Uganda: Inzara iravuza ubuhuha, bamwe mu baturage basigaye batunzwe n’imiswa

Abaturage bo duce two mu ntara ya Teso iherereye mu Burasirazuba bwa Uganda, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amapfa abugarije, yanatumye bamwe muri bo babura ibyo kurya kugeza aho basigaye batungwa n’udukoko duto turimo n’umuswa. Umugore witwa Grace Akiteng, atunze umuryango w’abana 7, bakaba batunzwe n’udusimba tuzwi nk’imiswa two mu gasozi akavuga ko akazi ke ari ako kubyuka […]

Perezida Trump arashaka kubonana na mugenzi we wa Korea ya Ruguru yita umwana

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika amaze iminsi atangaza byinshi ku gihugu cya Korea ya Ruguru, agera naho yita perezida wacyo umwana ko atagombaga kuyobora, ubu arashaka ko babonana bakagira byinshi bigira hamwe. Aganira n’ikinyamakuru Bloomberg, yatangaje ko bizaba binejeje umunsi azaba yahuye na Kim Jong-Un wa Koreya ya Ruguru, igihugu Amerika […]

Kigali: Hakozwe umukwabu hafatwa 2 bacuruza mazutu na lisansi byibwe

Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge ifunze abantu babiri bakurikiranyweho ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli cyane cyane bizwi ku izina rya mazutu na lisansi, bafatiwe mu mukwabu yakoreye mu mudugudu w’Icyerekezo, akagari ka Nyabugogo, umurenge wa Muhima mu gitondo cyo ku italiki ya mbere Gicurasi. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali ,Superintendent of Police(SP) Emmanuel […]

Kigali: Bamwe mu bakozi ayo bahembwa bayita intezarubwa no kurya ni kuri Mana mfasha

Kuri uyu wa 01 Gicurasi 2017, ni umunsi mpuzamahanga w’umurimo. Bamwe mu bakorera mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko ayo bahembwa bitewe nuko ku isoko byifashe, ntabakemurira ibibazo ndetse no kurya hari amwe mu mafunguro bibagiwe kandi bitwa ko bakora. Uyu munsi ufite amateka yihariye ku murimo n’abawukora usanga, abantu benshi bahurira hamwe bakaganira ku […]

Uganda: Gen. Mugisha Muntu wiyirukanye mu ngabo yatumiwe mu nama ya gisirikare

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen. David Muhoozi aherutse kuvuga ko Gen Muntu Mugisha yemerewe kwitabira inama ya gisirikare nubwo ari mu buhungiro. Ibi yabitangaje nyuma y’uko abajijwe impamvu bateguye inama ya gisirikare ntibatumire uwahoze ari umuyobozi wa cyo Gen. Mugisha Muntu wari na perezida w’ishyaka ritavuga rumwe na leta ya Uganda rya FDC. The […]

Ubonye Inkotanyi arayimenya, kuki intore zo nta mbuto zera ?

Kuba ibyiciro byinshi by’abanyarwanda baranyuze mu itorero, byagombye kugaragarira umuhisi n’umugenzi, ariko siko biri. Ibyiciro by’abanyarwanda bimaze kunyuzwa mu itorero bimaze kurenga 10: abaganga, abanyamakuru, abayobozi b’inzego z’ibanze, ba Meya na ba gitifu, abarezi n’abandi ntiwapfa kubamenya. Mu gihe ubonye uwabaye umusirikare wa RDF amumenya . Ubonye Umusirikare w’ u Rwanda cyangwa uwabaye we aramumenya […]

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi arasaba abadafite akazi kwisunga ikigega BDF

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi arasaba urubyiruko n’abagore gutinyuka , bakagana ikigo BDF kibafasha kubona inguzanyo, bagategura imishinga ibafasha kwiteza imbere banateza imbere igihugu cyababyaye. Ni mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo, wo kuri uyu wa 1 Gicurasi 2017. Wizihirijwe mu kagari ka Masoro, umurenge wa Ndera ho mu karere […]

Umwana w’imyaka 4 atwite inda yatewe na musaza we (Amafoto)

