Dore ibintu 5 bishobora gutuma ushinga urugo ntirushinge imizi
Burya gushaka ni igikorwa cya kigabo ntabwo bishobora buri wese, kandi gushaka no gukomeza urugo ni ikindi kintu, niyo mpamvu mu gihe hari ingeso zakunaniye uba usabwa kubanza kwitekerezaho mbere yo gufata icyo cyemezo. Mu gihe cyose urangwa n’izi ntekerezo, ntuzirirwe uhirahira ngo ushake umugore cyangwa umugabo kuko ntabwo mwamarana kabiri. Zimwe muri zo, twavuga: […]
Zari yakwepye umusore washakaga kumuha impano y'imodoka ihenze- AMAFOTO
Ku munsi wejo tariki 11 Gicurasi 2018 nibwo umuherwekazi Zari Hassan yari ategereje muri Kenya aho agiye mu gikorwa cy’urukundo(gufasha) nkuko byari biteganyijwe ko uyu Zari agirana ikinaganiro na Kiss fn (kenya) siko byagenze kuko byaje guhinduka ubwo yamenyaga ko Ringtone ahamutegerereje ngo amuhe impano atigeze ahakandagira. Ringtone umaze iminsi agaragaza ko afitiye urukundo Zari […]
Gasabo: Abakozi batanu b'Ikigo Nderabuzima batawe muri yombi bacyekwaho kwiba imiti
Polisi yâu Rwanda ifatanyije nâUrwego rwâIgihugu rwâUbugenzacyaha (RIB), ku wa kane tariki ya 10 Gicurasi 2018, yafashe abantu batanu, barimo abaforomo batatu (3) bakekwaho kwiba ibikoresho nâimiti byo mu kigo nderabuzima cya Kayanga giherereye mu murenge wa Rutunga Akarere ka Gasabo. Bimwe mu byibwe muri icyo kigo nderabuzima birimo ibikoresho bya Laboratwari, amashuka nâibiringiti byâikigo […]
Mani Martin yasubije abamwibasiye nyuma yo kugaragaza ko ashaka umukobwa umubyarira umwana
Hashize iminsi mike, umuhanzi Mani Martin agaragaje ko ashaka umwana bidasubirwaho, ashyira ifoto yâumwana ku rukuta rwe rwa Instagram arangije ayandikaho amagambo avuga ko ‘ashaka umukobwa umubyarira umwana’ maze yakirizwa ibitutsi. Ashyiraho iyo foto, Mani Martin yagize ati âBagore, uwumva yambyarira umwana mwiza nk’uyu nguyu nanshake tuvugane.â Bamwe mu bamukurikira kuri Instagram, bamusamiye hejuru baramwandagaza, […]
OMS iraburira ibihugu bihana imbibi na RDC kubera icyorezo cya Ebola cyahagaragaye
Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) utangaza ko waburiye ibihugu icyenda bihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragayemo icyorezo cya Ebola, ko byafata ingamba kare byirinda ko cyabigeramo. Uyu muryango utangaje ibi mu gihe muri Congo hongeye kugaragara abantu bafashwe nâiki cyorezo cya Ebola, ariko ko hakiri kare ngo kibe cyakwira cyane mu […]
Imana yakuremanye ubutware ariko ukwiriye kubukoresha neza
« Abamarayika si bo Imana yahaye gutegeka isi izabaho, iyo tuvuga » (Abaheburayo 2: 5.) Umugambi wâ Imana ku muntu ubwo yamuremaga, kwari ukugira ategeke byose (Itangiriro 2:15-20), ariko umuntu yategetse umwanya muto nyuma akoze icyaha ategekwa na byose. Imana iramubwira ngo uzategekwa nâumuruho, uzarya ututubikanye, nâinyamaswa zo mugasozi ziramuhindukirira kandi ari we wazise amazina […]
Video: Karoti ishobora gukiza zimwe mu ndwara – Dore imimaro 5 uramutse uyiriye
Umupolisi yafashwe y'ibye inka n'ihene abitwara muri pandagari
Video: Umuturage aratakambira Perezida Kagame amusaba kumurengera
Indege nini yambere yahururiwe n'abasaga ibihumbi 20.000
Abahanzi 5 bapfuye amarabira bari ku rubyiniro mu mwaka wa 2017
Mu mwaka wa 2017 hari byinshi byabaye mu myidagaduro hirya no hino ku Isi, gusa bimwe muri byo ntibizibagirana bitewe n’uburemere bwa byo, aha turavuga ku bahanzi babuze ubuzima bwabo mu gihe bahaga ibyishimo abafana babo. 1.Bishnu Bhakti Phuyal Uyu yari umuhanzi mu bijyanye no gukina amakinamico (Drama) ukomoka mu gihugu cya Nepali, Ku wa […]
