Icyo raporo nshya ya Loni ivuga kuri Gen. Tango Fort, FDLR, M23, na FOREBU

Raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye yashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru gishize, itariki 13 Kanama, yongeye gutunga urutoki Gen Tango Fort wo mu gisirikare cya Congo, igaruka ku mutwe wa M23 n’uwa FDLR no ku zindi ngingo zirimo urupfu rw’impuguke 2 za Loni ziciwe muri Kasai. Uhereye kuri Gen. Gabriel Amisi Kumba bakunze kwita Tango Fort, iyi […]

Kayonza: Mudugudu arashinjwa kwambura ihene umuturage yahawe ku munsi w’abagore

Musaniwabo Josiane utuye mu mudugudu w’Akabarima mu kagari ka Nkamba, Umurenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza, yemeza ko yahawe ihene tariki ya 8 Werurwe 2017 nyuma y’iminsi itatu ayamburwa n’ubuyobozi bw’akagari ka Nkamba buyiha umuyobozi w’Umudugudu w’Akabarima ari nawe uyifite kugeza ubu. Musaniwabo Josiane avuga ko yahawe ihene ku munsi mpuzamahanga w’abagore ariko akaza […]

Perezida Edgar Lungu wa Zambia yamaze kwemeza ko azitabira irahira rya perezida Kagame

Guverinoma ya Zambia iremeza ko perezida w’iki gihugu, Edgar Lungu, azitabira umuhango w’irahira rya perezida wa repubulika, Paul Kagame kuwa 18 Kanama 2017. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambia, Harry Kalaba, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 14 Kanama, yavuze ko perezida w’u Rwanda yagiye muri Zambia mu ruzinduko rw’akazi muri Kamena 2017, aho abakuru […]

Sinkeneye kwemeza Obama, Trump, kuri njye ntacyo bivuze–Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda yemeza ko u Rwanda rutagamije kwemeza abategetsi b’Abanyaburayi n’Abanyamerika ko rugendera kuri demokarasi yabo, ahubwo rugamije kubaho ubuzima bwarwo. Yabitangarije ikinyamakuru the Daily Telegraph nyuma y’ibyagiye bivugwa ko Perezida Kagame ari mu bayobozi ba Afurika bagize uruhare mu ihindurwa ry’itegeko nshinga kugirango bagume ku […]

Rubavu: Abahawe inkoni y’ubushumba mu iterero rya EPR basabwe gushakisha Intama zazimiye

  Itorero E.P.R (Eglise Presbiterienne au Rwanda),ni rimwe mu matorero ya Giprotestanti yageze mu Rwanda kera kuko rimaze imyaka isaga 110, aho amateka agaragaza ko ryigeze kugira abayoboke benshi cyane kurusha ayandi madini ya Giporotestanti, ariko kurI ubu si ko bikimeze kuko abenshi bagiye barivamo. Rev Dr Nagaju Muke watanze inyigisho imbere y’imbaga y’abitabiriye iki […]

Uburyo wakoresha ugakundwa n’uwo wifuza udakoresheje amafaranga

Ubusanzwe abasore benshi bizerera mu mafaranga ku buryo kwegera umukobwa nta mafaranga aba yumva nta cyizere bimuha, ndetse no mu buzima busanzwe ugasanga kugirango babone abakunzi bibasaba kwigomwa byinshi no gutakaza amafaranga menshi. Mbese wari uzi ko hari uburyo ushobora gukoresha ukigarurira umutima w’umukobwa wakunze nta mafaranga ukoresheje cyane ko n’iyo uyakoresheje igihe kikagera ukayabura […]

Abanyeshuri basaga 350 bagiye kwitabira irushanwa rya FEASSA muri uku kwezi

Minisiteri y’uburezi iherutse gutangaza urutonde rw’amakipe y’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazitabira irushanwa mu mikino itandukanye mu karere k’afurika y’Iburasirazuba, FEASSA (Federation of East Africa Secondary Schools Sports Associations). Nk’uko byatangajwe, ngo amakipe agera kuri 21 ni yo azahagararira u Rwanda muri iyi mikino, iy’uyuu mwaka ikaba izabera i Gulu mu Majyaruguru ya Uganda […]

