Umunsi Marco Rubio yita Trump umutekamutwe utazagira icyo agezaho Amerika

Nta muntu n’umwe mu bakurikiranira hafi politiki wigeze atekereza ko ikiganza cya Donald Trump n’ubunini bw’igitsina byahinduka ingingo yo kugenderaho mu kwiyamamaza mu matora ya perezida yo mu 2016, ariko byarabaye bikozwe n’uwari Senateri wa Florida, Marco Rubio, ubu akaba ari umuntu wegereye Trump mu butegetsi bwe. Hari mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare mu 2016, […]
UK: Igipolisi kiri mu mazi abira nyuma yo guhuhura uwo cyari gitabaye

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, avuga ko hari “ibibazo bikomeye kuri polisi” nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho ya camera zambarwa n’abashinzwe umutekano agaragaza uburyo abapolisi bitwaye mu rupfu rwa Henry Nowak. Ku wa Mbere, Vickrum Digwa, w’imyaka 23, yakatiwe gufungwa burundu ashobora gusaba gufungurwa nibura nyuma y’imyaka 21 azira gutera umwana w’ingimbi icyuma […]
Paris: Perezida Kagame yashimiye Macron na Sarkozy

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimye ubutwari bwa Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa mu kwemera uruhare igihugu cye cyahize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse anashimira uwahoze ari perezida, Nicolas Sarkozy, waharuye inzira zo kugera kuri ibi. Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Kabiri, itariki 2 Kamena 2026, mu muhango wo […]
RDF yakiriye itsinda ry’abanyeshuri 23 bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Buhinde

Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri ushize zakiriye ku cyicaro gikuru, Kimihurura, itsinda rigizwe n’abanyeshuri 23 bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Buhinde, mu rwego rw’uruzinduko rw’amasomo bari kugirira mu Rwanda kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 6 Kamena 2026. Iri tsinda ryahawe ikiganiro kirambuye ku rugendo rwa RDF rwo kwiyubaka no […]
Espagne yanze kwakira umukino wari guhuza RDC na Chili kubera Ebola

Umukino wa gicuti w’ikipe ya DR Congo na Chili wagombaga kubera muri Espagne mu cyumweru gitaha wahagaritswe nyuma y’uko abategetsi baho batangaje impungenge zabo ku kiza cya Ebola kuvugwa muri icyo gihugu cya Afurika. Juan Franco ukuriye umujyi wa La Linea de la Conception, yasinye itegeko ribuza uwo mukino gukomeza nk’uko byari biteganyijwe, wari kuba […]
Paris: Perezida Kagame na Macron bafunguye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 2 Kamena 2026, mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bafunguye ku mugaragaro Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. I Paris, aho iki kimenyetso cy’Urwibutso cyubatse hazajya hakorerwa ibikorwa byo kwibuka no kuzirikana abazize Jenoside […]
Kinshasa: Abantu batazwi batwitse resitora bavuga ko ari iya Kabila

Abantu batamenyekanye batwitse resitora yitwa Kanya, iherereye mu masangano y’imihanda ya Tombalbaye na Marché muri Komini Gombe, hafi y’Umujyi wa Kinshasa, hagati y’ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere mu gitondo, ku itariki ya 1 Kamena. Nk’uko byatangajwe n’umuzamu wo mu nyubako bituranye, ngo ibyabaye byabaye mu ma saa munani n’igice z’igitondo. Uyu yatangarije […]
Kenya: Perezida Ruto yatanze umucyo ku kwemera kwakira Abanyamerika banduye Ebola

Nyuma y’uko abaturage ba Kenya bahagurutse bakigabiza imihanda bamagana umugambi wa guverinoma wo kwakira ikigo kizajya kivurirwamo Abanyamerika banduye Ebola cyangwa kigakurikirana abahuye n’abanduye iki cyorezo, na nyuma kandi y’uko urukiko rwitambitse iyi gahunda, byabaye ngombwa ko Perezida William Ruto ahaguruka agatanga umucyo kuri iki kibazo. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, ahitwa Wajir State Lodge, Perezida […]
Ambasade ya Amerika i Kigali muri nkeya zisigaye muri Afurika zizajya zisabirwamo visa

