Igishushanyo cyerekana Perezida Jaco Zuma asambana na Nelson Mandela cyateje impagarara

Guhera kuri uyu wa 21 Mata 2017, muri Afrika y’Epfo hari kuvugwa inkuru y’umunyabugeni, Ayanda Mabulu washushanyije Umukuru w’Igihugu, Jacob Zuma yicaye mu ntebe yegamirwa na nyakwigendera Nelson Mandela, igishushanyo kigaragaza ko bakoranaga imibonano mpuzabitsina. Iyi shusho ikimara kugera ku rukuta rwa Facebook rw’uyu munyabugeni yahise yamaganirwa kure n’abantu b’imihanda yose barimo ishyaka rya African […]

U Burusiya buri kohereza ibikoresho bya gisirikare n’ingabo ku mupaka wa Koreya ya Ruguru

Perezida w’u Burusiya, Vradimir Putin biravugwa ko yatangiye kohereza ingabo n’ibikoresho bikomeye bya gisirikare ku mupaka w’iki gihugu na Koreya ya Ruguru mu gihe intambara ikomeje gututumba muri iki gice. Video bivugwa ko itarasuzumwa neza ngo harebwe niba ari iya nyayo yagaragayemo gari ya moshi ipakiye ibikoresho bya gisirikare yerekeza ku mupaka ureshya na miles […]

Umunyakenyakazi Huddah Monroe yongeye kwigamba ko akijijwe n’igitsina cye

Huddah Monroe, ni umunyamideli umaze kumenyekana mu gihugu cya Kenya mu mwuga wo kumurika imideli, uyu mukobwa akaba azwiho gutangaza amagambo ku mbuga nkoranyambaga bamwe basesenguramo gukangurira bagenzi be kwishora mu buraya. Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook “Kenyan Born Huddah Monroe”, uyu mukobwa yagize ati: “Nazanzamuwe n’igitsina cyanjye, ubu ndatwara imodoka ihenze ( ROLLS […]

Nyamasheke: Ababyeyi gito bagurisha amata yagenewe abana bafite ibibazo by’imirire mibi

Hamaze igihe havugwa ikibazo cy’abana bari munsi y’imyaka 5 bafite imirire mibi mu karere ka Nyamasheke batinda kuyivamo kandi bahabwa amata buri munsi na LODA kugira ngo bayivemo bagire imibereho myiza ariko bakanga bakayimaramo igihe, ibi bikaba biterwa n’ababyeyi bamwe baca ruhinga nyuma bakagurisha ya mata agenewe abana babo bari muri iyo mirire mibi. Ikibazo […]

Centrafrica: Umuyobozi muri MINUSCA yishimiye Ibitaro by'ingabo z'u Rwanda

Tariki ya 12 Mata 2017, Ambasaderi Madamu Christine KAPALATA, umuyobozi mushya w’ibiro bya MINUSCA mu burasirazuba bwa Repabulika ya Santarafurika yasuye ibitaro byo ku rwego rwa kabiri (Level II) by’ingabo z’u Rwanda bikorera mu butumwa bw’amahoro ahitwa i Bria. Akihagera yakiriwe n’umuyobozi w’ibitaro Col Dr John BYIMANA wamweretse ikipe y’abaganga bakorana, amusobanurira imikorere y’ibitaro. Nyuma […]

Twavuye mu mwijima, ubu turi mu miyoborere myiza- PM Murekezi Anastase

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, wateguwe na sirivisi zitangwa na Minisitiri w’Intebe (primature) n’ibindi bigo biyishamikiyeho, yatangaje ko ubu Leta y’u Rwanda itanga ikizere kiza cy’ejo hazaza nyuma y’amateka mabi rwaciyemo. Umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2017, ubimburirwa no gusura […]

Afghanistan: Abasirikare byibuze 100 ba leta baguye mu gitero cyagabwe ku birindiro byabo

Igitero ku birindiro by’ingabo za Afghanistan biri hafi y’umujyi wa Mazar-e-Charif kuri uyu wa Gatanu cyaguyemo abasirikare ba leta byibuze 100 nk’uko bitangazwa n’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. “ Byibuze abasirikare 100 ba Afghanistan biciwe mu gitero cyagabwe ku birindiro byabo n’Abataliban kuwa gatanu hafi y’umujyi wo mu majyaruguru, Mazar-e-Charif ”, ibi ni […]

