Umuntu witwaje imbunda yishe abantu 13 akomeretsa 21 mu gitero ku ishuri ryo mu Burusiya

Byibuze abantu 13 bishwe abandi 21 barakomereka nyuma yo kurasirwa mu kigo cy’ishuri cyo mu Burusiya rwagati mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere . Imibare y’ibanze yavugaga ko hapfuye abantu 9 hagakomereka 20 ndetse uwarashe nawe akiyahura. Mu bapfuye, harimo abazamu babiri, abarimu babiri n’abanyeshuri batanu nk’uko byatangajwe na komite yashinzwe iperereza. Uku kurasa […]

Ihuriro Dypro ryashyikirije CPI ikirego kirega Perezida w’u Rwanda

Umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu w’Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri RDC, Dynamique Progressiste RĂ©volutionnaire ( Dypro -opposition), Constant Mutamba, yatangaje mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 24 Nzeri, ko kuri uyu wa Mbere aza gushyikiriza ibiro by’uhagarariye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ikirego kirega Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kubera ibyaha […]

Perezida Ruto yemeje ko ateganya gutumiza lisansi mu Burusiya

Perezida William Ruto wa Kenya, yabwiye BBC ko yiteguye kugura lisansi mu Burusiya. Ibihugu byinshi muri iki gihe byanze gukorana n’u Burusiya kuva bwatera Ukraine, ariko Perezida Ruto yavuze ko arimo gutekereza ku mahitamo yose ashoboka Ati “Ubu ngiye kwerekeza kuri gahunda yo kureba neza ko dufitanye umubano hagati ya guverinoma na guverinoma uzatangira buhoro […]

Perezida wa Turkiya yaciye amarenga y’uko bashobora gutera u Bugereki babutunguye

Amakimbirane akomeje kwiyongera hagati ya Turkiya n’u Bugereki kubera ubutaka bapfa mu Nyanja ya Aegeaya. Mu bihe byashize, amakimbirane nk’aya yagiye akemurwa n’abayobozi b’Abanyamerika cyangwa Abanyaburayi, ariko kuri iyi nshuro hari ubwoba ko bashobora kurangazwa n’intambara yo muri Ukraine, Turkiya ikaba yatera u Bugereki mu buryo butunguranye nk’uko byavuzwe na Perezida Erdogan . Ubwo yagezaga […]

RwandAir remporte trois distinctions aux World Airline Awards

RwandAir, la compagnie aĂ©rienne nationale, a Ă©tĂ© Ă©lue “Meilleur personnel de compagnie aĂ©rienne en Afrique pour la deuxième fois consĂ©cutive lors des World Airline Awards 2022” . La compagnie aĂ©rienne a Ă©galement remportĂ© le prix “Meilleur Ă©quipage de cabine en Afrique” et “Meilleure propretĂ© de la cabine aĂ©rienne en Afrique”, pour complĂ©ter un trio de […]

U Butaliyani bugiye kugira minisitiri w’intebe wa mbere w’umugore

Giorgia Meloni wishimye cyane, umuyobozi w’ishyaka Brothers of Italy, akaba yiteguye kuba Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore w’u Butaliyani, yavuze ko abatora bahaye ishyaka rye uburenganzira bwo kuyobora kandi ko azayobora guverinoma kubw’Abataliyani bose . Meloni yabivugiye muri mitingi y’ishyaka rye i Roma nyuma y’imibare y’agategano yerekanaga ko Abavandimwe bo mu Butaliyani (Brothers of Italy) […]

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Belize rwari rwasubitswe rugiye gusubukurwa

Guverinoma y’igihugu cya Belize yatangaje ko uruzinduko rwa Perezia w’u Rwanda, Paul Kagame, ruherutse gusubikwa rugiye gusubukurwa . Mu nama y’Inteko Rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye I New York muri iki cyumweru gishize, Perezida Kagame yabonanye na Minisitiri w’Intebe wa Belize, ??hn ?r???ñ? . Abayobozi bombi bategetse ba ambasaderi b’ibihugu byabo i New York kwemeranya […]

Sudani y’Epfo yateye utwatsi icyifuzo cya Maroc cyo gucana umubano na Repubulika ya Sahrawi

