Ibihugu bya Afurika bitandukanye birimo Congo byahamagaje ababihagarariye muri Libya

Kuri uyu wa kabiri, itariki 21 Ugushyingo 2017, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yahamagaje ambasaderi wayo muri Libya nyuma y’aho ngo bigaragariye ko muri iki gihugu hakorerwa ubucuruzi bw’abantu. Ubuyobozi bw’iki gihugu cy’abaturanyi cya Congo buravuga ko bwifuza kumenya by’ukuri uko ibintu bimeze muri Libya no kumenya niba Abanye-Congo bahatuye bacyurwa mu gihe […]

Kigali: Imikorere ya sosiyete zitwara abagenzi inenzwe imyaka 4, ese ikibazo kizakemurwa na nde?

Ubuyobozi bw’ Umujyi wa Kigali, RURA ndetse n’amasosiyeti atwara abantu mu mujyi wa Kigali bari biyemeje kuvugurura imikorere yo kubatwara ndetse zimwe mu modoka (taxi minubus) zamburwa ubwo burenganzira, bizezaga abagenzi ko aribwo ibintu bigiye mu buryo ariko abagenzi babona byarazambye kugera naho bamwe bifuza uburyo bari basanzwe bategagamo. Ibi bigaragara cyane iyo abantu bagiye […]

Zimbabwe: Perezida Robert Mugabe yemeye kurekura ubutegetsi

Perezida Robert Mugabe wari umaze imyaka 37 ayoboye Zimbabwe, kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, itariki 21 Ugushyingo 2017, yemeye kurekura ubutegetsi avuga ko abikoze ku bushake kugirango ubutegetsi buhererekanwe mu mahoro nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza, Reuters. Aya makuru y’iyegura ku butegetsi kwa perezida Mugabe yatangajwe n’umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko ya […]

Uganda: Umupasiteri uvuga ko yahanuye ko perezida Mugabe azitura hasi, ngo yanahanuye ko azeguzwa

Umupasiteri muri uganda witwa Ronnie akaba n’umuyobozi w’itorero rya ETM church mu gace ka Makindye yavuze ko ibyo yagiye ahanura kuri perezida Mugabe wa Zimbabwe biri kugenda bisohora umunsi ku wundi. Uyu mupasiteri yabwiye itangazamakuru ku itariki ya 31 Ukuboza 2016, ko yari yarahanuye ko hari umuperezida w’umunyafurika uzitura hazi, ibyo byaje kuba ubwo perezida […]

Sudani: RDF yashyikirije abaturage ba Darfur ishuri rishya ryisumbuye yabubakiye

Ingabo z’u Rwanda (RWANBATT50) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe mu bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye mu majyaruguru y’Intara ya Darfur, kuwa 18 Ugushyingo 2017 zashyikirije abaturage ba Darfur ishuri rishya ryisumbuye. Ishuri ryatanzwe ni NUSAIBAH rikaba ari ishuri ryisumbuye ry’Abakobwa riherereye mu nkambi y’Impunzi ya AL SALAAM , Intara ya Darfur, […]

Banki y’ubucuruzi, KCB, yibwe n’abajura babanje gushaka inzira munsi y’ubutaka

Abajura bo mu gihugu cya Kenya bakoresheje uburyo butari bumenyerewe mu kwinjira no kwiba banki bagatwara 482,000$ ahwanye na miliyoni 50 z’mashilingi ya Kenya washyira mu Manyarwanda akagera muri miliyoni 400. Igipolisi cyemeje aya makuru kivuga ko ibi byabaye kuri uyu wa Mbere kuri Banki y’Ubucuruzi ya Kenya (KCB) ahitwa Thika mu mujyi w’inganda wa […]

Philippines: Abasilamukazi batije Abakirisitu imyenda ya bo ngo babacikishe abagizi ba nabi

Mu mujyi wa Marawi muri leta ya Philippines, abakirisitu baherutse guhigishwa uruhindu n’abagizi ba nabi bazwi nk’aba Daech, biba ngombwa ko abaturanyi ba bo b’abasilamu batiza abagore b’abakirisitu imyenda ihisha amasura (Hijabs )ngo babashe kujijisha barokoke. Ni mu gihe abakirisitu babarirwa mu1 500 bari mu mutego w’aba barwanyi, bamwe muri bo bakaba babashije gucika bifashishije […]

