Rusizi: Umucungamutungo wa SACCO yirukanwe burundu azira urufunguzo rw’umutamenwa

Nyuma y’aho Uwayisaba Ange wari umucungamutungo wa Nkamira SACCO Kamembe mu karere ka Rusizi ahagaritswe n’inama y’ubutegetsi (CA) yayo azira amakosa ngo atihanganirwa, umunsi wo kumuhagarika akaba ari na wo uwari umuyobozi w’iyo CA Murekatete Emerance yeguraho mu buryo ngo budasobanutse, hakiyambazwa BNR, birangiye Uwayisaba yirukanwe burundu. Iyi SACCO yakunze kugaragaramo ibibazo by’imiyoborere mibi n’inyereza […]
Nyamasheke: Abagore bahinga kawa bahawe imashini zidoda

Abagore 19 bahinga kawa bibumbiye mu itsinda ‘Abishyize Bamwe’ rikorera mu kagari ka Rushyarara, umurenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 9 Ugushyingo bashyikirijwe na kampani ya Dorman imashini zidoda mu rwego rwo kubongerera ubushobozi bwo gukora ku ifaranga ngo barusheho kunoza ubuhinzi bwabo. Mu kiganiro na BWIZA nyuma yo kuzihabwa, aba […]
Rusizi: Impanuka y’imodoka yahitanye umukecuru w’imyaka 75
Imodoka ya sosiyete yitwa Tripartite itwara abagenzi mu muhanda Kamembe-CIMERWA mu karere ka Rusizi, saa saba z’amanywa zo kuri uyu wa Mbere, yakoze impanuka ubwo uwari uyitwaye yayerekezaga ku muhanda CIMERWA-Mashesha, ashaka abagenzi, igaruka CIMERWA ihitana umukecuru w’imyaka 75 uwo bari kumwe iramukomeretsa, hanakomereka 2 bari bayirimo. Amakuru umunyamakuru wa BWIZA ukorera muri aka karere […]
Rusizi: Ababyeyi bahangayikishijwe n’abangavu bakuramo inda, bitiranya itegeko
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Rusizi bafite abana n’abuzukuru batewe inda z’imburagihe bahangayikishijwe n’uko bahitamo kuzikuramo, bababaza bakababwira ko badakwiye kubigiraho impungenge, ko ari itegeko rya Leta. Umwe mu babyeyi bahuye n’ikibazo cy’umwana we wakuyemo inda, ubwo ababyeyi bafite abangavu babyariye iwabo yabwiye BWIZA ko yasanze yayikuyemo, yamubaza impamvu akamubwira ko ibyo bitamureba, […]
Rusizi: Abasore babiri bakekwaho kwica umuvandimwe wabo bamunigishije umugozi

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe mu karere ka Rusizi hafungiye abasore 2, uw’imyaka 19 n’uwa 20 bakekwaho kwica banigishije akagozi mukuru wabo w’imyaka 22, bamwiciye aho babanaga mu mudugudu wa Gacamahembe, akagari ka Burunga, umurenge wa Gihundwe muri aka karere. Amakuru BWIZA yahawe n’umugore nyir’igipangu bari bacumbitsemo, Nyirahabimana Adeline, avuga ko uwishwe witwaga Nshimiyimana […]
Rusizi: Uwakekwagaho gusambanya abana 2 b’abakobwa yiyahuriye mu biro by’akagari
Basabe Amis w’imyaka 40, wari utuye mu mudugudu wa Murabyo, akagari ka Shara mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, wakekwagaho kurarana abana 2 b’abakobwa, uw’imyaka 14 n’uwa 11 akanabasambanya, ubwo yagezwaga ku biro by’akagari ka Shara, yabaye acumbikiwe mu cyumba cyako, hatarashira iminota 15 bahamushyize, bagarutse kumureba basanga yimanitse, yapfuye. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe […]
Nyamasheke/Mahembe: Batewe impungenge no kwigisha amasomo ya mudasobwa mu magambo gusa

Abarimu bigisha muri bimwe mu bigo by’amashuri yo mu murenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke barasaba akarere n’izindi nzego zirebwa n’uburezi, ubuvugizi bakabasha kwigisha ikoranabuhanga, kuko ibigo byabo bitagira mudasobwa, bikadindiza cyane ireme ry’uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga. Imyigishirize y’ikoranabuhanga ngo ni ingorabahizi muri uyu murenge umaze imyaka 2 gusa ugezemo amashanyarazi mu bice byawo […]
Bombori bombori muri Nkamira SACCO y’i Kamembe