Umunyatanzaniya arashimira Polisi y’u Rwanda yamufashije kubona inka ze

Nyuma y’aho ku itariki ya 20 Mata Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe ifatiye inka 26 z’umunyatanzaniya witwa Johansen Ernest Kabuzi w’imyaka 43 zari zaribwe zikazanwa mu Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Mata, uyu munyatanzaniya yasubijwe inka ze. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) […]

Abantu 13 bashinjwa uruhare mu rupfu rwa AIGP Kaweesi bagejejwe imbere y’urukiko bwa mbere

Byibuze abantu 13 nibo bagejejwe imbere y’urukiko bashinjwa kugira uruhare mu iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi. Kuri uyu wa Gatanu nibwo umucamanza wo mu rukiko rwa Nakawa, Noah Ssajabi yasomeye abashinjwa biganjemo abasilamu ibirego bakurikiranweho. Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko itangazamakuru ritari ryemerewe kwinjira mu rukiko rwari rurinzwe bikomeye n’abashinzwe umutekano. Iki kinyamakuru kikaba […]

Ubwicanyi bukabije bwaranze itariki 21/04/1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi

¡ Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Runyinya no kuri Komini Runyinya, ubu ni mu murenge wa Karama mu karere ka Huye, bagoswe n’ibitero by’Interahamwe zirabica bose. ¡ Ku Kigo Nderabuzima cya Matyazo, hari hahungiye abatutsi basaga 6,000, baturutse muri za komini Ngoma, Maraba, Runyinya na Huye, bishwe n’Interahamwe. Ubu ni mu Murenge wa Ngoma […]

Abadepite bo muri E.U basanga mu myaka yose imaze MONUSCO ntacyo yakoze gifatika

Itsinda ry’abadepite baturutse mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi zari zasuye intara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa kane ushize, itariki 20 Mata 2017 ryatangaje Monusco itakoze ibihagije mu myaka isaga 15 yose imaze mu bijyanye no guhagarika ibikorwa by’imitwe y’inyeshyamba ikorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Izi ntumwa z’abadepite zigera ku munani zikaba zarabonanye […]

Polisi yafashe abagabo 3 bakekwaho gufatanya gutunda urumogi

Polisi y’u Rwanda ifunze abagabo batatu bakekwaho ubufatanyacyaha bwa magendu y’inzoga zo mu bwoko bw’Amalikeri no gutunda urumogi rungana na Bule 84,000 nyuma yo kubyinjiza mu gihugu rwihishwa bivanywe muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda. Ababifungiwe ni Nizeyimana Antoine, Musabyimana Isssa na Hategekimana Augustin. Mu kiganiro n’Itangazamakuru ku wa gatanu tariki 21 Mata […]

Kim Kardashian yigereranyije na Bikiramaliya nyina wa Yezu- REBA AMAFOTO

Kim Kardashian ni umugore w’imyaka 36 y’amavuko akaba umugore w’icyamamare Kanye West, uyu mugore yanenzwe n’abafana be batagira ingano nyuma yo gufata ifoto ye akayigereranya na Bikiramaliya nyina wa Yezu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mugore amafoto yayashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, ariko abafana be bayagaye ko ari ibitagereranywa, bati: “ni ibitagereranywa, biteye isoni n’agahinda ndetse […]

EAC igiye guha abanyeshuri bo muri kaminuza ibiraka byo gusubiramo ibirango bya yo

Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC yatangaje ko iri gutegura irushanwa ryo guhindura ibirango bya yo birimo amabara y’ikirango, guhindura ibendera ndetse n’ibindi biri mu biwuranga. Iki bikaba bizakorwa n’urubyiruko rwiga muri za kaminuza zo mu bihugu bigize uyu muryango. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ushinzwe itumanaho n’ibikorwa mpuzamahanga byo muri uyu muryango, Cris Magoba, ryavuze […]

Ibice 5 by’umubiri abagabo bareberaho ko umugore anyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Mu Kinyarwanda baca umugani “Ukurusha umugore aba akurusha urugo”, bisobanuye ko urugo iyo rufite umugore mwiza ruba rubakitse. Burya ubwiza ntyabwo ari isura ubwiza ni ku mutima. Ariko na none umugore nubwo wamuha ibingana iki, ariko ukaba utuzuza neza inshingano z’urugo, byose uba ukorera ubusa, biratinda akazamenya iyo bweze akaguca inyuma. Kimwe n’umugore utazi kuzuza […]