Sudani y’Epfo yanze icyifuzo cya Maroc cyo gucana umubano shingiye kuri dipolomasi ifitanye na Repubulika ya Demokarasi ya Cyarabu ya Sahrawi, ivuga ko ishyigikiye aho Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Abibumbye (UN) bihagaze kuri iki kibazo . Repubulika ya Demokarasi ya Cyarabu ya Sahrawi ni igihugu cyemewe bicagase, cyemewe n’ibihugu 41 bigize Umuryango […]

Ibiciro by’inkwi ngo birigondera umugabo bigasiba undi mu Budage

Ibiciro by’inkwi zo gucanisha byazamutseho 85.7% muri Kanama ugereranije n’ukwezi nk’uku mu mwaka ushize, nk’uko ibiro bishinzwe ibarurishamibare mu Budage (Destatis) byabitangaje ku wa Kane . Imibare yerekana ko ibiciro by’inkwi byazamutse cyane ugereranije n’ibiciro rusange by’ibicurzwa byazamutseho 7.9% mu gihe kimwe. Ibiro bishinzwe ibarurishamibare byasobanuye biti: “Impamvu kwiyongera ku kigereranyo cyo hejuru cy’ibiciro by’inkwi […]

RRA irateganya kugira amafaranga izajya igenera umuguzi kuri TVA mu gihe yatse inyemezabuguzi

Abaguzi bashobora gutangira kubona umugabane ku musoro ku nyongeragaciro wa 18% wakwa ku bicuruzwa na serivisi bisoreshwa, igihe umushinga w’itegeko wateguwe n’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA) washyirwa mu itegeko . Ibi byatangajwe ku wa Gatanu, itariki ya 23 Nzeri, ubwo abayobozi muri RAA bitabaga Komite y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) kugira […]

Somalia: Igitero cy’umwiyahuzi ku kigo cya gisirikare cyahitanye umwe abandi barakomereka

Kuri iki Cyumweru, muri Somalia umusirikare umwe yishwe abandi bagera kuri batandatu barakomereka ubwo umwiyahuzi yaturikirizaga igisasu mu kigo cya gisirikare giherereye mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Mogadishu, nk’uko umusirikare n’umukozi w’ibitaro babitangarije Reuters . Umwiyahuzi yari yihinduye nk’umusirikare usanzwe maze yinjira mu bandi ubwo binjiraga mu kigo cya gisirikare mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru […]

Ingabo z’u Rwanda muri Kongo Central? Ukuri kwashyizwe ahagaragara

Kuva yatorerwa kuyobora Kongo Central, Guverineri Guy Bandu Ndungidi, wiyemeje cyane guhindura ibintu muri iyi ntara kandi mu nzego zose haba mu mibereho myiza n’ubukungu ndetse na politiki n’umuco, biravugwa ko akomeje kwibasirwa impande zose n’abamurwanya bamushinja ibyaha by’ubwoko bwose nk’ibyashinjwe Israel, aho byanageze aho ashinjwa gucengeza ingabo z’u Rwanda mu bice bitandukanye by’iyi ntara […]

Perezida Putin yirukanye Gen. Dmitry Bulgakov wari minisitiri w’ingabo wungirije

Perezida Vladimir Putin yirukanye umujenerali wari minisitiri w’ingabo ungirije wari unashinzwe gucunga ibikoresho by’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine . Kuri uyu wa Gatandatu, Gen Dmitry Bulgakov, wari na minisitiri w’ingabo wungirije, yakuwe ku mirimo ye, nk’uko Minisiteri y’ingabo yabitangaje muri Telegram. Minisiteri yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 67 “yarekuwe” kugira ngo yoherezwe mu zindi nshingano. […]

Perezida Tshisekedi yemeje ko Ingabo za Kenya zizinjira muri Congo zinyuze i Bunagana

Kohereza abasirikari ba Kenya mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ni mu minsi mike gusa, nk’uko byatangajwe na Perezida FĂ©lix Tshisekedi wavuze kandi ko izi ngabo zizinjira ku butaka bwa Congo zinyuze mu Mujyi wa Bunagana umaze amezi renga atatu mu maboko y’inyeshyamba za M23 . I New York aho yitabiriye Inteko […]

