M23 ihakana uruhare mu rupfu rw’abasivili 13 yaba yarahinduye umuvuno

Umutwe wa M23 urahakana ko waba waragize uruhare mu rupfu rw’abaturage basaga 10 baherutse kwicirwa mu mirwano ikaze yabereye mu bice bitandukanye bya Rutshuru, aho FARDC yemeje ko ibisasu bya bombe bya M23 ari byo byahitanye abo baturage. Ku nshuro ya mbere kuva umutwe wa M23 wubura imirwano mu burasirazuba bw Repubulika ya Demokarasi ya […]

Turkiya: Haburijwemo umugambi wa Iran wo gushimuta abadipolomate b’Abanya-Israel

Ikinyamakuru cyo muri Israel cyatangaje ko mbere gato yuko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Yair Lapid agera muri Turkiya, ubutasi bwa Turkiya bwashoboye kuburizamo umugambi wa Iran wo gushimutira Abanya-Israel muri Istanbul ku wa Gatanu ushize. Raporo y’ubutasi ivuga ko Abanya-Irani bashakaga gushimuta abadipolomate ba Israel na ba mukerarugendo muri Istanbul. Amakuru avuga ko abagombaga kubikora bari […]

Ibintu bimeze neza mu Rwanda ariko tuzongera tugerageze u Burayi – Impunzi zavuye muri Libya

Abasaba ubuhungiro boherejwe mu Rwanda bavuye muri gereza za Libya zanduye kandi ziteje akaga bavuga ko aho batujwe hari iterambere ryinshi ariko bagishaka kugera mu Burayi nubwo bahangayikishijwe n’ibibazo bijyanye n’ingaruka z’umugambi w’u Bwongereza wo kwimurira abimukira mu Rwanda. U Bwongereza bwatangaje ko buteganya kohereza umuntu wese wafashwe agerageza kwinjira mu gihugu mu buryo butemewe […]

Amafoto: Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza n’abandi bitabiriye CHOGM 2022

fv7mod1xoaa6-q-.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa Kane yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson wageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ushize yitabiriye inama ya CHOGM 2022 nyuma y’aho yari yakiriye n’abandi bayobozi batandukanye b’abanyamahanga bitabiriye iyi nama. Amakuru dukesha Twitter ya perezidansi, aravuga ko abayobozi bombi baganiriye ku bufatanye […]

Le prince Charles et Camilla rendent hommage aux victimes du génocide

fv203_gwyaeulig.jpg

Le Prince Charles, le prince de Galles, et son Ă©pouse Camilla, la duchesse de Cornouailles, ont rendu hommage le mercredi 22 juin aux victimes du gĂ©nocide de 1994 contre les Tutsi. Le duo, qui se trouve dans le pays pour la rĂ©union des chefs de gouvernement du Commonwealth (CHOGM), a visitĂ© hier matin le mĂ©morial […]

Ese koko Patrice Lumumba ufatwa nk’intwari ya Congo yaba yarakomokaga mu Rwanda?

Patrice Lumumba ufatwa nk’intwari ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ngo yaba yarakomoga mu Rwanda nk’uko byemejwe mu 2020 n’umunyamakuru, Kwebe Kimpele, wahungiye mu Bubiligi nyuma y’ihirikwa rya Mobutu nyuma y’ubushakashatsi avuga ko akomeje butararangira. Ibi tubigarutseho nyuma y’aho Ubwami bw’u Bubiligi bushyikirije kuri uyu wa Kabiri ibisigazwa by’umurambo wa Lumumba bigizwe n’iryinyo ari naryo […]

Rutshuru: Abasivili byibuze 13 baguye mu mirwano ikaze hagati ya FARDC na M23

Ku wa Kabiri ushize, itariki ya 21 Kamena 2022, muri Teritwari ya Rutshuru, biravugwa ko abasivili 13 baguye mu mirwano hagati ya FARDC na M23 bahitanwe n’ibisasu bya bombe. Iyi nkuru dukesha Politico.cd ivuga ko ku wa Kabiri habaye imirwano ikaze muri icyo gice umunsi wose hagati y’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’umutwe […]

Paris: Minisitiri Zacharopoulou arashinjwa n’abagore bagenzi be kubafata ku ngufu

