U Rwanda rwasabye Zimbabwe kwirukana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bari ku butaka bwayo

Guverinoma ya Zimbabwe yatangaje ko imaze igihe ikoranira bya hafi n’iy’u Rwanda mu rwego rwo guhiga abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe ku butaka bwa kiriya gihugu, kugira ngo birukanwe. Ni amakuru yemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Zimbabwe, nyuma y’icyumweru bimenyekanye ko Protais Mpiranya washakishwaga ngo aryozwe uruhare akekwaho kugira muri Jenoside […]

Ba Jenerali 34 ba UPDF barimo Sejusa na Tumwiine bagiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru

Igisirikare cya Uganda muri iki cyumweru kizohereza mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare batandukanye, barimo 34 bo ku rwego rwa ba Jenerali. Mu bo byamenyekanye ko bagomba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Gen Elly Tumwine wahoze ari Minisitiri w’Umutekano na Gen David Sejusa Tinyefuza wahoze ari umuhuzabikorwa w’inzego z’ubutasi. Lt Gen Andrew Gutti wahoze ari Perezida w’Urukiko […]

Kiyovu Sports yongeye gutsinda APR FC nyuma y’imyaka 5, banganya amanota

Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze APR FC yaherukaga gutsinda mu myaka itanu ishize ibitego 2-1, amakipe yombi akomeza kurwanira Igikombe cya shampiyona. APR FC yari yakiriye Kiyovu Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona. Iminota 45 y’igice cya mbere cy’umukino yarangiye Kiyovu Sports iri imbere n’ibitego 2-0. APR […]

M23 yunze mu rya Tshisekedi, na yo yamagana umugambi wa ba Ofisiye ba FARDC

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wunze mu rya Perezida Félix Antoine Tshisekedi na wo wamagana bamwe muri ba Ofisiye muri FARDC bafite gahunda yo kwifatanya n’imitwe itandukanye ikorera ku butaka bwa kiriya gihugu ngo bafatanye kuwuhashya. Perezida Tshisekedi ku wa Kane w’iki cyumweru yatangaje ko adashyigikiye igitekerezo cy’imikoranire hagati […]

Umunyamakuru Jado Castar yafunguwe

Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar, yamaze gufungurwa nyuma y’amezi agera ku munani yari amaze afunzwe. Amakuru y’ifungurwa rya Castar yemejwe n’umunyamakuru mugenzi we David Bayingana wamuhaye ikaze abinyujije kuri Twitter ye. Ati: “Umuvandimwe wanjye yagarutse. Rutambuka aho amakenga atinya, uw’isuli Murasana Isuku.. Kaze neza Bagirishya Yohana W’Imana (CASTAR), ngwino Tugutere umubavu […]

Abimukira 50 ba mbere bo mu Bwongereza bamaze kumenyeshwa ko bazoherezwa mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yatangaje ko abimukira 50 bari mu Bwongereza bamaze kubwirwa ko ari bo ba mbere bazoherezwa mu Rwanda. Boris yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru Daily Mail, nyuma y’amasezerano yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda agamije kohereza abimukira mu Rwanda. Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yavuze ko kuri hari […]

Umukobwa wa Maj Gen Fred Rwigema yahawe imirimo n’Inama y’Abaminisitiri

Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo ku wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi, yahaye imirimo mishya Teta Gisa Rwigema, umukobwa wa Maj Gen Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda. Teta yagizwe Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda. Iyi Minisiteri ni yo yari asanzwe akoramo. Undi wahawe […]

Cabo Delgado: IGP Bernardino Rafael yasuye Ingabo z’u Rwanda (Amafoto)

csm_2_684c482c61.jpg

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Mozambique, IGP Bernardino Rafael, ku munsi w’ejo yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda mu gace ka Chai ho mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique. IGP Bernardino yari aherekejwe n’umuyobozi w’akarere ka Macomia, Tomas Madae. Intego y’uruzinduko rw’aba bayobozi bombi yari ugushyikiriza Ingabo z’u Rwanda n’abaturage ba Macomia ubutumwa […]