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kugabanya ambasade zayo muri Afurika zemerewe kwakira ubusabe, kwiga no gutanga visa z’icyo gihugu, nk’uko ibiro ntaramakuru Associated Press bibitangaza. Ibi byemejwe n’Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, avuga ko ibyo bikorwa bya visa bizakurwa kuri ambasade 50 muri Afurika hagasigara 20 gusa ari zo zibikora. Ntabwo hatangajwe igihe […]
AFC/M23 yafashe ingamba nshya zo guhangana n’ibitero bya FARDC

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko “ikindi gitero cyose gishya” cy’ingabo za leta kizagabwa ku butaka bagenzura kizasubizwa n’ingamba zirimo gusubiza inyuma izo ngabo zikarenga aho zaturutse zitera. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yashyize ahagaragara kuwa Mbere yavuze ko ukwezi gushize kwa Gicurasi kwaranzwe no “kwongera ibitero byo ku butaka no mu kirere” kw’ingabo […]
Bria: Gen. Mansour yashimye imyitwarire y’Ingabo z’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Kamena, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA), zakiriye ku cyicaro cyazo i Bria, Umuyobozi mushya (Sector Commander) mu gice cy’Amajyaruguru ashyira Uburasirazuba, Brig Gen Hamad Mostafa Ahmed Adel Mansour wahawe ikaze n’Umuyobozi wa Rwanda Battle Group, Lt Col David […]
Senegal: Hashyizweho guverinoma itarimo ishyaka rya minisitiri w’intebe wirukanwe

Minisitiri w’intebe uherutse kwirukanwa muri Senegal, Ousmane Sonko, yatangaje ku wa Mbere ko ishyaka rya politiki ayoboye ritazajya muri guverinoma nshya y’igihugu, byongera gushimangira amakimbirane ari muri politiki y’iki gihugu mu gihe hari ikibazo gikomeye cy’imyenda. Sonko mu butumwa yanditse kuri X yavuze ko yahuye ku wa Mbere na Perezida Bassirou Diomaye Faye, umufasha we […]
U Rwanda rwatsinzwe urubanza rwarezemo u Bwongereza

Kuri uyu wa Mbere, Urukiko ruhoraho rw’Ubukemurampaka rwatangaje ko u Bwongereza butagomba kwishyura u Rwanda miliyoni mirongo z’amapound kubera amasezerano y’abimukira yahagaritswe. Uru rwego ruherereye i La Haye rwavuze ko rwanze ibirego byose by’imari byatanzwe n’u Rwanda, ruvuga ko u Bwongereza bugikeneye kubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano Minisitiri w’Intebe Keir Starmer yahagaritse mu 2024. […]
Ikipe y’Inzego z’umutekano z’u Rwanda yatsinzwe n’Akarere ka Mocímboa da Praia

Kuri iki Cyumweru, Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) zikorera mu Ntara ya Cabo Delgado zakinnye umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru n’urubyiruko rwo mu Karere ka Mocímboa da Praia. Uyu mukino wateguwe mu rwego rwo kurushaho gukomeza umubano mwiza hagati y’abaturage n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda. Witabiriwe n’abayobozi batandukanye, abaturage hamwe n’abo mu nzego z’umutekano ku mpande […]
Ethiopia: Bazindukiye mu matora yitezweho kugumisha Abiy Ahmed ku butegetsi

Kuri uyu wa Mbere, abaturage ba Ethiopia bagiye mu matora, aho ishyaka riharanira iterambere (PP) rya Minisitiri w’Intebe uriho ubu, Abiy Ahmed, ryiteze intsinzi. Abiy uri ku butegetsi kuva mu 2018, amaze iminsi ashinjwa kuba yarakomeje gutegekesha igitugu no guhashya abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bitandukanye n’imyaka ye ya mbere ku butegetsi ubwo yatsindiraga igihembo cy’amahoro cyitiriwe […]
Masisi: Imirwano ikomeye ihuje AFC/M23 na FARDC i Buhimba

