Icyaha ni gatozi, ariko umugayo ni karande -CNLG/NURC
Aya ni amwe mu magambo avugwa n’umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene, mu kiganiro yahaga abanyamakuru n’abayobozi b’ibitangazamakuru. Yaje gushimangirwa kandi n’umukozi muri Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Mugaga Jonston, avuga ko gahunda ya Ndi umunyarwanda yaje kuvana ipfunwe ku bana bakomoka ku babyeyi bakoze Jenoside. Bagira bati « Nimwibaze umwana w’umukobwa, […]
Loni irasaba Abarundi kwitabira ibiganiro by’amahoro nta mananiza
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yahamagariye amashyaka ya politiki mu Burundi kwitabira byuzuye ibiganiro bigamije kugarura amahoro muri iki gihugu kimaze imyaka 2 mu makimbirane ya politiki. Guverinoma y’u Burundi ikaba yari iherutse gutangaza muri uku kwezi ko itazitabira ibiganiro byateguwe n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byari bigamije kurangiza ibi bibazo byatewe n’icyemezo cya perezida Nkurunziza […]
Jose Mourinho na gahunda nshya yo kugura Neymar
Amakuru akomeje gucicikana mu binyamakuru bitandukanye ni uko umutoza Jose Mourinho ngo yaba afite intego yo kugura Neymar umusore ukinira FC Barcelone. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Sport, muri iyi minsi ngo Mourinho afitanye ubucuti budasanzwe na Neymar, baganira byinshi ndetse akaba anafite gahunda yo kuzamugura mu minsi iri imbere. Iki kinyamakuru cyatangaje ko Mourinho afite gahunda […]
Pasiteri yategetse abakiristo kumukomba ibirenge ngo bongererwe ubukire
Pasteur Andrew Ejimadu wo mu gihugu cya Zambie yateje impagaraga nyuma yaho abwiriye abakiristo kumukomba ibirenge ngo nibwo babona imigisha bakaba abakire. Pasteur Andrew ni umwe mu bapasiteri bakundwa cyane muri Zambia, akaba ari umuyobozi w’itorero yashinze ryitwa“Christ Freedom Ministries Zambia” . Uyu mupasiteri asaba aba bakiristo kumwegera bakamukomba ibirenge, yabikoze imbere y’imbaga aho igiterane […]
Umugabo yameze amabere nk’ay’abagore nyuma yo gusambana n’umugore w’abandi
James Muutua, ni umugabo w’imyaka 39 y’amavuko wahuye n’uruva gusenya, ubu afite amabere manini nk’ay’abagore akaba yarayameze nyuma yo gusambana n’umugore w’undi mugabo ariko w’umuturanyi. James yari asanzwe ari umuyobozi umwe rukumbi wa Hoteli iherereye mu gace ka Westlands mu gihugu cya Kenya. Mu gihe umugabo yakekaga ko James amusambanyiriza umugore, ngo yaramwegereye amubwira kubihagarika […]
Dukomeze umuco w'umuganda twese dukorere hamwe twongere umusaruro udutunga – Kagame
Umuganda ni umuco wo gukorera hamwe, tugashyira imbaraga zacu hamwe mu kubaka u Rwanda. Ibi ni ibyatangajwe na perezida Kagame kuri uyu wa gatandatu, itariki 25 Gashyantare ubwo yitabiraga igikorwa cy’umuganda ngarukakwezi mu Karere ka Gatsibo ahagiye kubakwa ishuri. Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi bafatanyije mu gikorwa cyo kubaka amashuri kugira ngo abana boroherezwe […]
Claire, umukobwa ushaka umukunzi-REBA IFOTO
Nitwa nkusi Claire nkaba nifuza umukunzi ukoyaba asakose arigikara Yabafite Akazi cg ntako yaba yarize cg atarize. apfakuba azi urukundo iyaricyo aziguha agaciro urukundo 0783829395. number. Facebook ni Nkusi Claire [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter @bwiza.com
Miss Wema Sepetu na Zari basangiye umugabo, Ese igihe kizagera bacudike?
