Raporo: Abatunzi ba miliyoni zirenga 100 z’amadolari mu Rwanda baziyongera kuri 70% mu myaka 10
Raporo nshya yâibigo New World Wealth na Henley & Partners yerekana ko umubare wâabatunzi ba miliyoni zirenga 100 zâamadolari ya Amerika mu Rwanda ugana ku kwiyongera ku kigero cya 70% kugeza mu mwaka w’2032. Ibi bigo bikora ubushashatsi ku bukungu bwâIsi byagaragaje ko u Rwanda ari cyo gihugu kiri mu muryango wa Afurika yâiburasirazuba (EAC) […]
Kinshasa: Umunyamakuru yegetsweho ikosa ku itangazwa rya GĂ©nĂ©ral wapfuye nka komanda wâingabo

Ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo byasobanuye uko byagenze ngo hatangazwe GĂ©nĂ©ral Major Floribert Kisembo Bahemuka wapfuye mu myaka 11 ishize atangazwe nka komanda wâingabo mu karere ka Nord Equateur. Tariki ya 17 Ukwakira 2022, umunyamakuru yasomeye kuri televiziyo yâigihugu, RTNC, icyemezo cyâUmukuru wâIgihugu ati: “Perezida wa Repubulika yashyize mu myanya ya […]
Perezida wa Madagascar yirukanye Minisitiri amuziza kwamagana u Burusiya

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yirukanye Minisitiri wâububanyi nâamahanga, Richard Randriamandrato, amuziza gutora umwanzuro wamagana kuba u Burusiya bwariyometseho ibice bine bya Ukraine. Tariki ya 12 Ukwakira 2022, Umuryango wâAbibumbye wakoresheje itora ryo kwamagana iki cyemezo cyâu Burusiya. Ryashyigikiwe nâibihugu 143 birimo Madagascar, ryangwa nâibihugu 5, ibindi 35 birifata. Byamenyekanye ko Minisitiri Randriamandrato yatoye uyu […]
Tshisekedi yatangaje ko nta gahunda afite yo kwifashisha abacancuro ba Wagner mu kurwanya inyeshyamba

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FĂ©lix Tshisekedi, yatangaje ko nta gahunda afite yo kwifashisha abacancuro bâumutwe wigenga wâAbarusiya wa Wagner Group mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya uburasirazuba bwâigihugu. Yabitangarije mu kiganiro yagiranye nâumunyamakuru Roula Khalaf wa Financial Times ubwo yari yitabiriye inama ya Afurika irebana nâubukungu yabereye i Londres mu Bwongereza […]
Kenya: Umudepite yemereye akazi umukobwa wamusabiye mu ruhame kumugira umugore

Umudepite uhagarariye agace ka Mumias East mu nteko ishinga amategeko ya Kenya, Peter Salasya, yemereye akazi umukobwa witwa Ronald Lydia wamusabiye mu ruhame kumugira umugore. Uyu mukobwa yavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga ubwo kuri uyu wa 17 Ukwakira 2022 yagaragaraga afite icyapa kiriho ifoto ya Depite Salasya nâubutumwa bumusaba kumugira umugore. Ubu butumwa bwagiraga buti: […]
Human Rights Watch yagaragaje uko FARDC yakoranye na FDLR mu gihe cya vuba
Umuryango mpuzamahanga HRW (Human Rights Watch) wasobanuye birambuye uko ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, zifatanyije nâumutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bwâu Rwanda mu mirwano yabaye mu gihe cya vuba. Raporo uyu muryango washyize hanze kuri uyu wa 18 Ukwakira 2022 isobanura ko hagati ya Gicurasi ya Kanama, FARDC yifatanyije nâimitwe […]
Minisitiri Muyaya abona nta biganiro bikenewe na M23 mu gihe RDC iganira n’u Rwanda
Minisitiri wâitumanaho akaba nâUmuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya, yatangaje ko nta biganiro bikenewe hagati yâubutegetsi bwâigihugu cyabo nâumutwe witwaje intwaro wa M23 mu gihe busanzwe bubigirana nâubwâu Rwanda. Mu kiganiro yagiranye nâabanyamakuru i Kinshasa kuri uyu wa 17 Ukwakira 2022, umwe yamenyesheje Minisitiri Muyaya ko intumwa ya Perezida […]
EU iracyiga ku buryo yatera inkunga ingabo zâu Rwanda ziri muri Mozambique
Umuryango wâUbumwe bwâUburayi (EU) uracyiga ku buryo watera inkunga yâamafaranga ibikorwa byâingabo zâu Rwanda zagiye kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. Iki gitekerezo cyatangajwe bwa mbere muri Mutarama 2022, mu gihe EU yanateganyaga gutera inkunga ingabo ziri mu butumwa bwâamahoro bwâumuryango wa Afurika yâamajyepfo, SADC, muri iyi ntara yugarijwe nâibikorwa byâiterabwoba kuva […]
M23 yerekanye Colonel Byamungu uherutse gucika igisirikare cya RDC
Umutwe witwaje intwaro wa M23 werekanye Colonel Maheshe Byamungu Bernard uherutse gucika igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, cyari kimufungishije ijisho. Uyu musirikare yigeze gufungirwa muri gereza yâigisirikare mu 2012 azira kuba umwe mu bari bagize M23, afungurwa mu 2019 amaze guhabwa imbabazi na Perezida wa RD Congo, FĂ©lix Tshisekedi Tshilombo wari ugiye […]
VP Gachagua yemereye akazi mu biro bye umukobwa wamwise Riggy G

