Rayon Sports yisubiriye ku cyemezo cyo kwivana mu Gikombe cy’Amahoro yaherukaga gufata

Ikipe ya Rayon Sports yisubiriye ku cyemezo cyo kwivana mu Gikombe cy’Amahoro yaherukaga gufata, yemera gusubira muri iri rushanwa. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo iyi kipe ikunzwe kurusha izindi yari yatangaje ko ivuye mu Gikombe cy’Amahoro, kubera icyo Uwayezu Jean Fidèle usanzwe ari Perezida wayo yise akajagari kari mu mitegurire ya ririya rushanwa. […]

Kisoro: Abacuruzi 200 batakambiye Perezida Kagame ngo afungure Kibyeyi ufungiye mu Rwanda

Abacuruzi babarirwa muri 200 bakorera i Kisoro muri Uganda, baratakambira Perezida Paul Kagame bamusaba kugirira impuhwe mugenzi wabo witwa Kibyeyi Valence ufungiye mu Rwanda, agafungurwa. Uyu Kibyeyi amaze igihe afungiye mu Rwanda azira kunyereza imisoro. Muri Mutarama 2021 ni bwo uyu mugabo wakoreraga ubucuruzi mu mujyi wa Kigali yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), […]

Gutera u Rwanda ni ukwiyahura_Col Nshimiyimana wahoze ari intasi ya FDLR

Colonel Nshimiyimana Augustin Alias ‘Bora Manasseh’ wahoze akuriye ubutasi bwo hanze mu mutwe wa FDLR, yakuriye inzira ku murima abarwanyi b’uyu mutwe bafite gahunda yo gutera u Rwanda, avuga ko kubigerageza ari ukwiyahura bijyanye n’ingabo yasanze rufite. Muri Kamena 2021 ni bwo Colonel Nshimiyimana yafatiwe mu rusengero rw’ahitwa Rubaya ho muri Teritwari ya Masisi iri […]

Robertinho yirukanishije mwene wabo waherukaga kumusimbura muri Vipers

Ikipe ya Vipers Sports Club y’i Kampala muri Uganda yamaze kwirukana umunya-Brésil Beto Bianchi wari umaze amezi abiri ari umutoza wayo mukuru. Iyi kipe yemeje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet. Iti: “Vipers Sports Club iratangaza ko amasezerano y’umutoza mukuru Beto Bianchi yasheshwe kandi icyo cyemezo kigahita gishyirwa mu bikorwa. Ikipe irashimira Bianchi […]

Impamvu u Rwanda rwaba ‘ruha ubufasha M23’ mu mboni y’ubutasi bwa Amerika

Ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje kuba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarananiwe kurandura imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, nk’impambu u Rwanda rwaba ruha ubufasha umutwe wa M23. Ni ibigaragara muri raporo Ikigo cya Amerika gishinzwe ubutasi (CIA) cyagejeje ku nteko Ishinga Amategeko ya kiriya gihugu ku wa Gatatu tariki ya […]

RDC: Batandatu bashinjwa kwica Ambasaderi w’u Butaliyani basabiwe gukatirwa urwo gupfa

Ubushinjacyaha bwa gisirikare muri Congo Kinshasa bwasabiye abantu batandatu bakekwaho kwica Luca Attanasio wahoze ari ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC n’abo bari kumwe guhabwa igihano cy’urupfu. Ku itariki ya 22 Gashyantare 2022 ni bwo Ambasaderi Luca Attanasio, Vittorio Lacovacci wari umurinzi we cyo kimwe na Mustapha Milambo wari utwaye imodoka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku […]

Bayern Munich yasezereye PSG itayirebeye mu izamu

1678315267709.jpg

FC Bayern Munich yongeye gusezerera Paris Saint-Germain itarenze ? nyuma yo kuyitsinda amajya n’amaza ibitego 3-0 ihita inakatisha itike ya ¼ cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions League. Hari mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe, aho Bayern Munich yari yakiriye Paris Saint-Germain mu mukino wo kwishyura wa ? mu mikino ya […]

