Col Kaka Bagyenda uherutse kwirukanwa ku buyobozi bwa ISO yagizwe ambasaderi
Col Kaka Bagyenda wahoze ari umuyobozi w’urwego rushinzwe umutekano w’imbere (ISO) mu gihugu cya Uganda, akaba aherutse guhagarikwa kuri izi nshingano ze, ubu yagizwe Ambasaderi muri Angola. Abayobozi muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda baravuga ko ari we ugiye kuba umuyobozi wa mbere wa Ambasade nshya Uganda ifunguye muri iki gihugu giherereye mu majyepfo y’uburengerazuba […]
Ntibantunganya wayoboye u Burundi azayobora indorerezi za EAC mu matora yo muri Tanzania
Sylvestre Ntibantunganya wabaye Perezida w’u Burundi kuva mu 1994 kugeza mu 1996, yahawe inshingano zo kuzayobora indorerezi z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, mu matora ateganyijwe muri Tanzania ku itariki 28 Ukwakira 2020. Kuri uyu wa gatanu ushize, Ntibantunganya yakiriwe i Arusha n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Umurundi mugenzi we, Luberat Mfumukeko, aho ibiro bishinzwe gutanga amakuru […]
RDC: Inyeshyamba zirimo izivuga Ikirundi zirashinjwa gushimuta Abanyamulenge
Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko abantu bitwaje ibirwanisho barimo abavuga ururimi rw’Ikirundi mu ijoro ryo kuwa Gatandatu bashimuse Abanyekongo batatu bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye ahitwa Mutarure, mu kibaya cya Rusizi, muri Teritwari ya Uvira. Bamwe mu baturage batuye aha bavuga ko abo bantu bitwaje […]
Rubavu: Hatawe muri yombi uwamburaga abaturage abakangisha ikimeze nk’imbunda
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki ya 18 Ukwakira, yafashe uwitwa Sibomana Joseph w’imyaka 25, wamburaga abaturage amafaranga yifashishije igiti yabaje agiha ishusho imeze nk’imbunda. Yafatiwe mu Murenge wa Gisenyi ari naho yamburiraga abaturage, ubusanzwe Sibomana avuka mu murenge wa Kanama mu kagari ka Musabike mu […]
Amateka ya Remera y’Abaforongo, aho Forongo yakubitiye inshuro Abanyoro
Remera y’Abaforongo ni hamwe mu hantu ndangamateka mu Ntara y’Amajyaruguru hakaba haramenyekanye cyane ku gitero Umugaba w’ingabo z’umwami Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi witwa Forongo akaba ari na we Abaforongo bakomokaho afatanyije n’ingabo ze batsindiye Abanyoro ahitwa Ngabotsinze. Aha ni mu karere ka Rulindo mu Murenge wa Cyinzuzi mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda hari hatuye […]
Burundi: Umucamanza uzira kwicara mu ntebe y’umukuru w’igihugu yongeye kwitaba urukiko
Umucamanza Égide Nahayo, wahoze ari perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Rumonge (mu majyepfo y’iburengerazuba bw’u Burundi) akaba yarahoze ari umucamanza w’Urukiko rw’Ubujurire rwa Bujumbura, kuri uyu wa Gatanu ushize yongeye kwitaba abacamanza b’urukiko rw’ikirenga aho mu byo azira harimo kwicara mu ntebe y’umukuru w’igihugu. Abunganira uregwa bazagaragaje inenge ibuza gukemura ibibazo by’uru rubanza nko kuba uyu […]
USA: Umukandida Joe Biden yarushije Trump amafaranga azakoreshwa mu kwiyamamaza
Mu gihe hasigaye ibyumweru bike ngo umunsi w’itora ugere, inkunga y’amafaranga agenewe ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Joe Biden uhagarariye ishyaka ry’Abademocrate, yaruse iya Perezida Donald Trump uhagarariye ishyaka ry’Abarepubulikani. Inama nkuru y’Abarepubulikani yakusanyije miliyoni 251.4 z’Amadorali y’Amerika mu gihe Abademocrate bakusanyije miliyoni 432 z’Amadorali y’Amerika mu gihe kimwe n’icyo. Ushinzwe itumanaho mu bikorwa byo kwiyamamaza […]
Louise Mushikiwabo yasabye ibihugu bigize OIF byitegura amatora kuba maso
Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, yahamagariye abantu “kuba maso imbere y’imvugo zibiba inzangano, cyane cyane mu bihe by’amatora ategerejwe kubera mu bihugu bigize uyu muryango “, asaba abo bireba bose kugerageza kwihanganirana no kwirinda” Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara, Louise Mushikiwabo yibukije amahame ya Francophonie mu bijyanye no guteza imbere demokarasi, uburenganzira n’ubwisanzure […]
Umushinjacyaha Bensouda yagiye muri Sudani gushaka uko Omar al-Bashir yakoherezwa i La Haye
Kuri uyu wa Gatandatu, Umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), Fatou Bensouda, yerekeje i Khartoum, umurwa mukuru wa Sudani mu ruzinduko rw’akazi rugamije ku kuganira ku iyoherezwa ry’uwahoze ari pererezida w’iki gihugu Omar al-Bashir ngo aburanishwe ku byaha byakorewe muri Darfur. Inama y’Abaminisitiri yagize ati: “Intumwa za ICC ziyobowe n’umushinjacyaha mukuru Fatou Bensouda zageze i Khartoum […]
RDC: Abantu benshi bicishijwe imihoro n’ibyuma mu gitero cy’inyeshyamba
Abantu bitwaje intwaro bivugwa ko ari abo mu mutwe wa FPIC (Force patriotique pour l’intĂ©gration du Congo) bishe abantu benshi mu ijoro ryo ku wa gatanu, tariki ya 16 Ukwakira rishyira ku wa Gatandatu, itariki ya 17 Ukwakira 2020, mu midugudu ibiri yo muri Sheferi ya Mobala muri Teritwari ya Irumu, Intara ya Ituri, muri […]
Evode Uwizeyimana rebondit à la politique en tant que sénateur
Le prĂ©sident Paul Kagame a, conformĂ©ment aux pouvoirs constitutionnels qui lui ont Ă©tĂ© confĂ©rĂ©s, nommĂ© quatre sĂ©nateurs pour remplacer certains des six sĂ©nateurs sortants qui ont terminĂ© leur mandat de huit ans le 10 octobre 2020. Sur la base de l’article 8 de la constitution de 2003, rĂ©visĂ©e en 2015, le prĂ©sident Kagame a nommĂ© […]
Sarkozy yashinjwe kuba yarakoresheje amafaranga ya Kadhafi kugirango abe perezida
Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, kuri uyu wa Gatanu yashinjwe ku mugaragaro kuba yarakoresheje amafaranga ya Libya igihe yiyamamariza kuyobora iki gihugu mu 2007. Inyandiko y’ibirego yatangajwe kuri uyu wa Gatanu nyuma ya saa sita n’umushinjacyaha mukuru ku byaha bijyanye n’imari w’u Bufaransa. Ikirego cyo “kuba umunyamuryango w’umugambi mubisha” cyatanzwe ku wa mbere, […]
Bamwe mu Banyekongo barasaba iperereza ku wahoze ari Meya wa New York, Rudi Giuliani
Imiryango itegamiye kuri leta muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo irasaba guverinoma y’iki gihugu gukora iperereza ku mamiriyoni y’amadorari yatanzwe n’ubuyobozi bwa Perezida Joseph Kabila ku kigo cyo muri Israel gifitanye isano na Rudy Giuliani wahoze ari Umuyobozi w’Umujyi wa New York, akaba ari umwunganizi mu mategeko bwite wa Perezida Donald Trump. Iki kigo intego […]
Abanyamulenge baba i Kinshasa nabo bahagurukiye Martin Fayulu n’abo bahuje ibitekerezo
Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye i Kinshasa mu Murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bamaganye imbwirwaruhame bavuga ko zibiba urwango zikomeje kumvikana mu banyapolitiki bamwe nka Martin Fayulu ndetse na bamwe mu bihaye Imana ku kibazo cy’ishingwa rya Komini Minembwe, ryanaburijwemo ariko rikaba rikomeje gukurura impaka. Mu itangazo bashyize ahagaragara kuwa Gatatu, […]
Mubyara wa nyakwigendera Kadhafi yiyemeje kugeza Hillary Clinton imbere y’ubutabera

