Gakenke: Abakozi babiri ba SACCO/Nemba batawe muri yombi bacyekwaho kunyereza miliyoni 16

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke, ku cyumweru tariki 6 Gisurasi 2018,  yafashe Abakozi babiri ba SACCO Nemba iri mu karere ka Gakenke bakekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 16. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abafashwe ari Clothilde Mukantabana w’imyaka  34 y’amavuko wari […]

Abasirikare barindwi ba Kenya bishwe na Al-Shabaab

Abasirikare barindwi ba Kenya bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia (AMISOM), bahitanywe n’igitero cyagabwe na Al Shabaab, abandi babiri barakomereka. Ni igitero cyagabwe kuri iki cyumweru tariki ya 6 Gicurasi 2018, aho abarwanyi ba Al Shabaab bateye igisasu cya bombe ku modoka yari itwaye abasirikare mu gace ka Dhobley kari hafi y’umupaka wa […]

Kigali: Urubanza rwa Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi rwasubitswe

Urubanza ubushinjacyaha buregamo Diane Rwigara na Nyina Mukangemanyi  ibyaha birimo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, rwasubitswe ubwo bari bagiye kuburana mu mizi . Ubwo iburanisha ryari rigiye gutangira mu Rukiko Rukuru i Kigali,   mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Gicurasi 2018, Me Gashabana wunganira Mukangemanyi Adeline Rwigara, yasabye urukiko […]

Zari akomeje kugaragaza urukundo agifitiye umugabo we wapfuye yari yaramuharitse

Umuherwekazi, Zari Hassan ukomoka mu gihugu cya Uganda, yatangaje amagambo agaragariza urukundo umugabo we, Ivan Ssemwaga wapfuye yari yaramuharitse. Ivan Ssemwaga yari umugabo wa Zari, yapfuye muri Gicurasi 2017, ubwo uyu mugore yari yaramutaye amaze imyaka itatu abana n’umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz. Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2018, abicishije ku rukuta […]

Ubuzima bwa Alex Ferguson watozaga Man.Utd buri mu bihe bikomeye

Sir Alex Ferguson wahoze atoza ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza arimo kwitabwaho n’abaganga mu buryo bw’umwihariko nyuma yaho agiriye uburibwe bukabije ku gice cy’ubwonko. Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye, Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2018, nibwo Sir Alex Ferguson w’imyaka 76 y’amavuko, yajyanwe mu bitaro, abagwa mu mutwe nyuma yo kuviramo imbere […]

Uganda: Umwe mu basirikare barwanira mu kirere yirashe mu mutwe ahita apfa

Ubuyobozi bw’ingabo za Uganda zirwanira mu Kirere, butangaza ko bubabajwe n’urupfu rwa mugenzi wabo wirashe mu mutwe agahita apfa. Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’uyu mutwe wa gisirikare UPDAF (Uganda Peoples Defence Airforce), bavuga ko uwirashe yitwaga Pte Samuel Lokwi Samuel. Bati “Ingabo za Uganda zirwanira mu kirere zibabajwe no gutangaza urupfu rwa Pte Samuel […]

Dore ibiteganywa guhindurwa mu Itegeko Nshinga ry’u Burundi

Abarundi barimo kwitegura amatora ya kamarampaka azaba ku wa 17 Gicurasi, mu gihe baba batoye YEGO, dore bimwe mu byahinduka mu Itegeko Nshinga. Icya mbere bamwe mu Barundi bavuga ko giteye inkeke, ni manda z’umukuru w’igihugu. Manda imwe yamaraga imyaka itanu, yahinduka ikaba imyaka irindwi, umukuru w’igihugu yajya yiyamamaza manda ebyiri z’imyaka 14. Ibi bigaragara […]

Uturere : Inguzanyo za VUP zihera muri SACCO, gutinza inkunga y’abatishoboye n’amafaranga agenewe ibigo by’amashuri

Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta 2017 igera mu nzego z’ibanze, ikagaragaza uko uturere duhagaze mu  mitangire y’inguzanyo za VUP, imihembere y’abakoze muri VUP, imitangire y’inkunga yagenewe abatishoboye, ndetse n’amafaranga yagenewe ibigo by’amashuri muri gahunda yo kugaburira abana. Amafaranga y’inguzanyo ahera muri SACCO, n’ubwo n’asohotse yishyurwa nabi. Hagati y’umwaka wa 2009 na 2015, iyi gahunda yagize […]

