Burundi: Leta irashaka ko nta mukozi wazajya ahembwa umushahara uri munsi y’uw’uwo banganya amashuri
Leta y’u Burundi irashaka ko mu gihe kiri imbere nta mukozi wazongera guhembwa umushahara uri munsi y’uw’uwo banganya amashuri (bafite impamyabumenyi zimwe). Iki ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 10 Werurwe 2022, kikaba kigamije gukuraho ubusumbane mu kugena imishahara no kurinda abakozi guta akazi kabo bimukira ku kandi gahemba neza. Leta ihumuriza […]
Uganda: Ofisiye wareganwaga na Gen. Kayihura yafunguwe by’agateganyo nyuma y’imyaka 4 afunzwe
Urukiko rukuru rw’igisirikare rwa Makindye rwafunguye by’agateganyo SSP Nixon Agasirwe wareganwaga n’uwabaye umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda, Gen. Kale Kayihura, ku byaha byo gushimuta Abanyarwanda barimo Lt Joel Mutabazi wabaye mu mutwe w’abarinda Perezida Paul Kagame. Uru rukiko rwafashe iki cyemezo ku wa 7 Werurwe 2022 nyuma yo kwemeza ishingiro ry’ingwate Agasirwe wayoboye ishami […]
Urukiko rwemeje igihe umwanzuro ku rubanza rw’umujyi wa Kigali n’abimuwe Bannyahe uzasomerwa
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwapfundikiye iburisha ku rubanza bamwe bari batuye ahitwa Bannyahe mu midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro mu kagari ka Nyarutarama baregamo umujyi wa Kigali kubimura ku gahato nta ngurane. Tariki ya 11 Werurwe 2022 nk’uko VOA yabitangaje, haburanye imiryango 7 irimo 6 umujyi wa Kigali wasenyeye mu 2020, ubategeka […]
Ingabire Victoire afite icyizere cyo kuzaba umuyobozi mu Rwanda
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi washinze ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremerwa, Ingabire Victoire, avuga ko afite icyizere cy’uko azaba umwe mu bayobozi mu Rwanda. Mu kiganiro yagiranye na Primo Media Rwanda, yabajijwe niba afite icyizere cyo kuba mu nzego z’ubuyobozi muri iki gihugu, yasubije ati: “Cyane rwose! Nta kintu na kimwe cyambuza kwizera ko umuntu yazijyamo. Reka tuvuge […]
Umusizi Rumaga yahishuye uko yakiriye kumva ko Bahati yaba yifatanya n’abarwanya ubutegetsi
Umusizi Junior Rumaga yahishuye uko yakiriye iby’ibanze byavuye mu iperereza ry’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ku ibura rya mugenzi we wari inshuti ikomeye, Bahati Innocent. Nyuma y’umwaka wari ushize Bahati aburiwe irengero, tariki ya 16 Gashyantare 2022 RIB yatangaje ko ibyavuye mu iperereza ryayo bigaragaza ko uyu musizi “yagiye muri Uganda”, aho ashobora kuba yifatanya n’abarwanya […]
Abarwanyi ba CODECO batangiye gufungurwa kugira ngo intumwa za Tshisekedi zafashwe bugwate zirekurwe
Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangiye gufungura abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa CODECO, kugira ngo intumwa esheshatu (6) za Perezida Félix Tshisekedi zafashwe bugwate na zo zirekurwe. Ku ikubitiro, kuri uyu wa 10 Werurwe 2022 harekuwe abarwanyi 29 bari bafungiwe muri gereza nkuru ya Bunia iherereye mu ntara ya Ituri, iki gikorwa […]
Kenya: Itegeko ryo kwambara agapfukamunwa ryakuweho
Umunyamabanga wa Leta ya Kenya ushinzwe ubuzima, Mutahi Kagwe amaze gukuraho itegeko risaba abaturage kwambara agapfukamunwa mu bantu benshi, byakorwaga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. Kagwe mu itangazo amaze gushyira hanze, yagize ati: “Hamaze igihe impaka ku kwambara agapfukamunwa nk’imwe mu mabwiriza yo gukumira Covid-19. Guhera ubu kwambara agapfukamunwa mu bantu benshi […]
Sinshaka ko afungwa, icyo nshaka ni uburenganzira bw’abana_Kabahizi wabyaranye na Ndimbati