Ahmad Kadhaf al-Dam, mubyara w’uwahoze ari perezida wa Libya, Mouammar Kadhafi, yatangaje ko agiye kurega Hillary Clinton imbere y’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera uruhare yagize mu kaga kagwiririye abaturage b’igihugu cye. Ni nyuma yo guhishura igice cya za email za Hillary Clinton, wahoze ari umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe […]
Nyanza: Ushinjwa kuba yari ashinzwe gukora uburyo bwo guturitsa ibisasu yahakanye ibyaha aregwa
Kuri uyu wa Kane, itariki 15 Ukwakira Urukiko Rukuru mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo, rwakomeje kumva abareganwa n’umunyamakuru Phocas Ndayizera, aho bose bemeza ko inzego z’umutekano zabahatiye kwemera ibyaha ku ngufu. Uwabimburiye abandi ni umuhanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga, Eliaquim Karangwa, ubushinjacyaha buvuga ko ari we wari ushinzwe kuzakora uburyo bwo guturitsa ibisasu hifashishijwe […]
Umukobwa w’ibanga w’uwahoze ari perezida wa Algeria yakatiwe imyaka 12 y’igifungo
Umugore w’umucuruzi ukomeye wo muri Algeria, bivugwa ko ari umwana uwahoze ari perezida w’iki gihugu, Abdelaziz Bouteflika, yabyaye hanze, kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Ukwakira, yakatiwe igifungo cy’imyaka 12 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa. Ibiro Ntaramakuru by’Algeria, APS, byavuze ko urukiko rwanamuciye amande ya miliyoni esheshatu z’Amadinars akoreshwa muri iki gihugu ($ 47,000) […]
47% by’abimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange binubira ingurane bahabwa
Ubugenzuzi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (CNDP) bwasanze 47% by’abimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange binubira ko bahabwa ingurane idakwiriye ugereranyije n’agaciro k’imitungo yabo. Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ikaba isaba inzego bireba kwihutisha ishyirwaho rya komite zishinzwe kugenzura imishinga yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange. Raporo y’ibikorwa ya 2019/2020 iyi komisiyo yagejeje […]
Uganda: Abantu 11 mu baherutse gufatirwa mu kirori cyo guhuza ibitsina (Sex Party) bakatiwe

Abantu 11 muri makumyabiri na babiri batawe muri yombi kuwa Gatandatu n’Igipolisi cya Uganda bafatiwe mu kirori cyo guhuza ibitsina (Sex Party) baburanishijwe ndetse bakatirwa ibihano. Bakurikiranyweho kandi bahamwe n’ibyaha bitandatu birimo kutumvira amategeko, igikorwa cy’uburangare gishobora gukwirakwiza icyorezo, ibikorwa by’urukozasoni, uburaya, no guteza imbere icuruzwa ry’abantu. Ibyo byaha byatumye bahabwa igihano cy’igifungo kinini cy’imyaka […]
U Rwanda rwizeye ko abantu 40 bakekwaho uruhare muri jenoside bihishe mu Bubiligi
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda(NPPA), Faustin Nkusi, Guverinoma y’u Rwanda imaze koherereza Leta y’u Bubiligi ubusabe 40 bwo koherezwa abantu bakekwaho uruhare muri jenoside mu myaka 20 ishize. Nkusi yavuze ko ubusabe 40 bwoherejwe, ari “ubw’abo tuzi neza ko baba mu Bubiligi.” Nkusi yongeyeho ati: “Ibi ni ibyifuzo byo koherezwa twohereje mu bihe […]
Uganda: Abantu batatu barasiwe muri hotel iherereye mu Mujyi wa Jinja
Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko abantu batatu barasiwe muri hotel izwi nka New Crested Crane Hotel iherereye mu Mujyi wa Jinja umwe akahasiga ubuzima. Amakuru y’ibanze dukesha Daily Monitor aravuga ko umuntu umwe muri aba batatu barasiwe muri iyi hotel yo muri uyu mujyi uherereye mu majyepfo ya Uganda ku nkombe z’Ikiyaga […]
Abagabo batera inda bakihakana abana akabo kagiye gushoboka