Uganda: Abarobyi 4 bashimutiwe mu Kiyaga cya Albert n’ ingabo za Congo

Abarobyi bane bo mu gihugu cya Uganda bashimuswe n’abantu bikekwa ko ari ingabo za Congo zibasanze mu Kiyaga cya Albert mu burengerazuba bw’igihugu nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano abyemeza. Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Hoima, Isaac Kawoya, ngo abo barobyi bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro kuwa Gatatu ushize ku isaha ya saa munani z’igicuku. Ababibonye […]

Rivers United yasesekaye i Kigali kongera guhura na Rayon Sports

Ikipe yo mu gihugu cya Nigeriya, Rivers United yamaze gusesekara mu Rwanda, aho ije gukina na Rayon Sports mu mukino wo kwishyura mu irushanwa rya CAF Confederation Cup. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Iyi kipe yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe ku isaha ya saa tatu z’umugoroba w’ijoro ryakeye, iturutse mu gihugu cyayo aho ikipe ya Rayon Sports […]

Perezida Kagame agiye gusubira muri Guinea nyuma y’umwaka umwe ahavuye

Umuvugizi w’agateganyo wa Guverinoma ya Guinea, Moustapha mamy Diaby ndetse na minisitiri w’itumanaho, kuri uyu wa kane batangaje ko perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ndetse na mugenzi we wa Tchad, Idriss Deby bitegura kujya muri iki gihugu mu rwego rwo kugisha inama ku mavugururwa ari gukorwa muri Afurika Yunze Ubumwe. Umuvugizi wa guverinoma ya Guinea […]

Nyamasheke:Impanuka ya Bisi yahitanye umugabo w’imyaka 52

Ahagana saa munani n’igice z’amanywa zo kuri uyu wa kane ni bwo Bisi itwara abagenzi ya sosiyete itwara abagenzi ya Ritco Ltd yari ifite plaque RAD 278K yataye umuhanda ihitana umuturage witambukaga witwaga Mukeshimana Jean Damasecène w’imyaka 52 ahita ashiramo umwuka,umushoferi n’imodoka bihitwa bijyanwa kuri Sitasiyo ya polisi ya Kanjongo,mu karere ka Nyamasheke, ubu umushoferi […]

Mobutu yari yabujije perezida Ntaryamira w’u Burundi kujya muri Tanzania ntiyamwumva

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 23 urupfu rw’uwahoze ari perezida w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira, uwahoze ari umujyanama we mukuru, Jerome Ndiho, yavuze ukuntu yari yabanje kurusimbuka inshuro 2 hari umugambi wo kumurasira ku kibuga cy’indege cya Bujumbura, ndetse nuko Mobutu yari yamubujije kujya muri Tanzania ariko akanga akaza gupfana na Habyarimana. Bwana Jerome Ndiho nk’umuntu […]

Uganda: Abanyarwanda basaga 20 batawe muri yombi

Polisi ya Uganda icumbikiye Abanyarwanda basaga 20 bashinjwa kwinjira muri kiriya gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ikinyamakuru the New vision cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru, kivuga ko aba bantu basaga bafatiwe mu mujyi wa Kabale mu ma saa yine z’igitondo ku munsi w’ejo tariki ya 20 mata 2017, bakabapakira imodoka bakabajyana mu […]

Babiri bamaze gutema DASSO bararashwe barapfa

DASSO (District Administration Security Support Organ), ni urwego rushinzwe umutekano rwaje rusimbuye icyahoze cyitwa “Local Defence”. Uru rwego rwinjiye mu kazi rufite umuvuduko udasanzwe mu gushyira mu ngiro inshingano rufite zirimo gushyira mu bikorwa ibyemezo n’imyanzuro y’akarere irebana n’umutekano ariko bamwe ugasanga bahangana na rwo. Kugeza ubu abasore babiri bararashwe nyuma yo gutema ba DASSO […]