Zari Hassan na Miss Wema Sepetu wa Tanzania (2006) bagiye bagaragaza ukutumvikana hagati yabo ahanini bapfa umugabo, kuri ubu abafana babo ntibategereje ngo igihe kizagere biyunge ahubwo nibo barimo gushaka kubunga bifashishije amafoto. Ikinyamakuru Ghafla cyo muri Tanzania gitangaza ko abafana b’aba bombi [Zari&Sepetu] bakomeje kugenda begeranya amafoto yabo bari mu munezero, utashishoje neza ukaba […]
Amafoto: Perezida Museveni mu ruzinduko rw’iminsi 2 muri Tanzania
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yageze muri Tanzania mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, itariki 25 Gashyantare, mu ruzinduko rw’iminsi 2 ku butumire bwa mugenzi we wa Tanzania, John Pombe Magufuli, aho abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro bigamije gukomeza umubano n’ubufatanye mu by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu byombi bazanaganira […]
Kigali: Imodoka y’ikigo gishinzwe kurinda umutekano (ISCO) yakoze impanuka-AMAFOTO
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2017, ahashyira saa moya n’igice, aho imodoka y’ikigo gicunga umutekano ISCO [yahoze ari Intersec Security] yagonganye n’indi modoka nto (voiture). Imboni ya Bwiza.com, yari iri aho iyi mpanuka yabereye yagize ati: “imodoka y’ikigo cy’abarinda umutekano’Isco’ yasekuye ivatiri yavaga muri parking iyihindura […]
Imbunda yakoreshejwe mu guhanura indege ya Habyarimana yaba yarafatiwe muri Congo
Mu gihe hashize imyaka isaga 20 hari urujijo ku waba warahanuye indege ya perezida Habyarimana benshi bemeza ko ari nayo mbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuri ubu hari amakuru avuga ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Congo zaba zavumbuye imbunda irasa missiles isa n’intwaro yakoreshejwe mu guhanura iyi ndege ya Habyarimana. Nyuma […]
Burundi: Hari ibyobo byahambwemo Abahutu n’ibindi birimo Abatutsi
Ibi ni ibyagarutsweho mu biganiro byateguwe n’akanama gaharanira Ubumwe n’ubwiyunge mu Burundi (CVR), abari bitabiriye bagaragaje ko bishoboka ko hari ibyobo rusange bihambyemo abantu bagera ku 2.500 bishwe mu myaka 45 ishize. Aka kanama gatangaza ko kagiye gutangira gushakisha ibyo byobo aho bicyekwa hirya no hino mu gihugu. Uwitwa Aloys Batungwanayo, yakoze ubushakashatsi kuri ibyo […]
Abakuru b’igipolisi cy’u Burundi banze kwitabira inama ya EAPCCO I Kigali
Mu gihe kuri uyu wa Kane ushize twabagejejeho inkuru y’uko abadepite batanu mu badepite icyenda bahagarariye u Burundi muri EALA batangaje ko batazitabira inama y’iyi nteko ishinga amategeko ya EAC iteganyijwe kubera I Kigali mu kwezi gutaha, ubu andi makuru aravuga ko n’Igipolisi cy’u Burundi cyanze kwitabira inama imaze iminsi ibera mu Rwanda ihuje abapolisi […]
Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Butaliyani yasuye iy'u Rwanda-AMAFOTO
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu cy’u Butaliyani (Carabinieri) , Lt. Gen. Tullio Del Sette, ku itariki 24 z’uku Kwezi yasuye Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo gushimangira umubano no guteza imbere ubufatanye bw’izi nzego z’umutekano . Ibiganiro Lt. Gen Tullio Del Sette yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda, Emmanuel K. Gasana byabereye ku Cyicaro Gikuru […]
APR FC yanyagiye Mukura ihita ikura Rayon Sports ku mwanya wa mbere
