batumvikanye kungamba bafatiraga abanyakenya harimo kubakoresha imirimo yabo ku gahato. Abanya-Giriama bakomokaga ku Banyakenya bitwa Mijikenda […]
Musanze: Umuryango utishoboye uvuga ko inka wahawe muri Girinka iwubereye umusaraba

Mu mudugudu wa Gaturo, akagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze, mu karere ka Musanze hari umuryango utishoboye ugizwe n’abantu batandatu barimo abana kuva ku mukuru w’imyaka 17 n’umwuzukuru w’imyaka 2 y’amavuko. Ni uw’umugabo witwa Hagenimana Faustin w’imyaka 40 ufite umugore witwa Mukeshimana Jacqueline ufite imyaka 42 n’abana bane barimo umwe wabyariye mu rugo, nyuma akajya […]
Uko ubwambure bw’abagore bwaciye intege ubukoloni muri Cameroon
Nubwo usanga akenshi ku mugabane wa Afurika hashimwa abagabo nka Kwame Nkrumah na Patrice Lumumba ku bwo kwemera kuba ibitambo ngo ubukoloni bushyirweho iherezo, ariko ntibivuze ko nta bagore bagize uruhare mu ihagarikwa ryabwo. Hari abagore bagiye bishyira hamwe mu matsinda bakarwanya amategeko bashyiriweho n’abanyaburayi. Urugero ni abitwa Kom bari barigometse bari batuye mu majyaruguru […]
Uganda: Menya amateka y’umwami wishe abagabo banze kuryamana na we
Umugabane wa Afurika ni wo uvugwaho kutihanganira abaryamana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi. Ibihugu 30 muri 54 biwugize bihana byihanukiriye ugaragayeho uyu muco, muri 11 nta tegeko rigira icyo ribivugaho, mu bindi bisigaye bisa n’aho byemewe n’ubwo nta tegeko rirengera ubikora. Abanyafurika benshi ndetse na leta z’ibihugu kuri uyu mugabane, bavuga ko ubutinganyi ari imico y’abanyaburayi […]
Nyagatare: Umukobwa yaguye mu maguru y’umuhungu
Umukobwa bivugwa ko yitwa Diane ukomoka mu karere ka Nyagatare yapfuye aryamanye n’umuhungu witwa Mbarubukeye Eric, mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Kanama 2022. Bamwe mu baturage baganiriye na BWIZA bavuze ko mu gitondo cy’uyu wa 18 Kanama ari ubwo musore n’umukobwa bagaragaye baryamye muri resitora itari isanzwe iraramo umuntu. Ngo hari umukobwa wahageze, […]
Nyabihu: Imyaka 3 ishize bamwe mu bangirijwe ibyabo n’umuyoboro w’amashanyarazi batarahabwa ingurane

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Mukamira na Kintobo mu karere ka Nyabihu mu ntara y’iburengerazuba baratabaza inzego zibishinzwe ngo zibishyurize ingurane z’ibyabo byangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi Giciye-Rurembo-Nyabihu. Ubwo BWIZA yageraga mu karere ka Nyabihu, yakirijwe amarira n’agahinda kenshi bya bamwe mu baturage bangirijwe ibyabo n’umuyoboro w’amashanyarazi, bakabarirwa ariko bikarangira bamwe muri bo babuze ingurane […]
Adolphe Muzito usaba RDC gushoza intambara ku Rwanda ni muntu ki?
