Somalia: Abasirikare b’u Burundi bategetswe kwikingiza Covid-19

Abasirikare b’u Burundi bari mu butunwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) muri Repubulika ya Somalia, AMISOM, bategetswe kwikingiza icyorezo cya Covid-19 ku bw’inyungu z’igihugu cyabo. Radio Inzamba Agateka Kawe ivuga ko nyuma y’aho bamwe mu basirikare b’u Burundi barimo abayoboye Batayo banze kwikingiza iki cyorezo, umuyobozi wa AMISOM yabasabye kwisubiraho bakikingiza, bitaba ibyo […]

Uruzinduko rwa Gen. Saleh mu Rwanda rwasubitswe bitunguranye

Uruzinduko murumuna wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Gen. (Rtd) Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh yagombaga kugirira mu Rwanda rwasubitswe bitunguranye. Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2022 ni bwo umunyamakuru Canary Mugume ukora inkuru zicukumbuye, yatangaje ko amakuru yizeye yakuye mu biro bya Perezida Museveni avuga ko Gen. Saleh agirira uruzinduko […]

Perezida Ndayishimiye yongeye kwirukana Maniratunga wigeze kumubeshya

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye kwirukana ku kazi Albert Maniratunga wari Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi, wigeze kumubeshya. Ni nyuma y’aho Maniratunga, Venant Ngendakumana uyoboye ikigo gishinzwe ubucuruzi na Ir Manirakiza Emmanuel uyoboye icy’ibikomoka kuri peteroli batawe muri yombi bazira kuzamura ibiciro by’ingendo ku kigero cya 23%, Minisitiri w’Ubucuruzi n’ubwikorezi, Marie […]

RIB yemeje ko umusizi Bahati yahungiye muri Uganda

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yemeje ko umusizi Bahati Innocent umaze umwaka aburiwe irengero, yahungiye muri Uganda. Dr Murangira yasobanuriye Taarifa ko ubwo yamenyeshwaga ko Bahati yabuze tariki ya 9 Gashyantare 2021, yatangiye gukora iperereza, ishakisha muri kasho zayo zose, iramubura. Ngo yabajije n’abo mu muryango we hamwe n’abo basangiye muri hoteli […]

RDC: Muzito wabaye PM ahamya ko RDF itakwinjira iwabo batayihaye uburenganzira

Umunyapolitiki Adolphe Muzito utavuga rumwe n’ubutegetsi wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), avuga ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zidashobora kwinjira mu gihugu cyabo batazihaye uburenganzira. Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, i Bruxelles mu Bubiligi, ubwo yatangaga igitekerezo ku ijambo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aherutse kuvuga ku mitwe irwanya […]

Uko u Rwanda rwakiriye icyemezo cy’u Bufaransa kuri Habyarimana

Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku cyemezo cy’urukiko rusesa imanza rw’u Bufaransa cyo gutesha agaciro ubujurire bw’umuryango wa Habyarimana Juvénal wabaye Perezida warwo, wasabaga ko hakomeza gukorwa iperereza ku basirikare bakuru b’iki gihugu bakekwagaho kugira uruhare mu rupfu rwe. Icyemezo cy’urukiko rusesa imanza cyo kuri uyu wa 15 Gashyantare 2022, cyahagaritse burundu iperereza ryakorwaga […]

Umutoza Rayon Sports iherutse gusinyisha agiye gusubira iwabo

Umutoza wungirije w’umunya-Portugal, Pedro Miguel, Rayon Sports yasinyishije tariki ya 2 Gashyantare 2022, agiye gusubira iwabo kandi bivugwa ko atazagaruka. Nk’uko bivugwa, impamvu ituma Miguel asubira iwabo ni uko nyina arembejwe na kanseri, akaba yabonye agomba kumurwaza. Miguel wasinyishirijwe rimwe n’umutoza mukuru Jorge Paixão, yari amaze gutoza imikino 3 irimo ibiri ya gicuti. Uyu mutoza […]

Kenya: VP Ruto yemeza ko nta nka n’imwe iba muri RDC

Visi Perezida wa Repubulika ya Kenya, William Ruto, yemeje ko muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) nta nka n’imwe ibayo ku buryo bakwiye kuhabona isoko ry’amata. VP Ruto yabitangaje ubwo yiyamamarizaga umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu Karere ka Nyeri, tariki ya 14 Gashyantare 2022. Yagize ati: “Dufite isoko guhera hano muri DRC. Bafite abaturage miliyoni […]

