Umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi, François Beya ari muri kasho

Umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), François Beya yaraye muri kasho y’urwego rw’igisirikare rushinzwe ubutasi, ANR. Impamvu y’ifungwa rye ryabaye kuri uyu wa 5 Gashyantare 2022 ngo ni uko hari ibyo yaba yakoze binyuranye n’inshingano ye y’umujyanama wihariye mu by’umutekano. Biravugwa ko Beya yaba akurikiranweho kuba […]

Urukiko rwanze icyifuzo cya Cyuma Hassan wavuze ko afungiwe mu mwobo

Urukiko rw’ubujurire rwanze icyifuzo cy’umunyamakuru Niyonsenga Dieudonné wamenyekanye nka Cyuma Hassan, wavuze ko afungiwe mu mwobo, muri gereza ya Nyarugenge. Mu bujurire bwabaye tariki ya 25 Mutarama 2022, Cyuma yari yasabye urukiko kumurekura by’agateganyo, akaburana atari muri gereza. Asaba gufungurwa by’agateganyo, yabishingiraga ku kuba ngo yaratawe muri yombi mu buryo budakurikije amategeko, ntiyakorerwa inyandiko mvugo […]

Urukingo rwa Covid-19 rwakorewe muri Afurika y’Epfo, rushobora kwemezwa nyuma y’imyaka 3

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, WHO, utewe impungenge n’uko urukingo rwa Covid-19 ruherutse gukorerwa muri laboratwari iri muri Afurika y’Epfo, rushobora kwemezwa nyuma y’imyaka itatu. Umuhuzabikorwa wa WHO muri gahunda y’ubushakashatsi ku nkingo, Martin Friede ku wa 4 Gashyantare 2022 yavuze ko ibi bizaba mu gihe ibigo byakoze inkingo zamaze kwemezwa nka Moderna byaba bikomeje […]

Mukansanga yaraye adasinziriye mbere yo gusifura umukino wa CAN

Umunyarwandakazi Salma Rhadia Mukansanga avuga ko yaraye adasinziriye mbere yo gusifura umukino w’irushanwa nyafurika ry’umupira w’amaguru, CAN, wahuje Zimbabwe na Guinea Conakry. Tariki ya 18 Mutarama 2022 ni bwo Mukansanga yanditse amateka nk’umugore wa mbere wasifuye umukino wa CAN ndetse ashimirwa kuba yaritwaye neza kugeza urangiye, aho Zimbabwe yatsinze Guinea ibitego bibiri kuri kimwe (2-1). […]

Perezida Ndayishimiye yibaza ukuntu ‘Docteur’ yahembwa amafaranga 200,000

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi aribaza niba koko umuntu ufite impamyabumenyi y’ikirenga ‘Doctorat’ uhembwa amafaranga 200,000 ku kwezi aba yarize. Ni ikibazo yibarije mu nama yamuhuje n’urubyiruko rukora ishoramari, yabereye kuri sitade Intwari kuri uyu wa 3 Mutarama 2022. Yasabye urubyiruko gukora kugira ngo rwiteze imbere, agera aho agereranya ubumenyi bwa bamwe n’amafaranga binjiza. Yageze […]

Gen. Kainerugaba yifuje ko EAC yazaba igihugu kimwe, ashingiye ku ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Kenya

Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yashingiye ku ruzinduko rwa Perezida Paul Kagame yagiriye muri Kenya, agaragaza ko yifuza kubona umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) ari igihugu kimwe. Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2022 ni bwo Perezida Kagame yasuye mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta, bagirana ikiganiro kirebana n’ubufatanye bw’ibihugu bayoboye n’ibirebana n’akarere birimo umutekano. Uru ruzinduko ntabwo […]

Dr Nsanzimana wayoboye RBC yahawe akandi kazi

prof_mambo_muvunyi_yasimbuye_dr_nsanzimana_sabin_wari_umaze_igihe_ayobora_rbc-74ca3.jpg

Dr Nsanzimana Sabin wayoboye ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kaminuza (CHUB). Ibaruwa ya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, imushyira muri iyi nshingano nshya yashyizweho umukono kuri uyu wa 3 Gashyantare 2022. Igira iti: “Ndakumenyesha ko ugizwe Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) guhera kuri uyu wa 3 Gashyantare […]