Abaperezida 10 ba Afurika bagiye ku buyobozi bafite amapeti akomeye mu gisirikare

Umugabane wa Afurika waranzwe n’amateka atandukanye arimo ubukoloni, ubucakara, intambara z’urudaca, indwara z’ibyorezo,
 ibi bituma buri gihugu kigira amateka yacyo kihariye rimwe na rimwe asharira, n’abayobozi bagafata ubutegetsi isasu ribanje kuvuga. Dore bamwe mu baperezida bayoboye ibihugu bya Afurika bafite amapeti akomeye mu gisirikare, n’ubwo bamwe muri bo bagiye yaniyongereraho ay’umurengera. 1.Marshal Mobutu: Marshal Mobutu […]

Ubuhamya bw'umwongerezakazi wasambanye n'abagabo basaga 2000

Umugore witwa Crystal w’imyaka 48 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza nyuma yo guterwa ipfunwe no kuryamana n’abagabo ibihumbi 2000, yafashe icyemezo cyo kwihinduza igitsina akaba umugabo. Ibi abikoze mbere gato yo kunanirwa kwesa umuhigo we yari amaranye igihe dore ko yifuzaga ko ku myaka 50 y’amavuko yaba amaze kuryamana n’abasaga ibihumbi bitatu. Crystal wiyemerera […]

Rusizi: Umushoferi watwitse umwana yahanishijwe gufungwa imyaka irindwi

Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwahamije umushoferi, Ngabonziza Jean Bosco uzwi ku izina rya Konseye, icyaha cyo kubabaza umwana bikabije amuha ibihano biremereye bimuviramo ubumuga. Urukiko rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi  n’ihazabu y’amafaranga  1 000 000 ; rwanamutegetse  guha nyina w’umwana wahohotewe indishyi z’akababaro zingana n’amafaranga  1. 513. 000 . Iki cyaha uyu mugabo yahamijwe n’ […]

Perezida Museveni afata ubuyobozi bwa Congo nka baringa yashyizweho na Bagashakabuhake

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni avuga ko Leta ya Congo, yashyizweho na Bagashakabuhake nyuma yo kwica intwari Patrice Lumumba. Perezida Museveni yatangaje ibi, ubwo yitabiraga inama y’ishyaka SPLM (Mouvement populaire de libĂ©ration du Soudan) yatumiwemo na Perezida Salvir Kiir wa Sudani y’Epfo nk’umushyitsi w’imena, ku wa Kane tariki ya 3 Gicurasi 2018. Perezida Museveni umaze […]

Ku mva ya Radio Mowzey Hubatswe inzu izajya ikorerwamo amasengesho

Mu gihe hashize amezi atatu umuhanzi Radio, umwe mu bari bagize itsinda rya ‘GoodLyfe’ atabarutse, ubu umuryango we wafashe icyemezo cyo kubaka inzu iruhande rw’imva ashyinguyemo. Nk’uko bigaragara ku mafoto, iyi nzu si ntoya kuko ishobora kwakira abantu bataroi munsi 10, bigaragara ko iri hafi kuzura, gusa igikomeje kutera urujijo n’icyo iyi nzu izakorerwamo n’ubwo […]

Abasirikare ba Amerika babujijwe kugura telefoni z’Inshinwa za ‘Huawei na ZTE’

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabujije abasirikare bayo gukoresha telefoni zikorwa n’inganda zo mu Bushinwa ‘Huawei na ZTE’  ku mpamvu zisesengurwa nk’iz’intambara ishingiye ku bucuruzi hagati y’u Bushinwa na Amerika. Ubuyobozi bw’ingabo za Amerika, bukaba bwahawe amabwiriza aturutse i bukuru, avuga ko bagomba guha amabwiriza abasirikare kuva ku bato yo kutagura izi telefoni za Huawei […]

Umuyobozi wa Radiyo ‘Ijwi rya Amerika’ aranenga Leta y’u Burundi

Ubuyobozi bwa Radiyo ‘Ijwi rya Amerika’ buranenga cyane Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo kuyihagarikira ibikorwa byo gutara amakuru byakorwaga ku butaka bwayo ndetse no guhagarika umurongo yahumvikaniragaho. Itangazo rihagarika ibikorwa bya Rariyo Ijwi rya Amerika,BBC, RFI, isanganiro,… ryasohowe ku wa Gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2018, rivuga ko izi radiyo zihagarikiwe ibikorwa zakoreraga ku […]