Inyeshyamba za AFC/M23 n’ingabo za FARDC zishyigikiwe na Wazalendo, zirahanganye kuva ku Cyumweru nijoro kugeza kuri uyu wa Mbere, itariki ya 1 Kamena, i Buhimba, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza, ngo imirwano yatangiye mu masaha ya saa tanu z’ijoro ku isaha […]
RDC: Abamaze kwandura Ebola barakabakaba 300

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemeje kuri iki Cyumweru gishize, ko umubare w’abanduye Ebola wemejwe wiyongereye bagera kuri 282 nyuma y’ibisubizo 19 bishya by’ibizamini. Nk’uko imibare yatanzwe na minisiteri y’itumanaho ibigaragaza, mu ntara ya Ituri hagaragaye abantu 264 banduye byemejwe, 15 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na batatu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Minisiteri y’itumanaho […]
Gen. Mubarakh yakiriye ikipe ya APR FC n’abafana mu birori byo gusangira

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, uyu munsi yakiriye abakinnyi ba APR FC, abatoza, abagize itsinda ry’ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abafana bayo mu birori byo gusangira byabereye kuri Mess ya Ofisiye bakuru, Kimihurura. Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Umugaba w’Inkeragutabara n’abandi bayobozi bakuru muri RDF, cyateguwe mu rwego rwo […]
Trump yasabye impinduka mu masezerano na Iran

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ko habaho impinduka ku masezerano hagati ya Amerika na Iran agamije kurangiza imirwano yatangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka. Impinduka zijyanye n’Umuhora wa Hormuz n’ikurwaho ry’amabuye y’agaciro ya uranium, nk’uko CBS News, igitangazamakuru gikorana na BBC muri Amerika kibitangaza. Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, […]
Gen Mutayomba wa FDLR yarasiwe mu mirwano yabahuje na AFC/M23

Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyaruguru aravuga ko Gen Mutayomba, umwe mu bayobozi bakuru b’inyeshyamba za FDLR, yarasiwe mu mirwano ikaze yabahuje n’abarwanyi ba AFC/M23 mu gace ka Ngululu, gaherereye muri Gurupoma ya Nyamaboko ya 1 muri Teritwari ya Masisi. Amakuru dukesha Umunyamakuru wa Bwiza wegereye ahabera imirwano avuga ko “Gen Mutayomba yarashwe amasasu abiri hejuru […]
Huye: Akurikiranweho kwica umuhungu we amukubise ifuni

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umugabo w’imyaka 43 ukekwaho kwica umuhungu we w’imyaka 21 amukubise umuhini mu mutwe. Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 17 Gicurasi 2026, ahagana saa tanu z’ijoro, mu Mudugudu wa Kinombe, Akagali ka Gasumba , Umurenge wa Maraba, mu Karere ka Huye mu rugo iwe. Mu […]
Lubumbashi: Umushinwa yisanze mu bakurikiranweho kwibisha imbunda

Urukiko rwa Gisirikare rwa Lubumbashi muri iki Cyumweru rwatangije urubanza rw’abantu 14, barimo Abanyekongo 13 n’Umushinwa umwe. Iburanisha ryabereye ahakorera Umujyi wa Lubumbashi ku rwego rwa mbere. Abaregwa bakurikiranweho n’ubushinjacyaha gutunga imbunda n’amasasu mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse n’ubujura bwitwaje imbunda, ibyaha bikomeye biburanishwa n’urukiko rwa gisirikare. Ku wa Gatanu, itariki ya 29 Gicurasi, mu […]
Bujumbura: Umunyekongo afunzwe n’ubutasi ashinjwa kwegera u Rwanda na M23