APR FC yasezereye Ivoire Olympic yiyushye akuya

APR FC ntiyorohewe n'uyu mukino

APR FC yasezereye Ivoire Olympic nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 bituma inakomeza muri ¼ cy’irangiza mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro 2023. Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Ishimwe Christian kuri ‘coup franc’ yatereye kure cyane maze umuzamu akayifata yarenze umurongo, ni cyo cyakoze icyinyuranyo muri uyu mukino. Mu mukino wabanje iyi kipe ya Ivoire Olympic yari yahagamye […]

Rayon Sports yabaye ikipe ya 3 isezeye mu Gikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Werurwe, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gusezera mu gikombe cy’Amahoro cya 2023, iba ikipe ya gatatu igisezeyemo. Ni amakuru Perezida w’iyi kipe, Captain (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle yemereje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu. Rayon Sports ni imwe mu makipe yari yitabiriye […]

Ingabo z’u Burundi zanyomoje FARDC yashinje M23 kuzigabaho igitero

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), cyanyomoje FARDC cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iheruka gushinja inyeshyamba za M23 kugaba igitero ku birindiro by’abasirikare bacyo bari muri Congo. Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko, ni we uheruka gushinja M23 gutera ibirindiro by’Ingabo z’u Burundi zoherejwe muri RDC mu butumwa bwa EAC […]

Museveni yasabye ba Jenerali ba UPDF kuryamira amajanja

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yasabye ba Jenerali mu ngabo z’igihugu cye kuryamira amajanja mu rwego rwo gutabara Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo mu gihe byaba bibaye ngombwa. Amakuru aturuka mu gisirikare cya Uganda (UPDF) avuga ko abayobozi bakuru mu ngabo za Uganda basabwe kuryamira amajanja, basabwa kwitegura kujya kuri Perezidansi ya Sudani […]

RDF yujuje isoko ry’amafi i Cabo Delgado

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado yo mu majyaruguru ya Mozambique, zashyikirije abatuye Umujyi wa Mocimboa da Praia isoko ry’amafi rya kijyambere ziheruka kubuzuriza. Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko iri soko ryuzuye ritwaye abarirwa muri Frw miliyoni 25. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo habaye umuhango wo […]

Chelsea yatsinze Borussia Dortmund, Graham Potter akomeza gusunika iminsi

1678228488361.jpg

Chelsea yisengereye Borussia Dortmund iyitsinda ibitego 2-0 ihita ikatisha itike ya ¼ cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions League ari na ko umutoza Graham Potter yigabanyiriza igitutu nyuma yo gushora menshi. Mu ijoro ryakeye, tariki 7 Werurwe 2023, Chelsea yari yakiriye Borussia Dortmund yo mu Budage ku kibuga Stanford Bridge mu mukino wo kwishyura wa […]

Général Marcel Gatsinzi yapfuye

Général (Rtd) Marcel Gatsinzi wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Werurwe 2023 azize uburwayi. Gen. Gatsinzi yaguye mu bitaro by’i Brussels mu Bubiligi ari na ho yari amaze igihe atuye. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri. Général Gatsinzi wari ufite imyaka […]

Rwongeye kwambikana hagati ya FARDC na M23 yari yahagaritse imirwano

Imirwano yongeye kubura hagati y’uruhande rw’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na M23, nyuma y’amasaha make uyu mutwe utangaje ko uhagaritse imirwano. Mu itangazo yasohoye ku manywa yo kuri uyu wa Mbere, M23 yari yatangaje ko ihagaritse imirwano “mu rwego rwo kubahiriza ibyavuye mu biganiro byahuje umutwe wa M23 na nyakubahwa Perezida João […]

M23 yahagaritse imirwano na FARDC, isiga iteze umutego

20230307_115254.jpg

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Werurwe watangaje ko wahagaritse imirwano n’Ingabo za Repubulika Iharanira (FARDC), gusa utangaza ko witeguye kwirwanaho mu gihe cyose uzaba ugabweho igitero. Uyu mutwe wabyemeje binyuze mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wawo, Lawrence Kanyuka. Mu cyumweru gishize abayobozi bakuru muri uyu mutwe barangajwe imbere na Perezida wawo, […]