Abanyamuryango ba Nkamira SACCO Kamembe mu karere ka Rusizi baribaza icyakorwa ngo isubire ku murongo uhamye nyuma y’ibikomeje kuyivugwamo by’iyirukanwa huti huti ry’uwari umucungamutungo wayo n’iyegura ryihuse ry’uwayoboraga inama y’ubutegetsi yayo, byose mu buryo budasobanutse, mu gihe havugwamo miliyoni zirenga 17 zaburiwe irengero, zisanga izirenga 5 zishinjwa uwari umucungamutungo wayo ufunzwe, n’ibindi bizagaragazwa n’ubugenzuzi bwa […]
Rusizi: Ababaruramari b’umwuga bo mu bigo bya Leta bavuga ko umushahara bahabwa ukiri hasi
Bamwe mu babaruramari b’umwuga bakorera Leta, bavuga ko impamvu usanga bimwe mu bigo byayo bikunze kwitaba PAC bishinjwa imicungire mibi y’umutungo ari uko ababaruramari babizobereyemo bahora bayicika bigira aho bavuga ko bahembwa neza hagasigara ababa bameze nk’abiga bikabangamira imikorere inoze, bagasaba MINICOFIN gukora ubuvugizi ku nzego zishinzwe gushyiraho amategeko, igashyiraho itegeko ryihariye rigena imishahara yabo. […]
Rusizi: Abahinzi b’umuceri bavuga ko ubwanikiro bubi bubateza igihombo kinini

Abahinzi b’umuceri ba koperative Imbanzabigwi muhinzi w’umuceri (KOIMUNYA) iwuhinga mu kibaya cya Bugarama mu mirenge ya Muganza na Nyakabuye mu karere Rusizi, baravuga ko buri gihe ku mwero wawo bahomba amatoni n’amatoni yawo bitewe n’ubwanikiro bubi bawanikaho, bagasaba ubuyobozi bw’aka karere kububakira ubwiza butabahombya, ko bo batabona ubushobozi bwabwiyubakira. Ikibazo cy’ubwanikiro bw’umuceri bubi mu makoperative […]
Nyamasheke: Abaturage bashyikirije umuryango wararaga habi inzu bawubakiye

Nyandwi Jean w’imyaka 70 n’umugore we w’imyaka 64, baravuga ko bongeye kugira amahoro yo mu mutima ubwo binjizwaga mu nzu bubakiwe n’abakristo b’itorero EMLR bibumbiye mu matsinda yo kwizigamira, bayibashyikirije bijyanye n’icyumweru ngarukamwaka cyahariwe kwizigamira, bavuga ko ubwo bayibonye bagiye guhita basezerana imbere y’Imana, nyuma y’imyaka 37 babana, badasezeranye mu itorero. Imwe mu nyungu ikomoka […]
Karongi: Barifuza kongererwa inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi

Abaturage ku giti cyabo n’amakoperative akora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Karongi, bavuga ko bafite ikibazo cy’inganda nto n’iziciriritse zongerera agaciro umusaruro wabo, kuko hari igihe uba mwinshi cyane mu gihe kimwe ukanabura isoko,ubundi ukaba muke ugahenda cyane, bakavuga ko igihe izo nganda n’ubuhunikiro bugezweho byaboneka, hakemuka byinshi birimo n’icy’izamuka rikabije ry’ibiciro, n’abahabwamo akazi […]
Rusizi: Umusaza w’imyaka 67 yapfuye urukiri amayobera

Munyakazi Evariste w’imyaka 67, wari utuye ahitwa i Gihango mu kagari ka Karambi, umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi, wari watashye ubukwe bw’uwitwa Kayitaba Evariste mu mudugudu wa Cyimbogo, akagari ka Karangiro, umurenge wa Nyakarenzo muri aka karere, wari washyingije umuhungu, yaryamanye n’abandi bantu 4 mu rugo batashyemo ubwo bukwe, mu gitondo bamukozeho ngo […]
Rusizi/Kamembe: Mu cyumweru kimwe hamaze gufatwa abajura 31
Nyuma y’igihe kinini abatuye n’abagenda umujyi wa Rusizi binubira abajura babategera mu mayira bakabambura cyane cyane amatelefoni n’udukapu turimo amafaranga, cyane cyane abagore n’abakobwa, n’abatobora inzu n’ibikoni bagatwara ibirimo byose, ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe urimo igice kinini cy’uyu mujyi buravuga ko bwabahagurukiye, aho mu cyumweru kimwe hamaze gufatwa 31. Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, […]
Nyamasheke: Umwarimu wakekwagaho kurarana umunyeshuri w’umukobwa icyumweru cyose yagizwe umwere
Dushimimana Jean Paul w’imyaka 34, wigishaga mu rwunge rw’amashuri rwa Gihinga mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, wari ukurikiranyweho kurarana icyumweru cyose umunyeshuri we w’umukobwa w’imyaka 16, yagizwe umwere n’urukiko rw’ibanze rwa Kamembe nyuma y’aho ibizamini bya muganga bigaragaje ko batigeze bakorana imibonano mpuzabitsina. Ku wa 11 Kanama 2022 ni bwo hasakaye inkuru […]
Rusizi: Ukutavuga rumwe hagati ya RAB n’abarobyi b’isambaza