Perezida Mugabe ngo yaba afite imitungo ifite agaciro ka miliyari y’amadolari isaga

Perezida Robert Mugabe wakomeje kuvugwaho kwigwizaho imitungo y’igihugu we n’umuryango we nyamara igihugu kiri mu bibazo bikomeye by’ubukungu, kuri ubu hari amakuru avuga ko yaba afite imitungo ibarirwa muri miliyari y’amadolari isaga. Guhera mu cyumweru gishize nibwo bamwe mu basirikare bakuru ba Zimbabwe bafashe icyemezo cyo gushyira Mugabe ku ruhande ndetse kuri ubu ibiganiro byo […]

Fred Ishimwe wari umunyeshuri muri KIE yaburiwe irengero

Fred Ishimwe w’ imyaka 21 y’ amavuko wigaga mu ishuri rikuru ry’uburezi ryahoze ryitwa (KIE) mu ishami ry’ Uburezi n’ Icungamutungo mu mwaka wa 3, yabuze kuva ku itariki ya 10 Ugushyingo 2017, ubu umuryango uracyamushakisha ariko warahebye. Kugirango iyi nkuru imenyekane, umwe muri bagenzi ba Fred Ishimwe witwa James ni we wabanjije kubitangaza ubwo […]

Tumenye inkomoko yo gusuhuzanya no gushimirana, abantu bahana ibiganza

Mu buzima bwa Muntu habamo ibintu byinshi bitera kwibaza imvano n’inkomoko yabyo,ni muri urwo rwego ikinyamakuru Bwiza.com cyabateguriye inkuru zizajya zibamenyesha aho ibintu bitandukanye biboneka mu mico rusange ya muntu bikomoka ,muri gahunda ifite inyito ya “Tumenye impamvu yabyo” . Ibi kandi bisa n’ibituma buri wese abaho mu buryo bwuzuye amatsiko yo kumenya inkomoko y’iki […]

Umwana w’imyaka 14 yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya inkoko kugeza ipfuye

Umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 14 y’amavuko yatawe muri yombi na polisi ya Pakistani ashinjwa n’umuturanyi we kumusambanyiriza inkoko ndetse igakurizamo no gupfa. Umuvugizi wa polisi mu gace ka Jalalpur Bhattian, Mansab Ali yatangaje ko uyu mwana aumbikiwe na polisi akaba ari gukorwaho iperereza ku byerekeye uburyo yasanze inkoko z’umuturanyi we mu nzu yibamo, […]

RDC: Abantu 6 barimo abasirikare ba leta baguye mu mirwano n’umutwe witwaje intwaro

Abantu 6 barimo abasirikare 2 bo mu gisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baguye mu mirwano yabahuje n’agatsiko k’abarwanyi bitwaje intwaro mu mpera z’icyumweru gishize. Ijwi ry’Afurika dukesha iyi nkuru kivuga ko iyi mirwano yabereye mu ntara ya kivu ya Ruguru ku munsi wok u Cyumweru, abantu bitwaje intwaro bakaba bararasanye n’igisirikare cy’igihugu, ku […]

William Gelling wari uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda yabonye umusimbura

Guverinoma y’u Bwongereza yashyizeho ambasaderi mushya uhagarariye iki gihugu mu Rwanda uzaba unahagarariye iki gihugu mu Burundi. Joanne Lomas akaba asimbuye kuri uyu mwanya William Gelling wari umaze imyaka 3 mu Rwanda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nk’uko itanagazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Bwongereza mu mpera z’icyumweru gishize rivuga, William Gelling agiye koherezwa mu yindi mirimo ya […]

Ikinamico: Kuki Loni itakumiriye jenoside mu Rwanda ahubwo ikiha intego yo guhiga abayikoze?

