Le Rwanda qualifie d ‘”inacceptable” la nouvelle provocation de la RD Congo

Le Rwanda a qualifiĂ© d ‘”inacceptable” la nouvelle provocation de la RD Congo et de son armĂ©e, affirmant que c’est le cas et en violation des mĂ©canismes de sĂ©curitĂ© rĂ©gionaux existants. Depuis la semaine dernière, l’armĂ©e de la RD Congo, les FARDC, a lancĂ© une offensive dans les territoires contrĂ´lĂ©s par le groupe rebelle M23 […]

London: Abari bahanganye na Rishi Sunak ku mwanya wa Minisitiri w’intebe bose bavuye mu ihatana

Rishi Sunak yiteguye kuba umuyobozi mushya w’aba conservateurs akaba na Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza nyuma y’uko Penny Mordaunt akurikiye Boris Johnson mu gukura akarenge kabo mu guhatanira uyu mwanya . Uyu wahoze ari umuyobozi mukuru, waje ku mwanya wa kabiri ubwo yari ahataniye ubuyobozi na Liz Truss mu mpeshyi, yari amaze gushyigikirwa n’abadepite barenga […]

Perezida Kagame arasaba abagore bari mu nzego z’ubuyobozi kudapfusha ubusa amahirwe bafite

ff0jwjbxgaa1-4u.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye abagore bari mu myanya y’ubuyobozi n’imirimo itandukanye kudapfusha ubusa amahirwe bafite ahubwo bagaharanira kuba indashyikirwa n’intangarugero ndetse bagakoresha ayo mahirwe mu guteza imbere bagenzi babo . Ibi umukuru w’igihugu yabikomojeho kuri wa Mbere mu ijambo rye atangiza Inama y’ihuriro ry’abagiraneza bakorera ku mugabane wa Afurika, African Philanthropy Forum 2022 […]

Andrew Mwenda aribaza impamvu ibindi bihugu bikennye bitigira ku Rwanda uko rubigenza

4236.jpg

Umunyamakuru w’icyamamare muri Uganda akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru The Independent, Andrew Mwenda, uherutse mu Rwanda aho yaje aherekeje Gen. Muhoozi Kainerugaba kuwa 15 Ukwakira 2022 ntiyumva impamvu ibindi bihugu byitwa ko bikennye ndetse n’u Rwanda rubarizwamo, bitigana uko rwo rubigenza kugirango rugaragare nk’igihugu giteye imbere mu bushobozi bucye bwarwo . Mu nkuru ye igaragara ku kinyamakuru […]

Brazil: Uwahoze ari umudepite yateye grenade abapolisi bari bagiye kumuta muri yombi

Kuri iki Cyumweru, uwahoze ari umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Brazil, ashyigikiye perezida ucyuye igihe, Jair Bolsonaro, yateye amagrenade yanga gutabwa muri yombi akomeretsa nibura abapolisi babiri, nk’uko abayobozi babitangaje. Uwahoze ari umudepite, Roberto Jefferson, yakatiwe igihano cy’igifungo n’Urukiko rw’Ikirenga (STF) kubera ko yarenze ku mabwiriza yo gufungirwa mu rugo rwe, nyuma yo kwibasira […]

Musanze: Abatujwe mu mudugudu wa Kabazungu bavuga ko banyagirirwa mu nzu barasaba ubufasha

captureg.jpg

Abatujwe mu mudugudu wa Kabazungu mu murenge wa Musanze batishoboye bavuga ko banyagirwa bari mu nzu iyo imvura iguye bikaba ngombwa ko bitwikira imitaka barasaba ubufasha bwo gusanirwa amazu kuko basa nk’abarara hanze . Umwe mu baturage batishoboye batujwe muri uyu mudugudu , Nyiramajyambere Veronica kimwe n’abandi bagenzi be bose bavuga ko bitwikira imitaka bari […]

IPRC-Kigali fermĂ© au milieu d’enquĂŞtes sur des vols et de la mauvaise gestion

Le ministère de l’Éducation a dĂ©clarĂ© avoir temporairement fermĂ© les locaux du Collège rĂ©gional polytechnique intĂ©grĂ© de l’École polytechnique du Rwanda basĂ© Ă  Kigali, dans le cadre d’enquĂŞtes sur des vols et des dĂ©tournements de ressources publiques . Dans un communiquĂ© datĂ© du 23 octobre, le ministère de l’Éducation a Ă©galement soulignĂ© qu’aucun Ă©lève, personnel […]