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yemereye akazi mu biro bye umukobwa witwa Ivy Chelimo wamwise izina ryâakabyiniriro rya Riggy G ahamya ko rituma urubyiruko rumwiyumvamo. VP Gachagua yatanze iri sezerano kuri uyu wa 17 Ukwakira 2022, aritangaza ku mugaragaro ubwo yitabiraga umunsi mpuzamahanga wahariwe ibiribwa wizihirijwe mu karere ka Kajiado. Nkâumushyitsi mukuru, Gachagua yasabye […]
Kampala: Ikizamini cyanyomoje Kabanda waregaga ibitaro kumwiba impyiko
Ikizamini cyo kwa muganga cyanyomoje umusore wâimyaka 25 yâamavuko witwa Kabanda Muhammad washinjaga ibitaro bya Old Kampala kumwiba impyiko yâibumoso. Kabanda yasobanuriye urwego rwa Polisi rushinzwe ubugenzacyaha ko yakoze impanuka mu mpera za Nzeri 2022, akomereka ku mutwe, ajyanwa kwivuriza ibikomere muri ibi bitaro. Umuganga Dr Mugalu Alex yamukoreye operasiyo (kumubaga) yo ku gahanga tariki […]
Umwongerezakazi arigamba gufungisha konte za Twitter zâAbanyarwanda âbamwibasiraâ
Umunyamakuru wâUmwongerezakazi uzwiho kwibasira ubutegetsi bwâu Rwanda, Michela Wrong, arigamba gufungisha konte za Twitter zâAbanyarwanda babiri avuga ko bamwibasira. Wrong wakoreye ibinyamakuru birimo BBC na The Financial Times ku mugabane wa Afurika yatangaje aya makuru kuri uyu wa 16 Ukwakira 2022, agira ati: “Konte ebyiri nareze zâAbanyarwanda banyibasira zarahagaritswe mu minsi mike ishize.â Yakomeje agira […]
RDC: Ba Colonel babiri bashinjwa gutuma M23 ifata Bunagana no kuyisigira intwaro
Abasirikare babiri bafite ipeti rya Colonel bakurikiranwe nâubushinjacyaha bwâigisirikare ku rwego rwâintara ya Kivu yâAmajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bashinjwa gutuma umutwe witwaje intwaro wa M23 ufata agace ka Bunagana no kuwusigira ibikoresho birimo intwaro. Aba basirikare ni Colonel DĂ©sirĂ© Lobo uyobora rejima ya 3412 na Colonel Jean Marie Diadia wa Diadia […]
Inama mpuzamahanga 2 i Kigali, ihagarikwa rya batatu muri RURA na mwarimu ukekwaho kwica undi: inkuru zâicyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 10 Ukwakira 2022 cyaranzwe nâinkuru nyamukuru zerekeye umutekano, politiki nâubutabera. Harimo: Inama ya IPU na Youth Connekt Africa mu Rwanda I Kigali habereye inama yâihuriro mpuzamahanga ryâinteko zishinga amategeko ku Isi rizwi nka IPU ndetse nâinama yâurubyiruko rwo ku mugabane wa Afurika izwi nka Youth Connekt Africa yabaye ku nshuro […]
Kigali: Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwâuwaregaga KINA MUSIC na Nel Ngabo