Umugore yitwikiye mu nzu nyuma yo gushumika icyumba umugabo we yari aryamyemo

Umugore witwa Nyangoma, ukomoka mu gace ka Bundibugyo muri Uganda yapfuye yitwikiye mu nzu nyuma yo gushumika ikindi cyumba mugabo we, Isembambu yari aryamyemo atabizi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Daily monitor ivuga ko uyu mugore ngo yafashe uyu mwanzuro nyuma yo gutongana n’umugabo we aho bari ku kabari bacuruza inzoga, bapfa ibibazo byo mu miryango. Nibwo yasangaga […]

Urubanza rw’abashinjwa iterabwoba mu muhezo mu gihe bo batabikozwa

Urubanza rw’Abanyarwanda 44 bashinjwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba ya Al Shabab na Islamic State ruzasubukurwa kuwa 02 Gicurasi ariko rubere mu muhezo nk’uko byemejwe n’urukiko. Icyumba kidasanzwe cy’Urukiko Rukuru rwa Kigali kikaba cyemeje aya makuru gisobanura ko kuburanisha uru rubanza mu ruhame byagira ingaruka ku mutekano w’igihugu. Ubwo bwasabaga ko uru rubanza rutaburanishwa mu ruhame, ubushinjacyaha […]

Hatwitswe ibiyobyabwenge birimo litiro 8620 za kanyanga n'inzoga zo mu mashashi

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal yasabye abagatuye kutishora mu biyobyabwenge by’ubwoko bwose; ahubwo bakagira uruhare mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu n’icuruzwa ryabyo hagamijwe ubufatanye mu kurwanya ibyo byaha no gukumira ingaruka ziterwa n’ikoreshwa ryabyo. Ubu butumwa yabutanze ku wa 19 Mata uyu mwaka mu kiganiro yagiranye n’abatuye Umurenge wa Cyumba bitabiriye igikorwa cyo […]

U Rwanda mu bihugu bya Afurika byagaragaje kuzanzamuka kudasanzwe mu bukungu

U Rwanda ndetse n’ibihugu bitandatu (6) byo muri Afurika rwagaragaje kuzanzamuka bidasanzwe mu myaka ishize, aho ibi bihugu ubukungu bwabyo hagati ya 2015 na 2017 bwazamutse ku rugero rwa 5,4% nk’uko byagaragajwe na raporo nshya ya Banki y’Isi yagiye ahagaragara kuri uyu wa Gatatu. Nk’uko bigaragara muri iyo raporo, ibindi bihugu bitandatu biri kumwe n’u […]

Umuryango w’abantu 9 uri mu kato kubera indwara y’uruhu itari yamenyekana

Umuryango w’abantu 9 batuye mu karere ka Nkasi muri leta ya Tanzaniya baratangaza ko babayeho mu buzima busa n’uburi mu kato kubera indwara y’uruhu yafashe hafi umuryango wose, iyi ndwara iteye impungenge ikaba itaramenyekana ubwoko bwayo n’ikiyitera. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu muryango ngo usa n’utari warigeze umenyekana ko ufite kiriya kibazo, kikaba cyaramenyekanye mu minsi micye […]

Mu gihe Amerika itunze nyina wa za bombe, u Burusiya bwo ngo butunze se wa za bombe

Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibitseho nyina wa za bombe (MOAB), u Burusiya bwo buravuga ko bufite se wa za bombe (FOAB) ifite ubushobozi bwikubye inshuro enye MOAB Abanyamerika baherutse kurasa muri Afghanistan. Kuwa 13 Mata 2017 nibwo igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyarashe igisasu cya bombe kingana n’ishuri bise Nyina […]

Burera: Ndumunyarwanda n’iterambere ntibishoboka abahejejwe inyuma n’amateka bagituzwa ukwabo

Mu mirenge igize akarere ka Burera hagaragara abasigajwe inyuma n’amateka benshi batujwe mu midugudu bavanze n’abandi banyarwanda. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko iterambere ritagerwaho batujwe ukwabo, na Ndumunyarwanda ntiyashoboka, ahubwo ryaba ari ihezwa rikomeje kubakorerwa. Aba ni abitwaga Abatwa mu gihe u Rwanda rwari rukivuga amoko. Ni igice cy’Abanyarwanda bahabwa amazina nk’ay’inkanda ”abahejejwe inyuma n’amateka, […]