Kwambara agapfukamunwa ntibikiri itegeko mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yongeye koroshya ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ikuraho ibwirizwa ryo kwambara agapfukamunwa nyuma y’imyaka irenga itatu kukambara ari itegeko. Icyemezo cyo gukuraho itegeko ryo kwambara agapfukamunwa cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi. Umwanzuro wa gatatu w’ibyemezo by’iyi nama uvuga ko “ntibikiri itegeko kwambara agapfukamunwa.” […]

I Goma hashobora kugabwa igitero cy’iterabwoba

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaburiye abantu ko Umujyi wa Goma uri mu burasirazuba bw’iki gihugu ushobora kwibasirwa n’igitero cy’iterabwoba. Mu nyandiko ibuburira iyi Ambasade yanyujije ku rubuga rwa Internet ku wa Kane tariki ya 12 Gicurasi, yavuze ko iki gitero gishobora kugabwa ku bwato butavuzwe buzaba […]

Umuhanzi Sheeba yashinje Andrew Mwenda kumufata ku ngufu, Gen Muhoozi aramuhakanira

Umunyamakuru Andrew Mwenda uri mu bafite izina rikomeye muri Uganda, yibasiye umuhanzi Sheeba Karungi nyuma yo kumushinja kumufata ku ngufu. Sheeba na we uri mu bagore bafite izina rikomeye mu muziki wa Uganda ni we ubwe watangaje ko yafashwe ku ngufu. Mu mashusho uyu muririmbyi aheruka gushyira ku rubuga rwa YouTube, yavuze ko hari umugabo […]

Perezida Kagame yageneye ubutumwa bwihariye mugenzi we Samia Suluhu

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu yageneye ubutumwa bwihariye mugenzi we Samia Suluhu Hassan wa Tanzania. Perezida Samia yashyikirijwe ubu butumwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta uri mu ruzinduko rw’akazi i Dar Es Salaam muri Tanzania, nyuma yo kumwakira mu biro bye. Ubutumwa Umukuru w’igihugu yageneye mugenzi we […]

Al Shabaab yongeye kugaba igitero ku ngabo z’u Burundi

Umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab waraye wongeye kugaba igitero ku ngabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia (ATMIS). Amakuru avuga ko Al Shabaab yateye ibisasu birenga 20 ku birindiro by’Ingabo z’u Burundi biri ahitwa Biokadal, gusa ntibyagira icyo byangiza. Abarwanyi b’uyu mutwe muri iki gitero baranavugwaho […]

Gen Muhoozi yagiranye ibiganiro n’abasirikare bakuru muri RDF

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, ku wa Gatatu w’iki cyumweru yakiriye itsinda ry’abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda bagirana ibiganiro. Ni itsinda ryari riyobowe na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi bwa Gisirikare mu ngabo z’u Rwanda. Gen Muhoozi yakiriye aba basirikare i Entebbe, mu nama yanitabiriwe na Maj. […]

Kenga Kenga wahoze ayobora Polisi ya RDC yakatiwe urwo gupfa, Jacques Mugabo akatirwa imyaka 12

Urukiko rwa Gisirikare muri Congo Kinshasa, rwakatiye urwo gupfa Christian Ngoy Kenga Kenga wahoze ayobora Polisi ya kiriya gihugu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu kwica impirimbanyi Floribert Chebeya n’umushoferi we Fidèle Bazana. Uretse ubwicanyi, Kenga Kenga yanahamijwe n’ibyaha byo gutoroka akazi no kunyereza intwaro, anirukanwa muri Polisi. Ngoy Kenga Kenga wari umaze […]