Ruhango: Inkuba yishe umwana nta mvura iri kugwa

Inkuba yakubise inica umwana w’imyaka 12 y’amavuko witwa Niyodusenga Ismaïl wo mu Mudugudu wa Muhororo, Akagari ka Mahembe, Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, ku izuba nta mvura irimo kugwa. Iyi mpanuka yabaye ku manywa ya tariki ya 12 Gashyantare 2022, ubwo Niyodusenga yari avuye kuvoma amazi. Nyina w’umwana yatangarije BTN TV uko byagenze, […]

Tanzania igiye kwikorera inkingo za Covid-19

Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangaje ko igihugu cye giteganya gushinga uruganda ruzajya rukora inkingo za Covid-19 n’iz’izindi ndwara. Uyu Mukuru w’Igihugu yabihishuriye Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), Charles Michel, kuri uyu wa 15 Gashyantare 2022 mu ruzinduko ari kugirira mu Bubiligi. Perezida Samia kandi yanasabye EU gushyigikira […]

Mu Bufaransa: Urukiko rutesheje agaciro ubujurire bw’umuryango wa Habyarimana

Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa, rusumba izindi zose, rumaze gufata umwanzuro wo gutesha agaciro ubujurire bw’umuryango wa Habyarimana Juvénal Habyarimana wabaye Perezida w’u Rwanda. Uyu muryango uhagarariwe n’umugore wa Habyarimana, Agathe Kanziga, tariki ya 18 Mutarama 2022 wajuririye icyemezo urukiko rw’ubujurire rwari rwarafashe muri Nyakanga 2020, cyo gushyingura dosiye ku iraswa ry’indege yarimo n’uwari […]

Kenya: Uwiyamamariza kuba Perezida aratabaza

Umunyapolitiki akaba n’umuhanzi, Reuben Kigame wiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, yatabaje urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza nyuma yo kwakira kuri WhatsApp ubutumwa bumutera ubwoba. Mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2022, Kigame yahishuye ko umuntu atazi yamwoherereje ubutumwa bw’ijwi kuri WhatsApp mu masaha y’ijoro, amusaba gukuramo kandidatire ye. Yagize ati: “Mu […]

Rulindo: Umusore Perezida Kagame aherutse kubabarira aravugwaho kwirukankana Gitifu, ashaka kumutema

Umusore w’imyaka 26 y’amavuko witwa Tuyizere, uzwi nka Genga, aravugwaho kwirukankana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubona, Umurenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, Rimenyirufite Jean Paul, ashaka kumutemesha umuhoro mushya yari amaze kugura. Uru rugomo rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2022, ubwo Genga yasangaga Gitifu Rimenyirufite ku biro by’aka kagari. Uyu […]

Kuri St Valentin, Judith wabaye umugore wa Safi yahaye imbwa ururabo

Niyonizera Judith wabaye umugore w’umuhanzi Safi Madiba, yagaragaye aha imbwa ururabo ku munsi wa Saint Valentin, anayifuriza kuwishimira. Amusho agaragaza Judith yashyize indabo zitukura mu kwaha kw’ibumoso, afashe n’urundi rurabo mu kiganza cy’iburyo arukuba ku mbwa ye iryamye, ayibwira ati: “Happy Valentine’s day Bébé!” Mu kiganiro yagiriye kuri Yago TV Show kuri uyu munsi abakundana […]

Umurundi yigisha ubwogoshi muri kaminuza zo muri USA

phoen.png

Umurundi witwa Nahimana John yigisha ubwogoshi muri kaminuza zitandukanye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USA, umwuga yatangiriye mu nkambi y’impunzi ya Kanemba muri Tanzania. Nk’uko yabitangarije BBC, Nahimana yatangiye akazi ko kogosha akoresha umukasi n’imashini ya rasoro yamenyekanye nka Nyonganyonga. Ati: “Icyo gihe nakoreshaga umukasi n’imashini ifite rasoro.” Nahimana wari warahunganye n’umuryango we […]