Umukino wari ufitiwe amatsiko na benshi haba ku ruhande rwa APR FC na Rayon Sports mukeaba wayo, ni umukino APR FC yari ifitanye na Mukura Victory Sports i Huye, uyu mukino ukaba waje kurangira APR itahanye intsinzi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wabereye i Huye, kuri uyu wa Gatanu tariki ya […]
Ibibazo 10 benshi bibaza ku kunyara k’umugore mu gihe cy’imibonano, menya pozisiyo nziza (igice cya 5)
Iki ni igice cya 5 cy’ibibazo benshi bibaza ku kunyara k’umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ikibazo benshi bahuriyeho nyuma yo kubona ibindi 4 byatambutse, ni ukwibaza pozisiyo nziza bakwifashisha kugirango umugore anyare. Ubusanzwe pozisiyo nziza ni mwe (umugabo n’umugore) mwihitiramo bitewe n’uko ibanezeza, biragoye guhita ubwira umuntu uti fata iyi reka iriya, gusa benshi izo […]
Bamwe ngo ntibakimenya gutandukanya imyambaro yo mu rusengero n'iyo mu birori
Iyo wegereye abakozi b’Imana batandukanye usanga bagaruka ku myitwarire idahwitse ikomeje kugenda igaragara mu bayoboke b’amatorero atandukanye. Usanga aba bavugabutumwa bagaruka cyane ku migendere, imyambarire ndetse n’ikoranabuhanga rya za terefoni. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aba bakozi b’Imana usanga banenga imigenzereze ya bamwe mu bo basengana usanga akenshi bavuga ko hari abasigaye baza mu nsengero bataje kuramya no […]
Amafoto: Abayobozi bakuru b’igihugu berekeje mu Umwiherero ku nshuro ya 14
Kuri uyu wa Gatanu, itariki 24 gashyantare mu masaha ya nyuma ya saa sita abayobozi bakuru muri guverinoma no mu rwego rw’abikorera berekeje mu Ntara y’Iburasirazuba aho bagiye mu Umwiherero w’Abayobozi ku nshuro ya 14. Biteganyijwe ko nk’uko bisanzwe Umwiherero uzatangira kuri uyu wa 25 ukabera mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro ukazasozwa kuwa 02 […]
Gatsibo:Barashinja abagabo gushukisha abana b’abakobwa inzoga yitwa umurage
Abatuye umurenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo barashinja abagabo n’abasore gushukisha abana b’abakobwa inzoga yitwa umurage. Ibi ngo byaba binakorerwa n’abana biga mu mashuri yisumbuye. Abaturage bemeza ko iyo nzoga ubu yabaye igikoresho ku bagabo bashaka gushora abakobwa mu busambanyi. Ngo babanza kuyibagurira muri butike ziri muri ako gace bakabasindisha. Kuwa gatanu ushize, abana […]
Major Budigi, umusirikare w’u Burundi wirukanwe muri Centrafrika
Major Budigi Nicolas, umusirikare w’u Burundi wari wajyanye n’abandi mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrika, yirukanwe na Loni agaruka i Burundi kubera ibyaha ashinjwa byo guhutaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Loni yafashe icyemezo cyo kwirukana Major Budigi, nyuma yaho amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu atangarije ko ari mu bahohoteye abaturage bigaragambyaga bamagana manda ya 3 ya Perezida […]
Kicukiro: Abaturage barashinja Gitifu wa Gatenga kubarira amafaranga y'ingoboka
Abaturage biganjemo abasaza n’abakecuru bo mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro barashinja abayobozi barimo na Gitifu w’umurenge, Emmanuel Manevure kubarira amafaranga y’ingoboka asanzwe agenerwa abatishoboye . Bamwe muri aba baturage baganiriye na Tv1 dukesha iyi nkuru bavuga ko iyo aya mafaranga abonetse bayagabana n’abayobozi bo mu murenge ndetse utagize icyo atanga agakurwa ku […]
Kuki abiyita abana ba Gen Maj Rwigema bavuga ko umugore we yashatse kubica?
