Sergio Ramos na bagenzi be bakinana muri PSG bari i Kigali (Amafoto)

Myugariro Sergio Ramos na bagenzi be bakinana mu kipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa, bamaze kugera i Kigali aho baje gusura u Rwanda. Uyu munya-Espagne yazanye n’umunya-Costa Rica Keylor Navas usanzwe akina mu izamu rya PSG, Umudage ufite inkomoko mu Burundi Thilo Kehler cyo kimwe na rutahizamu w’Umudage Julian Draxler. Ku manywa […]
Mino Raiola wari ukirwana n’ubuzima yapfuye
Umutaliyani Mino Raiola wari uhagarariye inyungu z’abakinnyi batandukanye ku Isi, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu agejeje ku myaka 54 y’amavuko. Mino Raiola yari ahagarariye abakinnyi batandukanye barimo Zlatan Ibrahimovic, Paul Pogba, Erling Haaland, Marco Veratti, Romelu Lukaku Hernrick Mikhtaryan n’abandi. Ku wa Kane w’iki cyumweru byari byatangajwe ko yitabye Imana, gusa iyo nkuru iza […]
Isezerano rya Tshisekedi ku mitwe yitwaje intwaro yemeye ibiganiro na we
Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashimiye imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bw’igihugu cye yemeye kugirana ibiganiro na Guverinoma ye, avuga ko igisubizo cyayo kiza ari icyubahiro kuri RDC. Tshisekedi yabigarutseho ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yagezaga ijambo ku bahagarariye iriya mitwe bari mu biganiro na Guverinoma ya RDC biri […]
Ba Jenerali ba UPDF batsinzwe n’abadepite mu mukino wo kwizihiza isabukuru ya Muhoozi
Abadepite bo mu nteko ishinga amategeko ya Uganda batsinze abasirikare bo ku rwego rwa ba Jenerali muri UPDF ibitego 3-1, mu mukino wa gicuti bari bahuriyemo mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba. Ku itariki ya 24 Mata ni bwo Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni ndetse akanaba Umugaba […]
PM E. Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu muhango wo gusezera kuri Kibaki
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ejo ku wa Gatanu yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Mwai Kibaki wahoze ari Perezida wa Kenya. Ni umuhango wabereye kuri Stade ya Nyayo i Nairobi, witabirwa n’abanya-Kenya ndetse n’incuti zabo babarirwa mu bihumbi. Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente ari mu banyacyubahiro bitabiriye uriya muhango. Mu […]
Perezida Ndayishimiye yinjije ba Ofisiye bashya mu gisirikare cy’u Burundi (Amafoto)

Perezida w’u Burundi akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, Gen Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa Gatanu yinjije mu gisirikare Abofisiye bashya barangije amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare, Institut Supérieur des Cadres Militaires (ISCAM). Ni umuhango wahuriranye no gutangiza umwaka wa ririya shuri wa 2020/2021 wayobowe na Perezida Ndayishimiye. Hari kandi n’abasirikare bakuru mu ngabo […]
AS Kigali ya Cassa yasubiriye Gasogi United
Ikipe ya AS Kigali yatsinze Gasogi United ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wabaye kuri uyu wa Gatanu. Ni umukino AS Kigali yari yakiriyemo Gasogi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ibitego bibiri byatsinzwe na Bavakure Ndekwe Félix wahuraga na Gasogi United yahozemo ni byo byafashije AS Kigali kwegukana […]
U Bwongereza: Abimukira bajyanye Guverinoma mu nkiko barwanya gahunda yo kubohereza mu Rwanda
Abimukira babiri binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bajyanye Guverinoma y’iki gihugu mu rwego rwo kurwanya gahunda yo kubimurira mu Rwanda. Abareze Guverinoma y’u Bwongereza barimo umugabo wageze muri iki gihugu muri Gashyantare avuye muri Eritrea ndetse n’umunya-Iran wahageze muri Werurwe. Bombi bararwanya amasezerano y’imyaka itanu yashyizweho umukono ku wa 14 Mata hagati ya […]