Kinshasa: Abasirikare barinda Perezida bihanangirijwe, basabwa kwitwararika

Abasirikare bo mu mutwe wa GR (Garde Républicaine) w’abashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bihanangirijwe, basabwa kwitwararika. Ku wa 12 Gashyantare ubwo aba basirikare bari mu myiyerekano mu mihanda minini ya Kinshasa yiswe ko igamije kunanura iminsi, Komanda wa GR, Gen. Maj. Christian Tshiwewe yabamenyesheje amwe mu […]

Me Evode ahamya ko dipolomasi y’akarere irimo uburyarya n’amacenga

Impuguke mu by’amategeko, Me Evode Uwizeyimana usanzwe ari na Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ahamya ko dipolomasi y’ibihugu by’akarere ruherereyemo ikirimo uburyarya n’amacenga, ku buryo byagorana ko byashakira hamwe umuti w’ikibazo cy’umutekano muke giterwa n’imitwe yitwaje intwaro n’iy’iterabwoba. Me Evode yabivugiye mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu, cyari cyerekeye iyi mitwe ihungabanya umutekano […]

Kenya: VP Ruto yiyemeje guca umuco w’akazu naba Perezida

Visi Perezida wa Repubulika ya Kenya, William Ruto wiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, yasezeranyije abaturage no niyegukana amatora, azaca umuco w’akazu. VP Ruto ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Baringo mu Ntara ya Rift Valley kuri uyu wa 13 Gashyantare 2022, yagaragaje ko guha akazi abo mu miryango ikomeye muri politiki byabaye umuco muri Kenya, rubanda rugufi […]

Perezida Kagame ari muri Qatar

kagame_na_emir.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa 14 Gashyantare, ari mu mujyi wa Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi. Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Doha, Perezida Kagame yakiriwe b’umuyobozi ushinzwe kwakira abashyitsi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar. Ibiro ntaramakuru bya […]

RDF yemeza ko ibyihebe baherutse kwirukana byahungiye muri SAMIM

rdf-2.jpg

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyemeje ko ibyihebe giherutse kwirukana mu birindiro bya Nhica do Ruvuma na Pundanhar, cyifatanyije n’icya Mozambique (FADM), byahungiye mu matware y’ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo buzwi nka SAMIM. Tariki ya 8 Gashyantare 2022, RDF yavuze ko imaze iminsi ibiri yirukana ibi byihebe muri utu duce duherereye mu […]

Nyamvumba yaroroherejwe, dosiye y’umusizi Bahati irabyutswa, Perezida Nyusi mu Rwanda; inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 7 Gashyantare 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zitandukanye, zerekeye ubutabera, umutekano na politiki. Harimo ko: Niger yirukanye Abanyarwanda 8 yohererejwe na UN Guverinoma ya Niger tariki ya 7 yafashe icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda 8 yari yarohererejwe n’urwego mpuzamahanga mpanabyaha rw’Umuryango w’Abibumbye, IRMCT. IRMCT yari yarohereje aba Banyarwanda ibakuye ku rukiko rwa […]

Perezida Kagame yaba yakosoye Gen. Kainerugaba watangije irushanwa ry’ubwiza

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yaba yakosoye umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba watangije irushanwa ry’ubwiza bw’abagore barwo na Uganda. Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2022 ni bwo Gen. Kainerugaba yavuze ko urugamba yifuza ko u Rwanda na Uganda byakabaye bihanganiramo ari urw’ubwiza gusa, buri gihugu kikagira abagore bahatana, abatsinze […]

Umudepite arasaba ko igisirikare cya RDC cyubakwa, hafatiwe urugero ku cy’u Burusiya na Israël

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Steve Mbikayi Mabuluki, arasaba ko igisirikare cy’iki gihugu cyubakwa, harebewe ku miterere y’icy’u Burusiya n’icya Israël kugira ngo kigire igitinyiro imbere y’abaturanyi. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Mbikayi wigeze kuba Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi yasabye ko abadepite bashyigikira igitekerezo cye cy’uko hagabanywa amafaranga […]

Kakwenza byavugwaga ko yahungiye mu Rwanda, yahishuye igihugu yanyuzemo mbere yo kujya i Burayi

Umwanditsi w’ibitabo w’Umugande uherutse guhunga igihugu, Kakwenza Rukirabashaija, yahishuye igihugu yabanje kunyuramo mbere yo kujya ku mugabane w’Uburayi. Umunyamategeko Eron Kiiza wunganira uyu mwanditsi ukunze kwibasira Perezida Yoweri Museveni n’umuhungu we, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yifashishije imbuga nkoranyambaga, tariki ya 9 Gashyantare 2022 ni bwo yatangaje ko umukiriya we yamaze guhunga igihugu. Me Kiiza wagaragarije […]

