Umukobwa w’igikara kinoze, arashaka umukunzi w’ibihe byose (Fungura ubone nimero ze)

Uyu ni umukobwa ushaka umukunzi: mbanje kubasuhuza abo kuru rubuga.njye nd’umukobwa wa 55kg mfite 1,69cm,nahejeje amashuri yisumbuye ariko ubu ntakazi mfite.mfite 21.nd’igikara kinoze.nje hano nshaka uwo nagira umukunzu wibihe byose.umusore ukuze ufite nka 28ans,wubaha imana kdi wubaha bose.ukora kdi uvugisha ukuri.niba ubyujuje nyandikira on whtsp 0787057618. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu nawe ni umusore ushaka umukunzi : […]

Bimwe mu byagarutsweho cyane mu butabera bw’u Rwanda muri 2016

Mu gihe umwaka wa 2016 uri mu marembera naho uwa 2017 ukaba usigaje iminsi mike ngo utangire, hari ibintu bitazibagirana byaranze ubutabera bw’u Rwanda, kutanyurwa n’uko imanza ziciwe, kujurira, gukatirwa ku bari barananiye inkiko, koherezwa mu Rwanda kw’abari baragiye mu mahanga basize bakoze ibyaha bya Jenoside bidasaza mu Rwanda n’ibindi byinshi nibyo byaranze 2016 mu […]

Gasabo: Urubyiruko rwaganirijwe ku icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge

Urubyiruko rugera kuri 300 rwo mu karere ka Gasabo ruharanira amahoro n’iterambere rwasabwe kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose no kwirinda kugwa mu mutego w’abacuruza abantu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi babisabwe mu mpera z’icyumweru gishize mu nama bagiranye na Chief Superintendent of Police (CSP) Rose Muhisoni; akaba yungirije Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage […]

Abatutsi n’Abahutu babanaga neza mu Burundi, ngo umuvumo wazanwe n’Ababiligi

Iyi mvugo yagaragaye mu gitabo “La haine en ce vert paradis” cyanditswe na Jean-Franà§ois Bouchard, akaba avuga ko ubwicanyi bwatangiye gukorwa mu Burundi, ahagana mu kinyejana cya 20 hagati bwakuruwe n’Ababiligi. Yagize ati: “Abatutsi n’Abahutu babanaga mu mahoro mu Burundi mbere y’uko Abakoloni b’Ababiligi bigisha amacakubiri ashingiye ku moko, banashinga ubuyobozi bwabo, iryo vangura ryakurikiwe […]

Burundi: Perezida Nkurunziza yakubise umweyo abasirikare 3 bakomeye (Officers)

Muri uku kwezi k’Ukuboza 2016, Perezida w’ u Burundi Nkurunziza yirukanye abasirikare 3 barimo na Col Adolphe Manirakiza wahoze ayoboye ingabo za MONUSCA muri repubulika ya Centrafrica akaza kwirukanwa nazo ashinjwa kutuzuza inshingano zabajyanye. Ku itariki ya 22 Ukuboza 2016, nibwo umukuru w’igihugu cy’u Burundi Pierre Nkurunziza nk’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’igihugu yashyize umukono ku itangazo […]

Burundi: Perezida Nkurunziza yakubise umweyo abasirikare 3 bakomeye (Officers)

Muri uku kwezi k’Ukuboza 2016, Perezida w’ u Burundi Nkurunziza yirukanye abasirikare 3 barimo na Col Adolphe Manirakiza wahoze ayoboye ingabo za MONUSCA muri Repubulika ya Centrafrica akaza kwirukananwa nazo ashinjwa kutuzuza inshingano zabajyanye. Ku itariki ya 22 Ukuboza 2016, nibwo umukuru w’igihugu cy’u Burundi Pierre Nkurunziza nk’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’igihugu yashyize umukono ku itangazo […]

Kwagura imihanda yo mu Mujyi wa Kigali biratangirana na Mutarama 2017

Umushinga wari utegerejwe wo kwagura imihanda yo mu Mujyi wa Kigali biteganyijwe ko utangirana n’ukwezi kwa Mutarama tugiye kwinjiramo nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’Umujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko uyu mushinga uzatwara miliyoni hafi 76 z’Amadolari y’Amerika. Biteganyijwe ko muri uyu mushinga hazakorwa kilometer zigera muri 52, hakazibandwa cyane ku kwagura imihanda ku buryo umuhanda uzajya ugendamo […]

