Hejuru ya kimwe cya kabiri cy’ubutunzi bwa Afurika bwihariwe n’ibihugu bitatu

Hejuru ya kimwe cya kabiri cy’ubutunzi bwa Afurika bugenzurwa n’ibihugu bitatu gusa nk’uko bigaragara muri raporo ya Africa Wealth Report y’uyu mwaka yasohowe n’ikigo ngishwanama mu by’ishoramari cyo mu Bwongereza, Henley & Partners, ku bufatanye n’ikigo cy’ubutasi mu by’ubukungu cyo muri Afurika y’Epfo, New World Wealth . Afurika y’Epfo, Misiri, na Nijeriya byihariye miliyari 651 […]

Perezidansi y’u Burusiya yateye utwatsi iby’umugambi wo kwivugana Perezida Putin

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya, Dmitry Peskov, kuri uyu wa Kane ushize yahakanye amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru y’uko aba hari umugambi urimo gucurwa wo kwivugana Perezida Putin . Ayo makuru yatangiye kumvikana kuwa Gatatu ushize, itariki 14 Nzeri anyuze ku muyoboro wa Telegram, nyuma yandikwa mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza, The Sun. Byavugwaga ko igitero kuri […]

Abaminisitiri bakozwe n’isoni nyuma yo kugereranya uruhande rwa Uganda n’u Rwanda ku mupaka wa Gatuna

image-4.png

Abaminisitiri bakuru muri Guverinoma ya Uganda barimo uw’ubwikorezi, Gen. Katumba Wamala, ngo batunguwe kandi bakorwa n’isoni nyuma yo kwitegereza ukuntu uruhande rwubatswe vuba rwo ku mupaka uhuriweho wa Katuna rutangiye kwangirika mu gihe uruhande rw’u Rwanda, rusa neza kandi rukabungabungwa neza. Abaminisitiri batangajwe n’ukuntu uru ruhande rwa Uganda rutangiye kwangirika n’imirimo yo kuruvugurura itararangira, bagereranyije […]

Koreya y’Epfo yashyikirije u Bushinwa ibisigazwa by’abasirikare babwo

13b97cb9-6c1e-4547-a4b3-44ba719b1748_0.jpg

Kuri uyu wa Gatanu, Koreya y’Epfo yasubije iwabo ibisigazwa by’abasirikare 88 b’Abashinwa bishwe mu gihe cy’Intambara ya Koreya, iyi ikaba ari yo mihango ya mbere nk’iyi kuva Perezida wa Koreya y’Epfo Yoon Suk-yeol yatangira imirimo muri Gicurasi . Abashinzwe umutekano muri Koreya y’Epfo batanze amasanduku y’ibiti arimo ibisigazwa mu birori byabereye ku kibuga cy’indege cya […]

Perezida Hichilema yahagaritse umushinjacyaha mukuru uvuga ko ubuzima bwe buri mu kaga

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yahagaritse umushinjacyaha mukuru wa repubulika nyuma y’iminsi ibiri gusa abwiye BBC ko ubuzima bwe buri mu kaga . Lillian Siyunyi washyizweho na guverinoma yabanjirije iriho, ntabwo yari abanye neza n’ubuyobozi buriho kandi yari akurikiranweho ibibazo by’imyitwarire idahwitse na komisiyo ishinzwe ibirego by’ubucamanza (JCC). Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu […]

L’Ă©conomie du Rwanda a augmentĂ© de 7,5% au deuxième trimestre de 2022

L’Ă©conomie du Rwanda a augmentĂ© de 7,5 % au deuxième trimestre de 2022, en grande partie grâce aux secteurs des services et de l’industrie . Les perspectives sont contenues dans la dernière mise Ă  jour du produit intĂ©rieur brut (PIB) publiĂ©e jeudi par le ministère des Finances et de la Planification Ă©conomique. D’avril Ă  juin, […]

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 7.5% mu gihembwe cya 2 cya 2022

fcr63lhxwaahcph.jpg

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 7.5 ku ijana mu gihembwe cya kabiri cya 2022, bubikesha ahanini serivisi n’inganda, mu gihe mu gihembwe cya mbere bwari bwazamutseho 7.9% . Ibi byagaragajwe na minisiteri y’imari n’igenamigambi igaragaza uko umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu uhagaze kuri uyu wa Kane. Iyi minisiteri ivuga ko kuva muri Mata kugeza muri Kamena, […]