Kuva mu ntangiriro zawo, uyu muryango w’abibumbye (ONU) witwaga SDN, mbere y’ intambara z’ Isi ntiwashoboye kuzuza inshingano zawo niyo mpamvu wahise usenyuka ariko uzaguhindura izina. Uko guhindura izina byari iturufu kuko ntiwigeze uhindura imikorere ni nayo mpamvu yatumye nta gakiza Abanyarwanda bari gukura kuri Loni mu mwaka wa 1994 ubwo Abatutsi bicwaga bazira uko […]

Uganda irahakana ibivugwa ko ishaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda yateye utwatsi amakuru amaze iminsi atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Uganda y’uko iki gihugu cyaba kiri mu mugambi wo guhirika ku butegetsi perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda cyashyize mu majwi kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ngo cyatangaje ko hari umugambi wa Guverinoma ya Uganda […]

Zimbabwe: Perezida Mugabe yemeye kurekura ubutegetsi asigaje gutanga ibaruwa

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, yemeye kugirana ikiganiro na visi perezida we, Emmerson Mnangagwa yari amaze minsi yirukanye nyuma akaza kugaruka mu gihugu. CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko hari amakuru yizewe yemeza ko perezida Mugabe Robert yaba yamaze kwemera kurekura ubutegetsi ndetse n’ibaruwa ibigaragaza ikaba irimo yandikwa. Iki kinyamakuru kivuga ko kuri uyu wa […]

Gicumbi: Haravugwa ishimutwa ry’umunyemari w’Umugande wari waje kubitsa mu Rwanda

Umwuka utari mwiza biravugwa ko ukomeje gufata intera mu Mujyi wa Katuna, ho mu Karere ka Kabale mu gihugu cya Uganda nyuma y’aho ngo umunyemari wo muri iki gihugu ashimutiwe n’abantu bataramenyekana bitwaje intwaro ubwo yari mu Rwanda. Uyu bivugwa ko yashimuswe ni uwitwa Justus Tweyogyere bakunda kwita Mwana Muto, akaba yakoraga akazi ko kuvunja […]

Ndi umugore w’imyaka 24, umusore yanyimariyemo kandi mfite umugabo, nabuze icyo mukorera-NKORE IKI?

Ubwo nari ndi mu bukwe bw’umukobwa twiganye muri segonderi nibwo nahahuriye n’umusore, mu ijoro tubona akanya turaganira kuko twese twari dufite inshingano muri ubwo bukwe biba ngombwa ko tuharara, twaganiriye byinshi pe, ariko ku munsi wakurikiye turatandukana ariko namubwiye ko mfite umugabo kuko nanamwitabaga kuri telefone yumva. Uyu musore nyuma yakomeje kumpamagara, ariko muri uwo […]

Agathe Kanziga yashakaga guhirika Perezida Habyarimana akamusimbuza musaza we

Inyandiko zinyuranye zagiye zigaragara mu bubiko hirya no hino ku Isi, zagaragaje ko umugore wa Perezida Habyarimana, Agathe Kanziga yagiye aharanira ko musaza we, Colonel Elie Sagatwa yasimbura umugabo we. Uyu Colonel Elie Sagatwa yari umuramu wa Habyarimana ari n’umunyamabanga we wihariye mu bya gisirikare ndetse banapfanye ku itariki ya 6 Mata 1994, ubwo indege […]

Jah Bone Kageme ariyama abaharabika u Rwanda bifashishije indirimbo ze

Umuhanzi w’ Umunyarwanda uba mu Bususwisi, Jah Bone Kageme yamaganiye kure Noble Marara na T Sibomana ku bwo gukoresha ibihangano bye ku nyungu zabo za bo bwite zijyanye na politiki. Akoresheje urukuta rwe, rwa facebook, Jah Bone Kageme yagize ati “Ndabiyamye kandi mbasaba kutazongera gukoresha ibihangano byanjye mu bigambo bya propaganda zigamije kuteza umwuka mubi […]

Afurika y’Epfo: Umusigiti wagwiriye abantu bamwe barakomereka (Amafoto)

Abantu 3 mu gace ka Durban muri Repubulika y’Afurika y’Epfo, bakomeretse nyuma yo kugwirwa n’umusigiti barimo gusali. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2017, ni bwo umusigiti uri ku muhanda wa Verulam mu gace ka Durban waguye abarimo baheramo bamwe muri bo bajyanwa kwa muganga. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umuvugizi wa Islam, […]

Umusitari mu gukina filimi z’ubusambanyi yahishuye ibanga ryo gusambanira imbere ya kamera

Ubusanzwe, filimi z’ubusambanyi ni filimi buri wese atakagombye kureba cyangwa gukina, ariko ibitangaje ni uko usanga ahubwo aho kuzigendera kure usanga abantu baba abakuze n’abana bafite amatsiko yo kuzireba. Ibi ngo bigaragazwa no kuba umubare munini w’abatuye mu mijyi ndetse no mu byaro byateye imbere bakuze usanga bararebye izi filimi. Gusa muntu yakwibaza neza niba […]