Yakomerekeye bikomeye mu kirombe yari agiye kwibamo Gasegereti

Polisi y’u Rwanda iributsa abakora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gufata ingamba zo kubungabunga umutekano w’aho bakorera iyo mirimo mu rwego rwo gukumira impanuka zishobora kuhabera. Ubu butumwa butanzwe kubera ko hari abantu bitwikira ijoro bakayacukura mu birombe bidacungiwe umutekano ku buryo biteza impanuka zihitana ndetse zigakomeretsa bamwe mu babikora. Mu ijoro ryo ku wa 24 […]

Ibyiza 5 byo gusomana mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Gusomana cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ni ngombwa. Nubwo usanga hari abantu badakunda gusomana, iki gikorwa kibanziriza igikorwa nyir’izina ni ingenzi kuko kigira umumaro mu gutegurana no gutuma imibiri irushaho gukenerana. Hano hari imwe mu mimaro yabashijwe kwegeranywa mu rwego rwo gusangiza abakunzi ba bwiza.com ibyiza byo gusomana cyane cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Byongera […]

Perezida Nkurunziza yitereye mu birere- IFOTO Y'UMUNSI

[xyz-ihs snippet=”google-pub”] Iyi ni ifoto ya Perezida Nkurunziza w’u Burundi, yari yitereye mu birere mu gikorwa cy’amasengesho barimo mu Burundi, uyu munsi akaba ari umunsi wa kabiri, bashimira Imana yarinze u Burundi muri uyu mwaka wa 2016, akaba ari amasengesho azamara icyumweru. Iyi foto ikaba ari iy’umunsi, irimo guhanwahanwa ku mbuga nkoranyambaga. Nawe gira icyo […]

Dore amwe mu mafoto yanyeganyeje isi muri uyu mwaka wa 2016 hirya no hino

Muri uyu mwaka urimo usoza wa 2016, hagiye haba ibikorwa bitandukanye hirya no hino ku isi, nyamara nubwo abantu batabashije kuba bakwigererayo cyangwa ngo bumve ibyagiye biba, hari amafoto yabashije kwegeranywa afite icyo avuze ku byabaye. Amwe muri ayo mafoto ni aya [xyz-ihs snippet=”google-pub”] [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri […]

Perezida Nkurunziza ku munsi wa kabiri w’amasengesho- REBA AMAFOTO

Uyu munsi tariki ya 27 Ukuboza 2016, ni umunsi wa kabiri w’amasengesho mu gihugu cy’u Burundi, yateguwe n’umuryango wa Perezida Nkurunziza akaba arimo kubera mu Ntara ya Rutana. Aya masengesho ngo ni ayo gushima Imana yarinze u Burundi n’Abarundi muri uyu mwaka wa 2016, yitabirwa na Perezida Nkurunziza n’umufasha we hamwe n’abandi bayobozi mu nzego […]

Gasabo: Abagororwa 2 batorotse gereza

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe imfungwa n’abagorororwa RCS buratangazako abagororwa 2 bashobora kuba barazimiriye mu bari baje kubasurakuri Noheli kuko kugeza ubu bakomeje kuburirwa irengero. Aba bagororwa barimo Martin Ugirimpuhwe wari ukurikiranyweho ibikorwa by’ubujura ndetse na Emmanuel Twagirimana wari umaze igihe akatiwe imyaka 4 ku byaha yaregwaga, bikekwa ko bacitse mu gihe gereza ya Nyarugenge izwi nka […]

Prezida Magufuli yiyamye abategetsi be birukana Abazunguzayi

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzaniya yiyamye abategetsi bo muri iki gihugu ababwira ko bagomba kureka abacuruzi bo ku muhanda (Abazunguzayi) bagakora aka kazi kabo mu bwisanzure n’umutekano usesuye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu ijambo rye, perezida Magufuli yavuze ko Abazunguzayi bagomba kwerekwa ahantu heza bisanzuye bagakorera ubucuruzi bwabo habura bakaguma mu mihanda uko babyifuza. Perezida Magufuli […]

Burundi: Urubanza rw’abashinjwa kwica Hafsa Mossi rwigijwe inyuma

Urubanza rw’abakekwaho kwica depite Hafsa Mossi wari uhagarariye u Burundi mu Nteko ishinga Amategeko ya EAC rwegejwe inyuma ukwezi nyuma y’aho aba bagejejwe imbere y’urukiko bagasanga nta bunganizi mu mategeko bafite. Abagejejwe imbere y’urukiko rwa Komini Ntahangwa mu Ntara ya Muramvya bose hamwe ni batanu, hakaba harimo umunyeshuri mu ishuri rikuru rya gisirikare ISCAM ndetse […]