Amafoto: REG BBC yerekeje i Dakar muri Senegal mu mikino ya BAL

fqmhwxfxoaiwywd_1_.jpg

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya REG BBC yerekeje i Dakar muri Senegal, aho igiye guhagararira u Rwanda mu mikino ya BAL, Sahara Conference, izatangira tariki 11 Werurwe 2023. REG BBC yagiye iyobowe n’abatoza bayo aribo Dean Murray na Maxime Marrius Mwiseneza ndetse n’abakinnyi 12. Abakinnyi 12 REG yahagurukanye i Kigali barimo […]

Mukura VS yorohereje abanyeshuri, abanyonzi, abamotari, n’abagore bifuza kureba umukino wayo

Mukura VS yatumiye abakunzi b’umupira w’amaguru mu mukino wo kwishyura wa ? cy’Ikombe cy’Amahoro izakiramo Rutsiro FC by’umwihariko abamotari, abanyonzi, abanyeshuli n’abagore n’abakobwa. Iyi kipe ibarizwa mu karere ka Huye, mu ntara y’Amajyepfo, yatanze poromosiyo ku bifuza kureba umukino uzayihuza na Rutsiro FC kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Werurwe 2023 kuri Sitade Mpuzamahanga […]

RDC yeruye, yemeza ko igiye kwitabaza imitwe yitwaje intwaro mu guhangana na M23

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yamaze gufata icyemezo cyo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri kiriya gihugu, mu rwego rwo kurinda ubusugire bwayo ivuga ko buri mu byago kubera umutwe wa M23. Byatangajwe na Minisitiri ushinzwe amashuri yisumbuye ndetse n’aya Kaminuza, Muhindo Nzangi Butondo, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa […]

Amatora yaba ataba, ku wa 23 Mutarama Tshisekedi agomba gupakira ibikapu bye akagenda_Fayulu

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamenyesheje Perezida Félix Tshisekedi ko atagomba guhirahira ngo arenze itariki ya 23 Mutarama 2024 akiri ku butegetsi. Fayulu na Tshisekedi bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri 2018, gusa uyu wa kabiri byemezwa ko ari we wayatsinze n’ubwo ibyayavuyemo bitigeze bivugwaho rumwe. Bivugwa ko […]

Nari nabwiye Liverpool gutsinda Man United, gusa sinari nayitegetse kuyikorera ubwicanyi _Perezida Geingob

screenshot_20230306-090820_1.png.jpg

Perezida Hage Gueingob wa Namibia ari mu bakozwe ku mutima n’intsinzi y’amateka Liverpool yaraye ikuye kuri mukeba wayo Manchester United, nyuma yo kuyinyagira ibitego 7-0. Perezida Geingob abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko ibyo Liverpool yihebeye yakoreye Manchester United ari ubwicanyi. Ati: “Nari nababwiye (Liverpool) gutsinda, ariko sinari nabahaye amabwiriza yo gukorera ubwicanyi […]

Perezida Salva Kiir yirukanye Minisitiri w’Ingabo za Sudani y’Epfo, birakaza umugabo we

Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo, yirukanye abaminisitiri muri Guverinoma barimo Angelina Teny wari uw’Ingabo, biteza umwuka mubi mu gihugu. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Perezida Kiir yasohoye iteka ryirikana ku mirimo Minisitiri Teny cyo kimwe na mugenzi we Mahmoud Solomon wari uw’Umutekano w’Imbere mu gihugu. Nyuma yo kwirukana aba bombi yahise ashyira […]

Perezida Paul Kagame yagenewe ubutumwa na Ndayishimiye w’u Burundi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku Cyumweru yakiriye mu biro bye intumwa z’Igihugu cy’u Burundi, zimushyikiriza ubutumwa yagenewe na mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi. Izo ntumwa zari ziyobowe na Ezéchiel Nibigira usanzwe ari Minisitiri w’u Burundi ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba akanaba intumwa yihariye ya Perezida Evariste Ndayishimiye. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kuri […]

Liverpool yabatije Manchester United ‘Nyandwi’

imago1025233093h.jpg

Liverpool yanyagiye Manchester United ibitego 7-0, bishimangira ko kubona intsinzi ku kibuga Anfield bizasaba izindi mbaraga ari na ko Liverpool ifata umwanya wa gatanu hafi y’amakipe ane ya mbere. Umukino watangiye ukinirwa ku muvuduko wo hejuru nk’uko bisanzwe kuri aya makipe yose akina umukino wihuta ariko nta buryo bukomeye imbere y’izamu. Ku munota wa 13, […]