Kabahizi Fridaus wemeranya n’umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati ko babyaranye abana b’impanga, aravuga ko ubutabera akeneye ari ubw’aba bana, naho ngo ibyo kuba yaratewe inda afite imyaka 17 y’amavuko byararangiye. Kabahizi ukomoka mu karere ka Nyaruguru, yabitangarije Megapex TV nyuma y’aho Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry kuri uyu wa 10 Werurwe 2022 […]
General Numbi umaze umwaka atorotse yaba aherereye mu Burusiya
General John Numbi wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), umaze umwaka atorotse ubutabera, yaba aherereye mu Burusiya. Muri Werurwe 2021 ni bwo Gen. Numbi yatorotse, ubwo yari amaze kumenya ko ashobora gutabwa muri yombi, akabazwa ku rupfu rw’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Floribert Chebeya na Fidèle Bazana. Itoroka rye ryatangajwe n’impirimbanyi […]
Kampala: Impunzi y’Umunyarwanda yasanzwe mu nzu yapfuye, bikekwa ko yishwe
Abaturage bo mu gace ka Kakajjo mu mujyi wa Kampala muri Uganda kuri uyu wa 10 Werurwe 2022 basanze mu nzu impunzi y’Umunyarwanda yitwa Munyaneza Emmanuel, yapfuye. Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Kampala, ASP Luke Owoyesigyire, yasobanuye inkuru y’urupfu rwa Munyaneza w’imyaka 69 y’amavuko. Yagize ati: “Polisi ikorera muri Katwe uyu munsi yamenye inkuru y’umuntu […]
Chelsea FC n’indi mitungo y’umuherwe Abramovich byafatiriwe
Guverinoma y’u Bwongereza imaze gufata icyemezo cyo gufatira imitungo w’umuherwe w’Umurusiya, Roman Abramovich, irimo ikipe ya Chelsea FC yavuze mu mwaka w’2003. Iki cyemezo cyo kuri uyu wa 10 Werurwe 2022 cyafatiwe abashoramari 7 (Abramovich arimo) bari hafi y’ubutegetsi bw’u Burusiya bwashoje intambara Ukraine tariki ya 24 Gashyantare. Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga, Liz […]
Burundi: Ba Guverineri 6 boherejwe muri Uvira

Ba Guverineri b’intara 6 z’u Burundi bari bayobowe na Meya w’umujyi wa Bujumbura, Jimmy Hatungimana, boherejwe muri Teritwari ya Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Muri iyi Teritwari, aba bayobozi bo mu Burundi bakiriwe na Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Théo Kasi, abandi bayobozi muri iyi ntara hamwe n’abo mu […]
U Burusiya busobanura byimbitse icyo bupfa na Ukraine n’icyo bugamije
Guverinoma y’u Burusiya yasobanuye icyo Leta ipfa n’iya Ukraine cyatumye ingabo zayo zitangiza ibikorwa bidasanzwe (special military operations), ku rundi ruhande amahanga yise gushoza intambara. Ni nyuma y’aho amahanga akomeje kwamagana u Burusiya, abushinja kuvogera ubusugire n’ubwigenge bya Ukraine, ibihugu bikomeye ku Isi biri mu burengerazuba bikanabufatira ibihano byinshi by’ubukungu. Ni mu gihe kandi u […]
Umunyarwenya Ndimbati yafunzwe
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa 10 Werurwe 2022 rwataye muri yombi umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yemeje itabwa muri yombi rya Ndimbati, asobanura n’impamvu yaryo. Ati: “RIB yafashe uwitwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w’imyaka 51. Akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.” Ndimbati […]
Umuherwe wo muri Uganda arashaka kugura Chelsea
Umuherwe wo muri Uganda witwa Joel Jaffer A’ita arashaka kugura ikipe ya Chelsea iri mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Bwongereza ku madolari ya Amerika miliyari 3.3. Uyu muherwe ufite imigabane myinshi muri kaminuza ya Makerere, akaba na nyiri Arua Hill FC iri mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Uganda, yagize iki cyifuzo […]
Mu Rwanda hagiye guteranira abahagarariye Inteko zishinga amategeko z’ibihugu 41