Umwana w’umukobwa w’imyaka 4 y’amavuko witwa Hu Yunxing ukomoka mu gace ka Shanxi mu gihugu cy’u Bushinwa atwite inda y’amezi 9 yatewe na musaza we y’imyaka 19 y’amavuko utatangarijwe amazina. Ababyeyi b’uyu mwana bakimara kubimenya, ngo bagerageje kubigira ibanga ariko biranga biramenyekana kuko inda y’uyu mwana yagendaga ikura uko bukeye n’uko bwije. Umuganga w’uyu mwana, […]

Gushaka umugabo si ukumenya gutanga igitsina neza gusa- J. Nyirahabineza

Izi ni impanuro zitangwa na Jeanne Nyirahabineza, umugore uvuga ko na we ubwe yarongowe neza, ararangiza mu gihe cy’akabariro bimufungura mu mutwe atangira kwiga imishinga ibyara inyungu, akaba yarinjije arenga miliyoni 100 abikesha uwo munezero. Nk’uko abisobanura mu mashusho ye agaragara ku mbuga nkoranyambaga, Jeanne avuga ko ubundi uzaba umugore ategurwa akiri umwana, akiri muto, […]

Ese ari u Rwanda na Ethiopia, ni ikihe kizungukira ku kindi mu bijyanye n'uburezi?

Mu mpera z’iki cyumweru gishize, u Rwanda na Ethiopia byasinyanye amasezerano y’ubufatange mu byiciro byinshi bijyanye n’iterambere ry’abaturage bo mu bihugu byombi, harimo n’uburezi. Ku ruhande rw’uburezi, ibi bihugu bikaba bizoroherezanya ku kijyanye n’imyigire ndetse no kuba buri gihugu kizagira ibyo kigira ku kindi ku bijyanye no kunoza ireme ry’uburezi nubwo bigoye kumenya hyir’izina icyo […]

Impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Zimbabwe ntizikozwa ibyo gutaha mu Rwanda

Abanyarwanda baba mu nkambi ya Tongogara muri Zimbabwe, bagaragaje ko batishimiye ibyo basabwa na Leta ya Zimbabwe ifatanyije n’ umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi UNHCH, babasaba gutaha. Aganira na Financial Gazette, Minisitiri w’umurimo n’abakozi ba Leta muri Zimbabwe, Prisca Mupfumira, yatangaje ko nubwo izi mpunzi zidashaka gutaha mu Rwanda, atari Leta ya Zimbabwe ubwayo yafashe […]

Abaturage baricwa n’inzara u Burundi bukanga imfashanyo, ukwimye ibiryo aba ashaka ko upfa- UPRONA

Ibi ni ibyatangajwe na Thacien Sibomana, umuvugizi w’ishyaka UPRONA, ritemewe mu Burundi, aho anenga cyane icyemezo cyafashwe na Leta y’u Burundi ubwo yasubizaga imfashanyo za PAM zari zivuye mu Rwanda, zishyiriwe abashonje mu Burundi. Sibomana avuga ko Abarundi ubwabo batigeze banga iyo mfashanyo kuko barayikeneye, ahubwo ko ari Leta yabyanze kandi mu by’ukuri hari abayikeneye […]

Agatha Habyarimana ngo ntacyo yari azi kwitegurwa rya Jenoside, no kuri Politike y'igihugu

Umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Yuvenali, Agathe Kanziga avuga ko nta gitekerezo na kimwe yari azi ku bijyanye n’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 no kuri Politike y’u Rwanda. Nyuma y’imyaka isaga 23 adakoma, uyu mugore aherutse kugaragara mu itangazamakuru kuri Televiziyo yo mu gihugu cy’u Bubiligi, aho yavuze ko amakuru […]

ESE NAMWE MURASHAKA KWIGENDERA❓

* Yoh 6:67 *Iki ni ikibazo gikomeye KRISTU YEZU yabajije abagishwa be 12. Ubwo benshi mubari bakurikiye Kristo kubera kumwumvaho ibitangaza ndetse amaze no kubagaburira bahaze bagasigaza. Nuko amaze guhishura ibiri mu mitima yabo ati: “Nyamara muri mwe hariho abatanyizera” #Yoh 6:64 *Yesu ntiyigeze abuza Abantu kumukurikira no kwirirwa bamugenda inyuma, bamusingiza, ndetse mugutanga imigati […]