Perezida wa RDC, uwa Uganda, Congo na Togo baganiriye ku ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo na Faure Gnassingbé wa Togo bashimiye Uganda n’u Rwanda ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna. Aba bakuru b’ibihugu hamwe na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda bose bahuriye mu nama batumiwemo na Perezida Nguesso yabereye mu mujyi wa Oyo muri Repubulika […]

Mu Bufaransa: Urukiko rurafata icyemezo kuri dosiye ya Habyarimana, umugore we afite icyizere

Urukiko rusesa imanza rw’u Bufaransa rwitezweho gufata umwanzuro ndakuka kuri dosiye y’urupfu rw’uwari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Juvénal Habyarimana, tariki ya 15 Gashyantare 2022. Ni nyuma yo kwiga ku bujurire bw’umuryango we ugizwe n’umugore, Agathe Kanziga uhagarariwe mu mategeko n’Umufaransa Me Philippe Meilhac bwatanzwe tariki ya 18 Mutarama 2022. Indege ya Falcon 50 yarimo […]

KNC yashimangiye ko atazasubira kuri sitade, na nyuma y’ibihano yafatiwe (VIDEO)

Umuyobozi Mukuru wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yashimangiye ko adateganya gusubira kuri sitade akurikirana imikino ya shampiyona, na nyuma y’ibihano aherutse gufatirwa na komite y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, FERWAFA, ishinzwe imyitwarire. KNC yafatiwe ibihano byo kumara imikino 6 adakandagira ku sitade, ibiri isubitse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 150,000, azira gusebya Perezida wa Kiyovu Sports […]

Kinshasa: Abasirikare 5000 barinda Perezida mu myiyerekano itavugwaho rumwe

gr1.jpg

Abasirikare bagera ku 5000 bo mu mutwe w’ingabo GR (Garde Républicaine) ushinzwe kurinda Perezida wwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’abandi bayobozi bakuru bazindukiye mu myiyerekane itari kuvugwaho rumwe. Aba basirikare bagaragaye guhera mu masaa kumi n’ebyiri y’igitondo kuri uyu wa 12 Gashyantare 2022 mu mihanda y’umurwa mukuru, Kinshasa, bambaye impuzankano yabo yihariye, buri […]

Ufite indangamuntu ya Ghana, yemerewe kunyura mu bihugu 197 nta kindi cyangombwa abajijwe

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingendo z’indege za gisivili, ICAO, cyashyize ikarita ndangamuntu yo muri Ghana zikoranye pasiporo y’ikoranabuhanga (e-passport), biha abenegihugu uburenganzira bwo kunyura mu bihugu 197. Umuhango wo gushyira iyi karita kuri uru rwego wabereye ku cyicaro gikuru cya ICAO mu mujyi wa Montreal muri Canada ku wa 9 Gashyantare 2022, witabirwa n’abayobozi barimo Ambasaderi […]

Kenya: Umunyapolitiki w’ishyaka rya Perezida Kenyatta yatumijweho nyuma yo kuvuga ko bibye amatora

Umunyapolitiki w’Umunyakenyakazi, Sabina Wanjiru Chege uharariye ishyaka Jubilee riri ku butegetsi mu Karere ka Murang’a, yatumijweho na Komisiyo yigenga ishinzwe amatora, IEBC, nyuma yo kuvuga ko bibye amajwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu mwaka w’2017. Aya magambo Sabina yayatangarije mu gikorwa cyo kwamamaza umunyapolitiki utaravugaga rumwe n’ubutegetsi, Raila Odinga, cyabereye mu gace ka Isibuye […]

Kenya: Umunyapolitiki mu ishyaka riri ku butegetsi yemeje ko bibye amatora ya Perezida

Umunyapoliti w’Umunyakenya Sabina Wanjiru Chege uhagarariye abagore b’ishyaka Jubilee riri ku butegetsi mu Karere ka Murang’a yavuze ko mu mwaka w’2017, bibye amatora y’Umukuru w’Igihugu Uhuru Kenyatta yari ahatanyemo mu buryo bukomeye na Raila Odinga. Sabina yabimenyesheje abaturage bo mu gace ka Isibuye mu Karere ka Vihiga kuri uyu wa 10 Gashyantare 2022, yamamaza umunyapolitiki […]