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igiye kwakira inama y’abahagaraririye inteko z’ibihugu 41 biri mu ihuriro rya APU (Executive Committee of the African Parliamentary Union) guhera kuri uyu wa 10 kugeza ku wa 11 Werurwe 2022. Perezida w’umutwe w’abadepite mu nteko y’u Rwanda uzaba ari umushyitsi mukuru muri iyi nama, Rt Hon. Mukabalisa Donatille yiteze ko […]
Immaculée yasobanuye ko atemera inkwano
Umuyobozi w’umuryango Transparency International Rwanda urwanya ruswa n’akarengane, Ingabire Marie-Immaculée yasobanuye ko atemera inkwano. Iki gitekerezo yakigaragaje ubwo yaganirizaga abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 bari mu mwiherero mu karere ka Bugesera, abasobanurira agaciro kabo. Yashingiye ku rugero rw’ubukwe aherutse gutaha ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, aho yabonye […]
Fireman abona umuziki w’u Rwanda wagera ku rwego nk’urwa Nigeria mu gihe Leta yawutera inkunga
Umuraperi Uwimana Francis wamamaye nka Fireman kuva akiri mu itsinda Tuff Gangs, abona umuziki w’u Rwanda watera imbere ukagera ku rwego nk’urw’uwo muri Nigeria mu gihe Leta yawutera inkunga. Fireman yabitangarije mu kiganiro yagiranye na The New Times, asaba Leta n’Abanyarwanda gushyigikira uyu muziki, abizeza ko wagera kure mu gihe baba babikoze. Yasobanuye uko byagenze […]
Ukraine yacyuye ingabo zayo zabaga muri RDC
Guverinoma ya Ukraine yafashe icyemezo cyo gucyura ingabo zayo 250 zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) buzwi nka MONUSCO. Iki cyemezo cyamenyeshejwe uyu muryango, UN, nk’uko Umuvugizi wayo mu ishami rishinzwe ubutumwa bw’amahoro yabitangaje, agira ati: “UN yakiriye ubutumwa bwa Guverinoma ya Ukraine bwo gucyura ingabo zayo 250, […]
USA na Poland ntibyumvikana ku ndege z’intambara zishobora kohererezwa Ukraine
Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zaragaje ko zitumvikana na Poland ku giterezo cyo kohereza indege zo gufasha ingabo za Ukraine guhangana n’iz’u Burusiya. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Poland, Zbigniew Rau, kuri uyu wa 8 Werurwe 2022 yari yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kohereza indege za MiG-29 zacyo ku birindiro bya Ramstein mu Budage, ikazishyikiriza […]
TP Mazembe y’abagore yanyagiye indi kipe ibitego 43 mu mukino umwe
Ikipe y’abagore ya Tout Puissant Mazembe (TP Mazembe) yo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), yanyagiye ibitego 43 ku busa FC Œcuménique byari bihataniye igikombe cy’irushanwa ryiswe EUFLU (L’Entente Urbaine de Football de Lubumbashi) ribera mu mujyi wa Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga. Muri uyu mukino, rutahizamu Esther Dikisha yatsinze ibitego 19 wenyine, ahita […]
Ngororero: Abanyeshuri bari barakatiwe bigateza impaka, bafunguwe
Abanyeshuri 6 barangije amasomo mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya ESECOM Rucano riherereye mu Karere ka Ngororero, bari barakatiwe igifungo cy’imyaka itanu bigateza impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, bafunguwe. Tariki ya 30 Ukuboza 2021 ni bwo urukiko rwakatiye aba banyeshuri bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18 na 25 iki gifungo n’ihazabu y’amafaranga […]
U Burusiya bwarahiriye gufatira Uburayi icyemezo gikarishye
Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Burusiya, Alexander Valentinovich Novak yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gufatira ingamba ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi, mu gihe byashyira mu bikorwa icyemezo cyo kubuhagarikira isoko ry’ibikomoka kuri peteroli. Uyu muyobozi yabivuze nyuma y’aho ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, abahagarariye itsinda ry’ibihugu 6 muri 7 bikize rizwi nka G7, basohoreye itangazo ryemeza […]