Ku wa 12 Ukwakira ni ho uburobyi bw’isambaza mu Kivu bwagombaga gusubukurwa,nyuma y’amezi 2 buhagaze, nk’uko bisanzwe bikorwa buri mwaka ngo umusaruro wiyongere. Nyamara si ko byagenze mu karere ka Rusizi nk’uko byari byitezwe, abarobyi bahagaritswe ku munota wa nyuma n’ibaruwa yaturutse muri RAB bamaze kugeramo,ibasaba kubihagarika,ngo ntibujuje ibisabwa, kandi ngo benshi babyujuje, batumva impamvu […]
Rusizi: Abageze mu zabukuru barataka ubukene bukabije no kutagira aho barambika umusaya

Bamwe mu bageze mu zabukuru mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi baravuga ko bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo byiganjemo ubukene bukabije, inzara no kutagira aho barambika umusaya, bagasaba akarere n’abafatanyabikorwa bako kubitaho byihariye, kuko abenshi mu bafite ibi bibazo ngo ari abimukira bahamaze igihe babuze epfo na ruguru nta n’abana bafite babitaho. Kanani Sitanisilas, aganira […]
Rusizi: Abana benshi barahohoterwa bagaceceka kubera kudasobanukirwa uburenganzira bwabo

Ubuyobozi bw’impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO) buvuga ko akarere ka Rusizi ari kamwe mu tugaragaramo cyane ihohoterwa rikorerwa abana, barimo n’abarikorerwa n’abo mu miryango yabo, abenshi bagaceceka kubera kubura ukundi bagira cyangwa kudasobanukirwa uburenganzira bwabo n’aho babariza, ukagasaba guhera ku ibarura ry’abana bose bafite ibyo bibazo, kagafatanya n’abo bireba bose kubikemura. Mu biganiro […]
Rusizi: Ingwate ziracyari ingorabahizi ku kwizahura mu bukungu biciye mu bigo by’imari
Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko, ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera (PSF), abafatanyabikorwa bako n’izindi nzego bireba, bukomeje gushakisha icyazahura imwe mu mishinga y’abaturage yagizweho ingaruka na COVID-19, yahamaze igihe kirekire ikazahaza bikomeye ubukungu bw’abacungiraga ku bushobozi buke, bamwe mu bakora imishinga iciriritse baravuga ko bakwiye koroherezwa ku ngwate ngo babashe kwizahura. Iyo uganiriye […]
Rusizi: Umubitsi wa SACCO arakekwaho gucikana amafaranga arenga miliyoni 11
Uwamahoro Théodosie wari umubitsi wa Imbaturabukungu SACCO Butareyo mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho kwiba amafaranga arenga 11.000.000 y’iki kigo cy’imari agacika. Amakuru BWIZA yahawe n’umucungamutungo w’iyi SACCO Uwimana Daniel, uvuga ko ubu bujura bwabaye ari muri konji akagaruka igitaraganya atabajwe, avuga ko ku wa 28 Nzeri […]
Nkombo: Abagore bavuga ko batagana ibigo by’imari kuko ntacyo bagira bajyanayo

Bamwe mu bagore batuye umurenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, bavuga ko ubukene bukabije buwurimo buterwa n’uko nta na kimwe cyakurwaho ifaranga rigaragara kihaba, n’uburobyi bwacungirwagaho butagitanga umusaruro uhagije nka kera, bubagiraho ingaruka zikomeye zirimo no kutabasha kugana ibigo by’imari kubera kutagira icyo bajyanayo. Abagore benshi bo muri uyu murenge baganiriye na BWIZA bavuze […]
Rusizi/Bugarama: Imiryango iremeza ko amakimbirane y’urudaca ari kuyiheza mu bukene bw’akarande

Bamwe mu batuye umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bavuga ko kuba bafite amahirwe yo guturira imipaka y’ibihugu 2 byagombye kubabera imwe mu mpamvu y’iterambere rirambye kubera uburyo bw’imikorere ibyara amafaranga buva kuri ayo mahirwe barusha ahandi henshi mu gihugu ariko bitabuza bamwe guhora mu bukene bw’akarande kubera ko ibyo babonye bitabagirira akamaro bitewe […]
Rusizi: Kuri G.S St Paul Muko barashimira cyane Perezida Kagame nyuma yo gutsindisha by’intangarugero