Umunyekongo Babunga Benjamin Watuna aherutse gutabwa muri yombi, kuwa 27 Gicurasi, i Bujumbura, umurwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi, afashwe n’inzego z’ubutasi z’u Burundi, aho amakuru atandukanye yizewe avuga ko iri fatwa rifitanye isano n’ibirego byo gufatanya n’umutwe w’inyeshyamba wa AFC / M23, mu gihe u Burundi bukomeje gushimangira ubufatanye mu by’umutekano na Kinshasa. Amakuru avuga […]
France: Intsinzi ya PSG yaraje abarenga 400 muri gereza

Imirwano hagati y’abakunzi b’umupira w’amaguru n’abapolisi hirya no hino mu Bufaransa yatumye abantu barenga 400 batabwa muri yombi nyuma y’intsinzi ya Paris Saint-Germain (PSG) ku mukino wa nyuma wa Champions League na Arsenal. Ibihumbi by’abapolisi boherejwe mu rwego rwo gukumira imvururu zari zahungabanyije ingendo za bus na gari ya moshi mu murwa mukuru Paris nk’uko […]
Juba: Abasirikare b’u Rwanda bizihije umunsi wahariwe ababungabunga amahoro

Kuwa Gatandatu, itariki 30 Gicurasi, Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, Juba, bifatanyije n’ingabo zo mu bindi bihugu zikorera muri UNMISS mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa LONI wahariwe ababungabunga amahoro, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Gushora mu mahoro.” Iki gikorwa cyaranzwe n’akarasisi ka gisirikare, kuzirikana no guha icyubahiro abaguye mu […]
U Burusiya burashinja Ukraine gutera uruganda rutunganya ingufu za nikeleyeri

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu za kirimbuzi (IAEA) cyasabye kugera ku ruganda rutunganya ingufu za nikeleyeri rwa Zaporizhzhia ruherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Ukraine nyuma y’igitero cy’indege zitagira abapilote kuri uru ruganda ubu rwigaruriwe n’u Burusiya. Iri shami ry’umuryango w’abibumbye rigenzura intwaro kirimbuzi ryatangaje ko ryamenyeshejwe n’uruganda, kuri ubu ruyobowe n’ubuyobozi bwa Moscow, ko drone yagonze […]
PSG yakoze amateka amaze gukorwa n’amakipe 2 gusa muri Champions League

Ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa yongeye kwiyerekana nk’imwe mu makipe y’ibihangange yabayeho i Burayi nyuma yo kuba ikipe ya kabiri gusa yegukanye igikombe cya Champions League yikurikiranya. Ni intsinzi yagezweho binyuze kuri penaliti 4-3 mu mukino wa nyuma na Arsenal yo mu Bwongereza, i Budapest muri Hongrie, aho mu gihe gisanzwe no […]
Bukavu: Barataka kubera ifungwa ry’umupaka w’u Rwanda

Abacuruzi bo mu mujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyepfo muri DR Congo, barataka kubera ingamba zo ku mupaka zashyizweho n’u Rwanda mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola mu karere. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryasabye ibihugu byegeranye na DRC guhita bifata ingamba zo guhagarika ikwirakwizwa rya virusi ya […]
Ikwirakwizwa ry’intwaro nto rikomeje kuba ikibazo ku mutekano w’akarere

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abaminisitiri y’Ikigo gishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’izoroheje mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’akarere k’Ibiyaga Bigari (Regional Centre on Small Arms-RECSA), yayoboye umuhango wo gufungura inama ya 17 y’Akanama Ngishwanama (TAC) yabereye i Kigali mu Rwanda. Iyi nama yahuje Abayobozi Bakuru ba Polisi, Abanyamabanga […]
Kenya: Urukiko rwitambitse umugambi wo kwakira Abanyamerika bakekwaho kwandura Ebola

Urukiko mu gihugu cya Kenya rwitambitse gahunda yari gutangira kuri uyu wa Gatanu yo gushinga muri iki gihugu ikigo cyo gushyira mu kato Abanyamerika bakekwaho cyangwa banduye Ebola, nyuma y’ikirego cyatanzwe n’ikigo Katiba Institute. Urukiko Rukuru rwa Nairobi rwategetse kubuza abakozi ba leta gushinga cyangwa gukorera icyo kigo cy’akato ndetse no kwakirira muri Kenya abantu […]
Uganda: DIGP Ocaya yasabye kubyaza umusaruro imyitozo bakubutsemo mu Rwanda