Maj Gen Fred Gisa Rwigema yatabarutse mu Ukwakira 1990, ku rugamba rwo kubohora igihugu, yatabarutse asize abana babiri (Eric Gisa Rwigema na Teta Gisa Rwigema) yabyaranye n’umugore we Janet Rwigema. Mu 2013, nibwo hagaragaye umwana w’umuhungu witwa Alfred Gisa, icyo gihe yari afite imyaka 24 y’amavuko avuga ko Rwigema ari we se, ko yitabye Imana […]
FARDC iravuga ko yivuganye abarwanyi ba M23 bagera kuri 16 igata muri yombi 5
Uganda iravuga ko ifite abarwanyi ba M23 basaga 40 baherutse guhunga imirwano yongeye kubura muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri iki cyumweru nk’uko igisirikare cya Uganda cyabitangaje kuri uyu wa Kane. Umuvugizi w’igisirikare, Richard Karemire, yabwiye Reuters dukesha iyi nkuru ko abarwanyi 44 ba M23 bafungiye mu kigo kiri mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Kisoro, […]
Amafoto y’inkoko y’umukara, igira inyama z’umukara, amagi y’umukara idapfa kuboneka
Ubusanzwe ntibyari bimenyerewe kubona inkoko ifite umwihariko nk’uyu ndetse no mu bigitika muri rusange. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Igenzura ryakorewe mu bijyanye n’ubworozi hirya o hino ku isi, bwerekana ko mu gihugu cya Indoneziya ari ho honyine habasha kuboneka ubu bwoko bw’inkoko y’umukara atari ukuyireba inyuma gusa ahubwo n’ibice bigize umubiri wayo byaba iby’imbere n’ibigaragarira amaso bikaba […]
Malawi: Havuyeho imbogamizi zatumaga Murekezi atohererezwa u Rwanda
U Rwanda na Malawi byamaze gushyira umukono ku masezerano yo guhererekanya abanyabyaha, amasezerano yari yabaye imbogamizi ku iyoherezwa ry’Umunyarwanda, Vincent Murekezi ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda akaba amaze igihe yihishe muri iki gihugu. Mu minsi ishize nibwo umucamanza mu rukiko rukuru rwa Lilongwe yafashe icyemezo cyo kutohereza mu Rwanda Murekezi kuko nta masezerano ibihugu byombi byari […]
Uganda: Uwari umugaba mukuru w’ingabo yagizwe minisitiri
Gen. Edward Katumba Wamala wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za Uganda kuri uyu wa kane yarahiriye imirimo mishya nk’umunyamabanga wa leta muri minisitiri w’umurimo no gutwara ibintu n’abantu. Ni umuhango wabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu I Entebbe hari umuryango we na perezida Museveni. Kuwa 09 Mutarama, nibwo Gen Katumba yakuwe ku nshingano ze nk’umugaba mukuru […]
Rusizi: Ruswa, umwanda, ikimenyane n’ibindi, biravuza ubuhuha mu bitaro bya Gihundwe
Abaturage bagana ibitaro by’akarere ka Rusizi bya Gihundwe baravuga ko bigoye kubona umuganga ukuvura muri biriya bitaro mu gihe nta muntu ufiteyo muziranye. Bavuga ko uko ibi bitaro bigaragara inyuma atari ko bigaragara ubigezemo imbere bitewe n’imitangirwe mibi ya serivisi zitangirwamo. Aba baturage bavuga ko umuco wo kuvurwa n’uwo muziranye muri biriya bitaro wamaze gushinga […]
M23 irashinja abasirikare ba Leta kuyirasaho kandi yari itashye imbokoboko
Hashize iminsi havugwa intambara mu bice bitandukanye bya Congo, bigatangazwa ko ari M23 n’abasirikare ba Leta ya Congo (FARDC). Ku ruhande rwa M23 bo barashinja FARDC kubagabaho ibitero kandi mu by’ukuri bari batashye mu gihugu cyabo amahoro nta n’intwaro bafite. Mu itangazo bashyize hanze ku wa 22 Gashyantare 2017, aba barwanyi batangaje ko nta mugambi […]
Polisi z’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K Gasana yakiriye mugenzi we wo muri Uganda, Gen. Kale Kayihura n’itsinda yari ayoboye baje mu nama yahuje impande zombi ku italiki ya 23 Gashyantare , ikaba yari iyo kurebera hamwe aho ubufatanye bugeze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro n’inama yabereye i Mbarara mu Kwakira […]
Min. Mushikiwabo yakebuye abayobozi bakomeza kurebera abana bashorwa mu ntambara