Nta muntu urya amafaranga nk’inshoreke_Perezida Ndayishimiye

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yasabye urubyiruko rukora ishoramari kuzirinda inshoreke, kuko ngo uburyo ziryamo amafaranga zitatuma rutera imbere. Uyu Mukuru w’Igihugu yabivugiye mu nama yagiranye narwo, yabereye kuri sitade Intwari kuri uyu wa 3 Gashyantare 2022. Yagize ati: “Nta muntu rero urya amafaranga nk’umuntu witwa inshoreke. Inshoreke ushobora kuba udafite inzu, weowe […]

U Rwanda rurasaba Kenya koherereza Nathan Lloyd uherutse gufatirwa i Nairobi

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko buri gusaba ubutabera bwa Kenya kohereza Nathan Lloyd Ndung’u uherutse gufatirwa i Nairobi nyuma y’igihe kinini yari amaze ashakishwa kubera ibyaha by’uburiganya ashinjwa. Nathan Lloyd washinze ikigo cya DN International cyubakaga inzu zo guturamo, yahunze u Rwanda mu mwaka w’2011 nyuma yo gukekwaho kurya amafaranga ya bamwe mu bagiranye amasezerano […]

Ingabo za EU zasabye iza CAR kudakorera Wagner y’abacancuro

Umuyobozi w’ingabo zishamikiye ku muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), Hervé Bléjean, yasabye ingabo za Repubulika ya Centrafrika (CAR) kutazemera kwinjira mu mutwe w’abasirikare b’abacancuro ukomoka mu Burusiya, Wagner Group. Bléjean wari mu ruzinduko mu mujyi wa Bangui kuri uyu wa 3 Gashyantare 2022 nk’uko RFI ibivuga, yasezeranyije izi ngabo ko nizubahiriza ubusabe bwe, ari bwo ingabo […]

Gen. Kandiho yemeza ko nta kibi yakoze cyamukuje muri CMI

kandiho_birungi.jpg

Uwari Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igisirikare cya Uganda rushinzwe ubutasi (CMI), Maj. Gen. Abel Kandiho avuga ko nta kibi yigeze akora cyaba ryaratumye Perezida Yoweri Museveni amukura kuri iyi nshingano. Nk’uko Daily Monitor ibivuga, Gen. Kandiho yabitangaje kuri uyu wa 3 Gashyantare 2022 ubwo yashyikirizaga ububasha umusimbura we, Maj. Gen. James Birungi. Uyu musirikare mu gihe […]

Perezida Kagame ari muri Kenya

fkqr-arxsaikng4.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari i Nairobi muri Kenya mu ruzinduko rw’akazi. Yakiriwe na mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta, baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’ibirebana b’akarere biherereyemo. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byagize biti:”Perezida Kagame uyu munsi yahuye na Perezida Kenyatta i Nairobi, Kenya aho baganiriye ku mubano w’impande zombi n’ibirebana b’akarere.” Umukuru […]

Gen. Kainerugaba yasabiye umugisha Janet Museveni na Jeannette Kagame

both3-3.jpg

Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba uyobora ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu w’Umukuru w’Igihugu yasabiye umugisha nyina, Janet Museveni n’umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame. Uyu musirikare yabigaragarije mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Twitter mu gitondo cy’uyu wa 3 Gashyantare2022. Kuri uru rubuga, yashyizeho ifoto y’umubyeyi we ari kumwe na […]

Urukingo: KNC na Mutabaruka bashimangiriwe muri studio za televiziyo

mutabar.png

Abanyamakuru babiri ba TV1, Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC Imfurayiwacu na Mutabaruka Angelbert bahawe urukingo rwa Covid-19 rushimangira bari muri studio ya televiziyo, mu rwego rwo gutinyura abandi barimo abahunze banga kubahiriza iyi gahunda. KNC na Mutabaruka bakoze iki gikorwa kuri uyu wa 3 Gashyantare 2022 ubwo bari mu kiganiro Rirarashe basanzwe bakora buri […]

