Perezida wa Ukraine yasabye ingabo z’u Burusiya gukiza ubuzima bwazo, zigataha
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasabye ingabo z’u Burusiya ziri kugaba ibitero ku gihugu cye gukiza ubuzima bwazo, zigasubira mu gihugu cyazo. Ubu butumwa yabutangiye muri videwo yashyize hanze kuri uyu wa 28 Gashyantare 2022, ubwo yavugaga ku byo impande zombi zimaze gutakariza muri iyi ntambara yatangiye tariki ya 24. Perezida Zelensky yatangaje ko ingabo […]
Musenyeri Nzakamwita wari umaze imyaka ikabakaba 27 ayobora Diyosezi ya Byumba yasimbuwe

Musenyeri Servilien Nzakamwita umaze imyaka ikabakaba 27 ayobora Diyosezi Gatolika ya Byumba mu Ntara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa 28 Gashyantare 2022 yasimbuwe na Musenyeri Papias Musengamana muri ubu butumwa. Ni nyuma y’aho Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yemeye ubwegure bwe ku bushake, kubera izabukuru. Musenyeri Musengamana wamusimbuye yari asanzwe ari umuyobozi […]
Ukraine: Umuhinzi yagaragaye yirukankana igifaru bivugwa ko ari icy’u Burusiya
Olexander Scherba wabaye Ambasaderi wa Ukraine muri Autriche kuva mu 2014 kugeza mu 2021, yashyize ahagaragara amashusho agaragaza umuhinzi wirukankana igifaru bivugwa ko ari icy’ingabo z’u Burusiya zikomeje kugaba ibitero muri iki gihugu. Aya mashusho areshya n’amasegonda arindwi (7) agaragaza uyu muhinzi yirukankana iki gifaru, yakiziritse ku mashini ye ihinga izwi nka ‘tracteur’. Kuri aya […]
Impunzi z’Abarundi zitandukanyije na Ciza wifuza gukuraho ubutegetsi bwa Ndayishimiye

Impunzi z’Abarundi zitandukanyije na mugenzi wazo Ciza Alexandre uherutse gutangaza ko we n’abandi bafite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi n’ishyaka CNDD-FDD muri rusange, bifashishije intwaro. Mu kiganiro aherutse kugirira kuri Primo Media Rwanda, Ciza uba mu mujyi wa Kigali yasobanuye ko impamvu we na bagenzi be bafite uyu mugambi ari […]
General Terras yahishuye ko Putin yarakariye ingabo ze zitatsinze iza Ukraine byihuse
Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi Umugaba Mukuru w’ingabo za Estonia, General (Rtd) Riho Terras yahishuye ko Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yarakajwe n’uko ingabo ze zananiwe gutsinda iza Ukraine mu buryo bwihuse, iminsi ikaba irenze itatu urugamba rucyambikanye. Uyu mudepite mu butumwa yatambukije kuri Twitter, yavuze ko aya makuru yayakuye mu rwego […]
Hari Abanyarwanda bamaze guhungira intambara ya Ukraine n’u Burusiya muri Pologne
Bamwe mu Banyarwanda babaga muri Ukraine biganjemo abanyeshuri babashije guhunga intambara y’iki gihugu n’u Burusiya. Mupenzi Fred uyoboye aba Banyarwanda yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika, aho yemeza ko ubu bari muri Warsaw, umurwa mukuru wa Pologne. Mupenzi yagize ati: “Kugira ngo dufate icyemezo cyo guhunga ni uko mu ijoro ryo ku […]
U Rwanda n’u Burundi ku bakoze ‘coup’, RDF na UPDF kuri FDLR-ADF, Amb. Rugwabiza muri MINUSCA ; inkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 21 Gashyantare 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirebana na politiki, ubutabera, umutekano n’ubuzima. Harimo: Urupfu rwa Dr Farmer na Joe Ritchie wayoboye RDB Dr Paul Farmer washinze umuryango mpuzamahanga PIH (Partners in Health) wafashaga abatishoboye mu Karere ka Burera, akaba n’umwe mu bashinze Kaminuza ya Butaro, UGHE, yapfuye tariki ya 21 […]
Perezida Kagame yabujije abayobozi kwivuga ibigwi
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasabye abayobozi kutivuga ibigwi, ahubwo bakareka abo bayobora bakaba ari bo babibavuga, mu gihe baba babifite. Ubu butumwa yabutangiye mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira igihugu (National Breakfast) yabereye muri Serena Hotel kuri uyu wa 27 Gashyantare 2022. Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi kubera urugero rwiza abo bayobora; abo bayobora […]
Ni ubwa mbere nari mbonye Perezida_Mugisha Moïse wegukanye agace ka Tour du Rwanda