Kuri uyu wa 23 Gashyantare 2017, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Mushikiwabo Louise yibukije abakuru b’ibihugu na za Guverinoma guhagurukira ikibazo cy’abana bajyanwa mu gisirikare bakabatesha amashuri bityo abakangurira kubirwanya. Ibi yabirangarije mu nama y’Abaminisitiri y’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Afurika yunze ubumwe. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Minisitiri Mushikiwabo niwe wayoboye iyi nama yabaye ku nshuro […]
Amafoto adasanzwe y’abantu bisiga amarangi bakagaragaza ibindi binyabuzima
Uko ikoranabuhanga rikomeza gutera imbere, niko n’abantu bakomeza kunguka ubwenge umunsi ku wundi bwo gukoresha ibyaremwe bakabanza kubiha andi mashuro adasanzwe ariko y’ibindi biremwa. Aya ni amwe mu mafoto yegeranyijwe avuye hirya no hino kuri interinete agaragaza uburyo abantu babasha gusiga amarangi amafoto bakayabyaza ibindi bintu bidasanzwe.  [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Amafoto menshi yibanda ku y’abantu […]
Kigali: Abaskuti batanze amaraso, bizihiza imyaka 160 ya Baden Powell
Mu rwego rwo kuzirikana Baden Powell washinze umuryango w’abaskuti, kuwa gatatu tariki ya 22 Gashyantare, abaskuti b’akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali bakoze igikorwa cyo gutanga amaraso. Ni igikorwa cy’ubutabazi kigamije gufasha abarwayi barembye bayakenera kwa muganga. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Tariki 22 Gashyantare 1857, tariki 22 Gashyantare 2017. Imyaka 160 irashize, intwari Baden Powell ibonye izuba. […]
Nigeria: Icyicaro cya MTN cyibasiwe n’abamagana ibiri kubera muri Afurika y’Epfo
Abanyanijeriya bari mu myigaragambyo I Abuja bibasiye icyicaro gikuru cya MTN muri uyu mujyi kuri uyu wa Kane, mu kintu cyagaragaye nko kwihorera kuri iki kigo cyo muri Afurika y’Epfo kubera ihohoterwa riri gukorerwa Abanyanijeriya bari muri iki gihugu nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa MTN. Ibi bikaba byabaye mu gihe chairman wa MTN ari muri Nigeria […]
Rwamagana: Bafungiwe ivomero rusange none barasaba ko ryafungurwa
Abaturage batuye mu Kagari ka Sibagire mu Murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana baratakamba basaba ko ivomero rusange ryafunzwe ryafungurwa bitewe no kubura amazi bigatuma bamwe muribo bavoma amazi mabi. Aba baturage bavuga ko bavomaga amazi hafi none ivomero rusange ariko batunguwe no kumva ko ivomero rusange bavomagaho rifunzwe burundu na koperative icunga ayo […]
Gako: Ba ofisiye bashya 478 muri RDF bambitswe amapeti na perezida Kagame
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Kane, itariki 23 Gashyantare, yitabiriye umuhango wo kwambika amapeti abasirikare basoje imyitozo ibagira ba ofisiye mu ngabo z’u Rwanda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aba basirikare barangije imyitozo ibagira ofisiye ku rwego rwa Second Lieutenant ni 478 barimo 68 b’igitsina gore, bakaba bakoreraga […]
Umukozi uhembwa ibihumbi bitarenze 30 ku kwezi ntiyemerewe gusora- RRA
Kuri uyu wa 23 gashyantare 2017, ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA, cyagiranye ibiganiro birambuye n’abacuruzi bo mu karere ka Nyarugenge biganjemo abasora biyandikishije muri 2016, aho bibukijwe bumwe mu burenganzira bwabo mu bijyanye no gusora ndetse n’uko ibiciro by’imisoro bihagaze haba ku bicuruzwa ndetse no ku mushahara. Muri ibi biganiro, iki kigo cyatangaje ko […]
Zimbabwe: Isabukuru ya perezida Robert Mugabe yatumye amashuri aba afunze
Guverinoma ya Zimbabwe yategetse amashuri yo mu mujyi wa kabiri mukuru w’iki gihugu, Bulawayo, gufunga imiryango kuri uyu wa kane, itariki 23 no kuwa gatanu, itariki 24 Gashyantare mu rwego rwo kwitegura kwizihiza isabukuru ya perezida Robert Mugabe. Ikinyamakuru cya leta, Chronicle cyatangaje ko minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye, Lazarus Dokola ari we watanze aya mabwiriza […]