Nyuma y’aho ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, GS Saint Paul Muko riri mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi ritsindishije abana mu bizamini bya Leta ku kigero kidasanzwe, aho mu bizamini bisoza amashuri abanza, abana 72 bakoze batsinze bose, muri bo 61 bakabona amabaruwa abajyana mu bigo bibacumbikira, 23 muri bo bakabona 30/30, abarangije […]
Rusizi: Abanyamuryango ba Kinyaga Coffee baguye mu kantu bumvise uburyo amafaranga yabo yariwe

Ubwo basobanurirwaga n’abagenzuzi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) ku byavuye mu igenzura bakorewe muri Mata 2022 ku bijyanye n’imicungire, imikorere n’imikoreshereze y’umutungo wabo, abanyamuryango ba koperative y’abahinzi ba kawa (Kinyaga Coffee) ikorera mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi, babaye nk’abakubiswe n’inkuba bumvise ubuyo miliyoni zirenga 16 zanyerejwe n’abayobozi babo. Iri genzura […]
Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 27 yasanzwe amanitse mu nzu yapfuye
Mukankundiye Jeannette w’imyaka 27, wakoraga akazi ko mu rugo mu mudugudu wa Nduba, akagari ka Karengera, umurenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke,yasanzwe mu cyumba yararagamo aho yakoraga, amanitse mu nzu mu mugozi uboshye mu gitenge, bigakekwa ko yiyahuye. Amakuru BWIZA yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Karengera, Hategekimana Naason, avuga ko uyu mukobwa ukomoka mu […]
Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 80 n’uwa 54 bagiye kwiga mu mashuri abanza

Itangira ry’amashuri ritangiranye udushya mu karere ka Nyamasheke tutari tumenyerewe, aho muri GS Gitsimbwe, mu murenge wa Gihombo hagaragaye umusaza Gasigwa Ezéchias bahimba ‘Rwamatamu’ w’imyaka 80 aje gutangira uwa mbere w’abanza, mu gihe no ku ishuri ribanza rya Nyakibingo mu murenge wa Shangi hagaragaye Rusengamihigo Jean Marie Vianney bahimba ‘Vision’ w’imyaka 54 waje aje mu […]
Haribazwa uruhare umuturage yagira ngo akarere k’ibiyaga bigari gatekane

Kuba hari ibikibangamira amahoro n’umutekano mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, cyane cyane imitwe myinshi yitwaje intwaro igaragara cyane muri RDC ingaruka z’umutekano muke iteza zikagera mu bihugu byose byako, ngo bibangamira ituze n’umudendezo by’abaturage, hakibazwa icyo bo bakora ngo aka karere kongere gatekane, bongere bahahirane nk’uko byahoze. Ni kimwe mu bavugiwe mu biganiro byahuje […]
Rusizi: Umuyobozi yakubiswe aravirirana, bagenzi be bakizwa n’amaguru
Nsengiyumva Samuel w’imyaka 40 wo mu mudugudu wa Rweya, akagari ka Kamanyenga, umurenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi arahigwa bukware n’inzego z’umutekano nyuma yo gukubita no gukomeretsa bikomeye umukuru w’umudugudu wa Hepfo muri aka kagari witwa Nzakamwita Faustin, ubwo abayobozi batandukanye muri aka kagari bazindukiragayo ku mwaka amafaranga ya mituweli, abayobozi bagenzi ba Nzakamwita […]
Rusizi: Umusore wari urangije uwa 4 w’ayisumbuye yagaragaye amanitse mu nzu yapfuye
Umusore Ngoboka Patience w’imyaka 21 wari urangije uwa 4 w’ayisumbuye muri GS Saint Pierre Nkombo, ku mugoroba wo ku wa 24 Nzeri yasanzwe mu gikoni cy’aho yabaga kwa nyirarume Nzeyimana Evariste, mu mudugudu wa Nyagatare,akagari ka Shagasha, umurenge wa Gindwe mu karere ka Rusizi amanitse mu ishuka yari yakozwemo umugozi, abo muri urwo rugo bakavuga […]
Nyamasheke: Abishe Abatutsi muri jenoside ngo bumvaga ntawe uzabibabaza

Bamwe mu biciye Abatutsi muri paruwasi gatolika ya Hanika, mu murenge wa Macuba, mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko batari bazi ko hari ingaruka bizabagiraho kuko ngo babwirwaga ko n’ababishe, bakabasahura bakanabatwikira mu 1959 n’imyaka yakurikiyeho nta cyo babaye,ahubwo bagororerwaga,ko ngo na bo bazahabwa iby’abo bishe, bagakira, nyamara ko ubu bicuza ibyo bakoze kuko nta […]
Nyamasheke: Nyuma yo guhabwa imashini zidoda, abakobwa babyariye iwabo barasaba aho bakorera

