Dore ibimenyetso simusiga byakwereka ko umugore wawe yarangije mu gihe cyo gutera akabariro

Benshi mu bagabo usanga bahorana urwicyekwe mu gihe bamaze gutera akabariro bacyeka ko baba batitwaye neza mu buriri ngo bashimishe abagore babo ntibagere ku ndunduro y’ibyishimo, nyamara hari ibimenyetso simusiga umugabo ashobora kwifashisha akamenya ko umugore we yarangije. Ubusanzwe umugabo cyangwa umugore arangiza mu gihe ageze ku byishimo byo hejuru igihe ari mu gikorwa cyo […]

Angola: Inyeshyamba za FLEC zigambye kwivugana ingabo za leta 9 igakomeretsa 14

Abasirikare 9 mu ngabo za Angola barishwe, abagera kuri 14 barakomereka, mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba mu gice gikungahaye kuri peteroli cya Cabinda nk’uko byatangajwe n’izi nyeshyamba kuwa Gatanu ushize. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Guverinoma ya Angola ndetse n’igisirikare birinze kugira icyo batangaza kuri ibi byatangajwe n’uyu mutwe w’inyeshyamba uharanira ubwigenge bw’intara ya Cabinda (FLEC). Uyu mutwe ukaba […]

Mu gihe Uburayi bwihaza mu biribwa, Afurika yo igejejwe ku buce n’inzara

Raporo yashyizwe hanze n’imiryango itegamiye kuri za Leta igaragaza ko ibihugu byo mu Burayi abaturage byabo bafite indyo yuzuye naho abo muri afurika bakaba bazahajwe n’imirire mibi. Ibihugu 12 by’i Burayi birimo Ubuhorandi bukurikirwa n’Ubufaransa, Ubusuwisi, Autriche, Ububirigi, Danemark, Suede, Australie, Irlande, Ubutaliyani, Luxembourg na Portugal bigaragaramo abaturage bafata indyo yuzuye, mu gihe ibyo ku […]

Igipolisi cya Uganda gikomeje kugaragaza imyitwarire ya kinyamanswa

Igipolisi cya Uganda gikomeje gushyirwa mu majwi gishinjwa ibikorwa byo guhohotera abaturage n’ibikorwa bitesha agaciro umuntu, aho kuri uyu wa gatandatu noneho cyagize gutya imodoka yacyo ikagonga umuyoboke wa Dr Kiiza Besigye ku bwende. Amashusho yafashwe kuri telephone yakwirakwijwe, yerekana umushoferi w’imodoka y’igipolisi agonga ku bushake umugabo w’umuyoboke wa Kiiza Besigye. Muri ayo mashusho yafashwe […]

Kamonyi: Abaturage b’umurenge wa Ngamba bakanguriwe kwicungira umutekano

Ku itariki ya 29 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage b’umurenge wa Ngamba akarere ka Kamonyi kwirinda no gukumira ibyaha no kwicungira umutekano. Aganira n’abaturage b’akagari ka Kabuga mu murenge wa Ngamba, umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage (DCLO) mu karere ka Kamonyi Inspector of Police (IP) Athanase Niyonagira, yasabye abo baturage kwirinda no […]

Dore inama 5 wakurikiza usaba ubushuti umukobwa muhuye bwa mbere

Benshi mu basore twakwita ko ari abiki gihe bikunze kubagora uburyo bashobora gusaba ubucuti umukobwa bahuye bwa mbere cyangwa banabikora bikagenda uko batabyifuzaga. Hano hari inama umusore akwiye gukurikiza yahura n’umukobwa ku nshuro ya mbere kumusaba ubushuti bikamworohera. 1.Gufata umwanya wo kwitegereza uwo ugiye gusaba ubushuti Mbere na mbere ugomba gufata umwanya wo kwitegereza uwo […]

Itangazo ry'akazi (Marketing) muri EASTAFRICAPAGE

OBJECT: NOTICE OF JOB OPENING We currently have some open positions and we’are looking for some great talent to be a part of our team. If you are passionate about your career and want to have fun while you do what you love, then send us your resume. MARKETING And SALES JOB @ EAST AFRICAN […]

Abasenateri bifatanyije n’abaturage ba Gasabo na Nyarugenge mu muganda

Mu muganda ngarukakwezi wo kuri uyu wa 30 Nyakanga, abasenateri bifatanyije n’abaturage bo mu turere twa Nyarugenge na Gasabo mu muganda ngarukakwezi aho batunganyije imihanda ndetse hagashyirwa ku mugaragaro igishushanyo mbonera cya site ya Tura Neza Cyeyere igaragaza uko akagari ka Cyeyere kazaturwa. Abasenateri rero bakaba bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa mageragere, Akagari ka […]