Urukiko Rukuru rwâUbucuruzi rwatesheje agaciro ubujurire bwâumunyabugeni Kwizera Elysee waregaga inzu yâumuziki ya KINA MUSIC Ltd iyoborwa na Ishimwe Clement nâumuhanzi ireberera inyungu, Rwangabo Byusa Nelson uzwi nka Nel Ngabo. Ni umwanzuro wasomwe nâumucamanza mu rukiko rukuru rwâubucuruzi, Noheli Emmanuel tariki ya 23 Nzeri 2022 wari kumwe nâumwanditsi wâurukiko, Nyinawankusi Francine. Uru rukiko kandi rwategetse […]
Mozambique: RDF yavumbuye intwaro nyinshi zari zarahishwe nâibyihebe

Ingabo zâu Rwanda ziri mu butumwa bwâamahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique zatahuye intwaro nyinshi nâamasasu byari byarahishwe nâabarwanyi bâumutwe wâiterabwoba ukorerayo witwa Ansar Al sunna. Ibiro bya RDF byatangaje ko izi ntwaro zirenga 100 zirimo imbunda ntoya, amasasu mato na za roketi. Ngo bi byihebe byazihishe mu mwaka ushize ubwo byirukankanwaga mu […]
Museveni yaciriye umuhungu we umurongo ntarengwa
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagaragaje ko yaciriye umuhungu we General Muhoozi Kainerugaba umurongo ntarengwa ku ikoreshwa ryâurubuga rwa Twitter. Ni nyuma yâubutumwa Kainerugaba wabaye Umugaba wâingabo zirwanira ku butaka aherutse gutangariza kuri uru rubuga avuga ko we nâingabo ze bafata umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi, muu gihe kitageze ku byumweru bibiri. Ubu butumwa […]
Hagati yâu Burundi nâu Rwanda hasigaye ikibazo gito, na cyo tuzagikemura: Perezida Ndayishimiye

Perezida wâu Burundi akaba nâUmuyobozi Mukuru wâumuryango wa Afurika yâiburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko hagati yâigihugu cye nâu Rwanda hasigaye ikibazo gito kitarakemuka, kandi ko yizeye ko na cyo kizakemuka. Perezida Ndayishimiye yabivugiye mu kiganiro aherutse kugirana nâumunyamakuru wa televiziyo NTV yo muri Uganda muri iki cyumweru ubwo yari mu ruzinduko muri iki gihugu. […]
Bobi Wine aremeza ko Museveni ameze nka Putin

Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) utavuga rumwe nâubutegetsi bwa Uganda, aremeza imitegekere ya Perezida Yoweri Museveni imeze nkâiya mugenzi we uyobora u Burusiya, Vladimir Putin. Ni ibyo yatangarije mu kiganiro yagiranye nâumunyamakuru wa radiyo mpuzamahanga yâAbafaransa (RFI) cyari cyerekeye ahanini ku ruzinduko aherutse kugirira mu bice bitandukanye bya Ukraine byagabweho ibitero nâingabo zâu Burusiya. […]
M23 yerekanye ko Leta ya RDC yateye utwatsi ubusabe bwâamahanga
Umutwe witwaje intwaro wa M23 werekanye ko ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bwateye utwatsi ubusabe bwâamahanga bwo kujya mu biganiro byâamahoro. Bigaragara mu itangazo ryo ku wa 14 Ukwakira 2022 ryashyizweho umukono nâUmuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, rivuga ku magambo aherutse gutangazwa nâintumwa ya Perezida wa RDC, Prof. […]
Perezida Ndayishimiye yariye karungu ubwo yasuraga inyubako yatinze kuzura
Perezida wâu Burundi, Evariste Ndayishimiye, yarakaye cyane ubwo yasuraga ahari kubakwa icyumba cyâinama mpuzamahanga mu gace ka Rohero mu ntara ya Bujumbura, agasanga ibikorwa biri kugenda gake cyane. Uyu Mukuru wâIgihugu yasuye mu buryo butunguranye ibi bikorwa biri mu nshingano yâikigo cyâubwubatsi OBUHA, asanga bikiri hasi kandi byakabaye bigeze kure. Yahageze, aritegereza maze abaza umufundi […]
U Bwongereza bwasabye imbabazi umwimukira utwite bwari bwamenyesheje ko buzamwoherezwa mu Rwanda
Ibiro byâu Bwongereza bishinzwe umutekano wâimbere (Home Office) byasabye imbabazi umwimukira wâimyaka 28 utwite inda yakomotse ku gusambanywa ku ngufu, nyuma yo kumumenyesha ko ari ku rutonde rwâabazoherezwa mu Rwanda. Tariki ya 13 Ukwakira 2022, ikinyamakuru The Guardian na ITV News byahishuye ko byabonye ibaruwa ibi biro byoherereje uyu mugore utwite inda yâibyumweru 37, imumenyesha […]
Burundi: Inyeshyamba zikomoka mu Rwanda zigera kuri 40 ziherutse kwicwa
Ingabo zâu Burundi zishe abarwanyi bagera kuri 40 bo mu mutwe witwaje intwaro wâabavuga ururimi rwâIkinyarwanda mu mirwano imaze iminsi ibera mu ishyamba rya Kibira, ahaherera mu ntara ya Cibitoke. Urubuga SOS Medias ruvuga ko amakuru rukesha igisirikare cyâu Burundi avuga ko aba barwanyi biciwe mu gace ka Bukinanyana muri komini ya Mabayi. Aya makuru […]
Imanza ziyongera ku muvuduko mwinshi, ibirarane bikaba byinshi: Dr Ntezilyayo