Perezida Zelensky arifuza kugirana umubano wa hafi na Afurika
Perezida Volodymir Zelensky wa Ukraine yongeye gusaba ko yageza ijambo ku bakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe, anagaragaza ko yifuza kugirana umubano wa hafi n’uriya muryango. Perezida Zelensky yabisabye abinyujije muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dimitro Kukeba wagejeje ubusabe bwe kuri Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat. […]
Madamu Jeannette Kagame yakiriye ababaye aba Miss, bamwizeza guhindura imyitwarire
Madamu wa Perezida Paul Kagame, Jeannette Kagame, ku mugoroba w’ejo ku wa Kane yakiriye abakobwa bagiye begukana amakamba atandukanye mu irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, abasaba buri gihe guhitamo neza. Madamu Jeannette Kagame yakiriye aba bakobwa ari kumwe n’abagore batandukanye, barimo abakora muri Guverinoma ndetse n’abakora indi mirimo itandukanye nk’abo mu buvuzi ndetse […]
Ivuguruye: Mino Raiola byari byatangajwe ko yapfuye yatangaje ko ari muzima
Nyuma y’uko bitangajwe ko Mino Raiola uhagarariye inyungu za benshi mu bakinnyi bakomeye b’umupira w’amaguru ku Isi yitabye Imana kuri uyu wa Kane, uyu mutaliyani yatangaje ko akiri muzima. Railo usanzwe ari umu-agent wa benshi mu bakinnyi bakomeye ku Isi ashinzwe gushakira amakipe nka Zlatan Ibrahimovic wa AC Milan, Paul Pogba wa Manchester United, Erling […]
Abakinnyi batatu ba PSG barimo Sergio Ramos bategerejwe mu Rwanda
Abakinnyi batatu n’ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, bitezweho gusura u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru. Batatu bategerejwe hano mu Rwanda barimo myugariro Sergio Ramos wahoze ari Kapiteni wa Real Madrid y’iwabo muri Espagne, umunyezamu Keylor Navas ukomoka muri Costa Rica cyo kimwe na rutahizamu w’Umudage Julian Draxler. Byitezwe ko bazasura u Rwanda ku […]
Inama za Perezida Kenyatta ku mitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yahamagariye imitwe yitwaje intwaro itandukanye ikorera muri Congo Kinshasa kuzirambika hasi, ahubwo igakorana na Perezida Félix mu guharanira amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa kiriya gihugu. Ni ubutumwa bwa videwo ya Kenyatta bwatambukijwe ejo ku wa Gatatu, ubwo hakomezaga ibiganiro biri guhuza Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka […]
Putin yavuze ko igihugu cyose cyivanze mu ntambara yo muri Ukraine azakirasaho intwaro kirimbuzi
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangaje ko buri gihugu cyose cyatinyutse kwivanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine azakirasaho intwaro kirimbuzi nibiramuka bibaye ngombwa. Perezida Putin yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Mata, ubwo yagezaga ijambo ku bagize inteko ishinga amategeko y’igihugu cye i St Petersburg. Yavuze ko igisubizo cye ku bihugu byivanze […]
Museveni yatangaje ko yiteguye kohereza Ingabo muri Mozambique guhashya ibyihebe
Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko Uganda yiteguye kohereza ingabo mu ntara ya Cabo Delgado ho muri Mozambique, mu rwego rwo gutanga umusada mu guhashya ibyihebe bimaze igihe byarayiyogoje. Museveni yemeje aya makuru kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro n’itangazamakuru, nyuma y’uruzinduko Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yagiriye muri Uganda kuri uyu wa Gatatu. Yavuze […]