Umugabo yasinze aryama mu muhanda arindwa n'imbwa ye – Amafoto
Nyuma yo kujya mu kabari agafata kuri ka manyinya (inzoga) akarenza urugero, umugabo ukomoka mu gihugu cya Colombia yafotowe aryamye mu muhanda imbwa ye ariyo imurinze. Uyu mugabo utatangajwe amazina amaze gufatwa na manyinya yafashe umwanzuro wo kuryama mu muhanda abuza ibinyabiziga n’abandi bantu bakoreshaga uwo muhanda cyane ko n’uwahirahiraga kumwegera imbwa ye yendaga kumucamo […]
Rulindo: Inkuru irambuye ku musirikare wishe umugore bafitanye abana batatu
-Amakimbirane amaze igihe: Kudahahira urugo, guheza umugore kuri Konti,kugurisha inzu rwihishwa, guta urugo. -Urupfu rwa Akimana rwamenyekanye nyuma yâamasaha 12 yishwe. -Aho yafatiwe, niho akomoka, afiteyo imitungo Muri iki cyumweru havuzwe inkuru yâumusirikare Cpl Nsengimana Janvier wishe umugore we Akimana Claudine babyaranye gatatu, amuciye umutwe. Uyu musirikare yahise atoroka, ariko aza gufatirwa mu murenge wa […]
Umwami Mswati wa III ufite abagore 15 ni muntu ki?
Leta yâu Burundi irikanga Hussen Radjabu ko yahungabanya umutekano mu gihe cyâamatora
Minisiteri yâumutekano mu Burundi, itangaza ko yafashe imodoka 10 zo mu bwoko (camionnette-double cabine) nâamapikipiki 27 byâumunyapolitiki, Hussen Radjabu ngo ushaka guhungabanya umutekano w’igihugu. Iyi Minisiteri itangaza ko Hussen Radjabu wahoze ayoboye ishyaka CNDD FDD ubu uri mu buhungiro, ibi binyabiziga yari yarabiteganyirije kuzabikoresha ahungabanya umutekano wâu Burundi muri ibi bihe bitegura amatora ya kamarampaka […]
Umuhanzi wifuza kurongora umuherwe Zari, yanejejwe no kumubona mu rusengero
Ku cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018, Zari Hassan yagaragaye mu rusengero rwa gikirisitu kandi bizwi ko atigeze asezera mu idini ya Isilamu, ibi bikaba byahuriranye n’amagambo yari amaze iminsi avuzwe n’umuhanzi, Ringtone ko aramutse yegeye Yesu byamumara intimba yatewe na Diamond. Kuva Zari yatandukana na Diamond, uyu muhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana ntiyahwemye kugaragariza Zari […]
Dore ibyiza byo kurya imbuto zâamapapayi buri munsi
Ipapayi nâibirikomokaho ni umumuti ushobora kukurinda kuba warwara zimwe mu ndwara zikomeye nka kanseri, uburwayi bwo mu maraso, igifu ndetse nâizindi. Dr Joseph Mercola wâumunyamerika akaba nâinzobere mu bijyanye nâimirire, avuga ko ipapayi ari urubuto rwiza ruzwiho kugira uburyohe bwinshi kandi rikaba rikungahaye kuri Vitamin A, C na D. Ipapayi ni urubuto rwunganira urwunganongogozi kuko rigira […]
Mu mezi atatu, Leta imaze gutanga asaga miliyoni 346 mu gukemura ibibazo byatewe nâibiza
Minisitiri wâIntebe Dr. Edouard Ngirente, avuga ko Leta imaze gutanga miliyoni zirenga 346 mu mezi atatu ashize zo gukemura ibibazo bitandukanye byatewe nâibiza bikomoka ku mvura yaguye mu buryo budasanzwe. Mu kiganiro nâabanyamakuru cyo ku wa Gatanu 11 Gicurasi 2018, Minisitiri Ngirente yavuze ko aya mafaranga yakoreshejwe mu kugoboka abasenyewe amazu, gutanga ubufasha bwâibanze ndetse […]
Rubavu: Minisitiri wâIntebe yahumurije abanyeshuri bagizweho ingaruka nâibiza mu Iseminari yo ku Nyundo