FDLR yanyomoje umuvugizi wa Tshisekedi yemeza ko igihari ntaho yagiye

elbmr6cxuaa1sjw.jpg

Umuvugizi w’umutwe wa FDLR, Cure Ngoma, yanyomoje Umuvugizi wungirije wa Perezida Felix Tshisekedi, Tina Salama, wavugaga ko uyu mutwe ntawugikorera ku butaka bwa Repuulika ya Demokarasi ya Congo, we yemeza ko bahari ntaho bagiye . Ubwo yavugaga ku myanzuro yafashwe n’inama yahuje ba Perezida Felix Tshisekedi na Paul Kagame i New York, Tina Salama, umuvugizi […]

Minisitiri w’Intebe wa Israel ashyigikiye igisubizo cya leta 2 mu gukemura ibibazo bafitanye na Palestine

Kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Yair Lapid, yatangaje ko azashyigikira igisubizo cya leta ebyiri ku makimbirane amaze imyaka ibarirwa muri za mirongo hagati ya Israel na Palestine anashimangira ko Israel izakora “ibishoboka byose” kugira ngo Iran idatunga igisasu cya kirimbuzi . Iki gisubizo by’ibihugu bibiri byigenga cyangwa leta ebyiri, ni icya mbere […]

Perezida Kagame yabonanye na Chambers wo muri OMS na Samantha Power uyobora USAID

fdrcvvzwqaajfqo.jpg

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 22 Nzeri, Perezida Paul Kagame, yabonanye na Raymond Chambers, Ambasaderi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ushinzwe ingamba ku Isi, ndetse n’umuyobozi wa USAID, Samantha Power, baganira ku nzego zishoboka z’ubufatanye. Amahirwe y’ubufatanye azakora ku nzego zitandukanye mu bijyanye no gutera inkunga inzego z’ubuzima ku Isi no guhanga […]

Kolwezi: Hotel ya Gen. Philémon Yav yagabweho igitero gikomeye na FARDC

Abantu benshi bafatiwe muri hotel y’umusirikare mukuru uherutse gutabwa muri yombi, Lt. Gen. PhilĂ©mon Yav, iherereye mu Mujyi wa Kolwezi, Intara ya Lualaba, muri komini ya Manika mu gace ka Joli. Amakuru aturuka aho avuga ko FARDC ari yo yakoze icyo gikorwa mu ijoro ryo ku wa Gatatu, itariki 21 Nzeri 2022 . Ngo cyari […]

Tanzania na Mozambique byagiranye amasezerano mu by’umutekano n’ubwirinzi

fdlf4uvwyaifqgr.jpg

Ibihugu bya Tanzania na Mozambique byagiranye amasezerano mashya yo kurinda umupaka bihuriyeho mu kurwanya iterabwoba rikomeje kwiyongera rikomoka ku mirwano ibera mu majyaruguru ya Mozambike . Kuri uyu wa Gatatu ushize, i Maputo, Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzaniya na Filipe Nyusi wa Mozambike bahagarikiye ishyirwaho umukono ku masezerano abiri y’ubwumvikane (MoUs), amwe ku mahoro […]

Mu ntara 4 zigaruriwe n’u Burusiya hatangiye amatora ashobora gutwara 15% by’ubutaka bwa Ukraine

Mu bice bine byo muri Ukraine byigaruriwe n’u Burusiya batangiye amatora ya kamarampaka, yamaganwe na Kyiv kandi agaragara nk’inzira ya Moscou yo kwigarurira ku mugaragaro hafi 15% by’ubutaka bwa Ukraine . Gutora mu ntara za Luhansk na Donetsk, ziyita “repubulika zigenga” ziyobowe n’abashyikiwe na Moscou kuva mu 2014, ndetse no mu ntara zo mu majyepfo, […]

Mu myaka ibiri iri imbere abarimu bose bazaba bahawe mudasobwa

Mu myaka ibiri iri imbere abarimu bose bazaba barahawe mudasobwa zizabafasha kunoza umurimo bakora nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana mu nama yagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byo mu Ntara y’Amajyepfo, ku itariki ya 18 Nzeri 2022 . Muri iyi nama yari igamije kuganira ku mikorere myiza […]