Serena Williams yashyize hanze amafoto ye atwite

Icyamamare ku isi mu mukino wa Tennis, Serena Wiliams yerekanye amafoto atwite inda aherutse guterwa n’umukunzi we Alexis Ohanian baherutse gusezerana ku mugaragaro mu Kuboza umwaka ushize wa 2016. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mugore w’imyaka 35 y’amavuko yagaragaye yambaye utwenda two kogana tugaragaza neza inda ye, mu gihe anakomeje amarushanwa mu muhamagaro we dore ko muri […]

Kuwa 20/04/1994 nibwo Umwamikazi Rosalia Gicanda yishwe na EX-FAR

¡ Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosaliya Gicanda, yishwe n’abasirikare ba leta. ¡ Mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, hishwe abapadiri babatutsi, abanyeshuri babatutsi bigiraga kuba abapadiri ndetse n’impunzi z’abatutsi zari zahahungiye. Bamwe mu Bapadiri b’abahutu bagize uruhare mu kwicisha bagenzi babo. ¡ Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Rugango, ubu habarizwa mu Karere ka Huye, barishwe […]

Rulindo: Nyuma yo gufungirwa isoko na Kongo, aborozi b'inkoko bararira ayo kwarika

Aborozi b’inkoko mu Rwanda bahangayikishijwe no kubura aho bagurisha ibikomoka ku nkoko kuko bafungiwe amasoko muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo kuva aho hamenyekanye indwara y’ibicurane by’ibiguruka mu gihugu cya Uganda. Bamwe mu borozi b’inkoko batuye mu murenge wa Mbogo mu karere ka Rulindo, intara y’Amajyaruguru, baganiriye n’ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru bavuga ko bamaze […]

Ku bufatanye n’abaturage, batatu bafatanywe ibiyobyabwenge

Ku bufatanye n’abaturage, Polisi ikorera mu turere twa Nyamagabe na Gatsibo, mu bihe bitandukanye, yafashe ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Mata. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police(CIP) Andre Hakizimana yavuze ko Ndayisaba Tharcisse w’imyaka 31 y’amavuko utuye mu kagari ka Mukungu, umurenge wa Kitabi […]

Mu Burundi barahakana ko hari ibyo kurya byavuye mu Rwanda bigiye gufasha abashonje

Nyuma y’amakuru amaze iminsi avuga ko hari ibyo kurya ishami ry’Umuryango wita ku Biribwa (PAM) ryaguze mu Rwanda ngo bijye guhabwa abaturage bigarijwe n’inzara mu Burundi, amakuru ava muri iki gihugu yo aravuga ko nta biryo byaguzwe mu Rwanda ngo bijyanwe mu Burundi. Ikinyamakuru cyo mu Burundi dukesha iyi nkuru kivuga ko hari amakuru yari […]

Kisangani : Amateka y’intambara ikaze y’iminsi 6 hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda

Dutegura kwandika iyi nkuru ku makimbirane yahanganishije Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda mu mujyi wa Kisangani, twabanje gusa n’abumva dufite umususu mu biganza kubera ukuntu bitari bikwiye ko ibihugu nkibi by’ibivandimwe nk’u Rwanda na Uganda byatana mu mitwe rukambikana. Niko byagakwiye kumvikana ko ibihugu bituranyi ndetse bihuriye ku mateka amwe n’amwe umwe wese atapfa kwakira […]

U Burusiya ngo bushobora kugira impfabusa za missiles, amato n’indege by’Abanyamerika

U Burusiya buratangaza ko bufite ubushobozi bwo kugira ubusa igisirikare cyo mu kirere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bukoresheje ikoranabuhanga rya elegitoronike bwatuma ibikoresho by’umwanzi bidakora . Amakuru aturuka muri iki gihugu cyane cyane mu binyamakuru bya leta aravuga ko iryo koranabuhanga rishobora gutuma indege z’intambara, amato ndetse za missiles, bidakora. Umwe mu basomyi […]

Uganda: Abavugabutumwa bo mu mihanda bagiye kujya bafungwa

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kampala muri Uganda, bwatangaje ko abantu bagenda babwiriza ijambo ry’Imana mu mihanda hirya no hino mu mujyi, ari bamwe mu bateza urusaku bityo zimwe mu ngamba bafatiwe hakaba harimo no kubafunga kugira ngo bacike burundu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ubu buyobozi mu itangazo bwasohoye, bwatangaje ko aba bantu bari mu bateza akavuyo bityo bakaba […]