Perezida wâurukiko rwâikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yatangaje imwe mu mbogamizi zikomeye urwego rwâubucamanza ruhura na zo zirimo kuba imanza ziyongera ariko umubare wâabacamanza ntiwiyongere. Dr Ntezilyayo yabitangaje kuri uyu wa 14 Ukwakira 2022 ubwo ku rukiko rwâikirenga hatangizwaga umwaka wahariwe ubucamanza w’2022/2023. Ni igikorwa cyitabiriwe nâabafatanyabikorwa bahuriye mu runana rwâubutabera. Yagize ati: “N’ubwo urwego rw’ubucamanza […]
RDC iremeza ko M23 irusha imbaraga ingabo za EAC zizoherezwayo

Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) buremeza ko umutwe witwaje intwaro wa M23 urusha imbagara ingabo zâibihugu bigize umuryango wa Afurika yâiburasirazuba (EAC) zizoherezwa mu ntara ya Kivu yâAmajyaruguru, Kivu yâAmajyepfo na Ituri. Byatangajwe nâintumwa nkuru ya Perezida wa RDC mu mishyikirano ya Leta nâimitwe yitwaje intwaro, Prof. Serge Tshibangu Kalala, mu kiganiro […]
Kigali: Abashingamategeko b’Abafaransa bavugirije induru Umurusiya wasobanuraga ikibazo cyo muri Ukraine

Abagize inteko ishinga amategeko yâu Bufaransa bahagarariye igihugu cyabo mu nama yâihuriro ryâInteko zo ku Isi izwi nka IPU iri kubera mu Rwanda bavugirije induru senateri wâu Burusiya, Konstantin Iosifovich Kosachev. Muri iyi nama yari ikomereje muri Kigali Convention Center kuri uyu wa 13 Ukwakira 2022, Senateri Kosachev yumvikanishije bagenzi be impamvu u Burusiya bwatangije […]
General uzayobora urwego ruzakora iperereza ku birego bya RDC n’u Rwanda yageze i Kinshasa

Umusirikare wâipeti rya General wo muri Angola uzayobora urwego ruzakora iperereza ku birego bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) nâu Rwanda, yamaze kugera i Kinshasa. Uyu musirikare, Gen. Joao Massone, kuri uyu wa 13 Ukwakira 2022 yajyanye i Kinshasa nâabandi bagize itsinda ryahagarariye guverinoma ya Angola riyobowe na Minisitiri wâububanyi nâamahanga, Ambasaderi Antonio TĂ©tĂ©. […]
Kinshasa: Umudepite arashinja Abashinwa gukora Covid-19 hanyuma bagakumira Abanyekongo kujya mu Bushinwa
Umudepite muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) witwa ĂliĂ©zer Ntambwe Mposhi arashinja Abashinwa gukora icyorezo cya Covid-19 bwamara bugakumira Abanyakongo ngo batajya mu Bushinwa bakabanduza. Yabimenyesheje Minisitiri wâububanyi nâamahanga, Christophe Lutundula, mu gihe kuri uyu wa 12 Ukwakira 2022 u Bushinwa bwizihizaga imyaka 50 bumaze bubanye neza na RDC. Yagize ati: “Imyaka itatu u […]
Nyaruguru: Umwarimu akurikiranweho kwica mugenzi we amukubise icupa ryâinzoga
Umwarimu ukorera mu karere ka Nyaruguru witwa Nyamwasa Janvier arakekwaho kwica mugenzi we Ndabakuranye Bonaventure bari inshuti amukubise icupa ryâinzoga mu mutwe, biturutse ku gushyamirana bagiranye ubwo basangiriraga mu kabari. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Nyamwasa na Ndabakuranye bavuye mu kazi kuri uyu wa 12 Ukwakira 2022, bajya kunywera mu kabari mu isantere yâubucuruzi […]
M23 irasaba kudahezwa mu biganiro biyireba bihuza RDC n’ibindi bihugu