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda, James Ocaya, yasabye abapolisi gushyira mu bikorwa neza ubumenyi bahawe mu myitozo ihuriweho y’ibyumweru bitatu ya SWAT igamije gushimangira kurwanya iterabwoba n’ibindi byaha bikomeye, ashimangira ko hakenewe ubufatanye bw’akarere ndetse n’amahanga mu guteza imbere umutekano. Ibi yabivuze kuwa Kane ubwo yagezaga ijambo ku itsinda ryatoranijwe ry’abapolisi bakuwe mu […]
CG Namuhoranye yakiriye Umuyobozi w’Igipolisi cya Seychelles

Mu gihe Polisi y’u Rwanda yizihiza urugendo rw’ imyaka 25, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Seychelles Commissioner Godfra Hermitte, yiboneye imikorere myiza y’abapolisi bo muri Seychelles barangije amasomo y’icyiciro cya 14 ya ba ofisiye bato ndetse n’abasoje amahugurwa azwi nka Advanced Police Special Forces Course, mbere yo kwakirwa na CG Namuhoranye. Abo bapolisi kandi bitabiriye […]
Umuyobozi wa OMS yaraye i Kinshasa

Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku Isi OMS/WHO yageze i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, aho agiye gufasha kuyobora ibikorwa byo kurwanya Ebola. Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus byitezwe kandi ko azakomeza akagera no mu bice byo mu burasirazuba bw’iki gihugu bikomerewe n’indwara ya Ebola […]
Abanyamerika banduye Ebola bagiye koherezwa muri Kenya aho kwinjira muri Amerika

Mu gihe icyorezo cya Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo gikomeje kwiyongera, ubuyobozi bwa Trump buvuga ko bwibanze ku kurinda iki cyorezo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri uyu wa Gatatu ushize, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yagize ati: “Ntidushobora kandi ntituzemera ko […]
Abadepite bagiye gukora ingendo rusange zigamije gusura ibikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi

Umutwe w’Abadepite wateguye ingendo rusange z’Abadepite mu Turere twose tw’Igihugu zigamije kubona amakuru yo kugenzura ibikorwa birebana no kongera umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo byatoranyijwe n’ibihingwa ngengabukungu bya kawa n’icyayi. Izi ngendo ziteganyijwe kuva ku wa 28 Gicurasi kugeza ku wa 4 Kamena 2026 muri imwe mu Mirenge igize Uturere two mu Ntara, no ku wa 6-7 […]
Bugesera: Hatangiye imyitozo ihuriweho yo kurwanya iterabwoba y’ibihugu bigize EAPCCO

Inzego z’umutekano zo mu bihugu bigize Umuryango uhuza Abayobozi Bakuru ba Polisi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), zitabiriye imyitozo ihuriweho yo kurwanya iterabwoba, ibera mu Rwanda. Iyi myitozo itangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa Kane, tariki 28 Gicurasi 2026, irabera mu Kigo cy’Amahugurwa yo kurwanya Iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera. […]
RDC: Martin Fayulu asanga Amasezerano y’i Washington atari igisubizo cy’ibibazo byugarije Congo

Kuri Martin Fayulu, Amasezerano y’i Washington ntabwo ari igisubizo cy’ibibazo byugarije Repubulika ya Demokarasi ya Congo imbere y’u Rwanda. Uyu muyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri kiganiro kuri space cyateguwe n’umunyamakuru Stanislas Bujakera Tshiamala kuri X, yasenye imvugo ya guverinoma, ivuga ko ayo masezerano ari ingabo (shield) ya diplomasi. Fayulu yagize ati: “Goma imaze igihe kingana […]
Kenya: Inkongi y’umuriro mu icumbi ry’abanyeshuri b’abakobwa yahitanye benshi