Abashinjacyaha b’i Paris mu Bufaransa bafunguye iperereza ku birego byo gufata ku ngufu bishinjwa umugore w’umuminisitiri winjiye muri guverinoma vuba ushinjwa n’abagore babiri bagenzi be. Ibirego bibiri byarezwe umunyamabanga wa Leta w’u Bufaransa ushinzwe iterambere na Francophonie, Chrysoula Zacharopoulou wahoze ari umuganga w’abagore. Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Marianne nyuma yaje kwemezwa na AFP avuga ko ikirego […]

Huye: Uwashinjwaga gusambanya umwana w’imyaka 7 yakatiwe igifungo cya burundu

Kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 20 Kamena 2022, Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo uwitwa Murindahabi Fidèle icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 7, rumuhamya icyaha maze rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu. Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko urukiko rwafashe icyemezo cyo kumuha icyo gihano kubera ko n’ubwo yemeye icyaha kuva […]

Inzitizi z’urukiko rw’u Burayi ku kohereza abimukira mu Rwanda zishobora guteshwa agaciro

Inzitizi y’Urukiko rw’Uburenganzira bwa Muntu rw’u Burayi cyo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda zishobora guteshwa agaciro n’abaminisitiri mu busabe bushya. Icyifuzo cyashyikirijwe inteko ishinga amategeko, kizemerera abaminisitiri kwirengagiza ibyemezo by’urukiko nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga. Ibi biriyongera ku mpinduka ziteganijwe mu itegeko ryerekeye uburenganzira bwa muntu kandi bishobora no kugira ingaruka ku manza […]

Guverineri wa Kinshasa aravuga ko batangiye gufata abantu bari guhohotera Abatutsi

Muri iyi minsi ishize mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, urubyiruko ruvuga ko ruva mu ihuriro riri ku butegetsi rwagaragaye mu marondo, rufite imihoro mu ntoki, rushaka abantu bavuga Ikinyarwanda, abafashwe bagahohoterwa, kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 21 Kamena, Guverineri wa Kinshasa, Gentiny Ngobila, akaba yatangaje ko abapolisi batangiye gufata uru […]

U Rwanda na Maldives byashyize umukono ku masezerano 5 y’ingenzi y’ubufatanye

fv0qm1caiaajnod.jpg

Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma ya Maldives zashyize umukono ku masezerano y’ingenzi hagati y’ibihugu byombi, hagamijwe kurushaho kunoza no gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi. Aya masezerano yashyizweho umukono mu muhango wabereye muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ushize. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Maldives, Ahmed Khaleel yashyize […]

Uganda: Gen. Otafiire yateranye amagambo na Minisitiri w’Intebe mu nama y’abaminisitiri

Mu Nama y’abaminisitiri muri Uganda kuri uyu wa Mbere ushize habereye guhangana gukomeye hagati ya minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu, Gen. Kahinda Otafiire ndetse na Minisitiri w’Intebe, Robinah Nabanja. Gen Otafiire, amakuru ava muri guverinoma avuga ko ari umuntu ukunze kurangwa n’umujinya rimwe na rimwe, ngo yahinduye ururimi avuga Igiswahili maze yibaza ku mikorere […]

FARDC yatangiye gushaka urubyiruko rwifuza kujya mu gisirikare i Goma

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyatangiye gushaka urubyiruko rwifuza kukinjiramo mu Mujyi wa Goma, Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru nk’uko bigaragara mu itangazo ry’Akarere ka 34 ka gisirikare . Itangazo ryashyizweho umukono n’ushinzwe ibikorwa byo kwinjiza abasirikare bashya, Col. Chita Itakila, rivuga ko igisirikare cy’igihugu kibanda ku kamaro ko kugira abasirikare bafite ubushobozi […]

Huye: Umugabo arashinjwa gusambanya umwishywa we w’imyaka 5

Umugabo w’imyaka 38 wo mu Karere ka Huye akurikiranweho Ubushinjacyaha gusambanya umwana wa mushiki we w’imyaka 5 y’amavuko. Icyaha uregwa akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye ngo cyakozwe mu gihe cya saa mbiri z’amanywa ku wa 28 Ukuboza 2021 mu mu Mudugudu wa Nyamikaba, Akagari ka Buhoro, Umurenge wa Karama, mu Karere ka Huye, […]