Le président Kagame a rencontré Tshisekedi à New York

Le prĂ©sident Paul Kagame a rencontrĂ© mercredi le prĂ©sident français Emmanuel Macron aux cĂ´tĂ©s du prĂ©sident congolais (RDC) FĂ©lix Tshisekedi pour discuter des solutions Ă  la situation sĂ©curitaire dans l’est de la RD Congo . La rĂ©union a eu lieu mercredi en marge de l’AssemblĂ©e gĂ©nĂ©rale des Nations Unies (AGNU) en cours Ă  New York. […]

VISIT UGANDA ku myambaro ya Man. U? uko Uganda igenda igerageza kwigana u Rwanda ntibiyihire

Mu gihe igihugu cya Uganda bivugwa ko kigeze kure imishyikirano yo kugirana n’ikipe ya Manchester United amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubukerarugendo muri Uganda nk’ayo u Rwanda rwagiranye na Arsenal na Paris Saint Germain, haribazwa niba Uganda izahirwa no kwigana u Rwanda, aho bamwe basanga ishobora kuhahombera akayabo nk’uko byagiye biyigendekera mu bindi bintu yagiye […]

Tchad: Byibuze abantu 19 biciwe mu makimbirane hagati y’abashumba n’abahinzi

Byibuze abantu 19 baguye mu makimbirane hagati y’abashumba n’abahinzi bicaye mu majyepfo ya Tchad mu cyumweru gishize nk’uko byatangajwe n’abayobozi kuri uyu wa Gatatu ushize . Amakimbirane hagati y’abaturage akunze kugaragara muri Tchad, cyane cyane hagati y’abashumba n’abahinzi baho babashinja kuragira amatungo mu mirima yabo nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga. Tchad, igihugu ubundi cyari […]

Koreya ya Ruguru yasabye USA gufunga umunwa nyuma yo gushinjwa guha intwaro u Burusiya

Koreya ya Ruguru ivuga ko itigeze iha intwaro u Burusiya kandi ko idafite gahunda yo kubikora, yamagana ibyo Amerika ivuga ko yohereza intwaro mu ntambara yo muri Ukraine ifata nko kugerageza “kwanduza” isura y’igihugu ayisaba (Amerika) gufunga umunwa . Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro Ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru (KCNA) kuri uyu wa Kane, umuyobozi […]

Bitunguraye u Burusiya na Ukraine byahererekanyije imbohe hafi 300

Mu buryo butunguranye kuri uyu wa Gatatu Burusiya na Ukraine byahererekanyije imbohe zikabakaba 300, ari na zo nyinshi zihererekanyijwe kuva u Burusiya bwatera Ukraine mu mezi 7 ashize . Abarekuwe barimo imfungwa z’intambara zaturutse mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, na Maroc, bamwe muri bo bari barakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo […]

Ingabo za FARDC na UPDF zafashe komanda wa ADF ukomoka muri Kenya

Ingabo za FARDC ku bufatanye n’Ingabo za Uganda, UPDF, ziratangaza ko zataye muri yombi komanda w’inyeshyamba za ADF muri Teritwari ya Irumu, mu Ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo . Aya makuru yatangarijwe urubuga 7sur7.cd kuri uyu wa Gatatu, itariki 21 Nzeri bivuzwe n’umuvugizi w’ibikorwa bihuriweho bya FARDC-UPDF, Col. Mac […]

Huye: Urukiko rwashyikirijwe dosiye y’ukekwaho kwica mugenzi we bapfa umukobwa

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Nzeri 2022, bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umugabo w’imyaka 25 ukekwaho kwica mugenzi we w’imyaka 25 amuteye icyuma bapfa umukobwa . Ni icyaha bivugwa ko cyakozwe ku itariki ya 14 Nzeri 2022, mu gihe cya saa yine z’ijoro, mu Mudugudu wa […]

Kenya: Urukiko rwakatiye uwitwa Osman Lado imyaka 100 y’igifungo

Urukiko Rukuru rwa Isiolo mu gihugu cya Kenya rakatiye imyaka 100 y’igifungo uwitwa Osman Lado Gale nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba . Uyu yahamijwe ibyaha bigera kuri 12 yari akurikianweho nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga The Star rwo muri Kenya ivuga. Bivugwa ko ku itariki ya 28 Werurwe 2017, Lado yasanganwe telephone irimo […]