RDC: Abakoloneri babiri ba FARDC bishwe n’inyeshyamba

Byibuze abasirikare bakuru babiri mu ngabo za Congo (FARDC) biciwe mu mirwano ikomeye yabahuje n’inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF muri Beni kuri iki Cyumweru. Ibitero byagabwe n’inyeshyamba ku birindiro bitatu by’ingabo za Congo byatangiye kuwa Gatandatu, bikurikirwa n’ingabo za Congo kuri iki Cyumweru na zo zigaba ibitero ku nyeshyamba nk’uko byemezwa n’amakuru ava mu […]

Umujyi wa Kigali wijeje igisubizo kirambye abicwaga n’ingona bavoma Nyabarongo

Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka abantu batatu bamaze kwicwa n’ingona bajya kuvoma mu mugezi wa Nyabarongo, ku gice giherereye mu Murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, kavuga ko kahagurukiye icyo kibazo. Ni nyuma y’uko, ku cyumweru, tariki ya 23 Nyakanga 2017, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo, uwitwa Nyirampakaniye Sperata, umubyeyi w’imyaka 54 y’amavuko […]

Umugore wagaragaye agenda yambaye ubusa mu muhanda yateje urujijo (Amafoto)

Umugore utabashije kumenyekana amaziya yatunguye abantu ubwo yagaragaraga agenda mu mujyi rwagati wa Bolonga yambaye ubusa hose hose abamubajije uko byamugendekeye akababwira ko yumva adashaka kwambara. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mugore watemberaga mu mujyi w’ubukerarugendo uri mu gihugu cy’u Butaliyani yasaga n’uva guhaha kuko yari afite uruboho mukwaha rurimo ibintu ubona ko nta murima umucira urubanza […]

Impunzi z’Abarundi muri Tanzania zikomeje guhohoterwa n'Abatanzaniya

Impunzi z’Abarundi ziri muri Tanzania ziratabaza nyuma y’aho abantu 6 muri zo bakomerekejwe bikomeye n’abantu bataramenyekana. Batanu muri izi mpunzi zakomerekejwe ni abagabo mu gihe undi ari umugore. Izi mpunzi zikaba zibarizwa muri zone 2 zitandukanye zo mu Nkambi ya Nduta, aho bivugwa bane bakomerekejwe bagiye gutashya inkwi zo gutekesha mu ishyamba riri hanze y’inkambi […]

Tom Close yagaragaje inenge ituma umuziki nyarwanda utarenga umutaru

Umuhanzi Muyombo Thomas, uzwi ku izina rya Tom Close, yatangaje ko kuba Abanyarwanda ubwabo badashishikarira kumenyekanisha umuziki w’iwabo nk’uko abo mu bindi bihugu babikora, ari cyo kihishe inyuma yo kutarenga umutaru k’umuziki nyarwanda. Mu kiganiro na bwiza.com, ubwo Tom Close yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yakoranye na Bull Dod yitwa “Igikomere’’, yagarutse ku mpamvu abona […]

Nyamasheke: Umuyobozi w’itorero, Methodiste Libre ku isi yifatanije n’Abanyarwanda kwizihiza Yubile y’imyaka 75

Yubile y’imyaka 75, itorero Méthodiste Libre rimaze rishinzwe mu Rwanda yizihirijwe i Kibogora mu murenge wa Kanjongo, akarere ka Nyamasheke, aho ryatangiriye ku wa 15 Gashyantare mu 1942. Ni umuhango wari wateranije imbaga y’abayoboke b’iri torero n’ishuti zabo ziturutse hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga, bishimira ibyo bamaze kugeraho ndetse baniyemeza kubikuba kenshi […]