FBI irashakisha umutekamutwe w’Umunyanijeriya wariye Leta ya New York asaga miliyoni 30$

Umusore w’imyaka 29 ukomoka muri Nigeria arashakishwa n’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera gutekera umutwe Leta ya New York akayiba agera kuri miliyoni 30 z’amadolari . Mu itangazo ryo ku ya 9 Nzeri 2022 ryashyizwe ahagaragara n’ubushinjacyaha wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu karere k’iburasirazuba bwa Pennsylvania, Chidozie Collins Obasi, yashinjwe icyaha […]

Suede: Minisitiri w’Intebe Magdalena Andersson yeguye ku mirimo ye

1200x-1.jpg

Minisitiri w’Intebe wa Suede, Magdalena Andersson, yatangaje ko aza kwegura ku mirimo ye nyuma y’uko guverinoma ye itsinzwe mu matora yo ku Cyumweru . Ihuriro rya Magdalena Andersson risa nkaho ryatsinzwe cyane n’amashyaka atavuga rumwe naryo yabonye imyanya 176 kuri 173, mu majwi 99% amaze kubarurwa. Umuyobozi w’ishyaka Moderate Party, Ulf Kristersson, ubu biteganijwe ko […]

Rubavu: Polisi yafatanye batatu magendu irimo imyenda n’inkweto bya caguwa

Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 13 Nzeri, ryafashe abantu batatu bari binjije mu gihugu ibicuruzwa bitandukanye bya magendu, babikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bakoresheje inzira zitemewe zizwi nka Panya, bakaba bafatiwe mu murenge wa Gisenyi, […]

Umuhanzi R. Kelly yahamijwe icyaha cyo gukoresha abana filimi z’urukozasoni

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 14 Nzeri 2022, umuririmbyi wa R&B, R. Kelly, yahamijwe ibyaha ashinjwa byo gukoresha abana filimi z’urukozasoni (Child Pornography) no gushuka abana b’abakobwa batujuje imyaka y’ubukure ngo baryamane na we, ariko urukiko rwasanze adahamwa n’icyaha cyo kubangamira ubutabera mu rubanza rwo mu 2008 rwarangiye agizwe umwere . Ubushinjacyaha bwavuze ko mu […]

RDC: Lt. Col. Mbonza Lucien wa FARDC yishwe n’inyeshyamba za ADF

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 14 Nzeri 2022, abantu 5 barimo abarwanyi 4 ba ADF n’umusirikare w’ipeti rya Lt. Colonel wa FARDC bapfiriye mu mirwano yabereye ku muhanda wa Mbau-Kamango, muri Teritwari ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru . Nk’uko byatangajwe na Capt. Anthony Mwalushayi, Umuvugizi w’ibikorwa bya Sukola 1, ngo umusirikare mukuru wa FARDC […]

PAC yasabye Akarere ka Nyagatere gusobanura ukuntu kishyuye kabiri rwiyemezamirimo

Akarere ka Nyagatare kasabwe ibisobanuro ku makosa agaragara muri raporo y’umugenzuzi w’imari ya leta ya 2020-2021, aho abadepite bagaragaje ko aka karere kishyuye inshuro zirenze imwe rwiyemezamiro wari warahawe isoko rya miliyoni 11 z’mafaranga y’u Rwanda ryo kugemura inyongeramusaruro mu buhinzi . Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya leta (PAC) bagaragaje ko hari […]

Perezida Zelenskyy yazamuye ibendera rya Ukraine mu mujyi baherutse kwambura u Burusiya

61968026_401.png

Perezida Zelenskyy yongeye kuzamura ibendera rya Ukraine na none mu mujyi wa Izyum baherutse kwambura u Burusiya. U Bwongereza bwemeje ko Ukraine ishobora kuba yarahanuye drone y’intambara yakozwe na Iran . Kuri uyu wa Gatatu, nibwo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yagiye muri uyu Mujyi wa Izyum, nyuma y’iminsi mike wambuwe u Burusiya. Ibiro bya […]