Abagabo cyangwa abasore bateraga inda bakihakana abana ibyabo byasubiwemo aho kuri uyu wa Gatatu hatangijwe umushinga wo kuzajya hapimwa ADN kugirango hamenyekane inkomoko y’abo bana. Ni umushinga watangijwe kuri uyu wa 14 Ukwakira, n’impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ugamije gupima ADN abana bihakanywe n’abagabo kugira ngo bagire uburenganzira bwo kumenya ababyeyi babo bombi. Aho iki gikorwa […]
Me Lurquin wunganira Rusesabagina aravuga ko yimwe uburenganzira bwo kubonana nawe
Me Vincent Lurquin, umunyamategeko w’Umubiligi wunganira Paul Rusesabagina, aravuga ko yamaze iminsi itandatu i Kigali ariko akahava atemerewe kubonana n’umukiriya we watawe muri yombi mu mpera za Kanama. “Kuri njye byangora kubasobanurira uko byagenze kubera ko duhera ku migenzereze yo mu Bubiligi, kuko dufite ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha, uregwa ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, abo bose bashoboraga kujya […]
Fizi: Habaye imyigaragambyo yamagana Azarias Ruberwa n’igitekerezo cya komini Minembwe
Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 14 Ukwakira, sosiyete sivile ya Baraka, muri Teritwari ya Fizi, ho muri Kivu y’Amajyepfo, ifatanyije n’imiryango y’abenegihugu yakanguriye abatuye kariya gace k’igihugu kujya mu myigaragambyo yo kwamagana ishyirwaho rya Komini ya Minembwe y’icyaro. Abitabiriye iyi myigaragambyo baririmbye indirimbo zibasiraa minisitiri wo kwegereza ubuyobozi abaturage, Azarias Ruberwa. Banagaragaje kandi ubutumwa […]
Le Rwanda autorise la culture du cannabis à des fins médicales
Le gouvernement rwandais dĂ©livrera des licences pour la culture du cannabis Ă usage mĂ©dical, a annoncĂ© mardi soir le ‘Rwanda Development Board’ (RDB), Ă la suite de la dĂ©cision du cabinet de lundi approuvant les directives rĂ©glementaires sur la culture, la transformation et l’exportation de cultures thĂ©rapeutiques de grande valeur. La nation d’Afrique centrale commencera […]
Sinshobora kwegura kugira ngo nshimishe abantu basabitswe n’urwango – Azarias Ruberwa
Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 13 Ukwakira 2020 i Kinshasa, imbere y’itangazamakuru, Minisitiri wo kwegereza ubuyobozi abaturage n’ivugurura ry’inzego, Azarias Ruberwa, yashimangiye ko adashobora kwegura kugira ngo ashimishe abantu basabitswe n’urwango bamushinja ubugambanyi kubera ishingwa rya komini Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo ryaburijwemo n’umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi. Minisitiri Ruberwa yibukije ko komini ya Minembwe yashinzwe […]
Uko ibihugu bya Afurika bikurikirana mu gukurura abanyamahanga bashaka ubwenegihugu
Ubwenegihugu bw’u Bufaransa nibwo bwa mbere bukurura abanyamahanga ku Isi ahanini bitewe no koroshya kuhatangira ubuzima no kuhamenyera ukurikije urutonde rwa 2019 rw’Ubuziranenge bw’Ubwenegihugu dukesha Expat.com, aho u Bufaransa bufite amanota 81.7%, imbere y’u Budage (81,6%). Ibihugu icumi bya mbere bikurura abantu cyane ni ibyo mu Burayi ariko turibanda ku bihugu byo muri Afurika . […]
Ibyiciro bishya by’ubudehe bizatangira gukoreshwa muri Gashyantare umwaka utaha – LODA
Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Inzego z’Ibanze(LODA) kiravuga ko cyatangiye kwegeranya amakuru agifasha gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe, akaba ari igikorwa giteganyijwe kuzarangira mu kwezi kwa Mutarama k’umwaka utaha wa 2021. Nyuma yaho mu kwezi kwa Gashyantare ni bwo ibyiciro bishya bitanu by’ubudehe bizatangira gukoreshwa kugera muri 2024. Icyiciro cya mbere cyitwa A kirimo […]
Burundi: Depite Banciryanino yaba azira ko yanze ko Nkurunziza yitwa Umuyobozi w’Ikirenga?
Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu, ufite icyicaro muri Amerika, HRW, wamaganye ifatwa n’ifungwa ry’uwahoze ari umudepite wigenga mu Burundi, Fabien Banciryanino, uyu muryango uvuga ko mu byo azira harimo kuba yaramaganye itegeko ryashakaga kugira uwari pererezida w’iki gihugu “Umuyobozi w’Ikirenga wo Gukunda igihugu” (Guide suprĂŞme du patriotisme). Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki 12 […]
RDC: Imitwe 24 y’inyeshyamba yiteguye gushyira intwaro hasi ku bushake
Imitwe yitwaje intwaro 24 ikorera muri teritwari za Beni na Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru yongeye gsubiramo ko yiteguye gushyira intwaro hasi, aho babivugiye ku wa mbere, tariki ya 12 Ukwakira i Butembo, nyuma y’inama yateguwe na komisiyo ishinzwe gutera inkunga intara mu rwego rwo kubasubiza mu buzima busanzwe. Iyi nama yabereye mu muhezo imbere y’inzego […]
Cinq changements majeurs dans le projet de loi foncière
Une rĂ©union du cabinet tenue le lundi 12 octobre a approuvĂ© le projet de loi rĂ©gissant le foncier au Rwanda. Le projet de loi foncière, s’il est approuvĂ© par les deux chambres du parlement entre autres procĂ©dures, remplacera l’actuel promulguĂ© en 2013. Voici cinq changements majeurs du nouveau projet de loi. 1. Subdivision de terrain […]
Imyaka 59 irashize Igikomangoma Rwagasore cyishwe; bimwe mu byaranze ubuzima bwe

Ku itariki nk’iyi ya 13 Ukwakira mu 1961, nibwo Igikomangoma Louis Rwagasore, kishwe ku myaka 29 y’amavuko mbere gato y’uko igihugu cy’u Burundi kibona ubwigenge yaharaniye. Rwagasore yari muntu ki? Igikomangoma Rwagasore cyavutse ku itariki ya 10 Muatarama 1932, ni umuhungu w’Umwami Mwambutsa wa IV n’umugore we, ThĂ©rèse Kayonga. Yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire […]
Rutsiro: Abagore b’abasinzi bakomeje kumenesha abagabo bagata ingo zabo burundu
Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba barashinja bagenzi babo kumenesha abagabo bagahunga ingo zabo bitewe n’ubusinzi bwabo, ubuyobozi bw’aka karere bukaba buvuga ko bwamaze gukora urutonde rw’ingo zirimo amakimbirane ashingiye kuri iyo ngeso hakaba hakomeje gahunda zo kuyakemura. Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko intandaro y’amakimbirane […]
Myugariro w’ikipe yishwe n’abakinnyi bagenzi be bamushinja kubatsindisha
Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’imyaka 22 y’amavuko witwa Churchill Owaci, wo mu Karere ka Lamwo, mu majyaruguru ya Uganda, ku wa Gatandatu, yishwe n’abakinnyi bagenzi be bamuziza kubatsindisha mu mukino wa gicuti wari wabahuje n’indi kipe. Nyakwigendera yari atuye mu mudugudu wa Tumanon A, mu Murenge wa Agoro, ho mu Karere ka Lamwo. Yakinaga nka myugariro […]
Uganda: Polisi iri guhiga agatsiko k’amabandi kishe abarinda Sacco mbere yo kwiba
Igipolisi cya Uganda muri Mbarara kirimo guhiga agatsiko k’amabandi yishe abashinzwe kurinda imwe muri banki zikorera muri aka karere mbere yo kwiba ibintu bifite agaciro k’amamiliyoni y’Amashilingi akoreshwa muri iki gihugu. Samson Kusasira, umuvugizi w’igipolisi muri Rwizi, yavuze ko abapishwe ari Herbert Tugume w’imyaka 22 ukomoka mu Karere ka Kiruhura, na mugenzi we banganya imyaka […]
Abanyeshuri ba kaminuza baburaga amezi ngo barangize mu ba mbere basubukuye amasomo
Abanyeshuri biga muri kaminuza zasubukuye amasomo kuva kuri uyu wa Mbere, baremeza ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus cyari cyarabaye intandaro yo gusubika amasomo. Kongera kugaruka ku mashuri ni inkuru nziza ku banyeshuri bo muri za kaminuza cyane ko abagarutse mu ishuri ari abari mu myaka […]
Des prêtres surpris en train de tenir des services contrairement aux directives de prévention du COVID-19
La paroisse de la cathĂ©drale de Ruhengeri, dans le district de Musanze, risque d’ĂŞtre fermĂ©e après que des prĂŞtres, le dimanche 11 octobre, aient Ă©tĂ© trouvĂ©s en train de tenir des services contrairement aux directives de sĂ©curitĂ© et de prĂ©vention standard du COVID-19. Dimanche, la police et les dirigeants locaux ont menĂ© une inspection dans […]
USA: Abigaragambya bariye karungu barimbuye ibibumbano bya Lincoln na Roosevelt

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, abigaragambyaga bahiritse amashusho y’abahoze ari ba Perezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Theodore Roosevelt na Abraham Lincoln muri Portland Oregon, bagaragaza umujinya bafitiye kwizihiza Umunsi wa Columbus (Columbus Day) bibukaho umugabo wavumbuye umugabane wa Amerika. Abateguye imyigaragambyo bise iki gikorwa “Umunsi w’umujinya w’abaturage b’abasangwabutaka,” mu rwego rwo kwamagana umunsi […]
Bamwe mu barezi bategereje iguriro rya mwalimu amaso yaheze mu kirere, REB ibivugaho iki?