U Burundi bwemeje ko butafungura imipaka ibiganiro n’u Rwanda bitararangira
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, yemeje ko batafungura imipaka bahuriyeho n’u Rwanda mu gihe ibiganiro ibihugu byombi byatangiye bitararangira. Iki ni igisobanuro yatanze ubwo kuri uyu wa 7 Werurwe 2022 bamwe bageraga ku mipaka ihuza ibi bihugu: Gasenyi-Nemba, Ruhwa n’Akanyaru, bashakaga kwambuka ariko inzego z’umutekano zo mu Burundi zikabakumira. Icyizere cyo kwambuka cyashingiraga […]
U Burundi ntiburabufungura imipaka yabwo n’u Rwanda

Guverinoma y’u Burundi ntabwo irafungura imipaka iki gihugu gihuriyeho n’u Rwanda, n’ubwo rwo rwayifunguriye bose guhera kuri uyu wa 7 Werurwe 2022. Kudafungurwa kw’iyi mipaka byagaragariye ku mipaka y’Akanyaru, aho bigaragara ko nta bantu bahambuka, ndetse no ku wa Ruhwa, aho bamwe mu Barundi bo mu Ntara ya Cibitoke bashakaga kujya gucururiza mu Karere ka […]
Jado Castar arafungurwa nyuma y’amezi abiri
Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu (Jado Castar) wabaye Visi Perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball, arafungurwa nyuma y’amezi abiri. Icyemezo cyo kumufungura kizashingira ku cyasomwe n’urukiko rw’ubujurire kuri uyu wa 7 Werurwe 2022, cyo kumugabanyiriza igihano, kigera ku mezi umunani y’igifungo. Castar yatawe muri yombi tariki ya 20 Nzeri 2021, akurikiranweho icyaha cyo guhimba […]
Ukraine: Abasirikare babiri bari ku rugamba bashyingiwe

Abasirikare babiri bo muri Ukraine bari ku rugamba igihugu cyabo gihanganyemo n’u Burusiya, bashyingiwe, bakorerwa ibirori byihariye na bagenzi babo barufatanyije. Muri ibi birori, bagenzi babo bari bambaye impuzankano y’igisirikare, babataramiye ndetse banabatunganyiriza ibyo kurya, nko mu bukwe busanzwe. Hagaragaye abasirikare babiri bafashe inshingano y’ubupadiri, basezeranya aba bakunzi, bifashishije amagambo akoreshwa muri Kiliziya Gatolika, banakora […]
Guverinoma iratanga icyizere ko igiciro cy’amavuta yo gutekesha gishobora kugabanyuka
Guverinoma y’u Rwanda yatanze icyizere ko igiciro cy’amavuta yo gutekesha gikomeje gututumba, gishobora kugabanyuka mu gihe kiri imbere. Byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Béata Habyarimana, mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu, cyarebanaga n’izamuka ry’ibiciro ku bicuruzwa bitandukanye rikomeje kugaragara mu Rwanda. Inkuru bifitanye isano https://www.bwiza.com/?Guverinoma-yateguje-ko-ibiciro-birakomeza-kuzamuka Minisitiri Habyarimana yemeje ko hari aho ibiciro byazamutse muri rusange […]
Mama yavukiye mu Rwanda_Umuririmbyi Rose Muhando
Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana wo muri Tanzania, Rose Muhando, kuri uyu wa 6 Werurwe 2022 yatangaje ko umubyeyi we yavukiye mu Rwanda. Muhando wamamaye cyane kuva mu karere ka Afurika y’iburasirazuba mu myaka irenga 15 amaze kuri uyu murimo, yabitangarije mu gitaramo Rwanda Gospel Stars Live cyaraye kibereye i Rebero, kuri Canal Olympia. Uyu muririmbyi […]
Ifungurwa ry’imipaka, Abanyarwanda 71 bahunze Ukraine, u Rwanda rwamagana ibitero by’u Burusiya mu nkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 28 Gashyantare 2022, cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirebana n’ubuzima, ubukungu, umutekano n’ubutabera. Zirimo: Inama y’abaminisitiri yakuyeho amasaha yo gutaha, imipaka yo ku butaka ifungurwa Inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 4 Werurwe yafashe ibyemezo byo gukuraho amasaha yo kuba abaturarwanda batashye azwi nka ‘carfew’, inemeza ko imipaka yo ku butaka ifungurwa guhera […]
Gen. Kainerugaba abona we na Perezida Kagame bakwiye ishimwe
Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akaba n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, abona mu masaha make we na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda barageze ku byo abandi badipolomate bose bo ku Isi batigeze bakora, bityo bakaba bakwiye ishimwe. Yabivugiye ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 6 Werurwe 2022, yishimira ko kuri uyu wa […]
Ukraine yemeza ko u Burusiya bumaze gutakaza abasirikare 11,000 n’indege 92
Minisititeri y’Ingabo ya Ukraine yemeza ko kugeza kuri uyu wa 6 Werurwe 2022 mu ntambara iri kuberayo, u Burusiya bumaze kuhatakariza ingabo zigera ku 11,000 n’indege 92 zirimo kajugujugu 48. Iyi Minisiteri ivuga ko kandi u Burusiya bumaze gutakaza ibifaru bito 285, imbunda zirasa kure 109, ibifaru binini 985 bifite ubushobozi bwo gutwara abasirikare, imbunda […]
Pasiteri Rurangwa yasabye abashumba bakuru ba ADEPR kurinda itorero ubwirakabiri
Umushumba w’ururembo rwa Kigali mu itorero ADEPR, Pasiteri Rurangwa Valentin yasabye abashumba bakuru baryo kuririnda ubundi bwirakabiri nk’ubwo ryabayemo mu minsi ishize, bivanga mu nshingano zitari izabo. Ni ijambo uyu mushumba yavugiye mu kibwiriza yatanze, mu muhango wo kwimika Umushumba Mukuru n’Umushumba Mukuru wungirije wa ADEPR, wabaye kuri uyu wa 6 Werurwe 2022. Yagize ati: […]
USA: Abahoze ari abasirikare 3000 biyemeje kurwanira Ukraine
Abantu 3000 bahoze mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bafite ubunararibonye mu kurwana, bamaze kwiyandikisha mu biteguye kurwanira Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya guhera tariki ya 24 Gashyantare 2022. Ambasade ya Ukraine muri USA yemereye radiyo Ijwi rya Amerika aya makuru, yemeza kandi ko hari abandi benshi biganjemo abo mu bihugu […]
Kicukiro: Umwana muto yasobanuye uko yatabaye uruhinja rwatawe mu gashyamba

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ifoto y’umwana w’umukobwa ukiri muto, wambaye impuzankano ya siporo yo ku ishuri, yicaye ku ntebe, acigatiriye uruhinja mu mupira w’imbeho. Ubutumwa bwaherekeje iyi foto busobanura ko uyu mwana [tariki ya 4 Werurwe 2022] yasanze ku nzira uru ruhinja rutari rwakagenywe, ruririra mu gafuka, ararutoragura, arufubika muri uyu mupira, arujyana ku […]
Igisubizo cya Gen. Kainerugaba ku wamubwiye ngo UPDF yagombaga gutera u Rwanda
Kuri uyu wa 5 Werurwe 2022 ni bwo Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yagaragaje ko yishimiye icyemezo cy’inama y’abaminisitiri cyo gufungura imipaka yose yo ku butaka itandukanye u Rwanda n’ibihugu bituranye. Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yifashishije urubuga rwa Twitter, yashimiye by’umwihariko ‘se wabo’ Perezida […]
Abanyarwanda 14 ni bo basigaye muri Ukraine
Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Abanyarwanda 71 muri 85 babaga muri Ukraine bashoboye guhunga intambara iri kuberayo, bajya mu bihugu by’ibituranyi; Hongrie na Pologne. Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda mu kiganiro yagiranye na Taarifa, yavuze ko mu Banyarwanda 14 basigaye muri Ukraine nta n’umwe uragira icyo aba, ati: “Dukurikirana amakuru yabo.” Ku bamaze guhunga […]
Tanzania: Freeman Mbowe n’abandi bashinjwaga iterabwoba barekuwe

Umunyapolitiki Freeman Mbowe uyoboye ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, hamwe na bagenzi be batatu bashinjwaga ibyaha bitandatu birimo icy’iterabwoba, barekuwe. Icyemezo cyo kubafungura cyakurikiye icyo kuri uyu wa 4 Werurwe 2022 cyafashwe n’Umushinjacyaha Mukuru wahagaritse ibirego bose baregwaga. Aba banyapolitiki barekuwe nyuma y’aho abahagarariye amadini n’amatorera babisabye Perezida Samia Suluhu Hassan, ubwo bagiranaga […]