Koreya ya Ruguru yabonetsemo ubwandu bwa mbere bwa COVID-19

Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyatangaje ko cyabonetsemo abantu ba mbere banduye icyorezo cya COVID-19, gihita gishyiraho gahunda ya guma mu rugo mu gihugu hose. Koreya ya Ruguru yemeje ko yabonetsemo umurwayi wa mbere wa COVID-19, nyuma y’igihe kirekire yaranze inkunga y’amahanga irimo inkingo mu rwego rwo guhangana na kiriya cyorezo. Abarwayi ba mbere ba […]

Rayon Sports yongeye kunanirwa gutsinda APR FC, yuzuza umukino wa 5 wikurikiranya itayitsinda

Ikipe ya Rayon Sports yongeye guhagamwa na APR FC banganyije 0-0, yuzuza umukino wa gatanu wikurikiranya idatsinda iyi kipe y’Ingabo z’igihugu. Rayon Sports yari yakiriye APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino ubanza wa ½ cy’igikombe cy’amahoro. Ni nyuma y’uwa shampiyona amakipe yombi yari yahuriyemo muri Gashyantare uyu mwaka, agwa miswi 0-0. […]

Man City na Real Madrid zabimburiye andi makipe ku isoko, zigura ibikonyozi

Ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza na Real Madrid yo muri Espagne, zabimburiye andi makipe akomeye i Burayi zisinyisha abakinnyi bakomeye. Manchester City ku munsi w’ejo yemeje ko yamaze kugera ku bwumvikane na Borussia Dortmund bwo kugura umunya-Norvège Erling Haaland wakiniraga iriya kipe yo mu Budage. Uyu rutahizamu w’imyaka 21 y’amavuko Man City igomba […]

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali ari mu Rwanda (Amafoto)

img_20220510_162711.jpg

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali, General Oumar Diarra, ari hano mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko rw’akazi kuri uyu wa Kabiri. Uruzinduko rwa Gen Diarra hano mu Rwanda rugomba kumara iminsi itatu. Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mali yasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, agirana ibiganiro n’abarimo Minisitiri w’Ingabo, […]

ISIS yigambye kwica abasirikare batatu muri Mozambique

Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State, watangaje ko wagabye igitero cyaguyemo abasirikare batatu mu gihugu cya Mozambique. Uyu mutwe mu itangazo wasohoye ejo ku wa Mbere wavuze ko wishe bariya basirikare nyuma yo kugaba igitero ku kigo cya gisirikare barimo, mu gace ka Quiterajo ho mu karere ka Macomia kari mu tugize intara ya Cabo Delgado […]

Nyina wa Miss Iradukunda Elsa yanyomoje amakuru y’uko yaba atwite inda ya Prince Kid

Umubyeyi wa Miss Iradukunda Elsa, Christine Mukandekezi, yanyomoje amakuru y’uko umukobwa we yaba atwite inda ya Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, atakambira Madamu Jeanette Kagame ngo amurenganure afungurwe. Ni nyuma y’amakuru yamenyekanye ejo ku wa Mbere avuga ko Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2017 ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho […]

Irushanwa rya Miss Rwanda ryahagaritswe

img_20220509_134047.jpg

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yatangaje ko yahagaritse irushanwa rya Miss Rwanda kubera iperereza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruri gukora kuri Ishimwe Dieudonné ukuriye Rwanda Inspiration Backup iritegura.

Asubizwe gucukura imisarane_Apôtre Mutabazi ukomeje gukina Bamporiki ku mubyimba

Umushumba mukuru w’itorero Kingdom Citizens, Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice, yongeye kwihenura kuri Bamporiki Edouard ufungiye iwe mu rugo amusabira gusubizwa gucukura imisarane. Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco afungiye iwe, nyuma yo kwamburwa ziriya nshingano na Perezida Paul Kagame “kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.” Hari amakuru avuga ko uyu mugabo yaba […]

Paris: Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro aratangira kuburanishwa