Umwana yabyutse yicara mu isanduku asaba amazi yo kunywa ubwo biteguraga kumushyingura

Umwana w’umuhungu w’imyaka 2 y’amavuko yatunguye abantu ubwo yabyukaga akicara mu isanduku ubwo bari mu mihango yo kumusezeraho ngo bamushyingure. Uyu mwana wo mu gace ka Belem gaherereye mu Majyaruguru ya BrĂ©sil, ngo yabyutse yicara mu isanduku asaba amazi yo kunywa abantu benshi baratungurwa. Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko uyu mwana yari amaze umunsi umwe byemejwe […]

Imbonerakure ya mbere ni Imana- Perezida Nkurunziza

Perezida Nkurunziza w’u Burundi, yavugiye mu ruhame ko Imana ariyo Mbonerakure ya mbere, ariko ibyo ntabwo byakiriwe kimwe na bose bitewe n’ibyo zivugwaho birimo n’ubwicanyi. Mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe intwari z’igihugu zacyitangiye Perezida Nkurunziza atita abo muri CNDD FDD gusa, wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2017 mu Cibitoke, nibwo Nkurunziza […]

Kamonyi: Ruterana uherutse kwica mugenzi we amuteye icyuma yasabiwe igifungo cya burundu

Mu mpera z’icyumweru dusoje, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije dosiye ubushinjacyaha buregamo umugabo witwa Ruterana edouard icyaha cy’ubwicanyi yakoreye mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore. Ni mu rubanza rwabaye kuwa 17 Ugushyingo 2017 rukabera aho icyaha cyakorewe mu mudugudu wa Muhambara, akagali ka Kabagesera, umurenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi, Ubushinjacyaha bukaba bwarasabiye uyu […]

Kampala: Ahaburanira abashinjwa gushimuta Joel Mutabazi hagaragaye uburinzi budasanzwe

Abasirikare benshi kandi bafite intwaro zikomeye bagaragaye ku rukiko rukuru rwa gisirikare i Kampala muri Uganda, ubwo rwari rugiye kuburanisha abashinjwa ishimutwa ry’umunyarwanda Joel Mutabazi. Ubu burinzi budasanzwe bwagaragaye Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2017, ubwo abopolisi 9 hamwe n’ umunyarwanda Rutagungirwa bagezwaga imbere y’ abacamanza ku cyaha bashinjwa Leta ya Uganda […]

Kenya: Urukiko rwakuyeho inzitizi zabuzaga Uhuru Kenyatta kurahira nyuma yo gutsinda amatora

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 20Ugushyingo 2017, urukiko rukuru rwa Kenya rwakuyeho inzitizi zashakaga kongera kuburizamo ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu, rwemeza perezida Kenyatta nk’uwatsinze amatora bityo hakaba hahise hanatangira gahunda yo kurebera hamwe uburyo hakwemezwa itariki yo kurahiriraho. Muri iyo nama, umukuru w’urukiko, David Maraga yavuze ko nta mpamvu nimwe […]

Twitter: Konti ya Guverineri Gatabazi yinjiriwe n’abajura bashyiraho filimi z’ubusambanyi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2017, nibwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, yiseguye ku bamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter , ko yinjiriwe n’abajura bakoresha ikoranabuhanga (hackers) bashyiraho ibikozasoni. Abicishije kuri uru rukuta, yagize ati “Twitter account yanjye yinjiwemo na hackers or Virus ariko ndi kugerageza kubikemura izo tweets […]

Israel: Impunzi z’abanyafurika zisaga ibihumbi 40 zigiye koherezwa iwabo

Guverinoma ya Israel yatangaje ko igiye kwirukana impunzi z’abanyafurika zibarirwa mu bihumbi bisaga 40 zinjiye muri kiriya gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, zigasubira iwazo. Ibi ni ibikubiye mu myanzuro y’ibyavuye mu nama yateranye ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo, inama yari iyobowe na minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu ikaba yaranzuye ko izi mpunzi […]