Uganda: Abadepite barasaba ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda barasaba Guverinoma yabo gutanga ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna riherutse kubaho, bavuga ko ririmo urujijo. Leta y’u Rwanda yafunguye umupaka wa Gatuna tariki ya 31 Mutarama 2022, nyuma y’imyaka itatu wari umaze ufunze bitewe n’amakimbirane ibihugu byombi bifitanye. Bamwe bari bazi ko gufungurwa, abatuye mu bihugu byombi […]

Ubushinjacyaha bwasubije Sankara ko nta masezerano yanditse bigeze bagirana

umushinja.png

Ubushinjacyaha bwasubije Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara ubwo yari Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN ko nta masezerano y’ubwumvikane yanditse bwigeze bugirana na we, yashingiraho asaba kugabanyirizwa igihano kugeza ku cyo hasi gishoboka. Mu iburanisha ryabereye mu rukiko rw’ubujurire kuri uyu wa 2 Gashyantare 2022, Sankara yabwiye abacamanza ko abashinjacyaha bamutengushye kandi bari baramusezeranyije […]

Rwanda-Uganda: Gen. Kainerugaba abona igihe cyinshi cyarapfuye ubusa kubera amakimbirane

Lt Gen. Muhoozi Kaineruga uyobora ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, abona amakimbirane y’igihugu cye n’u Rwanda yaratumye igihe cyinshi gipfa ubusa kandi cyarabaye kibyazwa umusaruro muzima. Umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi mu 2017 kubera impamvu z’umutekano na politiki, bituma imipaka ibitandukanya ifungwa mu 2019. Kuva icyo […]

PM Ngirente yagarutse ku ruhare rukomeye rwa UAE mu iterambere ry’ubukungu rw’u Rwanda

img-20220202-wa0051.jpg

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagarutse ku ruhare rukomeye rwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. Dr Ngirente yabivuze kuri uyu wa 2 Gashyantare 2022 mu gihe yayoboraga inama y’u Rwanda y’ishoramari yabereye i Dubai, mu gihe iki gihugu kirimo kumurika ibikorwa byacyo mu imurikabikorwa rya Dubai Expo 2020. Yavuze ko […]

Abashinjacyaha ntibashaka ko nzana ihogoza ryanjye kandi bari barabinsezeranyije_Sankara

Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara ubwo yari Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN yavuze ko abashinjacyaha badashaka ko azana ihogoza rye riri muri Afurika y’Epfo kugira ngo bashyingiranwe kandi bari barabimusezeranyije. Yabivugiye mu bujurire bwo kuri uyu wa 2 Gashyantare 2022, asaba ko igihano cy’imyaka 20 y’igifungo yakatiwe n’Urukiko Rukuru cyagabanywa kugeza ku cyo […]

Umubyeyi w’icyihebe gikuru cya ADF giherutse gufatwa aratakamba

umubyeyi.png

Umubyeyi w’icyihebe Salim Rashid Mohamed cyari gishinzwe icengezamatwara mu mutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), yagaragaye asaba ko cyoherezwa iwabo i Nairobi muri Kenya, nyuma y’aho gifatiwe muri Teritwari ya Beni. Nk’uko igisirikare cya RDC cyabitangaje, cyafatiye Salim w’imyaka 26 y’amavuko mu gace ka Kazaroho, Gurupoma ya Batangi Mbau […]

Lt Gen. Muganga yashimangiye ko nta gahunda APR FC ifite ku banyamahanga

Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt Gen. Mubarakh Muganga yashimangiye ko iyi kipe nta gahunda ifite yo gukinisha abanyamahanga, asaba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA) kuyifasha kwipima. Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 1 Gashyantare 2022, nyuma y’aho APR FC yari imaze gutsindwa na Mukura VS igitego kimwe ku busa (1-0). Iyi kipe y’ingabo […]

PM Ngirente arashima urwego ubufatanye bw’u Rwanda na UAE bugezeho

a43i5719.jpg

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yashimye urwego ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) bugezeho. Ni mu gihe mu izina rya Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa 1 Gashyantare 2022 yitabiraga umunsi wahariwe kumurika ibikorwa by’u Rwanda mu imurikabikorwa riri kubera mu mujyi wa Dubai, Expo Dubai 2020. Yashimiye Leta ya […]