Adolphe Muzito yavutse ku itariki 22 Gashyantare 1957. Ni umunyapolitiki wabaye Minisitiri w’Intebe muri Repubulika Y Demokarasi ya Congo (RDC) kuva mu 2008 kugeza mu 2012 nyuma yo kuba Minisitiri w’Imari kuva mu 2007. Adolphe Muzito wahoze mu ishyaka rya Lumumbist Party (PALU), mbere yo gushinga irye yise Nouvel Elan ubusanzwe ni impuguke mu bukungu […]
Uko abagore bo muri Sudani y’Epfo bategekwa gushakana n’abapfuye
Ku Isi hari amoko atandukanye usanga afite imico itandukanye. Nko muri Sudani y’Epfo haba umuco wo gushyingira umukobwa umugabo wapfuye (ghost marriage). Mu moko atandukanye muri iki gihugu ni ibintu bahuriyeho gushyingira abakobwa cyangwa abagore ku bagabo bapfuye. Igitangaje nyuma yo gushyingirwa uwapfuye, uwo mugore ntabwo abarwa nk’umupfakazi ahubwo aba agomba kwita ku bana b’uwo […]
Patrick Nyamitari yateguye igitaramo cyo kwizihiza Assumption azahuriramo na Gahongayire
Umuhanzi Patrick Nyamitari ni umwe mu bamenyekanye cyane mu myaka yashize yaba mu miziki ihimbaza Imana ndetse n’iy’ubuzima busanzwe, akaba yaranitabiriye irushanwa rya Tusker Project Fame ryaberaga muri Kenya. Nyamitari yateguye igitaramo yise ‘Back to Live’ yahaye umwihariko wo kwizihiza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya uzwi nka Assumption cyangwa Assomption. Iki gitaramo kizabera […]
I Gahini hateguwe urugendo nyobokamana ruzitabirwa n’ibyamamare bitandukanye

I Gahini mu karere ka Kayonza benshi bakunze kwita ku gicumbi cy’ububyutse hateguwe urugendo nyobokamana rwise Gahini Revival Trip rugamije kumenyekanisha amateka y’ubukristu ndetse no kwigira ku birango by’ubukristu bihari mu rwego rwo gukomeza urugendo rugana mu ijuru. Ni urugendo rugamije guha abakristu bazaturuka imihanda yose gusabana ,gusenga ndetse no kwidagadura bishingiye ku ndangagaciro nkirisitu, […]
Amateka ya Perezida wa mbere wa Uganda wishwe n’amarozi
Kuva ku itariki ya 1 Ugushyingo 1924 kugera Ku itariki ya 21Ugushyingo 1969 igihugu cya Uganda cyategekwaga na Kabaka Mutesa II wabanje kuba umwami wa Buganda mbere y’uko iki gihugu cyakonolizwaga n’Abongereza kibona ubwigenge. Kabaka Mutesa II Yaharaniye ko ubwami bwa Buganda bugira agaciro mu gihe yari umwami ndetse amaze kuba Perezida yakomeje kubusigasira. Ibi […]
Amajyaruguru: Birangiye bamwe mu bashumba n’abavugabutumwa bo mu itorero ECMI birukanwe burundu

Nk’uko BWIZA yakomeje kubibatangariza mu nkuru zabanjirije iyi , bamwe mu bashumba n’abavugabutumwa b’itorero rya ECMI bari barahagaritswe by’agateganyo bavugwaho gusuzugura no kwigomeka ku byemezo by’ababakuriye ndetse bakanyereza n’imitungo y’itorero rya ECMI, noneho birangiye bamwe muri bo bahagaritswe burundu abandi bakurwaho icyizere kandi bagakurikiranwa n’ubutabera. Ni ibyemezo bishya byafashwe n’inama y’ubutegetsi (Conseil d’ Administration) idasanzwe […]
Amajyaruguru: Bombori bombori irakomeje mu itorero ECMI, abashumba birukanwe bavuga ko batazarekura