Gisagara: Inkunga Perezida Kagame yageneye abasenyewe n’imvura yateje umwiryane

Inkunga ya miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda Perezida Paul Kagame na Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin baherutse kugenera abangiririjwe n’imvura nyinshi mu Murenge wa Save w’Akarere ka Gisagara, yateje umwiryane. Iyi nkunga irimo amafaranga miliyoni 12 yatanzwe na Perezida Kagame, Dr Iyamuremye ni we wayigejeje i Save, ubwo yari yasuye aba baturage ‘bo ku […]

Perezida Samia yakomoreye ibinyamakuru byari byarafunzwe ku bwa Magufuli

Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yakomoreye ibinyamakuru bine byari byarafunzwe ku bugetsi bw’uwo yasimbuye ku butegetsi, Dr John Pombe Magufuli. Ibi binyamakuru: Mwanahalisi, Tanzania Daima, Mseto na Mawio byari byafunzwe mu mwaka w’2017 bishinjwa amakosa y’umwuga arimo gutangaza amakuru atari yo, ariko byo byarabihakanye ndetse byari byaranatsinze urubanza. Uburenganzira bwo […]

Murumuna wa Museveni, Gen. Saleh yizera ko abo yishe bazamwakira mu Ijuru

Murumuna wa Perezida Yoweri Museveni, Gen. (Rtd) Caleb Akandwanaho uzwi cyane nka Salim Saleh, yizera ko abantu yishe bazamwakira neza mu Ijuru. Nk’uko umuhungu wa Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yabitangaje, Gen. Saleh yabimubwiye mu mwaka w’1986; umwaka ingabo z’umutwe wa NRA zafataga ubutegetsi, zibukuye mu maboko ya Milton Obote. Kuri Twitter, Gen. Kainerugaba yagize […]

Nyanza: Ashinja umukire kumwambura Frw miliyoni 12 z’umuhungu we wapfuye

Umuturage witwa Mukakanuma Beatrice utuye mu Kagari ka Mututu, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza avuga ko umukire witwa Rutabagisha Gaspard yamwambuye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 12 yari kuri konti y’umuhungu we wapfuye. Mukakanuma yabwiye umunyamakuru wa BTN TV ko nyuma y’urupfu rw’umuhungu we witwa Ruburijabo Alexis wari rwiyemezamirimo mu Karere ka Nyamagabe, Rutabagisha […]

Kigali: Yatabye agahanga k’ihene, kamutegeka kugasubiza aho yagakuye

Umukarani witwa Suwiri wo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, yatunguwe n’uko agahanga k’ihene yari yatabye kamutegetse kugasubiza aho yagakuye, kanamuhungabanya ku buryo yabuze imbaraga zo kwikura aho yari ari. Nk’uko BTN TV yabitangaje, uyu mugabo yavuze ko yahamagawe na Pasiteri kuri Eglise du Peuple de Dieu amubwira ngo ajye kujugunya ipusi, ahageze […]

Kakwenza yibasiye Gen. Kainerugaba wahamagaye Perezida Kagame amumubazaho

Umwanditsi w’ibitabo w’Umugande, Kakwenza Rukirabashaija, yibasiye umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba wavuze ko yahamagaye Perezida Paul Kagame amumubazaho. Kuri uyu wa 9 Gashyantare 2022, umunyamategeko Eron Kiiza wunganira Kakwenza yamenyesheje itangazamakuru ko yamaze gutoroka igihugu, akaba yateganyaga kujya i Burayi mu masaha make. Kiiza yagize ati; “Kakwenza yavuye muri Uganda kubera […]

Urubanza rwa Rusesabagina n’abo bareganwa rurasubitswe

Urukiko rw’ubujurire kuri uyu wa 10 Gashyantare 2022 rwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abandi 20 bareganwa ku byaha by’iterabwoba. Impamvu y’isubika ry’uru rubanza itewe n’ikibazo cy’uburwayi bw’umutima umwe mu baburanyi witwa Munyaneza Anastase yagize, gituma atarwitabira nk’uko byemejwe n’umwunganizi we mu by’amategeko, Me Twajamahoro Herman, na raporo ya gereza afungiwemo. Yagize ati: […]