Andreas Spiers wifuje gutoza Rayon yahawe akazi na Gor Mahia

Umudage ukomoka muri Romania, Andreas Andrei Spiers uherutse gutangaza ko yababajwe n’uko yavuye mu Rwanda adatoje Rayon Sports, yahawe akazi k’ubutozi na Gor Mahia FC, ikipe y’ubukombe muri Kenya. Ibicishije ku rubuga rwayo, Gor Mahia yemeje aya makuru ndetse n’umutoza uzamwungiriza. Iti: “Nk’ikipe, twemeje Umudage Andreas Spiers nk’umutoza mushya wacu. Azungurizwa na Michael Nam.” Spiers […]

Gen. Kainerugaba yifashishije Rudahigwa n’Umwamikazi Gicanda yiyibutsa amateka

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bya gisirikare akaba n’umuhungu we, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yifashishije Umwami Mutara III Rudahigwa n’Umwamikazi we, Rosalie Gicanda agaruka ku mateka y’akarere. Nk’uko bigaragara mu butumwa yashyize kuri Twitter, Gen. Kainerugaba yashyizeho amafoto abiri; imwe y’uyu mwami uri mu cyiciro cy’Imena mu […]

Nyanza: Abavandimwe babyaranye abana batatu batazi ko bavukana

Abavandimwe bahuje bo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza; Mukandamage Domitille na Nsabimana Zachariah babyaranye abana batatu batazi ko bahuje ababyeyi bombi. Mu kiganiro Mukandamage yagiranye na Afrimax TV, yavuze ko yakuze iwabo bamubwira ko yari afite musaza we witwa Nsabimana, wapfuye. Ati: “Nabyurukiye iwacu bambwira ngo hari musaza wanjye witwa Nsabimana wagiye, […]

Uganda: Ukekwaho ubwambuzi bwa Shs miliyari 3 yafashe ashaka guhungira mu Rwanda

Nyir’ikigo cya Crypto Bridge African Ltd, John Mwangutsya ukekwaho kwambura abaturage amashilingi ya Uganda (Shs) arenga miliyari eshatu yatawe muri yombi, bikemezwa ko yari afite umugambi wo guhungira mu Rwanda. Umuvugizi w’urwego rushinzwe iperereza ruzwi nka CID, Charles Tumwiine yasobanuriye The Observer dukesha iyi nkuru ko Mwangutsya yambuye abanya-Uganda barenga 1000 hagati y’umwaka w’2018 n’2020. […]

Mali yirukanye Ambasaderi w’u Bufaransa

Igisirikare kiri ku butegetsi bwa Repubulika ya Mali cyirukanye Ambasaderi w’u Bufaransa, Joël Meyer kimuziza amagambo aherutse kuvugwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iwabo, Jean-Yves Le Drian. Nk’uko itangazo ry’iki gisirikare ryatambutse kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 31 Mutarama 2022 ribivuga, Ambasaderi Meyer yahawe amasaha 72 ngo abe avuye muri iki gihugu. Rigira riti: “Ambasaderi […]

Perezida Kagame na Scotland bemeje itariki nshya ya CHOGM

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Rt Hon. Patricia Scotland, kuri uyu wa 31 Mutarama 2022 bemeje ko inama izahuza abakuru n’ibihugu na za guverinoma z’uyu muryango izwi nka CHOGM iteganyijwe i Kigali izaba guhera tariki ya 20 Kamena 2022. Iyi nama ikomeye muri Commonwealth bwa mbere byari byarateganyijwe ko […]

Nsengimana yemeza ko icyaha yahamijwe cyamuheshaga uburenganzira bwo kuguma i Mutobo

Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN avuga ko icyaha yahamijwe n’Urukiko Rukuru cyamuheshaga uburenganzira bwo kuguma mu kigo cya Mutobo gicumbitsemo by’agateganyo abari abasirikare bategereje gusubizwa mu buzima busanzwe. Yabitangarije mu bujurire bw’igifungo cy’imyaka itanu yakatiwe n’urukiko rukuru mu mwaka ushize, bwabaye kuri uyu wa 31 Mutarama 2022. Nsengimana avuga ko Urukiko Rukuru rwamugabanyirije igihano […]

Gatuna: Guverinoma yasobanuye impamvu hari abanya-Uganda bangiwe kwinjira mu Rwanda