Hagaragaye umukobwa ufite ururimi rushobora kuba ari rwo rurerure ku isi-Amafoto

Gerkary Brancho ukomoka mu gace ka Ocala, muri leta ya Florida yagaraje uburebure bw’ururimi rwe bituma benshi bakeka rwaba ari rwo rwa mbere rurerure ku isi. Abinyujije ku rubuga rwa Youtumbi rugaragaza amashusho, uyu mukobwa yerekanye ururimi rwe mu buryo butangaje ,aho yarusohoraga mu kanwa, akarukoza hejuru y’izuru. Gerkary yavuzweho ko ari we waba ufite […]

Leta y’u Burundi yakoze imyigaragambyo ishotora u Rwanda n’u Bufaransa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2016, nibwo imbaga y’Abarundi cyane cyane abo mu ishyaka rya CNDD FDD bazindukiye mu mihanda bamagana u Rwanda n’u Bufaransa. Benshi mu bigaragambyaga biganjemo abanyonzi n’urubyiruko rw’Imbonerakure, baririmbiraga imbere ya Ambasade y’u Bufaransa ndetse n’iy’u Rwanda. Bakaba babikoze nyuma y’uko ONU yemeje koherezayo abapolisi […]

Uganda: Abanyeshuri mu ishuri rya polisi barashinjwa kwiba ibisheke by’abaturage

Abari mu myitozo ibinjiza mu gipolisi, mu Ishuri rya Polisi rya Kabalye mu Karere ka Masindi ho mu gihugu cya Uganda, barashinjwa n’abaturage kubibira ibisheke no kwangiza hegitari nyinshi zihinzeho ibisheke. Aba banyeshuri bitegura kwinjira mu gipolisi bivugwa ko nta mabwiriza ababuza gusohoka bafite, bashinjwa n’abaturage bo mu Kagari ka Kabalye ya II muri Masindi, […]

Muhanga: Ababyeyi b'abana b'inzererezi bahagurukiwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye guhagurukira ababyeyi b’abana b’inzererezi kuko abenshi mu bana bo mu muhanda babiterwa n’iwabo. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice avuga ko hashyizweho uburyo bwo gucukumbura impamvu zituma abana bacika imiryango yabo bakigira mu buzima bubi bwo mu muhanda, bikagaragara ko hari ababiterwa n’ababyeyi babo. Bamwe mu babyeyi basaba […]

Dore ibintu 5 bishobora kugufasha gutangiza ubucuruzi bwawe bugatera imbere

Hari benshi bijujuta bavuga ko gutangiza ubucuruzi byabananiye abandi bagatinya gutangiza uwo mushinga batinya igihombo, nyamara hari amahame wagenderaho mu gutangiza ubucuruzi bwawe bugatera imbere. Ubushakashatsi bugaragaza ko 46% by’amasosiyete y’ubucuruzi atangira ananirwa kubera ubushobozi buke mu bumenyi, andi 30% ahagarara kubera uburambe buke cyangwa kubura uburambe mu micungire. Iyo ufite ikipe nziza n’umuyobozi mwiza, […]

Donald Trump yijeje Hillary Clinton kuzamukubitira ahareba inzega mu Ugushyingo

Nyuma y’aho ishyaka ry’abademokarate muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemereje Hillary Clinton nk’umukandida waryo mu matora mu gikorwa cyabereye muri leta ya Philadelphia ndetse uyu mudamu agafata ijambo akibasira uwo bazaba bahanganye, Donald Trump, kuri uyu wa gatanu uyu muherwe nawe yamugabyeho igitero ndetse amubwira ko mu Ugushyingo azamukubitira ahareba inzega mu matora. Ubwo […]

Burundi: Loni yemeje kohereza abapolisi 228 ariko batazaba bashinzwe umutekano w’abaturage

Akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano kuri uyu wa Gatanu kafashe icyemezo cyo kohereza mu Burundi abapolisi mpuzamahanga 228. Aba bapolisi bakazaba bafite inshingano zo gukurikirana ibijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ndetse no gufasha ngo ibiganiro bihuza Abarundi bizagende neza. Aka kanama ka Loni nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ikomeza ivuga, katangaje ko […]

Nta cyatunguranye ku bakinnyi begukanye ibihembo usibye icyikiro kimwe cyitavuzweho rumwe