Centrafrique yabaye igihugu cya 2 ku Isi cyemeje Bitcoin nk’ifaranga ryemewe n’amategeko
Repubulika ya Centrafrique kuri uyu wa Gatatu yabaye igihugu cya kabiri ku Isi cyemeje Bitcoin nk’ifaranga rikoreshwa byemewe n’amategeko. Bitcoin ni ifaranga riri muri menshi yo mu buryo bw’ikoranabuhanga abenshi bazi nka ‘Digital currency’, ‘Digital Cash’, ‘Virtual Currency’, ‘Electronic Currency cyangwa Cryptocurrency’. Ni ifaranga ryakozwe bwa mbere mu 2009 n’umuhanga mu bya mudasobwa wagizwe ubwiru […]
U Burusiya bwaburiye u Bwongereza na NATO ko bushobora kurasa ku bikorwa remezo bya gisirikare byabo
Guverinoma y’u Burusiya yatanze umuburo w’uko ishobora kurasa ku bikorwa remezo bya gisirikare by’u Bwongereza, kubera ubufasha iki gihugu gikomeje guha Ukraine. U Burusiya bwatanze uyu muburo nyuma y’ ‘amagambo y’ubushotoranyi’ buvuga ko aheruka gutangazwa na Minisitiri w’Ingabo z’u Bwongereza ashyigikira ibitero ku Burusiya. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yavuze ko […]
Suède yashyikirije u Rwanda Micomyiza yafatiye ku butaka bwayo
Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, bwakiriye Micomyiza Jean Paul ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bwashyikirijwe n’igihugu cya Suède. Muri 2020 ni bwo Micomyiza uzwi nka ‘Mico’ yatawe muri yombi afatiwe muri Suède, mbere yo gufata icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo indege […]
Miss Akaliza Amanda yiyemeje kuvuga ukuri ku bibera muri Miss Rwanda
Miss Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda wa 2021, yiyemeje kuvuga ukuri nyuma y’amahano n’amanyanga amaze igihe avugwa muri iri rushanwa. Miss Amanda yiyemeje kuvuga ukuri, nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutaye muri yombi Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, akaba umuyobozi wa Kompanyi ya Rwanda Inspiration Backup itegura Miss […]
UEFA Champions league: Manchester City yatsinze Real Madrid mu mukino wabonetsemo ibitego 7
Ikipe ya Manchester City yatsinze Real Madrid ibitego 4-3, mu mukino w’ishiraniro ubanza wa 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions league. Manchester City yari yakiriye Real Madrid ku kibuga cya Stade ya Etihad muri uyu mukino waranzwe no gusatirana gukomeye ku mpande zombi. Mu minota 11 ya mbere y’umukino Manchester City yari yamaze kubona ibitego bibiri […]
Igikombe cy’Amahoro: Musa Esenu yafashije Rayon Sports gutsinda Bugesera FC
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri yatsinze Bugesera FC igitego 1-0, mu mukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza cy’Igikombe cy’amahoro. Igitego rukumbi cyo ku munota wa 10 w’umukino cyatsinzwe n’Umugande Musa Esenu ni cyo cyafashije Rayon Sports kwegukana itsinzi y’uyu mukino. Hari ku mupira wari uhinduwe na Iranzi Jean Claude, Nishimwe Blaise awutanga n’umutwe […]
Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup akurikiranweho gusambanya abakobwa bagiye bitabira Miss Rwanda
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufunze Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda, akaba akekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye. Ishimwe Dieudonné yatawe muri yombi nyuma y’amakuru yagiye avugwa y’uko abakobwa bitabira Miss Rwanda basambanywa ndetse n’andi manyanga avugwa muri iri rushanwa. […]
Umutoza Florent Ibengé yakoze impanuka ikomeye