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo yasobanuye impamvu hari abaturage ba Uganda bangiwe kwinjira mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Gatuna wafunguwe kuri uyu wa 31 Mutarama 2022. Makolo yasubizaga umunyamakuru wubashywe muri Uganda, Canary Mugume wari watangarije kuri Twitter ko aba Banya-Uganda bangiwe kwinjira mu Rwanda, ntasobanure impamvu yabiteye. Mugume yagize ati: “Breaking: Abanya-Uganda bambuka […]

Kabale: VP Alupo yasabye abanya-Uganda kudashotora Abanyarwanda

Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo yasabye abanya-Uganda batuye mu Karere ka Kabale kwirinda kubwira Abanyarwanda amagambo y’ubushotoranyi mu gihe ubuhahirane n’imigenderanire hagati yabo byasubukuwe. Nk’uko tubikesha televiziyo ya NTV, VP Alupo yabivugiye mu materaniro adasanzwe yabereye muri Katedarali ya Mushoroza muri aka Karere kuri uyu wa 30 Mutarama 2022, akomoka ku mupaka wa Gatuma […]

Gen. Kainerugaba yemeza ko agomba kubaha Perezida Kagame

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, umuhungu wa Perezida wa Uganda akaba n’umujyanama we mu bya gisirikare, Lt Gen. Kainerugaba yemeza ko agomba kubaha Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Bigaragarira mu butumwa yatangarije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 31 Mutarama 2022. Yagize ati: “Muhore mwubaha ababakuriye! Hari impamvu Imana yabagize […]

FARDC yishe abarwanyi 23 ba M23

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kizwi nka FARDC kiravuga ko cyishe abarwanyi 11 b’umutwe witwaje intwaro wa M23 cyangwa ARC (Armée révolutionnaire du Congo) ukorera muri Pariki y’Igihugu ya Virunga. Komanda wa Regima y’3413 ikorera ku rubibi ruhuza RDC, u Rwanda na Uganda, Col. Honoré Rindugu yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko […]

Umupaka wa Gatuna wamaze gufungurwa, Abanyarwanda basabwa gushishoza

Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe mu rukerera rwo kuri uyu wa 31 Mutarama 2022, Abanyarwanda bafite umugambi wo kwambuka bajya mu gihugu cy’abaturanyi basabwa gushishoza. Ifungurwa ry’uyu mupaka ni isezerano Guverinoma y’u Rwanda yari iherutse gutanga tariki ya 28 Mutarama, rishingiye ku ntambwe Uganda ikomeje gutera mu gukomeza umubano wajemo agatotsi […]

Gen. Kandiho yakuwe muri CMI, umupaka wa Gatuna ufungurwa, abakekwaho kwica Akeza basabirwa gufungwa; inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 24 Mutarama 2022 cyaranzwe nk’inkuru nyamukuru ziri mu rwego rw’umutekano, politiki n’ubutabera. Harimo ko: Gen. Kandiho yakuwe ku buyobozi bwa CMI Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’ingabo w’ikirenga, Yoweri Museveni, tariki ya 25 Mutarama yakuye Maj. Gen. Abel Kandiho wari Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’ubutasi, CMI, kuri iyi nshingano. Uyu musirikare […]

Perezida Kagame yagarutse ku byatangajwe na Gen. Muhoozi aburira abashaka kumurwanya

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, ariko mbere y’uruzinduko rwa Gen. Muhoozi Kainerugaba mu Rwanda, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yabajijwe ku byari biherutse gutangazwa na Muhoozi kuri twitter aburira abashaka kumurwanya avuga ko hari ababibonye nk’iherezo ry’ibibazo by’ibihugu byombi ariko we atariko yabibonaga nubwo yemezaga ko hari icyizere ko bashobora kugera ku […]

Abanyarwanda n’Abagande turi abavandimwe_Dr Kaberuka woherejwe na Perezida Kagame muri Uganda

1643554363380.jpg

Dr Donald Kaberuka wahagarariye Perezida Kagame mu muhango wo gushyingura Dr Emmanuel Tumusiime Mutebile wari Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda, yabwiye Abagande ko bo n’Abanyarwanda ari abavandimwe, bityo batananirwa gukemura ibibazo ibihugu byombi byagiranye kugira ngo babane mu mahoro. Umuhango wo gushyingura Dr Mutebile wabereye ku ivuko mu Karere ka Kabale kegereye u Rwanda, […]