Umutwe witwaje intwaro wa M23 urasaba kudakomeza guhezwa mu biganiro biwureba bihuza ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) nâubwâibindi bihugu birimo u Rwanda. Byatangajwe nâUmuvugizi wâuyu mutwe mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, mu kiganiro yagiranye nâumunyamakuru Christophe Rigaud wâikinyamakuru Afrikarabia gikorera muri RDC no mu karere ka Afurika yo hagati. Kanyuka yagize […]
Nyamasheke: Padiri Iyakaremye wari umaze amezi atatu ahawe ubupadiri yapfuye
Padiri Iyakaremye Berchair wari umaze amezi atatu ahawe ubupadiri yapfiriye mu bitaro bya Bushenge mu karere ka Nyamasheke mu gitondo cyâuyu wa 13 Ukwakira 2022, azize uburwayi. Ni amakuru yemejwe nâikinyamakuru cy’inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Kinyamateka, cyagize kiti: “Padiri Berchair IYAKAREMYE, wa Diyosezi ya Cyangugu yitabye Imana azize indwara. Nyuma y’amezi atatu gusa ahawe ubupadiri.â […]
Visi Perezida wa Kenya yazanye mu Rwanda n’abadepite barimo ufite imyaka 24

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yafashe indege yâigisirikare imwerekeza i Kigali mu Rwanda aherekejwe n’abayobozi 12 bakiri bato barimo umudepite w’imyaka 24 y’amavuko Linet Chepkorir Toto uhagarariye akarere ka Bomet mu nteko ishinga amategeko. Uyu muyobozi ugiriye uruzinduko rwa mbere mu mahanga kuva yatangira iyi nshingano, yaje mu Rwanda mu nama ihuza urubyiruko ku […]
Minisitiri Tete wo muri Angola ategerejwe muri RDC muri gahunda ireba u Rwanda
Minisitiri wâububanyi nâamahanga wa Angola, Ambasaderi Tete Antonio, ategerejwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa 13 Ukwakira muri gahunda ireba u Rwanda. Ikinyamakuru Infos gisobanura ko amakuru cyakuye muri Ambasade ya Angola ari uko Minisitiri Tete araba agiye muri gahunda yâishyirwa mu bikorwa ryâimyanzuro yafatiwe mu biganiro byahuje Perezida wa RDC, […]
Victoire Ingabire yasuwe n’umuhungu we baherukanaga mu myaka 12 ishize

Umunyapolitiki utavuga rumwe nâubutegetsi bwâu Rwanda, Ingabire Umuhoza Victoire yasuwe nâumuhungu we Rist Shimwa Muyizere baherukanaga mu mwaka wâ2010 ubwo yari afite imyaka 8 yâamavuko. Ingabire kuri uyu wa 13 Ukwakira 2022 yashyize kuri Twitter ifoto ari kumwe nâumuhungu we ku kibuga cyâindege mpuzamahanga cya Kigali, maze yongeraho ubutumwa bugira buti: âNyuma yâimyaka 12, mfite […]
Mu Bwongereza: Abimukira b’abana barenga 100 bari baracumbikiwe mu mahoteli baburiwe irengero
Ibiro bya Leta yâu Bwongereza bishinzwe umutekano wâimbere byasohoye raporo igaragaza ko mu gihe cyâamezi 14, abimukira batarageza ku myaka 18 yâamavuko bari baracumbikiwe mu mahoteli baburiwe irengero. Ikinyamakuru BBC kivuga ko kuva muri Nyakanga 2021 kugera muri Kamena 2022, mu Bwongereza hinjiye abimukira bâabana 1606 barimo nâabafite imyaka 11 yâamavuko batari kumwe nâabakuru, bajyanwa […]
General Shirreff wayoboye ingabo za NATO yateguje Isi intambara yâintwaro kirimbuzi
Umwongereza General (Rtd) Sir Richard Shirreff wigeze kuyobora ingabo zâumuryango NATO yateguje Isi ko intambara yâintwaro kirimbuzi ishoboka mu gihe ingabo zâu Burusiya zihanganye nâiza Ukraine zizaba zitsinzwe kandi ngo umwaka wâ2023 ntuzagera zitaratsindwa. Uyu musirikare yavuze ko ingabo zâu Burusiya zigiye guhura no gutsindwa kwa mbere gukomeye mu myaka 100 ishize kandi ngo birashoboka […]
Umuvandimwe wa Katumbi yamuteye umugongo, ayoboka Tshisekedi