Mu muhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi bahize abandi mu mwaka w’imikino 2015-2016 muri Shampiyona y’u Rwanda, nta cyatunguranye cyagaragaye uretse icyiciro cyo gutanga igihembo ku mufana witwaye neza kitavuzweho rumwe. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki 29 Nyakanga 2016 ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ni bwo hatanzwe ibihembo ku […]

Diamond yatangiye guca amarenga ko yateye Zari indi nda-REBA IFOTO

Mu gihe hari amakuru yavugwaga ko umuhanzi Diamond ukomoka muri Tanzaniya yaba yarateye umuherwe Zari indi nda, kuri ubu yaciye amarenga agaragaza ko byaba aribyo. Abicishije ku mbuga nkoranyambaga, Diamond yafashe ifoto ye ari mu buriri na Zari, arangije ashyiraho amagambo agira ati: “Iyi ndamukanyo ni igenewe umuhungu wanjye utari wavuka”. Ubwo Zari yari amaze […]

Kenya: Babiri bashinjwaga kwica abapolisi 4 bakatiwe igihano cy’urupfu

Abagabo babiri bashinjwa kuba mu gatsiko k’abagizi ba nabi mu gihugu cya Kenya, bakatiwe igihano cy’urupfu kuri uyu wa Gatanu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abapolisi bane. Ibi bikaba byarabaye buri bucye haba amatora ya perezida mu 2013. Abashinjacyaha bavuze ko Jabiri Ali Dzuya na Bwana Mkuu Alwan bari mu kiswe Mombasa Republican Council […]

RDF iri gusenya toni zisaga 50 z’ibisasu byapfubye n’ ibyashaje

Guhera kuwa 28 Nyakanga, igisirikare cy’u Rwanda cyatangiye igikorwa cy’iminsi itatu cyo gusenya toni zisaga 55 z’ibisasu byapfubye ndetse n’ibyarengeje igihe, mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu karere ka Gatsibo. Iki gikorwa kikaba cyarateguwe ku bufatanye bw’ikigo cyo mu karere gishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’iziciriritse, RECSA, mu magambo ahinnye y’Icyongereza, ndetse n’inzego z’umutekano. […]

Kigali: Bishop Nyirinkindi Ephrem n'umukwe we batawe muri yombi

Ibi byemejwe n’umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali, Supt Emmanuel Hitayezu, ko uwari Umuvugizi w’Itorero (Eglise de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda), Bishop Nyirinkindi Ephrem Thomas n’uwahoze amwungirije, Bishop Nyirinkindi (umukwe we) bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano . Supt Emmanuel Hitayezu akaba yakomeje avuga ko dosiye irebana […]

Burera: Abamotari basabwe kubaha ibyapa n’ibimenyetso byo mu muhanda

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera yasabye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto kubaha ibyapa n’ibimenyetso byo mu muhanda nk’uburyo bwo kwirinda gukora cyangwa guteza impanuka. Ubu butumwa bwatanzwe ku itariki 28 Nyakanga n’ushinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda muri aka karere, Inspector of Police (IP) Etienne Kabera mu nama yagiranye n’abakorera uyu […]

Ibyahwihwiswaga ko Ingabire Victoire arimo kwicwa urubozo byatewe utwatsi

Mu gihe hari amakuru yavugwaga ko Ingabire Victoire,wari umuyobozi wa FDU Inkingi yaba arembeye muri gereza ya Nyarugenge (1930) ndetse ko yimwe uruhushya rwo kwivuza, ibyo byatewe utwatsi ko ari ibihuha. Byatangazwaga ko kuva ku wa 24 Nyakanga 2016, aribwo Mme Ingabire Victoire Umuhoza yarembye bikomeye kandi yasabye ubuyobozi bwa gereza ya 1930 afungiwemo ko […]

Huye: Abaturage bishimiye imihanda batunganyirijwe

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Simbi, mu Karere ka Huye, barashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ko bwabatunganyirije umuhanda ubahuza n’imirenge ya Mbazi na Huye. Uyu muhanda w’ibitaka uturuka ku gasantere ka Cyizi kari hafi y’umuhanda wa kaburimbo, wari warangiritse ku buryo kuwunyuramo uturutse i Cyizi ugana ku ivuriro ry’i Simbi ndetse no ku […]

Dore ingaruka 5 zikunze kwibasira umuntu ushakira umukunzi ku mbuga nkoranyambaga

