Mu gihe hari abari bagitegereje ko inoti ya 500 isimburwa n’igiceri gishya cya 500, Leta y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gusohoka inoti nshya ya 500 Frw n’iya 1000 Frw.
Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 28/01/2019, harimo umwanuzuro ugira uti: "Inama y’Abaminisitiri yemeje :
Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya y’igihumbi y’amafaranga y’u Rwanda (1000 FRW) ifite agaciro mu Rwanda;
Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya magana atanu (500 FRW) y’amafaranga y’u Rwanda ifite agaciro mu Rwanda.
Uyu mwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri wahise uhanagura burundu amakuru y’impuha ku bari bategereje igiceri cya 500, igiceri cyatangiye gukwirakwizwa ku mbuga Nkoranyambaga kuva mu mpera zo mu mwaka wa 2015, BNR ikaza kugihakana.
Abavugaga ko hazakorwa igiceri cya Magana atanu babiheraga ku kuba inoti ya 500 isaza vuba cyane, bakaba baravugaga ko igiceri ari cyo kizaramba.
Inoti nshya ya 500 FRW na 1000 FRW nizisohoka zizaba zihinduwe ku nshuro ya 6 kuva mu mwaka w’1994.
GUHINDURWA KU NSHURO YA MBERE KW’INOTI YA 500 FRW N’IYA 1000 FRW
Inoti ya 500 FRW yahinduwe kuwa 01/12/1994
Inoti ya 1000 Frw yahinduwe kuwa 01/12/1994
GUHINDURWA KU NSHURO YA KABIRI KW’INOTI YA 500 FRW N’IYA 1000 FRW
Izi noti zakoreshejwe mu gihe cy’imyaka ine gusa, ubundi zihita zihindurwa, mu buryo bwose, haba mu bishushanyo, imiterere, ingano, ibara n’ubwoko bw’urupapuro. Kimwe n’izazibanjirije, izi note za 500 FRW na 1000 FRW zariho Ikinyarwanda n’Igifaransa gusa, Icyongereza cyari kitarashyirwa ku noti z’u Rwanda.
Inoti ya 500 Frw yashyizwe ku isoko kuwa 01/12/1998
Inoti ya 1000 Frw yashyizwe ku isoko kuwa 01/12/1998
GUHINDURWA KU NSHURO YA GATATU KW’INOTI YA 500 FRW N’IYA 1000 FRW
Nyuma y’imyaka itanu n’igice, inoti ya 500 Frw n’iya 100 Frw zongeye guhindurwa, kandi noneho zishyirwa ku isoko zifite impinduka eshatu z’ingenzi:
Impinduka ya mbere ni ukuba imisusire (design) yari yahidutse ijana ku ijana,ugereranyije n’izazibanjirije.
Impinduka ya kabiri ni ikirangantego cy’u Rwanda cyahinduwemo, kuko icyakoreshwaga mbere nacyo cyari cyarahinduwe.
Impinduka ya Gatatu, nibwo bwa mbere amafaranga y’u Rwana yari ashyizweho ururimi rw’Icyongereza, ruza rwiyongera kuri ebyiri zari zisanzweho, Igifaransa n’Ikinyarwanda.
Byari ku nshuro ya mbere Nyuma y’amezi ane inoti y’amafaranga ijana ikozwe, yahise ihindurwa, ikorwa mu ndimi eshatu, ku Kinyarwanda n’Igifaransa hongerwamo Icyongereza, ari nabwo bwa mbere cyari kigaragaye ku noti z’u Rwanda
Inoti ya 500 Frw yashyizwe ahabona kuwa 01/07/2004
Inoti ya 1000 Frw yashyizwe ahabona kuwa 01/12/2004
Igiceri cy’amafaranga ijana nticyahinduye gusa inoti yari isanzweho, ahubwo ni na cyo cya mbere cyagaragayeho inyito "Banki Nkuru y’u Rwanda" yasimbuye " Banki Nasiyonali y’u Rwanda"
"Banki Nkuru y’u Rwanda" inyito yatumye hasubirwamo inoti zose zanditseho "Banki Nasiyonali y’u Rwanda"
Uretse inoti y’amafaranga ibihumbi bibiri (2000 Frw) yakozwe mu mwaka umwe n’igiceri gishya byombi bigashyirwaho Banki Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 2007, izindi noti (Iya 500 Frw, 1000 Frw n’iya 5000 Frw) zasubiwemo ngo zihuze n’inyito yari yemewe.
GUHINDURWA KU NSHURO YA KANE KW’INOTI YA 500 FRW N’IYA 1000 FRW
Nyuma y’imyaka hafi ine, inoti za 500 na 1000 zongeye guhindurwa
Kuri iyi nshuro, imiterere n’imisusire by’inoti ntibyahindutse. Hahindutse inyito zashyizwe mu Kinyarwanda. Banki Nasioyonali y’u Rwanda ihindurwa Banki Nkuru y’u Rwanda, ahabaga Guverineri na Vice Guverineri hashyirwa Umuyobozi wa Banki n’Umuyobozi wa Banki Wungirije.
GUHINDURWA KU NSHURO YA GATANU KW’INOTI YA 500 FRW N’IYA 1000 FRW
Nyuma y’iimyaka itanu inoti ya 500 FRW yongeye gusubirwamo, isohoka ari nshya muri byose, ariko ikidasanzwe, ni uko ari yi ya mbere yakuweho Igifaransa, igasigarana Icyongereza n’Ikinyarwanda gusa.
ZIMWE MU ZINDI NOTI ZA 500 FRW NA 1000 FRW ZAKORESHEJWE MU RWANDA HAMBERE
NTWALI John Williams
Tanga igitekerezo