Bamwe mu barimu baravuga ko iguriro bigeze kwemererwa ryabaye umugani nyamara hari bimwe mu byiciro bikomeje gushyirirwaho ayo masoko, harimo nka bamwe mu banyerondo baherutse gushyirirwaho ubwo buryo kandi bugashoboka. Aba barimu bavuga ko baramutse babonye iryo guriro ryabafasha mu bibazo mu bibazo bahura nabyo dore ko kubongeza umushahara bias nk’ibidashoboka. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi, […]
Kinshasa: Hateguwe imyigaragambyo isaba kwirukana minisitiri Azarias Ruberwa muri guverinoma
Bamwe mu banyekongo bakomoka muri Kivu y’Amajyepfo batangiye urugamba rwo kweguza minisitiri ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi, Azarias Ruberwa, aho bateguye urugendo I Kinshasa kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Ukwakira, rwo kwamagana icyo bita igikorwa cyose cyo kugerageza gucamo Congo ibice. Ibi byose byatewe n’ishyirwaho rya komine yo mu cyaro cya Minembwe no gushyiraho abayobozi […]
Burundi: Abanyamulenge bari kwirukanwa mu mijyi bakekwaho gukorana n’inyeshyamba
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko kuva ku wa Gatandatu, abapolisi biriwe bahiga impunzi zose z’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye mu duce two mu mujyi mu Ntara ya Muyinga (mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu) abafashwe bakajyanwa mu nkambi ebyiri z’impunzi mu Ntara ya Ngozi ihana imbibi na Muyinga, aho igipolisi kibakekaho gukorana n’imitwe […]
Ngororero: Arashinja Gereza ya Rubavu yari afungiwemo kumutera ubumuga bwa burundu
Ahorushakiye Protegene ukomoka mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, aravuga ko yakubitiwe muri Gereza ya Rubavu yari afungiwemo akavunwa uruti rw’umugongo ariko uwamukubise wanayoboraga iyi gereza akaba atarigeze abiryozwa kandi azwi. Ahorushakiye avuga ko ibi yabikorewe nyuma yo gufungirwa muri Gereza ya Rubavu mu mpera za 2017, akavuga ko inkoni yakubiswe mu buryo […]
Donald Trump bivugwa ko yakize arigamba kugira ubudahangarwa kuri Covid-19
Umuganga wa White House yavuze ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump atakiri mu byago byo kwanduza abandi icyorezo cya Covid-19, mu gihe uyu yigamba kugira ubudahangarwa kuri iki cyorezo. Hari impungenge z’uko ashobora kuba yakwanduza nyuma yo kumara iminsi itatu mu bitaro. Icyakora, itangazo ry’umuganga wa White House, Dr Sean Conley, […]
Uganda: Igipolisi cyataye muri yombi abantu basanzwe mu kirori cyo guhuza ibitsina

Igipolisi cya Uganda muri Kampala cyataye muri yombi abantu 21 basanzwe mu kirori cyo guhuza ibitsina (Sex Party)cyaberaga mu nzu y’umuntu ahitwa Kireka, mu Karere ka Wakiso. Umuvugizi w’Igipolisi muri Kampala, Patrick Onyango yagize ati: “Ubutasi bwakiriye amakuru kuri iki kirori uhashyira abantu batanga amakuru bo kugenzura no kumenyesha polisi igihe ikirori gitangirira,” Yakomeje agira […]
Icyo wamenya ku gitabo “Codex Gigas”, gipima ibiro 75, abandi bita Bibiliya ya Sekibi

Codex Gigas (ikomoka mu ijambo ry’Ikigereki Gigas risobanura “ikintu kinini”) ni igitabo na none kizwi nka Bibiliya ya selibi, cyandikishijwe intoki mu kinyejana cya 13 cyanditswe n’umupadiri ubarizwa mu muryango wa Benedigito wo mu kigo cy’abihaye Imana cya PodlaĹľice muri Bohemia, ubu kikaba kiri mu bubiko bw’ibitabo bw’igihugu muri Suede. Nicyo gitabo kinini ku Isi […]
Koreya ya Ruguru yahishuye igisasu gishya cya rutura kiruta ibindi yerekanye