Ni kenshi abantu benshi biganjemo urubyiruko, bakunze kugaragaza ibibazo bagiye bahura nabyo mu gihe bashakiraga abakunzi ku mbugankoranyambaga kuko bakunze kubeshywa bakisanga babuze intama n’ibyuma. Hari ibibi bitandukanye byo gukura umukunzi kuri izo mbuga byagiye byiganza mu byazahaje ababikoze. 1.Bikugira imbata Iyo umusore cyangwa umukobwa bamenyereye gukura abakunzi ku mbuga nkoranyambaga bikunze kumugira imbata iteka […]

Pedro Someone na P Fla bazataramira abo ku Mugina barwanya ibiyobyabwenge

Pedro Someone nk’umuhanzi akanaba umuganga, afatanyije n’umuraperi P Fla, bagiye gutaramira abafana babo ku Mugina mu karere ka Kamonyi bakangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge. Mu kiganiro bwiza.com yagiranye na Pedro Someone, yatangaje ko intego ari iy’ubukangurambaga, batanga inyigisho ku bakiri bato kwirinda gukosha ibiyobyabwenge, ahubwo baharanira ejo heza habo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ati: “Ni icyo kwigisha abantu […]

RDC: Umusirikare yaburiwe irengero nyuma y’igitero cyagabwe ku birindiro bya FARDC

Abantu bitwaje ibirwanisho muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane, itariki 28 Nyakanga, mu masaha ya nyuma ya saa sita bagabye igitero gikomeye ku birindiro by’ingabo za leta , FARDC, ahitwa Nyamilima. Iki gitero cyakurikiwe n’imirwano ikomeye yamaze hafi amasaha 2 nk’uko amakuru ava muri sosiyete sivile yo muri aka gace avuga. […]

Igisirikare cya Amerika n’icy’u Rwanda bikomeje gushimangira imikoranire

Umugaba mukuru w’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umutwe ukorera mu ihembe rya Afurika, Maj. Gen. Kurt L.Sonntag, kuri uyu wa 28 Nyakanga 2016 yasuye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba ku cyicaro cya RDF ku Kimihurura, aho yari aherekejwe na ambasaderi Erica J. Barks uhagarariye Amerika mu Rwanda. Maj. Gen. Kurt […]

Gen Kayumba yavuze ko impunzi zishobora gufata imbunda kugirango zisubire mu gihugu cyazo

Ibi yabitangaje mu gihe yari abajijwe ku bibazo by’impunzi z’Abarundi ziri hirya no hino zatangiye guhunga igihugu mu mwaka ushizwe ubwo Nkurunziza yiyamamazaga kuri manda ya 3 bamwe bemeza ko ihabanye n’ibikubiye mu itegekonshinga ry’u Burundi. Aganira n’ikinyamakuru Ijwi ry’Amerika, Kayumba Nyamwasa yabajijwe n’umunyamakuru ati: “ Ni ryari impunzi zishobora kwinjira mu gisirikare ”. Asubiza, […]

Mu mafoto: Polisi yungutse ba Assistant Inspector of Police 429

Mu Ishuri rya Polisi rya Gishari (PTS), kuri uyu wa Gatanu, itariki 29 Nyakanga 2016, hasojwe icyiciro cya 08 cy’amasomo ya gipolisi cyari kigizwe n’abapolisi 429 barimo ab’igitsinagore 55. Aba bapolisi bakaba bahise bahabwa ipeti rya Assistant Inspector of Police. Umuyobozi w’iri shuri, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko abapolisi basoje amasomo yabo bahawe ubumenyi […]

Ese wari uzi uburyo wa kwita kuri telefoni yawe ntishiremo umuriro vuba?

Ni kenshi usanga abantu badasobanukiwe uburyo bashobora gufata neza telephone zabo zikarondereza umuriro ahubwo ugasanga bahora bijujuta bavuga ko telephone zabo ari ntakigenda. Ibi bikunze kuvugwa n’abantu batunze telephone zigezweho za Smart Phone, aho bakunze kuvuga ko bibagiraho ingaruka zirimo no kutagirirwa ikizere kubera umuriro ndetse ngo bikaba byatuma bahura n’ibihombo bitandukanye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nyamara […]

Perezida Kagame yibukije abasoje kaminuza ko bagiye gupiganirwa imirimo mike ari benshi

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 29 Nyakanga, abanyeshuri basaga 8,500 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda bahawe impamyabumenyi zabo mu muhango wayobowe na perezida wa repubulika akaba ari ku nshuro ya mbere uyu muhango ubereye kuri Stade Amahoro abanyeshuri bose bahurijwe hamwe kuko ubusanzwe buri college yiteguriraga umuhango wayo. Abanyeshuri bashimirwa muri uyu muhango ni abo […]

