Icyumweru gishize cyatangiye ku wa 4 Ugushyingo 2019 kirangira ku wa 10 na none muri uku kwezi. Cyaranzwe n’amakuru yihariye muri politiki, ubutabera, ibirori,... n’ibidasanzwe.
Perezida Kagame yagize icyo avuga ku mubano w’u Rwanda na Uganda
Ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 8 Ugushyingo, Perezida Kagame yavuze ku mubano w’u Rwanda na Uganda umaze hafi imyaka ibiri utifashe neza.
Perezida Kagame yagaragaje ukuntu Uganda ari yo ikomeje kubangamira umubano wayo n’u (…)
Home > Keywords > Most Important Keywords > In Business Today
In Business Today
Articles
-
AMAKURU Y’INGENZI YARANZE ICYUMWERU GISHIZE
11 November 2019, by TUYIZERE JD -
Perezida Kagame yitabiriye ibirori by’ubwigenge bwa Tanzania (Amafoto)
9 December 2021, by BABOU BenjaminPerezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze kugera muri Stade ya Uwanja wa Uhuru i Dar es Salaam aho yitabiriye ibirori by’ubwigenge bw’iki gihigu yahuriyemo n’abanyacyubahiro batandukanye.
Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatatu tariki ya 08 Ukuboza ni bwo Perezida Kagame yageze i Dar es Salaam, aho yagiye kwifatanya n’abanya-Tanzania mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 igihugu cyabo kimaze kibonye ubwigenge.
Ubwo Perezida Kagame yageraga kuri Uwanja wa Uhuru, yahasanze abandi (…) -
Ijambo rya Perezida Kagame ku barwanya leta, icyo u Burundi busaba u Rwanda mu nkuru z’icyumweru
5 October 2020, by TUYIZERE JDIcyumweru gishize cyatangiye tariki ya 28 Nzeri kikarangira tariki ya 4 Ukwakira 2020, cyaranzwe n’amakuru atandukanye ariko turibanda ku byiciro bine: politiki, ububanyi n’amahanga, ubutabera, umutekano, imikino n’imyidagaduro.
Perezida Kagame yasubije abashaka gufata ubutegetsi nk’uko Inkotanyi zabigenje
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame tariki ya 28 Nzeri 2020, yayoboye inama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi, atanga ubutumwa burimo ubwo yageneye (…) -
Magendu ya caguwa : Uruhare rw’inzego z’umutekano n’iz’ibanze
18 December 2019, by Mecky Merchiore KayirangaImyenda ya caguwa ikomeje kwinjira, iturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda, hakoreshejwe amayeri akomeye nubwo bivugwa ko yaciwe mu gihugu kubera kuzamurirwa umusoro ukikuba. Mbere yo kugera ku masoko yo mu Rwanda, habamo ikibaba cya bamwe mu bagize inzego z’umutekano iz’ibanze zishyikira zikanakira ruswa. Uretse kuba birimo kunyereza imisoro binagira ingaruka ku isoko ry’imyenda ikorerwa mu Rwanda, izwi nka Made in Rwanda.
U Rwanda, nka kimwe mu bihugu bigize umuryango w’Afurika (…) -
Uburusiya n’Ubufaransa byamaganye Trump
16 April 2020, by BABOU BenjaminAbayobozi mu bihugu by’Ubufaransa n’Uburusiya, bamaganye icyemezo cya Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika wahagaritse inkunga igihugu cye cyageneraga Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS.
Ni icyemezo Perezida Trump yatangarije itangazamakuru ko yafashe, nko kuryoza OMS imicungire mibi yayo no kuba yarananiwe kuzuza inshingano zayo z’ibanze ngo ikumire icyorezo cya Virusi ya Corona. (…) -
VIDEO: Pasiteri Mutesi na Ntambabazi bakije umuriro mukunywa inzoga, gushyirwaho ikimenyetso byakuruye Impaka
14 January 2021, by Mecky Merchiore Kayiranga -
RDC: Ishyamba si ryeru muri Pariki y’Igihugu ya Virunga
26 April 2020, by TUYIZERE JDPariki y’Igihugu ya Virunga ni rimwe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo riri burasirazuba ku ruhererekane rw’ibirunga biri muri iki gihugu, u Rwanda na Uganda rwitwa ‘Virunga Massif’. Iyi pariki imaze igihe irangwa n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro yayigize icumbi, ikunze kwiciramo abaturage n’abayirinda (Rangers).
Imibare yiyongereye ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2020 mu masaa sita y’amanywa, umutwe witwaje intwaro wishe abantu 17 barimo (…) -
RDC yanze inama ya Museveni, Ndayishimiye ahabwa kuyobora EAC, ubwumvikane bw’u Rwanda na RDC: inkuru z’icyumweru
25 July 2022, by TUYIZERE JDIcyumweru gishize cyatangiye tariki ya 18 Nyakanga 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirebana n’umutekano, politiki ndetse n’umuryango.
Harimo ko:
RDC yanze inama ya Museveni
Guverinoma ya RDC yatangaje ko itemeye inama ya Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, wayisabye kujya mu mishyikirano na M23 mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye cy’amakimbirane ari hagati y’impande zombi.
Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 18, yavuze (…) -
UN yategetse CAR gufungura abasirikare b’u Bufaransa, ishingiye ku budahangarwa bafite
23 February 2022, by TUYIZERE JDUmunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres yategetse ubutabera bwa Repubulika ya Centrafrica (CAR) kurekura abasirikare bane b’u Bufaransa buherutse guta muri yombi, bushingiye ku budahangarwa bafite nk’abari mu butumwa bw’amahoro.
Aba basirikare baterewe muri yombi imbere y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bangui, tariki ya 21 Gashyantare 2022, ubwo bari baherekeje Komanda w’ingabo ziri mu butumwa bwa UN muri CAR buzwi nka MINUSCA, Gen. Stephane Marchenoir (…) -
MONUSCO ikomeje gusaba imbunda zirasa kure n’indege z’intambara ngo ishobore kurwanya M23
29 July 2022, by TUYIZERE JDMisiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, ikomeje gusaba intwaro zirimo iziremereye zirasa kure na kajugujugu z’intambara kugira ngo ibashe kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 uvugwaho kuyirusha imbaraga.
Ikinyamakuru Africa Intelligence gikora inkuru zicukumbuye by’umwihariko ku mutekano wo ku mugabane wa Afurika, kuri uyu wa 28 Nyakanga 2022 cyatangaje ko MONUSCO iri gusaba inkunga y’inyongera mu bihugu bisanzwe bitanga umusanzu (…)