Sobanukirwa n'imyitwarire yihariye utari uzi ku muhanzi Dr Jose Chameleone

Umuhanzi Dr Jose Chameleone, amazina ye bwite ni Joseph Mayanja, ni umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda wamenyekanye cyane guhera mu myaka ya za 2000 n’indirimbo nka Mama Mia n’izindi. Uyu muhanzi yamenyekanye vuba cyane mu karere Uganda iherereyemo ndetse kugeza ubu, uretse no muri Afurika no ku yindi migabane arazwi kubera injyana ye yihariye […]

Abasaga 36 bari barabohojwe n'umutwe wa IS barekuwe

Abantu basaga 36 barimo abagabo, abagore n’abana barekuwe ku muryo butaramenyekana n’umutwe witwaye kisilamu wa Islamic State kuri uyu wa 30 Mata 2017. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko izi mbohe zari inkoreragahato muri Iraq mu gihe gisaga n’imyaka 3 ziri mu bukoloni bw’uriya mutwe kuko zakoreshwaga imirimo itandukanye ku nyungo z’uriya mutwe. Aba bantu […]

Muhima: Abana 2 bahitanywe n’inkongi y’umuriro inakomeretsa ababyeyi babo

Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Mata 2017, inzu y’umuturage ufite ubumuga iherereye mu kagari ka Nyabugogo, umurenge wa Muhima yafashwe n’inkongi y’umuriro hahiramo abana babiri, naho umugore n’umugabo barakomereka. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ni mu saa yine y’igitondo, ku muhanda wa Poids Lourds, ahateganye n’umusigiti uri munsi y’umuhanda. Umugabo ufite ubumuga bw’ingingo ku bw’ukuguru kumwe yacitse, […]

Ruhango: Abakecuru barokotse jenoside barashima ingabo zabarakoye ubu zikaba zinabafata mu mugongo

Abakozi b’Ikigo cy’Ubwishingizi ku ndwara cy’inzego z’umutekano (MMI) basuye abakecuru b’abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi bibumbiye mu Ishyirahamwe Humura Mubyeyi riherereye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango. Aba bakecuru barashima ubuyobozi bukomeje kubitaho by’umwihariko ingabo z’igihugi dore ko banavuga ko ari nazo zabarokoye. Ku itariki 27 Mata 2017 ni ho aba bakozi ba […]

Abana b'abakobwa bacuruzwa nk'Imineke mu isoko ntibikwiye kuba ibisanzwe-Perezida Kagame

Perezida Kagame avuga ko kuba abana b’abakobwa bacuruzwa mu isoko nk’imineke ntawe ukwiye kubifata nk’ibisanzwe cyangwa ngo abirekere iyo, kuko iyo mico atari yo. Ubwo yitabiraga Inama ya 3 y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye k’umuryango wa FPR-Inkotanyi avuga ku bana b’abakobwa bacuruzwa, avuga ko bidakwiye kuba ibisanzwe. Ati ”abana b’abakobwa baracuruzwa nk’imineke ku isoko, bikatubamo nk’aho ari […]

Intambara ishobora kuvuka hagati ya Amerika na Korea ya Ruguru ihangayikishije Papa Francis

Umushumba wa kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yatangaje ko intambara ikomeje guca amarenga hagati ya Korea ya Ruguru n’ibindi bihugu birimo Amerika iteye inkeke ndetse ko iramutse ibaye yakwangiza byinshi kuri iyi si ya Rurema. Papa Francis akaba yaboneyeho gusaba amahanga gutegura ibiganiro bizahuza Amerika na korea ya Ruguru, ibihugu 2 bikomeje kugaragaza ko […]

Abarundi banze kuba abacakara ba Petero Nkurunziza- Claver Mbonimpa

Mu gihe Leta y’u Burundi yizihiza imyaka 2 ishize, hatangiye imyigaragambyo mu gihugu yamaganaga manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza ndetse yanajemo gushaka kumuhirika ku butegetsi ariko bikarangira atsinze amatora, Pierre Claver Mbonimpa, Umuyobozi wa APRODH, Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’ubwabafungwa n’abagororwa by’umwihariko, aratangaza ko Abarundi bahakanye kuzaba abacakara ba Nkurunziza. Pierre Claver Mbonimpa […]

Abakozi basabwe kujya batanga amakuru y’ibibera mu kazi hagamijwe kwirinda ingorane

Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo yasabye abakozi kujya bihutira gutanga amakuru ku bikorerwa ku kazi ka bo mu rwego rwo kwirinda zimwe mu ngorane zigenda zigaragara mu kazi ka bo ka buri munsi ndetse no kwicungira umutekano. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi ni ibyatangajwe n’umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri, Gaspard MUSONERA muri iki cyumweru dusoje, ubwo bari […]

U Burusiya: Imyigaragambyo yo kwamagana indi manda ya Putin yafashe indi ntera

Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatutariki ya 29 Mata 2017, mu gihugu cy’u Burusiya habyukiye imyigaragambyo idasanzwe yo kwamagana ko Perezida Putin yakongera kwiyamamariza kuyobora kiriya gihugu, abenshi mu bigaragambya bakaba batawe muri yombi kuko bayikoze mu buryo butemewe nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano zo muri kiriya gihugu.. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ijwi ry’Amerika rivuga ko […]

Bane bakekwaho kwica Iribagiza Christine beretswe itangazamakuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Mata, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abagabo batatu n’umugore umwe bakekwaho ubufatanyacyaha mu bwicanyi bwabaye mu masaha ya mu gitondo ku tariki ya 13 Mata bukorewe Iribagiza Christine, wari utuye mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro ndetse bakomeretsa bikomeye n’umuzamu we. Aba kandi bararegwa kugira uruhare […]

Lionel Messi aravugwaho ubwirasi no kudakunda abakinnyi bo mu yandi makipe

Icyamamare muri ruhago, Lionel Messi si wa mukinnyi ukunda guherekanya imyambaro n’abandi bakinnyi baba bahanganye ku kibuga. Igikorwa gikunze gukorwa n’abakinnyi iyo barangije umukino. Uko kudakunda iki gikorwa ni ikintu cyamuranze kuva cyera ataranaba icyamamare. Ibi abandi bakinnyi ntibibanezeza babifata nk’ubwirasi no kutagira urukundo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu kiganiro na televisiyo TVCSports, Messi avuga ko yicuza […]

Abandi barundi 200 birukanwe ku butaka bw’u Rwanda

Inzego zishinzwe umutekano mu ntara ya Kirundo mu Burundi, zatangaje ko abandi Barundi basaga 200 birukanwe mu Rwanda kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoza. Abo barundi birukanwe, biganjemo abasore bakoraga mu Rwanda akazi ko kuragira inka ndetse n’ako guhinga, bakaba bari bamaze igihe kirekire mu Rwanda. Batangarije itangazamakuru ry’i Burundi ko ikibababaje ari uko birukanwe […]

Umuntu ukunda imibonano mpuzabitsina cyane, aba afite amahirwe yo gukira vuba- Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakozwe, basanze abantu bakunda imibonano cyane mbese babandi bahora barehareha agatima, baba banagira imbaraga cyane zo gukora akazi mu buzima busanzwe. Mu gitabo “Think and Grow Rich”cyanditswe n’umugabo witwa Napoleon Hill, agaragaza ko uko umuntu w’ umugabo cyangwa umugore, abasha kureshya uwo badahuje igitsina, bikamutwara imbaraga kugera bakoranye imibonano mpuzabitsina, ngo niyo arimo kureshya […]

Papa Francis arasaba abayobozi b'amadini kwamagana ubwicanyi bukorwa mw'izina ry'Imana.

Umushumba wa Kiriziya Gatolika Papa Francis , mu uruzinduko arimo mu Misiri,mbere yuko arusoza yasomye Misa i Cairo yitabiriwe n’ibihumbi by’abakirisito benshi,aboneraho no gusaba abanyamadini kwirinda ibikorwa bibi bikorwa mu izina ry’Imana . Nkuko bbc ibitagaza ngo abaje gusenga bahuriye muri sitade, bafite amabendera banarekurira mu kirere ibipulizo by’amabara ya Vatikano, igihe Papa yinjiraga muri […]

Umujinya yatewe n’umugore we wangaga ko atera akabariro watumye yica 5 bo mu muryango