Abakinnyi babiri ba La Jeunesse batawe muri yombi nyuma yo kwibasira umusifuzi

13279.webp

Abakinnyi babiri ba La Jeunesse FC batawe muri yombi bashinjwa guhohotera umusifuzi Toni Karemera nyuma y’umukino w’icyiciro cya kabiri iyi kipe yatsinzwemo na A.S Muhanga igitego 1-1 kuwa 5, tariki ya 3 Werurwe 2023 kuri Sitade y’Akarere ka Muhanga. Aba bombi batawe muri yombi nyuma y’aho bigaragariye ko bishoye mu mvururu zibasiye umwe mu basifuzi […]

Rayon Sports yatsinze Etincelles FC mu mukino w’amakarita atukura

fqdv9vvx0agtwuw.jpg

Rayon Sports yatsinze Etincelles FC mu mukino waranzwe n’imirwano ibitego 2-0 bituma igaruka ku mwanya wa kabiri maze Musa Esenu na Nshimiyimana Abdou babona amakarita atukura. Rayon Sports kuri icyi Cyumweru tariki ya 5 Werurwe yari yakiriye Etincelles FC kuri Sitade y’Akarere ka Muhanga mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’u Rwanda. Rayon Sports […]

Nyaruguru: Imyaka 4 irarenga bategereje ingurane y’imitungo yabo yangijwe

Mukakarangwa Appolinarie yangirijwe imyumbati n'ibiti by'imbuto

Abaturage benshi bo mu midugudu ya Kabacura na Kalimba, mu kagari ka Raranzige, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, bavuga ko nyuma yo gusinyira amafaranga y’ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’iyubakwa ry’umuhanda wa kabulimbo Huye-Nyaruguru mu 2019, bategereje kugeza uyu munsi bakaba batarayabona. Uko gutinda kwishyurwa byabagize ingaruka zitandukanye zirimo ubukene no kutagira aho kuba. Nk’uko […]

Perezida Kagame yishimiye bikomeye intsinzi igoranye ya Arsenal kuri AFC Bournemouth

imago1025167246h.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabwe n’ibyishimo, nyuma y’uko Arsenal yihebeye yari imaze gutsinda bigoranye AFC Bournemouth ibitego 3-2 mu mukino wa shampiyona y’Abongereza. Perezida Paul Kagame kuri Twitter ye yagize ati: “Mbega ibihe by’ibyishimo kuri Arsenal, umutoza, Nelson natwe twese abafana, nta ko bisa!” Arsenal yari yakiriye Bournemouth kuri Emirates stadium mu mukino w’umunsi […]

Mwananiwe kurinda ubusugire bwanyu, ntimugashakire abanyabyaha hanze_Macron ku banye-Congo

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yasabye abanye-Congo kureka gushakira nyirabayazana w’ibibazo igihugu cyabo gifite hanze yacyo, ababwira ko igisubizo gifitwe na bo ubwabo. Hari mu kiganiro Perezida Macron yagiranaga n’itangazamakuru ry’i Kinshasa muri Congo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Werurwe 2023. Aha i Kinshasa Macron ahari kuva mu ijoro ryakeye, mu ruzinduko rw’akazi […]

APR FC yagushije imvura y’ibitego kuri Rutsiro FC, ikomeza kuyobora shampiyona

fqyc3zjwcaqisdv.jpg

Ikipe ya APR FC yanyagiye Rutsiro FC ibitego 6-1, ihamya umwanya wa mbere ari na ko igaragaza ko izagira ijambo rikomeye kuri shampiyona y’uyu mwaka. Iyi kipe y’Ingabo yari yakiriye Rutsiro FC kuri Stade y’Akarere ka Bugesera, mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’u Rwanda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Werurwe. Ni […]

2023: U Rwanda mu bihugu bya mbere by’bihangange muri Afurika

U Rwanda rwaje ku mwanya wa karindwi mu bihugu bya Afurika bifatwa nk’ibihange kurusha ibindi muri uyu mwaka wa 2023, nk’uko bigaragazwa na raporo ya ‘ 2023 Global Soft Power Index’. Ni raporo y’ubushakashatsi ikigo Brand Finance cyo mu Bwongereza gikora buri mwaka, bukagaragaza uko ibihugu by’Isi bikurikirana mu buhangange, hagendewe ku ngingo zitandukanye. Brand […]