Six morts et plusieurs blessés dans un accident de la route

Six personnes ont Ă©tĂ© tuĂ©es et quatre autres blessĂ©es après qu’un camion a perdu le contrĂ´le le long de la route Yamaha-Kinamba dans le district de Nyarugenge le dimanche 23 octobre . Le porte-parole du dĂ©partement de la circulation et de la sĂ©curitĂ© routière, le surintendant principal de la police (SSP) RenĂ© Irere, a dĂ©clarĂ© […]

Koreya zombi zahererekanyije ibisasu ziburirana ku nkombe zabyo z’iburengerazuba

Koreya y’Amajyaruguru n’iy’epfo bahererekanyije amasasu yo kuburirana ku nkombe zabyo z’iburengerazuba, bishinjanya kurenga ku mipaka yabo yo mu nyanja mu gihe hakomeje kumvikana umwuka mubi ushingiye ku igeregezwa ry’intwaro za Pyongyang . Umuyobozi mukuru w’ingabo za Koreya y’Epfo (JCS) yavuze kobatanze umuburo bakarasa n’amasasu yo kuburira kugira ngo birukane ubwato bw’abacuruzi bo muri Koreya ya […]

London: Boris Johnson yakuyemo akarenge biha Rishi Sunak amahirwe yo kuba minisitiri w’intebe

Boris Johnson wahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza yahagaritse icyifuzo cyo konger kuyobora Ishyaka ry’Aba-Conservateurs, arangiza igihe gito yari amaze agaragaje ubushake bwo gusubira ku kazi yakuweho mu mezi arenga atatu ashize . Kuvanamo akarenge kwe kuri iki Cyumweru biratuma Rishi Sunak wahoze ari Minisitiri w’imari arushaho kugira amahirwe yo kuba minisitiri w’intebe w’u Bwongereza […]

Somalia: Igitero cy’iterabwoba kuri Hotel cyahitanye 3 abandi barakomereka

Polisi yavuze ko ku cyumweru, Igitero cy’imodoka itezemo igisasu n’imbunda cyagabwe kuri hoteri yo mu mujyi wa Kismayo muri Somaliya kuri iki Cyumweru cyahitanye nibura abantu batatu nk’uko byatangajwe na polisi . Amasasu yarashwe nyuma y’aho imodoka yari itwaye ibisasu iturikiye ku irembo rya Hotel Tawakal yo muri uyu mujyi wo ku cyambu. Umutwe w’abarwanyi […]

USA: Umuforomokazi ukomoka muri Kenya yishwe n’umurwayi yitagaho

Umuforomokazi ukomoka muri Kenya kuri uyu wa Kabiri ushize yatewe icyuma n’umurwayi bimuviramo urupfu muri Carolina y’Amajyaruguru, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yari arimo gusoza akazi ku kigo cyita ku barwayi bo mu mutwe . June Onkundi, wakomokaga mu Ntara ya Kisii akaba yarakoraga akazi k’ubuforomo mu mujyi wa Durham, yahuye n’urupfu rwe […]

Interpol yahaye RDC urutonde rw’Abahinde benshi bakekwaho ibyaha by’amafaranga

Abahinde benshi bagize uruhare mu byaha by’amafaranga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) bashyizwe ku rutonde na INTERPOL, nk’uko byahishuwe kuwa Gatanu na Jean Baelongandi, umuyobozi wungirije wa Polisi ya RDC ushinzwe urwego rushinzwe ubushinjacyaha ubwo yari mu nteko rusange ya 90 ya Interpol yateraniye i New Delhi . Komiseri mukuru wungirije, wanze gutanga […]

MINUSCA: Abapolisi b’u Rwanda batanze imiti ku baturage bimuwe n’imyuzure

csm_whatsapp_image_2022-10-22_at_2.34.42_pm__1__0f94070186.jpg

Ku wa Gatanu, itariki ya 21 Ukwakira, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique (MINUSCA), batanze ubufasha bw’ubuvuzi ku baturage bavanywe mu byabo n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi iherutse kugwa mu minsi yashize . Amatsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda akorera mu murwa mukuru Bangui; RWAFPU-1 na PSU niyo […]