Abagura ibirayi barinubira izamuka ry’ibiciro rikomeje kuvuza ubuhuha

Mu duce dutandukanye dukorerwamo ubuhinzi hakomeje kugenda havugwa kwibasirwa n’amapfa kugeza n’ubwo byateje kuzamuka kw’ibiciro ku biribwa bitandukanye by’umwihariko ibirayi. Abagura ibirayi bakomeje kuvuga ko igiciro cy’ibirayi cyiyongera umunsi ku wundi ku kigero gikabije.Ikigereranyo kigaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza muri Nyakanga uyu mwaka,igiciro cy’ikiro cy’ibirayi kimaze kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda agera kuri 70 . […]

Nyuma y’uko Koffi Olomide yirukanywe muri Kenya, Fally Ipupa agiye kuhataramira

Nyuma yuko umuhanzi w’icyamamare Koffi Olomide ahambirijwe n’Abanyakenya azira gukubita umubyinnyi we, mugenzi we Fally Ipupa agiye kumuzibira icyuho ataramira Abanyakenya. Mu mpera z’icyi kimweru nibwo muri Kenya bitegura gutaramirwa umuhanzi ukomeye Fally Ipupa, nyuma yuko baherutse gutenguhwa na Koffi Olomide wakubitiye umubyinnyi we ku kibuga cy’indege agahita ahambirizwa. Biteganyijwe ko uyu muhanzi ukomoka muri […]

Burundi: Hafashwe 50 bakekwaho kuba abarwanyi n’ibikoresho bya gisirikare

Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane hari abantu 50 bafashwe mu ijoro ryo kuwa Gatatu, bamanukanwe muri Bujumbura ku biro bikuru by’iperereza aho ngo aba bantu bose bamanukanwe bapfutswe mu maso batareba iyo bajya. Aba bantu ngo bakaba ari abarwanyi baturutse mu Rwanda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nk’uko ibiranga aba […]

Katauti arambiwe kumva abavuga iby’urukundo yigeze kugirana na Oprah

Ndikumana Hamad uzwi nk’ umukinnye wakinnye mu ikipe y’igihugu Amavubi nyuma akaza no kuyibera kapiteni ngo arambiwe kumva uwo ari we wese wiha kugarura iby’umubano yagiranye na Oprah (Irene Uwoya) bibanda ku bibi byawuranze bakirengagiza ibyiza. Mu mwaka wa 2009, Katauti na Oprah basezeranye kuzabana mu bibi no mu byiza ubukwe bwabo bubera i Dar-es-salaam […]

USA: Intambara y’amagambo ikomeje kuvuza ubuhuha hagati ya Trump na Clinton

Muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika urugamba rwo kwiyamamariza uzegukana umwanya wo kuyobora imwe mu Nzu zitavogerwa kw’Isi ” The White House ” rurakataje ariko benshi bakomeje gutangazwa n’intambara y’amagambo iri hagati y’abahanganye. Ni nyuma yaho Ishyaka ry’abagendera kuli Repubulika ritoranyirije Bwana Donald Trump, ngo azarihagararire , Aba Demokrate nabo ubu bamaze guhitamo Clinton ngo […]

Arsene Wenger yatangaje izina ry’umukinnyi wa Man Utd ashobora kugura

Umutoza w’ikipe ya Arsenal , Arsene Wenger yeruye atangaza ko akeneye umusore Valencia ukinira Manchester United kuko ngo abona yujuje ibisabwa ngo abe yamukinisha nka rutahizamu wafatikanya na Olivier Giround. Nyuma yuko Arsenal igiye inanirwa kugura abakinnyi bakomeye ndetse abo igerageje kwegera hakaba ikibazo cyo kutumvikana ku mafaranga, ngo ubu noneho ishobora kuba igiye gusinyisha […]

RDC: Umucamanza wakatiye Moise Katumbi yahishuye ko yashyizweho igitutu

Umucamanzakazi wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yashyizweho igitutu n’inzego z’ubutasi ngo akatire umunyapolitiki, Moise Katumbi. Uyu munyapolitiki akaba yarakatiwe imyaka 3 y’igifungo adahari nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kugurisha umutungo utari uwe Uyu mucamanza witwa Chantal Ramazani, kuri ubu uri mu bwihisho, avuga ko icyari kigamijwe ari ukubuza Moise Katumbi kuziyamamariza […]

Abanyeshuri b'abayisilamu biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu kurwanya ibyaha

Abanyeshuri 115 b’Abanyarwanda b’Idini ya Isilamu biga muri Kaminuza zo mu Rwanda n’izo mu mahanga ejo bagiranye inama y’umunsi umwe n’abofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru cyayo ku Kacyiru, iyo nama ikaba yari igamije gufatira hamwe ingamba zo kurwanya no gukumira ubwihebe b’ubutagondwa. Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, […]

Kunanirwa kwerekeza i Burayi, byaba ari byo byatumye Rwatubyaye agurwa na Rayon Sport?