Abagabo babiri bapfuye nyuma yo gupfa umwana wiga mu mashuri abanza

Abagabo babiri bo mu gihugu cya Uganda bapfuye nyuma yo guterana amagambo no kurwana bapfa umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa karindwi w’amashuri abanza buri umwe avuga ko ari umukunzi we . Byose byatangiye ubwo Dickson Okiror w’imyaka 28, umukozi usanzwe mu mujyi wa Ngora, yasangaga uwo mukunzi we (izina ryagizwe ibanga), umunyeshuri wiga mu […]

Uwahoze ari Perezida w’u Burusiya yifashishje ibyahishuwe mu kuburira Uburengerazuba

Uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dmitry Medvedev, yifashishije igitabo cy’Ibyahishuwe cyo muri Bibiliya kugira ngo agire icyo avuga ku cyifuzo Ukraine iherutse gushyira ahagaragara mu rwego rwo gusaba garanti y’umutekano wayo . Kuri uyu wa Kabiri ushize, uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dmitry Medvedev, mu magambo akakaye cyane cyangwa ibitutsi yanditse ku rubuga rwe rwa […]

Prince William na Harry baragenda inyuma y’isanduku y’Umwamikazi asezerwaho i London

f_mo_lon_willharry_220910-yo4y1d.jpg

Kuri uyu wa Gatatu, Igikomangoma William na murumuna we, Harry baragendana inyuma y’isanduku y’Umwamikazi Elisabeth II ubwo aza kuba asezerwaho mu Mujyi wa London . Aba bavandimwe, hamwe n’Umwami Charles III, nk’uko bisanzwe mu migenzo y’Abongereza biteganyijwe ko baza gukurikira isanduku irimo umugogo w’umwamikazi bagenda n’amaguru kuva ku ngoro ya Buckingham kugera kuri Hallminster Hall. […]

Abapolisi 155 b’u Rwanda bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

fckg-jxwiam9kxv.jpg

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 13 Nzeri, Polisi y’u Rwanda, yasezeye ku mugaragaro ku bapolisi 155 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu muhango wabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, giherereye ku Kacyiru . Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred, witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ari kumwe n’abayobozi […]

Urufaya rw’ingumi n’amacupa y’amazi mu Nteko ishinga Amategeko ya Senegal rwahagaritswe na polisi

Kuri uyu wa Mbere ushize mu gihugu cya Senegal habaye agashya mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu aho byabaye ngombwa ko hiabazwa abashinzwe umutekano ngo bakize abadepite bari barimo gutera ingumi n’amacupa y’amazi bagerageza kuburizamo amatora ya perezida mushya w’inteko . Inteko yateranye ku nshuro ya mbere kuva amatora yo muri Nyakanga yaba, aho ihuriro […]

TPLF irashinja Igisirikare cya Ethiopia kongera kugaba ibitero bya drones kuri Mekele

Kuri uyu wa Kabiri, abayobozi b’inyeshyamba zo mu Ntara ya Tigray bashinje Ingabo za Ethiopia kwica abasivili batandatu mu gitero cy’indege ku murwa mukuru wabo, Mekele, nyuma y’iminsi ibiri bafunguriye imiryango ibiganiro by’amahoro no guhagarika imirwano . Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mu bitaro bya Ayder, bikuru muri Mekele, ngo byibuze umuntu umwe yakomerekeye muri icyo gitero […]

Perezida Alberto Fernandez wa Argentine yahishuye ko ari we wari utahiwe kwicwa

Perezida wa Argentine, Alberto Fernandez, kuri uyu wa Mbere ushize yatangaje ko abaherutse ugerageza kwica Visi-Perezida, Cristina Fernández de Kirchner, na we bashakaga kumwica . Fernandez yabwiye televiziyo yo muri Espagne, Telecinco, ko yageze kuri uyu mwanzuro nyuma yuko abashinzwe ubugenzacyaha babonye amakuru mashya. Avuga ku bakekwaho icyaha; Fernando Sabag Montiel na Brenda Uliarte, yagize […]

ICC: Urukiko rw’ubujurire rwateye utwatsi icyemezo cyishyuza Bosco Ntaganda indishyi ya miliyoni 30$

Kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Nzeri 2022, urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) i La Haye rwanze icyemezo cyo guha miliyoni 30 z’amadolari y’indishyi ku bana bagizwe abasirikare ndetse n’abandi bahohotewe na Gen. Bosco Ntaganda, wahamwe n’ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo . Ntaganda yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 […]