Ese Papa Fransisiko yaba ari we wa nyuma? 2027 se nibwo imperuka izaba? – Ubuhanuzi

capture-de_cran-2020-12-30-a_-08.53.43-e1609316609631.png

Nk’uko byemezwa n’ibuhanuzi bwa Mutagatifu Malaki (bwo mu kinyejana cya 12), ngo ubuyobozi bwa Papa wa 112, ari nawe Papa Fransisiko uriho kuri ubu, nibwo buzakurikirana n’impera y’ibihe hagati ya 2027 na 2033 . Mutagatifu Malaki azwiho kuba yarakoze urutonde rw’abapapa bagomba kuzakurikirana kuva mu 1143 kugeza ku iherezo ry’ubupapa rizabanziriza iherezo ry’ibihe cyangwa imperuka. […]

Abaturage ba Kivu y’Amajyepfo baravuga ko barambiwe Guverineri Ngwabidje

img-20221021-wa0025.jpg

Umujyi wa Bukavu wabyukiye mu mpagarara kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 21 Ukwakira 2022. Abigaragambyaga barakaye bari mu mihanda basaba ko guverineri w’intara, ThĂ©o Ngwabidje Kasi, yegura . Abaturage bo muri iyi ntara bavug ko batarambiwe gusa imicungire idasobanutse y’ubuyobozi bw’intara, ahubwo banarambiwe amasezerano yabwo adasohozwa nk’uko tubikesha DRCactu.cd. Ku bwabo, kugira ngo […]

Xi Jinping yamaze kwegukana manda ya gatatu y’amateka nk’umuyobozi w’u Bushinwa

Kuri iki Cyumweru, Xi Jinping yabonye manda ya gatatu yo kuyobora u Bushinwa kandi azamura bamwe mu bafatanyabikorwa be ba hafi b’ishyaka rya gikomunisiti, ashimangira umwanya we nk’umuyobozi ukomeye muri iki gihugu kuva Mao Zedong yatabaruka . Ikinyamakuru Xinhua cyatangaje ko Komite Nkuru y’ishyaka rya gikomunisiti ry’Abashinwa yatoye Xi ku mwanya w’umunyamabanga mukuru mu yindi […]

Rubavu: Polisi yerekanye abantu 11 bakekwaho ubujura bafatiwe mu mukwabu

vlcsnap-2022-10-21-17h15m33s410.jpg

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu yerekanye abantu 11 bakekwaho ibikorwa by’ubujura bakoreye mu bice bitandukanye muri aka karere . Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Rukundo Mucyo, yavuze ko aba bafatiwe mu mukwabu w’iminsi itatu wakozwe nyuma y’aho abaturage batabaje bataka kuzengerezwa n’abajura. Ati “ Nyuma yo kumva amakuru abaturage bavuga ko […]

Ruto yagize uwari ushizwe umutekano we akiri visi perezida umuyobozi w’abashinzwe kumuherekeza

Uwari umaaze igihe kinini ari umuyobozi ushinzwe umutekano mu biro bya Perezida William Ruto yazamuwe mu ntera agirwa umuyobozi mushya w’ishami rishinzwe guherekeza Perezida, Presidential Escort Unit (PEU) . Assistant Inspector General, Oloonkishu Yiampoy, yari amaze imyaka icumi ari umuyobozi ushinzwe umutekano mu biro bya Visi Perezida nk’uko tubikesha The Star. Impuguke mu kurinda bntu […]

Plus de Rwandais pauvres obtiendront de l’argent de l’ONG GiveDirectly

Un plus grand nombre de Rwandais pauvres sont destinĂ©s Ă  bĂ©nĂ©ficier de GiveDirectly, une organisation mondiale Ă  but non lucratif de premier plan spĂ©cialisĂ©e dans la fourniture de transferts monĂ©taires numĂ©riques . Le prĂ©sident Paul Kagame a rencontrĂ©, Jeudi, Rory Stewart, prĂ©sident de GiveDirectly, et a discutĂ© de la poursuite de la collaboration en vue […]

Sudani: Byibuze abantu 155 biciwe mu makimbirane hagati y’amoko mu minsi 2

Byibuze abantu 155 biciwe mu midugudu itatu iri mu nkengero z’akarere ka Wad al-Mahi mu ijoro ryo ku wa Gatatu no mu gitondo cyo ku wa Kane, biturutse ku ntambara ikomeje kumena amaraso hagati y’amoko ya Hausa na Berta muri leta ya Blue Nile muri Sudani . Kugeza ku ya 6 Ukwakira, imirwano hagati y’abaturage […]