Kuri uyu wa Gatandatu igihugu cya Koreya ya Ruguru cyerekanye ikindi gisasu cya kirimbuzi gishya cyambukiranya imigabane (ICBM) n’izindi ntwaro nshya mu karasisi kakoranywe ubuhanga bukomeye. Televiziyo Nkuru ya Koreya yashyize ahagaragara amashusho agaragaza misile nshya, itarigeze igaragazwa mbere yo mu bwoko bwa misile zambukiranya imigabane (intercontinental ballistic missile ) mu birori bya gisirikare byabanjirije […]
Abagera ku 1300 bahombejwe na Covid-19 mu turere 3 bagiye guhabwa ikindi gishoro
Abacuruzi bato 1300 bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Nyamasheke bahombejwe na Gumamurugo kubera indwara ya Coronavirus, bagiye guhabwa igishoro giciriritse ngo bongere bakore. Abo 1300 bagiye kuremerwa ni abacuruzi bari basanzwe bacuruza amafaranga atari menshi, byatumye hatekerezwa ko ibihumbi 50 byabafasha kongera gutangira, banahabwa inyigisho zizabafasha kugera kure […]
Meya wa Goma yasabwe ibisobanuro ku gahenge yasabye abagizi ba nabi mu gihe Tshisekedi yari ahari
Nyuma y’ibyo yatangarije mu itangazamakuru bitavuzweho rumwe, ku wa Gatatu itariki ya 07 Ukwakira, asaba abagizi ba nabi gutanga agahenge mu gihe Umukuru w’igihugu yari akiri i Goma, Umuyobozi w’uyu mujyi, Muissa Nkesse TimothĂ©e, arahamagarirwa kwisobanura ku nzego zimukuriye. Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kasivita (Ku ifoto), kuri uyu wa Gatanu ushize akaba […]
PAC yihanangirije abayobozi bakuru ba BDF
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze n’umutungo wa Leta PAC yaburiye abayobozi bakuru b’Ikigega cy’ingwate gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF) kubera kunanirwa kuzuza inshingano zo guteza imbere ibigo bito mu Rwanda. Usibye kunanirwa gucunga neza umutungo wa Leta cyari gishinzwe gushora mu gufasha imishinga iciriritse, PAC igaragaza ko BDFyananiwe no kugaruza amafaranga menshi yari […]
RDC: Minisitiri Ruberwa arasabwa kwegura azira gushaka gushinga Komini Minembwe
Umuryango w’abaturage uharanira uburenganzira bwa muntu, uzwi nka Filimbi, urasaba kwegura minisitiri ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi no kuvugurura inzego, Azarias Rubebwa, wagize uruhare mu gikorwa, cyasheshwe na Perezida Felix Tshisekedi, cyo gushyiraho komini ya Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, . Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 09 Ukwakira 2020 […]
Libya: Umuhungu wa Gen Haftar arashinjwa gusahura Banki Nkuru ya Benghazi akayabo k’amafaranga
Umugabo n’umugore b’Abafaransa batawe muri yombi mu ntangiriro z’Ukwakira i Limoges bafite amayero 20.000 y’inoti zavuye mu bubiko bwasahuwe muri Banki Nkuru ya Benghazi muri Libya mu mpera z’umwaka wa 2017. Icyo gihe, mu mujyi rwagati aho iyi banki yari iherereye, hari hamaze kwigarurirwa n’abarwanyi ba Gen. Khalifa Haftar bahambuye intagondwa z’Abayisilamu. Amakuru yizewe yemejwe […]
Burundi: Hon Banciryanino yaraye muri gereza nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kwigomeka

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, itariki 08 Ukwakira, Ubushinjacyaha bwa Ntahangwa bwafashe icyemezo cyo kohereza muri gereza itaramenyekana Depite Fabien Banciryanino nyuma y’amasaha menshi ahatwa ibibazo. Iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi iravuga ko Ho. Banciryanino yumviswe n’umucamanza w’Urukiko Rwisumbuye n’Ubushinjacyaha bya Ntahangwa, mu Mujyi […]
Uwari umuyobozi wa ISO, Col Kaka Bagyenda yirukanwe ku mirimo ye

Perezida Museveni yirukanye ku mirimo ye uwari umuyobozi w’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu (ISO) Col. Frank ‘Kaka’ Bagyenda kubera ibyaha byagiye bikorwa n’abakozi b’uru rwego arebera. Amakuru avuga ko Col Bagyenda yasimbujwe Charles Oluka , wari ushinzwe tekiniki n’ibikorwa, wungirijwe na Emma Katabaazi, wigeze kuba ashinzwe itangazamakuru muri uru rwego. Amakuru yashyizwe ahagaragara yavuye […]