Kigali: Basubijwe uburenganzira ku byabo nyuma y’aho RSSB ibabariye ikananirwa kwishyura

Abaturage bo mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge bongeye guhabwa uburenganzira bwo kugira icyo bakora mu butaka bwabo nyuma y’igihe kirekire batemerewe bitewe nuko babariwe na RSBB bagiye kwimurwa ariko ariko bakaba barategereje ko bishyurwa bagaheba. Kuri ubu ngo igisubizo aba baturage bahawe n’akarere ni u gukomeza ibikorwa byabo nk’ibisanzwe, ushoboye gusana arabyemerewe […]

Burundi: Umwana w’umukobwa w’imyaka 13 yishwe na se umubyara

Joseph Niyonzima ni umugabo utuye muri Komini Ngozi, mu ntara ya Ngozi, yishe umwana we witwaga Pascasie Ncutinamagara, amuzika ko yamwishyuzaga amafaranga ye yari amufitiye, aramukubita kugeza ashizemo umwuka. Uyu mwana yishyuzaga se amafaranga ibihumbi bitatu na magana atanu (3.500) y’amarundi, akaba yaracunze amaze kugurisha isambu uyu mwana w’umukobwa aramwishyuza, se aho kumuha ibye amuhata […]

Ubwicanyi bukabije bwabaye kuwa 19/4/1994 nuko ingabo za RPA zarokoye Abatutsi

¡ Muri Komine, Taba yayoborwaga na Jean Paul Akayesu, wabaye uwa mbere wahamwe n’icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda; hari higanje amashyaka nka MRD, MRND na PSD. Jenoside yabanjirijwe n’amakimbirane hagati ya MDR na MRND, icyo gihe ibikorwa by’iterabwoba byakorwaga ku manywa y’ihangu. Interahamwe zitangira kwitoza zateraga ama gerenade muri Nyabarongo zirushamwa kumasha imvubu. […]

RDC: Havumbuwe imibiri y’abantu bagera kuri 40 mu byobo bitandukanye

Umuryango w’Abibumbye uratangaza ko mu gace ka Kasai, muri Repubulika igaranira Demokaras ya Kongo hamaze gutabururwa imibiri y’abasaga 40 mu byobo bigera kuri 17, uyu mubare ukaba ushobora gukomeza kuzamuka mu gihe hakomeje ibikorwa byo gushakisha abandi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] BBC ivuga ko mu bantu bagera kuri 74 bikekwa ko bishwe mu mpera z’ukwezi gushize kwa […]

Polisi y’u Rwanda yongeye kwihaniza abashoferi barangara batwaye ibinyabiziga

Nyuma y’impanuka 2 zabaye ku italiki ya 18 Mata zihitana ubuzima bw’abantu bagera kuri 5, Polisi y’u rwannda yongeye kuburira abatwara ibinyabiziga kwirinda uburangare, aho inavuga ko abakora ayo makosa bazajya bakurikiranwa bagahanwa ndetse bakamburwa n’impushya zabo zo gutwara ibyo binyabiziga. Ni nyuma y’uko impanuka imwe yabereye mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo, […]

Dore uko irushanwa rya 1/16 ry’igikombe cy’amahoro riteye kuri uyu wa 19 Mata

Ku munsi w’ejo tariki ya 18 Mata 2017, nibwo mu Rwanda hatangijwe irushanwa ry’igikombe cy’amahoro icyiciro cya mbere, mu mikino itandukanye yabereye ku bibuga birimo icy’I Kigali, ku Ruyenzi ndetse na Musanze. Ku munsi wa mbere w’irushanwa hakaba harabaye imikino 4 gusa mu gihe kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 hateganyijwe imikino igera kuri […]

Loni yagaye cyane indirimbo y’Imbonerakure “Tera inda abakeba babyare Imbonerakure”

Agashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi, kagaye cyane indirimbo imaze iminsi y’Imbonerakure z’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi i Burundi, indirimbo ikangurira gutera inda abakobwa n’abagore bo ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta bakazabyara Imbonerakure. Mu itangazo aka gashami ka Loni kasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017, Zeid Ra’ad […]