Umunyapolitiki wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) washinje ishyaka Ensemble yatewe nâumuvandimwe we Soriano Kitanika Abraham usanzwe ari umudepite mu nteko ishinga amategeko yâiki gihugu. Abadepite 34 bahagarariye igice cya Grand Katanga kigizwe nâintara ya Haut Katanga [iwabo wa Katumbi), Haut-Lomami, Lualaba na Tanganyika, kuri uyu wa 11 Ukwakira bashyize umukono ku itangazo […]
Mukuralinda yasobanuye impamvu Prince Kid atakurikiranweho icyaha Perezida Kagame yamuvuzeho
Umuvugizi wungirije wa guverinoma yâu Rwanda usanzwe ari n’inzobere mu mategeko, Alain Mukuralinda, yasobanuye impamvu Ishimwe DieudonnĂ© wamenyekanye nka Prince Kid atakurikiranweho icyaha yavuzweho na Perezida Paul Kagame cyo gucuruza abakobwa. Tariki ya 30 Mata 2022 ubwo yari mu nama nkuru y’umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Kagame yahishuye ko Prince Kid watawe muri yombi na RIB […]
U Burusiya bwataye muri yombi abarenga 8 bushinja kugaba igitero ku kiraro cya Crimea
Urwego rushinzwe umutekano wâigihugu mu Burusiya rwataye muri yombi abantu umunani rushinja gutegura igitero byagabwe ku kiraro cya Crimea tariki ya 8 Ukwakira 2022. Abatawe muri yombi nk’uko ibiro ntaramakuru TASS bibivuga barimo Abarusiya batanu, Abanya-Ukraine batatu ndetse nâabo muri Armenia nkâuko uru rwego ruzwi nka FSB rwabitangaje kuri uyu wa 12 Ukwakira. Ruti: âAbenegihugu […]
Mu Nteko ya EU, hahishuwe ibanga rikomeye ku rukingo rwa Pfizer

Mu ibazwa ryakozwe na komite yâinteko ishinga amategeko yâumuryango wâubumwe bwâUburayi (EU) ishinzwe kurwanya icyorezo cya Covid-19, ku wa 10 Ukwakira 2022 hahishuwe ibanga rikomeye ku rukingo rwa Pfizer. Umudepite Robert Roos uhagarariye u Buholandi muri iyi nteko, yabajije Janine Small ushinzwe amasoko muri Pfizer niba mbere yâuko uru rukingo rugera ku isoko, harabanje gukorwa […]
Mukuralinda abona amagambo yâAbanyekongo asa nâagamije kubangamira ibyemezo bya EAC
Umuvugizi wungirije wa guverinoma yâu Rwanda, Alain Mukuralinda abona amagambo abategetsi bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) asa nâagamije kubangamira ibyemezo byafashwe nâabakuru bâibihugu bigize umuryango wa Afurika yâiburasirazuba, EAC. Mukuralinda mu kiganiro yagiriye kuri Primo Media Rwanda, yasabwe kuvuga ku makuru yavuzwe ko abakomando 150 bâu Rwanda bari mu butumwa bwâamahoro muri […]
Ingabire Victoire yakiriye abo mu Nteko yâu Buholandi bari mu Rwanda

Umunyapolitiki Ingabire Umuhoza Victoire utavuga rumwe nâubutegetsi bwâu Rwanda yakiriye Depite Agnes Mulder na Senateri Joob Atsma bagize Inteko ishinga amategeko yâu Buholandi. Mulder na Atsma baje mu Rwanda kwitabira inama mpuzamahanga ihuza abahagarariye Inteko zâibihugu bitandukanye ku Isi, IPU (Inter-Parliamentary Union) iri kubera i Kigali guhera kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022. Ingabire yatangaje […]
Biden yasezeranyije Ukraine ubwirinzi buhambaye bw’ibitero byo mu kirere
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yijeje mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ubwirinzi buhambaya bwâibitero bituruka mu kirere nyuma yâibisasu ingabo zâu Burusiya zarashe kuri uyu wa 10 Ukwakira 2022. Ubwo ingabo zâu Burusiya zari zimaze kugaba ibitero byo mu ntera ndende mu bice bitandukanye bya Ukraine, Biden na Zelensky […]
Umukinnyi yirukanwe ashinjwa kurogesha mugenzi we wifuzwaga na Rayon Sports