Urukiko ‘Cour d’Assises’ rw’i Paris mu Bufaransa kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Gicurasi, ruratangira kuburanisha urubanza ruregwamo Bucyibaruta Laurent wari Perefe wa Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Bucyibaruta w’imyaka 78 y’amavuko, aregwa ibyaha bitatu byose bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko ashinjwa kuba ku isonga ryo […]

RDC: Ababarirwa muri 35 baguye mu gitero cya CODECO

Abantu babarirwa muri 35 barimmo umwana w’amezi ane bishwe, nyuma y’igitero inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO zagabye ku kirombe cya zahabu muri mu ntara ya Ituri ho muri Congo Kinshasa. Umuyobozi wo mu karere ka Djugu iki gitero cyagabwemo witwa Jean-Pierre Bikilisende, ni we wemeje ko CODECO ari yo yagabye kiriya gitero. Bikilisende yavuze […]

Nyaruguru: Inzira y’inzitane abanyeshuri 10 bigaga kuri G.S Marie Merci banyuzemo kugira ngo barokoke jenoside

img-20220508-wa0024.jpg

Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itsinda ry’abana b’abanyeshuri 10 barimo umwangavu w’imyaka 13, bigaga mu rwunge rw’amashuri Marie Merci i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, bafashe icyemezo cyo gutoroka ikigo, aho bari bagotewe n’abajandarume (gendarmes), bagenda urugendo rw’ibilometero bisaga 30, bihisha mu bihuru n’amashyamba, bagera mu gihugu cy’u Burundi, mu bilometero bisaga […]

Maradona wakiniye APR FC yitabye Imana

Umurundi Nduwayo Stanley wakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC na Rwanda FC ya hano mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi. Inkuru y’urupfu rwa Nduwayo wamemenyekanye nka Maradona yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Gicurasi 2022. Urupfu rwe rwemejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Burundi ryatangaje ko mu mikino yose y’umunsi wa […]

Gen Muhoozi yasabye ibiganiro by’amahoro hagati y’imitwe ihanganye muri Ethiopia

Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yaburiye imitwe yitwaje intwaro ihanganye mu ntambara muri Ethiopia ko nta n’umwe uzayitsinda, ayisaba kugana iy’ibiganiro. Uyu mugabo usanzwe ari n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yavuze ko Uganda yiteguye kuba umuhuza muri ibyo biganiro. Kuri Twitter ye yagize ati: “Ndasenga kugira […]

Gasabo: Umusore w’imyaka 31 afunzwe akekwaho gusambanya inkoko

Umusore w’imyaka 31 y’amavuko witwa Uwurukundo, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha akekwaho gusambanya inkoko y’uwari amucumbikiye. Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 06 Gicurasi ni bwo uyu musore yashyikirijwe RIB, nyuma y’igihe akekwaho gusambanya inkoko. Mu busanzwe uyu musore yari acumbitse mu rugo rw’uwitwa Uwizeyimana utuye mu mudugudu wa Muremera, akagari ka […]

Kelly Ngaruko ni we Nyampinga w’u Burundi 2022 (Amafoto)

img_20220507_035608.jpg

Umukobwa witwa Kelly Ngaruko ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Burundi wa 2022, nyuma yo guhigika abakobwa bagenzi be bari barihataniye. Kelly Ngaruko wari uhagarariye intara ya Bujumbura yegukanye iri kamba mu ijoro ryakeye ahigitse abakobwa 11 bari barihataniye. Nyuma y’ijonjora ry’ibanze ryabaye ku wa 26 Werurwe 2022, ni bwo hari hamanyekanye abakobwa 12 […]

Amerika yahakanye kugira uruhare mu iyicwa ry’abajenerali b’u Burusiya muri Ukraine

Minisiteri y’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahakanye amakuru avuga ko yaba yarafashije Igisirikare cya Ukraine kurohamisha ubwato rutura bwa Moskva bw’u Burusiya ndetse no kugira uruhare mu iyicwa ry’abajenerali b’iki gihugu muri Ukraine. Ni nyuma y’inkuru iheruka gutangazwa n’ikinyamakuru The New York Times isobanura buryo ki Amerika yagize uruhare muri biriya bikorwa byombi […]