Nyuma yo kugira ikibazo cy’ibyangombwa ntabashe kujyana na bagenzi be mu Burayi, Rwatubyaye Abdul wari usanzwe akinira APR FC yaguzwe n’ikipe ya Rayon Sport. Uyu myugariro akaba yasinye kuzakinira iyi kipe mu gihe kingana n’imyaka ibiri uhereye mu mwaka wa 2016, bikaba bitari byitezwe ko yari mu bagombaga kwerekeza muri iyi kipe. Aganira n’itangazamakuru, umunyamabanga […]

Afurika igiye kuzamura ubuso buhinzeho amashyamba bukagera kuri hegitari miriyoni 350.

Ibihugu bya Afurika byiyemeje guhangana n’ikibazo cy’iyangirika ry’amashyamba, aho bifite intego yo kuzamura ubuso buhinzeho amashyamba bwangijwe n’ibikrwa bya muntu bakongera gutunganwa bukagera kuri hegitari 150 kugeza mu mwaka wa 2020 ndetse no bukaba bwagera kuri hegitari 350 muri 2030. Iyi ni imwe mu myanzuro y’inama yabereye i Kigaki yiga uburyo ubuso buhinzeho amashyamba bwakwiyongera, […]

Tumenye uruhare rw'umwenegihugu mu by'Ububanyi n'andi mahanga

Iyo witegereje abatuye isi mu byiciro babamo muri rusange, by’umwihariko mu bihugu bitandukanye babarizwamo , byaba ibyo bavukamo , batemberamo ,bakuriyemo cyangwa bagiyemo ku mpamvu z’imirimo , amasomo n’ubushabitsi busanzwe uhita wibaza ku ruhare rw’umwe wese mu guharanira kugaragaza isura y’igihugu cye , cyaba icy’amavuko hamwe n’ikindi yakwitirirwa kubagira ubwenegihugu burenze bumwe . Mu gusesengura […]

Ikipe ya RRA y’abagore yatangiye imyitozo yo kwitegura irushanwa rizabera Uganda

Ikipe y’umukino w’intoki volleyball y’ikigo cy’imisoro n’amahoro RRA y’abagore yatangiye imyitozo y’ingufu yitegura irushanwa mpuzamahanga ritegurirwa muri Uganda rizwi nka Kampala Amateur Volleyball (KAVC) rizaba kunshuro yaryo ya 20. Iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona ya volleyball y’abagore, ikaba ari nayo iheruka gutwara iri rushanwa riheruka, yatangiye imyitozo mumpera z’iki cyumweru, irushanwa rizakinwa tariki 06-07 […]

Intungamubiri ziri mu mata y’ibinyenzi zishobora kuzarengera ubuzima bwa muntu

Mu gihe usanga hirya no hino mu ngo bakumira bakanamaganira kure ibinyenzi aho biva bikagera kuko bifatwa nk’ibiteza umwanda mu nzu ndetse bikanashakirwa imiti itandukanye yo kubitsemba, nyamara ngo hari bumwe mu bwoko bwabyo bufite amata ashobora kuzitabazwa mu kurengera ubuzima bwa muntu. Ibi byagaragaye mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’abahanga mu mibereho ya muntu, aho […]

Papa Francis yikubise hasi imbere y’abakiristu barenga miliyoni

Uku kwikubita hasi k’umushumba wa kiriziya Gatolika ku isi,Francis benshi babifashe nk’igitangaza cy’Imana kuruta kuba impanuka ubwo yari imbere y’abayoboke be muri misa yakoreye i Jasna Gora Monastery. Papa Francis w’imyaka 79, yikubise hasi ubwo yasomaga misa yari yitabiriwe n’abayoboke babarirwa mu mamiliyoni n’abanyamakuru bo hirya no hino ku isi. Ubwo yari ahagaze kuri Altar […]