Mudahusha wafashije Abatalibani gufata ubutegetsi, yagizwe Meya

Umusirikare wari mudahusha (Sniper) wafashije umutwe witwaje intwaro w’Abatalibani gufata ubutegetsi bwa Afghanistan, yagizwe Meya w’umujyi wa Maymana w’intara ya Faryab. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko uyu mudahusha witwa Damullah Mohibullah Mowaffaq yagizwe Meya wa Maymana mu Gushyingo 2021, hashize amezi atatu we na bagenzi be batsinze ingabo za Leta. Mu kiganiro yagiranye n’ibi […]

Perezida Nyusi yasabiye RDF n’ingabo za SADC inkunga

Perezida wa Repubulika ya Mozambique, Filipe Nyusi yasabye umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) gutera inkunga y’amafaranga ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iz’umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo (SADC) ziri mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado. Perezida Nyusi yatanze ubu busabe ku cyicaro cya EU i Brussels mu Bubiligi kuri uyu wa 9 Gashyantare 2022, […]

Urukiko rwategetse Uganda kuriha RDC miliyoni 325 z’amadolari

Urukiko mpuzamahanga ruri i La Haye ruri mu Buholandi kuri uyu wa 9 Gashyantare 2022 rwategetse Leta ya Uganda guha iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) indishyi ya miliyoni 325 z’amadolari ya Amerika. Iyi ndishyi irajyana n’ibyo ingabo za Uganda zangije ubwo zari mu ntambara muri RDC mu myaka y’1990. Igizwe n’ibice bitatu birimo: […]

Kakwenza ukunze kwibasira Museveni n’umuhungu we yatorotse igihugu

Umwanditsi w’Umugande, Kakwenza Rukirabashaije ukunze kwibasira Perezida Yoweri Kaguta Museveni n’umuhungu we, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, yamaze gutoroka igihugu. Umunyamategeko wamwunganiraga mu rukiko, Eron Kiiza yemereye aya makuru abanyamakuru batandukanye kuri uyu wa 9 Gashyantare 2022. Uyu munyamategeko yatangarije televiziyo NTV ati: “Kakwenza yavuye muri Uganda kubera impungenge z’ubuzima bwe, kandi azaba ashaka inzira ijya […]

Igisubizo cya Bamporiki ku wamubajije uko byagenze ngo u Rwanda rube akadomo ku ikarita y’Isi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yibukije abamukurikira ku rubuga rwa Twitter umugani ‘u Rwanda ruratera ntiruterwa’ wakomotse ku mwami Cyilima Rujugira. Bamporiki yawusanishaga n’ijambo Perezida Paul Kagame yavuze ku banzi bashaka kurwanya igihugu, kuri uyu wa 8 Gashyantare 2022, ubwo yakiraga indahiro za Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri. […]

Ibiro bya Perezida byasobanuye impamvu y’ifungwa rya François Beya

Umuvugizi wa Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Kasongo Mwema yaraye asobanuye impamvu y’ifungwa ry’umujyanama wihariye wa Perezida mu by’umutekano, François Beya umaze iminsi itatu muri kasho y’urwego rw’ubutasi, ANR. Ubutumwa bwa Mwema bwatambutse ku rubuga rw’ibi biro buvuga ko ubundi bidasanzwe ko bitanga ibisobanuro ku ifungwa ry’umuntu ariko byabaye ngombwa ko bibikora […]

EU yakuyeho ibihano yari yarafatiye u Burundi, isubukura inkunga

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, EU, wafashe icyemezo cyo gukuraho ibihano wari warafatiye Guverinoma y’u Burundi kuva mu myaka itandatu ishize, wemera gusubukura inkunga wabugeneraga. Uyu muryango wafashe iki cyemezo kuri uyu wa 8 Gashyantare 2022, bitewe n’uko ubona ko hari intambwe Leta y’u Burundi ishimishije yateye kuva Perezida Evariste Ndayishimiye yatorwa, by’umwihariko igana ku mahoro. Itangazo […]