Gakenke: Inzego z'ibanze zasobanuriwe ibisabwa ngo umuturage agire uruhare mu miyoborere
Ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi 2 yateguwe n’Akarere ka Gakenke ku bufatanye na OXFAM yagenewe abayobozi b’Imidugudu igize Umurenge wa Busengo na Mataba ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’iyo Mirenge basabwe kurushaho kwegera abaturage no kubasobanurira uburengazira bwabo mu kugira uruhare mu miyoborere n’Iterambere. Seraphine Sifa Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) yasobanuriye abitabiriye amahugurwa ko kugira ngo […]
Umupasiteri yasanzwe yimanitse mu mugozi, icyabimuteye kiracyari urujijo
Umukozi w’Imana witwa Sipho Khanyile wo muri Repubulika y’Afurika y’Epfo, akaba yari n’umuyobozi w’idini Faith Mission Church mu gace ka Ntuzuma yatunguye abantu ubwo bamusangaga yimanitse mu mugozi mu gisenge cy’imwe mu nyubako zo mu igaraje rye, impaka zikaba zabaye ndende ku rupfu rwe n’ukuntu yajyaga ahora akangurira abantu gutura imana ibibazo byabo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]
Ni Grace, umukobwa ushaka umukunzi
Muraho, ni Grace mfite imyaka 25 mba i muhanga nkora akazi ko mu rugo , ndaringaniye mu burebure, 60kg, imibiri yombi, ndashaka umukunzi umusore ufite kuva ku myaka 28-37 ,afite urukundo ,usenga, kuko nange ndasenga, kdi urukundo ndarufite tugakundana ndetse tukazabana Imana idufashije. Udakina kdi nta busambanyi burimo, wambona kuri 0728624570 murakoze. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kanda […]
Uganda: Umuhanzi Mutoni Fille yarusimbutse
Umuhanzi Mutoni Fille wo mu gihugu cya Uganda yasimbutse umutego w’agatsiko k’abajura bamufatiye iwe ataha nijoro. Uyu muhanzi ubwo yari atashye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira iryo ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare, nibwo abajuru bakomeje kugenda inyuma y’imodoka ye kugera iwe ku marembo. Ibinyamakuru byo muri Uganda bitandukanye bitangaza ko abo […]
Nyagatare: Akarere kaza ku isonga muri ruswa, imiyoborere mibi, akarengane,.. Min. Kaboneka
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka avuga ko akarere ka Nyagatare ari kamwe mu turere twananiranye ku bijyanye n’imiyoborere ndetse n’imyitwarire y’abaturage bako bityo bigatuma ari nayo mpamvu kadatera imbere nk’utundi turere ahubwo kagahora mu murongo utukura uko hakozwe ibarura. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abandi batandukanye bo muri kariya karere […]
Haranugwanugwa inzara mu nkambi za gisirikare z’i Burundi
Mu gihe havugwaga amacakubiri, gutabwa muri yombi bya hato na hato ndetse no guhunga kwa bamwe mu gisirikare cy’u Burundi, kuri ubu haranugwanugwa inzara mu nkambi. Amakuru ava mu Burundi ni uko hari abamara umunsi wose badahawe ibyo kurya ndetse naho babihawe biza ari bike. Ikinyamakuru RPA cy’i Burundi gitangaza ko iyi nzara yakajije umurego […]
Bamwe mu bahagarariye u Burundi muri EALA banze kuzitabira inama izabera I Kigali
Batanu mu badepite 9 bahagarariye u Burundi mu Nteko ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba, EALA, ntibazitabira inama y’iyi nteko biteganyijwe ko izabera I Kigali ngo kubera umwuka mubi uri hagati y’igihugu cyabo n’u Rwanda. Inama rusange ya EALA ya 5 iteganyijwe kubera I Kigali guhera kuwa 05 kugeza kuwa 17 Werurwe, ariko abadepite b’Abarundi batanu […]
Guverineri Musabyimana arasaba abaturage umusanzu ku mutekano hirindwa n'ibyaha
