Mu gihe abantu benshi bakibaza icyo bakora, abandi bavuga ko bigoye kubona igishoro ndetse n’ahantu ho gukorera, abafite ibitekerezo biganisha ku iterambere niko bakataje mu bushakashatsi bwicyo bakora kugirango biteze imbere.
[caption id="attachment_24055" align="alignnone" width="600"] Patrick Safari Salaama ukora imirimo y’ubworozi [/caption]
Ni muri urwo rwego bwiza.com yasuye umuturage witwa Patrick Safari Salaama wo mu Mudugudu Ingenzi Akagari ka Kigarama Umurenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, aho benshi bamenyereye ku izina rya Cyahafi.
aha hakaba hari umuturage ufite ubworozi utakera ko bwaba mu mugi wa Kigali aho twasanze yoroye ingagari zizwi ku izina ry’inkanga cyangwa Pintade mu rurimi rw’amahanga aho yoroye inkoko n’ inuma.
[caption id="attachment_24045" align="alignnone" width="1024"] ubworozi bw’inuma [/caption]
ubworozi bwe buri kuri gahunda kandi isuku ni yose, mu gihe abantu benshi batekereza ko ubworozi burangwa n’umwanda ndese n’umunuko cyangwa se impumuro mbi, mu bworozi bwa Patrick Safari Salaama we siko biri kuko usibye kumva amajwi yaya matungo ntushobora guhita ubimenya ko haba hari ubworozi.
[caption id="attachment_24053" align="alignnone" width="640"] ubworozi bw’ingagari [/caption]
Patrick Safari Salaama avuga ko ubworozi bwe bwaje ari igisubizo nubwo bigaragara ko kororerera mu mugi bitoroshye ariko kuri we abona yarabigezeho kuko ubworozi bwe butabangamiye abaturanyi be ahubwo bwaje ari igisubizo kuri we ubwe ku baturanyi ndetse no ku gihugu.
ati: mu gihe Umudugudu wanjye ntuyemo uhize imihigo ya buri mwaka najye mpiga icyo nzageraho buri mwaka, mu rwego rwo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyanjye. ubu bworozi bunyishyurira inzu namaze no kubona ikibanza cyo kubakamo iyanjye mu Gatsata bikomotse kuri aya matungo. abana basubiye kwiga kandi amagi zitera murabizi ko agira intunga mu biri akaba ari nayo mpamvu abana bacu baba abahanga kandi ndayagurisha ku baturanyi, ikibazo cyo kubura agasukari n’ibindi bikenerwa mu rugo twarabyibagiwe .
[caption id="attachment_24047" align="alignnone" width="1024"] ubworozi bw’inkoko [/caption]
Patrick Safari Salaama yavuze ko akibitangira yapfushije inkoko nyinshi, ariko ntiyacika intege kuko yari afite intego ashaka kugeraho, yegera abandi borozi, dore ko yadutangarije ko afite urubuga ahuriyeho n’abandi borozi benshi bo mu gihugu boroye ibiguruka.
Abo borozi bagenzi be nibo bamubwiye ko hariho imiti ibasha kuvura amatungo iboneka ya original ko nayikoresha bizatuma amatungo adahura nibyo birwara byagiye biyibasira agitangira ubworozi. iyi miti ikaba ivura indwara z’inzira y’igogora n’ubuhumekero n’izindi zibasha kuboneka aho ashimangira ko nta ndwara ikimutera ubwoba.
[caption id="attachment_24052" align="alignnone" width="1024"] ubworozi bwa Oie zikomoka muri Kenya [/caption]
Patrick Safari Salaama yavuze ko ntamuntu ukwiye kugira ubwoba bwo gukora ubworozi kuko ibanga ari ukugira isuku ukita ku matungo yawe .ati: isuku niyo ya mbere”, iyo ugiriye isuku amatungo nubwo burwayi ntabwo uhura nabwo, isuku mubyo zirya isuku aho zirirwa isuku aho zirara.
Patrick Safari Salama yoroye inkoko zo mu bwoko bwa Kuroiler zitanga umusaruro ku buryo bushimishije,yoroye Inkanga azikomora mu gihugu cya Tanzaniya ndetse akaba yoroye inuma.
Undi wese wifuza kugira icyo atangariza abasomyi akaba akora umwuga w’ubworozi cyangwa undi uwariwo wese, yatwandikira kuri info@bwiza.com cyanga agasura urubuga rwacu kuri www.bwiza.com tukamusura bityo yakenera nuko tumwamamariza ibikorwa bye tukabimufashamo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kayigana Victor @bwiza.com
Isangize abandi
Tanga igitekerezo