RDC: Byarangiye Perezida Tshisekedi ahagaritse ishyirwaho rya Komine Minembwe
Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, kuri uyu wa Kane yahagaritse icyemezo giherutse gushyiraho Komini ya Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo. “Kuri njye, agakiza k’abaturage ni itegeko ry’ikirenga. Sinshobora gusiga ubwoko bwanjye mu kaga. Nahisemo guhagarika ibyakorewe kugeza ubu Minembwe, “ibi bikaba byavuzwe na Perezida wa Repubulika, Felix Tshisekedi, mu kiganiro n’abanyamakuru yatanze […]
40% by’umusaruro w’ibiribwa bipfa ubusa, 19% by’Abanyarwanda badafite ibyo kurya bihagije – Banki y’Isi
Raporo ya Banki y’isi ivuga ko u Rwanda rutakaza kandi rugasesagura 40% by’umusaruro rusange w’ibiribwa buri mwaka, mu gihe 19% by’abaturage badafite ibyo kurya bihagije. Raporo ya “Food Smart Country Diagnostic” yashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize yahisemo ibihingwa bitatu bikoreshwa cyane mu gihugu. Ni inyanya, umuceri n’ibigori. Igihombo no kwangirika bivugwa ko bibera ahantu hatandukanye […]
Burundi: Bafite ubwoba bwo kugirirwa nabi n’ingabo zibashinja gucumbikira inyeshyamba
Ubwoba ni bwose mu baturage bo ku musozi wa Kazeba muri Zone na Komini Gitanga mu Ntara ya Rutana nyuma y’urujya n’uruza rw’abasirikare ba leta (FDN)bitwaje intwaro ziremereye bamaze iminsi bagaragara muri kano gace, aho bivugwa ko babangamiye abaturage bamwe, babashinja gucumbikira inyeshyamba. Abaturage bo kuri uyu musozi wa Kazeba bavuga ko babonye mu minsi […]
Une entreprise sud-africaine a signé un accord avec le gouvernement pour gérer la Kigali Arena
Une sociĂ©tĂ© sud-africaine, QA Venue Solutions Rwanda a signĂ© un accord de sept ans avec le gouvernement rwandais pour gĂ©rer la Kigali Arena, une arène polyvalente de 10.000 places. L’arène qui a Ă©tĂ© ouverte en aoĂ»t 2019 est le dernier ajout Ă l’infrastructure de Kigali visant Ă Ă©tablir Kigali comme hĂ´te de confĂ©rences et d’Ă©vĂ©nements […]
Brazzaville: Bamwe barambiwe ikibumbano cy’umukoloni witiriwe umujyi wabo

Abanyekongo b’i Brazaville bagaragaje kurambirwa kwabo ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 140 uyu mujyi umaze, aho bongeye gushyira akitso ku mukoloni w’Umufaransa wawitiriwe. Uyu munsi wizihijwe ku itariki 03 Ukwakira waranzwe n’ibirori bitandukanye, izina ry’umuvumbuzi w’Umufaransa, Savorgnan De Brazza ryongera guhabwa icyubahiro nk’uko bisanzwe, ariko ngo hashize iminsi bamwe mu Banyekongo bagaragaza ko igihugu cyahaye agaciro […]
Umunyamahanga ufite ubuhanga azajya ahabwa ubwenegihugu bitamugoye
Inteko Ishinga Amategeko irimo gusuzuma umushinga w’itegeko rihindura itegeko rigenga ibijyanye n’ubwenegihugu rizashyiraho impinduka nyinshi ku itegeko ryemejwe mu 2008. Mu mushinga w’itegeko, umuntu uwo ari we wese n’aho ari hose ashobora gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda mu gihe afite impano idasanzwe cyangwa ubuhanga mu kintu runaka. Guverinoma izajya ihita iguha ibyangombwa mu gihe imaze kumenya […]
Burundi: Hon. Banciryanino ushinjwa gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu aritaba ubushinjacyaha
Kuri uyu wa Kane, itariki 08 Ukwakira Depite Fabien Banciryanino ukurikiranweho ibyaha birimo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, ategerejwe imbere y’Ubushinjacyaha bwa Ntahangwa mu Mujyi wa Bujumbura, mu gihugu cy’u Burundi. Amakuru aturuka mu begereye dosiye ya Hon. Banciryanino bavuga ko yagombaga kugezwa imbere y’ubushinjacyaha kuwa kabiri, itariki 06 Ukwakira. Mu gitondo cyaho, nibwo yamenyeshejwe ko […]