Oluwaseyi Babatola avuga ko mu nzozi ze aba adashaka kwibuka ibibondo yatwikiye mu nzu na nyirakure wa byo, nyuma y’umujinya yari yatewe n’umugore wararaga yamuteye umugongo. Avuga ko yahungabanye kubera ubwo bwicanyi bw’abana 2, nyirakuru, nyina wabo ndetse na nyirarume yatwikiye mu nzu iherereye mu mujyi wa Abuja muri Nigeria. Babatola, avuga ko nyuma yo […]

Kampala: Umuraperi Navio akomeje kubyara abana hanze

Matilda, umukunzi wa Navio, umuraperi ukomeye mu gihugu cya Uganda, yibarutse umwana wa kabiri. Aba bombi babyarana batabana. Daniel Lubwama Kigozi (Navio) nubwo atabana na Matilde, amwemera nk’umukunzi we kandi wanamuhekeye, gusa akavuga ko nta gahunda fite yo kuzarangora vuba. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aganira n’ikinyamakuru Dailymonitor, mu mwaka wa 2015, Navio yagize ati: “Ndi ingaragu, nibinkundira […]

Capt.Nkuyehasi warindaga Gen Niyombare yishwe arashwe

Capt Nkuyehasi Evariste warindaga Gen Niyombare akiri n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi na nyuma yaho, umurambo we watoraguwe mu gihugu cya Congo, yarashwe. Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Ikiriho cy’i Burundi, avuga ko Capt Nkuyehasi Evariste yarashwe ku wa Gatatu tariki ya 26 Mata 2017, ashinjwa guca inyuma agakorana n’inzego z’iperereza z’u Burundi mu gihe sebuja atakivuga […]

Perezida Kagame yakoranye umuganda na Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia- AMAFOTO

Perezida Kagame ari kumwe na madamu Jeannette Kagame bafatanyije na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn n’umufasha we, bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Kacyiru mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mata. Umuganda rusange wo kuri uyu wa 29 Mata 2017, aba bayobozi bawukoranye n’abaturage batuye mu murenge wa Kacyiru uri mu Karere ka Gasabo […]

Umugabo w’imyaka 40 yamennye ibanga avuga ko yabyawe na Perezida Museveni

Benon Karebere, ni umugabo w’imyaka 40 y’amavuko, atuye muri Uganda, avuga ko Perezida Museveni ari we se umubyara, ibintu byari byaragizwe ibanga none ubu akaba ashaka guhura na we. Aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Njyewe ntabwo mbisaba, ndi umuhungu wa Perezida, ni gute njye nagenda nkifuza kwita umuhungu wa kanaka? ni data nkaba umuhungu we”. Yakomeje […]

Ingengo y’imari 2017/18: Amafaranga angana na 83% azava imbere mu gihugu

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 yamurikiye inteko ishingamategeko imitwe yombi Imbanzirizamushinga w’Ingengo y’Imari y’igihe giciriritse. Muri iyi ngengo y’imari bigaragara ko umwaka utaha u Rwanda ruzakoresha 83% by’amafaranga azava imbere mu gihugu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Minisitiri Gatete yagaragaje ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari, amafaranga akomoka imbere mu […]

Rusizi: Imibiri 3080 y’Abazize Jenoside ishyinguye mu rwibutso rwa Ryagacece igiye kwimurwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi, ubwa Ibuka ndetse n’abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ryagacece ruri mu mudugudu wa Ryagacece, akagari ka Buhokoro mu murenge wa Gashonga ho mu karere ka Rusizi, baravuga ko imibiri 3080 y’Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe muri Mata 1994 yari imaze igihe ishyinguye muri urwo rwibutso igiye kwimurirwa mu rwibutso […]

Korea ya Ruguru yongeye kugerageza ikindi gisasu cya kirimbuzi kirayipfubana

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mata 2017, ubwo hari hateganyijwe inama y’agashami ka Loni gashinze umutekano yiga kuri Korea ya Ruguru ikomeje kugerageza ibisasu, yo ntiyabikojejwe ahubwo yagerageje ikindi kirayipfubana. Igisirikare cya Korea y’Epfo ni cyo cyatangaje aya makuru, kiti: “iryo geregeza ryapfubye ntabwo cyarenze umutaru”. Ubuyobozi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika […]