Amateka ya Musenyeri Bigirumwami Aloys

Uyu ni Rubimburirangabo w’umunyarwanda, ufite isoko ku ngoma. Bigirumwami yavukiye mu Gisaka cy’Imirenge hafi ya Zaza, tariki ya 22 Ukuboza 1904. Uyu Bwiza.com iteruye iratira abakunzi, ni umwana w’umwami, ni umukirisitu, intwari y’umunyarwanda muri Ndumunyarwanda, akaba n’umwanditsi. Ari mu bo twakwita inkomarume mu bukirisitu nyarwanda, kuko ari mu banyarwanda babashije kugera kure mu buyobozi bwa […]

Minisitiri w’Uburezi arasaba ibigo cy’amashuri kuzajya byaka amafaranga ababyeyi bibanje kumenyesha akarere

Minisiteri Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye,  Munyakazi Isaac, yasabye ibigo by’amashuri byo mu karere ka Karongi kuzajya bibanza kumenyesha akarere mu gihe hari amafaranga bigiye kwaka ababyeyi. Ubwo yari ayoboye inama yaguye y’uburezi ku bukangurambaga bugamije ireme ry’uburezi, Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2018.  yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Ushinzwe Imibereho myiza, Inzego z’umutekano, Abakozi […]

Karongi: HCR irihanganisha umuryango wabuze uwabo mu nkambi ya Kiziba

Ishami rya Loni rishinzwe kwita ku Mpunzi ( HCR ) ryatangaje ko ryihanganishije umuryango wabuze uwabo mu Nkambi ya Kiziba iherereye mu karere ka Karongi, Intara y’i Burengerazuba, ikaba ibarizwamo impunzi z’Abanyecongo. Umuntu umwe yarapfuye abandi benshi barakomereka nyuma y’imvururu zavutse ku wa Gatatu tariki ya 2 Gicurasi 2018, hagati y’impunzi z’Abanyecongo ziri mu nkambi […]

Uwitwa 'Supersexy' mu nzira zo kureka gukwirakwiza amashusho y'urukozasoni

Umunyarwandakazi ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga, wamamaye ku izina rya ‘Supersexy’, utuye mu gihugu cya Uganda, yavuze ku cyemezo cya Minisiteri y’Umuco na Siporo cyo gukurikirana no guhana umuntu wese ushyira amafoto cyangwa amashusho y’urukozasoni ku Karubanda. Nana akunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram ashyiraho amafoto yambaye imyenda y’imbere cyangwa amashusho agaragaza bimwe mu […]

U Bushinwa: Umugore yinjiranye inzoka nzima muri Resitora iteza impagarara- AMAFOTO

Mu gihugu cy’u Bushinwa, umugore yagiye gufata ifunguro ry’ijoro afite inzoka ndende nzima ayirambika ku meza atumiza ibyo kurya nta ntugunda namba, abari bayirimo batahwa n’ubwoba. Ni inzoka yo mu bwoko bwa Python yari ifitwe n’uyu mugore utatangajwe amazina, ubwo yageraga kuri resitora yagombaga kuriramo uhagarariye serivisi z’iyi resitora (manager) kwihangana byamunaniye ahita ahamagaza ubutabazi […]

Ishyaka FRODEBU rivuga ko CNDD- FDD ishaka kugarura ingoma ya cyami mu Burundi

Ishyaka “Sahwanya FRODEBU” ritavuga rumwe na Leta y’u Burundi ‘ ritangaza ko ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi rigambiriye kugarura ingoma ya cyami mu Burundi. Iri shyaka ritangaza ibi mu gihe mu Burundi barimo kwitegura amatora ya kamarampaka, ashobora guha amahirwe Perezida Nkurunziza yo kuyobora u Burundi kugera mu 2034. Nk’uko BBC ibitangaza, Umuyobozi wungirije perezida […]

Nitwa Rudasingwa, narangije Masters kandi mfite n'akazi keza, nshaka umukunzi w’umukobwa n’ubwo yaba yarabyaye nta kibazo

Muraho, nitwa Rudasingwa Donant  mfite imyaka 30,  ibiro 78 kg , navukiye i Musanze nagize amahirwe yo kwiga ndangiza Masters level , Imana yampaye  akazi keza, ndifuza umukunzi uteye atya : Wemera Imana, ufite imyaka hagati ya 25 – 40, utananutse cyane abyibushye cyane nta kibazo, ufite uko abayeho (ufite akazi kamutunze), Ufite gahunda, Wambara neza, Aramutse yarabyaye […]