Icumbi ry’abana b’abakobwa biga ku ishuri ryisumbuye Utumishi Girls Academy i Gilgil, mu Ntara ya Nakuru, mu gihugu cya Kenya, ryafashwe n’inkongi y’umuriro mu gicuku byibuze abanyeshuri 17 bahasiga ubuzima. Nk’uko Croix-Rouge ya Kenya ibitangaza ngo iyi nkongi y’umuriro ngo yadutse mu ma saa saba z’igicuku ariko itangazwa mu ma saa cyenda n’igice za mu […]
Walikale: Imirwano ikomeye yahuje AFC/M23 na FARDC i Misambo

Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 27 Gicurasi, habaye imirwano ikaze, hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’Ingabo za FARDC, zishyigikiwe na Wazalendo, mu gace ka Misambo, gaherereye ku mupaka wa gurupoma za Kisimba na Ikobo (Teritwari ya Walikale), mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza, […]
Uganda yafunze umupaka uyihuza na RD Congo

Igihugu cya Uganda kuri uyu wa Gatatu, itariki 27 Gicurasi cyatangaje ko cyafunze by’agateganyo ingendo zinyura ku mupaka ugihuza na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola. Abashinzwe ubuvuzi muri Uganda bavuga ko bafashe icyo cyemezo nyuma y’icyo bise “ibyago biri hejuru cyane” by’ubwandu bwa Ebola bunyuze ku […]
UAE yashinjwe kohereza abacanshuro bo muri Colombia mu ntambara yo muri Sudani

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zongeye kwibasirwa n’ibirego bishya biyishinja uruhare rukomeye mu ntambara yo muri Sudani zifasha uruhande rurwanya leta binyuze mu kurushakira abacanshuro. Raporo yashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri, itariki ya 26 Gicurasi 2026, na Human Rights Watch, abacanshuro bo muri Colombia baherewe akazi muri UAE bivugwa ko nyuma boherejwe kurwana ku ruhande […]
CG Namuhoranye yakiriye ushinzwe umutekano w’abaturage ba Qatar

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yakiriye ku cyicaro gikuru cya polisi ku Kacyiru, Umuyobozi Mukuru w’umutekano w’abaturage muri Qatar, Major General Mohammed Jassim Al-Sulaiti, ari kumwe na Mansour bin Ali Fahad Al-Shahwani Al-Hajri, Ambasaderi w’Igihugu cya Qatar mu Rwanda. Kuri uyu wa Gatatu abayobozi bombi bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye busanzwe […]
Senegal: Sonko wirukanwe ku mwanya wa minisitiri w’intebe yatorewe kuyobora abadepite

Muri Senegal, Ousmane Sonko wahoze ari Minisitiri w’intebe, wirukanwe kuri uyu mwanya ku itariki ya 22 Gicurasi, yatorewe kuba perezida w’inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 26 Gicurasi 2026, ku majwi 132 kuri 133, mu gihe utamutoye yifashe. Amatora yabaye mu gihe abayoboke batavuga rumwe n’ubutegetsi bagera kuri mirongo itatu bamagana kugaruka […]
Masisi: Imirwano ikaze yahuje AFC/M23 na Wazalendo muri Gurupoma ya Kibabi

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 26 Gicurasi 2026, haravugwa imirwano ikaze, yabaye hagati ya AFC/M23 n’Ingabo za Congo (FARDC) zishyigikiwe n’inyeshyamba za Wazalendo i Kinigi na Katoyi muri Gurupoma ya Kibabi, ho muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru agera kuri Kivu Morning Post avuga ko AFC/M23 yasubije inyuma igitero cy’Ingabo […]
Gari ya moshi yagonze bus itwaye abanyeshuri mu Bubiligi