Nyagatare: Inka zatanzwe muri Girinka zibasiwe n’abagizi ba nabi

Mu kagali ka Nyakiga mu Murenge wa Karama Akarere ka Nyagatare haravugwa ikibazo cy’abagizi ba nabi bataramenyekana bakomeje kwibasira inka z’abaturage zatanzwe muri gahunda ya girinka bakazica. Aba baturage bavuga ko abo bagizi ba nabi baza bakagaburira inka zabo amashashi imisumari n’ibindi bishobora kuzigiraho ingaruka maze zikagenda zipfa buhoro buhoro. Kabagwira Domitille ndetse na Gahutu […]

Kigali: Polisi irahiga bukware 3 bakekwaho kwica abana bo mu muhanda babatwitse

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko iri gushakisha abantu 3 bakoraga akazi ko kurara izamu mu mujyi wa kigali, bakekwaho gutwika abana 3 bo mu muhanda babatwikishije esense mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Mata 2017 babiri muri bo bagahira bitaba Imana. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] mu itangazo yashyize ahagaragara, Polisi y’u Rwanda yagize iti”Mu rukerera rwo […]

Gasabo: Hashyinguwe umwana w'umukobwa byagaragaye ko yishwe amaze gufatwa ku ngufu

Mu kagari ka Burunga, Umurenge wa Ndera mukarere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mata 2017, hashyinguwe umwana w’umukobwa wiciwe i Nyakagunga mu murenge wa Rusororo nyuma yo gufatwa ku ngufu n’abantu bivugwa ko na nubu bataramenyekana. Niyonsenga Marie Louise w’imyaka 16 y’amavuko , yiciwe ahegera urugabano rwa Gasabo na Rwamagana, hafi […]

Perezida Kagame ntiyifuza ko umubano w’u Rwanda na Ethiopia waba uw’abayobozi gusa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye umubano udasanzwe w’u Rwanda na Ethiopia ndetse asaba ko uyu mubano utarangirira mu bayobozi bakuru gusa, ahubwo ko ukwiye no kuba uw’abaturage bo ku mpande zombi bakawungukiramo ibibateza imbere. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi ni bimwe mu byo yatangaje kuri uyu wa Gatanu yariki ya 28 Mata 2017, mu […]

Ese Rayon Sports irabasha kwivana imbere ya Musanze FC?

Mu mpere z’iki cyumweru hategerejwe imikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League) hakinwa umunsi wayo wa 25. Benshi bakaba bibaza niba ikipe ya Rayon Sports izabasha kwivana imbere ya Musanze FC, ikipe ijya iyikora mu jisho. Umukino wabereye i Nyakinama ku itariki ya 17 Nyakanga 2016, ikipe ya Musanze FC […]

U Rwanda rwazamutseho imyanya 7 ku isi mu bwisanzure mu by'ubukungu

Ikigo Heritage Foundation gikora ibijyanye na bizinesi ku isi cyashyize ahagaragara urutonde rw’ibihugu ku isi biha ubwisanzure abashoramari mu by’ubukungu, aho u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 3 muri Afurika ndetse n’umwanya wa 51 ku isi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uku kuzamuka ku mwanya k’u Rwanda byatewe na gahunda za leta zijyane no kuzamura ubukungu bw’igihugu zirimo […]

Kigali : Umurenge wa Muhima uracyamanika amatangazo asinywe na Gitifu weguye

Izina Ruzima John, riracyagaragara ku matangazo atangwa n’umurenge wa Muhima, nyuma y’aho afungiwe akekwaho gusaba indonke akaza gufungurwa ahita anasezera. Mu kagari ka Kabasengerezi, mu murenge wa Muhima , akarere ka Nyarugenge, haramutse umukwabo wo gufunga inzu z’abatarishyura amafaranga y’umutekano. Bashyiragaho itangazo bakanahasiga umunyerondo. Ku itangazo rimanitse ku nzu imwe iri ku muhanda w’amabuye hafi […]

Tanzania: Perezida Magufuli yirukanye abakozi ba Leta ibihumbi 10

Prezida John Magufuli wa Tanzaniya yirukanye mu kazi ka Leta abakozi ibihumbi 10. Barazira gukoresha dipolome z’impimbano zibagaragaza nk’abarangije amashuli yisumbuye kandi ari ibinyoma. Ubushakashatsi bwakozwe, bugaragaza ko abakozi 9,932 basanzwe bakora akazi ka Leta ariko bakorera kuri dipolome z’impimbano, ibi nibyo yahereyeho ahita atanga itariki ntarengwa ya15 Gicurasi 2017, ko abo bireba bagomba kuba […]