Uganda: Umwe mu basirikare barinda umugore wa Perezida Museveni tayewe icyuma

Umwe mu basirikare babarizwa mu itsinda ry’abasirikare kabuhariwe “Special ForceÂŽbarinda Janet Museveni, umufasha wa Perezida wa Uganda, Kaguta Museveni, yatewe icyuma mu nda ubwo yari mu kabari. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2018, umusirikare witwa Stephen Kangiriho, aterwa icyuma mu nda mu kabari kanyweramo abantu benshi cyane kanabamo […]

Arsenal igira umukino mwiza n'umutoza mwiza, abo nenga ni banyirayo- Perezida Kagame

Perezida Kagame, umufana ukomeye w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, agaragaza ko ighe kigeze ngo hakorwe amavugurura muri iyi kipe, avuga ko itozwa neza ikanakina neza, ikibazo kikaba ba nyirayo. Ni nyuma y’uko ikipe ya Arsenal isezerewe mu ijoro ryo ku wa 3 Gicurasi 2018, mu mikino y’igikombe cya […]

Goma: Hafashwe imodoka yari itwaye intwaro za gisirikare

Inzego z’umutekano zitangaza ko zafashe imodoka yari ipakiye intwaro za gisirikare i Goma, igana i Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo zishinzwe kugaba ibitero no kwambura intwaro imitwe y’inyeshyamba ‘Sokola 2’, Maj. Njike Kaiko, atangaza ko iyo modoka yafashwe ku wa Gatatu tariki ya 2 Gicurasi 2018, nyiri iyo modoka […]

Igiciro cya lisansi cyazamutseho amafaranga 10, icya mazutu kiyongeraho 11

Ikigo ngenzuramikorere (RURA) cyasohoye itangaza rivuga ko ibiciro bya Lisansi na Mazutu byazamutse. Ni itangazo ryasohotse ku wa Gatatu, tariki ya 2 Gicurasi 2018. Igiciro cya lisansi kiyongereyeho amafaranga 10, cyavuye ku mafaranga y’u Rwanda 1055 kuri litiro kigera ku 1065Frw. Igiciro cya mazutu nacyo cyazamutse kigera ku 1048Frw kuri litiro, mu gihe cyari 037 […]

Kigali: Mugimba uregwa ibyaha bya jenoside, arabihakana avuga ko byacuzwe n’abashaka kumutwarira imitungo

Umucamanza mu Rukiko Rukuru mu Rwanda, yatangiye kumva ubwiregure bwa Bwana Jean Baptiste Mugimba ku byaha bya Jenoside aburana n’ubushinjacyaha. Uyu wahoze ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka CDR mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabwire urukiko ko ibyaha aburana byacuzwe n’agatsiko k’abantu kagambiriye kumutwarira imitungo. Atangira kwiregura ku byaha bya jenoside ubutabera bw’u Rwanda bumukurikiranyeho, Mugimba ni […]

#Rwanda: Imvura imaze guhitana abasaga 180 mu mezi atatu

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’impunzi(MIDIMAR ) kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Gicurasi 2018, yatangaje ko ibiza bitewe n’imvura bimaze guhitana abantu  basaga 180,  ikaba yarasenye amazu menshi  ndetse ikangiza imyaka y’abaturage ku buso busaga hegitare ibihumbi bine kuva mu kwezi kwa mbere kugeza uyu munsi. Mu kiganiro n’Abanyamakuru, Minisitiri Ushinzwe  Imicungire y’ Ibiza n’Impunzi, Jean […]

Nyamasheke: Bavuga imyato Leta yabatoje kwizigamira ubu bakaba baravuye ku ngoyi y’ubukene

Abaturage b’umurenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke bemeza ko bari mu ba mbere mu gihugu bungukiye cyane kuri politiki ya Leta yo gukangurira abaturage kwizigamira no gukoresha inguzanyo, ubu bakaba baraciye ukubiri n’ingoyi y’ubukeme. Bamwe bavuga ko bagiye biteza imbere bahereye ku mafaranga atarenze ibihumbi bitanu, uko imyaka yagiye yicuma na Leta ibakangurira kuzigama, […]