Umunyarwanda Mugisha Moïse wegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022, yasobanuye uko Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame ari we watumye agira imbaraga zo kugera kuri iyi ntsinzi, cyane ko ngo ari n’ubwa mbere yari amubonye. Mugisha mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari amaze kwegukana aka gace kakinwe kuri uyu wa 27 Gashyantare 2022, […]
Perezida Kagame yasobanuye intambara ahoramo n’abo yise ab’i Kantarange
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasobanuye intambara ahoramo n’abanyamahanga yise ab’i Kantarange, baba bashaka kumuha amabwiriza y’ibyo akora. Umukuru w’Igihugu yabihishuriye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye isengesho ryo gusabira igihugu ryabaye kuri uyu wa 27 Gashyantare 2022, akomoza ku bibazo umugabane wa Afurika ugira, bigatuma buri gihe utangwaho urugero rubi mu bitagenda kandi […]
Mugisha Moïse yegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda

Umunyarwanda Mugisha Moïse ukinira ikipe y’amagare ya ProTouch Racing Team yo muri Afurika y’Epfo, yegukanye agace gasoza irushanwa rya Tour du Rwanda, akoresha amasaha 2, iminota 8 n’amasegonda 15. Mugisha wigaragarije cyane ku musozi muremure wa Rebero, ni we Munyarwanda wa mbere wegukanye agace k’iri rushanwa ryatangiye tariki ya 19 Gashyantare 2022. Aka gace kareshyaga […]
Minisitiri w’Ubutabera w’u Burundi ari mu Rwanda

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika y’u Burundi, Banyankimbona Domine, kuri uyu wa 25 Gashyantare 2022 hamwe n’itsinda ry’abamuherekeje bagiriye uruzinduko mu Rwanda. Muri uru ruzinduko, Minisitiri Banyankimbona yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Ugirashebuja Emmanuel, bagirana ikiganiro birebana n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu rwego rw’ubutabera. Mu kiganiro bagiranye, Minisitiri Banyankimbona yashimye intambwe Guverinoma y’u Rwanda iri […]
Sena yagaragaje ko uburenganzira bw’Abanyarwanda bakorera muri CAR, Sudani y’Epfo na Cameroon butubahirizwa
Sena irasaba Guverinoma y’u Rwanda gukurikirana no gukemura ikibazo cy’uburenganzira bw’Abanyarwanda bakorera muri Repubulika ya Centrafrica (CAR), Sudani y’Epfo na Cameroon butubahirizwa. Aba Banyarwanda boherezwa gukorera muri ibi bihugu bamaze igihe batakamba ngo bafashwe, bavuga ko iyo bagezeyo bahabwa akazi gatandukanye n’agakubiye mu masezerano, abandi bakimwa ibyangombwa bibemerera gukora. Iki kibazo cyagaragajwe na Komisiyo ya […]
Ingabo 1500 zirimo iz’u Rwanda zirateganya kwitoreza muri Uganda