Plus de deux millions d’enfants de moins de 12 ans au Rwanda seront vaccinĂ©s

Le Rwanda a commencĂ© Ă  administrer le vaccin Covid-19 aux enfants âgĂ©s de cinq Ă  11 ans et on s’attend Ă  ce que plus de deux millions d’enfants bĂ©nĂ©ficient de la campagne dans tout le pays . L’administration du vaccin a dĂ©butĂ© mardi 20 septembre. Selon le Dr Tharcisse Mpunga, ministre d’État chargĂ© des soins […]

Umunyapalestine washinjwaga kwica umukecuru wo muri Israel yasanzwe amanitse i Tel Aviv

Umunyapalestine wakekwagaho gukubita umukecuru w’imyaka 84 w’Umunyisiraheli kugeza apfuye yabonetse amanitse rwagati mu Mujyi wa Tel Aviv kuri uyu wa Gatatu nk’uko byatangajwe n’Igipolisi cya Israel . Polisi yari yatangije igikorwa cyo guhiga uyu munyapalestine ukekwaho icyaha witwa Mousa Sarsour w’imyaka 28, nyuma y’ubwicanyi yakoreye kuri uyu wa Kabiri ushize mu mujyi wa Holon wo […]

Putin yaburiye inshuti za Ukraine ko azakoresha intwaro kirimbuzi yongeraho ko atabeshya

Perezida Vladimir Putin kuri uyu wa Gatatu mu ijambo yagejeje ku banyagihugu yakangishije gukoresha intwaro za kirimbuzi mu kurwanya uburengerazuba kubera Ukraine, kandi aburira abayobozi b’Isi ko ibyo avuga atari imikino . Muri iri jambo rye, Perezida Putin yanavuze ko igice cy’inkeragutabara z’u Burusiya zigiye gusubizwa mu kazi kandi hagiye gutegurwa referandumu mu bice byigaruriwe […]

Ikibazo cy’izamuka rikabije ry’ibiciro ry’ibiribwa gikomeje guhangayikisha abaturage

Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko yo mu Rwanda gikomeje guhangayikisha abaturage, aho bamwe bemeza ko hatagizwe igikorwa bashobora kwisanga batakibona n’ifunguro rimwe ku munsi . Ibyo kurya nk’ibishyimbo, kawunga, umuceri, imyumbati, ibijumba n’ibitoki n’ibirayi, benshi mu Banyarwanda bakunze kwifashisha, ikiguzi cyabyo cyagiye kikuba kabiri, cyangwa gatatu hamwe na hamwe. Nk’ikilo k’ibishyimbo cyaguraga ku mafaranga 400, […]

Nyarugenge: Yafatanwe amadolari 1500 y’amiganano yashakaga kuyavunjisha

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyarugenge yafatanye uwitwa Mfitumukiza Marcel ufite imyaka 55 y’amavuko, amadorali y’Amerika y’amiganano angana n’igihumbi na maganatanu (US $1,500) agizwe n’inoti 20 zirimo 10 z’ijana n’izindi 10 za mirongo itanu . Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP), Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko Mfitumukiza […]

Paris: Urukiko rwahamije abapolisi 3 icyaha cyo kwica umwirabura rusubika igifungo bakatiwe

Kuri uyu wa Kabiri, urukiko rwo mu Bufaransa rwahamije abapolisi batatu icyaha cyo kwica umugabo w’umwirabura i Paris mu 2015 . Umucamanza yavuze ko buri wese yakatiwe igifungo cy’amezi 15 y’igifungo gisubitswe nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga. Amadou Koume yapfuye nyuma yo gukubitwa hasi n’abapolisi bamusanze mu kabari, bakamuryamisha yubitse inda acyambaye amapingu […]

Le rappeur Danny Nanone arrêté

Le cĂ©lèbre musicien rwandais Danny Ntakirutimana, plus connu sous le nom de scène Danny Nanone, est dĂ©tenu par le Bureau d’enquĂŞte rwandais (RIB) pour avoir prĂ©tendument agressĂ© une femme . Le rappeur a Ă©tĂ© arrĂŞtĂ© le lundi 19 septembre et est dĂ©tenu Ă  la station RIB de Kicukiro, comme l’a confirmĂ© le porte-parole de l’agence […]