Ikipe ya RS Berkane yo mu gihugu cya Maroc, yatangaje ko Umukongomani Florent Ibengé usanzwe ari umutoza wayo mukuru yakoze impanuka ikomeye. Ibengé yakoze impanuka y’imodoka ejo ku wa Mbere ubwo yari avuye mu myitozo yerekeza iwe mu rugo. Uyu mutoza kuri ubu arwariye mu bitaro bya RS Berkane Mohammed VI University muri Maroc, nyuma […]
Perezida Kagame yemereye Gen Muhoozi kujya abanza gusuzuma ubutumwa atambutsa kuri Twitter
Perezida Paul Kagame yemereye Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ubufasha bwo kujya abanza gusuzuma ubutumwa atambutsa ku rubuga rwa Twitter. Perezida Kagame yemereye Gen Muhoozi iyi serivisi ubwo yari yitabiriye ibirori by’isabukuru ye y’imyaka 48 y’amavuko biheruka kubera i Kampala. Gen Muhoozi Muhoozi ni we wari wahaye ubutumire muri […]
Perezida Kagame waraye i Kampala yagiranye indi nama yihariye na Museveni
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yagiranye indi nama yihariye na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, mbere yo gusoza uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Uganda. Perezida Kagame kuva ejo ku Cyumweru yari i Kampala muri Uganda, aho yari yitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko ya Gen Muhoozi Kainerugaba; umuhungu wa Perezida Museveni. […]
Perezida Kagame yahishuye uko Gen Muhoozi yashakishije nimero ye, akamubaza niba yakwemera ko amusura
Perezida Paul Kagame yavuze imyato Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, kubera uruhare yagize mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda. Ejo ku Cyumweru tariki ya 24 Mata ni bwo Gen Muhoozi usanzwe ari imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni yizihije isabukuru y’imyaka 48 amaze avutse. Perezida Paul Kagame yari […]
Rayon Sports yirukanishije abatoza ba AS Kigali
Ikipe ya AS Kigali yamaze gutandukana n’Umugande Mike Mutebi wari umutoza wayo mukuru cyo kimwe na Jackson Mayanja wari umwungiriza we. Mutebi na Mayanja bari abatoza ba AS Kigali kuva muri Mutarama uyu mwaka nyuma yo kuyigeramo basimbuye Eric Nshimiyimana n’abungiriza be bari bamaze kwirukanwa. Aba batoza b’Abagande birukanwe nyuma y’uko AS Kigali itsinzwe na […]
Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Macron wongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa ‘abikwiriye’
Perezida Paul Kagame yashimiye Emmanuel Macron watorewe kuyobora u Bufaransa muri manda ye ya kabiri, avuga ko intsinzi yabonye yari ayikwiriye. Ku Cyumweru tariki ya 24 Mata ni bwo Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa mu myaka itanu iri imbere, ahigitse Marine Le Pen bari bahanganiye mu cyiciro cya nyuma cy’amatora. Macron ubarizwa mu Ishyaka […]
Museveni yashimiye P. Kagame wemeye ubutumire bwa Gen Muhoozi no kugenderera Uganda nyuma y’imyaka myinshi
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ku mugoroba w’ejo ku Cyumweru yakiriye ku meza mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda, amushimira ku bwo kwitabira ubutumire bw’umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba. Ku gicamunsi cyo ku munsi w’ejo ni bwo Perezida Paul Kagame yageze i Kampala, mu ruzinduko rwihariye yagiriye muri Uganda. Ni uruzindiko Umukuru w’Igihugu […]
M23 yirukanwe mu biganiro biri guhuza RDC n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwayo
Umutwe wa M23 wirukanwe mu biganiro byamaze gutangira hagati ya Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa kiriya gihugu. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo ibi biganiro byatangiye i Nairobi mu gihugu cya Kenya. Perezidansi ya Congo Kinshasa ibinyujije kuri Twitter yayo yatangaje ko mu gihe ibi biganiro […]