Mu itorero rya ECMI (Evangelical Church and Ministries International) haravugwamo “Bombori Bombori” aho bamwe mu bashumba begujwe n’inama y’ubutegetsi banga kwegura ku mirimo yabo bavuga ko bazayivaho ari uko n’umuvugizi w’itorero Rev. Nemeyabahizi Jean Baptiste avuyeho kubera ko ngo atayoboa itorero afite imiziro yo kuba atabana n’umuryango we. Ahantu bahera bavuga ko uwananiwe kuyobora urugo […]
Uko igikomangomakazi cya Zanzibar cyatewe inda n’Umudage kigata ubwami
Igikomangomakazi Sayyida Salme wa Zanzibar afite imyaka 22 yakundanye n’umukire wari ukomeye w’Umudage, Rudolph Heinrich Ruete, amutera inda. Bimaze kuba, yahise ahunga afite ubwoba ko ashobora kwica bitewe n’ko yari yakoze ikintu gihabanye n’umuco wabo. Uyu mukobwa yabyawe na Bin Sultan wayoboraga ubwami bwa Oman kuva 1806 kugera apfuye mu 1856. Yari umwana wa nyuma, […]
Musanze: Bamwe mu bahoze mu mwuga w’uburezi baratabaza ngo bishyurwe ibirarane
Bamwe mu bahoze ari abarezi (abarimu) bo mu karere ka Musanze, barasaba inzego zitandukanye kubakorera ubuvugizi bakishyurwa ibirarane byabo bambuwe n’akarere. Bavuga ko bakoreye Leta neza ariko aho bagiriye mu zabukuru, bishyuje ibirarane byabo bikomoka ku mishahara, mu kuzamurwa mu ngazi ntambike (Horizontal Promotion) ndetse n’imisanzu batagiye batangirwa (bateganirizwa) muri RSSB. Aba barimu ni benshi […]
Musanze: Kimwe mu biraro 4 bibangamiye abaturage cyongeye kwivugana undi muntu
Ikiraro gihuza umudugudu wa Ruvumu mu kagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze n’umudugudu wa Bucuzi mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve , cyongeye kwivugana undi muntu, akaba abaye uwa gatatu uhasize ubuzima mu gihe abagera ku icumi bahakuye ubumuga budakira. Ni kuri uyu wa 31 Nyakanga 2022, ubwo ahagana saa kumi n’ebyiri […]
Uko umwana w’imyaka 10 yabaye umwicanyi ruharwa
Mary Bell yavukiye mu Bwongereza ku wa 26 Gicurasi 1957 avukira, nyina umubyara yitwaga Elizabeth Bell akaba yarakoraga umwuga w’uburaya, aho yajyaga mu kazi akamusubira nyirakuru cyangwa se witwaga William. Bell ni umwana wavutse nyina atamushaka kuko yagerageje kunywa ibinini ngo inda ivemo. Mu mwaka w’1960 Betty yafashe uyu mukobwa we amuhanura mu igorofa, yikubita […]
Iby’ingenzi ku mukobwa wa mbere w’umucakara watunze miliyoni y’amadolari
Sarah Rector yavutse mu mwaka w’1902 mu burasirazuba bwa Oklahoma, mu matware yahoze ari ay’Abahinde. Yavukanaga n’abana batanu, babyawe n’abirabura b’abacakara. Babaga mu rugo rw’Umuhinde wari ubatunze nk’abacakara be. Hashingiwe ku masezerano yo mu 1866 yasabaga ko abana bakomoka ku bacakara bahabwa ubutaka, Sarah yahawe hegitari 64 mu gace ka Glenpool, mu bilometero 97 uvuye […]
Amateka ya Maj. Gen. Momoh wahiritswe n’abasore bari bayobowe n’uw’imyaka 25
Major General Joseph Saidu Momoh yavutse ku itariki ya 26 Mutarama 1937, apfa muri Kamena 2003. Yabaye Perezida wa Sierra Leone guhera mu Gushyingo 1985 ahirikwa ku butegetsi ku wa 29 Mata 1992 n’itsinda ry’abasore bakiri bato bari bayobowe n’umusore wari ufite imyaka 25 gusa y’amavuko, Captain Valentine Strasser. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Maj. Gen. […]