Minisitiri wâIntebe, Dr Ngirente Edouard yatangarije abanyeshuri bo mu Ishuri ryisumbuye rya Seminari Nto yo ku Nyundo, riherereye mu karere ka Rubavu, Intara yâI Burengerazuba, ko Leta yâu Rwanda izakomeza kubaba hafi nyuma yo kugirwaho ingaruka nâibiza. Ku wa Gatatu tariki ya 9 Gicurasi 2018, ubwo Minisitiri wâIntebe yasuraga Seminari Nto yo ku Nyundo, akerekwa […]
Gicumbi: Imodoka ebyiri zafashwe mu ijoro zipakiye magendu
Polisi mu karere ka Gicumbi ku wa Gatatu tariki 9 Gicurasi 2018, yafashe imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Toyota Corona zipakiye ibicuruzwa bya magendu nâinzoga zifatwa nkâibiyobyabwenge mu Rwanda.  Hafashwe imodoka ifite nimero za pulake UAQ 639K nâindi ifite pulake RAA 251N; izi modoka zikaba zarafatiwe mu kagari ka Rugerero, mu murenge wa Mukarange. […]
Umuhanzi Meddy yerekeje muri Tanzania mu kiganiro cyiswe âAla za Rohoâ
Umuhanzi Ngabo Medard yatangaje ko uyu munsi tariki ya 11 Gicurasi 2018, araba ari mu kiganiro cyiswe âAla za rohoâ bivuga ‘ibikoresho bya roho’ kuri Radiyo na Televiziyo ‘Clouds’ mu gihugu cya Tanzaniya. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy yavuze ko muri iki kiganiro araza kuba ari kumwe nâumukobwa ukunzwe muri Tanzaniya, Diva The […]
Nyabihu: Umuyobozi wâakarere nâumwungirije ushinzwe imibereho myiza yâabaturage beguye
Umuyobozi wâakarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe ThĂ©oneste nâuwari amwungirije ashinzwe imibereho myiza yâAbaturage, Mukansanga Clarisse, beguye ku kazi ku mpamvu bavuga ko ari izabo bwite. Nk’uko Flash radio &tv, dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo aba bayobozi bombi ubwegure bwabo bukozwe ku mpamvu zabo bwite, by’umwihariko uyu Mukansanga Clarisse muri Mata akaba yaravuzweho kwanga gufata urumuri rwâicyizere ubwo akarere [Nyabihu] […]
Mugabo, dore ibintu usabwa kugendera kure niba udashaka ko umugore wawe azinukwa akabariro burundu
Kuzinukwa ntibikunze kubaho gusa iyo bije ntawubihagarika kuko usanga ari inshuro zirenga imwe zituma umuntu azinukwa ikintu runaka, ni nayo mpamvu hari ibintu wakorera umugore wawe bigatuma azinukwa burundu ibijyanye n’inshingano z’abashakanye(Gutera akabariro), bimwe muri byo twavuga: 1.Umujinya ndengakamere: Mu miterere y’igitsina gore barangwa n’akanyamuneza mu gihe, rero hari amakimbirane hagati yâabashakanye, umugore ashobora kugira uburakari […]
Abanyarwanda bane bafatanwe ibiro 70 byâamabuye yâagaciro bari bibye muri Congo
Urwego Rushinzwe kurwanya forode zâamabuye yâagaciro (CNLFM) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rutangaza ko rwafashe abantu bane batatangajwe amazina, bari bibye ibiro 70 byâamabuye yâagaciro yo mu bwoko bwa Coltan. Aba bantu ngo bavaga mu gace ka Rubaya, bafatirwa muri Teritwari ya Masisi muri Kivu yâAmajyaruguru. Umuyobozi mukuru wâuru rwego, Daniel Ngoy atangaza ko […]
Nyabihu: Gs. St Agnes/ Gitebe yibwe mudasobwa abanyeshuri bigiragaho
Abantu kugeza ubu bataramenyekana bateye mu Rwunge rwâAmashuri rwitiriwe mutagatifu Agnes rwâi Gitebe, ruherereye mu murenge wa Muringa, akarere ka Nyabihu, biba za musasobwa nâibindi bikoresho. Mudasobwa icyenda hamwe nâibindi bikoresho bitandukanye byose bifite agaciro kâamafaranga yâu Rwanda asaga miliyoni eshatu nibyo byibwe nâabantu bataramenyekana. Umuyobozi wâiki kigo, Mukakamana Esperance mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, […]
Imyambarire idasanzwe ya Rihanna na Katty Perry ikomeje kwibazwaho – Amafoto