Mu nama nyunguranabitekerezo ku kunoza akazi k’abakora umwuga w’ubwikorezi mu mujyi wa Gicumbi yabaye ku itariki ya 21 Gashyantare, umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Jean Claude Musabyimana yasabye abayitabiriye gushyira hamwe imbaraga bagaharanira kwiteza imbere kandi bakagira uruhare muri gahunda z’iterambere n’iz’umutekano ndetse bakarwanya ibiyobyabwenge bigaragara mu karere kabo kuko aribyo nyiranayazana w’ibyaha byinshi. Iyi nama yabereye […]
Imirwano hagati ya M23 na FARDC yakomereje ku mupaka wa Congo na Uganda
Imirwano mu Burasirazuba bwa Congo irakomeje hagati y’inyeshyamba za M23 hamwe n’igisirikare cya Congo (FARDC). Iyi mirwano yabereye mu gace ka Bisanga kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2017. Abarwanyi ba M23 batazwi umubare bahise bahungira muri Uganda, bamwe muri bo bakaba bambukanye intwaro. Abaturage nabo bo muri utwo duce duhana imbibi na […]
Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi
Abagabo bane bafunzwe bacyekwaho kugerageza guha ruswa abapolisi bakora mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo babashyire ku rutonde rw’abatsinze ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, kandi babitsinzwe. Nzirorera Isaac, Bicamubicika John, Ndikumana Phillipe na Mpfuyisoni Mohamed ni bo bacyekwaho gukora iki cyaha. Bafashwe ku itariki 21 z’uku […]
Leta y’Ubuhinde yahaye amahirwe yo kwiga ku buntu abanyarwanda 200
Abanyeshuli 200 bo mu Rwanda barangije amashuli yisumbuye, bemerewe kwiga ku buntu na Leta y’Ubuhinde. Amasomo yabo bakazajya bayigira muri Kaminuza yitiriwe Mahatma GHandi iherereye i Kabuga. Umuhango wo gutangiza iki gikorwa (Full Scholarship) wabereye muri Kaminuza (Mahatma Ghandi University) i Kabuga, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2017. Wafunguwe ku mugaragaro na […]
Uganda: Uwitwa Enos Maniriho yaba yararogewe muri gereza yari afungiyemo
Igipolisi cyo mu Karere ka Kanungu mu gihugu cya Uganda cyatangiye iperereza ku rupfu rw’umunyururu wapfiriye muri gereza bikekwa ko yishwe n’uburozi. Nyakwigendera ni uwitwa Enos Maniriho w’imyaka 21 wakomokaga ahitwa Kyabuyorwa ya Ruguru, mu Mujyi wa Butogota wo mu Karere ka Kanungu. Umuvugizi w’igipolisi muri Kigezi, Elly Maate, yavuze ko uyu munyururu wapfuye yari […]
Muyumbu: Basaba Imana ngo Kagame azanyure mu muhanda wabo
Abaturage bakoresha umuhanda Rugende-Karenge bifuza ko umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yahaca maze akirebera akababaro bafite baterwa n’umuhanda mubi udakorwa nubwo bivugwa ko ngo amafaranga yo kuwukora amaze imyaka 2 ahawe Akarere ka Rwamagana uyu muhanda ubarizwamo. Uyu muhanda w’ibirometero ufitiye runini abatuye umujyi wa Kigali kuko unyurwamo n’imodoka nyinshi zivana imyaka nk’ibitoki, amasaka, imboga ndetse […]
Itoroka rya Hussein Radjabu ryaciraga amarenga perezida Nkurunziza ko umuriro ugiye kumwakaho
El-Hajji Hussein Radjabu ni umunyapolitiki uzwi cyane mu Burundi, ni umunyapolitiki ufite amateka menshi ndetse wanakoranye bya hafi na Perezida Nkurunziza w’u Burundi bakiri mu ishyamba na nyuma y’aho bafatiye ubutegetsi. Uyu mugabo ubu uri ku ruhande rw’abarwanya Leta y’u Burundi, yahoze ari umuyobozi mukuru w’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi, arafungwa nyuma aza gutoroka. […]
Huye: Umushinga Sustainable Harvest witezweho kuzamura umusaruro wa Kawa
Kubona umufatanyabikorwa mu buhinzi bwa kawa uzwi ku izina rya Sustainable Harvest,ukorana cyane cyane n’abagore bibumbiye mu makoperative ahinga kawa, bizatuma umusaruro wa kawa wiyongera, kuko ngo bazajya bahugura abahinzi ba kawa ku buryo bwo kwita kuri kawa kuva ihinzwe kugeza inyobwa kandi bakanabahuza n’ abaguzi bayo nk’uko byatangajwe n’akarere ka Huye. Mukansanga Chantal, atuye […]
Afurika y’Epfo: Abanyamahanga baratabariza ubugizi bwa nabi buri kubakorerwa