Prof. Lyambabaje wari Vice Chancellor wa UR yeguye, asimbuzwa by’agateganyo

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) bwemeje ko Prof. Lyambabaje Alexandre wari Umuyobozi Mukuru wayo wungirije yeguye ku mirimo ye, nyuma y’amezi 14 yari ashize ahawe ziriya nshingano. Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 02 Gashyantare 2021 ni yo yari yemeje Prof Lyambabaje nka Vice-Chancellor wa UR, asimbuye umunya-Ecosse, Prof Philip Cotton wari umaze igihe arangije […]

Guhanwa na byo birafasha_Perezida Kagame asubiza Bamporiki wamutakambiye amusaba imbabazi

Perezida Paul Kagame yavuze kuri Bamporiki Edouard wamutakambiye asaba imbabazi, avuga ko uyu mugabo asanzwe ahora mu bibi bikaba ngombwa ko asaba imbabazi, agaragaza ko hari n’abandi bameze nka we. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco yemeye ko yakoze icyaha cyo […]

Bamporiki yemeye ko yakiriye indonke, atakambira abarimo Perezida Kagame

Bamporiki Edouard uheruka guhagarikwa ku nshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisetiri y’Umuco n’Urubyiruko, yemeye ko yakoze icyaha cyo kwakira indonke; asaba imbabazi abarimo Perezida Paul Kagame. Bamporiki abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko umutima we wanze kumuha amahwemo nyuma yo guhemuka. Ati: “Nyakubahwa Umukuru w’uRwanda Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, […]

Mutware ibi bikombe byose natwe ibindi mubitubaze_ Gen Muganga abwira abakinnyi ba APR FC

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi b’iyi kipe gutwara ibikombe byose kuri ubu bari gukinira ubundi na bo bagasaba ubuyobozi icyo bifuza. Gen Muganga yabahaye uyu mukoro ubwo yari yasuye iyi kipe mu myitozo, mbere y’umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona igomba gusuramo Espoir FC. Yagize ati: “Urugamba rugeze ahakomeye namwe […]

Si Marines gusa yananiwe gutsinda APR FC, ntimukadushyire mu matiku yanyu na APR_Umutoza Rwasamanzi

Umutoza Yves Rwasamanzi w’Ikipe ya Marines FC yikomye bamwe mu banyamakuru badahwema kugaragaza ko ikipe ye ikunze kubererekera APR FC iyo bahuye, abasaba kujya bavana Marines FC “mu matiku” yabo n’iriya kipe y’Ingabo z’igihugu. Rwasamanzi yabigarutseho ku wa Gatatu w’iki cyumweru, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyakurikiye umukino wo kwishyura wa ¼ cy’irangiza cy’igikombe […]

Antonio Guterres yamaganye gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, avuga ko rukennye

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yatangaje ko adashyigikiye umugambi w’u Bwongereza wo kohereza abimukira mu Rwanda, avuga ko rukennye. Guterres yabitangarije mu kiganiro yagiranye na BBC, nyuma y’uruzinduko yagiriraga mu bihugu bya Senegal, Niger na Nigeria. Umunyamabanga Mukuru wa Loni yavuze ko amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda yasinywe hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza […]

Hakizimana Muhadjili yagejeje Police FC muri ½ cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Police FC yabaye ikipe ya kane izakina ½ cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro, nyuma yo gusezerera Etoile de l’Est ku giteranyo cy’ibitego 3-1. Iyi kipe ya Polisi y’igihugu yari yakiriye Etoile de l’Est kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’irangiza. Ni nyuma y’ubanza wari warabereye i Ngoma Police FC […]