Perezida Habyarimana iyo aza kwigira kuri Thomas Sankara ntiyari kugwa mu gatego ka Mitterand

Thomas Sankara ni intwali ya Afurika, akaba yaratanze ubuzima bwe kugirango intekerezo ze nziza zivane abaturage ba Burkina Faso ku ngoyi ya ba Mpatsibihugu, ibikorwa bye by’ubutwari benshi bamwibukiraho na Perezida Juvenal Habyarimana w’u Rwanda iyo aza kubigenderaho aba yaramenye igakino k’Abafaransa akicwa gitwari kurusha uko yasize u Rwanda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ese Thomas Sankara ni […]

Pepiniere Fc yatangaje ko izikura mu irushanwa nibatayemerera gukinira ku kibuga cyayo

Nyuma y’uko ikipe ya Pepiniere Fc isabye ko ikibuga cyayo giherereye ku ruyenzi gikorwa ndetse ikanasaba ko umukino yari gukina usubikwa, kuri ubu yamaze gutangaza ko nitemererwa gukinira ku kibuga cyayo izikura mu irushanwa. Ikipe ya Pepiniere Fc itangaje ibi nyuma y’uko ku munsi wa 10 w’irushanwa iyi kipe yatewe mpaga ubwo yari yabuze ku […]

Ikibazo cy’inyama za Noheli zibwe cyahinduye amateraniro intonganya

Abakirisitu babuze uko bifata nyuma y’uko pasiteri wabo yahinduye ibyari ijambo ry’Imana intonganya nyuma y’aho uyu muvugabutumwa yari agarutse ku kibazo yagiranye n’abakirisitu bamwibiye Inyama yari yateguriye abashyitsi be ku munsi mukuru wa Noheli zibwe n’abo yari yahaye akazi ko kumubagira. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Bishop Henry Katumba wo mu gihugu cya Uganda yahinduye isura ubwo yagezaga […]

Donald Trump asanga Loni imaze kuba club abantu bahuriramo bagiye kwinezeza

Nyuma y’iminsi micye Umuryango w’Abibumbye utoye umwanzuro ubuza Israel gukomeza kubaka muri West Bank no muri Yerusalemu y’uburasirazuba, Donald Trump witegura gutangira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu minsi iri imbere, yakemanze ubushobozi bwawo kuri uyu wa Mbere, avuga ko Loni ari nka club abantu bahuriramo bashaka kugira ibihe byiza. Abinyujije ku rukuta rwe […]

Ese kuki ingabo za UN ziri mu butumwa bw'amahoro zikora ibyaha ariko zigakomeza kurindishwa?

U Burundi ni kimwe mu bihugu byagiye bigira inzego z’umutekano za leta zavuzweho guhungabanya umutekano w’abaturage haba mu gihugu imbere ndetse no mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye. Muri rusange, leta y’u Burundi igaragaraho amakosa menshi yo gukoresha ingabo zayo mu guhangana n’abatavuga rumwe nayo guhera mu myaka yashize ndetse abenshi mu baturage bakaba barahazize […]

Hakozwe impinduka muri Koperative Umwalimu SACCO

Amadeni adashira kandi akabije ubwinshi yatumye muri koperative umwalimu SACCO hakorwa impinduka zitandukanye, ibi kandi ngo ni mu rwego rwo kugira ngo iki kigega gitangire gushaka uko cyakwigira ntigikomeze gutega amaboko leta. Kuri ubu umubare w’amafaranga abarimu baguzaga muri SACCO wagabanyijwe kubera amadeni akabije. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Newtimes dukesha iyi nkuru yanditse ko ubu nta mwalimu […]

Lt Col mu ngabo za Uganda yakubiswe iz’akabwana kugeza apfuye azira gushaka kwiba

Umusirikare wa Uganda ufite ipeti rya Lt. Col kuri Noheri yakubiswe iz’akabwana kugeza ashizemo umwuka nyuma yo gukekwaho kugerageza kwiba umuntu ucuruza mobile money nk’uko amakuru agera kuri Chimpreports avuga. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wungirije w’igipolisi muri Kampala, Paul Kangave, ngo ibi byabaye nka saa tatu za mugitondo ubwo Lt Col. Keba Nekepere yageragezaga kwiba umucuruzi […]