M23 iravuga ko Ingabo za FARDC bari bahanganye ahitwa Rangira zayabangiye ingata

Umutwe wa M23 uravuga ko Ingabo za FARDC bari bahanganye mu gace ka Rangira muri Teritwari ya Rutshuru zimaze kuyabangira ingata zerekeza ahitwa Rukoro . Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter rwa Goma24 rukunze gutangaza amakuru ava muri M23, biravugwa ko ingabo za FARDC zataye urugamba kugeza mu birometero bine ubu zikaba zibarizwa mu birometero […]

Umuntu umwe ashobora kuzajya apfa buri masegonda 36 azize inzara mu karere – Oxfam

Raporo nshya ivuga ku bijyanye no kwihaza mu biribwa mu karere, iravuga ko nyuma y’ibihembwe bine bikurikiranye imvura itagwa neza, umusaruro muri Afurika y’Iburasirazuba wabaye iyanga ku buryo umuntu umwe ashobora gupfa buri masegonda 36 azize inzara . Ibintu birushaho gufata intera cyane muri Somalia, Ethiopia na Kenya ku buryo impuguke mu bijyanye n’uburenganzira bwa […]

Umwana w’umunyeshuri w’imyaka 14 yiyahuriye mu isomero ry’ishuri kubera urukundo

Polisi mu Karere ka Bukomansimbi mu gihugu cya Uganda iri gukora iperereza ku rupfu rw’umwana w’umunyeshuri wo mu mwaka wa 7 w’amashuri abanza bivugwa ko yiyahuriye mu isomero ry’ishuri . Paul Luyimbazi, w’imyaka 14, yari umunyeshuri mu ishuri ribanza rya Mutagatifu Jude Thaddeus mu Karere ka Bukomansimbi. Luyimbazi yasanzwe yimanitse mu isomero ry’ishuri abonwe n’undi […]

Rusizi: Uwashinjwaga gusambanya no gutera inda umukobwa we yakatiwe imyaka 21 y’igifungo

Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 19 Ukwakira, rwahanishije igifungo cy’imyaka 21 umugabo w’imyaka 41 wahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana we w’imyaka 17 bikamuviramo gutwara inda . Uwo mugabo wo mu mudugudu wo mu mudugudu wa Nyamagana, Akagali ka Kabuye, Umurenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi, yatangiye gusambanya umwana we mu […]

Tchad: Imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi yaguyemo 50 abandi barakomereka

px7wvefofvjbxbn3ehwpyfnm6e.jpg

Kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’intebe Saleh Kebzabo yabwiye abanyamakuru ko abantu bagera kuri 50 bishwe abandi benshi bagakomereka mu myigaragambyo yo kwamagana leta muri Tchad . Urugomo rwadutse nyuma y’uko abigaragambyaga bafungaga imihanda bagatwika icyicaro cy’ishyaka rya minisitiri w’intebe ubwo abantu babarirwa mu magana birohaga mu mihanda basaba ko hajyaho ubutegetsi bwihuse bwa demokarasi […]

Le Rwanda prĂŞt pour les greffes de rein – MINISANTE

Le Rwanda dispose des outils et du personnel mĂ©dical nĂ©cessaires pour effectuer des greffes de rein, a dĂ©clarĂ© le ministre de la SantĂ©, Daniel Ngamije, mercredi 19 octobre, alors que la Chambre des dĂ©putĂ©s a approuvĂ© la pertinence du projet de loi rĂ©glementant l’utilisation des organes, tissus et cellules humains . Ngamije a dĂ©clarĂ© que […]

Indege z’indwanyi z’u Burusiya zahushije indege y’irondo y’u Bwongereza

Minisitiri w’ingabo wu Bwongereza, Ben Wallace kuri yu wa Kane yahishuye ko kuwa 19 Ukwakira Indege y’u Burusiya yarekuye misile ikanyura hafi y’indege y’u Bwongereza yari iri gukora irondo mu kirere mpuzamahanga hejuru y’Inyanja Yirabura . Wallace yabwiye inteko ishinga amategeko ko u Bwongereza bwahagaritse amarondo icyo gihe nyuma y’ibyabaye anagaragariza impungenge zabo Minisitiri w’ingabo […]