U Rwanda nta na rimwe rwigeze rudufasha_Umuvugizi wa M23
Umutwe wa M23 wamaganiye kure amakuru avuga ko waba uterwa inkunga y’ibikoresho n’Igisirikare cy’u Rwanda, uvuga ko nta na rimwe u Rwanda rwigeze ruwuha ubufasha ubwo ari bwo bwose. Ni nyuma y’amakuru yakunze gusakazwa kuva muri 2012 na bamwe mu banyapolitiki b’abanye-Congo ndetse na bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bavuga ko ari rwo rwaba […]
Ibirori by’isabukuru ya Gen Muhoozi byatangiye, u Rwanda rwahagarariwe (Amafoto)

Kuva ku wa Gatanu tariki ya 22 Mata mu bice bitandukanye bya Uganda hatangiye ibirori bibanziriza isabukuru ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Ku Cyumweru tariki ya 24 Mata ni bwo Gen Muhoozi azizihiza isabukuru y’imyaka 48 amaze abonye izuba, ari na […]
Stade Amavubi ashobora gushakiraho itike ya CAN 2023 yafunzwe by’agateganyo
Ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 23 Mata bwafunze by’agateganyo Stade Mpuzamahanga ya Huye, mu rwego rwo kuyivugurura by’agateganyo. Akarere ka Huye kemeje ko iyi Stade yafunzwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Sebutenge Ange usanzwe akayobora. Nta mpamvu yatumye iyi Stade iba ifunzwe yatangajwe. Stade Mpuzamahanga ya Huye […]
RDC yahaye imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwayo amahirwe ya nyuma
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko ibiganiro yemeye kugirana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bw’iki gihugu ari amahirwe ya nyuma yayihaye, kugira ngo abarwanyi bayo barambike intwaro hasi. Umuvugizi wungirije wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi, Tina Salama, yemeje aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Ati: “Amahirwe ya nyuma ku […]
Rubavu: Umukongomani yatawe muri yombi ashyiriye urumogi ‘ruharwa’ w’Umunyarwanda mu kurucuruza
Polisi ikorera mu karere ka Rubavu, yafatiye ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo uzwi nka Grande Barrière Umukongomani witwa Amuli-Lwamungu- Goinara, agerageza kwinjiza mu Rwanda urumugi udupfunyika 1,000. Uyu munye-Congo yafatiwe mu murenge wa Gisenyi ku wa Kane Tariki ya 21 Mata, Polisi ikavuga ko urumogi yafatanwe yari aruzaniye uwitwa Manzi […]
Guinée: Kera kabaye Alpha Condé yemerewe kwidegembya
Alpha Condé wahoze ari Perezida wa Guinée-Conakry yemerewe kwishyira akizana, nyuma y’amezi atandatu ahiritswe ku butegetsi. Tariki ya 05 Nzeri 2021 ni bwo Condé wari umaze imyaka 10 ayobora Guinée yahiritswe n’abasirikare bo mu mutwe w’Ingabo zidasanzwe bari barangajwe imbere na Col Mamadi Doumbouya kuri ubu uyoboye Guinée-Conakry mu buryo bw’inzibacyuho. Kuva icyo gihe Alpha […]
Perezida Kagame ategerejwe muri Uganda kuri uyu wa Gatandatu
Perezida Paul Kagame ategerejwe muri Uganda kuri uyu wa Gatandatu, mbere yo kwitabira ibirori by’isabukuru y’imyaka 48 y’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba. Gen Muhoozi aheruka kwemeza aya makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter. Yagize ati: “Nejejwe cyane no gutangaza ko […]
Perezida Kagame yafashe mu mugongo abanya-Kenya nyuma y’urupfu rwa Kibaki
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije abanya-Kenya ndetse n’umuryango wa Mwai Kibaki, nyuma y’urupfu rw’uyu mukambwe wabaye Perezida wa Kenya. Kibaki yayoboye Kenya imyaka 10 hagati ya 2003 na 2013, mbere yo gusimburwa na Perezida Uhuru Kenyatta kuri ubu na we uri mu nzira yo gusoza manda ye ya kabiri yo kuyobora kiriya gihugu. Perezida […]
Uganda yatangije iperereza ku cyateye impanuka y’indege ya RwandAir i Kampala