Kirehe: Nsabimana Joel yafatanywe umufuka w'urumogi

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe , ku itariki 25 Ukuboza yafashe uwitwa Joel Nsabimana ukekwaho kuba mu batunda ibiyobyabwenge babivana mu bice bimwe by’igihugu babijyana ahandi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 25 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Nyamiryango, mu […]

U Bufaransa busa n’ubufite inyungu mu guhora bushinja u Rwanda. Min Busingye

Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda Johnston Busingye yavuze ko leta y’u Bufaransa ishobora kuba ifite inyungu mu guhora ikingira ikibaba abashinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse no guhora burushinja amakosa. Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na minisitiri Busingye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru jeunafrique kuri uyu wa 26 Ukuboza 2016 ubwo cyamubazaga ku bijyanye […]

Uganda: Abakinnyi basaga 30 barohamye mu mazi bari mu bwato barapfa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Ukuboza 2016, ubwato bwari butwaye abantu bagera kuri 30 bo mu gihugu cya Uganda biganjemo ikipe y’abakinnyi, abayobozi n’abatyerankunga babo bwarohamye mu kiyaga cya Albert hakaba hari impungenge ko bose bahasize ubuzima. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Amakuru dukesha bimwe mu bitangazamakuru byo muri kiriya gihugu avuga ko abakinnyi basaga 21 […]

Premier League: Dore uko imikino iri gukurikirana guhera ku munsi wa 18 witezweho imikino myinshi

Mu gihe shampiyona yo mu gihugu cy’u Bwongereza isigaje iminsi micye ngo irangire, kuri uyu wa mbere hateganyijwe imikino igera ku 10, undi mukino usoza irushanwa ukazakinwa kuwa gatatu tariki ya 28 Ukuboza. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu gihe mu bindi bihugu hari kwizihizwa umunsi w’ikiruhuko, bitandukanye cyane no mu gihugu cy’u Bwongereza aho kuri uyu wa […]

Ibintu 5 uzitondera ukora imibonano mpuzabitsina ku munsi wa mariage

Uretse ingeso mbi zateye ubu zo gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo kurushinga nuwo muzabana, ubundi bisanzwe bizwi ko ku munsi mwashyingiranwe ari nabwo hakorwa bwa mbere imibonano mpuzabitsina, byemewe n’Imana yabahaye umugisha. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kuri uyu munsi rero nk’umusore n’inkumi baba basezeranye kubana akaramata hari ibyo baba bagomba kwitondera mu gihe barimo gukora imibonano bwa […]

Somalia: Intagondwa za Al Shabab zivuganye umushinjacyaha

Intagondwa zo mu mutwe wa Al Shabab zarashe zica umushinjacyaha mu rukiko rwa gisirikare mu ntara ya Somalia yigenga bicagase yitwa Puntland kuri iki Cyumweru nk’uko byemejwe n’ababibonye ndetse n’abayobozi. Abarwanyi ba Al Shabab ngo baba bafite gahunda yo kwirukana ingabo za Afurika Yunze Ubumwe zigakuraho guverinoma, zigatangiza kugendera ku matwara ya kisilamu muri iki […]

Babiri batawe muri yombi bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Abagabo babiri bafunzwe bakekwaho kugerageza guha ruswa abapolisi bakora mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko; ibi bikaba byarabaye mu mpera z’icyumweru turangije. Abafungiwe iki cyaha ni Nsabimana Theogene na Kayitani Semakuba. Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) […]

Gahunda y’ibiruhuko mu nzu ndangamurage yasize abana biyemeje kugaruka ku muco

Minisiteri y’umuco na siporo mu Rwanda yasabye abanyarwanda biganjemo abakiri bato guha agaciro umuco gakondo w’u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi minisitiri wa MINISPOC, Uwacu Julienne yabitangaje ubwo yasozaga amahugurwa y’ibyumweru bibiri yiswe “Ibiruhuko mu nzu ndangamurage” yari agamije gufasha abana bo mu kigero cy’ingimbi kwiga umuco nyarwanda, […]

Burundi: Abasirikare bane bashinjwa kwica Depite Hafsa Mossi bagiye gutangira kuburanishwa