Minisitiri w’intebe yasabye ko gasutamo zo muri Afurika zakongera imbaraga mu ikoranabuhanga

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri y’Ihuriro Mpuzamahanga rya za gasutamo zo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba n’iy’amajyepfo (WCO-ESA) kuri uyu wa Kane tariki ya gatatu Gicurasi 2018, yavuze ko za gasutamo zikwiriye kongera imbaraga mu ikoranabuhanga mu rwego rwo guhangana n’ibibazo birimo ubucuruzi bwa magendu, kunyereza imisoro, ubucuruzi […]

Uganda: Umukobwa yatabawe yari amaze igihe kirekire akorerwa iyicarubozo na nyirabuja

Abantu babiri bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Bweyogereremu gihugu cya Uganda, bashinjwa gukorera iyicarubozo rikabije umukozi wabakoreraga mu rugo. Mu itangazo ryashyizwe hanze na polisi, rivuga ko uyu mukobwa wahimbwe izina rya Maid, yakorewe iyicarubozo ndetse aranababazwa ku buryo bukabije. Iri tangazo rivuga ko abafashwe ari uwitwa Peter Kayiduwa  w’imyaka 50 wari umukozi wa […]

Burundi: Kiliziya Gatolika ivuga ko Abarundi batinya kuvuga ikibababaje kubera inzego z’umutekano zabakanze

Mu gihe Abarundi bitegura amatora ya kamarampaka azaba muri uku kwezi, abahagarariye Kiliziya Gatolika bavuga ko batayashyigikiye, by’umwihariko ko Abarundi batinya kuvuga ikibarimo bitewe n’uko inzego z’umutekano zibahohotera. Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika, Musenyeri Joachim Ntahondereye, ashingiye ku mibare y’abapfuye ndetse n’abahunze ubwo Nkurunziza yatangwaga nk’umukandida w’ishyaka CNDD FDD kurihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2015 […]

Ese wari uzi ko hari abagore batinya gukora imibonano mpuzabitsina? Dore bimwe mu bibaranga

Mu buzima busanzwe gutera akabariro ni ikintu umugore n’umugabo bagomba gukora uko byasa kose gusa usanga hari abagore batinya iki gikorwa nyamara mu mutima ubushake buhari, kuko igikorwa k’imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bifatwa nk’inkingi ya mwamba hagati yabashakanye kuko usanga ariryo pfundo ripfunditse umubano wabo. Bimwe muribyo twavuga ni: 1.Gusakuza cyane bitandukane n’ibyishimo bizanzwe […]

Kabarondo: Kuba hari abasabwa gushinjura Ngenzi, bagera mu rukiko bakavuga ibyabaye bitanga icyizere mu bwiyunge

Mu gihe urubanza rwa Barahira Tito na Ngenzi Octavien rwongeye gutangira mu bujurire i Paris, abarokotse Jenoside babona ubumwe n’ubwiyunge bushoboka. Ibi babishingira ku kuba hari bamwe mu bahamagazwa gushinjura Ngenzi, nyamara bagera mu rukiko bakavuga ibyo babonye, bakamushinja. Abo barimo abo bakoranye, abavandimwe ndetse na bamwe mu bo yayoboye mu bitero byo kwica Abatutsi. […]

Rubavu: Umusore yarasiwe ku mupaka arapfa babiri bari kumwe baracika

Umusore witwa Ntirenganya yarasiwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo ahita apfa ubwo yari kumwe n’abandi bahise bacika, bageragezaga kwinjirana imifuka y’urumogi ku butaka bw’u Rwanda. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira iryo ku wa kane itariki ya 3 Gicurasi 2018, mu murenge wa Busasamana, akarere ka Rubavu ho mu ntara y’i […]

Umusore yasohoye ari muri pisine, abakobwa 19 bayogeragamo batwariramo inda

Hari hashize imyaka ibiri humvikanye inkuru y’umusore w’imyaka 16 y’amavuko witwa Tommy Coulter, ukomoka muri Leta ya Fliride, wasohoreye muri pisine rusange atabishaka, abakobwa 16 bayogeragamo bahatwarira inda. Kuri iyi nshuro ibi byongeye kuba mu gihugu cya Australia aho umugabo witwa Micheal Jonshon w’imyaka 33 y’amavuko, na we yasohoye arimo kogera muri pisine rusange abakobwa […]