Ku wa 7 Gicurasi 2018, nibwo abahanzikazi, Katy Perry na Rihanna bagaragaye mu birori bambaye imyenda idasanzwe, umwe mu ngoferi iteye nk’iy’umushumba wa Kiliziya undi n’amababa nk’abamarayika. Ibirori barimo byabereye Up&Down mu Mujyi wa New York, ni nyuma y’amezi umunani aba bombi badahura, bongeye guhurira muri ibi birori byakataraboneka byitabiriwe n’ibihumbi by’abantu ndetse banatambukana ku […]
Imfungwa zâAbanyamerika zarekuwe muri Koreya ya Ruguru zakiriwe na Perezida Trump
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yakiriye imfungwa eshatu baherutse kurekurwa muri Koreya ya Ruguru, avuga ko kuri we ari abantu bakomeye. Avugana nâitangazamakuru ku kibuga cyâindege za gisirikare âAndrews Air Force Baseâ Trump yavuze ko Kim Hak-song, Tony Kim na Kim Dong-chul bari bafungiye muri Koreya ya Ruguru, ari bantu bakomeye, […]
Ibyo wamenya kuri Dr. Habineza Frank wiyamamarije kuba Perezida wâu Rwanda
Dr. Frank Habineza ni Umunyapolitiki wâumunyarwanda washinze Ishyaka Riharanira Demokarasi  no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) wanamenyekanye cyane mu 2017, ubwo yiyamamazaga ku mwanya wa Perezida wa Rupubulika. Dr Frank Habineza yavutse ku wa 22 Gashyantare 1977 i Mityana muri Uganda, abashuri abanza yayize muri ‘Namutamba Demonstration School’, Bakijurura Primary School, na Buyaga Primary School […]
Umuhanzi Davido yaguze indege ye bwite- REBA AMAFOTO
David Adedeji Adeleke ukomoka muri Nigeriya, ukoresha Davido nk’izina ry’ubuhanzi, ku myaka 26 y’amavuko yamaze kwemeza ko yaguze indege ye bwite izajya imujyana hirya no hino mu nguni enye z’Isi. Nk’uko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yagaragaje akanyamuneza yatewe n’intambwe yateye. Agira ati” Yaguzwe… si bintu byoroshye, kuko bisaba gukora cyane no kugira intego”. […]
Ruhango: Umugabo yakamye Inka yasinze imuteye umugeri ahita ayica
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 9 Gicurasi 2018, umugabo witwa Nzitonda Fabien, utuye mu mudugudu wa Biraro, akagari ka Kizibere, umurenge wa Mbuye ho mu karere ka Ruhango, yishe Inka ye ayikubise isuka n’ipiki, ibi ngo akaba yabitewe n’ubusinzi. Amakuru aturuka muri uwo mudugudu , avuga ko ubwo uyu mugabo yari arimo […]
Zari yatunguye abafana be bamubonye mu rusengero rwa gikirisito
Umugore ukunzwe ku mbuga nkoranyamga cyane akaba n’umushoramari ukomeye muri Afurika, Zari Hassan yibasiwe n’abafana be bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga umunsi ku wundi, nyuma yaho bamuboneye mu rusengero kandi bizwi ko atigeze asezera mu idini ya Isilamu. Zari umuze igihe kinini ari umuyoboke w’idini rya Isilamu, ngo amaze iminsi agaragara ashyira amafoto ye n’abana be […]
Abarezi barasabwa kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya icuruzwa ryâabantu
Polisi yâu Rwanda yahuguye Abarezi 251 bigisha mu bigo bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Bugesera , Rulindo, Rwamagana na Gakenke; ibaha ubumenyi mu bijyanye nâuruhare rwabo mu gukumira no kurwanya icuruzwa ryâabantu, ihohotera rishingiye ku gitsina, ukwishora mu biyobyabwenge ku rubyiruko no gutwara inda ku bangavu. Aya mahugurwa yabereye mu […]
Burundi: Agathon Rwasa araburira Abarundi bazatora âYegoâ mu matora ya kamarampaka
Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta yâu Burundi, Agathon Rwasa, yaburiye bamwe mu barundi bashobora kuzatora ‘Yego’ mu matora ya Kamarampaka, ko nyuma bashobora kuzicuza. Ibi yabitangarije mu ntara ya Makamba, aho yari mu bukangurambaga, busaba Abarundi kuzatora OYA, kugira ngo Itegeko Nshinga ridahindurwa, akabatangariza ko riramutse rihinduwe zaba ari ingaruka zikomeye ku benegihugu. Agathon Rwasa […]
Karongi: Abaturage barasaba Leta gukora ubushakashatsi ku butaka hakamenyekana ikirimo kubateza ibiza
Abaturage bo mu mudugudu wa Karambo, akagari ka Kabaya umurenge wa Murundi, akarere ka Karongi ho mu Ntara yâi Burengerazuba, barasaba Leta gukora ubushakashatsi hakamenyekana icyaba kirimo kubakururira ibiza batari barigeze babona muri ako gace. Aba baturage bavuga ko umusozi witse inzu ziramenagurika, inkangu ziramanuka zisenya inzu zabo, bavuga ko ari ibintu babonye bwa mbere […]
U Bwongereza: Alex Ferguson wari umaze iminsi arembye yatangiye koroherwa
Ikipe ya Manchester United iratangaza ko uwahoze ayitoza, Sir Alex Ferguson wari umaze iminsi yitabwaho byâumwihariko nâabaganga, ubu yatangiye koroherwa. Mu mpera zâicyumweru gishize nibwo Furguson yajyanwe mu bitaro arembye cyane, biba ngombwa ko abagwa mu bwonko kubera ikibazo cyo kuviramo (hĂ©morragie cĂ©rĂ©brale), amakuru akaba amenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya […]
Harmonize yandagaje Jackline Wolper wahoze ari umukunzi we
Rajab Abdul Kahali wamenyekanye cyane mu muziki nka Harmonize, umwe mu bahanzi babarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi, aherutse gushyira ku mugaragaro urutonde rw’abagabo baryamanye n’umukobwa bigeze gukundana witwa Jackline Wolper, ashyiramo na Diamond ari na we Sebuja. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri Tanzania, Tuko, ngo Kimwe mu byateye Harmonize kwandagaza uwahoze ari umukunzi […]
Abahanzi bafite agatubutse kurusha abandi muri Afurika y'i Burasirazuba- Amafoto
Umuziki utunga uwukora ndetse bikagera ku rwego rushimishije, abahanzi cyangwa abashora imari muri aka kazi usanga hari aho bavuye naho bageze, mu gushaka kumenya byimbitse uko abahanzi bahagaze mu bijyanye n’agaciro k’imitungu bafite, twifashishije urubuga naijaquest.com rwakoze uru rutonde rw’abahanzi bafite ubutunzi kurusha abandi muri uyu mwaka wa 2018. 5.Emmanuel Jal: Nushaka umwite Jal Jok, […]
Ndasaba abatuye mu manegeka ubufatanye mu kwimurwa bagatuzwa mu mpinga z'imisozi- Min. wâIntebe Ngirente
Minisitiri wâIntebe, Dr Ngirente Edouard arasaba abaturage bagituye mu manegeka ubufatanye kugirango bimurwe batuzwe mu mpinga zâimisozi mu rwego rwo kwirinda Ibiza bishobora kubagwirira. Mu butumwa bwâihumure yagajeje ku baturage batuye mu murenge wa Kavumu, mu karere ka Ngororero, bamwe muri bo bagizweho ingaruka nâibiza, Â kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Gicurasi 2018, Minisitiri […]
Ntabwo dushaka kubaka igihugu cy'abantu barenzaho- Komiseri Dusabeyezu
Komiseri muri komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Dusabeyezu Thacienne, mu biganiro bya Ndi Umunyarwanda byahawe urubyiruko rwo mu karere ka Kamonyi ku wa Mbere tariki ya 7 Gicurasi 2018, yarusabye gufasha Abanyarwada bagakira ibikomere bafite. Komiseri Dusabeyezu aributsa urubyiruko ko ari imbaraga z’Igihugu, akarusaba gukoresha izo mbaraga mu gufasha Abanyarwanda bakagera ku bumwe n’ubwiyunge, ruhindura ababyeyi […]
Inama zigirwa abagabo babaswe n'ingeso yo kugura indaya