Abantu bane bakurikiranweho kugira uruhare mu iyicwa rya nyakwigendera Depite Hafsa Mossi wari uhagarariye u Burundi mu Nteko ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), kuri uyu wa Kabiri baragezwa imbere y’urukiko Rukuru rwa Muramvya. Nyakwigendera Hafsa Mossi yishwe arashwe n’abagabo babiri bari bitwaje imbunda bahise bacikira mu modoka kuwa 13 Nyakanga 2016 ubwo yavaga […]

Ibihugu 6 by’Abarabu bitasoreshaga umusoro ku nyungu bigiye gutangira kuwusoresha

Ibihugu bitandatu by’Abarabu byo mu kigobe bitajjyaga byaka abaturage babyo umusoro ku nyungu bigiye gutangira kubasoresha. Akanama k’ubufatanye bw’ibi bihugu (The Gulf Cooperation Council) rihuje Arabia saoudite, Kuwait, Bahrain, Oman, Qatar n’Ibihugu byunze ubumwe by’Abarabu (UAE), byemeranyije gutangiza gusoresha umusoro ku nyungu bitewe n’ibibazo by’igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’amafaranga ari kugenda mu bya […]

(Amafoto)-Umwalimu yisutseho mazutu aritwika ahima abacamanza

Umugabo witwa Sukhminder Singh Mann wo mu gihugu cy’u buhinde ubu ubuzima bwe buri mu kaga nyuma yo kwigaragambya akisukaho mazutu akitweka ariko Polisi ikamuzimya atarakongoka. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mugabo w’umwalimu yagaragaye mu muhanda yigaragambya na bagenzi be b’abalimu ubwo yavaga mu rukiko atanyuzwe n’ubusobanuro ahawe n’abacamanza ku kibazo cy’amasezerano y’akazi ko kwigisha yari amaze […]

Umufaransakazi ukuriye umuryango wita ku bana yashimutiwe muri Mali

Umuyobozi w’Umuryango utegamiye kuri leta ufasha abana bafite ibibazo by’imirire mibi yashimutiwe muri Gao ho mu majyaruguru ya Mali n’abantu bitwaje ibirwanisho mu ijoro rya Noheri. Sophie PĂ©tronin w’impuguke mu bijyanye n’imirire yabaga mu mujyi wa The kuva mu myaka ya 2000, akaba yari yaranarokotse irindi shimutwa mu 2012. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa yemeje […]

Abantu batatu nibo baguye mu mpanuka kuri Noheri — Polisi

Abantu batatu nibo bitabye Imana kuri Noheri bazize impanuka 2 zabaye nk’uko byatangajwe n’ubuvugizi bwa Polisi y’Igihugu. Mu mpanuka imwe yabereye Rukomo, umunyamaguru yapfuye nyuma yo kugongwa n’umumotari bivugwa ko yamunyuze hejuru mu gihe polisi ikomeje iperereza. Mu yindi mpanuka, abantu babiri babuze ubuzima nyuma y’impanuka ya moto na none yabereye ku Kamonyi mu gitondo […]

Nord Kivu-Abasivile 22 bishwe muri iyi week end

Ibibazo by’umutekano mucye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bikomeje kuba agatereranzamba aho muri iyi wikende dusoje abasivile basaga 22 bishwe n’ingabo bivugwa ko ari iza ADF Naru. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aba barwanyi bamaze imyaka isaga 2 biganje mu ntara ya Kivu ya Ruguru n’utundi duce bihana imbibi batera ibibazo by’umutekano mucye byanimuye abatari bacye mu […]

Umunyarwenya, Anne Kansiime yahaye ababyeyi be impano y’inzu ku munsi mukuru wa Noheli

Umunyarwenya, Kansiime Kubiryaba Anne, uzwi ku izina rya “Anne Kansiime” kuri uyu munsi mukuru wa Noheli 25 Ukuboza 2016, yageneye ababyeyi be inzu yari amaze iminsi yubakisha. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati: “Yesu nyawe yavukiye mu muryango wanjye,iyi ni Noheli nziza by’umwihariko”. Kansiime ni umunyarwenya umaze kubaka izina muri aka […]

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo muri Pop, Michael George yitabye Imana

Uyu muhanzi witwa George Michael wo mu Bwongereza wamenyekanye cyane mu njyana ya Pop ndetse na Solo yitabye Imana kuri uyu wa 25 Ukuboza 2016 azize urupfu rutunguranye. Nk’uko byatangajwe na Manager w’uyu muhanzi Michael Lippman, ngo uyu muhanzi bamusanze mu buriri aryamye yapfuye bivugwa ko yazize indwara y’umutima kuko nta n’igicurane yatakaga. Umuryango w’uyu […]