Abafana ba Liverpool batakambiye Cristiano ngo azabaheshe igikombe -Amafoto

Mu ijoro ryakeye ku wa tariki 2 Gicurasi 2018, nibwo ikipe ya Liverpool yasezereye ikipe ya AS Roma n’ ibitego 2-2 , bivuzeko byose hamwe ari ibitego 7-4, ibi byatumye Liverpool isanga Real Madrid ku mukino wa nyuma wa Champions League. Nyuma y’uyu mukino abafana ba Liverpool babinyujije kuri twitter batangiye gutura amarira Cristiano bamusaba […]

U Bufaransa: Gen. Kabarebe yatanzwe nk’umutangabuhamya wa Ngenzi na Barahirwa baregwa ibyaha bya jenoside

Abanyarwanda, Octavien Ngenzi na Tito Barahirwa bakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cya jenoside  n’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo mu Bufaransa,  bongeye kugaruka i Paris ku burana mu rukiko rw’ubujurire, icyatunguranye muri urwo rubanza ni uko batanze Gen. James Kabarebe nk’umutangabuhamya ku ruhande rwabo. Ngenzi na Barahira bashinjwa ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye […]

Kigali: Urubanza rwa Dr.Munyakazi uregwa ibyaha bya jenoside rwakomereje mu rukiko rukuru

Umucamanza mu Rukiko rukuru mu Rwanda yatangiye kumva abatangabuhamya bashinja Bwana Leopold Munyakazi ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu mu Rwanda. Bamwe bavuga ko yari afite imbunda ariko ko nta we babonye ayirashisha cyangwa ngo babone hari undi muntu yica.   Umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yasubukuye iburanisha ry’urubanza ubushinjacyaha buregamo, Leopold Munyakazi ibyaha bya […]

Ubuhamya bw’Umurusiyakazi wabonye umusore w’Umwirabura bwa mbere afite imyaka 27

Umurusiyakazi w’imyaka 27 y’amavuko wavukiye akanakurira ahitwa KrasnoĂ ÂŻarsk, ubwo yageraga mu murwa mukuru i Moscou, nibwo yabashije kuba yabona isura y’umwirabura imbonankubona,ubwoba buramutaha. Anzhelika Viktoriya w’imyaka 27 y’amavuko ntabwo yari yarigeze abona umusore w’umwirabura kuva yavuka, avuga ko umutima we wari ugiye guhagarara ubwo Umunyamerika w’umwirabura witwa Jakson Lewis w’imyaka 30, yamwegeraga bahuriye mu kabyiniro. […]

Gatsibo: Umugabo akurikiranyweho kwiyicira umugore akiregura avuga ko ari amadayimoni yamwishe

Mu  Kagari ka Mamfu , Umurenge wa Muhura ho mu  Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’umugabo witwa   Ndahayo Philibert ukekwaho n’ Ubushinjacyaha icyaha cyo kwica umugore  we witwaga  Uwamariya Delphine  wahengereye baryamye, amunigisha umusego, kugeza ashizemo umwuka. Ibyo bikaba byarakozwe mu ijoro ryo ku itariki 10 Mata 2018. Mu myiregurire ye  Ndahayo Philibert avuga ko […]

Centrafrika: Abantu 16 biciwe mu Kiliziya n'umusigiti

Ubwicanyi bwabaye ku wa Kabiri itariki ya 1 Gicurasi 2018, bwahitanye ubuzima bw’abantu 16 bari mu Kiliziya n’ Umusigiti biherereye mu murwa mukuru wa Repubulika ya Centrafrika. Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuryango w’abaganga batagira umupaka (Medecins Sans Frontieres), ngo abantu bari bafite za gerenade baziteye mu kiliziya ” Ă©glise Notre-Dame de Fatima” aho abantu banshi […]

Intare yamushinze umukaka ku gikanu, atabarwa itaramuhorahoza-AMAFOTO

Umugabo ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza witwa Mike Hodge yariwe n’intare nyuma yo kwinjira aho iba akagerageza gukina nayo. Mu mashusho ikinyamakuru The Sun kigaragaza, bigaragara KO uyu mugabo ari kugenda muri pariki ari kumwe n’ushinzwe gutembereza ba mukerarugendo basura pariki, gusa nyuma yo kumara igihe yirebera intare ndetse ayigenda inyuma, byaje kurangira imwigaranzuye iramwirukankana […]