Muri iyi minsi ugenda wumva inkuru zicaracara ahanini zigaruka ku mfu za hato na hato ziterwa n’ubusambanyi buterwa n’indaya gusa hari inama zigirwa abajya bakora uyu mwuga. Bamwe mu bagabo n’abasore usanga birirwa biruka hirya no hino mu bubari bashaka indaya zicyeye cyangwa se zihagazeho biterwa n’uko wifite mbese byabaye nk’ubucuruzi bw’umwijima aho uhaha neza […]
Urutonde rwâabayobozi 5 bâabatoni kuri Perezida Nkurunziza w'u Burundi
Muri Kanama 2015, nibwo i Burundi humvikanye inkuru yiswe iyâinshamugongo kuri Perezida Nkurunziza wâu Burundi, yâurupfu rwa Lt Gen Adolphe Nshimirimana, wafatwaga nkâushinzwe umutekano bwite wa Perezida. Lt. Gen Adolphe Nshimirimana yari inshuti ya Perezida Nkurunziza mu mashyamba mbere yâuko bafata igihugu mu 2005, aho apfiriye Perezida Nkurunziza yagaragaje amagambo yâakababaro ndetse anatangaza ko abuze […]
RDC: Abantu 17 bamaze guhitanwa nâicyorezo cya Ebola
Mu gihe hari amakuru yatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 8 Gicurasi 2018, avuga ko haba hari abantu babiri bahitanwe nâicyorezo cya Ebola, kuri ubu Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itangaza ko abamaze gupfa ari 17 muri 21 cyagaragayeho kuva ku itariki ya 3 Gicurasi. Mu itangazo Radiyo Okapi ifitiye kopi, ryashyizwe hanze […]
Ste Famille: Karamaga aravuga uko Padiri Munyeshyaka Wenceslas yakoranaga nâInterahamwe zicaga Abatutsi
Mu gihe u Rwanda nâIsi yose bibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi, abarokokeye kuri Paruwasi yâUmuryango Mutagatifu(Ste Famille ) mu Mujyi wa Kigali, barasaba ko Padiri Wenceslas Munyeshyaka yashikirizwa ubutabera kubera ibikorwa bye birimo gufata ku ngufu abana bâabakobwa ndetse no gukorana nâInterahamwe mu kwica abagabo bari bahungiye kuri iyi paruwasi. Umwe muri […]
Karongi: Minisitiri wâIntebe arasaba abaturage gufasha Leta mu kwihutisha igikorwa cyâubutabazi
Minisitiri wâIntebe, Dr Ngirente Edouard, yihanganishije imiryango yaburiye abayo mu biza byibasiye uduce dutandukanye twâigihugu, bigatwara ubuzima bwâ abantu 18 bahitanywe nâinkangu mu Karere ka Karongi, anabasaba kuzajya bafasha Leta kwihutisha igikorwa cyâubutabazi. Ibi Minisitiri wâIntebe yabisabye abaturage mu muhango wo gushyingura abahitanwe nâibiza wabereye i Karongi, mu murenge wa Rwankuba, kuri uyu wa 8 […]
Uganda: Abanyarwanda umunani bakatiwe igifungo cyâamezi 13
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Gicurasi 2018, Abanyarwanda umunani bakatiwe igifungo cyâamezi 13 nâumucamanza wâurukiko rwâibanze rwa Kabale, bashinjwa kwinjira mu gihugu cya Uganda mu buryo butemewe nâamategeko. Abo Banyarwanda ni Uwinduhaye Uwidonata wâimyaka 22, Uwimbabazi Karesi wâimyaka 23, Shantali Benemariya wâimyaka 27, Ajerie Mukunddantayambaje wâimyaka 23, Shantali Mukansiina wâimyaka 24, Habyarimana wâimyaka […]
RDC: Abantu babiri bahitanywe nâicyorezo cya Ebola
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko abantu babiri bahitanywe nâicyorezo cya Ebola mu gace ka Bikoro, kari mu Burengerazuba bwâAmajyarguru yâiki gihugu. Ikinyamakuru The Mirror, gitangaza ko iyi Leta ifite impungenge ko iki cyorezo cyakongera kukibasira byâumwihariko na Afurika yâi Burengerazuba muri rusange, nyuma yaho kihahitaniye abantu basaga 11000 kuva mu 2014 […]
Zambia: Abakobwa bambara impenure bafatiwe ibyemezo bikarishye