Ubuyobozi bushya bwa INES-Ruhengeri bwiyemeje kongera igitsure mu banyeshuri, bagahindura imyitwarire

Ubuyobozi bushya bw’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri bwiyemeje kongera ikibatsi mu myitwarire, imyifatire n’imyigire y’abanyeshuri bayo muri gahunda yo kugira abanyeshuri bazima cyane cyane imyifatire ihindura abaturage baturiye iri shuri riherereye mu karere ka Musanze, mu ntara y’amajyaruguru. Umuyobozi wa INES- Ruhengeri ucyuye igihe, Padiri Dr Hagenimana Fabien yavuze icyamushimishije mu myaka 8 yose irangiye […]
Amagambo akakaye atazibagirana mu mbwirwaruhame za Robert Mugabe
Robert Gabriel Mugabe yapfuye afite imyaka 95 y’amavuko. Urupfu rwe rwatangajwe na Emmerson Mnangagwa wanatorewe kuyobora iki gihugu. Robert Mugabe yayoboye Zimbabwe imyaka 37. Ni umwe mu bagize uruhare rukomeye ngo iki gihugu cyigenge. Ni we Perezida wari umaze imyaka myinshi ku butegetsi kandi wari ukuze kurusha abandi. Mu gihe yari ku butegetsi, yaranzwe no […]
Gakenke: Abantu 9 barafunzwe kubera ibendera ry’igihugu ryaburiwe irengero
Mu karere ka Gakenke, umurenge wa Muzo, haravugwa inkuru y’ifungwa ry’abantu icyenda bazira ibendera ryo ku Kagari ka Kabatezi ryaburiwe irengero. Ni inkuru yageze ku munyamakuru wa BWIZA kuri uyu wa 26 Nyakanga 2022 saa tanu z’amanywa (11h00) ko abantu 9 bagombaga kurara irondo mu ijoro ry’iya 25 rishyira iya 26 Nyakanga 2022 bose bari […]
Amateka ya Olympio, Perezida wa mbere wakorewe coup d’Ă©tat Muri Afurika
Sylvanus Épiphanio Olympio yavutse ku itariki ya 6 Nzeri 1902. Yari umunyapoliti wo muri Togo, aba Minisitiri, nyuma aba Perezida guhera mu 1958 kugeza yishwe muri Nyakanga 1963. Olympio yaturukaga mu muryango ukomeye cyane witwa Olympio, wavagamo na nyirarume Octaviano Olympio, umwe mu bakire babayeho mu myaka 1990 muri Togo. Sylvanus yize amashuri ye muri […]
Amajyaruguru: Byahinduye isura mu itorero ECMI, bamwe mu bashumba bahagaritswe

Mu itorero rya ECMI (Evangelical Church and Ministries International) haravugwa inkuru yuko ngo ku bw’imikorere mibi y’abashumba batuzuza inshingano, gusuzugura abayobozi b’itorero no kunyereza imitungo y’itorero, bamwe muri bo bahinduriwe inshingano mu gihe abandi bahagaritswe burundu cyangwa bakuweho icyizere. Ni amakuru yizewe yageze ku kinyamakuru BWIZA kuri uyu wa 24 Nyakanga 2022, ubwo inama y’ubutegatsi […]
Nyabihu: Haravugwa urugomo rwiciwemo umushumba
Mu mudugudu wa Kananira , Akagari ka Muhe mu murenge wa Bigogwe, haravugwa urugomo rwo gukumira no gukomeretsa uwitwa Iradukunda bikamuviramo urupfu. Ni ibyaha byakozwe kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 23 Nyakanga 2022, ku isaha ya Saa mbiri n’igice za mu gitondo (8h30), ubwo uwitwa IRADUKUNDA Vincent w’imyaka 16 mwene Munyawera Pierre na Nyiransabimana […]
Inkomoko yo kwambara amasaro mu nda ku bakobwa n’igisobanuro cyabyo