Nyuma yo kwigishwa umwuga w’ubudozi, abakobwa 19 bo mu murenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke, babyariye iwabo barasaba itorero EMLR, paruwasi ya Kaburiro yafatanije n’umuryango Hope international kubigisha, bakanahabwa imashini bigishirijweho ngo zikomeze kubafasha, baranasaba gufashwa kubona aho bakorera bari hamwe, kugira ngo ibyo bize bibagirire akamaro. Aba bakobwa hafi ya bose bo mu […]
Rusizi: Inkubi y’umuyaga yangije bikomeye ibyumba 2 by’amashuri

Ababyeyi bafite abana bazatangira umwaka wa mbere,abizimukira mu wa 2, uwa 3, uwa 5 n’uwa 6 y’amashuri abanza muri GS Gihundwe B, mu murenge wa Kamembe,mu karere ka Rusizi, baravuga ko batewe impungenge n’uko abana babo bashobora kudatangirira amashuri rimwe n’abandi, nyuma y’uko inkubi y’umuyaga yibasiye iri shuri, amabati y’ibyumba 2 akaguruka burundu akagwa ku […]
Rusizi: Muri koperative y’abahinzi ba kawa haravugwamo inyereza rya Frw arenga miliyoni 50

Nyuma y’igenzura ryimbitse ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative( RCA) muri koperative y’abahinzi ba kawa (COCAGI) ikorera mu mirenge ya Gashonga, Rwimbogo, Nzahaha na Gitambi mu karere ka Rusizi, abagenzuzi muri iki kigo baravuga ko basanze haranyerejwemo amanyarwanda arenga 50.000.000 n’amadolari arenga 2.000, abayanyereje basabwe kuyagarura byihuse, bitabujije ko n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rubakurikirana. Aya mafaranga, nk’uko […]
Rusizi/Bweyeye: Umusaza w’imyaka 62 yishwe akaswe ijosi

Umurambo wa Ntuyahaga Tharcisse w’imyaka 62, wari utuye mu mudugudu wa Nyabigoma, akagari ka Murwa mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi, wasanzwe mu nzu yabagamo ijosi rikase bikekwa ko ari urugesho ryakatishijwe, kugeza ubu abamwishe baracyashakishwa n’inzego z’umutekano. Amakuru BWIZA yahawe n’umuyobozi w’umudugudu wa Nyabigoma, Bikorimana Elisé, avuga ko uyu musaza wabaga mu […]
Rusizi: Hafi y’ahaherutse gutoragurwa uruhinja hasanzwe urundi rwapfuye rukivuka rwatawe mu mugezi
Mu mugezi wa Muhuta ujyana amazi mu gishanga cy’umuceri cya Bugarama, mu mudugudu wa Muhuta, akagari ka Gakoni mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, mu ma saa cyenda z’igicamunsi zo ku wa 11 Nzeri, hatoraguwe umurambo w’uruhinja bigaragara ko rwari rukivuka, uwarubyaye akaruhata arabura. Uyu mugezi uri iruhande rw’inyubako ya koperative y’abahinzi b’umuceri) […]
Rusizi: Umubyeyi w’umwana wagonzwe n’imodoka ikamuca ukuguru arasaba ubufasha

Nyiraneza Francine w’imyaka 48 utuye mu mududugu wa Gatovu, akagari ka Rebero mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi, aratakambira ubuyobozi bw’aka karere ngo bugire icyo bumumarira nyuma y’amezi hafi 10 amaze arwana no kuvuza umuhungu we w’imyaka 17 witwa Tuyiringire James wagonzwe n’ikamyo ikamuca akaguru, akaba asigaye iheruheru. Uyu mubyeyi yasobanuriye BWIZA ko […]
Rusizi: Abagore bari mu nzego z’ubuyobozi basabwe kwirinda kuzarira mu mikorere

Mu nteko rusange y’inama y’igihugu y’abagore (CNF) ku rwego rw’akarere ka Rusizi yahuje abagore barenga 200 bari nzego zinyuranye z’ubuyobozi barimo n’aba bagize inama y’igihugu y’abagore kuva ku rwego rw’akagari kugera ku rw’akarere, bagaragaje ko hari byinshi bazakora muri uyu mwaka birimo guhangana n’ikibazo cy’amakimbirane yo mu miryango, kubakira bamwe mu batishoboye, n’ibindi, basabwa kwirinda […]
Rusizi: Utaramenyekana yataye uruhinja rw’ibyumweru bibiri ku ibaraza