Amafoto: Louise Mushikiwabo yakiriwe na Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar

fcybn86wyaepzor.jpg

Mu ruzinduko rwe akomeje asura ibihugu byo mu Nyanja y’u Buhinde, Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Nzeri yakiriwe na Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, nyuma yo kugera muri iki gihugu ku Cyumweru akubutse mu Birwa bya Maurice . Akigera muri Madagascar, Umunyamabanga Mukuru wa OIF yasuye ishyirahamwe CADRI […]

Miliyoni 50 z’abatuye Isi ziracyabaho mu bucakara – Loni

Kuri uyu wa Mbere, Umuryango w’Abibmbye watangaje ko abantu miliyoni 50 ku Isi bafatiwe mu mirimo y’uburetwa cyangwa gushyingirwa ku gahato, uburira ko umubare w’abantu bisanga muri ubu bucakara bushya wakomeje kuzamuka muri iyi myaka ishize . Umuryango w’Abibumbye wari wizeye kurandura burundu uburetwa bwose mu 2030. Aho kugirango bibe, umubare w’abantu bafatiwe mu mirimo […]

Rurageretse hagati ya BPR n’Akarere ka Nyamasheke kayishyuza asaga miliyoni 600 muri dosiye imaze imyaka 9

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) iri mu rubanza rw’amafaranga asaga miliyoni 600 n’akarere ka Nyamasheke, aho irimo kujuririra impamvu zishingiye ku mategeko inkiko z’ibanze zashingiyeho mu kuyica amande menshi . Ni ihazabu ituruka kuri rwiyemezamirimo wananiwe kurangiza umushinga w’akarere uyu yari afitiye garanti y’imikorere yahawe na banki. Nk’uko iyi dosiye ibigaragaza, ibibazo byatangiye mu 2008 […]

Kagame Ă  Nairobi pour l’investiture de Ruto

Le prĂ©sident Paul Kagame est arrivĂ© lundi 12 septembre Ă  Nairobi pour assister Ă  la cĂ©rĂ©monie de prestation de serment du prĂ©sident Ă©lu William Ruto, selon la prĂ©sidence . La cĂ©rĂ©monie devrait avoir lieu mardi et rĂ©unira au moins 20 chefs d’État, principalement de la rĂ©gion. Ă€ son arrivĂ©e, Kagame a eu des entretiens avec […]

Imirwano yongeye kubura hagati ya Armenia na Azerbaijan

Imirwano ishingiye ku makimbirane yo ku mupaka yongeye kubura hagati y’ibihugu bibiri byo mu Burayi; Armenia na Azerbaijan, aho bivugwa ko umubare utaramenyekana w’abasirikare ba Azerbaijan bahasize ubuzima . Iyi mirwano yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ije ikurikira imirwano iheruka kuba hagati y’ibihugu by’abanzi, biheruka kurwana mu 2020 bipfa akarere ka Nagorno-Karabakh […]

Paris: Hatanzwe ikirego kirega Perezida w’Inzibacyuho wa Guinea, Col. Mamady Doumbouya

Ikirego kirega Perezida w’inzibacyuho wa Guinea, Colonel Mamady Doumbouya, cyatanzwe i Paris kuwa Kane ushize nk’uko amakuru agera kuri AFP aturuka ku muntu wegereye iyi dosiye avuga . Perezida w’inzibacyuho wa Guinea araregwa n’Umuryango w’abaturage uharanira kurinda itegeko nshinga (FNDC) “ubufatanyacyaha mu iyicarubozo” no “” kwica ku bushake “. Uyu muryango washeshwe mu kwezi gushize […]

Perezida Kagame asanga gufunguranira ikirere muri Afurika byazamura ingano y’imirimo ihangwa

84c30a8b7045444e0961b6d6d7d10c9a.jpg

Gufunguranira ikirere mu bihugu bya Afurika bizatuma ubuhahirane n’ubucuruzi kuri uyu mugabane burushaho kwihuta ndetse bizamure n’urwego rw’ubukerarugendo muri rusange nk’uko byatangajwe n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame ubwo yatangizaga inama ya 6 ku ngendo zo mu kirere (AVAF 22) . Ubwo yatangizaga iyi nama, kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Nzeri, Perezida Kagame, yasobanuye ko icyorezo […]

Uganda: Minisitiri w’umutekano yategetse iperereza ku mugambi wo kwica perezida w’inteko