Abarwanyi ba CODECO bagaragaye bifotoreza ku ntumwa za Tshisekedi bafashe bugwate

Abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa CODECO ukorera mu Ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bagaragaye bifotoreza ku ntumwa za Perezida Félix Tshisekedi bafashe bunyago. Tariki ya 16 Gashyantare 2022, Perezida Tshisekedi yohereje izi ntumwa esheshatu zigize urwego rwahawe izina rya Task Force, kugira ngo bagirane ibiganiro na CODECO, byari […]
USA: Senateri abona ko kwica Putin ari byo byahagarika intambara ya Ukraine n’u Burusiya
Senateri Lindsay Graham wo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), abona ko kwica Perezida Vladimir Putin ari byo byatuma intambara ya Ukraine n’u Burusiya ihagarara. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 3 Werurwe 2022, Senateri Graham yabajije niba muu Burusiya nta muntu umeze nk’umunyapolitiki Marcus Junius Brutus wagambaniye […]
Ayebare yemeza ko nta ruhare u Rwanda rwagize mu iyirukanwa rya Maj. Gen. Kandiho
Intumwa ihoraho ya Guverinoma ya Uganda mu Muryango w’Abibumbye (UN), Ambasaderi Adonia Ayebare, yemeje ko nta ruhare u Rwanda rwagize mu iyirukanwa ry’umuvandimwe we, Maj. Gen. Abel Kandiho wayoboraga urwego rw’ubutasi, CMI. Tariki ya 25 Mutarama 2022 ni bwo Perezida Yoweri Museveni yakuye Gen. Kandiho ku buyobozi bukuru bwa CMI, amugira mu butumwa bwihariye muri […]
Major General mu ngabo z’u Burusiya yiciwe muri Ukraine
Komanda wa Diviziyo ya 7 mu ngabo z’u Burusiya, Major General Andrei Sukhovetsky, yishwe na mudahusha (sniper) mu ntambara iri kubera muri Ukraine. Nk’uko The Independent yabitangaje, urupfu rwe rwemejwe na Komanda wungirije w’umutwe w’Abarusiya bahoze ari abasirikare, Sergei Chipilev. Chipilev mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “N’akababaro kenshi, twamenye inkuru y’incamugongo y’urupfu […]
Umuherwe w’Umurusiya yasabye abasirikare gufata Putin, abasezeranya igihembo
Umuherwe w’Umurusiya uba muri Leta ya California mu zunze Ubumwe za Amerika (USA), Alex Konanykhin yahamagariye abasirikare b’igihugu akomokamo gukora ibishoboka byose bagata muri yombi Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, washoje intambara kuri Ukraine. Uyu muherwe ushyigikiye Ukraine muri iyi ntambara, yasezeranyije umusirikare wafata Umukuru w’Igihugu ko azamuha amadolari ya Amerika miliyoni imwe. Muri ubu […]
Kayonza: Umuvunyi Mukuru yibukije abaturage ko bafite inshingano yo gukumira ruswa n’akarengane

Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Nirere Madeleine, yibukije abaturage bo mu Murenge wa Rwinkwavu w’Akarere ka Kayonza ko bafite inshingano yo gukumira ibyaha bya ruswa n’akarengane, anabasaba kubaha ibyemezo by’ubuyobozi. Nirere yabibibukije kuri uyu wa 2 Werurwe 2022 mu gihe ari muri gahunda yo kwegera abaturage bo muri aka karere, igamije kurwanya ruswa n’akarengane. Yumva ibibazo […]
Rulindo: Yafatanwe ibikoresho bipima Covid-19 avuga ko byaturutse muri Uganda
Abapolisi bashinzwe bariyeri mu muhanga wa Musanze-Kigali tariki ya 1 Werurwe 2022 bafatiye umugenzi witwa Ndayambaje Jean Pierre mu Kagari ka Kirenga, Umurenge wa Rusiga w’Akarere ka Rulindo, afite mu gikapu ibikoresho bipima icyorezo cya Covid-19, asobanura ko byaturutse muri Uganda. Nk’uko urubuga rwa Polisi rubivuga, ibi bikoresho bigaragara mu ifoto birimo: ibigaragaza mu buryo […]
Guverinoma yateguje ko ibiciro birakomeza kuzamuka