Umuterankunga utari witezwe mu gukusanya inkunga igenewe umuryango wa Maboneza

Igikorwa cyihariye cyo gukusanya inkunga yo gufasha umuryango wa nyakwigendera Sana Maboneza, wari ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, kirakomeje kandi gikomeje kwitabirwa ku buryo cyanitabiriwe n’umuterankunga utaratekerezwaga. Ushinzwe gukusanya iyi nkunga kugeza ubu akaba amaze kwegeranya 17,282 by’Amadolari ya Amerika, harimo amadolari 730 yavuye muri ambasade y’u Bufaransa mu Muryango w’Abibumbye. Ikintu cyatunguranye hagendewe […]

U Rwanda rwungutse ba Noheli 30, rubura abantu batatu

Ku wa 25 Ukuboza, umunsi mukuru w’Abakirisitu bo ku isi yose baba bibuka ivuka rya Yesu Kristo umucunguzi, mu gihe mu Rwanda hizihizwaga uyu munsi, iki gihugu cyungutse abantu bagera kuri 30, akenshi abantu bavuka kuri uyu munsi bitwa ba Noheli. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda habaruwe abana bagera kuri 30 bavutse […]

Mu butumwa bw’iminsi mikuru Perezida Kagame yasabye inzego z’umutekano guhora ziteguye

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda , Paul Kagame yageneye ubutumwa inzego z’umutekano zo zose mu Rwanda, inzego z’umutekeno mu Rwanda ziri mu byiciro bitandukanye ari byo Igisirikare, Igipolisi, DASSO, Inkeragutaba, n’Amarondo atandukanye, aba bose umukuru w’igihugu yabageneye ubutumwa bujyanye n’iminsi mikuru iri kwizihizwa mu gihu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ijambo rikubiyemo uburumwa bwa perezida Kagame ku nzego z’umutekano […]

Kicukiro: Umumotari yatawe muri yombi agerageza kugurisha moto itari iye

Umugabo witwa Munyaneza Ignace yatawe muri yombi mu mpera z’iki cyumweru dusoje agerageza kugurisha muto itariye yari yatijwe ngo atware abagebzi. Munyaneza w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro ubwo yashakaaga kugurisha iyimoto ifite pulake nimero RD472 yo mu bwoko mwa TVS ubu akaba afungiye kuri station ya Polisi […]

Ingamba zikakaye zafashwe na bimwe mu bihugu by’Afurika n’ibindi bitazibagirana mu mwaka wa 2016

Uyu mwaka wa 2016 ugiye gusiga hari zimwe mu ngamba umuntu yakwita ko zikakaye zishyizweho mu bihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane w’Afurika. Nubwo izo ngamba zitagiye zishyirirwaho rimwe, buri gihugu kigiye gifite umwihariko wacyo nubwo hari ibyagiye bikopera imikorere yo mu bindi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Muri izo ngamba harimo izabuzanyijwe ariko harimo n’izashyizweho zigomba […]

“Abashonji bafite inzara nababwira ngo nibihangane” Denise Nkurunziza

Umugora wa perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yabajijwe niba hari ubufasha ubwo ari bwo bwose afitiye Abarundi bari mu bihe bikomeye by’inzara avuga ko kuri ubu icyo yabwira Abarundi ari ukubihanganisha no kubifuriza Noheli nziza n’umwaka mwiza. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu kiganiro yagiranye na radio VOA, Denise Nkurunziza ati “Nababwira ngo nibihangane kuko ibihe nk’ibi hakunda […]

Ibintu 5 wamenya ku mujyi wa Beterehemu uvugwa muri Bibiliya

Umujyi wa Beterehemu, ni umwe mu mijyi mikuru ivugwa muri Bibiliya. Uyu mujyi wamenyekanye cyane nk’umujyi Yesu kirisitu yavukiyemo. Uyu mujyi uherereye mu gice cy’u Burengerazubwa bwa Palestine. Ni akajyi gato kiganjemo abayoboke b’amadini ya gikirisitu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mujyi abawutuye hafi ya bose bizera ko yesu uvugwa muri Bibiliya nk’umwana w’Imana ariho yavukiye, ibi […]