Minisitiri w’umutekano wa Uganda, Maj. Gen. (Rtd) Jim Muhwezi, yategetse ko hakorwa iperereza ku makuru y’umugambi wo kwica Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Among . Kuwa Kane ushize, Anita Among yabwiye inteko ishinga amategeko ko imodoka ye imaze iminsi ikurikirwa n’abantu batazwi. Yagize ati “Iki ni ikintu namenyesheje gusa ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu nteko […]

Meteo Rwanda met en garde contre des vents violents dans 23 districts

L’Agence rwandaise de mĂ©tĂ©orologie a mis en garde contre des vents violents qui devraient souffler dans la plupart des rĂ©gions du pays entre le 11 et le 20 septembre . “Une vitesse de vent forte comprise entre huit et 10 mètres par seconde est attendue sur certaines parties des districts de Rutsiro, Karongi, Nyamasheke et […]

Abaturage bose basigaye Kangondo bahawe icyumweru cyo kuba bahimutse

Bitarenze iki cyumweru cyatangiye ku itariki 12 Nzeri 2022, abaturage bose basigaye muri Kangondo bagomba kuba bahimutse bagasanga abandi i Busanza muri Kicukiro nk’uko byemejwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali . Iyo miryango ibarirwa muri 600 ngo igomba kwimuka ku mpamvu zo guhunga imvura yo mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri 2022, kuko Iteganyagihe rya Meteo […]

RIB yataye muri yombi uwayoboraga Ibitaro bya Mibirizi n’abakozi 3 ba RSSB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Mibirizi n’abakozi batatu ba RSSB bakurikiranweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo . Uko ari bane, Dr Nzaramba ThĂ©oneste wayoboraga Ibitaro bya Mibirizi, Nkulikiye Domitien wari ushinzwe kugenzura inyemezabwishyu mu bitaro bya Mibirizi akorera RSSB, Bigirimana Placide wakoreraga RSSB ku Kigo Nderabuzima […]

Umufaransa umaze umwaka afungiwe muri Centrafrica ashinjwa ubutasi yatangiye kwiyicisha inzara

photo_2021-05-11_16-54-06-e1620745127986.jpg

Umufaransa RĂ©my Quignolot umaze umwaka afungiwe muri Centrafrica ashinjwa ubutasi no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, ntaritaba urukiko, kandi ifungwa rye ry’agateganyo mbere y’iburanisha ntiryigeze ryongerwa mu buryo bwemewe n’amategeko, ibyakwiye gutuma afungurwa kuva muri Gicurasi nk’uko abamwunganira n’umuryango we babitangaza. Kuri ubu uyu ngo yatangiye kwiyicisha inzara . Bivugwa ko ibyifuzo bitatu byo […]

Kasai: Abanyekongo bivuganye umusirikare wa Angola wari umaze kwica mugenzi wabo

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 11 Nzeri 2022, umusivili w’Umunyekongo n’umusirikare wa Angola biciwe i Cambinza, agace ka Angola, gaherereye hafi y’umupaka wa Kabungu, mu ntara ya KasaĂŻ, yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Amakimbirane hagati y’uyu munyekongo w’imyaka 32, uzwi ku izina rya AndrĂ© Mulowa, n’abasirikare ba Angola ku bicuruzwa yaje kuvamo ubwicanyink’uko […]

Dushobora kurangiza VIH/SIDA bitarenze mu 2030 – Dr Donald Kaberuka

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe kurwanya sida, malaria n’igituntu, Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka, aremeza ko Sida ishobora kuzaba yaracitse mu 2030, aho nyuma y’imyaka 20 ishize gishinzwe iki kigega cyabashije kugabanya ku rugero rwa 40% impfu zikomoka kuri izo ndwara eshatu ariko urugamba ntirurarangira nk’uko yabitangaje mu kiganiro na Jeune Afrique . Ikigega mpuzamahanga […]

USA yakomeje ibihano byafatiwe abarimo abayobozi ba Ethiopia

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yongereye iteka rye ryo muri Nzeri 2021 “rifatira ibihano abantu bamwe na bamwe ku bijyanye n’ikibazo cy’ubutabazi n’uburenganzira bwa muntu muri Ethiopia.” Nubwo iki gihano kimaze umwaka, Guverinoma ya Amerika ntabwo yashyize ahagaragara amazina y’abayobozi ba Ethiopia bafatiwe ibihano . Mu ibaruwa yo ku ya 09 […]