Umukobwa wa Idi Amin araburana na Leta ubutaka burimo ibirindiro by’igisirikare

Umukobwa wa Marshall Idi Amin wabaye Perezida wa Repubulika ya Uganda witwa Muye Mayimuna Amin ararega Leta mu rukiko kugira ngo imuhe ubutaka avuga ko ari ubwabo, burimo ibirindiro by’igisirikare bya Mbuya bibarizwa muri Diviziyo ya Nakawa Nk’uko Daily Monitor ibivuga, iki kirego cyari cyarateshejwe agaciro n’Umucamanza w’Urukiko Rukuru Joseph Murangira mu myaka 10 ishize, […]

RURA iremeza ko MTN yagerageje gukemura ibibazo by’amarezo

Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere, RURA, ruremeza ko ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda cyagerageje gukemura ibibazo by’ihuzanzira (networks) byari byaratumye rugiha nyirantarengwa zo kuba cyabikemuye. Umuyobozi w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri RURA, Gahungu Charles ni we wabitangaje, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa televiziyo y’igihugu, RTV. Gahungu yagize ati: “Byanatangiye no gukosorwa cyane. Niba mubyibuka hari enforcement notice cyangwa […]

U Butaliyani: Umukinnyi rurangiranwa wa ‘porno’ yiyamamarije kuba Perezida

Umukinnyi rurangiranwa wa filimi z’isoni nke zizwi nka ‘porno’ witwa Rocco Antonio Tano wamamaye nka Rocco Siffredi aherutse gutangaza ko afite umugambi wo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika y’uButaliyani. Abicishije muri videwo yatambukije ku rubuga rwe rwa Instagram tariki ya 20 Mutarama 2022, Rocco Siffredi yatangaje ko abona yarakoreye byinshi byiza Abataliyani kurusha abandi […]

Kabund yirukanwe burundu mu ishyaka riri ku butegetsi yari ayoboye

Jean-Marc Kabund wari Perezida w’agateganyo w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yegujwe anirukanwa burundu kuri uyu wa 29 Mutarama 2022. Iki cyemezo cyafashwe n’akanama gashinzwe imyitwarire muri iri shyaka, nyuma y’aho yanze kwitabira ubutumire yari yahawe kugira ngo agire ibyo abazwa. Perezida w’aka kanama, Victor Wakwenda yatangaje ati: “Bitewe […]

Perezida Kagame avuga ko azahura na Ndayishimiye mu gihe gikwiye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame avuga ko ntacyo bimutwaye kuba atarahura na mugenzi we uyoboye u Burundi, Evariste Ndayishimiye kuko bizaba mu gihe gikwiye. Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique cyerekeye ingingo zitandukanye zirimo ubwiyunge nyuma y’umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi kuva mu 2015. Intumwa z’ibi bihugu zirimo abakuriye ubutasi, […]

ECOWAS yafatiye Burkina Faso ibihano

Umuryango w’ibihugu bigize akarere ka Afurika y’Uburengerazuba, ECOWAS, wambuye by’agateganyo Repubulika ya Burkina Faso ubunyamuryango bitewe n’uko abasirikare baherutse guhirika uwari Perezida, Roch Kaboré. Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho yahuje abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango kuri uyu wa 28 Mutarama 2022. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga aya makuru byayahawe n’abadipolomate babiri, […]

U Bufaransa, u Bwongereza n’u Budage byateguje ko Kenya ishobora kugabwamo ibitero

Guverinoma y’u Bufaransa, iy’u Bwongereza n’iy’u Budage byateguje ko Repubulika ya Kenya ishobora kugabwamo ibitero by’iterabwoba mu gihe cya vuba kiri imbere, bisaba abenegihugu babyo kuba maso. Itangazo ry’u Bufaransa ryasohotse ku rubuga rwa Ambasade yabwo kuri uyu wa 27 Mutarama 2022, rivuga ko abanyamahanga baturuka mu burengerazuba bw’Isi ari bo bakunze kwibasirwa n’ibi bitero […]