Gen. Kandiho yahawe inshingano ikomeye muri Polisi

Maj. Gen. Abel Kandiho waherukaga gukurwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igisirikare cya Uganda rushinzwe ubutasi, CMI, yahawe inshingano ikomeye muri Polisi y’igihugu. Nk’uko itangazo ry’igisirikare na Polisi ribyemeza, Perezida Yoweri Museveni usanzwe ari n’Umugaba w’Ikirenga yagize Gen. Kandiho Umuyobozi Mukuru uzajya akorana n’uyoboye Polisi, IGP Martin Ochola. Iri tangazo ry’igisirikare rigira riti: “Nyakubahwa Perezida […]

Umuntu umwe yatabaye ya ngona yari imaranye ipine mu ijosi imyaka 6

ipine.jpg

Ingona ya metero enye (4) yo muri Indonesia yari imaranye ipine mu ijosi ryayo imyaka itandatu (6), yamaze gutabarwa nyuma y’imyaka hafi ibiri hashyizweho itangazo ry’igihembo kizahabwa uzakora iki gikorwa. Nk’uko BBC yabitangaje, iyi ngona yatabawe n’uwitwa Tili usanzwe ari inzobere mu gutabara inyamaswa z’ibikururanda. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Tili yavuze ko yari amaze ibyumweru […]

Gusomya umwana inzoga ngo ‘atazaba imbwa’ ni icyaha_Dr Murangira

Umuvugizi w’urwego rw’igihhugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, yasabye abaturarwanda kwirinda ibyaha bikorerwa abana, birimo icyo kubagaburira inzoga. Mu kiganiro aherutse kugirana na Isimbi TV, Dr Murangira yavuze ati: “Guha umwana inzoga cyangwa itabi. Kera sinzi niba n’ubu ngubu bikiriho. Ugasanga asomye ku muheha, arafashe aramuhereje ngo ari gucurika inzoga. Reka reka reka!” Umuvugizi wa […]

Umugande wakoze umuti wa ‘Diabete’ ashobora kwimukira mu Rwanda

Umuvuzi gatondo w’indwara za kanseri na diyabete wo muri Uganda, David Ssenfuka uherutse kwemererwa inkunga na Perezida Yoweri Museveni, yavuze ko ashobora kwimukira mu gihugu kimwe muri bitatu birimo u Rwanda, kubera ishyari arimo kugirirwa. Nk’uko Nile Post yabitangaje, mu mwaka w’2018, Ssenfuka yakoze umuti wa diyabete, awita SD2018. Guverinoma yamuhaye uburenganzira bwo gukomeza kuwukorera […]

Nyamvumba watakambiye Perezida Kagame n’urukiko yagabanyirijwe igihano

Robert Nyamvumba uherutse gutakambira Perezida Paul Kagame n’abacamanza mu rukiko rw’ubujurire ngo bamugabanyirize igifungo n’ihazabu yaciwe, yagabanyirijwe igihano. Muri Nzeri 2020, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwaramukatiye igifungo cy’imyaka itandatu, rumuca n’ihazabu ya miliyari 21.6 z’amafaranga y’u Rwanda, rumaze kumuhamya icyaha cyo gusaba indonke y’abarirwa muri miliyari 7 yakoze ubwo yari ayoboye ishami rishinzwe ingufu […]

Abanditsi bakomeye ku Isi barasaba Perezida Kagame gukurikirana izimira ry’umusizi Bahati

Abanditsi b’ibitabo, imivugo n’ibisigo barenga 100 bakomeye ku Isi bandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bamusaba gukurikirana ikibazo cy’izimira ry’umusizi w’Umunyarwanda, Innocent Bahati wabuze kuva tariki ya 7 Gashyantare 2021. Nk’uko The Guardina ibivuga, aba banditsi barimo Umunya-Canada Margaret Eleanor Atwood, Umunya-Nigeria Ben Okri, Umunya-Afurika y’Epfo John Maxwell Coetzee, Umunyamerika Jonathan Franzen, Umwongereza […]

Chorale Pastor Bonus yashyize hanze amashusho y’indi ndirimbo ikunzwe

bonus3.png

Chorale Pastor Bonus yashyize hanze indirimbo ‘Shimwa Mwami Wacu’ yo gushima Imana no kuyisingiza, ikaba ikunzwe na benshi mu Bakristu Gatolika cyane ko ikoreshwa ahantu henshi nko mu misa no mu bindi bitaramo bya gikristu. Iyi chorale ikoze iyi ndirimbo nyuma y’igihe goto isize hanze indi yitwa “Birakomeye Gusobanukirwa” na yo yakuzwe n’abatari bake kubera […]