Ingabo zirenga 1500 z’ibihugu bigize akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC), zirateganya kujya mu myitozo ihuriweho yahawe izina rya ‘Ushirikiano Imara’ iteganyijwe mu burasirazuba bwa Uganda guhera tariki ya 27 Gicurasi kugeza ku ya 16 Kamena 2022. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama iri guhuriza abahagarariye ingabo z’ibi bihugu uko ari bitandatu (Uganda, u Rwanda, u Burundi, […]
U Rwanda ruri gushaka uko rwacyura Abanyarwanda bari muri Ukraine
Guverinoma y’u Rwanda yemeza ko iri gushaka uburyo yacyura Abanyarwanda bari muri Ukraine muri iki gihe u Burusiya bwatangiye kugabayo ibitero. Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage unaruhagarariye muri Ukraine, Igor Cesar yatangaje ko bari gushaka uko bacyura aba Banyarwanda gusa ngo biragoye kuko imioaka ya Ukraine ifunze. Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Ambasaderi […]
CAR: Abasirikare 4 b’Abafaransa baherutse gutabwa muri yombi barekuwe
Abasirikare bane b’Abafaransa bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrica (CAR) buzwi nka MINUSCA, baherutse gutabwa muri yombi, barekuwe kuri uyu wa 24 Gashyantare 2022. Aba basirikare bafatiwe imbere y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bangui tariki ya 21 Gashyantare, ubwo bari baherekeje Komanda w’ingabo za MINUSCA, Gen. Stephane Marchenoir basanzwe barinda, ubwo yajyaga […]
Mpyisi asobanura ko yiswe izina ry’inyamaswa mu rwego rwo kujijisha urupfu
Pasiteri Ezra Mpyisi uherutse kuzuza imyaka ijana y’amavuko, yasobanuye ko ababyeyi be bamwise izina ry’inyamaswa mu rwego rwo gukumira urupfu rwari rwarishe abavandimwe be bavutse mbere ye. Mu kiganiro yagiriye kuri Agacuma TV, Mpyisi yavuze ko yavutse mu mwaka w’1922, ari umuhererezi mu rugo iwabo. Gusa ngo ntiyamenya itariki bitewe n’uko igihe yavukiye ku ngoma […]
Afurika y’Epfo yamaganye ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine
Guverinoma ya Afurika y’Epfo yamaganye ibitero ingabo z’u Burusiya zatangije kuri Ukraine mu rukerera rwo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2022, isaba ko buzikurayo bwangu. Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Afurika y’Epfo bishinzwe ububanyi n’Amahanga, ryanenze ko u Burusiya bwahisemo inzira y’intambara, aho guha mwanya iya dipolomasi mu gukemura ikibazo bifitanye na Ukraine. Yagize iti: “Amarembo […]
Umugande wari umaze imyaka 22 muri gereza ataraburanishwa yafunguwe
Ubushinjacyaha bwa Uganda bwafashe icyemezo cyo guhagarika ikirego bwashinje Alex Twinomugisha wari umaze imyaka 22 muri gereza ataratangira kuburanishwa, ahita afungurwa. Twinomugisha wari umusirikare ukiri muto (kadogo) yatawe muri yombi tariki ya 19 Ukwakira 1999, akurikiranweho icyaha cyo kwicira igikomangoma cya Tooro, Happy Kijanangoma mu gace ka Makerere. Yajyanywe muri gereza ya Luzira, nyuma y’igihe […]
Ukraine: Umunyarwandakazi avuga ko bahungiye ibitero by’u Burusiya muri ‘caves’
Umunyarwandakazi Nyiramaliza Marie Claire uba mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, avuga ko we na bagenzi be bihishiye mu byumba byo hasi (caves) ibitero ingabo z’u Burusiya zatangiye kugaba kuri iki gihugu mu rukerera. Mu kiganiro yagiranye na BBC, Nyiramaliza yagize ati: “Aho mba, no mu baturanyi, ubu turi mu byumba byo hasi by’amazu, twizeye […]
Ivuguruye: Isomwa ry’umwanzuro ku bujurire bwa Urayeneza ryasubitswe
Urukiko rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwaburaniwemo ubujurire bwa Urayeneza Gérard wabaye Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Gitwe, byari byitezwe ko kuri uyu wa 24 Gashyantare 2022 rutangaza umwanzuro ku bujurire bwe. Amakuru agera kuri Bwiza avuga ko isomwa ry’uyu mwanzuro ryari ritegerejwe saa tanu z’amanywa ritakibaye bitewe n’uko umwe mu bagize Inteko […]
Ukraine ivuga ko yahanuye indege 6 z’u Burusiya
Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko cyahanuye indege eshanu z’indwanyi z’u Burusiya na kajugujugu imwe, mu gitondo cy’uyu wa 24 Gashyantare 2022. Itangazo cyashyize ahabona rigira riti: “Amakuru aturuka ku biro by’ingabo zihuriweho, uyu munsi tariki ya 24 Gashyantare, mu gace kari kuberamo ibikorwa by’igisirikare, indege 5 na kajugujugu by’umushotoranyi byahanuwe.” Aka gace kari kuberamo ibi […]
Ambasaderi Rugwabiza yamaze kugirwa umuyobozi wa MINUSCA
Ambasaderi Valentine Rugwabiza wari uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN), yagizwe Umuyobozi w’ubutumwa bwawo muri Repubulika ya Centrafrica buzwi nka MINUSCA, n’uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wayo muri iki gihugu. Ambasaderi Rugwabiza ahawe iyi nshingano nyuma y’umuhango wo kumusezeraho nk’uwari uhagarariye u Rwanda muri UN, wabereye i New York kuri uyu wa 23 Gashyantare 2022. Rugwabiza […]
Gen. Kainerugaba yifurije amahirwe Ian Kagame witegura kuba ofisiye
Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yifurije amahirwe umuhungu wa Perezida Paul Kagame, Ian Kagame witegura gusoza amasomo ya ofisiye mu ishuri rya gisirikare rya Royal Military Academy Sandhurst mu Bwongereza. Mu butumwa uyu musirikare yanyujije kuri Twitter, yagize ati: “Umunyeshuri w’umwofisiye Ian Kagame, nkwifurije ibyiza muri Sandhurst! Komera, ube fit cyane kandi ntihagire ugutera ubwoba.” Gen. […]
UN yategetse CAR gufungura abasirikare b’u Bufaransa, ishingiye ku budahangarwa bafite
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres yategetse ubutabera bwa Repubulika ya Centrafrica (CAR) kurekura abasirikare bane b’u Bufaransa buherutse guta muri yombi, bushingiye ku budahangarwa bafite nk’abari mu butumwa bw’amahoro. Aba basirikare baterewe muri yombi imbere y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bangui, tariki ya 21 Gashyantare 2022, ubwo bari baherekeje Komanda w’ingabo ziri mu butumwa […]
Pasiteri aremeza ko gutanga ituro ari itegeko nko gutanga umusoro
Umushumba w’itorero rya Salvation Ministry ryo muri Nigeria, Pasiteri David Ibiyeomie yemeza ko kudatanga ituro rya kimwe mu icumi (1/10) ari icyaha gihanirwa. Ikinyamakuru Sahara Reports cyatangaje ko Pasiteri Ibiyeomie yabimenyesheje abayoboke be mu iteraniro ryo ku wa 19 Gashyantare 2022. Uyu mushumba yabwiye aba bayoboke ko abenshi badahirwa mu buzima kubera ko baba banga […]
Kakwenza wahunze Uganda yamaze kugera mu Budage

Umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija wahunze ubutabera bwa Uganda bwari bumukurikiranyeho icyaha cyo gutuka Umukuru w’Igihugu n’umuhungu we, yamaze kugera mu Budage. Umuyobozi w’umuryango w’abanditsi, PEN Center mu Budage, Deniz Yücel yemeje ko Kakwenza yagezeyo amahoro kuri uyu wa 23 Gashyantare 2022. Ku rubuga rwa Twitter, Yücel yagize ati: “Nka PEN Deutschland twishimiye kwakira Kakwenza Rukira mu […]
CAR: Hahishyuwe impamvu zikomeye zatumye abasirikare bane b’u Bufaransa batabwa muri yombi
Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika ya Centrafrica (CAR), Laurent Lengande, bwahishuye impamvu abasirikare bane b’u Bufaransa baterewe muri yombi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bangui kuri uyu wa 21 Gashyantare 2022, bunemeza ko batangiye gukorwaho iperereza. Aba basirikare bafashwe ubwo bari baherekeje Umugaba Mukuru w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye buzwi nka MINUSCA, Gen. Stephane […]
Shingiro Mbonyumutwa washakishwaga n’ubutabera yapfuye
Shingiro Mbonyumutwa wari umaze imyaka irenga 20 mu buhungiro mu gihe yashakishwaga n’ubutabera bwamukurikiranagaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye. Amakuru agera kuri Bwiza avuga ko Shingiro yapfiriye mu Bubiligi kuri uyu wa 22 Gashyantare 2022, azize uburwayi. Shingiro, umuhungu wa Mbonyumutwa Dominique, yabaye Umuyobozi w’Ibiro by’uwari Minisitiri w’Intebe mu gihe cya Jenoside, Kambanda Jean. […]
Virunga: Abarwanyi babiri ba FDLR bishwe, undi arafatwa
Ikigo cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo gishinzwe kurengera ibidukikije, ICCN, cyatangaje ko abarinzi ba Pariki ya Virunga bari kumwe n’abasirikare bishe abarwanyi babiri b’umutwe witwaje intwaro wa FDLR ukomoka mu Rwanda, undi afatwa mpiri. Nk’uko itangazo rya ICCN ribivuga, byabereye mu mirwano y’aba barinzi ndetse na FDLR yari yabategeye igico rwagati muri iyi pariki, […]
Agathon Rwasa ahakana ko CNL ikorana na RED Tabara
Umudepite washinze ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi rya CNL, Agathon Rwasa, yahakanye ko ikirego cy’uko ryaba rikorana n’umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara ukorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Tariki ya 20 Gashyantare 2022 ubwo yari avuye mu nama yahuje umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) n’uwa Afurika yunze ubumwe (AU) yaberaga mu Bubiligi, […]
Misiri yamaganye Ethiopia yafunguye urugomero rwa Grand Renaissance