Mu bihugu bitandukanye, hari abakobwa cyangwa abagore usanga bambara amasaro aba acishije mu mugozi maze bakayakenyera mu gice cyo kunda, ku buryo bamwe bambara utwenda tugufi tugaragaza imiterere yabo aho baba bayambaye. Bamwe ntibabigaragaza ku buryo utabikeka ko bayambaye. Wabibona gusa mu gihe byaba bibaye ngombwa ko bakuramo imyenda. Ese ibi bintu byo kuyambara bigezweho […]
Musanze: Umubyeyi aratabariza umwana we avuga ko yarenganyijwe n’abakagombye kumurenganira

Mu mudugudu wa Ruvumu, akagari ka Buruba, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, haravugwa akarengane k’umwana w’imyaka ine (4) witwa Maniriho James, akaba atagira epfo na ruguru kuko ngo yambuwe uburenganzira bwose buteganywa mu itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Nk’uko umunyamakuru wa BWIZA yabibwiwe na Maniraguha (nyina w’umwana) ngo umwana we yakoze impanuka […]
Gakenke: Haravugwa bamwe mu banyamategeko bavangira inteko z’abunzi bikabyara akarengane n’amakimbirane
Ikinyamakuru BWIZA.COM cyageze mu karere ka Gakenke, mu murenge wa Gashenyi, aho bivugwa ko inteko z’abunzi zivangirwa na bamwe mu banyamategeko birengagiza ibiteganywa n’Itegeko nomero 37/2016 ryo kuwa 08/09/2016 rigena imitunganyirize, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’abunzi riteganya, ngo bakaryica nkana kandi barizi. Nk’uko abavuganye n’iki kinyamakuru babisobanura, amakosa menshi yakozwe mu bwiyunge bwa Me […]
Musanze: Habyarimana umaze imyaka 7 mu bitaro arasaba ubufasha
Umugabo witwa Habyarimana Gad w’imyaka 35, ukomoka mu kagari ka Nyonirima mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, arasaba abagiraneza ko bamufasha akivuza uburwayi karande yahuye nabwo, agacika umugongo none akaba amaze imyaka igera kuri 7 ari mu bitaro ku gitanda. Hari kuwa 11 Kanama 2015 ubwo uyu mugabo yari kumwe na bagenzi be […]
Abasabye akazi mu karere ka Musanze barinubira koherezwa gukorera ikizamini mu ntara y’Iburasirazuba

Abasabye akazi mu karere ka Musanze batunguwe no kubona itangazo ribamenyesha kujya gukorera ikizamini mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riherereye i Rukara mu karere ka Kayonza, intara y’Iburasirazuba kandi bamwe muri bo bari abashomeri batanagira n’urwara rwo kwishima. Hashize igihe kirekire akarere ka Musanze gatanga imyanya y’akazi ariko bikarangira bamwe mu bakoze ibizamini bibuze […]
Gicumbi: Haribazwa byinshi ku nyubako zigisakajwe amabati yaciwe

Mu karere ka Gicumbi, mu mujyi wa Byumba , haravugwa inkuru y’amabati yaciwe burundu (Asbestos) akigaragara kuri zimwe mu nyubako za Leta zirimuri uyu mujyi. Hashize imyaka itari mike Leta yamaganiye kure amabati asakajwe ku nyubako nyinshi zubatswe mu bihe byo ha mbere ( Igihe cy’ubukoloni na nyuma y’aho). Leta ivuga ko ayo mabati azwi […]
Amazi arabona umugabo agasiba undi mu karere ka Burera

Abaturage bo mu karere ka Burera by’umwihariko mu mirenge ya Kagogo na Butaro bahangayikishijwe no kutagira amazi meza kuko muri iyi mirenge, amazi arabona umugabo agasiba undi. Mu murenge wa Butaro na Kagogo niho umunyamakuru wa Bwiza.com yanyarukiye maze mu kureba ikibazo cy’amazi kivugwa kuba ingorabahizi kuko ngo n’aho aboneka aba ari make cyane , […]