Kenya: Inzoka yateje impagarara aho Perezida Kenyatta yagombaga kuvugira ijambo

Kuri uyu wa 18 Mata 2017, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iserukiramuco ryabereye mu gace ka Kisumu, igikuba cyacitse mu banyacyubahiro bari bateraniye aho ubwo inzoka yatungukaga ahari hagenewe kwicara umukuru w’igihugu Kenyatta. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Daily nation cyo muri kiriya gihugu kivuga ko iyi nzoka yatumye abayobozi barimo abakozi muri za minisiteri zitandukanye, abasenateri […]

Gen Muhoozi yinjiriwe n’abajura b’ikoranabuhanga (hackers) kuri Twitter

Abajura b’ikoranabuhanga bazwi ku izina rya “ Hackers” bagerageje gushaka kwinjira muri konti ya Twitter ya Gen Muhoozi Kainerugaba , umuhungu wa Perezida Museveni, ntibagera ku ntego. Iri gerageze barikoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017, kuri Konti ye @mkainerugaba. Ubwo bageragezaga kuyinjiraho, ngo hari amakuru menshi (tweets) yagiye […]

Perezida Kagame asanga intera ndende iri hagati ya Djibouti n’u Rwanda atari imbogamizi ku bucuti

Nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame asuye leta ya Djibouti mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2, yasabye ko abaturage b’ibihugu byombi ko barushaho kugirana umubano n’ubuhahirane ndetse bakajya banasurana batitaye ku ntera iri hagati y’ibihugu byombi. Mu ijambo rye yagejeje ku bagize Inteko rusange […]

Ngoma: Basanga ubujura bwadutse ari inkurikizi y’amapfa

Abatuye imirenge ya Zaza, Mugesera na Sake mu karere ka Ngoma, baravuga ko hadutse ubujura burimo no kumena amazu. Ubuyobozi busanga ari inkurikizi y’amapfa yabaye mu mwaka ushize, cyane ko n’imfashanyo bwari bwarageneye abaturage yahagaze. Mu tugari tw’iyi mirenge, nta joro rigicya hatamenwe inzu, hadatwawe itungo, cyangwa ngo hagire ufatirwa mu murima w’undi, asarura aho […]

Amb. Kayonga yamaze impungenge abibaza ku mubano w’u Rwanda n’u Bushinwa

Uhagarariye u Rwanda mu gihugu cy’u Bushinwa, Kayonga Charles asanga aho u Rwanda rugeze rwiyubaka ndetse n’iterambere rigaragara rumaze kugeraho kuva habaye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, rubikesha kuba nta vangura rigaragara mu gihugu ndetse n’imikoranire myiza n’ibindi bihugu. Mu kiganiro yagiranye na Global Times, kuwa 17 Mata 2017, uyu muyobozi yagarutse cyane ku […]

Mukobwa, dore ibimenyetso 10 bizakwereka umusore ugukunda agamije kugusambanya gusa

Mu rukundo habaho gushishoza, uko umuntu akubwiye ndagukunda si ko mu by’ukuri aba abikuye ku mutima, rimwe na rimwe hari igihe aba agamije kugukuraho ubutunzi bw’amafaranga cyangwa se akaba agamije kuryamana nawe, aha turibanda ku rukundo rw’umusore n’inkumi cyane cyane rwakabaye rufite intego yo kurushinga. Mukobwa rero niba ufite umukunzi mukaba mumaranye igihe hari ibimenyetso […]

Abasirikare b’u Burundi bagera ku 2000 baratorotse- Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo ICG ( International Crisis Group ) cyo mu Bubiligi, bugaragaza ko imvururu zishingiye kuri politiki zo kuva mu mwaka wa 2015, mu Burundi, zagize ingaruka no ku gisirikare bityo abasirikare bari hagati ya 600-2000 baratoroka barahunga. “Ubwoba bwo kwicwa bwongereye umuvuduko mu basirikare bo mu Burundi wo gutoroka kuva 2015, amakuru ava […]

Umukozi wo mu rugo yafatanywe asaga miliyoni y’amanyarwanda yibye umukoresha we

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo ifungiye kuri Sitasiyo ya Kacyiru umukozi wo mu rugo ukekwaho kwiba umukoresha we asaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, telefone ebyiri ngendanwa zo mu bwoko bwa Samsung S7, n’amadolari 100 ya Amerika. Ngirababyeyi Pierre ufite imyaka 25 y’amavuko ni we ukekwaho kubyiba . Yafatiwe mu kagari ka Mabengera, […]