Imodoka 10 zihenze ku buryo zigera muri miliyari z’Amanyarwanda – Amafoto

Hanze aha hari imodoka zihenze zizwi abantu basanzwe babona bagakeka ko nta zindi zibaho zihenze kuzirusha, ariko buriya hari imodoka z’agaciro ngo usanga zikorerwa abantu bamwe babisabye uruganda ugasanga ni na nkeya ku isoko. Ni yo mpamvu Bwiza.com yifuje kubagezaho imodoka 10 zihenze kurusha izindi usanga zigura amafaranga abarirwa muri za miliyari z’Amanyarwanda. Koenigsegg CCXR […]

Kigali: EPEMR n’andi matorero bashimye Imana ku bw’intsinzi ya Paul Kagame- AMAFOTO

Itorero EPMR ( Eglise Pentecote Emmanuel au Rwanda) ryakoze igiterane cyo gushimana Imana ku bw’igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu yarangiye nta gikuba gicitse ndetse banasengera uwayatsinze, Perezida Paul Kagame ngo Imana imushoboze akomeza guteza imbere u Rwanda. Ku Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2017, muri Kigali Convetion Center, nibwo itorero EPEMR n’andi matorero ahuriye mu cyo […]

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije Burkina Faso yagabweho ibitero n’abiyahuzi(Yavuguruwe)

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije igihugu cya Burkina Faso cyagabweho igitero by’iterabwoba cyahitanye abagera kuri 18, ni nyuma y’ubutumwa abayobozi b’u Rwanda barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo batangaje ku mbuga nkoranyambaga bwo kwifatanya n’icyo gihugu. Ibinyamakuru birimo Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, byatangaje ko mu ijoro ryakeye abantu bitwaje intwaro […]

Philippe Mpayimana ngo nta gahunda yo gushinga ishyaka cyangwa gusubira mu Bufaransa afite

“ Nashakaga kwereka abantu barimo abari muri diaspora ko bashobora kuza mu Rwanda kandi bakagira uruhare muri politiki .” Ibi ni ibitangazwa na Philippe Mpayimana wari umukandida wigenga mu matora y’umukuru w’igihugu aherutse mu Rwanda ubwo yavugaga kuri gahunda ze ziri imbere nyuma y’amatora mu kiganiro yagiranye na The East African. Kuza ku mwanya wa […]

Sugira Ernest na Mugisha Gilbert bazakina umukino w’u Rwanda na Uganda

Kuri uyu wa 14 Kanama 2017, umutoza Antoine Hey yatangaje ko yahamagaye mu Mavubi, abakinnyi Sugira Ernest na Mugisha Gilbert, mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura u Rwanda ruzakina na Uganda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kanama. Uyu mutoza ahamagaye aba bakinnyi ngo biyongere kuri bagenzi babo mu rwego rwo kureba niba […]

Intambara y'amagambo hagati ya Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

Impaka ni zose hagati ya Fred Muvunyi wahoze ari umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Depite Gatabazi Jean Marie Vianney, intumwa ya rubanda, na Nduhungirehe Olivier, ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi. Izi mpaka zishingira ku byo batumvikanaho, bacyurirana bamwe ‘uburyo bavugira umukati bahawe ngo utabava mu ntoki.’ Abandi banga igihugu’ amategeko n’amabwiriza ku kintu runaka batumvikanaho […]

U Bushinwa: Resitora ikaturira ibiciro abagore/kobwa bafite amabere manini yateje ikibazo

Resitora imwe mu gihugu cy’u bushinwa iri mu mazi abira nyuma yo gushyiraho itangazo ko abagore n’abakobwa bafite amabere manini bazajya bagira icyo bakaturirwa ku mafaranga bishyura ku ipura y’ibiryo, aho abagabo n’abadafite bene ayo mabere bavuga ko ibi ari ukubaryamira. Ku cyapa cyashyizwe ku rukuta rw’inyubako ya Hangzhou ikoreramo iyo resitora, hashushanyijeho abagore batonze […]