Iby’ingenzi ku mugore uyoboye urutonde rw’abashakishwa na FBI
Ruja Ignatova yavutse Ku itariki 30 Gicurasi 1980. Ni umunya-Bulgariya ufite n’ubwenegihugu bw’u Budage, akaba umutubuzi utazibagirana mu mateka. Azwi kuba yarashinze ubucuruzi bw’ifaranga ry’ikoranabuhanga Onecoin bwaranzwe n’ubutubuzi bukomeye cyane mu mateka. Ni umwe mu bagore bashyizwe ku rutonde rwa BBC rw’umugore w’umutubuzi wabuze (The missing cryptoqueen). Ahagana mu mwaka w’2017, Ignatova yakoraga mu bigo […]
Musanze : Imirenge 4 yari mu kato k’inyama, yakomorewe ihabwa amabwiriza
Imirenge ine (4 ) yo mu karere ka Musanze yari yarashyizwe mu kato kubera icyorezo cy’umushwiza cyateye mu matungo , yakomorewe ariko ihabwa amabwiriza, aborozi n’ababazi bagomba kubahiriza kugira ngo icyo cyorezo cy’umushwiza gicike burundu mu karere. Iyo mirenge 4 yari yarashyizwe mu kato ni Remera, Muhoza, Kimonyi na Muko byavugwaga ko ariyo mirenge yagaragayemo […]
MĂ©diation du Royaume du Maroc pour l’ouverture, sans interruption, du poste frontière d ’Allenby, qui sĂ©pare la Jordanie et la Cisjordanie
Grâce Ă la mĂ©diation du Royaume du Maroc, l’important poste frontière d’Allenby, reliant la Cisjordanie Ă la Jordanie sera ouvert, en permanence, par IsraĂ«l. Cet important point de passage a pu ĂŞtre ouvert grâce au gĂ©nie diplomatique marocain, sous la conduite Ă©clairĂ© de SA MAJESTE LE ROI Mohammed VI, et montre l’efficacitĂ© de la mĂ©diation […]
Itangazo ryo guhindura izina akitwa Muvunyi Jean Claude
Ibyago Perezida w’umutinganyi yagize
Canaan Sodindo Banana yavukiye muri Zimbabwe tariki ya 5 Werurwe 1936. Yabaye umuyobozi w’umumetodisiti, yize inyigisho ziyobokamana, yabaye umunyapolitiki ndetse aba Perezida wa mbere w’iki gihugu kuva mu mwaka w’1980 kugeza mu w’1987. Ni we wabaye Perezida wa mbere wa Zimbabwe ubwo yari imaze kubona ubwigenge, icyo gihe yari yungirijwe na Robert Gabriel Mugabe. Mu […]
Ubunyamaswa 7 bwakozwe mu bucakara
Ni inkuru nyinshi cyane zagiye zivugwa ku mabi yakorewe abirabura mu gihe cy’ubukoloni. Bamwe baricwaga, abandi bagakoreshwa imirimo y’ingufu ndetse bamwe bakabiburiramo ubuzima, kimwe n’abagizwe ibikoresho byo kwishimisha mu mibonano mpuzabitsina. Muri iyi nkuru turagaruka ku bintu 8 bibabaje byaranze ubucuruzi bw’abirabura, bituma bamwe barira cyangwa bakibaza niba koko byarakozwe n’ikiremwamuntu. 1. Mu gihe cy’icuruzwa […]
Musanze: Haravugwa urupfu rw’umugabo wasanzwe yapfiriye ku kagari

Umugabo witwa Barata uri mu kigera cy’imyaka 60 , wakoraga akazi k’izamu ku kagari ka Kabeza, umurenge was Cyuve mu karere ka Musanze, yasanzwe yishwe aho yarariraga ku biro by’akagari. Urupfu rw’uyu mugabo rwamenyekanye mu rukerera two kuri uyu was gatanu, tariki ya 08/07/2022 saa Kimi n’ebyiri za mu gitondo ubwo umukozi ku kagari ka […]
Perezida Lourenço uhuza u Rwanda na RDC ni muntu ki?