Gari ya moshi yagonze bus y’ishuri mu Bubiligi ahitwa Buggenhout kuri uyu wa Kabiri, ihitana “benshi” nk’uko byatangajwe na minisitiri w’umutekano w’iki gihugu. Minisitiri Bernard Quintin yanditse mu butumwa yashyize kuri X ati: “N’akababaro kenshi, namenye impanuka ikomeye yabereye i Buggenhout, aho bus y’ishuri yagonzwe na gari ya moshi. Ibitekerezo byanjye biri ku bagizweho ingaruka […]
Kenya: Uhuru Kenyatta yibasiye Perezida Ruto amushinja gushyira imbere politiki ishingiye ku moko

Perezida wa kane wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yagabye igitero kuri Perezida William Ruto na bamwe mu bayobozi bari mu ishyaka United Democratic Alliance (UDA), abashinja guteza imbere politiki y’amacakubiri, ishingiye ku moko mbere y’amatora rusange yo mu 2027. Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 25 Gicurasi, Uhuru yafashe ijambo mu nama y’intumwa z’ishyaka rya Jubilee […]
Senegal: Perezida Faye yagize Aminou Lo minisitiri w’intebe mushya

Kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Gicurasi 2026, Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, yashyizeho Ahmadou Al Aminou Lo nka minisitiri w’intebe mushya w’iki gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba. Lo asimbuye Ousmane Sonko wirukanwe ku wa Gatanu, nyuma y’amezi yari ashize hari amakimbirane akomeye hagati ye na perezida nk’uko inkuru dukesha DW ibyibutsa. Kwirukanwa kwe […]
RDC: Abarwayi ba Ebola batorotse aho bavurirwaga

Abaganga bakorera ku mirongo y’imbere mu rugamba rwo kurwanya Ebola muri Congo, basanzwe bahanganye n’ikibazo cyo kubura ibikoresho by’ibanze, kuri ubu bagomba no guhangana n’ibitero byibasira ibigo byabo ndetse n’abarwayi batoroka mu gihe virusi ikomeje gukwirakwira. Nibura ibitero nk’ibi bitatu byabereye mu ntara yo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa RDC ya Ituri, ahavuzwe abantu ba mbere […]
CAR: Ingabo z’u Rwanda zo muri MINUSCA zavuye ku buntu abavanywe mu byabo

Kuri uyu wa Mbere abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), barimo ibitaro bya Rwanda Level 2+ hamwe n’abagize RWABG VIII, batanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku bantu barenga 410 bavanwe mu byabo (IDPs) bari mu nkambi ya Gobolo 1 iri i Bria muri Repubulika ya Santarafurika. Iki […]
Ingabo za Amerika zagabye ibitero bishya kuri Iran

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko zagabye ibitero bishya mu majyepfo ya Iran, zirasa ku bigo bikorerwamo ibisasu bya misile no ku mato yageragezaga gutega ibisasu bya mine. Bimwe mu biro bikuru biyobora imirwano by’ingabo za Amerika (US Central Command) byasohoye itangazo bivuga ko ibyo bitero byagabwe mu “kwirwanaho”, kandi ko bigamije […]
Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNMISS zambitswe imidari ya Loni

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), kuri uyu munsi bahawe imidari y’ishimwe ya Loni mu muhango wabereye mu kigo cya Loni kiri i Malakal, muri Leta ya Upper Nile, mu rwego rwo kubashimira ubwitange, ubunyamwuga n’umusanzu wabo mu guteza imbere amahoro no kurinda abasivili. Abasirikare bahawe […]
Minisitiri w’Ingabo wa RDC ategerejwe i Bujumbura

Nyuma y’ijoro rye rya mbere mu Mujyi wa Uvira, nubwo mu nkengero zaho muri Kivu y’Amajyepfo havugwa imirwano ya hato na hato, Visi Minisitiri w’intebe, akaba na Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Guy Kabombo Muadiamvita, arerekeza i Bujumbura, umurwa mukuru w’ubucuruzi wa Repubulika y’u Burundi, aho biteganyijwe ko agomba kugirana ibiganiro na […]
Senegal: Perezida w’inteko yeguye nyuma yo kwirukanwa kwa minisitiri w’intebe