Abatalibani bahererekanyije imfungwa n’Abanyamerika

Kuri uyu wa Mbere ushize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubutegetsi bw’Abatalibani bakoze ihererekanya ry’imfungwa, hagati y’uwahoze ari umusrikare wa Amerika n’umuterankunga w’Abatalibani umaze imyaka 17 afunzwe n’abanyamerika, wakiriwe neza i Kabul. Umunyamerika Mark Frerichs washimutiwe muri Afghanistan mu 2020, yaguranwe Bashar NoorzaĂŻ, umutware w’intambara wegereye Abatalibani wafungiwe muri Amerika azira gucuruza ibiyobyabwenge. Minisitiri w’ububanyi […]

Fizi: Abantu 5 biciwe mu mirwano yahuje Gumino, Twirwaneho, Android na Biloze Bishambuke

Umutekano uracyakemangwa muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho hagati yo kuwa Gatandatu no ku Cyumweru, itariki 18 Nzeri, ihuriro ry’imitwe ya Gumino, Twirwaneho na Android yongeye gukozanyaho mu mirwano ikaze n’umutwe wa Biloze Bishambuke . Iyo mirwano mishya biravugwa ko yaguyemo abantu batanu abandi benshi barakomereka nk’uko byemezwa n’Umuhuzabikorwa wa sosiyete […]

DIGP Ujeneza yakoreye uruzinduko muri Mozambique

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Nzeri, yitabiriye umuhango wo gusoza icyiciro cya 42 cy’abapolisi basoje amahugurwa y’ibanze bagera ku bihumbi 11 barimo abagore ibihumbi 4 ku butumire bw’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Mozambique, IGP Bernadino Rafael . […]

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tchad yeguye ku mirimo ye

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’agateganyo wa Tchad, Mahamat Zene Cherif, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye kubera kutumvikana na guverinoma y’ingabo ziri ku butegetsi mu gihe igerageza gufungura ibiganiro n’inyeshyamba no kurangiza ubutegetsi bwa gisirikare . Kwegura kwa Cherif kwabaye kuri uyu wa Mbere ubwo ibiganiro byatangijwe n’umuyobozi wa guverinoma, Gen. Mahamat Idriss Deby Itno, bibera […]

RDC: Uwari umujyanama wa perezida wafashwe amashusho yaka ruswa yahamagajwe n’ubushinjacyaha

Idosiye nshya irafungurwa kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 21 Nzeri 2022, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho uwahoze ari umujyanama w’umukuru w’igihugu, Vidiye Tshimanga, agomba kwitaba ubushinjacyaha bukuru mu rukiko rw’ubujurire rwa Kinshasa / Gombe agahatwa ibibazo . Ibi nibyo bivugwa mu butumire bwohererejwe uwahoze ari umuyobozi muri perezidansi. Ubu butumire bwashyizwe ahagaragara […]

Kagame à Londres pour les funérailles de la reine Elizabeth II

Le prĂ©sident Paul Kagame est arrivĂ© dimanche Ă  Londres dimanche au Royaume-Uni pour assister aux funĂ©railles de feu la reine Elizabeth II . Ce lundi 19 septembre, le prĂ©sident Kagame a rejoint les chefs d’État et de gouvernement du monde entier Ă  l’abbaye de Westminster pour ses funĂ©railles. Kagame, qui est Ă©galement prĂ©sident en exercice […]

Moto 80 zafashwe na polisi kubera gupakira birenze urugero

csm_whatsapp_image_2022-09-18_at_6.36.05_pm__1__43c3a1d06b.jpg

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe gucunga umutekano wo mu muhanda riributsa abatwara ibinyabiziga bitandukanye ko gutwara imizigo irengeje ubushobozi bwabyo rimwe na rimwe bigatera impanuka cyangwa bigahungabanya ubwisanzure bw’abagenzi ndetse bigahisha nimero iranga ikinyabiga bityo ikinyabiziga cyagize uruhare mu makosa yo mu muhanda ntikibashe kumenyekana bitewe n’umuzigo kikoreye ko bitemewe kandi ko bihanirwa . Umuvugizi […]