Perezida wa Angola, JoĂŁo Manuel Gonçalves Lourenço yavutse ku itariki ya 5 Werurwe 1954. Ni umugabo ufite abana batandatu yabyaranye n’umugore we, Ana Dias Lourenço. Yatorewe ku itariki ya 26 Nzeri 2017. Kuva muri 2014 yari Minisitiri w’umutekano, muri Nzeri 2018 yabaye umuyobozi w’ishyaka MPLA (Movement for the liberation of Angola) riri ku butegetsi. Yabaye […]
Musanze: Imirenge 4 yashyizwe mu kato kubera icyorezo cyagaragaye mu matungo
Aborozi n’abacuruzi b’akaboga gakomoka ku matungo bahangayikishijwe n’icyorezo kitaramenyekana ubwoko bwacyo cyateye mu matungo none imirenge 4 cyagaragayemo ikaba yashyizwe mu kato. Imirenge 4 yashyizwe mu kato ni Remera, Muhoza, Kimonyi na Muko bivugwa ko ariyo mirenge yagaragayemo icyorezo mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze. Bamwe mu baturage bafite inka zagezweho n’iki cyorezo babwiye […]
Nyagatare: Umubyeyi yafashwe akwirakwiza amafaranga y’amiganano
Ku mugoroba w’uyu wa 4 Nyakanga 2022, mu murenge wa Nyagatare ho mu karere ka Nyagatare hafatiwe umubyeyi wonsa uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko witwa Bamurebe Claudine, akwirakwiza amafaranga y’amiganano. Ubwo twahageraga, abaturage bari bicaje Bamurebe ku gatebe ari konsa, ababwira ko nta bwoba na buke afite bwo kuba yafungwa. Bwiza.com yamenye ko Bamurebe […]
Musanze: Gitifu wa Kinigi yagizwe umwere ku cyaha yaregwaga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent, yagizwe umwere ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake mu gihe uwo baregwaga hamwe, Habimana Jean Paul, yahamijwe iki cyaha agahanishwa igifungo cy’imyaka itanu isubitse ndetse agatanga indishyi n’ihazabu. Ni urubanza rwaburanishijwe ku wa 9 Gicurasi 2022 mu Rukiko Rukuru rwa Musanze aho Twagirimana Innocent na Habimana […]
Ni muntu ki Chelsea Manning wamennye amabanga ya USA?
Chelsea Elizabeth Manning yavutse yitwa Bradley Edward Manning ku itariki ya 17 Ukuboza 1987. Ni impirimbanyi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), akaba azwiho kumena amabanga afatanyije na Julian Assange bifashishije urubuga rwa WikiLeaks. Uyu mugabo wahoze ari umusirikare mu gisirikare cya USA yahamijwe n’urukiko muri Nyakanga 2013 ibyaha byo kumena amabanga y’ubutasi […]
Iby’ingenzi ku Munyafurika muto uri mu batunze miliyari z’amadolari
Maroc ni igihugu mu isi kirimo ubukungu bwinshi, kiyoborwa n’Umwami Mohamed VI. Mu gihe yaba atanze, byateganyijwe ko azasimburwa n’Igikomangoma Moullay Hassan gifite imyaka 19 y’amavuko. Uyu Moullay niwe uzaragwa ubutunzi bwuyu muryango uyobora Maroc guhera mu 1931 burimo ubwoko butandukanye bw’amabuye y’agaciro, nka zahabu na diyama. Ubwami bwa ba Mohamed bubitse amadolari ya Amerika […]
Ubunyamaswa ndengakamere bwakozwe n’inyeshyamba zitwazaga Imana
Ni umutwe w’inyeshyamba ukomeye mu Isi, abawumvise benshi bashya ubwoba, wanditse amateka mu bwicanyi, gufata kungufu no gushimuta abasivili babarirwa mu bihumbi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). LRA (Lord Resistance Army) ni umwe wagenderaga ku mategeko 10 yo muri Bibiliya, wari ufite intego yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni. […]
Amafunguro atangaje y’abaperezida yavugishije benshi