Guverinoma ya Misiri yamaganye iya Ethiopia yafunguye ku mugaragaro urugomero runini ku mugabane wa Afurika rwa Grand Ethiopian Renaissance Dam (GERD) rwubatswe ku ruzi rwa Nili. Tariki ya 20 Gashyantare 2022 ni bwo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed hamwe na Perezida Sahle-Work Zewde bafunguye ku mugaragaro uru rugomero rwari rumaze imyaka hafi 11 rwubakwa […]
Gisimba wahawe ishimwe na Perezida Kagame yamaganye murumuna we wamwise umusinzi

Mutezintare Gisimba Damas wahawe ishimwe na Perezida Paul Kagame kubera ko yarokoye abantu babarirwa muri 400 mu gihe cya jenoside yakorerwaga Abatutsi, yamaganye murumuna we Gisimba Jean-François uba ku mugabane w’Uburayi wamwise umusinzi. Dasmas yamenyekanye cyane ku kigo cyareraga imfubyi mbere na nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi cyitwa ‘Gisimba Memorial Center’ cyubatswe i Nyamirambo mu […]
U Bwongereza bwafatiye u Burusiya ibihano bikakaye
Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bw’u Bwongereza, Boris Johnson yatangaje ko igihugu cye cyafatiye u Burusiya ibihano bikakaye nyuma y’aho Perezida wabwo, Vladimir Putin ategetse ko ingabo zinjira mu burasirazuba bwa Ukraine. Ibi bihano byafatiwe banki eshanu zikomeye zo mu Burusiya: Rossiya, IS Bank, General Bank, Promsvyazbank na Black Sea Bank. U Bwongereza kandi bwafatiye ibihano abaherwe […]
Kenya yakomeje gufatira amadolari miliyoni 2 yaturutse mu Burundi
Urukiko rukuru rwo muri Kenya rwafashe icyemezo cy’uko ikigega cy’igihugu gishinzwe kugaruza imitungo, ARA, gikomeza gufatira mu minsi 90 amadolari ya Amerika miliyoni 2 yaturutse mu Burundi. Tariki ya 18 Gashyantare 2022 ni bwo abakozi bo ku biro bya gasutamo bafatiye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Jomo Kenyatta umugenzi witwa Andrew Kimpboi wari uturutse i […]
Kigali: Umurundi avuga ko we na bagenzi be bashaka guhirika Ndayishimiye
Impunzi y’Umurundi yitwa Ciza Alexandre iba mu mujyi wa Kigali mu Rwanda ivuga ko yo na bagenzi bayo bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye. Ciza mu kiganiro yagiriye kuri Primo Media Rwanda, yasobanuye ko impamvu bashaka guhirika ubutegetsi bwa Ndayishimiye ari uko mu Burundi hari gukorwa ibyaha birimo ubwicanyi, ngo bikaba bikorwa […]
CAR: Abasirikare 4 b’u Bufaransa bafashwe bakekwaho gushaka kwica Perezida