Paris: Umuhanzi Koffi Olomide yongeye kwisanga mu mazi abira

Umuhanzi Koffi OlomidĂ© yongeye kwisanga mu mazi abira nyuma ya videwo ngufi, yafatiwe i Paris yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga imugaragaza akora mu buryo budakwiriye umwe mu babyinnyi be, igikorwa kitakiriwe neza kuva aho uyu muhanzi agizwe kuva mu ntangiriro za 2022, Ambasaderi w’Umuco wa Congo . Amashusho yashyizwe ahagaragara amara amasegonda make, agaragaza Koffi OlomidĂ©, […]

Cameroun: Abitwaje intwaro bashimuse abapadiri 5 n’umubikira nyuma yo gutwika kiliziya

Abantu batamenyekanye, bitwaje imbunda, bafashe bugwate abantu umunani , barimo abapadiri batanu nyuma yo gutwika kiliziya ya St Mary de Nchang, i Bamenda, mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Cameroun . Abo bantu batamenyekanye batwitse kiliziya ku wa Gatanu, itariki ya 16 Nzeri 2022, mbere yo gutwara abapadiri batanu, umubikira n’abakirisitu babiri. Ihuriro ry’Abepiskopi bo mu Ntara […]

Amashuri azaka amafaranga y’ishuri arenze aherutse kwemezwa yaburiwe

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga, ubumenyingiro n’ikoranabuhanga Irere Claudette, yavuze ko nta muyobozi w’ikigo cy’ishuri ukwiye kwishyuza ababyeyi amafaranga y’ishuri arenze ayashyizweho n’iyi minisiteri . Yagize ati “Abavuga ngo twari dufite initiative nziza yo gushyiraho inzitiro,hari n’abubaka ama sales mberabyombi bagakoreramo ibindi bikorwa ibyo na byo twasabye abayobozi b’uturere mu Mujyi […]

Uko gaz u Burusiya bwoherezaga muri EU yagabanyutseho 43% ariko inyungu ikikuba gatatu

Ibihano by’uburengerazuba bigamije gukoma mu nkokora inganda za gaz y’u Burusiya biravugwa ko byagize ingaruka zitandukanye n’izari zitezwe, kubera ko kuzamuka kw’ibiciro by’ingufu byafashije igihangange mu bucukuzi n’ubucuruzi bwa gaz mu Burusiya, Gazprom, kongera inyungu . N’ubwo gaz yoherezaga mu bihugu by’u Burayi yagabanyutse bikabije, iyi sosiyete yo yakubye kabiri inyungu ikura muri gaz yohereza […]

Somalia: Abaturage bitwaje intwaro bishe abarwanyi ba Al Shabab 45 baca imitwe bamwe muri bo

Abarwanyi bashyigikiwe na Leta ya Somalia bishe abarwanyi ba al-Shabab bagera kuri 45 baca imitwe bamwe muri bo. Abantu batatu babibonye babitangaje kuri iki Cyumweru, mu gihe abaturage bo mu ntara zo hagati bahagurukiye rimwe bafata ibirwanisho kugirango barwanye iterabwoba . Bivugwa ko abo barwanyi ba Al Shabab baciwe imitwe kuwa Gatandatu, nyuma y’imirwano yabereye […]

Perezida Biden yijeje ko u Bushinwa nibutera Taiwan batazitwara nk’uko bitwaye kuri Ukraine

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko ingabo za Amerika zizarinda Taiwan igitero cy’Abashinwa, kikaba ari ikimenyetso gikomeye cyerekana ko hahindutse politiki ya Washington imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo idasobanutse neza kuri demokarasi y’iki kirwa . Biden abajijwe kuri televiziyo niba ingabo za Amerika zizarinda ikirwa cyiyobora u Bushinwa nibugitera, […]

Espagne yoherereje Ukraine indege eshanu zipakiye amasasu y’imbunda zirasa kure

Igihugu cya Espagne cyohereje muri Ukraine indege eshanu zitwara imizigo z’Igisirikare kirwanira mu kirere zipakiye amasasu y’intwaro zirasa, nk’uko byatangajwe n’abayobozi bakuru b’ingabo za Ukraine . “Minisiteri y’ingabo ya Espagne yatangaje ku mugaragaro ko ku ya 9 Nzeri 2022, indege T-23 y’ingabo zirwanira mu kirere za Espagne yahagurutse mu birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya […]