Guverinoma y’u Rwanda yateguje abaturarwanda ko ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye birakomeza kuzamuka bitewe n’intambara ya Ukraine n’u Burusiya. Umuvugizi wungirije wayo, Alain Mukuralinda yavuganye na Kigali Today, agira ati: “Usibye muri peteroli no mu binyampeke haraza kubamo ikibazo, bivuze ko Abanyarwanda batagombye gutungurwa babonye ibiciro bizamutse. Bagomba kumenya impamvu, bagomba gusobanurirwa kuko byanze bikunze bizazamuka.” Mukuralinda […]
U Rwanda ntirushyigikiye ko hari igihugu cyakohereza ingabo mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu ntumwa yayo mu Muryango w’Abibumbye (UN) i New York, yagaragaje ko idashyigikiye ko hari igihugu cyakohereza ingabo mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya imaze icyumweru itangiye. Ubutumwa bwayo bwatangiwe mu nama idasanzwe y’Inteko Rusange yabaye kuri uyu wa 2 Werurwe 2022, yatorewemo umwanzuro usaba u Burusiya gukura ingabo zabwo muri […]
Igihugu 1 cya Afurika cyashyigikiye u Burusiya, Perezida wa Ukraine agira icyo abivugaho
Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yaraye itoye umwanzuro usaba u Burusiya guhagarika intambara bwashoje kuri Ukraine guhera tariki ya 24 Gashyantare 2022. Mu itora ryitabiriwe n’ibihugu 181; 141 muri byo byashyigikiye ko u Burusiya buhagarika iyi ntambara, 5 birimo u Burusiya bishyigikira ko buyikomeza, ibindi 35 birifata. Ibihugu byashyigikiye ko u Burusiya bukomeza intambara ni bwo, […]
Perezida Tshisekedi yatangaje ko hari igihugu cy’akarere gitekereza guteza umwiryane mu baturanyi

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko hari igihugu cyo mu karere k’ibiyaga bigari cyaba gihora gitekereza guteza umwiryane mu baturanyi. Nk’uko Actualité ibivuga, iri jambo yarivugiye mu nama ya dipolomasi yamuhuje n’abahagarariye ibihugu byabo muri RDC mu mpera z’ukwezi gushize, akomoza ku bufatanye bw’ibihugu by’akarere mu mutekano. Uyu Mukuru w’Igihugu […]
Perezida Nyusi yirukanye ba Minisitiri 6
Perezida wa Repubulika ya Mozambique, Filipe Nyusi, kuri uyu wa 2 Werurwe 2022 yirukanye ba Minisitiri batandatu (6) muri Guverinoma ye. Abo yirukanye ni: Minisitiri w’Ubukungu n’Imari, Adriano Maleiane, Ernesto Max Elias Tonela w’Ibikomoka mu butaka n’ingufu, Carlos Alberto Fortes Mesquila w’Inganda n’Ubucuruzi, João Osvaldo Machatine w’Imirimo rusange, imiturire n’amazi, Minisitiri w’inyanja n’uburobyi Augusta de […]
Sudani y’Epfo: Uhagarariye EU yamaganye amagambo ya Gen. Kainerugaba kuri Ukraine
Intumwa yungirije y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) muri Sudani y’Epfo, Ambasaderi Dionyz Hochel yamaganye amagambo y’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda usanzwe ari Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yavuze kuri Ukraine. Ni nyuma y’aho Gen. Kainerugaba agaragarije kuri Twitter ko nk’umwirabura, ashyigikiye ibitero u Burusiya bukomeje kugaba kuri Ukraine guhera tariki […]
Perezida Tshisekedi yatangaje ko FARDC yiteguye gutabara igihugu cy’akarere, mu gihe cyaterwa
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi aya Congo (RDC), Felix Tshisekedi, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye nazo ziteguye gutabara icy’abaturanyi mu gihe cyaterwa. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangaje ubwo yagiranaga inama ya dipolomasi n’abahagarariye ibihugu byabo muri RDC, akomoza ku bufatanye bwabyo mu kubungabunga amahoro n’umutekano. Yakomoje ku bikorwa byatangiye tariki ya 30 Ugushyingo 2021 byo kurwanya […]
Kenya: Urubyiruko rwagaragaye rurahirira kurasa abasivili rwasubijwe ku ikosi