Mu ma saa moya n’igice z’umugoroba wo ku wa 28 Kanama ni bwo ku muryango w’inzu y’umuturage Hakizumwami Protais utuye mu mudugudu wa Gatabuvuga, akagari ka Gakoni, umurenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, hatoraguwe uruhinja rw’ibyumweru 2 gusa, uwaruhataye arabura,kugeza n’ubu aracyashakishwa, uruhinja rwafashwe n’uwitwa Mukamazimpaka Naème, kuri ubu ururera. Ubwo umunyamakuru wa BWIZA […]
Rusizi: Barasabwa kwita by’umwihariko ku bibazo by’abana bafite ubumuga
Abakora mu burezi n’ubuvuzi mu karere ka Rusizi barasabwa kwita by’umwihariko ku bibazo by’abana bafite ubumuga,kuko hari bamwe mu babyeyi batarasobanukirwa byuzuye n’uburenganzira bw’abo bana, aho hari abana bakigorwa no kuvuzwa no kwiga, bamwe mu babyeyi bakavuga ko batabifitiye ubushobozi cyangwa batazi ko ari uburenganzira bw’abana, aba bo mu burezi n’ubuvuzi bagasabwa uruhare rwabo ngo […]
Rusizi: Abitabiriye imirikagurisha barinenze byinshi birimo n’imitegurire yaryo

Kuva ku wa 18 kugeza ku wa 28 Kanama 2022, muri gare y’akarere ka Rusizi habereye imurikagurisha n’imurikabikorwa ryari ryateguwe n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere mu iterambere (JADF Isonga Rusizi) ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera (PSF) muri aka karere n’akarere ubwako, abaryitabiriye bakaba bararinenze byinshi birimo cyane cyane imitegurire yaryo bavuga ko yari iya huti huti, batanga inama […]
Rusizi: Abahinzi b’imboga n’imbuto mu kibaya cya Bugarama barasaba kongererwa imashini zuhira

Nyuma yo gushyikirizwa amasoko 2 aciriritse agezweho bazajya bakusanyirizamo umusaruro wabo bakanawugurishiriza ahameze neza, abahinga bakanacuruza imboga n’imbuto mu mirenge y’ikibaya cya Bugarama baravuga ko bakeneye byinshi ngo babashe kubona umusaruro uhaza isoko ryagutse bafite, cyane cyane kongererwa imashini zuhira, kugira ngo mu mpeshyi bajye babona umusaruro mwinshi ungana n’uw’itumba binagabanye ibiciro by’imboga n’imbuto bigenda […]
Rusizi: Akarere karizeza abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma ko kagiye kubashakira amasambu

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burizeza imiryango 13 y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma igizwe n’abantu 55 batuye mu mudugudu wa Tuwonane, akagari ka Gatsiro, umurenge wa Gihundwe, ivuga ko ifite ibibazo by’ubukene bukabije, kubikemura buhereye ku kuyiha asambu yo guhinga. Iyi miryango ivuga ko yose ikomoka ku musaza witwa Simparikubwabo Augustin w’imyaka 75, ivuga ko […]
Nyamasheke: Akurikiranyweho guhondagura umubyeyi we amuziza Frw 30.000
Kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye mu karere ka Rusizi, hafungiye umugabo witwa Rukundo Christian w’imyaka 22, usanzwe atuye mu kagari ka Kiziho,mu murenge wa Nyakabuye, muri Rusizi, wafashwe nyuma yo gukubita akanakomeretsa nyina witwa Niyonsaba Odette w’imyaka 49, amusanze iwe mu kagari ka Higiro, mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke, akanadukira ibikoresho […]
Rusizi: Abitabiriye imurikagurisha baravuga ko bafite ikibazo cy’abaguzi

Abitabiriye imurikagurisha n’imurikabikorwa ryatangiye mu mujyi wa Rusizi ku wa 18 Kanama, baravuga ko nubwo bashimira akarere kuba karumvise icyifuzo bakomeje kugaragaraza mu mamurikagurisha n’amamurikabikorwa yatambutse, aho binubiraga ko yashyirwaga mu bihe by’imvura ikababangamira cyane, kikaba cyarakemutse noneho iri rigategurwa mu mpeshyi, baravuga ko ritangiye rikonje, abamurika ibigurishwa bakaba babuze ababagurira. Hari hashize imyaka 2 […]
Nyamasheke/Mpumbu: Umuhanda wangiritse bikabije urahombya byinshi abahinzi b’icyayi

Abahinzi b’icyayi mu kagari ka Mpumbu, umurenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke bararira ayo kwarika nyuma yo gukomeza gukorera mu gihombo gikabije cyane, baterwa n’umuhanda Kagera-Karambi-Mpumbu wangiritse bikabije, kandi ngo ari wo bifashishaga bageza icyayi cyamaze gusoromwa, kuri hangari ya Kadasomwa kuri kaburimbo aho imodoka zagikuraga zikigeza ku ruganda rwacyo rwa Gisakura, bikaba bitagishoboka […]
Rusizi: MINEMA irakangurira abaturage gukumira ibiza hakiri kare