Museveni yagarutse ku isabukuru y’imyaka 48 ya Muhoozi yavugishije abamurwanya

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yongeye kugira icyo avuga ku isabukuru yavugishije abatari bacye y’imyaka 48 y’umuhungu we, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yizihijwe ku itariki ya 24 Mata 2022 . Perezida Museveni yavuze ko urubyiruko rushyigikiye Muhoozi rwashakaga guca intege impirimbanyi zitavuga rumwe n’ubutegetsi zashakaga kubyaza umusaruro intege nke za NRM ku nyungu za politiki […]

Byinshi kuri Ramzi Yousef, ikihebe kabuhariwe cyacuze umugambi wo kwivugana Papa

Ramzi Ahmed Yousef, wavukiye muri Koweti ku ya 27 Mata 1968, ni ikihebe kabuhariwe cyateguye igitero cya bombe ku miturirwa zy’ubucuruzi y’impanga izwi nka World Trade Center mu 1993. Ni umwe mu bagize uruhare mu gutegura ibikorwa by’iterabwoba bikomeye byavumbuwe kugeza ubu, birimo umugambi waburijwemo wo guturikiriza indege 11 hejuru y’inyanja ya pasifika n’undi nawo […]

Perezida Joe Biden yaburiye Putin ku gukoresha intwaro za kirimbuzi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yihanangirije mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, amusaba kwirinda gukoresha intwaro za kirimbuzi cyangwa iz’ubumara nyuma y’uko ingabo ze zikomeje kwamburwa ahantu hatandukaye zari zarigaruriye mu ntambara yo muri Ukraine . Mu kiganiro “60 Minutes”yagiranye na US TV gitambuka kuri iki Cyumweru, Perezida Joe Biden yagize […]

Ubwato bwikoreye toni 30,000 z’ingano bwahagurutse muri Ukraine bwerekeza muri Afurika

Kuri uyu wa Gatandatu, minisiteri y’ibikorwaremezo ya Ukraine yatangaje ko ubwato bwa gatatu bw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ku Isi (WFP), bwavuye ku Cyambu cya Chornomorsk cyo ku Nyanja y’Umukara muri Ukraine bwikoreye toni zigera ku 30.000 z’ingano werekeza muri Afurika . Mu itangazo yashyize ahagaragara, iyi minisiteri yagize iti“Ubwato bwerekeje muri Ethiopia. Dukurikije […]

Le procès de Bamporiki reporté au 21 septembre

Le tribunal de grande instance de Nyarugenge a reportĂ© l’audience au fond de l’affaire contre le ministre d’État chargĂ© de la Culture, suspendu, Edouard Bamporiki, au mercredi 21 septembre prochain . Bamporiki est accusĂ© de crimes de corruption et est assignĂ© Ă  rĂ©sidence depuis le 5 mai. Le vendredi 16 septembre, il a comparu devant […]

Urubanza rwa Kayumba Christopher rwimuriwe muri gereza

Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye wa Nyarugenge yategetse ko urubanza rwa Dr. Christopher Kayumba ruzakomereza muri Gereza ya Mageragere nyuma yo kurwitaba uyu munsi ariko rugasubikwa bisabwe n’urukiko . Kayumba Christopher n’umwunganizi we bagaragaje ko bafite impungenge z’iki cyemezo cyimurira iburanisha muri gereza. Umucamanza ukuriye iburanisha muri uru rubanza Kayumba aregwamo icyaha cyo gusambanya ku gahato, […]

Miliyoni zisaga 300 z’abaturage ku Isi zugarijwe n’ikibazo cy’inzara kitigeze kibaho – WFP

Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibiribwa (WFP) yaburiye ko Isi igiye guhura n’ikibazo gikomeye itigeze ihura nacyo, aho abantu bagera kuri miliyoni 345 bagenda basatira guhura n’inzara mu gihe miliyoni 70 zari zigiye kugarizwa n’inzara kubera intambara yo muri Ukraine . Kuri uyu wa Kane, itariki 15 Nzeri, David Beasley, umuyobozi mukuru wa WFP, yabwiye […]