Ambasade y’u Bufaransa muri Repubulika ya Centrafrica (CAR) yatangaje ko abasirikare b’ibihugu gihugu bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) buzwi nka MINUSCA batawe muri yombi ubwo bari ku kibuga cy’indege. Ubutumwa iyi Ambasade yanyujije kuri Facebook kuri uyu wa 21 Gashyantare 2022 buvuga ko abasirikare batawe muri yombi ni bane barinda General Stéphane Marchenoir […]
Mukandutiye ahamya ko ntaho yakura indishyi yo guha abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN
Mukandutiye Angelina uri mu bareganwa na Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte n’abandi 19, yamenyesheje urukiko rw’ubujurire ko nta mitungo agira yagakuyemo indishyi yo guha abagizweho ingaruka n’ibitero bya MRCD-FLN kuko iyo yari afite yasanze yaratejwe cyamunara. Mu iburanisha ku rwego rw’ubujurire ryabaye kuri uyu wa 21 Gashyantare 2022, Mukandutiye yemeje ko ashyigikiye ko abagizweho ingaruka n’ibitero […]
Imfura ya Bobi Wine yirukanywe ku ishuri, izira Marijuana
Imfura ya Robert Kyagulanyi cyangwa Bobi Wine, umunyapolitiki akaba n’umuhanzi ukomeye muri Uganda yitwa Solomon Kampala Sekaayi aherutse kwirukanwa n’ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya St Mary’s College Kisubi, azira ikiyobyabwenge cya Marijuana. Nk’uko radiyo Galax FM yabitangaje, Komite ishinzwe imyitwarire muri iri shuri yakoze isaka ritunguranye mu byumba abanyeshuri bararamo, bageze kuri Seekayi w’imyaka 17 y’amavuko, […]
Sankara abona ko igihano asabirwa kirimo ukwihorera no kumwumvisha
Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara mu gihe yari Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN abona ko igifungo cy’imyaka 25 asabirwa n’ubushinjacyaha kirimo ukwihorera (vengeance) no kumwumvisha. Uyu mufungwa yabivugiye mu bujurire bwabaye kuri uyu wa 21 Gashyantare 2022, akomoza ku gifungo cy’imyaka 20 yakatiwe n’urukiko rukuru mu mwaka ushize, igihano asabirwa n’icyo we yifuza […]
Perezida Ndayishimiye yemeje ko hari abo muri CNL bakorana na RED Tabara
Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yemeje ko hari abayoboke b’ishyaka ryemewe ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya CNL bakorana n’umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 20 Gashyantare 2022 ubwo yari avuye mu ruzinduko yagiriraga mu Bubiligi, aho yari yitabiriye inama ihuza umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, […]
Ubutumwa bwitiriwe Perezida Kagame bwateshejwe agaciro

Umuvugizi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Stephanie Nyombayire, yatesheje agaciro ubutumwa buri mu rurimi rw’Igifaransa bwitiriwe Perezida Paul Kagame. Ubu butumwa bwakwirakwiye ku rubuga rwa Twitter, bumenyesha abanya-Mali ko babaye babuze umuntu nka Assimi Goïta uyoboye inzibacyuho nyuma yo guhirika ubutegetsi bwariho inshuro ebyiri, baba bahombye. Ubu butumwa bugira buti: “Turabashimiye baturage ba Mali. Icy’ingenzi mu gihugu […]
Umuhinzi yatoraguye amadolari 25,000, ayasubiza nyirayo

Umuhinzi wo muri Benin witwa Baraka Amidou aherutse gutoragura amafaranga ya CFA akoreshwa muri iki gihugu miliyoni 14 (angana n’amadolari 25,000), ayasubiza nyirayo. Nk’uko BBC ibivuga, Amidou yatoraguye aya mafaranga yari mu mufuka ku wa 19 Gashyantare 2022 ubwo yari avuye mu isambu. Ubwo yageraga mu isoko, ngo yaje kumva umucuruzi wari wagiye kugura imbuto […]
Bahati muri Uganda, Kainerugaba kuri Kayumba, dosiye ya Habyarimana; mu nkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 14 Gashyantare 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye politiki, umutekano n’ubutabera. Harimo: Umusizi Bahati muri Uganda Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 16 Gashyantare rwatangaje ko umusizi Bahati Innocent umaze umwaka aburiwe irengero yagiye muri Uganda, ko yanakoranaga na bamwe mu barurwanya baba muri iki gihugu, mu Bubiligi no muri Leta […]
Umusore yabambishijwe imisumari ashinjwa kwiba radiyo