Le prince Charles et son épouse Camilla sont arrivés à Kigali

Le prince Charles et son Ă©pouse Camilla sont arrivĂ©s au Rwanda mardi soir avant les principales sessions de la rĂ©union des chefs de gouvernement du Commonwealth (CHOGM) dans la capitale Kigali. Le prince de Galles et la duchesse de Cornouailles ont atterri Ă  l’aĂ©roport international de Kigali vers 20h45. Le voyage inaugural de leurs altesses […]

Bamwe mu Banyekongo ntibakeneye izindi ngabo z’amahanga ku butaka bwabo

Nyuma y’aho kuwa Mbere ushize i Nairobi hafatiwe icyemezo cyo kohereza ingabo za EAC kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bamwe mu baturage baragaragaza ko badakeneye izindi ngabo z’amahanga ku butaka bw’igihugu cyabo, ahubwo hakenewe kuvugurura no kongerera ubushobozi igisirikare cy’igihugu (FARDC). Mu ibaruwa yandikiwe Perezida wa RDC, FĂ©lix […]

Taiwan yohereje indege zayo z’intambara kuburira indege 29 z’u Bushinwa zayivogereye

Kuri uyu wa Kabiri ushize Taiwan yohereje indege zayo z’intambara kuburira indege 29 z’Abashinwa zari zinjiye mu kirere cyayo cy’ubwirinzi, zirimo izitwara za bombe zagurukiraga mu majyepfo y’icyo kirwa no muri pasifika. Gucengera mu kirere cy’ubwirinzi cya Taiwan kw’indege z’intambara z’u Bushinwa ni kumwe mu guheruka mu gihe hakomeje umwuka mubi hagati ya Taipei na […]

Perezida Macron yanze ubwegure bwa minisitiri w’intebe aherutse gushyiraho

Kuri uyu wa Kabiri, perezidansi yavuze ko Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Elisabeth Borne, yatanze ubwegure bwe kuri Perezida Emmanuel Macron nyuma y’uko ishyaka riri ku butegetsi ritakaje ubwiganze mu nteko ishinga amategeko, ariko umukuru w’igihugu yanga kubwakira. Macron yizera ko guverinoma ikeneye “kuguma ku nshingano no gukora” kandi ko perezida azashaka “ibisubizo byubaka” kugira ngo […]

Uganda: Abakobwa bane bavukana bakurikiranweho kwica umubyeyi wabo

Igipolsi muri Serere cyataye muri yombi abakobwa bane bavukana bashinjwa kwica se w’imyaka 65 witwa Okure John, utuye mu Mudugudu wa Igora II, Paruwasi ya Okulonyo, Umurenge wa Orio, mu Karere ka Serere mu gihugu cya Uganda. Ibimenyetso byegeranyijwe byerekana ko ku itariki ya 15 Kamena 2022, uwitwa Martha Akwango yavuye ku ishuri arimo kurira, […]

Bimwe mu bintu by’ingenzi ukwiye kumenya ku muryango wa Commonwealth

Igihugu cya Barbados cyakuyeho umwamikazi Elizabeth wa II nk’umukuru w’igihugu kugira ngo gihinduke repubulika nshya ku Isi, ariko kizaguma mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, inama yawo ya CHOGM 2022 ikaba iri kubera Kigali kuva kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 20 Kamena kuzageza kuwa Gatandatu, itariki 25 Kamena. Hano hari ibintu bimwe byerekeranye n’uyu […]

Umwe mu bana ba Elon Musk yiyemeje kwitandukanya na se ahereye ku izina rye

Umwana w’umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, arimo kwitandukanya na se ahereye ku guhindura igitsina cye n’amazina ye agakuramo irya se. Xavier Alexander Musk, ufite impanga yitwa Griffin, yujuje imyaka 18 muri Mata. Nyuma gato y’isabukuru ye y’amavuko, Xavier yatanze ikirego mu rukiko kugira ngo ahindure izina kuko ubu yitwa Vivian kandi yiyumva nk’umukobwa. […]

Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yabujije gutumiza no kohereza ibicuruzwa binyuze i Bunangana