Perezida wa Senegal yashyizeho ikiruhuko cyo kwishimira intsinzi ya CAN

seneegal.jpg

Perezida wa Repubulika ya Senegal, Macky Sall, yashyizeho ikiruhuko cy’umunsi umwe cyo kwishimira intsinzi ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Les Lions de la Teranga’ yaraye ikuye mu irushanwa nyafurika, CAN 2020. Iyi kipe yaraye yegukanye igikombe cya CAN itsindiye Misiri kuri penaliti, nyuma y’aho iminota 90 n’inyongera y’indi 30 (Prolongation) yari yarangiye amakipe anganya ubusa ku […]

Perezida Museveni yahishuye ko ari kuvugana n’u Rwanda ku kibazo cy’isukari

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yahishuye ko arimo kuvugana n’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba birimo u Rwanda kugira ngo bashakire hamwe igisubizo ku ibura ry’isukari. The Observer ivuga ko yabitangaje tariki ya 5 Gashyantare 2022 ubwo yafunguraga ku mugaragaro uruganda rutunganya isukari rwa Kinyara Sugar Limited ruherereye mu karere ka […]

Dr Habineza yemeje ko azongera kwiyamamariza kuba Perezida

Dr Frank Habineza uyoboye ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party, yemeje ko azongera kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe mu mwaka w’2024. Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi yabyemereje mu kiganiro yagiriye kuri Primo Media TV, cyasohotse ku wa 5 Gashyantare 2022. Dr Habineza n’ubundi yiyamamarije uyu mwanya mu 2017, ahatanye na […]

Impaka ku ifungurwa ry’umupaka, Perezida Kagame i Nairobi, Sankara n’ihogoza rye; inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 31 Mutarama 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye politiki n’ubutabera. Harimo: Ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna ryateje impaka Leta y’u Rwanda tariki ya 31 Mutarama 2022 yafunguye umupaka wa Gatuna uhuza iki gihugu na Uganda, ariko ifungurwa ryawo riteza impaka bitewe n’amabwiriza agena abagomba kwambuka. Mbere y’uko umupaka ufungurwa, abantu benshi baturutse […]

Perezida Museveni yemeje ko arimo gutegura imyigaragambyo ikaze

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni, yamenyesheje urwego rw’ubucamanza ko arimo gutegura imyigaragambyo ikaze mu murwa mukuru, Kampala, yamagana itangwa ry’ingwate mu nkiko rikorwa hatitawe ku buremere bw’icyaha. Ku wa 4 Gashyantare 2022 ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza, Perezida Museveni yagaragaje ko atumva ukuntu abakoze ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi barekurwa by’agateganyo bitewe n’uko batanze ingwate. […]

Perezida Nyusi yashimiye u Rwanda na SADC mu nama ya AU

Perezida wa Repubulika ya Mozambique, Filipe Nyusi yashimiye u Rwanda n’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC, byafashije igihugu cye kurwanya ibikorwa by’iterabwoba, ubwo yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU. Ingabo z’ibi bihugu ziri mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru ya Mozambique kuva muri Nyakanga 2021, bikaba […]

Rutangarwamaboko avuga ko yasanze iby’u Rwanda na Uganda bikirimo intambara n’induru

Umupfumu Rutangarwamaboko usanzwe ari umushakashatsi ku muco avuga ko yaterekereye ku nkenke ziri ku mbibi z’u Rwanda, asanga ibyarwo na Uganda bikirimo intambara n’induru n’ubwo umupaka wa Gatuna uherutse gufungurwa. We avuga ko yafashe umwanya, atanga igitambo kugira ngo arebe ko ku mbibi u Rwanda ruhana n’u Burundi ndetse na Uganda hazabaho icyo yise ‘akeyuko’. […]

Ntabwo tugomba kwihanganira ukwivanga kw’igisirikare muri politiki_Macky Sall kuri Coups

Perezida wa Repubulika ya Senegal, Macky Sall yavuze ko Afurika ikwiye guhagurukira abasirikare bakomeje kwivanga muri politiki z’ibihugu, bagahirika ubutegetsi. Mu kiganiro yagiranye na France 24 ubwo yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), Sall yavuze ko nta mpamvu n’imwe yakabaye ituma igisirikare cyinjira muri politiki. Muri iyi nama ni […]