Seninga yabonye indi kipe atoza nyuma yo gusezera muri Police Fc

Uwahoze ari umutoza mukuru w’ikipe ya Police Fc, Seninga Innocent yamaze gusinya amasezerano mashya yo gutoza ikipe ya Musanze FC. Nyuma y’uko byavuzwe ko Seninga ashobora kugirwa umutoza wungirije muri Rayon Sports si ko byagenze kuko kuri uyu wa 2 Gicurasi 2018, yasinye mu ikipe ya Musanze Fc akaba agiye gukomezanya nayo imikino isigaye ya […]

Urotonde rw’abakobwa 17 barimo guhatanira ikamba rya nyampinga (Miss Burundi 2018)

Akanama gashinzwe gutegura igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Burundi, karatangaza ko abakobwa 17 ari bo bari mu irushanwa, intara ya Kayanza niyo ifitemo benshi. Intara 10 nizo zabonye abakobwa baziserukira, iya Kayanza ifitemo abakobwa batatu muri 17. Intara ya Bubanza ihagarariwe n’abakobwa babiri, Bujumbura ni umwe, Bururi ni babiri, Gitega ni babiri, Kayanza ni batatu, […]

Min. Rwanyindo arasaba Abanyarwanda kurushaho kugura ibikorerwa iwabo

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA), Fanfan  Rwanyindo, arasaba ko hongerwa ubumenyi n’ikoranabuhanga kugira ngo ibikorerwa mu Rwanda birusheho guhangana ku isoko, anasaba Abanyarwanda kurushaho kugura ibikorerwa iwabo. Min.Fanfan Rwanyindo yabitangarije mu karere ka Rubavu gaherereye mu Ntara y’Uburengerezuba ubwo yitabiraga umunsi mpuzamahanga w’umurimo, uyu munsi itariki ya 1 Gicurasi 2018. Min. Rwanyindo yagize ati “ Twongere […]

Diamond na Mobetto bashyize hanze ibyari bimaze iminsi bihishe- AMAFOTO

Umuhanzi Diamond Platnumz yafashe icyemezo cyo gusohokana Hamisa Mobetto nyuma y’igihe gito baciye amarenga y’uko bashobora kuba bari mu rukundo ruvuguruye ibi byose bikaba bikaze amaze gutandukana na Zari Hassan babanaga mu nzu. Diamond Platnumz na Hamisa Mobetto bagaragaye bishimanye aho bagiriye ikiruhuko muri hoteli yakataraboneka izwi nka ‘Slipway Hotel’ iherereye mu bilometero 7 uvuye […]

Umujyanama wa Perezida yakoze ikosa aho kwandika 'Six' yandika 'sex'

Hon. Tut Gatluak Manime, Umujyanama wa Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo,  ku bijyanye n’umutekano, yasezeye ku kazi nyuma yaho yibeshye mu myandikire akandika ijambo ritajyanye n’ibyo yandikaga. Aya makosa yakozwe ubwo Hon. Tut Gatluak Manime yandikaga ibaruwa isaba guhabwa amafaranga yo kwishyura ibiribwa byazanwe n’ikompanyi yari yaratsindiye isoko ryo kubigemura mu bice bitandukanye by’igihugu. […]

Virunga: Igitero cyagabwe na FDLR cyahitanye ubuzima bw’abantu benshi

Bitangazwa ko abarwanyi batanu bikekwa ko ari aba FDLR, abasirikare bane n’abandi bantu batanu basize ubuzima mu gitero bikekwa ko cyagabwe n’inyeshyamba za FDLR, ariko iyi mibare ikaba itavugwaho rumwe. Ni igitero cyagabwe ku wa 1 Gicurasi 2018, muri Pariki ya Virunga iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo […]

Ndi umukobwa w’imyaka 38 , nari mfite umukunzi anyita ‘Ikimuga’ turashwana, ubu yangarukiye ngo dusubukure urukundo- NKORE IKI?