Zimbabwe: Abashomeri barangije kaminuza bahisemo kuba abazunguzayi

Amafoto y’abasore bo muri Zimbabwe barangije kaminuza bakabura icyo bakora bagakora ubuzunguzayi mu mujyi wa Harare bambaye ya kanzu abanyeshuri basoje kaminuza bambara yavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga. Aya mafoto ngo akaba agaragaza ibibazo bikomeye iki gihugu kirimo muri ibi bihe, aho ibura ry’imirimo rikabije rikomeje gusunikira intiti mu buzunguzayi benshi batari babyiteze. Urubuga thisisafrica […]

Muhanga na Kamonyi: RDF yubakiye amazu inaha inka abatishoboye

RDF ikomeje ibikorwa byagenewe icyumweru cy’ingabo hategurwa umunsi wo kwibohora, aho iherutse gufasha abatishoboye mu turere twa Kamonyi na Muhanga. Ku itariki 30 Kamena nibwo mu karere ka Kamonyi na Muhanga, Ingabo z’u Rwanda zatanze inzu enye ku miryango y’abatishoboye ndetse zibagabira n’inka zo korora kugira ngo biteze imbere nk’uko urubuga rwa minisiteri y’ingabo dukesha […]

RDC: Imyigaragambyo mu kigo gicumbikiye abahoze mu nyeshyamba yaguyemo abantu bataramenyekana

Benshi mu bahoze mu mitwe y’inyeshyamba bashyize intwaro zabo hasi baba baguye mu myigaragambyo yagenze nabi bari bateguriye mu nkambi ya gisirikare ya Kamina bakusanyirijwemo. Aba bakaba ngo bigaragambirizaga kuba bakomeje gufungirwa muri iyi nkambi n’amahugurwa yo kwikorera bahawe ngo azabafashe nibasubira mu buzima busanzwe nk’uko amakuru aturuka muri Congo avuga. “Kugeza ubu twari abanyamahoro. […]

Burera: Abagore bane bafashwe binjiza inzoga mu buryo bwa magendu n’izitemewe mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera, kuwa gatatu tariki ya 8 Kamena yafatiye mu cyuho abagore bane, ubwo binjizaga inzoga zitemewe kunyobwa hano mu Rwanda. Abo bafashwe ni Nyiransengiyumva AngĂ©lique, Uwizeyimana Vestine, Nyirankiranuye Kurusumu na Mukandahiro Dina. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, yavuze ko aba bagore […]

ACP Mbonyumuvunyi yasabye abikorera kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ruswa

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere muri Polisi y’u Rwanda (Commissioner for Inspection of Services and Ethics) , Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mbonyumuvunyi yasabye abikorera kwirinda ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, kandi bakagira uruhare mu kubirwanya. Ubu butumwa yabutanze ku itariki ya 1 Kamena mu kiganiro yahaye abikorera n’abayobozi b’inzego […]

Polisi yafashe magendu n’imiti yarangije igihe mu mikwabu itandukanye

Imikwabu itandukanye yakozwe na Polisi y’u Rwanda yabaye mu turere twa Burera, Nyabihu na Gisagara kuri uyu wa gatatu n’uwa kane, yatumye hafatwa magendu igizwe n’ibicuruzwa bitandukanye ndetse na litiro 3000 z’inzoga y’inkorano izwi ku izina rya Muriture, hafatwa kandi abantu 9 bafite aho bahuriye na biriya byafashwe. Muriture ni ikiyobyabwenge gikorerwa mu giturage gikunze […]

Burundi: Abasirikare (EX FAB) ngo bahigiwe kwicwa bagashira

Mu gihe hari amakuru amaze iminsi acicikana mu bitangazamakuru ko inzego z’umutekano mu Burundi zifite umugambi wo kwica zikamara abahoze mu gisirikare cy’u Burundi mbere y’amasezerano y’i Arusha yo guhuza igisirikare kikaba kimwe, amasezerano yo mu mwaka wa 2000, izi nzego z’umutekano zabihakanye. Mu itangazo ryashyizwe hanze na polisi nyuma y’iyicwa rya Col. Rufyiri Lucien […]

Polisi ikomeje kwegereza abatuye kure uburyo bwo gusuzumisha ibinyabiziga

Mu rwego rwo korohereza abatunze ibinyabiziga hirya no hino mu gihugu hagamijwe kudakora urugendo rurerure, ariko cyane cyane kubafasha gusuzumisha ibinyabiziga hagamijwe kumenya imiterere yabyo kugira ngo habeho kwirinda impanuka, imodoka ya Polisi y’u Rwanda irimo ibikoresho byo gupima ubuziranenge bw’ibinyabiziga irangije ibikorwa byayo mu duce tw’Intara z’Amajyepfo n’Iburengerazuba, aho yakoreraga guhera muri Mutarama uyu […]