Abasore 23 bo muri Kenya bo mu mutwe wa GSU (General Service Unit) bagaragaye muri videwo barahirira kurasa abasivili b’abanyabyaha ubwo bari basoje amasomo y’ibanze y’igipolisi, bayasubijwemo. Tariki ya 8 Ukuboza 2021 (umunsi barangirijeho amasomo) ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye videwo yabo y’amasegonda 30, babyina, bagira bati: “Tuje hanzeee, murashize, tuzabamara. Turaje muzabonaaa! Turi […]
François Beya umaze ukwezi muri kasho arasaba kugezwa mu rukiko, bitaba ibyo akarekurwa
Uwahoze ari umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), François Beya umaze hafi ukwezi muri kasho y’urwego rushinzwe ubutasi ruzwi nka ANR, yasabye kugezwa mu rukiko, bitaba ibyo akarekurwa. Beya yatawe muri yombi tariki ya 5 Gashyantare 2022 ubwo Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi yari muri Ethiopia, yitabiriye inama […]
Abanyarwanda baheze muri Ukraine baratabarizwa
Umunyarwandakazi witwa Cynthia Kagambirwa uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yatabarije Abanyarwanda bageze muri Ukraine muri iki gihe hari kubera intambara. Kagambirwa mu rwandiko yageneye Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, arunyuza kuri Twitter, yavuze ko hari abanyeshuri b’Abanyarwanda baheze mu mujyi wa Sumy, ubu bari mu buzima bugoye. Yasobanuye ko imbogamizi zikomeye aba […]
Uganda: SSP Agasirwe ushinjwa gushimuta Lt Joel Mutabazi yasubiye mu rukiko
Umwofisiye mukuru muri Polisi ya Uganda, SSP Nixon Agasirwe ushinjwa kugira uruhare mu ishimutwa ry’Abanyarwanda barimo Lt Joel Mutabazi no gutunga intwaro mu buryo butemewe, yasubiye imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare kuri uyu wa 1 Werurwe 2022. Lt Mutabazi ni umufungwa wigeze kuba mu barinda Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Urukiko rw’igisirikare rwamukatiye […]
Kenya: Umushoramari wahunze u Rwanda avuga ko ruri kumutera ubwoba
Umushoramari w’Umunyakenya, Nathan Llyod Ndung’u ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda bumukurikiranyeho ubwambuzi, yavuze ko ruri kumutera ubwoba rugamije kumuta muri yombi. Nathan Lloyd wari umaze imyaka 10 ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yatawe muri yombi na Polisi ya Kenya muri Mutarama 2022, afungurwa by’agateganyo atanze ingwate y’amafaranga abarirwa muri miliyoni 8, mu gihe hategerejwe icyemezo cyo kumwohereza […]
U Burusiya bwasabye USA gucyura intwaro kirimbuzi zayo ziri i Burayi
Guverinoma y’u Burusiya yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) gucyura intwaro kirimbuzi zashyize mu bihugu bigize umuryango NATO biri ku mugabane w’Uburayi. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, dukesha RT (ikinyamakuru cyegamiye kuri Leta yabo), rigira riti: “Biratubabaje ko intwaro kirimbuzi za USA ziri i Burayi. Iki ni igihe […]
Rusizi: Umugore wakoraga uburaya wari wararanye umukiriya yasanzwe yapfiriye mu nzu
Umubyeyi Mukandayisenga Emma (Mama Rosa) w’imyaka 26 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Nkurunziza w’Akagari ka Gihundwe k’Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, wari wararanye umukiriya (umugabo), ku wa 27 Gashyantare 2022 yasanzwe yapfiriye mu nzu yari ifunze. Nk’uko abaturage baganiriye na BTN TV babitangaje, impuruza yatanzwe na bagenzi ba nyakwigendera bakoraga uburaya, mu masaa […]
Ukraine: Abanyarwandakazi bavukana bari mu mujyi uri kuraswa basobanuye akaga bahuye nako
Abanyarwandakazi b’abavandimwe, Kanyana Emmanuella na Uwamahoro Aline baheze mu mujyi wa Sumy muri Ukraine uri kuraswaho n’ingabo z’u Burusiya, basobanuye akaga bahuye nako. Aba bakobwa basanzwe biga muri kaminuza muri iki gihugu mu kiganiro bagiranye na The New Times, basobanuye ko ubwo ingabo z’u Burusiya zatangiraga kurasa ibisasu tariki ya 24 Gashyantare 2022, nta bwoba […]