PM Ngirente arasaba amahanga uruhare rufatika mu kurwanya indwara zititaweho

suluhu.png

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Rt Hon. Ngirente Edouard yasabye amahanga kugira uruhare rufatika mu kurwanya indwara zititaweho bigahije zizwi nka NTDs (Neglected Tropical Diseases). PM Ngirente yabisabye ubwo yatangizaga ku mugaragaro mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, umuhango wo gushyira umukono ku Itangazo rya Kigali ku kurandura izi ndwara, Kigali Declaration […]

Iryavuzwe riratashye_Alain Mukuralinda

Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda avuga ko ijambo ryavuzwe ku mubano w’u Rwanda na Uganda uri mu nzira igana aheza ryamaze gutaha. Ni ubutumwa yatanze bwerekeye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna rizaba tariki ya 31 Mutarama 2022 nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’iyi Minisiteri ryasohotse mu ijoro, ifungurwa ry’uyu mupaka […]

Perezida Kagame yifurije Samia guhirwa no kurama

samia-2.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije uwa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan guhirwa no kurama. Bigaragara mu butumwa Perezida Kagame yageneye Samia wizihizaga imyaka 62 y’amavuko, yujuje kuri uyu wa 27 Mutarama 2021. Ku rubuga rwa Twitter, Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Isabukuru nziza Perezida Suluhu Samia. Ndakwifuriza imyaka myinsi y’ubuzima […]

Perezida Ndayishimiye avuga ko ADF ifite umugambi wo kwinjira mu Burundi

inama.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ufite umugambi wo gukorera mu gihugu cyabo. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu nama yamuhuje n’agize inyabune y’umutekano, ni ukuvuga: abapolisi, abasirikare, ba Guverineri b’intara n’abashinzwe serivisi z’ubutabera. Iyi nama yabereye muri Komini […]

Uganda yohereje Abanyarwanda 58

Leta ya Uganda kuri uyu wa 27 Mutarama 2022 yohereje Abanyarwanda 58 bari bafungiwe bitemewe n’amategeko muri kasho z’urwego rw’igisirikare rushinzwe iperereza, CMI. Aba Banyarwanda barimo abagabo 47, abagore 6 n’abana 5 bageze mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kagitumba. Boherejwe nyuma y’uruzinduko rw’Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri […]

CAR: Brig. Gen. Ngiruwonsanga yasuye ingabo z’u Burundi

fkfubgax0amzanw.jpg

Brigadier-General Ngiruwonsanga Jean Baptiste uyoboye ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu karere ka Grimari muri Repubulika ya Centrafrika (CAR), kuri uyu wa 26 Mutarama 2022, yasuye ingabo z’u Burundi. Gen. Ngiruwonsanga unayoboye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri CAR, yaganiriye n’uyoboye ingabo z’u Burundi mu birindiro bya Grimari, mu Ntara ya […]

Muka Se wa Akeza Elsie yagejejwe mu rukiko

akeza-.jpg

Muka Se w’umwana w’imyaka itanu y’amavuko witwa Akeza Rutiyomba Elsie uherutse kuboneka mu kigega cy’amazi yapfuye, Mukanzabarushimana Marie Chantal yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Mukanzabarushimana hamwe n’umukozi we wo mu rugo witwa Nirere Dative bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mwana, rwabaye tariki ya 14 Mutarama 2022. […]

Iby’ingenzi ku mutwe Dan Na Ambassagou wo muri Mali

fj9swz4xoaed0lf.jpg

Mu bibazo bikomeye bihangayikishije Repubulika ya Mali harimo umutekano wo mu gice cy’amajyaruguru ukomeje guhungabanywa n’imitwe y’iterabwoba yiganjemo igendera ku matwara akomeye y’idini ya Isilamu kuva mu mwaka w’2012. Ibi bibazo byatumye Leta ya Mali igirana amasezerano n’u Bufaransa, mu 2013 bwohereza ingabo zijya kwifatanya nayo mu gucungira abaturage umutekano, ibikorwa zakomereje mu karere kose […]

ADF yashinze ibindi birindiro nyuma yo gusenyerwa na UPDF-FARDC

Umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) uravugwaho gushinga ibindi birindiro nyuma y’aho ibyo wari ufite bisenywe n’ingabo z’iki gihugu (FARDC) zifatanyije n’iza Uganda (UPDF). Umuryango uharanira inyungu z’abaturage (civil society) ukorera mu Ntara ya Ituri watangarije Actualité ko ADF yahunze ibitero bya UPDF na FARDC muri Teritwari […]