Ibiganiro by’Abarundi ngo ni nko kugosorera mu rucaca

Ibi ni ibyatangajwe na Vital Nshimirimana, umuyobozi wa FORSC ( Forum for Strengthening the Civil Society) , akaba avuga ko ibiganiro bihuza Abarundi birimo kubera muri Tanzaniya nta cyo byageza ku bahanganye bagamije gukemura amakimbirane, ahubwo ko ari nko kugosorera mu rucaca. Vital avuga ko Nkurunziza bafata nka nyirabayazana w’ibibazo Abarundi bafite adashaka umuntu umuvuguruza, […]

Ibihugu 36 byaje gufatira ubumenyi ku ndangamuntu nshya z’u Rwanda

Kuva kuri uyu wa 24 Gicurasi 2016, impuguke ziturutse mu bihugu 36 by’Afurika, zatangiye inama y’iminsi itatu mu Rwanda, yiswe ID4AFRICA, igamije kwigira ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu guha abaturage indangamuntu zikoranye ubuhanga. Iyo nama ikaba igamije gushakira hamwe uko abaturajye bo mu bihugu bya Afurika bashishikarizwa ibyiza byo kugira irangamimerere inyuze mu […]

Min.w’Intebe yikomye abahanura ibihuha n’abazana amacakubiri

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi mu umuhango wo kwimika Musenyeri Anaclet yagarutse ku ba nyamadini bahanura ibinyoma ndetse bakagenda bakwiza impuha abasaba kwihana. Minisitiri w’intebe yasabye Abayobora Amadini n’Amatorero gushishikariza abayoboke babo bakirangwa n’ibitekerezo bibi byo gusenya no guhemuka hamwe no kurenganyako bakwiye gutana n’ibyo bitekerezo, bakayoboka inzira y’Imana, ari nayo nzira y’imiyoborere myiza, irangwa n’ibikorwa […]

Ubukene buri mu itangazamakuru ryo mu Rwanda buhatse iki? ngo hari kimwe Leta yirengagiza

N’ubwo bivugwa ko ubukene buri mu itangazamakuru bukomeje gushakirwa umuti ari nako hatangwa amahugurwa menshi ku banyamakuru nyamara usanga inzira ikiri ndende. *Ubukene burahari mu binyamakuru cyane mu byigenga *Ibinyamakuru bimwe birimo gufunga Imiryango *Ntidukeneye amahugurwa ahubwo dukeneye amafaranga *Hagiye gukorwa ubuvugizi mu bigo bya Leta na za Minisiteri Ibi ni bimwe mu byagiye bigarukwaho […]

Canada: Abari biteguye gusebya perezida Kagame baburijwemo n’abamushyigikiye

Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu, itariki 21 Gicurasi, Abanyarwanda bo mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Montreal bibumbiye mu ishyaka Amahoro Iwacu bari bateguye imyigaragambyo yo kwamagana perezida Kagame n’ubutegetsi bw’u Rwanda, abandi banyarwanda benshi kubarusha bahagurutse bo bereka amahanga ko bashyigikiye perezida wabo ndetse n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Alain Patrick Ndengera ukuriye Diaspora Nyarwanda […]

Uganda: Umugore w’umusirikare yajyanye Gen. Muhoozi mu rukiko

Umugore wo muri Uganda yasabye Urukiko Rukuru gusaba umuyobozi wa Special Forces kumuha umugabo we ngo wafunzwe azira kugerageza kujya gukorera Umuryango w’Abibumbye. Mu kirego cye yatanze kuri uyu wa Gatanu ushize, Margaret Nabagesera, yasabye ko abantu bagomba gusobanura ibi ari ukuriye Special Forces muri Kasenyi, umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere, umugaba mukuru wa Spacial […]

Benshi bakekwaho uruhare muri jenoside barakidegembya mu Burayi — Ubushinjacyaha

Abashinjacyaha bo mu Rwanda barasaba ibindi bihugu by’i Burayi kuburanisha ubwabo abakekwaho gusiga bagize uruhare muri Jenoisde yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu gihe bidashoboye kubohereza mu Rwanda ngo baburanishwe. Ibi aba bashinjacyaha bakaba babitangaza nyuma y’iminsi mike urukiko rwo muri Sweden rufashe icyemezo cyo kuburanisha Umunyarwanda wari warahahungiye ndetse rukamukatira igifungo cya burundu […]