Uwari ukuriye Operation Turquoise arishimira kuba baratereranye Abanyabisesero hakaba nta nkurikizi

Gen. Jean-Claude Lafourcade, wari uyoboye ibikorwa by’igisirikare cy’u Bufaransa mu Rwanda bizwi nka “Operation Turquoise” uri mu bashinjwa kutagira icyo bakora mu gihe cy’ubwicanyi bwo mu Bisesero muri Kamena 1994, kuri uyu wa Gatanu ushize mu itangazo yageneye AFP yishimiye icyemezo cy’urukiko cyo guhagarika kubakurikirana cyajuririwe n’amashyirahamwe yari yatanze ikirego . “Iri tegeko ryo kudakurikiranwa […]

Mali yasabye abanyapolitiki bahungiye muri Cote d’Ivoire kugirango irekure abasirikare bayo

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 10 Nzeri, televiziyo y’igihugu yatangaje ko Perezida w’agateganyo wa Mali yifuza ko igisubizo cy’inyungu cyagira uruhare mu kurangiza ikibazo cya diplomasi cyatewe n’abasirikare 46 bo muri Cote d’Ivoire bafungiwe muri Mali, avuga ko Cote d’Ivoire yahaye ubuhungiro abanyapolitiki bashakishwa n’ubutegetsi . Ku ya 10 Nyakanga, abasirikare ba Cote d’Ivoire bafatiwe […]

Ukraine: Ingabo z’u Burusiya zataye ibirindiro by’ingenzi zari zifite mu mujyi wa Izyum

U Burusiya bwataye ibirindiro by’ibanze mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine, mu buryo butunguranye mu gihe ingabo za Ukraine zikomeje kwegera imbere zisubiza ibice byari byarigaruriwe n’ingabo z’u Burusiya . Ifatwa rya Izyum mu ntara ya Kharkiv kuri uyu wa Gatandatu ushize biravugwa ko ari ko gutsindwa gukomeye kwa mbere kw’ingabo z’u Burusiya kuva zahatirwa kuva […]

Uwishimiye urupfu rwa Gen. Tumwine akavuga ko na Museveni azamukurikira mu mazi abira

Umugore w’imyaka 27 bivugwa ko yifashe amashusho yishimira urupfu rw’uwahoze ari minisitiri w’umutekano wa Uganda, Gen Elly Tumwine, yarangiza akayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga akomeje gufungwa muri Gereza ya Luzira . Ku ya 25 Kanama 2022, nibwo uwahoze ari indwanyi ikomeye ya Uganda wari umaze igihe kinini ahagarariye ingabo mu Nteko Ishinga Amategeko yapfuye ku myaka […]

Uganda: Umubyeyi yishe umwana we w’imyaka 3 amuteye icyuma

Polisi mu Karere ka Lira mu gihugu cya Uganda, yataye muri yombi umubyeyi w’imyaka 24 ukekwaho gutera icyuma umuhungu we w’imyaka 3 avuga ko atumva kandi amutesha umutwe . Patrick Okema, Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Kyoga y’Amajyaruguru avuga ko ku mugoroba wo kuwa Kane ubwo yari mu kagari ka Te-Bung, umwana muto, Jordan […]

RDC: ADF yazamuye amabendera yayo mu midugudu 13 yigaruriye

Nibura imidugudu 13 yigaruriwe n’inyeshyamba za ADF muri Gurupoma ya Babila-Bakwanza, yo muri Teritwari ya Mambasa, mu Ntara ya Ituri, aho bivugwa ko yanazamuye amabendera y’uyu mutwe . Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko mbere gato yuko inyeshyamba zigarurira iyi midugudu, zakoze ubwicanyi bwatumye abaturage bava muri utwo duce. Aya makuru kandi yemejwe n’umuryango […]

U Rwanda rutegereje abaganga b’Abashinwa bazakora mu Bitaro bya Masaka n’ibya Kibungo

fcdcketxeaekbjr.jpg

Minisiteri y’ubuzima na Ambasade y’u Bushinwa i Kigali kuri uyu wa Gatatu ushize byashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane azoroshya kohereza abaganga b’Abashinwa mu Rwanda . “Dutegereje abaganga baturutse mu nzego zimwe na zimwe aho dufite icyuho mu bijyanye n’inzobere. Twishimiye ubwo bufatanye. Nyuma y’imyaka 40 y’ubufatanye mu buvuzi hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’u Bushinwa, […]