Mu itangazo ryashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere na Guverineri wa gisirikare wa Kivu y’Amajyaruguru, Gen. Constant Ndima, Guverinoma y’Intara yamenyesheje abashinzwe ubukungu, abakora kuri gasutamo n’abacuruzi “ko bibujijwe, kugeza igihe hazatangirwa amabwiriza mashya, kwinjiza no kohereza ibicuruzwa binyuze ku mupaka wa Bunagana” ubu ugenzurwa n’umutwe M23 bita uw’iterabwoba. Kubera iyo mpamvu, iryo tangazo urubuga […]

Umuvandimwe wa Perezida Museveni, Gen Salim Saleh, yasetse abantu bamubitse

Umuvandimwe wa Museveni, Gen Salim Saleh, akaba Umuhuzabikorwa mukuru wa gahunda yatangijwe na perezida igamije guhindura imibereho n’ubukungu mu gihugu bise Operation Wealth Creation Programme (OWC), yasetse abantu ashinja gukwirakwiza amakuru avuga ko yapfuye. Gen Saleh yagiriye inama abo bantu yo gushakira igisubizo ibibazo bitandukanye bibangamiye imibereho myiza aho kuganira ku buzima bwe nk’uko iyi […]

Abanyamakuru bakunze kwibasira leta bangiwe gukurikirana CHOGM, yo irahakana kubigiramo uruhare

Abanyamakuru babiri bakunze kwibasira Guverinoma y’u Rwanda mu nyandiko zabo zitandukanye bagiye bakora, Umunyakanada Benedict Moran n’Umuhinde Anjan Sundaram, bimwe uburenganzira bwo gukurikirana inama ya CHOGM 2022 yatangiye kuri uyu wa Mbere, itariki 20 Kamena. U Rwanda rwahakanye kubigiramo uruhare. Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’abanyamakuru (CPJ) uravuga ko kuwa Gatatu ushize, itariki 15 Kamena, ari […]

Agashya: Itsinda ry’inkende ryinjiye mu rugo rw’umuturage rigerageza kumwiba uruhinja rw’ukwezi

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 18 Kamena 2022, mu mudugudu wa Mwamgongo mu Ntara ya Kigoma habaye agashya ubwo itsinda ry’inkende ryinjiraga mu nzu y’umuturage maze zikambura umubyeyi umwana w’ukwezi kumwe zikagerageza kumwiba. Aka gashya kabaye ahagana mu ma saa cyenda z’amanywa mu mudugudu uhana imbibi na Parike y’igihugu ya Gombe. Byose byatangiye […]

Ethiopia: Abantu 100, 200, 300, urujijo ku mubare w’abaguye mu bwicanyi bwo muri Oromia

Abantu barenga 100, ahanini bakomoka mu bwoko bwa Amhara, baguye mu gitero cyagabwe mu karere ka Oromia muri Ethiopia, nk’uko abatangabuhamya babitangaje, bashinja ingabo za Oromo Liberation Army (OLA) kuba inyuma ya kimwe mu bitero biheruka byahitanye abantu benshi. Icyakora, abandi batangabuhamya babiri bavuze ko hapfuye abantu barenga 200. Guverinoma y’intara muri Oromia yemeje icyo […]

Ukraine iravuga ko izemera ikarwanisha n’ibitiyo uburengerazuba nibukomeza kuyima intwaro

Kuri iki Cyumweru gishize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmitry Kuleba yabwiye itangazamakuru ryo mu Budage ko igihugu cye kizakomeza kurwanya u Burusiya n’iyo nta ntwaro izo ari zo zose cyaba gisigaranye kigakoresha ibitiyo, kubw’ibyo ibihugu byo mu burengerazuba bikaba bigomba kwihutisha iyoherezwa ry’intwaro muri Ukraine bitaba ibyo bikazirengera impfu z’ingabo zayo. Minisitiri Kuleba yagize […]

Les dirigeants d’Afrique de l’Est se rĂ©uniront lundi pour discuter du conflit en RD Congo

Les dirigeants de sept nations composant le bloc de la CommunautĂ© de l’Afrique de l’Est se rĂ©uniront lundi pour discuter de la situation sĂ©curitaire dans l’est dĂ©chirĂ© par la violence de la RĂ©publique dĂ©mocratique du Congo, a annoncĂ© la prĂ©sidence kenyane. La rĂ©union intervient alors que de violents combats ravivent des animositĂ©s vieilles de plusieurs […]