Igisirikare cya Uganda kirahakana kohereza ingabo muri Kenya

Igisirikare cya Uganda cyahakanye kivuye inyuma amakuru cyise ikinyoma cyambaye ubusa kigamije kuyobya abantu avuga ko cyohereje ingabo mu gihugu cya Kenya mu gihe hakomeje kwikangwa ko ibyavuye mu matora bishobora kongera gushoza imvururu muri iki gihugu nk’izakibayemo mu 2007. Abantu batari bacye bamaze kwicwa mu minsi mikeya yakurikiye itangazwa ry’ibyavuye mu matora by’agateganyo nyuma […]

Umurozi yahishuye uburyo abiyita abakozi b'Imana basaga 2000 baje kugura imbaraga iwe

Umugabo w’umurozi wo muri Ghana witwa Nana Kwaku Bonsam, (Bosam bisobanura Satani mu kirimi gikoreshwa muri kiriya gihugu) yahishuye ibanga bamwe mu biyita abakozi b’Imana muri kiriya gihugu bakoresha ngo babashe kwigarurira imbaga babeshya ko bari kwigisha ijambo ry’imana, birimo no kuba bagura imbaraga zo gukoresha ngo begere ku maronko ya bo. Nana Kwaku Bonsam […]

Kenya: Leta irashinjwa kwica abantu 100, imyigaragambyo mu isura nshya

Abatavuga rumwe na Leta ya Kenya baratangaza ko abantu basaga 100 bamaze kugwa mu bikorwa by’imyigaragambyo, ku ruhande rwa Leta bigatangazwa ko ari abantu 24 kandi nabo baguye mu bikorwa byo gushaka gusahura. Byose byatangiye amajwi mu matora ya Perezida wa Repubulika muri icyo gihugu agaragaza ko Uhuru Kenyatta wari uhanganye na Raila Odinga n’abandi […]

Rubavu: Ishuri ‘Alliance technico School’ ryafunzwe kubera imikorere mibi

Ishuri ‘Alliance Techical school’ riherereye mu kagari ka Mutovu mu murenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu, ryafunzwe kubera imikorere mibi. Mu gihe igihembwe cya 3 cy’amashuri muri uyu mwaka wa 2017 cyatangiye, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwafashe icyemezo cyo guhagarika iki kigo nyuma yaho abarimu umunani bagikoramo bamaze imyaka ibiri bakora badahembwa. Mu kiganiro kuri […]

Umwe mu barwanyi bakomeye ba Al Shabaab yitanze

Leta ya Somalia iravuga ko umusirikare wahoze akomeye mu mutwe wa Al- shabaab, Mukhtar Robow, yishyize mu maboko ya leta. Uyu murwanyi kandi ngo yitangiye n’abagize umutwe we witwaje intwaro mu mujyi wa Hudur uri mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’igihugu cya Somalia. Uyu murwanyi, Robow yahoze yungirije umukuru wa Al-Shabaab akaba n’umuvugizi w’uwo mutwe mbere yo […]

Ntarajya kwiga umuziki ku Nyundo, nakoraga umuziki wa feke — Yvrey

  Umuhanzi Yvrey, aratangaza ko nyuma yo kwiga muzika mu ishuri riherereye mu karere ka Rubavu ryo ku Nyundo, yasanze umuziki yakoraga mbere nta ho wari kuzamugeza kuko wari mubi. Yvery ni umwe mu banyeshuri 29 barangije amasomo y’umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo, bize mu buryo bwa kinyamwuga ibijyanye na wo byose. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]

Umugabo yasabiwe gufungwa imyaka 1200

Umugabo w’imyaka 36 y’amavuko utatangajwe amazina , akaba akomoka mu gace ka Keda muri Malaisie yasabiwe n’urukiko gufungwa imyaka 1200 kubera ibyaha akurikiranyweho. Uyu mugabo ashinjwa ibyaha by’ubwicanyi yakoreye abantu batandukanye ndetse n’iby’ubusambanyi ari kuregwa kuba yarakoreye umwana we w’umukobwa w’imyaka 15. [xyz-ihs snippet=”google”] Urukiko rwo muri iki gihugu giherereye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Azia […]

Israel mu ihurizo ryo gusobanura uko yagurishije Sudani y’Epfo intwaro iri mu bihano