Ba General Kazura na Tshiwewe wa FARDC bagaragaye baganirira i Roma

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, amaze iminsi i Roma mu Butaliyani aho yitabiriye inama y’inama y’Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize umugabane wa Afurika. Ni inama yateguwe n’Ishami ry’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe umugabane wa Afurika (US AFRICOM). General Kazura muri nama yaherekejwe na Maj Gen Vincent Nyakarundi usanzwe […]

M23 yahaye Perezida João Lourenço igihe ntarengwa cyo kuba yamaze guhagarika imirwano

Umutwe wa M23 wijeje Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola ko ugomba kuba wahagaritse imirwano mu bice byose by’uburasirazuba bwa Congo bitarenze tariki ya 07 Werurwe 2023 saa sita z’amanywa. Ni amakuru yemejwe n’ibiro bya Perezida wa Angola bibinyujije ku rubuga rwabyo rwa Facebook, gusa uruhande rwa M23 ntacyo rurayatangazaho. M23 yemeye ko igomba […]

Burundi: Abarenga 20 batawe muri yombi bazira ubutinganyi

Inzego z’umutekano mu gihugu cy’u Burundi zataye muri yombi abantu 24, mu mukwabu zirimo wo guhiga bukware abakwirakwiza ibikorwa by’ubutinganyi. Ku wa Gatanu ni bwo bariya bantu 24 batawe muri yombi bafatiwe i Gitega mu murwa mukuru w’u Burundi. Byabaye ubwo abagize umuryango utegamiye kuri Leta wibanda cyane ku cyorezo cya Virusi itera SIDA witwa […]

Abasirikare 27 bayobowe na Colonel bitandukanyije na FARDC biyunga kuri M23

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko hari abandi basirikare 27 barimo Colonel bitandukanyije n’Igisirikare cy’iki gihugu (FARDC), biyunga kuri M23. Aba basirikare bayobowe na Colonel Moïse Byinshi nk’uko amakuru yatangiye kuvugwa ku wa Gatanu tariki ya 03 Werurwe. Colonel Byinshi watorokanye na bagenzi be 26, ni umwe mu basirikare b’Abanyamulenge bari […]

Perezida Emmanuel Macron yatangiye uruzinduko rw’akazi muri RDC

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yamaze kugera i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi. Mu ijoro ryakeye ni bwo Perezida Macron yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili, ahakirirwa na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Jean-Michel Sama Lukonde wari kumwe na Minisitiri Christophe Lutundula w’Ububanyi n’Amahanga cyo kimwe na Patrick Muyaya […]

Abakinnyi ba La Jeunesse FC bakubise umusifuzi asohoka arandaswe

ggg-3845421677864081.jpg

Abakinnyi ba La Jeunesse FC baravugwaho gukubita umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande witwa Ruhumuriza Pacifique nyuma yo kutishimira ibyemezo byabo mu mukino batsinzwemo na AS Muhanga 1-0. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu, ubwo imikino ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda yakomezaga, aho i Muhanga ikipe ya A.S Muhanga yari yakiriye La Jeunesse […]

Sunrise FC yasubije abatoza bayo mu kazi nyuma y’iminsi ibahagaritse

Sunrise FC yagaruye mu nshingano umutoza Seninga Innocent n’umwungiriza we Tugirimama Gilbert ‘Cannavaro’ mu kazi nyuma y’uko ibiganiro bigenze neza ku mpande zombi. Aba batoza bari bamaze iminsi bahagaritswe kubera umusaruro utari mwiza. Nyuma y’ibiganiro hagati y’umutoza Seninga Innocent n’ubuyobozi bwa Sunrise FC, uyu mutoza wari warahagaritswe mu gihe cy’ukwezi we n’umwungiriza we Tugirimana Girbert […]

Martin Fayulu yateguye imyigaragambyo karundura ‘yo kwamagana Tshisekedi na Kagame’

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze gutegura imyigaragambyo yo kwamagana icyo yita ‘umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wa Congo na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda’ kuri RDC. Fayulu mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru yavuze ko iriya myigaragambyo karundura izaba ku wa 11 Werurwe 2023. Uyu munyapolitiki w’ihuriro […]