Busingye ati “Noheli itugendekeye nabi twagize ibyago”, Gereza ya 1930 yibasiwe n'inkongi (AMAFOTO)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Ukuboza 2016 (Noheli), gereza ya 1930 ifatwa nk’inkuru mu zo mu Rwanda iherereye mu karere ka Nyarugenge yafashwe n’inkongi y’umuriro, bamwe mu bagororwa bageragezaga no kurira ibikuta bya gereza bagarurwa n’amasasu y’abacungagereza. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Icyateje iyi nkongi y’umuriro ntikiramenyekana icyakora nk’uko byasobanuwe ACP John Baptist Seminega, umuyobozi ushinzwe […]

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yahawe igihembo na Obama atakiriho

Mbere gato yo gutanga, nyakwigendera Umwami Kigeli V Ndahindurwa hari ibihembo yari yagenewe ariko atanga bitaramushyikirizwa, aho muri ibyo bihembo harimo icyo yahawe na perezida Obama kiswe mu Cyongereza President’s Volunteer Service Award na none kizwi nka Lifetime Achievement kubera ibikorwa yakoreye muri Amerika atagamije inyungu. Ikindi gihembo yahawe na Kaminuza ya Albizu yo muri […]

Ubukonje bwatumye Umwamikazi w’Ubwongereza asubika igikorwa cya Noheli kimaze imyaka 28

Kuri uyu wa 25 Ukuboza 2016 Umwamikazi w’Ubwongereza kuri ubu utameze neza bitewe n’uburwayi bivugwa ko yakururiwe n’imbeho ikomeye iri muri iki gihugu muri ibi bihe yategetswe guhagarika umugambi wo gukomeza igikorwa we n’umugabo we bamaze imyaka 28 badasiba gukora kuri buri Noheli [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ikinyamakuru cyitwa Buckingham cy’i bwami mu Bwongereza kwa Queen Elizabeth […]

Joseph Kony yaba afite abagore hafi 100 n’abana 50! Bimwe mu bintu utari umuziho

Hashize imyaka igera kuri 30 Umuyobozi w’inyeshyamba, Joseph Kony n’umutwe ayoboye, Lord Resistance Army (LRA), bica, bafata ku ngufu, bakura mu byabo abasivili muri Afurika yo hagati no mu burasirazuba, aho bivugwa ko ashimuta abana b’abasore akaboza mu bwonko akabahinduramo indwanyi, naho abakobwa akabahindura abacakara b’imibonano mpuzabitsina. Dore ibintu bigera ku munani ushobora kuba utazi […]

Rayon Sport ikomeje kuyobora shampiyona, uko indi mikino yose yagenze

Ikipe ya rayo Sport ikomeje kuyobora irushwanwa mu mupira w’amaguru, aho kuri uyu wa 24 Ukuboza 2016 yihereranye Musanze Fc n’ibitego 4 kuri kimwe mu irushanwa rya Azam Premier league. Mu yindi mikino yabaye guhera mu ri iki cyumweru turi gusoza, dore uko amakipe yagiye ahura ndetse n’uko yatsindanye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kuwa Gatanu tariki 23 […]

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yahawe igihembo na Obama atakiriho

Mbere gato yo gutanga, nyakwigendera Umwami Kigeli V Ndahindurwa hari ibihembo yari yagenewe ariko atanga bitaramushyikirizwa, aho muri ibyo bihembo harimo icyo yahawe na perezida Obama kiswe mu Cyongereza President’s Volunteer Service Award na none kizwi nka Lifetime Achievement kubera ibikorwa yakoreye muri Amerika atagamije inyungu. Ikindi gihembo yahawe na Kaminuza ya Albizu yo muri […]

OMS Iravuga ko Abanyafurika bari mu kaga gakomeye, benshi ngo bazapfa bizize

Ubushakashatsi bw’umuryango w’abibumbye ishami ryita ku buzima (OMS) bugaragaza ko abantu abaturage bo ku mugabane w’ Afurika bafite buri wese impamvu byibuze imwe ikomeye yatuma apfa mu gihe cya vuba nyamara kandi ngo uyu muntu anashobora kwirinda ubwe atiriwe akenera imiti y’abaganga. Byinshi muri ibyo bintu bizahitana Abanyafurika ni indwara nk’iz’umutima, Kanseri na Diyabete gusa […]

Israel yahagaritse inkunga yahaga Senegal nyuma yo gushyigikira umwanzuro itishimiye