Police week: Urubyiruko rwiyemeje gufatanya na polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha

Abahuzabikorwa b’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha(RYVCP) ku rwego rw’uturere na komite nyobozi yarwo ku rwego rw’igihugu biyemeje kugira uruhare rugaragara mu itegurwa no mu bikorwa bizaranga icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi kizwi nka “Police week”. Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi kirangwa n’ibikorwa by’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha, kugira uruhare muri gahunda […]

Amerika ikomeje kwiyegereza Ubushinwa cyane ngo bakemure ikibazo cya Korea ya Ruguru

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping ari umuntu mwiza, ndetse anamushimira inama ze mu gukemura ikibazo cya Korea ya Ruguru. Aganira na Reuters, Donald Trump yatangaje ko bifuza ko ikibazo cya Korea ya Ruguru cyakemuka biciye mu biganiro ariko ko bigoye kandi bishobora gukurura impaka nyinshi. […]

Uwafashe impinja nka 20 agakubita ku gikuta nta kuntu atazahahamuka— Hon Tito Rutaremara

Hon Tito Rutaremara arasaba abayobozi kwitegura kare bakazahanga n’ikibazo gishobora kuzavuka nyuma y’imyaka runaka, ikibazo cy’ihungabana gishobora kuzibasira abakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka yabo y’izabukuru. Ibi yabitangaje mu ijoro ryo kwibuka ryo ku wa 21 Mata 2017, ryabereye ahakorera sirivisi zitangwa na Minisitiri w’Intebe (Primature) ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, Hon Tito Rutaremara […]

Kigali: Byinshi ku rupfu rw’abana bo mu muhanda bishwe batwitswe-harakekwa abanyerondo

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 28 Mata 2017, imirambo y’abana bo mu muhanda 2 yasanzwe ku muhanda bapfuye batwitswe ndetse na mugenzi wa bo wa 3 wakomeretse ubu akaba ari kwa muganga, abatangabuhamya batandukanye barimo n’umwe mu bana barokotse baganiriye na bwiza.com batunze agatoki inzego z’umutekano wa nijoro bazwi nk’inkeragutabara. Umwe muri abo bana […]

Ntushobora gutinya ingwe yakwinjiranye, uzatera u Burundi intambara izarangirira iwe- Perezida Nkurunziza

Mu birori byabereye i Bujumbura ku kicaro cy’ishyaka CNDD FDD, riri ku butegetsi i Burundi, byo gutangiza amasengesho yo gushima Imana ibyiza yarikoreye nyuma y’imyaka 2 ishize perezida Nkurunziza yongeye gutsinda amatora, umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza yatangaje ko uzashaka kumutera urugamba ruzasorezwa iwe. Muri uwo muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mata […]

Kigali-Gakinjiro: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro- AMAFOTO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mata 2017, inzu y’ubucuruzi iherereye mu Agakinjiro ka Gisozi gaherereye mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafashwe n’inkongi y’umuriro. Inyubako yafashwe n’iyi nkongi y’umuriro ni iy’ahazwi nko muri APARWA inyuma yahahoze hakorera BK (Bank of Kigali), yari isanzwe ikorerwamo ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi ndetse […]

Kirehe: Abana b'incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira ibyaha- AMAFOTO

Ubwo Polisi y’u Rwanda yashingwaga mu mwaka wa 2000, gukorana n’abaturage yabigize imwe mu nkingi igenderaho mu gukumira no kurwanya ibyaha igamije kurushaho kubungabunga umutekano w’abaturage no kubateza imbere. Imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage inagamije kubashishikariza kwikemurira ibibazo, ndetse bakanagira uruhare mu kwiteza imbere aho batuye. Kuva ubu buryo bwo gukorana n’abaturage mu gukumira […]

Byinshi wamenya ku izina ryawe “Elizabeth”

Guhera none Bwiza.com, izajya ibagezaho ubusobanuro , amateka magufi ajyanye n’amazina yacu aya tubatizwa n’andi atandukanye bamwe bazajyenda bifuza. Izina duhereyeho kuri uyu munsi ni Elizabeth ! Niba witwa Elisabeth tugutuye iyi nkuru kurikirana neza uramenya byinshi utajyaga umenya cyangwa ngo witeho ! [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Izina rya Elisabeth risobanurwa nk’izina ry’igitsinagore [ Feminine Name ] […]