Abimukira baba muri leta y’Afurika y’Epfo baratabaza nyuma yo kwibasirwa n’abenegihugu bo muri kiriya gihugu babatangira bakabakubita ndetse bakanabacuza utwabo. Aba banyamahanga baba muri kiriya gihugu bitabaje izindi nzego nyuma y’uko muri iki cyumweru bibasiwe n’abantu batazwi bo muri kiriya gihugu baba bo ubwabo ndetse n’imitungo yabo iriyo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Urugaga rw’abakomoka mu gihugu cya […]
Kenya: Umupolisi yishe mugenzi we arangije nawe ariyahura
Abapolisi babiri b’Abanyakenya bapfuye mu gihe undi yakomeretse nyuma yo kurwana ubwabo mu murwa mukuru, Nairobi. Bivugwa ko mu kurwana kwabo umupolisi umwe ukorera kuri station ya polisi ya Embakasi yarashe mugenzi we akamwica yarangiza akishyiraho imbunda nawe agakurura imbarutso. Mugenzi wabo nawe wafashwe n’isasu yahise ajyanwa mu bitaro. Uyu warokotse yakoreraga ku Kibuga cy’indege […]
BNR yiteze impinduka zivuye mu buhinzi muri 2017 mu kuzamura ubukungu bwazahaye
Banki nkuru y’u Rwanda BNR iratangaza ko umwaka wa 2017 ushobora kuzagenda neza mu bijyanye no kuzamura ubukungu bw’igihguu bwazahaye mu myaka 2 ishize, aho ibikomoka mu buhinzi ari bimwe mu bigomba kuzamura ubukungu bw’igihugu. Ibi byatangarijwe mu muhango wo kumurika uko agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda gahagaze ndetse n’ubukungu muri rusange kugeza ubu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]
Umuco wa serivisi nziza muri NIDA ugiye kwikuba kabiri mu mujyi wa Kigali- Min Kaboneka
Ubwo umujyi wa Kigali watoraga umuyobozi mushya, Minisitiri Kaboneka yagarutse ku muco mwiza wo gutanga serivisi nziza kandi zihuse urangwa mu kigo gishinzwe gutanga indangamuntu. Iki kigo nicyo Meya mushya Nyamurinda Pascal yayoboraga, hakaba hari icyizere ko mu mujyi wa Kigali bizikuba kabiri. Nubwo inshingano za NIDA n’iz’umujyi wa Kigali zinyuranye, hombi haganwa n’abanyarwanda, kandi […]
Kagame yasabye Abanyafurika kuzamura urwego rw’ ubwikorezi mu kirere bagahangana n’indi migabane
Kudakuraho imbogamizi mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndege, bidindiza uru rwego mu mutekano rukanahenda. Ibi byatangajwe n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu, itariki 22 Gashyantare, aho yari yitabiriye inama yiga ku itwara ry’abantu n’ibintu mu ndege muri Afurika ibera i Kigali. Iyi nama yabereye muri Kigali Convention Centre yahuje abantu 550 baturutse mu […]
Gambia: Uwari ukuriye urwego rw’igihugu rw’ubutasi yatawe muri yombi
Umwe mu bagabo bari batinyitse mu gihugu cya Gambia ku butegetsi bwa perezida Yahya Jammeh, akaba ari we wari ukuriye inzego z’ubutasi, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere ushize n’igipolisi cy’igihugu nk’uko aya makuru yemejwe kuri uyu wa kabiri. Yankuba Badjie wari ukuriye inzego z’ubutasi za Gambia (NIA), azwi nabi muri iki gihugu, aho […]
Umuhanzi Chris Brown ari mu mazi abira ashinjwa gukubita no guterabwoba umukunzi we
Umuhanzi wo muri Amerika uzwi ku mazina ya Chris Brown ari mu mazi abira akurikiranyweho ibyo ashinjwa n’uwahoze ari umukunzi we, Karrueche Tran umushinja kumugirira nabi ariko ntahite abimenyesha inzego zibishinzwe nyuma akanamwoherereza ubutumwa bugufi amubwira ko azamwica. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2017, nibwo urukiko rwa Los Angeles […]
Perezida Ilham Aliyev yagize umugore we Visi perezida
Perezida Ilham Aliyev wa Azerbaijan yagize umugore we visi perezida w’iki gihugu gito gikungahaye kuri peteroli cyahoze ari kimwe mu bigize Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Mehriban Aliyeva azaba visi perezida wa mbere nk’uko perezida Aliyev yabitangaje mu iteka rye ryo kuri uyu wa kabiri, itariki 21 Gashyantare, avuga ko atavuze imirimo azaba ashinzwe ariko ko […]