Ubwo yifatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Muganza n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ku wa 16 Kanama,mu muganda wo gusakara inzu y’umuturage waherukaga gusenyerwa n’ibiza, gukurungira, gushyigikira no gukora inzira z’amazi by’iy’undi na we byari byarasenyeye akubakirwa indi, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi Habinshuti Philippe yasabye abitabiriye ibyo bikorwa n’abanyarwanda bose muri rusange gukumira ibiza hakiri kare […]
Rusizi: Abajyanama b’ubuzima barasaba akarere ubufasha ku nyubako bagiye kuzamura mu mujyi

Abajyanama b’ubuzima mu karere ka Rusizi ngo nubwo hari byinshi batagezeho kubera imiyoborere mibi n’imicungire mibi y’umutungo yagiye igaragara kuri bamwe mu bayobozi b’amakoperative yabo mu mirenge mu bihe bishize,byajyanye no kugira ibikorwa bitabyara inyungu zifatika, bamaze kwivugurura, bagiye gutangira inyubako igeretse kane mu mujyi wa Rusizi, bagasaba akarere ubufasha bw’amafaranga, ibitekerezo no guca intege […]
Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 akurikiranyweho gukomeretsa se amukubise isafuriya bapfa ibiryo
Kuri sitasiyo y’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ya Gihombo mu karere ka Nyamasheke hafungiye umukobwa witwa Yamfashije Solange w’imyaka 22, ukurikiranyweho gukubita no gukomeretsa bikomeye se umubyara witwa Sinumvayabo Thacien w’imyaka 55, bapfa ibiryo uyu mukobwa yari yatekeye akana ke yabyariye muri uru rugo, se ashaka kubimwaka ngo abirye, bararwana, umukobwa amakubita isafuriya irimo ibyo biryo byari […]
Rusizi: Abatuye Butare na Nkombo barasaba kwitabwaho by’umwihariko kubera ubukene

Abaturage b’imirenge ya Butare na Nkombo mu karere ka Rusizi,bavuga ko nubwo hari byinshi Leta imaze kubakorera, bakigaragara mu bukene bukabije buterwa n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bikiri nkene, ibikorwa remezo bidahagije,no kutagira igifatika bakuraho ifaranga ribazamura,bituma cyane cyane abagore bahora mu mirimo ivunanye ngo babashe kubona ikibatungira abana, bagasaba kwitabwaho by’umwihariko kubera ubwigunge bukabije bavuga ko […]
Nyamasheke: Umwarimu afunzwe akekwaho kurarana umunyeshuri we w’umukobwa icyumweru cyose
Kuri sitasiyo y’ubugenzacyaha ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke hafungiye umwarimu w’umusore witwa Dushimimana Jean Paul w’imyaka 34, ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 16 yigishaga isomo ry’ubutabire mu mwaka wa 3 w’ayisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Gihinga muri uyu murenge. Yamufatanywe amumaranye icyumweru cyose mu nzu acumbitsemo muri uyu murenge, we akavuga ko icyo cyumweru cyose […]
Nyamasheke: Umwana w’imyaka 9 yarohamye mu mugezi arapfa
Umwana w’umukobwa w’imyaka 9 witwaga Bayiringire Sione,wigaga mu wa 2 ku ishuri ribanza rya Kamonyi,mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke,yarohamye mu mugezi wa Cyongoroka uri mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Ntendezi muri uyu murenge ubwo yari arimo yogana n’abandi bana, agera mu gice cy’amazi menshi, kuyikuramo biramunanira ayarohamamo arapfa. Amakuru BWIZA ikesha […]
Nyamasheke: Nzanywayimana wishe ababyeyi be bombi abakase amajosi yishwe arashwe
Mu masaa kumi n’igice ashyira saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa 9 Kanama, ni bwo Nzanywayimana Eliezer w’imyaka 34, uherutse kwica se Ndindayino Samuel w’imyaka 74 na nyina Mukaburanga Rachel abakase amajosi, mu mudugudu wa Gakomeye,akagari ka Kigarama,mu murenge wa Kanjongo, mu karere ka Nyamasheke, yajyanwaga aho yakoreye icyaha muri uyu mudugudu, agejejwe […]
Rusizi: Imiryango 34 irimo uw’abari bamaze imyaka 38 bashakanye yasezeranye

Imiryango 34 yo mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, ivuga ko yari yaratinze gusezerana kubana akaramata kubera ibibazo binyuranye birimo ubukene n’ubwoba bwo kubura icyo yakwakiriza abayitahira ubukwe, yasezeranye imbere y’Imana ibifashijwemo n’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda, ku bufatanye na Compassion international, 15 muri yo ibanza gusezerana imbere y’amategeko, ubajijwe icyo kudasezerana byari […]
Nyamasheke: Abavandimwe ba Nzanywayimana Eliezer baramusabira kwicwa nkuko yabagenjereje ababyeyi