Nyamasheke: Abakuze bagira isoni zo kwipimisha agakoko gatera SIDA

Abari mu kigero cy’imyaka 50 no hejuru yayo, bo mu murenge wa Nyabitekeri ho mu karere ka Nyamasheke, bagira isoni zo kwipimisha agakoko gatera SIDA, ko ari ibyo gukorwa n’abakiri bato. Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Mukoma kiri muri uyu murenge, hamwe n’abashinzwe inyigisho ku byerekeranye n’agakoko gatera SIDA, bavuga abari muri iyo myaka baba bafite […]

Igitekerezo: Abanyamakuru, abagenzacyaha n’abagenzuzi bagombye kwitabira insengero, bakumva ubuhamya

Mu nsengero nyinshi zimaze kwamamara mu Rwanda, kwatura bivuga kuvugisha ukuri kwambaye ubusa ngo umuntu abone kubabarirwa cyangwa abone imigisha, ku bemera izo nsengero. Nyamara muri izi nsengero, bimwe mu bivugirwa muri iriya mizindaro, birimo amakuru yafasha umuryango mugari, ndetse n’ayafasha ubugenzacyaha. Niho abari abajura bavugira ibyo bibye ariko batasubije, abaretse uburaya bahavugira abo banduje […]

Libiya: Afurika yunze ubumwe ihangayikishijwe n’isoko ry’abacakara rimaze gushinga imizi

Umuryango wunze ubumwe w’ibihugu by’Afrika (AU) watangaje inkuru y’ababaro ko uhangayikishijwe n’amashusho ndetse n’amafoto aherutse gushyirwa ahagaragara agaragaza uburyo mu gihugu cya libiya hamaze kuba isoko ry’abacakara b’abimukira bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Muri ayo mashusho , yashizwe ahabona na CNN muri iki cyumweru dusoje, hagaragaramo abasore barimo baratezwa icyamunara nk’abakozi bo […]

Turi ba perezida, ntabwo turi abami — Perezida Ian Khama agira inama Robert Mugabe

Perezida wa Botswana, Ian Khama, asanga perezida Robert Mugabe akwiye kureka kugerageza kuguma ku butegetsi nyuma y’aho igisirikare kimushyiriye ku ruhande kuko ngo nta bufasha bwa dipolomasi azabona mu karere. Yaboneyeho kumwibutsa ko ari abaperezida atari abami nta muperezida ukwiye kumara imyaka ingana nk’iyo amaze ku butegetsi. Iki gikorwa cy’igisirikare cya Zimbabwe, perezida Khama avuga […]

Nyamagabe: Meya afunzwe nyuma y’abavandimwe be Batatu bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Meya wa Nyamagabe, Mugisha Philbert ubu ntagishidikanywaho, kuko yemejwe n’umuvugizi wa Polisi, ACP Badege Theos. Mugisha afashwe asanga mukuru we Muhirwa Obed, mubyara we Nkundimana Noheri, yemwe ngo hari n’undi mwene wabo Kanyeshyamba Faustin ufungiye impapuro mpimbano. Ku ifatwa rya Mugisha, ACP Badege Theos agira ati “Ni byo koko Meya […]

Nigeria: Ifoto y’umupolisi uri gusudiriza imbunda yavugishije benshi

Ifoto y’umupolisi washyiriye imbunda umukanishi muri Nigeria ikomeje kubica bigacika hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria, iyi foto ikaba igenda ihererekanywa n’abatari bacye ndetse iherekejwe n’amagambo atandukanye. Bamwe mu bayibonye bavuga ko ari inkorano, abandi bakavuga ko ari uguharabika igihugu cya bo, mu gihe hari n’abagaragaza agahinda kadasanzwe bafitiye igihugu cya bo kubw’ibikiberamo […]

Kuko ndi umukirisitu, niyo napfa nazuka nk’uko Yesu yazutse- Perezida Museveni

Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yatangaje abantu avuga ko na we ashobora kuzuka nk’uko Yesu yazutse. Atangaza ibi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingu 2017, Perezida Yoweli yagize ati “ kuba umukirisitu, ukaba ukurikira Yesu koko, urupfu ntirwakaguteye ubwoba kuko ushobora no kugira ububasha bwo kuzuka nk’uko na we yazutse. Perezida Museveni yakomeje […]

USA: Igihugu cya Congo cyahejwe mu nama yigaga ku bibazo byacyo u Rwanda rwatumiwemo

Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyahejwe mu nama Umunyamabanga wa leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiranye n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu 37 byo muri Afurika nyamara no ku murongo w’ibyigwa hari harimo iki gihugu bikaba byafashwe nk’ikimenyetso cy’umwuka uri hagati y’ubuyobozi bwa perezida Trump n’ubwa perezida Joseph Kabila. Iyi nkuru […]

Umujyi wa Kigali: Babiri batawe muri yombi bazira kwiyita abo batari bo

Mu Mujyi wa Kigali hafatiwe abantu babiri b’abatekamutwe bigiraga abakozi ba leta bagacucura abaraturage, aho Igipolisi cy’u Rwanda kivuga ko abo ari uwitwa Antoinette Nibagwire na Eric Iradukunda bafatiwe mu Karere ka Gasabo no mu Karere ka Kicukiro muri iki cyumweru dusoza. Uyu witwa Nibagwire yafatiwe I Kabuga mu Murenge wa Rusororo, aho yigiraga umupolisikazi. […]

Umujyi wa Ath ugiye gufungura isomero ry’ibitabo birebana na Jenoside zose zabaye ku isi

Umujyi wa Ath mu gihugu cy’u Bubiligi ugiye gufungura isomero ry’ibitabo birebana na Jenoside zose zabaye ku isi harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ibi Umuyobozi w’Umujyi wa Ath akaba yarbitangarije mu gikorwa cy’imurika ry’amafoto agaragaza iminsi 100 ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iri murika ry’amafoto ryabaye tariki tariki 10 Ugushyingo 2017, ryari ribaye ku […]

Uganda: Igipolisi cyaburijemo igitaramo cya Depite Bobi Wine

Kuri uyu wa Gatandatu ninjoro Igipolisi cya Uganda cyaburijemo igitaramo umuhanzi akaba n’umudepite, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yari agiye gukorera mu Karere ka Kigumba-Kiryandongo. Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko Bobi Wine yabanje kuzenguruka mu mujyi aherekejwe n’amamodoka agenda asuhuza abaturage bo muri ako karere, aho abaturage biganjemo urubyiruko bamugaragarije ko bamwishimiye. [xyz-ihs […]

Hollywood: Icyamamare Sylvester Stallone kirashinjwa gufata ku ngufu

Umukinnyi wa filime, Sylvester Stallone wamamaye cyane mu rwego mpuzamahanga akomeje gushinjwa gufata ku ngufu umwana w’ umukobwa witwa Michelle Bega. Sylvester Stallone aregwa kuba yarafashe ku ngufu umwaka w’ imyaka 16 y’ amavuko mu mwaka w’ I 1986 byumvikane ko hashize imyaka 31. Abifashijwe n’ umwunganizi we mu by’ amategeko , Stallone uzwi ku […]

Kamonyi: Umuyobozi mushya yasanganijwe uruhuri rw’ibibazo

-Turagusaba gukemura ikibazo cy’amazi n’amashanyarazi -Turifuza ko akarere kacu kava ku mwanya wa 19, kagasubira ku wa 3 -Imyubakire y’akajagari icike muri Kamonyi – Ubukungu, ubuhinzi n’ubworozi bizamurwe Ibi ni bimwe mu bibazo abaturage n’abayobozi batandukanye bakirije umuyobozi mushya w’akarere ka Kamonyi kari kamaze amezi atandatu katamufite. Ibyibandwaho cyane ni ukwita ku bikorwaremezo no kwesa […]

Ubwo Raila Odinga yakirwaga ava muri USA polisi yamwakiranye ibyuka bihumanya 3 barapfa

Ubwo Raila Odinga yavaga mu rugendo rw’ iminsi 10 yagiriraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, polisi ya Kenya yamwakirije ibyuka bihumanya bitewe n’ uburyo abamushyigikiye bari bafunze imihanda iva ku kibuga cy’ indege cya Jomo Kenyata I Nairobi. Ihuriro ,National Super Alliance (NASA) rya Odinga niryo ryahamagaje abarwanashyaka baryo guha ikaze imodoka ya Odinga. […]