Icyo FERWAFA yashimye Carlos utarahesha na rimwe Amavubi amanota 3 cyatumye imusabira kongererwa amasezerano

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko hari ibyo ryashimye umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Carlos Alos Ferrer byatumye rimusabira kongererwa amasezerano. FERWAFA iheruka kwandikira Minisiteri ya Siporo isaba ko uriya mutoza w’umunya-Espagne yakongererwa amasezerano, nyuma y’uko amasezerano y’umwaka umwe yari yarahawe muri Werurwe umwaka ushize ari mu nzira zo kurangira. Nta gihindutse Carlos Alos […]

Abitwaje intwaro babwiye Lionel Messi ko bazamwica

Abagabo bitwaje intwaro bateye ubwoba Lionel Messi bamumenyesha ko bazamwica, nyuma yo kurasa amasasu kuri supermarket ya baramu be iherereye mu mujyi wa Rosario w’iwabo muri Argentine. Nta muntu n’umwe wigeze akomerekera muri iki gitero cyabaye mu gitondo cy’ejo ku wa Kane, ndetse ntibizwi n’impamvu abakigabye bifuza kugirira nabi Messi. Polisi ya Argentine yatangaje ko […]

Abayobozi bakuru ba M23 batumiwe i Luanda na João Lourenço

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko abayobozi bakuru mu mutwe wa M23 bari i Luanda mu murwa mukuru wa Angola, aho bitabiriye ubutumire bwa Perezida João Lourenço wa kiriya gihugu. Abo bivugwa ko bari i Luanda barimo Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida wa M23, umuvugizi mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka ndetse […]

Rayon Sports yahembye umukinnyi wahize abandi muri Mutarama (Amafoto)

fqokkdvxgae0oau.jpg

Rayon Sports kuri uyu wa Kane yatanze igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa Mutarama 2023, cyegukanwa na myugariro Mitima Isaac. Ni igihembo uyu myugariro w’Umunyarwanda yegukanye ahigitse Ngendahima Eric ‘Gasongo’, na Nkekwe Félix bari bagihanganiye, bose bafashije bikomeye iyi kipe. Mitima Isaac atowe nyuma y’icyumweru Rayon Sports isohoye aba bakinnyi bahanganiraga iki gihembo ndetse inasabye abafana bayo […]

Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa bahamirije urwo bakundana imbere y’amategeko (Amafoto)

20230302_202952.jpg

Kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Werurwe 2023, Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid yasezeranye imbere y’amategeko na Miss Iradukunda Elsa wabaye nyampinga w’u Rwanda wa 2017. Aba bombi basezeraniye ku biro by’Umurenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane. Ishimwe Dieudonné yamenyekanye cyane kubera Rwanda Inspiration Back […]

Imaramatsiko ku kipe ya 3 ikomeye igiye gukorana n’u Rwanda nyuma ya Arsenal na PSG

Ku wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe 2023, Perezida Paul Kagame yabwiye itangazamakuru ko hari indi kipe ya gatatu ikomeye u Rwanda ruri kuganira na yo, ku buryo impande zombi zishobora kugirana imikoranire. Ni nyuma y’uko kuva muri 2018 u Rwanda rukorana n’amakipe ya Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa mu […]

Lt Gen Constant Ndima yakemuye ikibazo cyerekeye ‘imyitwarire ya kidayimoni’ M23 yamushinjaga

Ubuyobozi bwa gisirikare bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuva ku wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe bwemeye urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’Umujyi wa Goma n’ibice by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bigenzurwa n’umutwe wa M23. Ni icyemezo cyafashwe na Guverineri wa gisirikare wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima Kongba, nyuma y’uko ubuzima bw’abatuye Umujyi wa Goma bwari […]

Muhozi Fred yemeje ko Kiyovu yahawe penaliti itari yo

img_1677735166962.jpg

Umukinnyi wa Kiyovu Sports n’ikipe y’igihugu ya Amavubi, Muhozi Fred, yiyemereye ko ikipe ye yahawe penaliti itari yo. Hari mu mukino ubanza wa ? cy’irangiza mu Gikombe cy’Amahoro wabaye ku gicamunsi cy’ejo tariki ya 1 Werurwe 2023, aho Kiyovu Sports yari yakiriye La Jeunesse FC kuri Sitade Muaamena. Muri uwo mukino wari wabereye kuri sitade […]