Muhima: Nimwerure muvuge ko serivisi ari mbi, ubibonye ntakabyemere-Nyamurinda Pascal

Ibi ni ibitangazwa n’Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal mu nama n’abaturage b’umurenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Abaturage baranenga uburyo bakirwa, ariko bakavugira mu matamatama. Ni kuri uyu wa kane tariki ya 27 Mata 2017, muri gahunda y’icyumweru cy’umuturage n’umujyanama. Hamaze kugaragara itangwa rya serivisi itanoze, cyane cyane mu […]

Ahantu hagiye habera ubwicanyi bukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki ya 27Mata 1994

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), iragaragaza urutonde rw’ahantu hatandukanye Abatutsi biciwe kuri iyi tariki ya 27 Mata 1994. Kuva ku itariki ya 27-29/04/1994 abatutsi bari barahungiye kuri Perefegitura ya Butare (ubu ni mu murenge wa Ngoma mu Karere ka […]

Gen Prime Niyongabo, umwe mu bashinjwa kudobya iperereza ku rupfu rwa Gen Kararuza

Umwaka umwe urihiritse Gen Athanase Kararuza yicanwe n’umugore n’umwana, perezida Nkurunziza w’u Burundi yari yatanze icyumweru kimwe cy’iperereza none umwaka urihiritse ukuri kutarajya ahabona. Amakuru agera ku binyamakuru by’i Burundi, ni uko iri perereza ryagiye ridobywa na bamwe mu bayobozi bakomeye mu gisirikare ndetse no mu nzego z’ubutabera. Ikinyamakuru RPA dukesha iyi nkuru gitangaza ko […]

Uganda: Dr Besigye yasabye ko umukuru w’igipolisi yirukanwa cyangwa akegura ku kazi

Umunyepolitiki utavuga rumwe na leta ya Uganda, Dr Kifefe Besigye yasabiye umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura kwirukanwa ku mirimo ye kuko yananiwe kuzuza inshingano ze uko bikwiye nk’umuntu ushinzwe umutekano. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi Dr Besigye yabitangaje nyuma y’uko bimenyekanye ko mu gipolisi cya Uganda hagaragayemo abasa n’ibyitso bigambanira abandi bakicwa uruhongohongo ndetse bikanagaragara […]

Uburezi:Tanzaniya yemereye MINEDUC abarimu b’igiswahili, mu gihe rugeretse mu nkiko n’ab’icyongereza

Nyuma y’aho ururimi rw’igiswahili rwemerewe kujya mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda, Perezida Magufuli nawe yemeye gutanga abarimu. Ibi bibaye ariko mu gihe abarimu bigishaga icyongereza harimo n’abatanzaniya, birukanwe mu buryo bavuga ko bunyuranije n’itegeko, ubu urubanza rukaba rugeze mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo. Ibyibazwa na benshi kuri iyi ngingo ni byinshi: Ese MINEDUC yambuye abarimu […]

RMC irahakana ibikubiye muri raporo y'ishyirahamwe ry'abanyamakuru batagira umupaka

Icyegeranyo cy’ishyirahamwe ry’abanyamakuru batagira umupaka (Reporters without borders) cyerekana ko ubwigenge bw’itangazamakuru mu rwego rw’isi bubangamiwe kurusha uko bwahoze mu myaka yashize. Muri iki cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mata 2017, igihugu cy’u Burundi gikurikira u Rwanda ku mwanya wa 160 ari na wo wa nyuma muri Afurika y’Iburasirazuba. Icya […]

Abaziyamamaza mu matora y’umukuru w’ igihugu ntibemerewe kwaka amafaranga abaturage- NEC

Komisiyo y’ igihugu y’ amatora (NEC) yatangaje ko nta mukandida wemerewe kwaka abaturage amafaranga azamufasha mu kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu no mu zindi gahunda zijyanye n’amatora ateganyijwe mu ntangiriro za Kanama 2017. Komisiyo y’ igihugu y’ amatora NEC ivuga ko ari inshingano za Leta gutera inkunga mu buryo bw’ amikoro, abiyamamaza mu matora y’ […]