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko igihugu cye kitazubahiriza ibyo isabwa n’ingingo y’Akanama k’Umutekano ka Loni isaba Israel guhagarika kwubaka ku butaka bwa palestina yigaruriye, yavuze ko iteye isoni. Igihugu cya Israel kikaba cyatumyeho abagihagarariye mu bihugu bya Nouvelle Zelande na Senegal bivugwa ko ari byo byateguye iyo ngingo, ndetse gihita gifata icyemezo […]

Kwizihiza iminsi mikuru, gusesagura imitungo n’ubuzima

Mu Rwanda kimwe n’ahandi hirya no hino ku isi bizihiza umunsi mukuru wa Noheli ushushanya kuvuka kwa Yesu. Uyu munsi ukaba wizihizwa ku itariki ya 25 Ukuboza buri mwaka ndetse n’umunzi mukuru w’Ubunani uba mu ntangiriro za buri mwaka ku itariki ya mbere Mutarama. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kuri iyi minsi, usanga abantu benshi bakubiranye abandi bahuze […]

Umurenge wa Remera niwo wahize indi mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano – Amafoto

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2016, kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo habereye umuhango wo gusoza icyiciro cya 6 cy’ubukangurambaga n’ubufatanye ku mutekano n’isuku, hagati ya Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali bwari bumaze amezi 6, hanahembwa abababaye indashyikirwa mu bikorwa byo guharanira isuku ndetse no kubungabunga umutekano. Minisitiri w’umutungo kamere, Vincent […]

Turkiya: Hatangiye gukekwa abandi bantu bari inyuma y’iyicwa rya ambasaderi w’u Burusiya

Iyicwa rya ambasaderi w’u Burusiya uherutse kwicirwa muri Turkiya ngo ryari ryarateguwe neza kandi ni ubwicanyi bwakozwe byatekerejweho nk’uko minisitiri w’umutekano wa Turkiya yabitangarije itangazamakuru, aho yavuze ko uwishe yari yatumwe bitari ukwihorera gusa. Ambasaderi Andrey Karlov yishwe arashwe ubwo yari ari kugeza ijambo ku bari bitabiriye imurikagurisha ryiswe Russia in the Eyes of Turks […]

The Ben aremera amakosa ko we na Meddy batorotse ubwo bageraga Amerika

Nyuma y’uko umuhanzi nyarwanda The Ben wari umaze igihe ku mugabane w’Amerika yagarutse mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2016, yemeye amakuru avuga ko batorotse bagahitamo gusigara abo bari bajyanye bo bakagaruka mu Rwanda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’itangazamakuru ubwo yabazwaga kuri iki kibazo, The Ben yavuze ko […]

Rwamagana: Imfubyi yarokotse jenoside yashyikirijwe inzu yubakiwe na GIP

Mu Mudugudu wa Muhumuro, Akagari ka Binunga, Umurenge wa Munyiginya ho mu Karere ka Rwamagana, Hatashywe ku mugaragaro Inzu yubakiwe Hitiyaremye Didas, Umwana w’imfubyi yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Iyi nzu yubatswe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’ ishuli rikuru ry’ubumenyingiro rya Polisi riherereye mu Murenge wa Gishali ( Gishali Integrated Polytechnic […]

Umuryango wa Perezida Kagame wakwifurije umunsi mukuru mwiza

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, umufasha we ndetse n’umuryango we wose bifurije abantu bose kugira umunsi mukuru wa Noheli mwiza . [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nk’uko Perezida Kagame yabyanditse kuri Twitter ye yagize ati “Jeanette, umuryango na njye tubifurije mwese umunsi mukuru mwiza kandi w’amahoro…. Hamwe n’abo mukunda!!” Perezida Kagame […]

Indege y’igisirikare cy’u Burusiya yaburiwe irengero irimo abantu 91

Indege ya gisirikare y’u Burusiya yari irimo abantu 91 yaburiwe irengero ari bwo igihaguruka ahitwa Sochi nk’uko bitangazwa na minisiteri y’ingabo y’u Burusiya. Ibiro ntaramakuru bitandukanye biravuga ko iyi ndege ya gisirikare yaburiwe irengero kuri iki Cyumweru nyuma y’akanya gato ihagurutse ahitwa Sochi, umujyi w’u burusiya wubatse mu Nyanja y’Umukara, ahantu hakunze kubera Imikino yo […]