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rugiye gukorana n’indi kipe ikomeye

48880148496-46366a9938-o-scaled-6839311677695097.jpg

Perezida, Paul Kagame yemeje ko mu u Rwanda rugiye gusinyana amasezerano y’imikoranire n’indi kipe ikomeye y’umupira w’amaguru, nyuma ya Arsenal na Paris Saint Germain zisanzwe zikorana n’u Rwanda mu kurumenyekanisha. Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 01 Werurwe 2023, aho yakomoje ku musaruro mwiza wavuye mu mikoranire y’u Rwanda na Arsenal […]

Perezida Kagame yirukanye Dr Nsabimana wari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Rwanda Polytechnic

20230301_205802.jpg

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe 2023, yirukanye ku mirimo Dr Nsabimana Aimable wari Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic). Byemejwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente; mu itangazo yasohoye mu cyimbo cya Perezida Paul Kagame. Iryo tangazo rivuga ko Dr Nsabimana yirukanwe […]

U Rwanda rufite Coltan y’umwimerere kurusha n’iboneka muri RDC_Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yongeye gusubiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe ishinja Ingabo z’u Rwanda kuyitera kugira ngo ruyibe amabuye y’agaciro, avuga ko na rwo rufite amabuye y’agaciro kandi y’umwimerere kurusha ayo muri Congo. Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ryaba iry’imbere mu gihugu ndetse n’iryo […]

Shampiyona y’u Rwanda igiye gusubikwa

fqirpprxsaaxm5n.jpg

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryandikiye amakipe y’icyiciro cya mbere ko umunsi wa 24 wari gukinwa hagati ya tariki ya 17 n’iya 18 Werurwe 2023 usubitswe kugira ngo ikipe y’igihugu itangire umwiherero wa Benin. Ibi FERWAFA yabinyujije mu ibaruwa yandikiye amakipe. Imikino y’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo, yari iteganyijwe […]

Museveni yambitswe umudari w’ishimwe na Perezida Cyril Ramaphosa

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yambitswe na mugenzi we Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo umudari w’ishimwe uzwi nka ‘Order of South Africa’, mu rwego rwo kumushimira ku bw’umusanzu we mu kubohora abaturage ba Afurika y’Epfo ingoyi y’ubukoloni. Museveni kuva ku wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare yari i Pretoria muri Afurika y’Epfo, mu ruzinduko rw’akazi […]

Leta yiyamye Umujyi wa Kigali guhatira abaturage kujya muri ‘Ejo Heza’

20230301_093359-3.jpg

Leta y’u Rwanda yiyamye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali guhatira abaturage kwizigama muri ‘Ejo Heza’, ibwibutsa ko kujya muri iyo gahunda ari ubushake. Ni ibikubiye mu ibaruwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uziel Ndagijimana yandikiye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa; ndetse n’abayobozi nshingwabikorwa b’uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge tuwugize. Ibikubiye muri iyi baruwa byamenyeshejwe abarimo […]

Perezida Paul Kagame n’umwami Mohammed VI bagiye guhabwa igihembo gikomeye

Perezida Paul Kagame ndetse n’umwami Mohammed VI wa Maroc, bagiye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa mu guteza imbere siporo kizwi nka “CAF President’s Outstanding Achievement Award 2022”. Ni igihembo bazahabwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), mu rwego rwo kubashimira ku bw’uruhare rwabo mu guteza imbere siporo. Perezida Kagame n’umwami Mohammed VI bazahererwa kiriya gihembo i Kigali […]

David Alaba ukinira Real Madrid yakorewe irondaruhu azira Messi

David Alaba wa Real Madrid yasobanuye uko byagenze ngo yitwe inkende nyuma yo gutora Messi muri FIFA The Best. Myugariro w’Umunya-Austria ukinira Real Madrid, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yatangaje akarengane yagize nyuma yo gutora Messi nk’umukinnyi mwiza mu mwaka wa 2022. Uyu David Alaba arashinjwa cyane cyane ku kuba yaragombaga gutora Kapiteni we […]