Inama 7 zagufasha kunyurwa n’ubuzima ubayemo bwaba bwiza cyangwa se bubi

Ni kenshi ushobora guhura n’umuntu mukanya aseka akandi kanya ukamubona yarakaye cyane, ni kenshi twumva abantu biyambura ubuzima bakiyahura kuko baba bumva biteze byinshi ariko badafite ubushobozi bwo kubibona, ubuzima ni gatebe gatoki niyo mpamvu rero biba byiza ukakira duke ubonye ukaduha agaciro ukumva ko duhagije, si ngombwa ko buri gihe ubona buri kimwe cyose […]

Abakora ubucuruzi buciriritse bashinjwa na Komisiyo y’uburenganzira bwa Muntu guhohotera abana

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, iratunga agatoki bamwe mu bacuruzi baciriritse kugira uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abana. Iyi Komisiyo iravuga ko magingo aya, ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana cyane cyane irishingiye ku gitsina, riri gufata intera ndende, nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’iyi Komisiyo. Komiseri muri iyi Komisiyo, Makombe Jean Marie Vianney, ati “ Mu bushakashatsi bwakozwe […]

Perezida Museveni muri dipolomasi y’ ibanga mu gukemura ikibazo cy’ u Burundi

Mu ibanga rikomeye, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yahinduye umukino ndetse anongera imbaraga mu rwego rwo gukemura ikibazo cya politiki cy’u Burundi kimaze imyaka irenga 2 cyaroretse iki gihugu. Perezida Yoweri Kaguta Museveni aherutse kohereza mu ibanga umudiplomate w’ inzobere mu Burundi mu ntangiriro z’ Ugushyingo 2017, kugirango yumvishe Leta iyobowe na Nkurunziza ko […]

Ubukwe bw’icyamamare mu mukino wa Tennis, Serena Williams na Alexis- REBA AMAFOTO

Ubukwe bwa Serena Williams wamamaye mu mukino wa Tennis n’umugabo we, Alexis Ohanian, uzwi nk’umushoramari cyane cyane rirebana n’ikoreshwa rya za interineti, bwabereye muri mu gace ka New Orleans, kari mu mujyi wa Louisiana, uri mu Majyepfo ya Leta zunze ubumwe za Amerika. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ubu bukwe bwabaye ku wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo […]

Kaniga: Ababyaye abana benshi babaye umutwaro ku gihugu no ku miryango yabo

Mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi hari imwe mu miryango yabyaye abana benshi, ubu bakaba basigaye bagorwa n’uburere bwabo ndetse no kubabonera ibibatunga bibabeshaho neza ntibibashobokere. Bamwe bemeza ko byaterwaga n’ubujiji ababyeyi babaga bafite bwatumaga bataboneza urubyaro, abandi bakavuga ko batinze kubyumva, ariko hari n’abemeza ko ntacyo byari bibatwaye muri icyo gihe bababyaraga, […]

Intimba iranshengura umutima, iyo Mama abonye umusore w’inshuti yanjye amwita agasore k’akabwa- NKORE IKI?

Aho ndi hose, abantu baba bavuga ko urukundo rujya aho rushaka kandi koko na njye ndabyemera, ariko urwo nkunda umukunzi wanjye, rwo ndabona umubyeyi mfite ashaka kuzantera kurubura cyangwa we nkamubura. Umusore twiganye kaminuza, yari umuhanga kundusha, ankunda na njye mukunda cyane, niho twakundaniye, imyaka iricuma. Tukirangiza kaminuza 2013, njye nahise mbona akazi, umukunzi wanjye […]

Burundi: Opozisiyo ishinja umuhuza Mkapa kubogamira ku ruhande rwa Leta ya Nkurunziza

Nyuma yaho abanyapolitiki bibumbiye mu mpuzamashyaka CNARED baherutse gutangaza ko batazitabira ibiganiro biteganyijwe kuzabahuza na Leta ya Nkurunziza , Umuhuza muri ikibazo cyorotse Abarundi, Benjamin Mkapa yemeza ko ibiganiro by’ amahoro biteguwe bitanga icyizere. Benjamin Mukapa wahoze uyobora Tanzania amaze iminsi atumira abatavuga rumwe ku kibazo cy’ u Burundi biganjemo abanyapolitiki bahunze Leta ya Pierre […]

Amakipe y’ibihugu azahatanira igikombe cy’isi 2018 yose yamenyekanye

Ibihugu byo ku migabane itandukanye bizitabira imikino y’ igikombe cy’isi cy’umupira w’ amaguru mu mwaka wa 2018 byamenyekanye byose, inyuma yaho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2017, igihugu cya Perou kibonye itike. Umugabane w’ i Buraya uzahagarirwa n’ibihugu 14 aribo: U Budage, u Bwongereza, u Bubirigi, Croatie, Danemark ,Espagne, u Bufaransa , […]