Umutoza Adil yifatiye ku gahanga abanyamakuru barimo Kazungu na Kayishema wa RBA

Umutoza w’Ikipe ya APR FC, Mohammed Adil Erradi, yakomoje ku banyamakuru barimo Kazungu Claver wa Radio/TV10 na Kayishema Tity Thierry wa RBA bakunze kumujora, avuga ko nta bumenyi na buke bafite ku mupira w’amaguru. Uyu munya-Maroc yakomoje kuri aba banyamakuru ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, nyuma y’umukino wa 1/4 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro APR FC yatsinzwemo na Marines […]

Real Madrid yasanze Liverpool ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league ibabaje Man City

Ikipe ya Real Madrid yasanze Liverpool ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league, nyuma yo gusezerera Manchester City ku giteranyo cy’ibitego 6-5. Iyi kipe y’umutoza Carlo Ancelotti yari yakiriye Man City i Santiago Bernabeu, mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’irangiza warangiye iyitsinze ibitego 3-1; byose byinjiye mu minota ya nyuma y’umukino. Iminota 45 […]

APR FC yakoze impanuka ikomeye ijya gukina na Marines FC

Ikipe ya APR FC ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu yakoze impanuka ikomeye, ubwo yavaga i Shyorongi mu karere ka Rulindo yerekeza mu mujyi wa Kigali. Iyi mpanuka yabereye mu makorosi y’i Shyorongi ho mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge, nyuma gato y’uko APR FC yari imaze guhaguruka yerekeza kuri Stade ya […]

Igisirikare cy’u Burundi cyemeje ko hari abasirikare bacyo bishwe n’ababuriye muri Somalia

Igisirikare cy’u Burundi cyemeje ko hari abasirikare bacyo biciwe muri Somalia abandi baburirwa irengero, nyuma y’igitero cy’iterabwoba umutwe wa Al Shabaab uheruka kugaba ku birindiro by’Ingabo z’Umuryango wa Afurika ziri ku garura amahoro muri Somalia barimo. muri Somalia bitabye Imana, nyuma y’igitero inyeshyamba zo mu mutwe wa Al Shabaab zagabye ku birindiro byabo. Iki gitero […]

Abasirikare batari bake b’u Burundi biciwe muri Somalia na Al Shabaab

Abasirikare batari bake b’u Burundi bari mu bikorwa by’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe byo kugarura amahoro muri Somalia bitabye Imana, nyuma y’igitero inyeshyamba zo mu mutwe wa Al Shabaab zagabye ku birindiro byabo. Iki gitero cyagabwe ku birindiro by’Ingabo za Afurika yunze Ubumwe mu gace ka Middle Shabele, mu majyepfo ashyira u Burengerazuba bw’umurwa mukuru […]

Liverpool yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league isezereye Villarreal

Ikipe ya Liverpool yabaye ikipe ya mbere igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions y’uyu mwaka, nyuma yo gutsinda Villarreal ibitego 3-2 ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 5-2. Iyi kipe y’umutoza Jürgen Klopp yari yasuye Villarreal ya Unai Emery kuri Estadio de la Ceramica mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’irangiza, nyuma y’ubanza wo mu […]

Igikombe cy’amahoro: Rayon Sports yasezereye Bugesera FC, itegereza APR FC bashobora guhurira muri 1/2

Ikipe ya Rayon Sports yageze muri 1/2 cy’irangiza cy’Igikombe cy’amahoro, nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-0 ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-0. Igitego cy’Umugande Musa Esenu cyo ku munota wa 11 w’umukino n’icy’umunya-Caméroun Essomba Willy Onana cyo ku munota wa 34 w’umukino ni byo byafashije Rayon Sports gusezerera Bugesera yari yaratsindiye igitego 1-0 mu mukino […]

Kera kabaye imodoka y’igihembo ya Miss Muheto igiye kugera mu Rwanda

Ubuyobozi bwa company ya Hyundai Rwanda icuruza imodoka, bwatangaje ko imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai Venue igomba guhembwa Nshuti Divine Muheto wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 igiye kugera mu Rwanda, nyuma y’amezi hafi abiri uyu mukobwa ayitegereje. Mu busanzwe byari bimenyerewe ko umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda ahita ahabwa imodoka isanzwe ari […]