Akenshi usanga abantu bafite amatsiko yo kumenya niba koko Perezida cyangwa umunyacyubahiro ukomeye mu gihugu abayeho kimwe na bo, niba barya kimwe, amafunguro atabura kumeza yabo cyangwa ibyo bakunda kurya. Muri iyi nkuru turagaruka ku ba Perezida bayoboye Afurika mu bihe bitandukanye n’ibyo bakundaga kurya. Idi Amin Dada Yavutse mu mwaka w’1925 apfa mu 2003, […]
Musanze: Abaturage barasaba ko ikiraro cyangitse cyakorwa kuko cyahagaritse imigenderanire
Abaturage bo mu tugari twa Cyabagarura mu murenge was Musanze na Rwebeya mu murenge wa Cyuve barasaba inzego zibishinzwe kubakemurira ikibazo cy’ikiraro cyabahuzaga kikaba cyarangijwe n’imvura yaguye mu i tumba. Iki kiraro kizwi nk’icyo ku kibuga cy’indege kiri ku mugezi wa Rwebeya aho cyakoraga ku midugudu ibiri (2) ariyo Mubuga wo mu kagari ka Rwebeya, […]
IPRC Kigali yashyikirije umukecuru warokotse jenoside inzu yubatswe n’abanyeshuri bayo

Ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, IPRC Kigali ku bufatanye na Rwanda Polytechnic (Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro), batashye ku mugaragaro inzu bavugururiye umubyeyi warokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 utishoboye witwa Mukandengo Pascasie, mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro. Uwo mubyeyi yabarirwaga mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ndetse ubuzima bwe ntibwari […]
Mu mateka yafashwe nk’injiji itazi icyo amafaranga avuze
N?xau ?Toma yavutse mu mwaka w’1944 apfa ku itariki ya 5 Nyakanga 2003. Ni umuturage wo muri Namibia wagaragaye bwa mbere muri filimi. Filimi yagaragayemo yitwa The Gods Must Be Crazy, ni yo abasobanuzi bo mu Rwanda bamuhimbiyemo izina rya Sagatwa. Uyu mugabo yari umuhinzi wibera mu mashyamba, muri iyi filime yakinnye mu 1980, yagaragazaga […]
Itangazo ryo guhindura izina akitwa DUSINGIZIMANA FLORENCE
Uko Perezida Zuma yasambanye n’urwaye SIDA, akihutira koga ngo atandura
Urukiko rwa Johannesburg tariki ya 6 Ukuboza 2005 rwahamije Jacob Zuma wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo ibyaha birimo gusambanya uwo yitaga umukobwa we wari urwaye SIDA. Ku itariki 8 Gicurasi 2006, urukiko rwaje guhanagura kuri Zuma iki cyaha, rwemeza ko imibonano mpuzabitsina yakoze hagati ye n’uyu mugore yari iy’ubwumvikane aho kuba ku ngufu nk’uko urukiko […]
Iby’ingenzi ku gihugu cyasibanganye nyuma y’iminsi 12 kivutse
Ku itariki ya 15 Mutarama 1966, hashize imyaka 6 Nigeria ibonye ubwigenge, umusirikare Major Gen. Johnson Aguiyi-Ironsi yahiritse ubutegetsi yifashishije ingufu z’igisirikare. Uyu musirikare wakomokaga mu bwoko bwa Igbo amaze gukora iyi coup d’etat, hiswe abantu benshi bo mu bwoko bwa Ijaw bwo muri Niger Delta barimo uwari Minisitiri w’Intebe, Tafawa Balewa n’uwayoboraga agace ko […]
Uko Robert Luong yasambanyije umugore wa Perezida Bongo akicwa urupfu rubi
Ni inkuru itavugwa cyane y’Umufaransa Robert Luong wari umunyemari, wagiranye umubano wihariye n’umugore wa Albert Bernardo Bongo uzwi nka Omar Bongo Ondimba wabaye Perezida wa Gabon. Bongo yahuye na Marie Josephine Nkama mu mwaka 1958. Yari umukobwa w’imyaka 18 wari ufite igikundiro. Mu mwaka w’1967, Albert Bongo ni bwo yabaye Perezida wa Pepubulika ya Gabon, […]