Ishyingurwa rya Ndindayino Samuel w’imyaka 74 na Mukaburanga Rachel w’imyaka 62,bishwe n’umuhungu wabo Nzanywayimana Eliezer w’imyaka 34,abakase amajosi ku mugoroba wo ku wa 6 Kanama, abiciye aho bari batuye mu mudugudu wa Gakomeye,akagari ka Kigarama,umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, byahuriranye n’ifatwa rye,aho yafatiwe kuri santere y’ubucuruzi iri mu mudugudu wa Karambi,akagari ka Karengera […]
Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 65 yasanzwe mu nzu amanitse mu mugozi w’inzitiramibu yapfuye
Rutebuka Félicien w’imyaka 65, wabaga wenyine mu gakoni k’inzu y’umwana wa mukuru we, mu mudugudu wa Gahabwa, akagari ka Muyange,mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke yasanzwe amanikishije umugozi wa supaneti muri ako gakoni yapfuye, bigakekwa ko yaba yiyahuye abitewe n’ibibazo byari bimaze kumurenge, bisa n’ibyamuteye ihungabana, atanashoboraga kuba yagira uwo abiganiriza ngo amugire […]
Nyamasheke: Umugabo w’imyaka 34 arakekwaho kwica se na nyina abakase amajosi
Nzanywayimana Eliezer w’imyaka 34, ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho kwica se Ndindayino Samuel w’imyaka 74 na nyina Mukaburanga Rachel w’imyaka 62, bombi bari batuye mu mudugudu wa Gakomeye,akagari ka Kigarama mu murenge wa Kanjongo,akarere ka Nyamasheke,abakase amajosi akoreshe icyuma agahita atoroka,abaziza kumwangira kugurisha umunani bamuhaye. Aya makuru,nk’uko Bwiza.com yayatangarijwe n’imfura ya ba nyakwigendera,Nyirahaguma […]
Gakenke: Abahinzi ba avoka barasaba ko igiciro cyazo cyongezwa

Abahinzi ba avoka mu karere ka Gakenke bazigurirwa na Tubura, bavuga ko nubwo bafite amahirwe yo kugurirwa umusaruro wabo wose icya rimwe, bakanayahererwa rimwe kandi vuba, bafite ikibazo cy’igiciro gito bazihabwaho, kuko ngo bahabwa amafaranga 50 ku gitumbwe, bagera muri santere z’ubucuruzi zo hafi aho bagasanga imwe iragura amafaranga 100, bagasaba na bo kuyahabwa kugira […]
Rusizi: Umuhanda mushya wa Nyakarenzo-Mashesha-Mibilizi watwaye hafi miliyari 4 watangiye kwangirika

Abaturage b’imirenge 8 y’akarere ka Rusizi ikoresha cyane umuhanda Nyakarenzo-Mashesha-Mibilizi bafite impungenge z’uko nta gikozwe, vuba aha bashobora gusubira mu bihe bibi bahozemo igihe wari warangiritse cyane utari nyabagendwa, kuko nubwo bivugwa ko wakozwe, wongeye kwangirika bikomeye, aho batanahwemye kugaragaza ko wasondetswe ubuyobozi bw’akarere bwariho icyo gihe bukabacecekesha, ukuri ngo kukaba kwaratangiye kwigaragaza hatarashira n’amezi […]
Rusizi: Urubyiruko rukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hari icyo rwasabye ubuyobozi
Urubyiruko rwo mu bihugu by’uRwanda,uBurundi na RDC rukora ubucuruzi bwabukiranya imipaka ruvuga ko rubangamirwa mu mikorere yarwo n’inzitizi zinyuranye, zirubuza gukora uko rubyifuza,zirimo ifungwa ry’imipaka yose ihuza uRwanda n’uBurundi, amasaha yagabanutse mu kwambuka imipaka ihuza uRwanda na RDC, kutagira igishoro gifatika,n’izindi, rugasaba abayobozi b’ibihugu byarwo kuzikuraho ngo rubashe gukorwa rwisanzuye. Ni bimwe mu byifuzo byatanzwe […]
Rusizi: Inkongi y’umuriro yibasiye pariki ya Nyungwe hashya hegitari zigera kuri 21

Abantu bataramenyekana n’ubu bagishakishwa n’inzego z’umutekano bigabije pariki y’igihugu ya Nyungwe,ku gice cy’umurenge wa Bweyeye mu mugudugu wa Nyabigoma, akagari ka Murwa barayitwika, abaturage bayizimya hamaze gushya hegitari 21, ubuyobozi bw’aka karere bukavuga ko nubwo iperereza rikomeje ngo hamenyekane abayitwitse, hakekwa ba rushimusi bategamo inyamaswa, cyangwa abahagika imizinga y’inzuki hafi yayo, umuriro ukaba warabacitse ukayigeramo. […]