Akari ku mutima wa Sergio Ramos na bagenzi be bagendereye u Rwanda

Myugariro Sergio Ramos na bagenzi be bakinana muri Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, bagaragaje ko bishimiye ibihe byiza bari kugirira mu Rwanda birimo kuba barashoboye gusura ingagi. Kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Ramos, Keylor Navas, Julian Draxler na Thilo Kehrer bari mu Rwanda; aho baje muri gahunda ya Visit Rwanda PSG bakinira ifasha u […]

Kiyovu Sports yanyagiye Rutsiro FC, ikomeza kotsa igitutu APR FC

Ikipe ya Kiyovu Sports yanyagiye Rutsiro FC ibitego 4-0, yongera gusatira APR FC bahanganiye igikombe cya shampiyona. Iyi kipe y’umutoza Haringingo Francis yari yakiriye Rutsiro FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona. Ni umukino Kiyovu Sports yasabwaga gutsinda kugira ngo igabanye ikinyuranyo cy’amanota ane APR FC yari yashyizemo […]

Gen Muhoozi yihenuye ku banzi be bakunze kumurwanya, atangaza ko agiye kwinjira muri Politiki

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko mu gihe cya vuba ashyira hanze gahunda ye y’urugendo rushya rwa Politiki ateganya gutangira. Gen Muhoozi yemeje aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Yagize ati: “Ukuri k’uko abakundaga kuntuka buri munsi bose kuri ubu bari guhatirizwa n’abaturage kuruca bakarumira ntigusanzwe. […]

Sergio Ramos na bagenzi be basuye Parike y’Igihugu y’Akagera (Amafoto)

img_20220502_060248.jpg

Myugariro Sergio Ramos na bagenzi be bakinana muri Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ejo ku Cyumweru basuye ibice bitandukanye by’igihugu birimo Parike y’Igihugu y’Akagera. Kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Ramos na bagenzi be bari hano mu Rwanda aho baje muri gahunda ya Visit Rwanda. Uyu munya-Espagne wahoze akinira Real Madrid yazanye na bagenzi be […]

Perezida Kagame yavuze ko abakobwa Prince Kid akurikiranweho guhohotera barenga 10

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakomoje kuri Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid ufunzwe akekwaho gusambanya abakobwa bagiye bitabira irushanwa rya Miss Rwanda, avuga ko abo akekwaho guhohotera barenga 10. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu Nama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yabereye muri Kigali Arena. Ku wa Mbere tariki ya […]

Ingabo z’u Burusiya zishe ‘Umuzimu wa Kiev’ wari umaze guhanura indege zirenga 40 z’igisirikare cyabwo

Ingabo z’u Burusiya zishe umupilote w’imwe mu ndege z’igisirikare cya Ukraine wamamaye nk’umuzimu wa Ukraine, nyuma y’uko yari amaze guhanura indege zirenga 40 z’igisirikare cy’u Burusiya. Uyu mupilote wiswe ‘Umuzimu wa Kiev’ yatangiye kuvugwa cyane ku munsi wa mbere w’intambara y’u Burusiya na Ukraine, nyuma yo guhanura indege esheshatu z’u Burusiya mu munsi umwe. Ku […]

Sergio Ramos na bagenzi be bakinana muri PSG bari i Kigali (Amafoto)

fb_img_16513329514126959.jpg

Myugariro Sergio Ramos na bagenzi be bakinana mu kipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa, bamaze kugera i Kigali aho baje gusura u Rwanda. Uyu munya-Espagne yazanye n’umunya-Costa Rica Keylor Navas usanzwe akina mu izamu rya PSG, Umudage ufite inkomoko mu Burundi Thilo Kehler cyo kimwe na rutahizamu w’Umudage Julian Draxler. Ku manywa […]