Muraho, amakuru? Nitwa Josiane ( izina ryahinduwe ) mbonye nimero yanyu kuri Bwiza.com numva ndasubijwe, ndanezerewe guhura namwe merci! Nanjye nifuzaga inama nkuko nabikubwiye nitwa Josiane, ndi umunyeshuri KHI ndi gusoza, ndi umukobwa w’imyaka 38 nkaba ndi umwe mu babana n’ubumuga bw’ingingo ku maguru. muri 2015 mu kwa 10 nakundanye n’umusore, turakundana pe karahava noneho […]

Karongi: Impunzi zo mu nkambi ya Kiziba zateye amabuye n’ibyuma abapolisi

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi abantu 23 nyuma yaho abapolisi bari ku irondo batewe amabuye n’ibyuma n’abo mu nkambi ya Kiziba  biganjemo abasore. Ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter kuri uyu wa Gatatu itariki ya 2 Gicurasi 2018, Polisi y’igihugu irasaba impunzi zo muri iyi nkambi ya Kiziba kubaho mu ituze zinubahiriza […]

Nyanza: Hateguwe umuhango wo kwibuka abishwe muri jenoside bajugunywe mu Kanyaru

Dukundane Family, ku bufatanye n’akarere ka Nyanza gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, bateguye igikorwa cyo kwibuka abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, bajugunywe mu ruzi rw’Akanyaru. Iki gikorwa ngarukamwaka, kizaba ku wa Gatandatu, itariki ya 5 Gicurasi 2018, hakazashyirwa indabo mu mazi y’Akanyaru, hibukwa abahiciwe banasubizwa icyubahiro bambuwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuhuzabikorwa w’iki gikorwa […]

Amerika ifite impungenge z’amatora ya kamarampaka ateganywa kuba mu Burundi

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaza ko zitewe impungenge n’amatora ya Kamarampaka ateganyijwe kuba ku wa 17 Gicurasi 2018, mu Burundi, ko agamije kugumisha Perezida Nkurunziza ku butegetsi. Mu itangazo Amerika yasohoye kuri uyu wa Kabiri itariki ya 1 Gicurasi 2018, itangaza ko mu gihe Itegeko Nshinga ryaba ryahinduwe hakongerwa igihe cya manda z’umukuru w’igihugu […]

WDA: Kaminuza y’ubukerarugendo imaze gutangwaho asaga miliyari itarabaho

Rwiyemezamirimo yishyuwe  489,375,565 ntiyubaka, Ibikoresho byishyuwe 242,936,166 bibura aho bijya, Abarimu n’abagishwanama bahembwa 349,447,288 badakora   Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta 2017, ivuga ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyingiro kiri gutanga amafaranga menshi kubera amasezerano ajyanye n’ishuri rikuru ry’ubukererugendo rigomba kubakwa I Remera mu mujyi wa Kigali. Ishuri ryagombaga kuzura mu Ugushyingo 2017. Umwanzuro wo […]

Rwatubyaye Abdul yagarutse mu kibuga, Pierrot afatwa n'uburwayi butazwi

Nyuma y’igihe kirekire umukinnyi w’inyuma wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul adakina bitewe n’imvune yamuzahaje, byitezwe ko agaruka mu kibuga ku mukino Rayon Sports ifitanye na Kirehe, naho umukinnyi ukina hagati Kwizera Pierrot we afite uburwayi butari bwamenyekana. Kwizera Pierrot aheruka mu kibuga ku mukino Rayon Sports yakinye na Costa Do Sol yo muri Mozambique ikayitsinda […]

Umunsi w’umurimo: Abakozi baraganira n’umukoresha, abarenganye begere umwunganizi

Umunsi w’umurimo mu Rwanda urizihirizwa I Rubavu kuri stade Umuganda, ku n sanganyamatsiko “Duteze imbere umurimo utanga umusaruro, Twihutishe iterambere”. Uyu munsi usanze bamwe mu bakozi batishimiye imishahara, abandi badahemeberwa igihe. Abari abakozi ba REB birukanwe mu 2015 batarangije amasezerano, baregera ubunganira mu mategeko. Kuva ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda REB cyahagarika abarimu bigishaga bagenzi […]

Perezida Kagame yabajijwe niba yemeranywa n’abamurega kurasa indege ya Habyarimana Juvenal

Perezida Kagame yabajijwe n’umunyamakuru w’umunyamerika, Peter Greenberg, ku ihanurwa ry’indege yari itwaye uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvenal, aregwa guhanura, asubiza avuga ko atemeranya n’ababimushinja. Muri Filimi mbarankuru ‘The Royal Tour’ yerekanwe kuri Televiziyo y’igihugu, ku wa 27 Mata 2018, igaruka ku hantu nyaburanga hatatse u Rwanda inagaragaramo Perezida Kagame, umunyamakuru Peter Greenberg bagiranye […]