Guverinoma ya Israel yasobanuye impamvu yagurishije Sudani y’Epfo intwaro ivuga ko nta cyagaragazaga ko hari umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bakoze ibyaha bikomeye byabuza kohereza muri iki gihugu intwaro. Ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel kikaba cyasohoye iyi nkuru nyuma y’aho hari habayeho ubusabe bwo gukora iperereza kuri iri gurisha intwaro Sudani y’Epfo ryakozwe na guverinoma ya […]

Sudani y’EPfo: Umuriro wongeye kwaka hagati y'igisirikare cya leta n'abo batavuga rumwe

Muri leta ya Sudani y’Epfo hongeye kurota intambara mu gace ka Haut Nil gaherereye mu Majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu. Ni mu gihe muri iyi ntara hari hamaze iminsi bivugwa ko igisirikaare cya leta cyatangiye gukozanyaho n’abatavuga rumwe na leta nab o bitwaje intwaro bari bamaze igihe barayigaruriye. Iyi mirwano kandi ije ikurikiye iyari yabaye mu minsi […]

Kayonza:Umukecuru yakubiswe na mugenzi we icupa agirwa intere none umuhungu we arahigwa

Umukecuru witwa Mukandori Rose bita Mukadawudi ufite imyaka 68 utuye mu Mudugudu w’umubuga mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira yakubiswe icupa na Nyirampumbya Josephine ufite imyaka 71 amusanze iwe mu rugo ,ubuyobozi burashinjwa n’abaturage kubogama mu gihe umuhungu wa Mukandori ubu ari we uhigwa bukware azira gutera urugo rwa Nyirampumbya amubwira ko agomba […]

Umuhanzi Chameleon yibwe urukuta rwe rwa Instagram

Umuhanzi Dr Jose Chameleone yatangaje ko abantu bataramenyekana bamwibye urukuta rwe rwa Instagram ndetse bakanatangaza ko bagiye kuyishyira ku isoko. Abinyujije kuri Facebook, umuhanzi akaba n’umuririmbyi, Dr Jose Chameleone wo mu gihugu cya Uganda, yatangaje ko yibwe instagram ye, uwayibye akaba yatangaje ko agiye kuyigurisha. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uwibye uru rukuta akimara kurwiba yafashe amafoto yose […]

Burundi: Umusirikare umwe yishwe undi akomerekera mu mutego w’abitwaje intwaro

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko ingabo z’u Burundi zari mu irondo mu ijoro ryo kuwa 11 Kanama ahitwa Warubondo muri Komini Mutimbuzi, zaguye mu mutego w’abantu bitwaje ibirwanisho umusirikare umwe akicwa undi agakomereka bikomeye. Nyuma y’ibi bintu, abayobozi mu nzego zose za komini ndetse n’abayobozi mu Kigo cya Gisirikare cya Gatumba, bayobowe […]

Ibintu 5 bituma abashakanye bahora barebana ayingwe

Burya kubana mu bwumvikane n’umukunzi wawe ni byo buri wese ugiye gushinga urugo aba yifuza, gusa hari igihe ibyo umuntu yifuza Atari byo abona ahubwo ugasanga amatiku, umwiryane, kudahuza no kutumvikana ni byo bihora mu rugo rwe. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Dore ibintu 5 bituma kwizerana bibura hagati y’abashakanye mu rugo Gushakana bataziranye neza: Akenshi usanga abahanga […]

U Buhinde: Impinja 30 zishwe no kubura umwuka wa Oxygen kwa muganga

Mu masaha 48 gusa, abana bagera kuri 30 bari bamaze gupfa bazize kubura umwuka wa oxygen mu bitaro, aho bari barimo kuwongererwa. Aba bana bari biganjemo abavutse batagejeje igihe, abafite indwara zitandukanye zasabaga kongererwa umwuka n’abandi, bose bapfuye ubwo abashinzwe kubongerera umwuka mu byuma biwubagezaho bangaga kuwubaha kubera ko ibitaro bitishyuye amadeni. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umwe […]