Umusore w’imyaka 16 y’amavuko witwa Collins Sambaya utuye mu karere ka Vihiga muri Kenya, yabambishijwe imisumari ku giti na bagenzi be bamushinjaga kwiba inyakiramajwi (radio). Sekuru wa Sambaya witwa Henry yatangarije Citizen Digital ko ku wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2022, abasore b’abaturage bakekaga ko mugenzi wabo yabibye radiyo, bageze mu rugo, baramushuka abakurikira […]
Uko Museveni yigeze gukanga abasirikare bakuru yifashishije umugore we
Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Lt. Gen. Muhoozi Kaineruga yahishuye uko Se yigeze gukanga abasirikare bakuru mu ngabo za Leta (UPDF) yifashishije umugore we, Janet Museveni. Gen. Kainerugaba yatangaje ko byabaye mu Gushyingo 2003 ubwo UPDF yari ihanganiye n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa LRA washinzwe na Joseph Kony mu gace ka Teso. Uyu […]
Jeannette Kagame abona gukunda u Rwanda ari ukutemera ko abana barwo bicwa n’inzara
Umufasha wa Perezida Paul Kagame, Jeannette Kagame abona ko gukunda u Rwanda ari ukutemera kubona abana barwo bicwa n’inzara kandi hari ibyo kurya byo kubaha. Mu butumwa busoza icyumweru cyahariwe umunsi witiriwe Mutagatifu Valentin (Saint Valentin), Jeannette Kagame washinze umuryango Imbuto Foundation yasobanuye urukundo mu buryo burimo: urwa hagati y’umuntu n’undi, urwo gufasha mugenzi wawe, […]
Ariel Wayz yasabye abakobwa gutuka abahungu babahemukiye mu rukundo
Umuhanzi w’Umunyarwandakazi, Uwayezu Ariel wamamaye nka Ariel Wayz yasabye abakobwa bagenzi be gutuka abahungu babahemukiye mu rukundo. Wayz yabisabye abari bitabiriye igitaramo Drip City Concert cyarimo Umunya-Nigeria uri kwamamara byihuse mu muziki, Michael Adebayo Olayinka uzwi nka Ruger, cyabereye mu mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Gashyantare 2022. Uyu mukobwa nk’uko […]
U Bubiligi bugiye kohereza abasirikare kabuhariwe muri RDC

Minisiteri y’ingabo y’u Bubiligi yatangaje ko izohereza abasirikare 25 b’inzobere mu bikorwa bidasanzwe (special operations) mu Ntara ya Maniema muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Nk’uko iyi Minisiteri yabitangarije ku rubuga rwayo tariki ya 15 Gashyantare 2022, izohereza aba basirikare mu mujyi wa Kindu mu mpera z’umwaka, kugira ngo bahugure aba RDC mu bikorwa […]
Algeria: Perezida yategetse ko buri mushomeri ajya ahabwa amadolari 92 ku kwezi
Perezida wa Repubulika ya Algeria, Abdelmadjid Tebboune, yategetse ko buri mushomeri uri mu kigero cy’imyaka y’amavuko iri hagati ya 19 na 40 azajya ahabwa amadolari ya Amerika 92 (akabakaba amafaranga y’u Rwanda 92,000) buri kwezi. Ni icyemezo uyu Mukuru w’Igihugu yafashe ku wa Kabiri tariki ya 15 Gashyantare 2022 mu rwego rwo “kubungabunga agaciro k’abakiri […]
Burundi: Colonel Nzobonimpa wigeze kuyobora CNDD-FDD yahungutse
Umunyapolitiki Manassé Nzobonimpa wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi, yamaze guhunguka nyuma y’imyaka ikabakaba 11 ari mu buhungiro. Nk’uko ikinyamakuru Ikiriho cyabitangaje, impamvu yatumye Nzobonimpa ahunguka, ni uko Leta y’u Burundi itigeze ikumira abana be mu gihe bashakaga kujya muri iki gihugu cyabo. Nzobonimpa ukomoka mu Ntara ya Bubanza, uretse […]
EU yashimye umusanzu wa RDF muri Mozambique na CAR, yifuza ubufatanye bwisumbuyeho
Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) washimye umusanzu w’ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Mozambique na Centrafrica, igaragaza ko yifuza gukorana n’u Rwanda mu buryo bwisumbuyeho bitewe n’iyi mpamvu. Byatangajwe n’Umuvugizi wa EU mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru Lusa byo muri Portugal ku wa 16 Gashyantare 2022, nk’uko DW yabitangaje. Uyu Muvugizi yagize ati: […]
Uganda: Ufatwa yishe umusambi, azajya afungwa burundu cyangwa acibwe amadolari akabakaba miliyoni 6
Minisiteri y’ubukerarugendo n’urusobe rw’ibinyabuzima n’ikigo kibishinzwe muri Uganda byatangaje ko uzafatwa yishe umusambi, azajya akatirwa igifungo cya burundu cyangwa acibwe ihazabu y’amashilingi miliyari 20; angana n’amadolari miliyoni 5.7. George Owoyesigire uyoboye iki kigo mu gusobanura ishingiro ry’iki gihano, yatangaje ko umubare w’imisambi isanzwe igize ibirango by’igihugu uri kugabanyuka bitewe n’impamvu zirimo abantu bayica. Yagize ati: […]
Ibihugu 6 bya Afurika bigiye guhabwa ikoranabuhanga ry’inkingo za Covid-19