Ethiopia yemeje ko izitabira ibiganiro by’amahoro muri Afurika y’Epfo mu cyumweru gitaha

Kuri uyu wa Kane, Guverinoma ya Ethiopia yavuze ko ibiganiro by’amahoro ku ntambara imaze imyaka ibiri muri Tigray bizatangira muri Afurika y’Epfo mu cyumweru gitaha . Umuhamagaro w’amahanga asaba ihagarikwa ry’ubugizi bwa nabi bwiyongera mu majyaruguru ya Ethiopia wakomeje kwiyongera kuva icyifuzo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu ntangiriro z’uku kwezi, cyo kujyana ku meza […]

Abanyarwanda bakeneye ingingo bagiye gutangira kujya bazibona zitabahenze

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu, tisi n’uturemangingo . Asobanura ishingiro ry’uriya mushinga, Minisitiri w’ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko bigamije kuzafasha Abanyarwanda barwaye kandi bakeneye guhabwa ingingo runaka kuzibona zidahenze kuko zizaba ziri mu Rwanda kuruta uko bazitumizaga mu mahanga. Minisitiri w’ubuzima yavuze ko uriya mushinga w’itegeko ugamije […]

Gasabo: Polisi yafashe umukozi wa koperative ushinjwa kuyiba igaruza n’amafaranga yari yibwe

1-18.jpg

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Gasabo, yagaruje amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 119 yari yibwe, hafatwa umusore w’imyaka 22 ukurikiranyweho kugira uruhare mu kwiba ayo mafaranga . Uwafashwe ni uwitwa Hakizimana Eric, wafatiwe mu mudugudu wa Musango, Akagari ka Kabuga I, mu Murenge wa Rusororo ubwo yari arimo asubira […]

Putin yatangaje ibihe bidasanzwe mu turere twa Ukraine u Burusiya buherutse kwiyomekaho

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Vladimir Putin yatangaje ibihe bidasanzwe mu turere tune u Burusiya bwigaruriye muri Ukraine mu kwezi gushize nk’uko tubikesha Euronews . Perezida w’u Burusiya yasohoye aya mabwiriza kuri Donetsk, Lugansk, Kherson na Zaporizhia, uturere igihugu cye giherutse kwiyomekaho kitwambuye Ukraine nyuma y’amatora ya kamarampaka ataravuzweho rumwe. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inama […]

Museveni agiye gutumira Macron ngo baganire ku bibazo byo muri RDC

Perezida Museveni wa Uganda arateganya gutumira mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bakaganira ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo no ku bindi bibazo byugarije Afurika . Museveni yavuze ko azasaba Macron gusura Uganda mu mwaka utaha ubwo igihugu kizaba kizihiza Umunsi wo kwibohora, wizihizwa ku itariki ya 26 Mutarama buri […]

Ibiryabarezi bigera mu 170 bimaze gufatirwa mu mukwabu wa MINICOM

Umukwabu wa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda wo gufata imashini zikinirwaho imikino y’amahirwe zizwi nk’ibiryabarezi, umaze gufatirwamo imashini zigera mu 170 . Abakozi ba MINICOM ndetse n’izindi nzego bafatanyije muri iki gikorwa barimo gushakisha ahari izi mashini z’imikino y’amahirwe, ariko ba nyirazo badafite ibyangombwa byo kuzitunga no kuzikoresha mu Rwanda. Izirimo gufatwa harimo n’izitarimo gukoreshwa zibitse ahantu […]

Groupe rebelle FDLR soutenu par l’armĂ©e de la RD Congo – HRW

L’armĂ©e de la RĂ©publique dĂ©mocratique du Congo a soutenu un groupe rebelle rwandais notoire lors de rĂ©cents affrontements avec la milice du M23, a dĂ©clarĂ© Human Rights Watch mardi . L’ONG a dĂ©clarĂ© que l’armĂ©e congolaise avait armĂ© et combattu aux cĂ´tĂ©s d’une coalition de milices impliquĂ©es dans des exactions. Cela comprenait les FDLR, un […]