Muhanga: Umusore wicishije mugenzi we igisongo yakatiwe igifungo cya burundu

Umusore witwa Uwamahoro Jean Claude wari ukurikiranweho icyaha cyo kwica mugenzi we amuteye igisongo, yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rumukatira igifungo cya burundu. Kuwa 31 Nyakanga 2017 nibwo Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga, bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga uyu musore, Uwamahoro icyaha cyo kwica umuturanyi we witwaga Yamuragiye Jean amuteye igisongo mu […]

CHAN 2018: Uganda Cranes yapfunyikiye Amavubi 3-0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatakarije muri Uganda umukino wa mbere w’ijonjora ry’ibanze ryo guharanira itike yo kuzerekeza mu gikombe cy’Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina muri za shampiona z’imbere (CHAN) giteganyijwe kubera muri Kenya, 2018. Mu mukino ubanza wo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018, Ikipe y’igihugu, Amavubi itsindiwe n’ikipe y’igihugu ya Uganda […]

Perezida wa Misiri ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi azasura u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije gutsura umubano hagati y’iki gihugu n’u Rwanda. Urwo ruzinduko azarutangira tariki ya 15 Kanama 2017, akomeze mu bihugu bya TchadØŒ Gabon na Tanzania. Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Namira Negm yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2017. Uretse gukomeza […]

U Budage: Angela Merkel ari kwiyamamariza manda ya kane

Umuyobozi w’u Budage (Chancelière) Angela Merkel yatangije ibikorwa byo kwiyamamariza manda ya kane ku butegetsi mu matora ateganijwe muri Nzeri uyu mwaka. Abwira abayoboke b’ishyaka rye rya Gikurisitu riharanira demokarasi (CDU) mu mujyi wa Dortmund, Merkel yavuze ko u Budage bwitwaye neza, ariko yongeyeho ko Isi iri mu bihe bitoroshye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu ijambo ryibanze […]

Umusaza wari ukuze kurusha abandi ku isi yapfuye afite imyaka 113- AMAFOTO

Umusaza Yisrael Kristal wakomokaga muri Israel yapfuye afite imyaka 113, akaba yari umukambwe ushaje kurusha abandi ku isi. Umwaka ushize nibwo uyu musaza yashyizwe mu gitabo cy’amateka ‘Guinness World Records’ nk’umukambwe ushaje kurusha abandi ku isi. Yapfuye ku wa Gatanu tariki ya 11 Kanama 2017, habura ukwezi kumwe ngo yuzuze imyaka 114. yavutse ku wa […]

Karongi: Imirenge yari ifite amashanyarazi mu kagari kamwe igiye gusubizwa

Imirenge imwe n’imwe irimo uwa Mubuga, Gishyita na Rwankuba yari ifite umuriro w’amashanyarazi mu kagari kamwe cyangwa tubiri gusa. Icyi kibazo ngo kizaba cyarangiye mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2018. Ni mu gihe abakorera ibikorwa bitandukanye muri iyo mirenge biganjemo abakorera muri dusanteri tw’ubucuruzi bagaragaza ko bafite amatsiko n’ibyishimo byo kubona bafite umuriro w’amashanyarazi. Ndayishimiye […]

Kenya: Babiri barimo umwana w’umukobwa baguye mu myigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora

Umukobwa muto yapfuye arashwe na polisi yatatanyaga abamagana ibyavuye mu matora aherutse gutangazwa ko yegukanywe na Perezida wari usanzweho, Uhuru Kenyatta. Mu gihe amajwi yatangazwaga by’agateganyo, Raila Odinga wari uhanganye na Kenyatta agasanga yamurushijwe [Odinga] yahise atangaza ko yibwe muri ayo matora. Abigaragambya mu bice bitandukanye biraye mu mihanda, maze muri aka gace ka Mathare […]

Ikibero cy’umukozi wacu wo mu rugo cyatumye mpurwa umugore wanjye- Nkore iki?