Kaminuza iherereye mu gihugu cya Zambiya yasabye abakobwa bose biga muri iyi kaminuza ko uzahirahira yambara impenure ‘Mini’ nta kabuza azasohorwa muri iyi kaminuza. Ibi bije nyuma yaho abahungu biga muri iyi kaminuza batangarije ubuyobozi ko imyambarire y’abakobwa bahiga ibacumuza, aho usanga biga badatuje bitewe n’ibyo baba babona imbere yabo. Iyi kaminuza iherereye mu murwa […]
Ibihugu 10 byaje ku isonga ku musaruro mbumbe mu mwaka wa 2017
Ibihugu byo ku Isi byose si ko binganya ubukungu ugendeye ku musaruro mbumbe (GDP), aha ni ukuvuga umusaruro w’abenegihugu ubwabo, hatabariwemo inkunga zavuye hanze. Igihugu cya Qatar kikaba kiza ku isonga mu mwaka wa 2017. Nkuko dailyrecordnews dukesha iyi nkuru ibivuga, ibi bihugu biherereye ku migabane itandukanye y’Isi, urutonde rwakozwe hagendewe ku musaruro mbumbe wa […]
Imvura yaguye mu ijoro ryo ku Cyumweru yahitanye ubuzima bwâabantu 26
Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) itangaza ko imvura yaguye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki 7 Gicurasi 2018, yahitanye ubuzima bwâabantu 26, inangiza imitungo yâabaturage irimo amazu, imirima, amatungo,⊠Midimar itangaza ko ahanini abantu bagiye bicwa nâinkangu zagiye zimanuka ahantu hahanamye zikarengera inzu zâabaturage, abazirimo bakahasiga ubuzima, ibi bikaba byaragaragaye cyane mu turere […]
Burundi: Agathon Rwasa avuga ko inzego zâumutekano zibangamira abashaka kwigaragambya
Visi Perezida wâInteko Nshingamategeko yâu Burundi akaba nâumuyobozi mukuru wâishyaka ‘Amizero yâAbarundi’, Agathon Rwasa, ashinja inzego zâumutekano kubangamira abashaka kwigaragambya bamagana ihindurwa ryâItegeko Nshinga. Rwasa arasaba umuyobozi wa komisiyo ishinzwe gutegura amatora (CENI) gukoresha ububasha ahabwa nâamategeko mu guhagarika icyo ari cyo cyose kirimo guhungabanya umutekano wâabarwanashyaka bâAmizero yâAbarundi. Ibi yabimutangarije mu ibaruwa yamwandikiye ku […]
Umurongo w'abagabo undi inyuma, bakeneye kuntereta- Zari Hassan
Umuherwe w’umugore, Zari Hassan, aratangaza ko afite umurongo w’abagabo bamwiruka inyuma bashaka kumutereta nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz. Ibi bije nyuma yo kugura imodoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa ‘Range Rover Sport’ abantu benshi bakavuga ko arimo kubiterwa n’agahinda ko kuba ari wenyine mu rukundo ndetse ko byaba bisa no kwihimura ku wahoze […]
Bane bo mu muryango wa Rwigara Assinapol barashakishwa nâubutabera bwâu Rwanda
Abagize umuryango wa Assinapol Rwigara bitabye ubutabera mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 7 Gicurasi 2018, ngo baburanishwe urubanza mu mizi ku byaha baregwa birimo icyo guteza imvururu, cyangwa imidugararo muri Rubanda. Ubushinjacyaha burasaba ko n’abavandimwe babo bane bari mu mahanga bategekwa kwitaba ubutabera bw’u Rwanda bakaburanishirizwa hamwe. Â Shima Diane Rwigara na […]
Mugabo dore ibyo ukwiye kwitwararika mu gihe ufite umugore utwite
Umugore utwite akenera byinshi bitandukanye bimufasha kumererwa neza mugihe atwite kimwe muri bimwe aba akeneye harimo no gutera akabariro nibyiza rero ko umenya uburyo bukwiye bwo guteramo akabariro igihe umugore wawe akuriwe(atwitwe). N’ibyiza ko umugore aryamira urubavu umugabo akamuturuka inyuma. Bitewe n’uko inda iba imaze kuba nkuru kiba kizira ko umugabo yajya hejuru y’umugore we […]
Umusore yibagishije inshuro zirenga 40 ashaka impinduka ku mubiri we- Amafoto