Kigali: Umusore yahanganye n’abapolisi, yanga kurira imodoka yabo

Umusore bigaragara ko akiri muto mu myaka yagaragaye mu Kagari ka Kamutwa, Umurenge wa Kacyiru w’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ahangana n’abapolisi batatu bageragezaga kumwuriza imodoka yabo ijyamo abatubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kugira ngo bajye guhanwa, ariko we atabishaka. Mu mashusho dukesha BTN TV ivuga ko iyi nkuru yabaye tariki […]

Abayobozi b’abasivili bananirwa kubaka igisirikare gikomeye_Museveni kuri ‘Coups’ ziyongera

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni ubwo yifatanyaga n’Abagande kwizihiza umwaka wa 36 igihugu kimaze ubwigenge, yavuze ko impamvu zitera ubwiyongere bw’ihirika ry’ubutegetsi muri Afurika ari uko abayobozi b’abasivili bananirwa kubaka ibisirikare bikomeye. Perezida Museveni yakomozaga ku bikorwa by’iterabwoba kuri uyu mugabane, by’umwihariko ibya ADF, umutwe ukomoka muri Uganda ariko ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya […]

RDC: Umusirikare uri mu barinda Perezida yakatiwe urwo kwicwa

Umusirikare wo muri Repubulika ya Demukarasi ukorera mu mutwe wa GR (Garde Républicaine) urinda Perezida n’abandi bayobozi bakuru, Kodia Kiula Franck yakatiwe igihano cyo kwicwa. Urukiko rwa gisirikare rwa Garnison ruri mu murwa mukuru, Kinshasa, rwafashe iki cyemezo kuri uyu wa 25 Mutarama 2022 rumaze guhamya Kiula icyaha cyo kwica umushoferi witwa Joseph Tulala, yakoreye […]

Museveni avuga ko Idi Amin ari we wasenye EAC

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni avuga ko Idi Amin wayoboye iki gihugu ari we watumye umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) usenyuka. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu ijambo yagejeje ku banya-Uganda, ku munsi bizihirizaho imyaka 36 ingabo z’umutwe wa NRA yayoboraga zibohoye igihugu. Perezida Museveni yavuze ko EAC ubwo Kenya yari iyobowe na Jomo Kenyatta, Uganda […]

Koroherezwa Ubushinjacyaha bwasabiye Sankara kwateje impaka mu rukiko

Koroherezwa igihano Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye Nsabimana Callixte (Major Sankara) wabaye Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN kwateje impaka mu Rukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa 26 Mutarama 2022. Sankara muri Nzeri 2021 yakatiwe n’Urukiko Rukuru igifungo cy’imyaka 20 ubwo rwari rumaze kumuhamya ibyaha birimo: kuba mu mutwe w’iterabwoba; gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba; […]

USA: Abaganga banze kuvura umurwayi w’umutima kuko atikingije Covid-19

Abaganga bo mu ivuriro rya Brigham and Women’s Hospital riherereye mu mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) banze kuvura umugabo w’imyaka 31 y’amavuko, DJ Ferguson kubera ko atemera kwikingiza icyorezo cya Covid-19. Iri vuriro ryasobanuriye BBC ko Ferguson yashakaga ko abaganga bamusimburiza umutima (heart transplant) ariko bakaba babonye babaye bamuhaye iyi […]

Abarundi biganjemo abahunguka bagenewe inkunga ya Fbu miliyari 500

Banki y’Isi yahaye Leta y’u Burundi inkunga y’amadolari ya Amerika miliyoni 150 (arenga akoreshwa muri iki gihugu ‘Fbu’ miliyari 500), agenewe abatishoboye mu gihugu hose biganjemo abava mu buhungiro mu mahanga. Minisitiri w’ikigega cya Leta y’u Burundi, Domitien Ndihokubwayo yashyikirijwe iyi nkunga n’uhagarariye Banki y’Isi muri iki gihugu, Véronique Kabongo. Kabongo yavuze ko aya mafaranga […]