Perezida Museveni ategerejwe mu Rwanda nyuma y’imyaka isaga itanu atahakoza ikirenge

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka igera muri itanu, ategerejwe mu Rwanda, aho azitabira Inama y’Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize umuryango wa Commonwealth (CHOGM 2022) igomba kubera i Kigali muri iki cyumweru twatangiye. Inama ya CHOGM 2022 izabera i Kigali guhera kuri uyu wa Mbere, itariki 20 kugeza ku […]

U Bufaransa: Ihuriro rya Perezida Macron ryatakaje ubwiganze mu nteko ishinga amategeko

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatakaje ububasha bwo kugenzura Inteko Ishinga Amategeko nyuma y’aho ihuriro rye ribuze ubwiganze mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko. Ibyavuye mu matora byatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, byatumye politiki y’u Bufaransa ihungabana, bituma ibyiringiro by’inteko ishinga amategeko bimugara keretse mu gihe Macron yabasha kugirana amasezerano n’andi mashyaka. […]

Colombia: Uwahoze ari inyeshyamba mu mutwe wa M-19 yatorewe kuba perezida

Gustavo Petro wahoze ari umurwanyi w’inyeshyamba wasezeranyije impinduka zikomeye mu mibereho n’ubukungu, yatsindiye kuba Perezida wa Colombia. Intsinzi ya Petro mu matora y’umukuru w’igihugu yo ku Cyumweru azamugira perezida wa mbere mu gihugu uvuye mu baharanira uburinganire mu by’imibereho cyangwa “left-wing president”. Yatsinze amatora ku majwi 50.4 ku ijana, mu gihe mukeba we, Rodolfo Hernandez, […]

RDC: Hamenyekanye umuntu wishwe agatwikwa ashinjwa kuba Umunyarwanda

Nyuma y’aho kuri iki Cyumweru tubagejejeho amakuru yaturukaga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Maniema y’umuntu byavugwaga ko ari Umunyarwanda wishwe n’abaturage mbere yo gutwikirwa mu Mujyi rwagati, ubu amakuru agera kuri Bwiza aravuga ko uyu muturage atari Umunyarwanda ahubwo ari Umunyekongo wo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Ni nyuma y’aho muri Repubulika ya […]

U Burusiya burigamba kwica abajenerali basaga 50 ba Ukraine bari mu nama

Abayobozi b’u Burusiya batangaje ko abasirikare bakuru basaga 50 ba Ukraine, barimo abajenerali n’abagize ubuyobozi bukuru bw’ingabo, biciwe mu gitero cya missile. Igisirikare cy’u Burusiya ngo kikaba cyagabye igitero ku cyicaro cy’ubuyobozi bw’ingabo za Ukraine, aho bakoreraga inama nk’uko byemezwa na minisiteri y’ingabo y’u Burusiya. Moscow ikaba ivuga ko bakoresheje ibisasu bya rokete byo mu […]

RDC: Umuturage bivugwa ko ari Umunyarwanda yishwe atwikirwa mu mujyi rwagati

Umuntu bikekwa ko ari Umunyarwanda kuri uyu wa Gatandatu, itariki 18 Kamena, yishwe n’abaturage muri Komini ya Kalima, Teritwari ya Pangi, mu birometero bigera mu ijana uvuye mu Mujyi wa Kindu, Umurwa Mukuru wa Maniema, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Kugeza ubu nk’uko tubikesha urubuga 7sur7.cd, abayobozi b’Intara ya Maniema nta kintu baratangaza ku […]

NATO irameza ko intambara yo muri Ukraine ishobora kumara imyaka myinshi

Umuyobozi wa NATO yaburiye Uburengerazuba ko bugomba kwitegura gukomeza gushyigikira Ukraine mu ntambara ishobora kumara imyaka myinshi. Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, yatangaje ko amafaranga y’intambara ari menshi, ariko ko igiciro cyo kureka Moscou ikagera ku ntego za yo za gisirikare cyaba kinini kurushaho. Ibi yabitangaje ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, na […]

Ejo hazaza ha Tshisekedi muri politiki harareberwa ku kuntu azakemura ikibazo cya M23