Ikigo cya Uganda Gishinzwe Indege za Gisivile (UCAA), cyatangaje ko cyamaze gutangiza iperereza ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’impanuka indege ya RwandAir iheruka gukorera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe i Kampala. Saa kumi n’imwe n’iminota 31 z’igitondo cyo ku wa Gatatu w’iki Cyumweru ni bwo iyi ndege ya RwandAir CRJ 900 yanyereye, igwa inyuma y’ikibuga […]
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Somalia yarusimbutse
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Somalia, Abdisaid Muse Ali yarusimbutse, nyuma y’igitero we n’abo bari kumwe bagabiweho mu mujyi wa Galkayo. Ni umujyi uherereye mu gace ka Puntland, ku birometero 750 mu majyaruguru y’Umurwa mukuru Mogadishu. Minisitiri Abdisaid yatangaje ko igitero yagabweho cyari kigambiriye gutwara ubuzima bwe. Amakuru aturuka mu mujyi wa Galkayo avuga ko ubwo […]
Gen Muhoozi yasabye Museveni na Tshisekedi kumwemerera kujya kuyobora ibikorwa bya nyuma byo guhiga ADF
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yifuza kujya muri Congo Kinshasa kuyobora ibikorwa bya nyuma byo guhiga umutwe wa ADF, mu gihe ba Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Félix Tshisekedi baba babimwemereye. Gen Muhoozi mu butumwa aheruka kwandika ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko yifuza kujya kuyobora […]
Igikombe cy’Amahoro: APR FC yasubiriye Amagaju, Isanga murumuna wayo muri 1/4 cy’irangiza
Ikipe ya APR FC yageze muri 1/4 cy’irangiza cy’Igikombe cy’amahoro, nyuma yo gutsinda Amagaju FC ibitego 3-0 ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-0. Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino birimo bibiri bya Nshuti Innocent na kimwe cya Kwitonda Alain ‘Bacca’ ni byo byafashije iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kugera muri 1/4 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro. Itangishaka Blaise […]
Perezida Putin yemeje ko Ingabo z’u Burusiya zabohoye Umujyi wa Mariupol
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, yatangaje ko Ingabo z’igihugu cye zamaze kubohora Umujyi wa Mariupol wo mu majyepfo ya Ukraine. Perezida Putin mu ijambo rye ryatambutse kuri Televiziyo, yasabye Ingabo z’igihugu cye guhagarika gahunda y’ibitero zateganyaga kugaba mu gice kirimo inganda muri uriya mujyi. Agace k’inganda ka Azovstal ni ko gace rukumbi Ingabo za Ukraine […]
Gasenge wahoze ari ‘umwicanyi ruharwa’ yashinje Twagirayezu Wenceslas kuba barafatanyije Jenoside
Urukiko rukuru rukomeje kuburanisha urubanza Twagirayezu Wenceslas aregwamo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, humvwa abatangabuhamya bamushinja n’abamushinjura. Ku wa Mbere tariki ya 18 Mata ni bwo aba batangabuhamya batangiye kumvwa, i Rubavu mu cyumba cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gisenyi. Icyo gihe humviswe ubuhamya bw’uwitwa Gasenge Etienne wemera ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari […]
Rubavu: Gasenge Etienne wari warahamijwe Jenoside yasabiwe indi myaka 6 y’igifungo
Gasenge Etienne wigeze gufungirwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma akaza kurekurwa arangije igifungo, yasabiwe imyaka itandatu y’igifungo ndetse n’ihazabu ya Frw miliyoni 5 kubera ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano akurikiranweho. Gasenge uyu yari yarakatiwe imyaka 15 y’igifungo kubera kugira uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma aza kurekurwa arangije ibihano. Ku gicamunsi cy’ejo ku […]
Malayika waherukaga kurahirira kuba umufana wa APR FC yasabye imbabazi aba-Rayon