Gen. Maj. Gaseni Niyirora wa FLN yaba aherutse kwicirwa mu mirwano

Gen. Maj. Niyirora Gaseni wari ushinzwe ibikorwa by’amashuri ya gisilikare muri FLN amaze icyumweru yishwe arashwe,na Mai Mai John, inyeshyamba z’Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatembo muri Kivu y’Amajyepfo . Amakuru agera kuri Rwandatribune dukesha iyi nkuru, avuga ko umwe mu bantu bari hafi ya Gen. Habimana Hamada baganiriye, yavuze ko ubwo FARDC yasenyaga ibirindiro bya […]

Mu kwezi gutaha Rwandair izatangiza ingendo zijya i London nta handi indege zinyuze

Isosiyete nyarwanda y’ingendo zo mu kirere, RwandAir, iravuga ko, guhera ku ya 6 Ugushyingo, izatangiza ingendo zerekeza ku kibuga cy’indege cya Heathrow muri London, nta handi ihagaze, mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo byiyongea by’abakiriya bayo . Abagenzi bajya i London ubusanzwe banyuraga i Buruseli kuva mu myaka itanu ishize. RwandAir yavuze ko n’iki cyemezo, hazajya […]

Umuyobozi w’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine yemeye ko ingabo ze zimerewe nabi muri Kherson

Umuyobozi w’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine aravuga ko ibintu biri mu mujyi wa Kherson wo mu majyepfo “bigoye” kandi ko abaturage bagomba kwimurwa. Kuri Televiziyo y’u Burusiya, Gen. Serge Surovikin yavuze ko ingabo za Ukraine ziri gukoresha roketi za Himars zibasiye ibikorwa remezo n’inyubako. Ati: “Ingabo z’u Burusiya mbere ya byose ziraharanira ko abaturage bose […]

U Burusiya buravuga ko abayobozi b’u Budage bamaze kurenga umurongo utukura

Abayobozi b’u Budage ntibari bakwiye kurenga umurongo utukura baha intwaro Kiev, bitewe n’uruhare rw’amateka rw’igihugu cyabo ku baturage b’u Burusiya, nk’uko byatangajwe na Ambasaderi w’u Burusiya mu Budage, Sergey Nechayev, avugana n’Ibiro Ntaramakuru TASS . Ambasaderi Nechayev yagize ati “Intwaro zica zakozwe n’u Budage, zahawe ubutegetsi bwa Kiev, ntabwo zikoreshwa gusa ku basirikare b’Abarusiya, ahubwo […]

Umuraperi Kaalan Walker w’imyaka 27 yakatiwe imyaka 50 y’igifungo

Kuri uyu wa Mbere, umuraperi wo muri Los Angeles yakatiwe byibuze igice cy’ikinyejana cy’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu byinshi . Nk’uko ubushinjacyaha bw’akarere ka Los Angeles bubitangaza, Kaalan Walker w’imyaka 27 yahamijwe muri Mata ibyaha bitatu byo gusambanya ku gahato, ibirego bibiri byo gusambanya abana batujuje imyaka y’ubukure, ndetse n’ibyaha bibiri […]

Le Parlement rejette le projet de loi sur les contraceptifs pour les jeunes de 15 ans

La sĂ©ance plĂ©nière de la Chambre des dĂ©putĂ©s a rejetĂ© lundi la pertinence du projet de loi qui visait Ă  assurer l’accès aux services contraceptifs pour les enfants (filles) âgĂ©s de 15 ans et plus . La lĂ©gislation rwandaise considère comme enfant toute personne âgĂ©e de moins de 18 ans. Actuellement, les contraceptifs ne sont […]

USA yafatiye ibihano abantu 14 bashinjwa gufasha no gukorana n’umutwe wa Al Shabaab

Kuri uyu wa Mbere, Guverinoma ya Amerika yafatiye ibihano abagabo 14, harimo batandatu yavuze ko bari mu muyoboro wagize uruhare mu kugurira intwaro, guha amafaranga no gushakira abarwanyi umutwe wa Al Shabaab . Mu ijambo rye, Brian Nelson, umunyamabanga wungirije w’ikigega cya Leta ushinzwe iterabwoba n’ubutasi mu by’imari, yagize ati: “Isanduku ya Leta yibanze ku […]

Ukraine: Igice cya Kyiv n’indi mijyi myinshi biri mu icuraburindi nyuma y’ibitero by’u Burusiya