Mwiriwe abo dusangiye ibitekerezo kuri iki kinyamakuru, nitwa JMV, ndi umugabo ubu uremerewe n’umutwaro ukomeye. Muri uku kwezi gushize nibwo namaze iminsi igera kuri 11 ndi mu karuhuko k’akazi, nirirwaga mu rugo nkahava après midi, umukobwa dukoresha mu rugo sinavuga ko ari we wangushije mu mutego kuko na njye nabigizemo uruhare. Mu by’ukuri si umukobwa […]

Perezida Maduro arashaka kuvugana na Trump byanze bikunze nyuma yo kumufatira ibihano

Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro yatangaje ko ashaka kubonana na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump myuma yo kumufatira ibihano ku byerekeye ubukungu. Yabitangaje ku wa kane tariki ya 10 Kanama, mu ijambo ryamaze amasaha atatu yagezaga ku Nteko Nshingamategeko nshya yatowe igizwe n’abantu 345 iherutse gushyirwaho. Maduro yatangaje ko yategetse Minisitiri […]

CHAN: Rurambikana hagati y’u Rwanda na Uganda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Kanama 2017, rurambikana hagati y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ n’ikipe ya ‘Uganda Cranes’ bahatanira itike y’igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018). Umukino urabera kuri Mary’s Kitende Stadium mu birometero 35 uvuye i Kampala, umurwa mukuru wa Uganda. Antoine Hey, umutoza w’amavubi , avuga ko […]

Imvururu hagati y'abanyerondo, abazunguzayi na Dasso, ni akabazo gato- Meya Kayisime

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buratangaza ko ikibazo cy’imvururu giherutse kuvugwa i Nyabugogo, cyahanganishije abakora irondo ry’isuku, Dasso n’abazunguzayi atari ikibazo gikomeye, dore ko ngo cyahise kinakemurwa mu maguru mashya. Umuyobozi w’aka karere Kayisime Nzaramba yatangarije itangazamakuru ko nta mpamvu zo kuremereza icyo kibazo. Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe videwo igaragaza umusore uri gukubitwa […]

Amabanga 4 yafasha umugore gushimisha umugabo we mu buriri

Ibijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina bisaba guhora wiyungura ubumenyi buri munsi hato ngo igikorwa cyagushimishaga kitazasigara kikururira. Mu nkuru y’urubuga elcrema berekana ko nubwo imibonano mpuzabitsina igirwamo uruhare n’umugabo n’umugore ariko biba byiza iyo hari amabanga umugore yamenye yatuma icyo gikorwa kigenda neza. Amwe muri ayo mabanga umugore agomba kuba azi harimo: Umugabo aba afite […]

Ikinyamakuru New York Times ntikinanizwa no guhora gitangaza ibihuha ku Rwanda?- Min. Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo aribaza niba ikinyamakuru New York Times, kitajya kinanirwa ngo guhora gitangaza ibihuha ku Rwanda, akanagiha gasopo ku bijyanye n’amahitamo y’Abanyarwanda. Ni nyuma y’inkuru yasohotse muri icyo kinyamakuru yanditswe n’abagize itsinda ry’ubwanditsi bwacyo bahaye umutwe ugira uti “Democracy is Rwanda’s Losing Candidate’, igenekereje mu Kinyarwanda igira iti ‘Demokarasi ni […]

Kigali: Hari abataka ibihombo baterwa n’ivumbi rikumira abakiriya

Bamwe mu bacuruzi bakorera ibikorwa byabo mu mujyi wa Kigali, barataka igihombo baterwa n’ivumbi rikumira abakiriya. Ni abakorera imirimo y’ubucuruzi hafi y’umuhanda muto uturuka ku nyubako ‘Building Chadel’, hateganye na Ecole Belge ugana kuri Resitora Veni Vidi, ndetse hanegeranye n’igikari cya KCB Bank. Ni umuhanda muto ariko ivumbi rihatumuka riteye abahakorera inkeke. Uyu muhanda uri […]

Perezida Kagame‏ yifurije intsinzi Kenyatta watorewe gukomeza kuyobora Kenya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda yifurije intsinzi mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta wongeye gutsinda amatora yo kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, ku wa Gatanu tariki ya 11 Kanama 2017, Perezida Kagame yifurije intsinzi mugenzi we , agira ati […]