Ameza 60 yatwaye miliyoni 1,2 buri imwe, Rwanda Polytechnic yisobanuye imbere ya PAC

fcni4zuwiaau0hv.jpg

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 09 Nzeri 2022, Abayobozi ba Rwanda Polytechnic bitabye Komisiyo y’inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya leta (PAC) ngo batange ibisobanuro ku makosa yabaye mu mikoreshereze y’imari ya Leta . Mu makosa avugwa harimo gutanga amasoko atari mu igenamigambi ry’amasoko, kuvugurura igenamigambi ry’amasoko inshuro zirenze iziteganywa n’amategeko n’ibindi. Igenzura […]

Kagame rend hommage Ă  la reine Elizabeth II

Tout en rendant hommage, le prĂ©sident Paul Kagame a dĂ©clarĂ© que le Commonwealth moderne est l’hĂ©ritage que la reine Elizabeth II laisse après son dĂ©cès Ă  l’âge de 96 ans . Le jeudi 8 septembre, des gens de tous les coins du monde ont rendu hommage au monarque britannique au règne le plus long qui […]

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Belize rwasubitswe

Guverinoma ya Belize kuri uyu wa Kane yemeje amakuru yahwihwiswaga y’uko Perezida Paul Kagame atagisuye iki gihugu mu cyumweru gitaha mu ruzinduko rwa mbere rw’umukuru w’igihugu cyo muri Afurika rwari ruteganyijwe ku matariki 14 na 15 Nzeri . Guverinoma ya Belize yavuze ko uru ruzinduko rwasubitswe kubera izindi mpamvu zavutse, itariki nshya y’uruzinduko ikaba izatangazwa […]

Uko Abongereza bunamiye Umwamikazi Elisabeth II mu mafoto

000_32hy3ug.jpg

Nyuma y’amasaha macye hatangajwe itanga ry’Umwamikazi Elisabeth wa II, Abongereza mu gahinda kenshi bahise batangira guteranira hanze y’ingoro ya Buckingham aho bitwaje indabo n’amatabaza mu rwego rwo kunamira uyu mwamikazi wari uyoboye u Bwongereza imyaka 70. Imbaga yari mu marira yari hanze y’ingoro ya Buckingham yaririmbye “Mana kiza Umwamikazi” igihe inkuru y’itanga rya Elizabeth II […]

Uganda: Umwaka urashize abadepite babiri ba NUP bafunzwe by’agateganyo

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 7 Nzeri 2022, umwaka umwe wari ushize abadepite babiri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, bo mu ishyaka NUP; uhagarariye Kawempe y’Amajyaruguru, Muhammad Ssegirinya na mugenzi we uhagarariye Makindye y’Iburengerazuba, Allan Ssewanyana, bafunzwe by’agateganyo bashinjwa uruhare mu bwicanyi bwigeze kwibasira Akarere ka Masaka. Urubanza rw’aba badepite ntirwigeze rutangira kandi […]

Le Rwanda parmi les pays pilotes pour le traitement antiviral oral contre le Covid-19 Covid-19

Le Rwanda a Ă©tĂ© sĂ©lectionnĂ© parmi neuf pays d’Afrique subsaharienne oĂą l’utilisation d’un traitement antiviral oral contre le Covid-19 sera testĂ©e . Les pays cibles comprennent le Ghana, le Kenya, le Malawi, le NigĂ©ria, le Rwanda, l’Afrique du Sud, l’Ouganda, la Zambie et le Zimbabwe, et un pays d’Asie du Sud-Est, le Laos. Le nouveau […]

Ruhango: Hafi y’urugo rw’umuturage habonetse ibisasu bibiri

Mu Murenge wa Mwendo, mu Karere ka Ruhango, hafi y’urugo rw’umuturage hagaragaye grenade ebyiri, ubwo nyiri urugo yacukuraga umusingi ashaka gutega urugo rwe ngo rutazasenywa n’amazi . Muhire Floribert uyobora Umurenge wa Mwendo, yatangaje ko grenade zahise zirindwa amanywa n’ijoro kugira ngo hatagira uwazikinisha zikaba zaturika, mu gihe hari hagitegerejwe inzego zibishinzwe ngo zizihakure. Muhire […]