Ejo hazaza muri politiki ha perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo hashobora kugenwa n’urugamba igisirikare cye kirwana n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 abona ko zishyigikiwe na Leta y’u Rwanda, aho ngo intsinzi ye yazamura amanota ye. Umutwe wa M23 wari waratsinzwe muri 2013 ariko wongeye kugaragara ndetse muri iyi minsi wateje impaka za ngo turwane […]

Katumbi yatangiye gukekwaho ubugambanyi kubera inkomoko y’umugore we

Kwifata k’umunyapolitiki MoĂŻse Katumbi, ubusanzwe utajya uhisha icyo atekereza, muri ibi bihe igihugu cye cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kirebana ay’ingwe n’igihugu cy’u Rwanda, kwatumye atangira kwibazwaho na bamwe mu Banyekongo bibaza impamvu atarimo kwitwara nka bagenzi be, Adolphe Muzito na Martin Fayulu mu gushyigikira FARDC ndetse bamwe bakaba bamufata nk’umugambanyi bashingiye ku kuba […]

Deux morts dans une attaque présumée du FLN dans la forêt de Nyungwe

Deux personnes ont Ă©tĂ© tuĂ©es samedi 18 juin lors d’une attaque armĂ©e soupçonnĂ©e d’avoir Ă©tĂ© menĂ©e par le groupe terroriste du Front de libĂ©ration nationale (FLN) dans le secteur de Kitabi, district de Nyamagabe. Le FLN est une milice anti-rwandaise opĂ©rant en RDC. Selon un communiquĂ© de la Police nationale rwandaise (RNP), l’attaque a eu […]

Kenya: William Ruto aremeza ko Odinga bazaba bahanganye mu matora atarangije kaminuza

Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, akomeje kuvuga ko umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu w’ishyaka Azimio la Umoja, Raila Odinga, adafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Ibi bije bivuye ku bimenyetso byatanzwe n’incuti za Odinga byerekana ko yahawe dipolome mu bijyanye na mechanical engineering mu 1970 ayikuye muri Kaminuza ya Otto von Guericke Magdeburg […]

U Buholandi bwahishuye ko bwafashe intasi y’Umurusiya yashakaga gucengera muri ICC

Urwego rw’ubutasi rw’u Buholandi rwahishuye igikorwa rwakoze muri Mata rubuza intasi y’Umurusiya kwinjira ahakorerwa iperereza ku byaha by’intambara muri Ukraine mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye. Uru rwego rw’ubutasi rw’u Buholandi ruzwi mu magambo ahinnye nka AIVD rwagize ruti “AIVD yabujije umukozi w’ubutasi bw’u Burusiya kugera mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) nk’uwimenyereza”, rwongeraho ko […]

Huye: Umugabo arashinjwa gukubita umugore bikamuviramo urupfu

Umugabo w’imyaka 51 wo mu Karere ka Nyanza ushinjwa gukubita umugore babanaga bikamuviramo urupfu, akurikiranwe n’Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye. Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko cyakorewe mu ijoro ryo ku itariki ya 11 Kamena 2022, mu Mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Mbuye, Umurenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyanza ubwo uyu mugabo yasangaga […]

Impanuka 10 mbi cyane zabayeho mu mateka y’ingendo z’indege

Ingendo zo mu kirere ni uburyo butekanye bwo gutwara abantu, ariko ntabwo buri gihe buba butekanye. Hagiye habaho impanuka nyinshi zo mu kirere zirimo indege zikora ingendo z’ubucuruzi, kuva ingendo z’indege zabaho. Mu gihe ingendo z’indege zagutse kandi ubushobozi bwo gutwara bw’indege bwiyongereye, niko n’abahitanwa n’impanuka biyongera. Gusa, buri cyago cyatangije iterambere rishya hamwe n’ubuziranenge […]

Umuherwe Elon Musk na sosiyete ze barashinjwa ubutekamutwe

Kuri uyu wa Kane, umuherwe Elon Musk yarezwe n’umushoramari muri Dogecoin umushinja kuba yarakoresheje ubucuruzi bw’amafaranga y’uruhererekane “pyamid scheme” mu gushyigikira iri faranga ry’ikoranabuhanga azi ko nta gaciro rifite. Mu kirego cyatanzwe mu rukiko rw’ikirenga i Manhattan, urega, Keith Johnson yashinje Musk, sosiyete ye ikora imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi, Tesla Inc, hamwe n’isosiyete ikora ubukerarugendo bwo […]