Miss Elsa yateguye irushanwa ngarukamwaka ryo koga

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa, yatangaje ko ku wa 12 Kanama, Kuri Cercle Sportif, haratangira irushanwa ngarukamwaka ryo koga yise ‘Ndi Nyampinga Swimming Competition’. Mu kiganiro na Bwiza.com, Miss Elsa, yatangaje ko n’ubundi mu buzima busanzwe akunda Sport yo Koga, ndetse anavuga ko yahoze akina umukino wo koga, n’ubwo atagize amahirwe yo kuwukina ku rwego […]

Rubavu: Abagoronome bakorera mu biro banengewe mu ruhame

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bukomeje kwibaza impamvu Abashinzwe ubuhinzi (abagoronome) mu mirenge yose igize akarere ka Rubavu usanga bicaye muri za biro mu gihe akazi kabo kakagombye gukorerwa mu mirima no gusura abahinzi. Ibi barabyibaza mu gihe byibura buri mugoronome w’umurenge yahawe Moto imworohereza kugera ahashoboka hose ariko rimwe na rimwe ugasanga za moto ziraparitse […]

Amerika iremera ibiganiro ngo Koreya ya Ruguru ituze, yo yaryumyeho

Mu gihe Koreya ya Ruguru yari ikomeje kugerageza ibisasu byayo bya kirimbuzi, igikorwa cyashenguraga amahanga by’umwihariko Leta zunze ubumwe za Amerika, kuri ubu izi Leta zemeye ko ikibazo cyakemukira mu biganiro. Minisitiri w’ingabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, James Mattis, yavuze ko Amerika yiteguye gushaka umuti w’ikibazo biciye mu biganiro. Nyuma y’intambara y’amagambo Koreya […]

Inkari za Wema Sepetu zizifashishwa mu kugaragaza ukuri mu rubanza

Umucamanza uburanisha urubanza ruregwamo Wema Sepetu, wabaye nyampinga wa Tanzania muri 2006, yatangaje ko urubanza rw’uyu nyampinga rusubikwa hakabanza gupimwa inkari ze ngo hazarebwe niba akoresha ibiyobyabwenge. Kuva muri Gashyantare 2017, Wema Sepetu aregwa gucuruza no gukoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi . Mu gihe ubushinjacyaha buvuga ko hari abandi batangabuhamya bategerejwe bemeza ko Wema […]

U Bushinwa ntaho buzabogamira ariko Amerika nishoza intambara ntibuzarebera

Guverinoma y’u Bushinwa iravuga ko nta ruhande izabogamiraho Koreya ya Ruguru niramuka iteye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ko izarengera inshuti y’umuturanyi Amerika niramuka ibaye ari yo ishoza intambara. “ Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo nibigaba ibitero bikagerageza guhirika ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru no guhindura politiki y’Umwigimbakirwa wa Koreya, u […]

Maroc yatangaje ko ishaka kuzakira irushanwa ry’igikombe cy’isi 2026

Federasiyo y’umupira w’amaguru ya Maroc (FRMF) yatangaje ko yumva ifite ubushobozi bwo kuba yazakira irushanwa ry’igikombe cy’isi rya 2026. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi ni ibyagaragaye mu ibaruwa ibisaba, Maroc yandikiye Federasiyo y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), ivuga ko iramutse yemerewe yahita itangira imyiteguro hakiri kare. Kugira ngo Maroc yemererwe kwakira iri rushanwa, ni uko igomba guhigika […]

Sudani y’Epfo: Imfungwa za politiki 30 zarekuwe

Guverinoma ya Sudani y’Epfo yarekuye imfungwa za politiki zigera kuri 30 mu rwego rwo kunoza ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu gihugu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’amategeko muri biro y’umutekano mu gihugu, Jalban Obaj, yavuze ko aba banyururu barekuwe ku bwumvikane ndetse ko ibiro bya perezida byari byabitangaje muri uyu mwaka bityo bikaba bishyizwe mu […]