Uganda: Dr Kiiza Besigye yahaye uburinzi buhambaye imodoka ye

Col Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Museveni muri Uganda, yafashe icyemezo cyo guha uburinzi buhambaye imodoka ye yo mu bwoko bwa Land Cruiser mu rwego rwo kuyirinda ko yaterwa ibintu bikayangiza ibirahuri ndetse ku buryo umuntu atapfa kuyinjiramo uko yishakiye n’iyo yakoresha ingufu. Iyi modoka yibara ry’umweru ifite ibirango,UAN 661V ngo yari […]

Zimbabwe: Perezida Mugabe yagaragaye mu ruhame ari mutaraga, yahakanye kuva ku butegetsi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2017, Perezida Mugabe wa Zimbabwe, yagaragaye mu ruhame nyuma y’iminsi ibiri adasohoka mu rugo iwe. Ku wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo, nibwo amakuru yari yasakaye isi yose ko yahiritswe ku butegetsi, ndetse n’umugore we Grace ahungira mu Namibie. Mu gitondo cyo kuri uyu munsi, nibwo yagaragaye […]

Gicumbi: Abakozi bane b’akarere batawe muri yombi na polisi

Amakuru aturuka mu Karere ka Gicumbi aremeza ko abakozi bane b’akarere batawe muri yombi na Polisi bacyekwaho ibyaha birimo gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha inyandiko mpimbano. Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, JMV Gatabazi wavuze ko aba bakozi bose b’akarere bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha nabi umutungo w’igihugu. [xyz-ihs […]

Kuki utaherekeje (Hamisa) ngo umufashe gutandukanya amaguru?- Zari atuka umufana we

Nyuma y’uruzinduko ruhenze Zari na Diamond bagiriye i London mu Bwongereza, Zari n’amagambo y’urukozasoni yihanije umufana washakaga kumuteranya n’umugabo we avuga ko azabonana na Hamisa Mobeto i Dubai bakagirana ibihe byiza. Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzaniya afite igitaramo aho agomba kuririmbira abakunzi be i Dubai kuri uyu wa Gatanu, gusa iki gitaramo cyateje urunturuntu […]

Kigali: Abanywera itabi mu ruhame bagiye gufatirwa ingamba

Nyuma y’ ibiganiro mpaka hagati y’ Abafatanyabikorwa mu by’ ubuzima, kuri uyu wa Kane, itariki ya 16 Ugushyingo 2017, Ubuyobozi bw’ Umujyi wa Kigali bwatangaje ko buzajya buhana bwihanukiriye umuntu uzajya ufatwa anywera itabi mu ruhame. Iki cyemezo cyafashwe kubufatanye bw’amashyirahamwe ashinzwe kubungabunga ibidukikije n’ ayandi arengera ubuzima bw’ abantu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu kiganiro na […]

Mu myaka 2 gusa, umusore amaze gutera inda abakobwa 20 bo ku ishuri yigagaho

Umusore wo mu gihugu cya Cote d’Ivoire aherutse gutoroka ishuri aho yigaga mu gihugu cy’u Bufaransa nyuma y’uko hamenyekanye amakuru ko yateye inda abakobwa bagera kuri 20 bo ku kigo yigagaho. Uyu musore witwa Laurent Blesse w’imyaka 18 y’amavuko, yahise afata icyemezo cyo gusubira iwabo muri Afurika, nyuma yo gutera inda hafi ya buri mukobwa […]

Cameroun: Inteko Ishinga Amategeko yibasiwe n’inkongi y’umuriro

Amakuru aturuka mu gihugu cya Cameroun aravuga ko muri iri joro ryo kuwa kane, itariki 16 Ugushyingo, inteko ishinga amategeko y’iki gihugu yibasiwe n’inkongi y’umuriro ikangiza ibintu byinshi nk’uko byatangajwe na televiziyo y’iki gihugu. Televiziyo y’igihugu ya Cameroun, CRTV, yatangaje ko abatangabuhamya bavuze ko inkongi yibasiye etaje ya 3 n’iya 4 z’iyi nyubako ikoreramo Inteko […]