Umu-hooligan wa Rayon Sports Malayika waherukaga kurahirira kuba umufana wa APR FC, yatangaje ko yisubiye kuri iki cyemezo avuga ko yafashe kubera ubusinzi; asaba imbabazi abafana ba Rayon Sports. Ku Cyumweru tariki ya 17 Mata ni bwo Malaika yagaragaye yambaye umwambaro w’umukara n’umweru, ari kumwe na bamwe mu ba-hooligan ba APR FC barangajwe imbere na […]
Centrafrique: Loni yatangije iperereza ku bwicanyi bushinjwa abasirikare ba FACA n’ab’u Burusiya
Ubutumwa bwa Loni muri Centrafrique (MINUSCA), bwatangaje ko bwamaze gutangiza iperereza ku makuru ataremezwa n’ubutegetsi bwa Centrafrique yerekeye ubwicanyi bwakorewe abasivile barenga 10, bugashinjwa Ingabo za kiriya gihugu n’iz’u Burusiya. Loni ivuga ko Ingabo z’u Burusiya zo mu mutwe w’abacancuro wa Wagner zagiye gufasha iza Centrafrique guhangana n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra, zakoze […]
Gen Muhoozi yakiriye inka yagabiwe na Perezida Kagame, atangaza ko ahindutse ‘Inkotanyi’ byemewe
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yahindutse ‘Inkotanyi’ byemewe n’amategeko nyuma yo kwakira inka yagabiwe na Perezida Paul Kagame. Uyu muhungu wa Perezida Yoweri Museveni yemeje ko yakiriye izi nka ku wa Kane w’iki cyumweru. Kuri Twitter ye yagize ati: “Nakiriye inka zanjye nahawe na Nyakubahwa Paul Kagame […]
Umukinnyi wa Rutsiro FC yishwe n’impanuka
Uwari umunyezamu w’ikipe ya Rutsiro FC, Nshuti Yves, yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gukora impanuka ya moto. Amakuru avuga impanuka yahitanye uyu mukinnyi yayikoreye mu murenge wa Gisenyi w’akarere ka Rubavu. Amakuru BWIZA yamenye ni uko uyu musore yahagurutse iwe atwaye moto ajya kureba se umubyara, ageze hafi y’umurenge […]
RED-Tabara irigamba kwivugana abasirikare batari bake b’u Burundi
Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, watangaje ko inyeshyamba zawo ziheruka kwivugana abasirikare 12 b’u Burundi na ho abarenga 25 zikabakomeretsa. Uyu mutwe ubinyujije ku rubuga rwawo rwa Twitter watangaje ko abarwanyi bawo biciye bariya basirikare mu mirwano ikomeye yasakiranyije impande zombi ku wa Mbere w’iki cyumweru. Ni imirwano yabereye ahitwa Magunda ho mu […]
U Burusiya bwafatiye ibihano Boris Johnson n’abandi baminisitiri b’u Bwongereza
Guverinoma y’u Burusiya yafatiye ibihano Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson n’abandi baminisitiri bakuru muri kiriya gihugu kubw’”urwango” bakomeje kugaragariza u Burusiya kubera intambara yo muri Ukraine. Abandi bafatiwe ibihano barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’u Bwongereza y’Ububanyi n’Amahanga, Liz Truss, Umunyamabanga wa Leta muri Minisetiri y’Ingabo, Ben Wallace, Minisitiri w’umutekano, Priti Patel, uw’Ingabo, […]
Gen Muhoozi yavuze impamvu rukumbi yatuma agaruka kuri Twitter
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko azongera gukoresha urubuga rwa Twitter mu gihe umuherwe Elon Musk azaba yamaze kurwegukana. Kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo abakurikiraga uyu muhungu wa Perezida Yoweri Museveni batangiye kugaragaza impungenge zerekeye Konti ye ya Twitter, nyuma y’uko uwageragezaga kuyishaka yabwirwaga ko […]
Abanyeshuri biga muri TVET bagabanyirijwe 30% ku mafaranga y’ishuri bishyuraga
Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugabanya amafaranga y’ishuri yishyurwaga n’abanyeshuri biga mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET) ku kigero cya 30%, mu rwego rwo gukuraho imbogamizi urubyiruko rwahuraga na zo mu kugana aya mashuri. Ni ibikubiye mu ibaruwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (RTB) cyandikiye abayobozi b’uturere 30 tugize igihugu. Iki […]