Ingabo z’u Burusiya zongeye kwibasira ibigo by’ingufu by’igihugu cya Ukraine, bisiga igice cya Kyiv n’indi mijyi nta mashanyarazi n’amazi . Ibisasu byumvikanye mu murwa mukuru nyuma gato ya 09:00 (06:00 GMT) kandi umwotsi mwinshi waturutse hafi ya station y’amashanyarazi hafi y’umugezi wa Dnipro. Amashanyarazi n’amazi byaciwe i Zhytomyr, mu burengerazuba bwa Kyiv, kandi inganda ebyiri […]

Ingabo za Ethiopia zambuye inyeshyamba za TPLF umujyi wa Shire

Kuri uyu wa Mbere, Ingabo za guverinoma ya Ethiopia n’abafatanyabikorwa bazo bafashe Shire, umwe mu mijyi minini yo mu majyaruguru ya Tigray, ziwambuye ingabo za TPLF bagiye barwana no kuva mu mpera za 2020, nk’uko byatangajwe n’abadipolomate n’abashinzwe ubutabazi . Shire ni umujyi uri nko mu bilometero 140 mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umurwa mukuru wa Tigray […]

Benzema yahaye icyubahiro Tupac yigana uko yari yambaye amurika “All Eyez on Me”

capture-26.jpg

Umukinnyi Karim Benzema, waraye yegukanye Balln d’Or ya 2022, yahaye icyubahiro Umuraperi Tupac Shakur ubwo yajyaga kwakira iki gihembo yambaye ikoti nk’iryo yari yambaye umunsi amurika Album ye, All Eyez on Me . Ikoti ry’umukara, ishati yera imbere n’amataratara y’umurimbo, nibyo Benzema yaserutse yambaye ubwo yajyaga kwakira igihembo cy’umuinnyi mwiza w’umwaka wa 2022. Muri iyi […]

Mali: Abasirikare 2 ba MINUSMA bapfuye abandi bane barakomereka

Kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Ukwakira, abasirikare babiri b’Umuryango w’Abibumbye bapfuye abandi bane barakomereka bikabije ubwo imodoka yabo yagongaga igisasu mu majyaruguru ya Mali, nkuko byatangajwe na MINUSMA kuri twitter . Abarwanyi ba kisilamu, bamwe bafite aho bahurira na al Qaeda na Leta ya Kisilamu, mu myaka icumi ishize bagabye ibitero bitandukanye mu majyaruguru […]

RDC: Jean Marc Kabund ushinjwa gusuzugura umukuru w’igihugu yongeye kwitaba urukiko

Uwahoze ari inshuti ya Perezida FĂ©lix Tshisekedi, Jean-Marc Kabund, kuri uyu wa Mbere, itariki ya 17 Ukwakira yasubiye mu rukiko . Iperereza ku rubanza rwe rizakomereza imbere y’urukiko. Mu iburanisha riheruka, ntabwo yitabye kubera impamvu z’ubuzima nk’uko iyi nkuru dukesha l’Interview ivuga. Jean-Marc Kabund , yemerewe gufungirwa mu rugo, ariko aracyafungiwe muri Gereza Nkuru ya […]

Espagne: Umukinnyi Neymar Jr. yitabye urukiko rugiye kumuburanisha ku byaha bya ruswa

szq3xs47rzn5dlevz5tw4aup5q.jpg

Mu gihe habura ukwezi ngo hatangire imikino y’Igikombe cy’Isi, Umukinnyi Neymar Jr. wo muri Brazil kuri uyu wa Mbere yitabye urukiko rwo muri Espagne rumukurikiranyeho amanyanga yakozwe ubwo yajyaga mu ikipe ya Barcelona mu myaka hafi 10 ishize . Uyu mukinnyi wa Paris Saint-Germain w’imyaka 30, yageze mu rkiko rw’intara rwa Barcelona muri iki gitondo […]

Abagize BTS bagomba kumara umwaka bakorera igisirikare cya Koreya bakwanga bagafungwa

sxhgsx2iprp5lc4jmm4sinxxyu.jpg

Abagize itsinda BTS ry’abahanzi bo muri Koreya y’Epfo, bagomba kujya gufata imyitozo ya gisirikare, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere n’ikigo cyita ku nyungu zabo, birangiza impaka zari zimaze imyaka hibazwa niba ibi byamamare bikwiye gusonerwa kwitabira izi ngando zisanzwe ari itegeko ku Banyakoreya bari munsi y’imyaka 30 . Abagabo bose bo muri Koreya y’Epfo […]