Ku Cyumweru, itariki ya 24 Gicurasi, politiki ya Senegal yongeye guhungabana, ubwo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Malick Ndiaye yeguraga nyuma y’iminsi itageze kuri ibiri neza minisitiri w’intebe yirukanwe ku mirimo ye. Mu butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, Ndiaye yatangaje ko avuye ku mwanya we. Uyu ushyigikiye Minisitiri w’Intebe wirukanwe, Ousmane Sonko yanditse ati: “Nyuma yo […]
Lt Col. Kabera yifatanyije na Nu-Vision High School mu kwibuka abazize jenoside

Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, uyu munsi yifatanyije n’abanyeshuri n’abarimu barenga 1200 bo muri Nu-Vision High School mu guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu ijambo yagejeje ku banyeshuri, Lt Col Kabera yasobanuye ibyiciro Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwemo ikanashyirwa mu bikorwa, anagaragaza uruhare Ingabo za RPA zagize mu guhagarika […]
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yakiriye abaganga b’Abanyarwanda bagiye kwihugura

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yasangiye ifunguro n’abaganga bagera ku 128 baturutse mu Rwanda bakurikirana amahugurwa yihariye muri Ethiopia, hamwe na bagenzi babo barenga 400 baturutse muri Afurika. Ibiro bya minisitiri w’intebe, bibinyujije kuri X byatangaje ko aba bari mu muryango ugenda waguka w’abaganga bo muri Afurika bitangiye […]
Gasabo: Abayoboke ba Green Party bateraniye mu nama ya biro politiki y’ishyaka

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 24 Gicurasi 2025, Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda baturutse mu ntara zose z’igihugu bitabiye inama y’ishyaka (Political Bureau Meeting) iri kubera kuri Olympic Hotel mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Perezida w’ishyaka Hon Dr Frank Habineza, yakiriye abarwanashyaka ba Green Party anabagezaho bimwe mu bikorwa inama […]
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amir wa Qatar i Doha

Kuri iki Cyumweru, itariki 24 Gicurasi 2026 i Doha, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabonanye na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Amir wa Qatar, mu ruzinduko rwe rw’umunsi umwe muri iki gihugu. Amir wa Qatar yakiriye Perezida Kagame muri Amiri Diwan, aho abayobozi bombi baganiriye ku mibanire ya kivandimwe hagati y’u Rwanda na Qatar, […]
Ukraine: Igitero simusiga cy’u Burusiya cyahitanye 4 i Kyiv

U Burusiya bwagabye igitero kinini kuri Ukraine, bukoresheje drones amagana na misile nyinshi nyuma y’uko Perezida Putin yijeje kwihorera ku gitero cyagabwe mu karere kigaruriwe n’u Burusiya. Abantu bane bapfuye abandi barenga 50 barakomereka i Kyiv no mu turere tuyikikije, mu ijoro ryose kugeza kuri iki cyumweru, aho ibisasu byaturikiye mu karere kose, ndetse bivugwa […]
RDC: Nyuma ya Rubaya ibindi bitero bya drones za FARDC byibasiye Rumangabo

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 24 Gicurasi 2026, saa 07:35 za mu gitondo, ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero bya bombe kandi bitavangura ku gace gatuwe cyane ka Rumangabo, ndetse no ku nkambi y’abashinzwe kurinda Parike y’Igihugu ya Virunga, bakoresheje indege zitagira abapilote z’intambara za CH-4. Itangazo rya AFC/M23 ku makuru mashya ava […]
Perezida Kagame yashimye umusaruro w’ubufatanye bw’u Rwanda na Kaminuza ya Gikirisitu ya Oklahoma

Kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatandatu muri Kigali Convention Center, Perezida Kagame na madamu we, Jeannette Kagame, bifatanyije n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gikirisitu ya Oklahoma, hamwe n’abanyeshuri barenga 350 bahize hamwe n’abafatanyabikorwa mu birori byo kwizihiza imyaka 20 y’ubufatanye hagati ya Kaminuza n’u Rwanda. Mu ijambo yavugiye muri ibi birori, Perezida Kagame yagaragaje ko mu […]