Gicumbi: Ubuyobozi buhangayikishijwe n'ikibazo cy’abana bata ishuri

Inzego zitandukanye z’akarere ka Gicumbi zihangayikishijwe na bamwe mu bana bava mu ishuri bakajya gukora imirimo ivunanye . Iki kibazo cy’abana bata ishuri kigaragara mu Mirenge yose igize Akarere ka Gicumbi aho bata ishuri bakajya gukora imirimo itandukanye ikorerwa hirya no hino mu gihugu uretse ko hari na bamwe muri abo bana bajya kuyikorera mu […]

Huye: Umuforomokazi n’abandi bantu 2 barakekwaho kwica uruhinja

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye, yataye muri yombi abantu 3 barimo n’umuforomokazi bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwica uruhinja. Nk’uko Polisi yo muri ako karere ibitangaza, abakekwa ni Uwamariya Louise, Sikubwabo Jean Baptiste na Mukankusi Claudine bakaba barafashwe ejo nyuma yo gukekwaho ubu bufatanyacyaha mu kwica umwana w’amezi 9 wari umaze kuvuka bakamujugunya mu […]

Gasabo : Gitifu yafungiranye abakoze muri VUP, aho kubahemba

Ku murenge wa Bumbogo, mu mpera z’icyumweru gishize, hagaragaye abaturage bakoze mu mihanda ya Bumbogo muri gahunda ya VUP, bamaze igihe badahembwa. Umunyamabanga nshingwabikorwa yabahaye gahunda yo guhembwa kuri uyu wa kabiri, ariko bahageze arabafungirana, yatsa imodoka aragenda. Mu makuru yagaragaye kuri TV One, abaturage bari barakaye cyane, bavuga ko bamaze kenzeni(Quinzaine) eshanu badahembwa. Banavuga […]

Umuhanzi Bebe Cool na Sauti Sol bakoresheje irushanwa ryo kubyina banashyiraho ibihembo

Umuhanzi Bebe Cool wo muri Uganda hamwe n’itsinda Sauti Sol yo mu gihugu cya Kenya begeranyije amafaranga akabakaba Miliyoni 2 z’Amashilingi ya Uganda bakoresha irushanwa ryo kuririmba ku bahanzikazi ba Uganda na Kenya, utsinze irushanwa akayatwara. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Iri rushanwa ryahawe izina rya ‘Mbozi za malwa’ ryateguwe mu rwego rwo guha abaturage bo ku mpande […]

Burundi: Umuyobozi wa gereza yatawe muri yombi nyuma yo gutoroka kw’abagororwa

Umuyobozi wa Gereza Nkuru ya Rutana mu gihugu cy’u Burundi witwa Jonas Nimbona, ari mu maboko y’ubutabera guhera kuri uyu wa Mbere, aho afunganye n’umupolisi witwa Egide Nzeyimana bashinjwa kugira uruhare mu itoroka ry’abagororwa babiri bari bafungiye muri iyi gereza. Kuwa kane ushize, nibwo abagororwa babiri batorotse Gereza ya Rutana mu buryo ngo butangaje. Umwe […]

Afurika y'Epfo: Umubikira yiyahuye nyuma yo gufatwa asambana n’umupadiri

Umupadiri kuri paruwasi ya Cape Town muri Afurika y’Epfo utatangarijwe amazina aherutse gufatwa amashusho asambana n’umubikira, mu mashusho yafashwe na kamera zo mu biro by’umwe mu bo bakorana, mu gihe bari mu gikorwa cy’urukundo batabanje kwitegereza aho bari kugikorera. Urubuga expozedafrica.com ruvuga ko aya mashusho y’iminota 3 akiri mu bubiko akaba ategereje gushyirwa ahagaragara nyuma […]

U Rwanda na Djibuti byasinye amasezerano 5 atandukanye y’ubufatanye

U Rwanda na Djibuti bifitanye imibanire ya hafi kandi bihuje imyizerere yo kuba ari ngombwa ko Afurika ikomera ikanihesha agaciro. Ibi bikaba byatangajwe na perezida Kagame muri Djibuti mu kiganiro we, na mugenzi we, Ismail Omar Guelleh bahaye itangazamakuru . Ibihugu byombi bikaba byashyize umukono ku masezerano 5 atandukanye yo kurushaho gukomeza ubufatanye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]