Rubavu: Ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu hagiye gushyirwa ubwiherero butahabonekaga

Ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu hagiye gushyirwa ubwiherero ndetse hongererwe umutekano kuko hasurwa n’abantu benshi bavugaga ko hari ibitanoze nk’uko byatangajwe n’ Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu . Abasura Ikiyaga cya Kivu bagaragazaga kuba babura ubwiherero nk’intenge yatumaga bamwe bahitamo kwibohorera mu mazi, naho abandi ntibashobore gutahana ibyo bajyanye ku mazi kubera ubujura bukorwa n’abana bato. […]

Amafoto: Umugore wa Tshisekedi yasuye imva ya Mobutu n’umugore we Bobi Ladawa

ffhgu2fwaaadguz.jpg

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 15 Ukwakira 2022, umufasha wa Perezida Tshisekedi, Denise Nyakeru, yasuye imva ishyinguyemo uwahoze ari Perezida wa Zaire, Mobutu Sese Seko, ndetse anasura umupfakazi we, Bobi Ladawa, i Rabat muri Maroc . Denise Nyakeru avuga ko yabonye Bobi Ladawa ameze neza kandi yishimiye kumva ubunararibonye bwe n’inama ze z’agaciro nk’umuntu […]

Umurwa mukuru wa Ukraine wongeye kwibasirwa n’ibisasu by’u Burusiya

Umuyobozi w’akarere ka Kyiv, Vitali Klitschko, aravuga ko haturikiye ibisasu byinshi mu karere ko hagati y’umurwa mukuru wa Ukraine . Kuri uyu wa Mbere, ibyo biturika byibasiye akarere ka Shevchenkivskyi mu murwa mukuru, kandi byangiza amazu menshi yo guturamo, nk’uko Klitschko yabitangaje kuri serivisi yo kohererezanya ubutumwa ya Telegram. Klitshchko yagize ati: “Abatabazi bari aho […]

Kenya: Ruto yasobanuye impamvu yasenye ishami ryihariye rya polisi ashinja ubwicanyi

Perezida wa Kenya, William Ruto, yasobanuye impamvu yashenye ishami ryihariye ry’ubuyobozi bushinzwe ubugenzacyaha (DCI) muri polisi y’igihugu . Kuri iki Cyumweru, itariki ya 16 Ukwakira, Ruto yabivugiye mu birori byo gushimira Imana mu Ntara ya Kericho, aho yasobanuye ko uyu mutwe wahinduwe umutwe witwaje intwaro wakoreshwaga mu kwica Abanyakenya. Yavuze ko iri tsinda ryagize uruhare […]

Ituri: Koloneli Kayumba na Mukalenga ba FARDC bakatiwe igihano cy’urupfu

Abakoloneli babiri mu Gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo “FARDC”, ari bo; Mukalenga Shendeko na Kayumba Sumaili, bakatiwe igihano cy’urupfu hanyuma birukanwa mu gisirikare hamwe n’abandi basirikare 3, umwe muri bo akaba ari guhunga nyuma yokubahamya kugira uruhare mu iyicwa ry’Abashinwa babiri . Ku wa Gatanu, itariki ya 14 Ukwakira 2022, Urukiko rwa Gisirikare […]

Abantu 11 barimo abasirikare 3 ba Burkina Faso biciwe mu gitero cy’inyeshyamba

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agera ku Biro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) aravuga ko “ Ku wa Gatandatu, nibura abasirikare batatu n’abafasha b’ingabo b’abasivili umunani bishwe mu gitero cyagabwe n’abakekwaho kuba abajihadiste mu majyaruguru ya Burkina Faso nk’uko tubikesha VOAAfrique . “Igico cyakozwe na GAT (imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro) cyibasiye irondo rivanze ry’abasirikare n’abakorerabushake b’abasivili”, mu […]

ACP Murangira wari uyoboye ibikorwa bya polisi muri UNMISS yasezeweho nyuma yo gusoza ubutumwa

Assistant Commissioner of Police (ACP) John Baptist Claude Murangira yasezeweho ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira, nyuma yo gusoza inshingano zo kuyobora ibikorwa bya Polisi mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y’epfo (UNMISS) mu gihe cy’imyaka ibiri . Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya UNMISS […]