Bamwe mu rubyiruko rukomoka mu gihugu cya Australia, bagaragaje uburyo guhindura imiterere y’umubira wabo byabagoye kugeza ubwo babazwe inshuro zirenga 40, kugirango bagera ku ntego yabo. Bimwe mu bice uru rubyiruko rukunze kubagisha ni amazuru, indimi, amaso n’amatwi. DM dukesha iyi nkuru, bayitangarije ko batangira kwibagisha bari mu kigero cy ‘imyaka 11 na 21 y’amavuko. Umwe […]
Kuba twarasigaye inyuma ntabwo twahora tubivuga nkaho bishimishije- Perezida Kagame
Perezida wâu Rwanda, Paul Kagame, akanaba Umuyobozi mukuru wâUmuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), avuga ko kuba uyu mugabane warasigaye inyuma atari ibyo guhora bivugwa nkâibishimishije, ahubwo ko iterambere ryagerwaho ku bufatanye nâabandi. Iterambere rya Afurika, Perezida Kagame yarigarutseho mu nama yari ayoboye ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Internet (Broadband Commission), yateraniye i Kigali ku […]
Congo: Umusirikare ufite ipeti rya Kapiteni yakatiwe igifungo cyâimyaka itanu azira kugurisha amasasu
Urukiko rwâibanze rwa giririkare mu gace ka Isoro, Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa 7 Gicurasi 2018, rwahamije icyaha abasirikare babiri barimo ufite ipeti rya kapiteni nyuma yo guhamwa nâicyaha cyo kwiba bakagurisha amasasu mu buryo butemewe nâamategeko. Capt. Mondongo Monga yahamijwe icyaha, ahanishwa igifungo cyâimyaka itanu, Adj.Alain Kasongo bafatanyije kwiba bakagurisha ayo […]
Abarundi batatu bafatiwe muri Uganda bashinjwa ibyaha birimo iterabwoba
Abantu batatu bafite ubwenegihugu bwâu Burundi bari mu ikipe yâabantu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi mu gihugu cya Uganda bashinjwa ibikorwa byâiterabwoba. Ku wa 28 Mata 2018, nibwo polisi ya Uganda yakoze umukwabo ku musigiti wâabasilamu wa Usafi, ibasha kurokora abantu 154 abashinjwa iterabwoba bari bafashe bugwate, barimo abagore 28, abakobwa 63 ndetse nâabahungu 63. […]
Kigali: Rukundo wambuwe ibye nâubushinjacyaha arasaba Perezida Kagame kumurenganura
Rukundo Jean Claude, utuye mu kagari ka Ruhango, umurenge wa Gisozi, akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aratakambira umukuru wâigihugu amusaba kumurenganura nyuma yâuko ubushinjacyaha bufatiriye ibikoresho bye, nyuma yaba umwere ku byo yaregwaga ntabisubizwe; Â Â imyaka itanu ikaba ishize asemberana abana batanu nâumugore. Ibikoresho bya Rukundo byiganjemo ibyâikoranabuhanga bifite agaciro ka miliyoni 18, byafatiriwe […]
Uturere : Inguzanyo za VUP zihera muri SACCO, gutinza inkunga yâabatishoboye nâamafaranga agenewe ibigo byâamashuri
-Gutinda gutanga inkunga yagenewe abatishoboye -Gutinga no kudatanga amafaranga yagenewe ibigo byâamashuri (capitation grants) Nkâuko bigaragara mu mabwiriza yâishyirwa mu bikorwa rya Vision 2020 Umurenge program (VUP amafaranga yâinkunga yagenewe abatishoboye yagombaga kujya atangwa mu ntangiriro za buri kwezi kugezweho; naho guhemba abakoze imirimo yâamaboko muri VUP bigakorwa muri minsi 15 (ni ukuvuga kabiri mu […]
Perezida Kagame avuga ko hakenewe ikoranabuhanga kuri bose kugira ngo Afurika igere ku bukungu yifuza
Perezida wâu Rwanda, Paul Kagame akaba nâumuyobozi mukuru wâUmuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), avuga ko hakenewe ikoranabuhanga kuri bose kugira ngo Afurika igere ku bukungu yifuza. Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yafunguraga inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa interineti (Broadband) hagamijwe Iterambere Rirambye, ibera i Kigali kuva kuri uyu wa 7 Gicurasi 2018. Perezida […]