RDC: Depite Peter Kazadi yamaganye urugomo Abanyekongo bari gukorera abantu kubera uko basa

Mu butumwa bwe yanyujije kuri twitter, Umudepite w’intara, Peter Kazadi, yahamagariye abaturage ba Congo n’ab’u Rwanda guhana amahoro hagati yabo, yamagana ibikorwa by’urwango bikomeje kugaragara muri iyi minsi bikorerwa abantu kubera uko basa. Ni nyuma yo kwitegereza ibikorwa byo kwanga abanyamahanga bikomeje kuzamuka muri iyi minsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kubera ubufasha u […]

Isomwa ry’urubanza rwa Vital Kamerhe ryegejwe inyuma iminsi itanu

Indi minsi itanu y’inyongera, uhereye uyu munsi, ni yo urukiko rwatanze mbere yo gutanga umwanzuro ku rubanza rw’uwahoze ari umuyobozi w’ibiro by’umukuru w’igihugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane, itariki 16 Kamena. Urubanza rwa Kamerhe rwasubiwemo kuwa 2 Kamena, ababuranyi batanze impamvu zabo z’ubujurire kandi bitabira iburanisha […]

U Rwanda ntirushobora kubaho hatari Congo, ariko Congo yabaho hatari u Rwanda – Dr Sekimonyo

Impuguke y’Umunyekongo mu bijyanye na politiki y’ubukungu, Dr Jo Sekimonyo, kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Kamena, yatangaje ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo, idakeneye guhangana n’u Rwanda mu buryo bwa gisirikare hari ikindi yakora ikarubabaza kuko ngo u Rwanda rutabaho hatari Congo. Yagiriye inama abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yo kubungabunga ubuzima […]

FARDC yaba yongeye kwigarurira Umujyi wa Bunagana

Amakuru aturuka I Bunagana atavugwaho rumwe aravuga ko uyu mujyi wongeye kwigarurirwa n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, kuri uyu wa Kane mu gitondo, mu gihe andi makuru avuga ko M23 ahubwo yigaruriye ibindi bice. Amakuru atangazwa n’urubuga mediacongo.net aravuga ko inyeshyamba za M23 zahunze Umujyi wa Bunagana nyuma yo gucanwaho umuriro na […]

Amafoto: Ihere ijisho indege 9 z’indwanyi z’ahazaza zirimo gukorwa

hal-amca.jpg

Bajya bavuga ngo ejo hazaza ni ubu, cyane cyane mu Isi y’indege, ari yo mpamvu bidakwiye kudutangaza ko indege z’intambara z’igihe kizaza zamaze gutangira gukoranwa imbaraga nyinshi n’ubushobozi tutapfa guhita dusobanukirwa cyangwa tutanatekereza. Izi nizo ndege z’indwanyi icyenda z’Igisekuru cya gatandatu kuri ubu zirimo gukorwa n’ibihugu bitandukanye 1. HAL AMCA (India) AMCA ni indege y’indwanyi […]

Igikomangoma Charles mu mazi abira kubera ibyo cyavuze kuri gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda

Umunyamakuru Katie Nicholl w’Ikinyamakuru Vanity Fair’s Royal, gikunze gukora inkuru zerekeye Ubwami bw’u Bwongereza, yatangaje ko Igikomangoma Charles kinjiye mu butaka buteye akaga agira ibyo atangaza kuri gahunda y’igihugu cye yo kohereza abimukira mu Rwanda none bikaba byamushyize mu mazi abira. Igikomangoma Charles yafashe ku giti cye gahunda ya Guverinoma y’u Bwongereza yo kohereza mu […]

Le prĂ©sident kenyan appelle au dĂ©ploiement d’une force rĂ©gionale en RDC

Le prĂ©sident kĂ©nyan Uhuru Kenyatta a appelĂ© mercredi au dĂ©ploiement d’une force rĂ©gionale pour rĂ©tablir la sĂ©curitĂ© dans l’est de la RĂ©publique dĂ©mocratique du Congo dĂ©chirĂ© par la violence, oĂą de violents combats ont ravivĂ© de vieilles animositĂ©s. La RDC, riche en minĂ©raux, lutte pour contenir des dizaines de groupes armĂ©s dans l’est de la […]