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, WHO, ku bufatanye n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) n’uwa Afurika yunze ubumwe (AU) byemeje ibihugu bya mbere byo ku mugabane wa Afurika bizahabwa ikoranabuhanga rya mRNA rizabifasha kwikorera inkingo z’icyorezo cya Covid-19. Ibihugu byatoranyijwe ni: Misiri, Kenya, Nigeria, Senegal, Afurika y’Epfo na Tunisia. Iki cyemezo cyafatiwe mu nama irimo guhuriz abahagarariye […]
Kakwenza wahunze ahamya ko Gen. Saleh azaza mu Rwanda kumushakisha
Umwanditsi w’ibitabo wo muri Uganda uherutse guhunga, Kakwenza Rukirabashaija, ahamya ko Gen (Rtd) Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh yaza mu Rwanda kumushakisha. Tariki ya 16 Gashyantare, umunyamakuru Canary Mugume wa televiziyo NBS yatangaje ko abakora mu biro by’Umukuru w’Igihugu bizewe bamuhaye amakuru y’uko uyu murumuna wa Perezida Museveni agirira uruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda guhera […]
Senateri Havugimana avuga ko yari kwishimira kubona Bruce Melodie yubatse ishuri ry’umuziki

Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Havugimana Emmanuel avuga ko yari kwishimira kubona umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yubatse ishuri ryigisha umuziki rikamwitirirwa. Ni igitekerezo yatanze nyuma y’aho hamenyekanye amakuru y’uko uyu muhanzi yaba yaramaze kugura imodoka ya Mercedez Benz G Brabus ibarirwa mu gaciro ka miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda, […]
Assoumani arasabira ababeshyeye Nkundabanyanga gufungwa imyaka 30 bamusabiraga
Umunyamakuru Niyonambaza Assoumani arasabira ababeshyeye Nkundabanyanga Eugenie ko yagize uruhare muri jenoside akanakatirwa n’Urukiko Gacaca, gufungwa imyaka 30 bamusabiraga. Urukiko rw’ubujurire ruherutse gutegeka ko Nkundabanyanga w’imyaka 81 y’amavuko arekurwa na gereza ya Nyarugenge yari amaze hafi amezi 10 afungiwemo, ubwo yasabirwaga kurangiza iki gifungo. Urukiko rwasanze ikirego cyatanzwe n’uwitwa Karangwa Charles kuri Nkundabanyanga nta shingiro […]
Bugesera: Avugwaho guca ikiganza cy’umukozi we, akisobanura ko ari isake yabagaga
Umuhinzi uzwi nka Mukiga wo mu Kagari ka Biryogo, Umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera aravugwaho gutema Niyomukiza Jean Pierre wamurindiraga umuceri akamuca ikiganza, nyuma agahita yisarisha, asobanura ko ari isake ye yabagaga. Nk’uko yabitangarije TV1, Niyomukiza w’imyaka 18 y’amavuko avuga ko byabaye tariki ya 28 Ukuboza 2021 ubwo yishyuzaga Mukiga amafaranga y’u Rwanda […]
Nkundabanyanga byavugwaga ko yakatiwe imyaka 30 kubera ibyaha bya jenoside yafunguwe

Nkundabanyanga Eugenie w’imyaka 81 y’amavuko wari umaze amezi 10 afungiwe muri gereza ya Nyarugenge, byavugwaga ko Urukiko Gacaca rwamukatiye igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo kumuhamya uruhare muri jenoside yagizwe umwere, ahita afungurwa. Nkundabanyanga mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, yavuze ko n’ubwo yari amaze gufungwa, yari afite icyizere ko igihe kizagera agafungurwa, kuko ngo yarenganaga, […]
Chad: Hahishuwe umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi, uvugwamo Centrafrica na Wagner Group
Umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa UFP (Uninon des Forces Resistance) urwanya ubutegetsi bwa Chad, Timan Erdimi arashaka kwifashisha abacancuro b’umutwe wa Wagner Group ukomoka mu Burusiya kugira ngo bamufashe guhirika ubutegetsi bw’umuhungu wa Marshall Idris Déby, Gen. Mahamat Idris Déby. Nk’uko radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ibivuga, hasohotse bitunguranye ijwi rya Erdimi arimo kuvugana na Minisitiri […]