Zelensky yatangaje imibare mishya y’abasirikare ba Ukraine bamaze kwicwa n’Ingabo z’u Burusiya
Perezida Volodymyr Zelenskiy wa Ukraine, yatangaje ko abasirikare b’igihugu cye barenga 3,000 ari bo bamaze kugwa mu ntambara n’Ingabo z’u Burusiya. Ni nyuma y’intambara ingabo z’ibihugu byombi zimazemo iminsi irenga 50. Perezida Zelensky aganira n’umunyamakuru Jake Tapper wa Televiziyo ya CNN, yavuze ko uretse abasirikare ba Ukraine bushwe, hari n’abandi bagenzi babo babarirwa muri 10,000 […]
KNC yishongoye kuri Kiyovu Sports nyuma yo kuyitwara amanota n’amafaranga
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’, yishongoye kuri Kiyovu Sports avuga ko iciriritse ndetse ikanaba ikipe y’”abanyacyaro”, nyuma yo kuyitsinda akayitwara amanota atatu n’amafaranga. Gasogi United ejo ku wa Gatanu yari yakiriye Kiyovu Sports, mu mukino w’agapingane w’umunsi wa 23 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Mbere y’uyu mukino KNC […]
Perezida Touadéra yambitse imidari y’ishimwe abasirikare ba RDF bari muri MINUSCA (Amafoto)

Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, ku wa Gatanu yambitse imidari y’ishimwe abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu gihugu cye (MINUSCA). Perezida Touadéra yambitse aba basirikare bo muri batayo ya munani imidari, mu rwego rwo kubashimira ku bw’imbaraga bagaragaje mu kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cye. Umuhango wo […]
Perezida Kagame muri Barbados nyuma yo gusoza uruzinduko rwe muri Jamaica (Amafoto)

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze kugera mu gihugu cya Barbados na cyo giherereye mu birwa bya Carraïbes, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe. Uruzinduko rw’Umukuru w’igihugu muri Barbados ruje rukurikira urw’iminsi itandatu yasoje mu bihugu bya Congo-Brazzaville na Jamaica. Jamaica nk’igihugu yazindukiraga ku nshuro ya mbere by’umwihariko, uruzinduko rwe rwaranzwe n’ibihe by’ingenzi bitandukanye birimo […]
Gasogi United yisasiye Kiyovu Sports, ihesha APR FC amahirwe yo kwisubiza umwanya wa mbere
Ikipe ya Gasogi United kuri uyu wa Gatanu yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0, ihesha APR FC amahirwe yo kongera gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona. Iyi kipe y’umushabitsi Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’, yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’agapingane w’umunsi wa 23 wa shampiyona yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umukino […]
Rihanna yaba yatandukanye na A$AP Rocky biteguraga kwibarukana imfura?
Amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko umuhanzi Robyn Rihanna Fenty NH yamaze gutandukana na Rakim Mayers uzwi nka A$AP Rocky, umuraperi bakundanaga. Rihanna na A$AP Rocky bikomeje kuvugwa ko batandukanye, mu gihe bombi biteguraga kwibaruka imfura. Intandaro y’itandukana ry’uriya munya-Barbados n’umukunzi we bivugwa ko ari uko biheruka kumenyekana ko A$AP Rocky yamuciye inyuma. […]
Tshisekedi yaba yemeye ibiganiro na M23 ku nama za Kagame, Museveni na Kenyatta
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeye kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique giheruka kubitangaza. Perezida Tshisekedi yemeye ibiganiro n’uyu mutwe, nyuma y’inama aheruka guhuriramo na ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Uhuru Kenyatta wa Kenya. Ku itariki ya 08 Mata ni […]