Mfite ikibazo kimwe gusa. Ni inde uvuga ko Ukraine izaba ikiriho mu myaka ibiri? – Medvedev

Uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dimiti Medvedev, kuri ubu wungirije Perezida w’Akanama k’Umutekano k’iki gihugu, kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Kamena 2022 yibajije ikibazo cyatunguye benshi, aho yibajije niba Ukraine izakomeza kubaho nk’igihugu gifite ubusugire mu myaka ibiri iri imbere. Dmitri Medvedev yatangaje ibi abinyujije kuri rumwe mu mbuga nkoranyambaga akoresha nyuma y’aho Ukraine […]

Mozambique: Abantu barindwi barimo bane baciwe imitwe bishwe n’ibyihebe

Byibuze abantu barindwi barimo bane baciwe imitwe biciwe mu bitero biheruka by’ibyihebe mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Mozambique, aho ubu bugizi bwa nabi bwibasiye noneho ibice ubundi butabagamo, bikaba byateye abaturage kongera guhunga ku bwinshi. Nk’uko byatangajwe na Loni ndetse n’Umuryango Save The Children kuwa Kabiri, byibuze abantu 10,000 bataye ingo zabo mu gihe cy’icyumweru gishize. […]

RDC: Umudepite ku rwego rw’igihugu yasabye leta gutangiza intambara ku Rwanda na Uganda

Umudepite ku rwego rw’igihugu watorewe muri Goma, JosuĂ© Mufula, yasabye Repubulika ya Demokarasi ya Congo gutangiza intambara ku Rwanda na Uganda kubera icyo yita uruhare rw’ibi bihugu mu guhungabanya uburasirazuba bw’igihugu. Uyu mudepite unabarizwa muri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe ubwirinzi n’umutekano yasabye ibi kuri uyu wa Kabiri ushize yamagana byimazeyo gutora itegeko ryemerera guha […]

Loni yavuze imitwe 5 y’inyeshyamba ikomeje guhungabanya umutekano muri Congo

Umuryango w’Abibumbye (UN) wavuze imitwe itanu iri inyuma y’icyo yita ihungabana ry’umutekano rikomeje mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), bigaragazwa n’ibitero byibasira abasivili, nubwo MONUSCO yashyizeho ingamba zo kubarinda “gukomeye kandi nta kubogama”. StĂ©phane Dujarric, Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru, Antonio Guterres, yashinje ibyo bitero imitwe ya CODECO na M23 ndetse n’ indi mitwe […]

Mali: Ingabo z’u Bufaransa zafashe umuyobozi wa Islamic State muri Sahara

Umuyobozi mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State muri Sahara (EIGS) yatawe muri yombi n’Ingabo z’Abafaransa muri Mali mu gihe izi ngabo ziri mu cyiciro cya nyuma cyo kuva muri iki gihugu nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Bufaransa kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Kamena 2022. “Mu ijoro ryo kuwa 11 rishyira kuwa 12 Kamena 2022, […]

M23 yemereye abahunze gusubira iwabo gufata ibyo bakeneye mu buhungiro basubira muri Uganda

Inyeshyamba za M23 zemereye impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu mujyi wa Bunagana muri Uganda kwambuka zigasubira muri Rutshuru zigafata ibintu by’ingenzi zikeneye zasize inyuma zigasubira muri Uganda. Ni nyuma y’aho izi nyeshyamba zigaruriye Umujyi wa Bunagana muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuwa Mbere ushize, bigatuma ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bava mu byabo bagahungira muri Uganda. Kuri […]

Ambasaderi wa RDC muri Uganda yasuye inkomere za FARDC ziri kuvurirwa muri Kisoro

download-22.jpg

Ambasaderi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri Uganda, Jean Pierre Massala, aherekejwe na Hajji Shaffiq Sekandi, umuyobozi mu Karere ka Kisoro, kuri uyu wa Kabiri yasuye abasirikare ba FARDC bahungiye muri Uganda bakomeretse kuri ubu bari kuvurirwa mu Bitaro bya St. Francis, mu gihe umusirikare umwe muri bo yahapfiriye akihagera. Byibuze abasirikare 10 ba […]