Ikipe ya Le Messager Ngozi iri mu cyiciro cya mbere cyâumupira wâamaguru mu Burundi yirukanye umuzamu wayo wa kabiri, Ndikumana Alain, imushinja kurogesha mugenzi we ubanza mu kibuga, Rukundo OnĂ©sime wifuzwaga na Rayon Sports mu Rwanda. Rukundo usanzwe ari umuzamu wâikipe yâigihugu, mu kiganiro yagiranye nâurubuga Yaga, yasobanuye ko byose byatangiye ubwo yari yaje mu […]
Mike Sonko wayoboye Nairobi yahaye urwamenyo abaparakomando ba Uganda

Mike Sonko wabaye Guverineri wâintara ya Nairobi muri Kenya yahaye urwamenyo abaparakomando ba Uganda bakoze imyiyerekano mu birori byo kwizihiza umunsi wâubwigenge. Muri ibi birori byabereye i Kampala tariki ya 9 Ukwakira 2022, aba baparakomando bagaragaye bagendera mu mitaka, ariko bamwe muri bo ntibyabagendekeye neza kuko bakoze impanuka, bagwa aho batateganyije. Byatumye Sonko yibutsa Abanyakenya […]
Putin yateguje Ukraine ibindi bitero nyuma yâibisasu byarashwe mu bice bitandukanye

Perezida wâu Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko ingabo za Leta zagabye ibitero byo mu ntera ndende ku bikorwa byâingenzi bya Ukraine mu rwego rwo kwihorera ku cyagabwe ku kiraro cyo muri Crimea tariki ya 8 Ukwakira 2022. Uyu Mukuru wâIgihugu mu itangazo yashyize hanze mu kanya gashize nyuma yâibitero bitandukanye byagabwe mu bice bitandukanye bya […]
Perezida Ndayishimiye abona igihe kigeze ngo ibihugu bya EAC byunge ubumwe

Perezida wa Repubulika yâu Burundi usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye abona igihe kigeze ngo ibihugu biwugize byunge ubumwe. Ni ubutumwa bwaranze ijambo yavugiye mu birori byo kwizihiza imyaka 60 Uganda imaze ibonye ubwigenge, byabereye ku kibuga cya Kololo kuri uyu wa 9 Ukwakira 2022. Yagize ati: “Icyifuzo cyanjye cyiza […]
LUCHA iri kubarira Leta ya RDC iminsi imaze yambuwe Bunagana
Umuryango LUCHA uharanira inyungu zâAbanyekongo uri kubarira ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) iminsi bumaze butarakora ibishoboka ko bwisubize umujyi wa Bunagana umaze amezi atatu arengaho iminsi uri mu maboko yâumutwe witwaje intwaro wa M23. Mu bisa no gushyira igitutu kuri Leta ya RDC, uyu muryango buri munsi uri gukora ubukangurambaga bwo kuyibutsa […]
Prince Kid wasabiwe imyaka 16, ifungurwa ryâabanyamakuru 3 nâimpinduka zikomeye muri FARDC: inkuru zâicyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 3 Ukwakira 2022 cyaranzwe nâinkuru nyamukuru zerekeye ku butabera, umutekano na politiki. Harimo ko: Prince Kid yasabiwe gufungwa imyaka 16 Ubushinjacyaha tariki ya 5 Ukwakira bwasabiye Ishimwe DieudonnĂ© uzwi nka Prince Kid wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda imyaka 16 yâigifungo. Ni ubusabe bwatangiwe mu iburanisha ryabereye mu muhezo mu rukiko […]
Uganda: Hari ahantu abagore batemerewe kugendera imbere mu makamyo
Ihuriro ryâabatwara amakamyo mu karere ka Lira muri Uganda ryashyizweho itegeko ryâuko nta mugore wemerewe kugendera mu mwanya wâimbere (cabin) mu rwego rwo gukumira impanuka. Abarebwa nâiki kibazo batangarije BBC yo iri tegeko ryashyizweho mu ntangiriro zâuyu mwaka nyuma yâimpanuka 9 zari zimaze kubera muri aka karere, abagore bagashinjwa kuba intandaro yazo. Bernard Anyieko uri […]
Perezida Ruto abona imipaka yâibihugu bya EAC ikwiye kubihuza aho kubitandukanya

Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, yatangaje ko imipaka yâibihugu bigize umuryango wâakarere ka Afurika yâiburasirazuba (EAC) ikwiye kubihuza nkâikiraro, aho kubitandukanya. Ni ijambo uyu Mukuru wâIgihugu yavugiye mu birori byo kwizihiza imyaka 60 Uganda imaze ibonye ubwigenge byabereye ku kibuga cya Kololo, i Kampala kuri uyu wa 9 Ukwakira 2022. Perezida Ruto yasabye […]
NATO iri kuduha intwaro, murinde u Burusiya igisebo: Minisitiri wâingabo wa Ukraine
Minisitiri wâingabo wa Ukraine, Oleksiy Reznikov, yasabye abasirikare bâu Burusiya bari ku rugamba kumanika amaboko mu rwego yise urwo kurinda igisebo ingabo zabo nâigihugu cyabo. Uyu muyobozi mu ijambo yatangaje tariki ya 7 Ukwakira 2022, yavuze ko ingabo za Ukraine ziri gukubita incuro izâu Burusiya kuri uru rugamba, asobanura ko zibikesha ibikoresho ziri guhabwa nâibihugu […]
Umushoferi Polisi yemeza ko yari afite ikamyo yacomotse feri akurikiranweho icyaha cya ruswa

Polisi yâu Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umushoferi witwa Gashema Tumani imukurikiranyeho icyaha cyo gutanga ruswa kugira ngo ikamyo atwara ifite ibibazo birimo gucomoka feri ihabwe icyangombwa cyâubuziranenge. Umuvugizi wa Polisi mu ntara yâiburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni yasobanuye ko tariki ya 7 Ukwakira, Gashema yajyanye iyi kamyo ku kigo gishinzwe gusuzuma imikorere yâibinyabiziga i […]
General Otafiire yabujije Polisi kongera gufunga itabanje gukora iperereza ryimbitse
Minisitiri wâumutekano wâimbere wa Uganda, Maj. Gen. Kahinda Otafiire yanenze inzego zâubutabera byâumwihariko Polisi yâigihugu zifunga zitabanje gukora iperereza ryimbitse. Uyu muyobozi yavuze ko hari ubwo Polisi isanzwe ifite mu nshingano ubugenzacyaha ihabwa amakuru, ikihutira guta muri yombi mbere yo gukora iperereza, yemeza ko batanu mu icumi (5/10) bafungwa kandi ari abere. Muri ubu butumwa […]
St Petersburg mu Burusiya: Amafaranga yari azakoreshwa kuri Noheli nâUbunani azahabwa abari ku rugamba
Ubuyobozi bwâintara ya Saint Petersburg mu Burusiya bwafashe icyemezo cyo guhagarika kwizihiza ibirori bya Noheli nâumwaka mushya (Ubunani), busobanura ko amafaranga yari azifashishwa azahabwa abari ku rugamba muri Ukraine. Nkâuko ibiro ntaramakuru byâu Burusiya, TASS, bibisobanura, ubuyobozi bwâiyi ntara bwasohoye itangazo ribisobanura riti: âMu nama ya Guverineri Alexander Beglov nâabayobozi mu ntara, hafashwe icyemezo cyo […]
Nyuma yo gufungurwa, Ndimbati yasubukuye umukino w’urwenya
Uwihoreye Jean Bosco Moustapha uzwi nka Ndimbati mu rwenya nyarwanda yasubukuye uyu mukino nyuma yâiminsi irindwi afunguwe nâubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge. Ndimbati yagarutse mu rwenya rwâuruhererekane rwa Papa Sava rutegurwa nâumukinnyi mugenzi we Niyitegeka Gratien. Mu gace k’uru rwenya rwasohotse kuri uyu wa 7 Ukwakira 2022, Ndimbati agaragara yakinnye umwanya wâumusaza wâumunyamururumba. Urukiko rwisumbuye […]
IMF igiye kuguriza u Rwanda amafaranga miliyari zisaga 300
Ikigega mpuzamahanga cyâimari, IMF, cyemeye guha Leta yâu Rwanda inguzanyo yâamadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 310 yo kurufasha guhangana nâimihindagurikire yâibihe. Umuyobozi wâintumwa za IMF zoherejwe mu Rwanda muri gahunda yo gusuzuma uburyo inguzanyo yayo izakoreshwa, Haimanot Teferra, ni we wemeje aya makuru nkâuko ikinyamakuru The Bloomberg cyabitangaje kuri uyu wa 7 Ukwakira 2022. […]
Biden yateguje ko Putin ashobora gukoresha intwaro kirimbuzi kuko ‘adakina’
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yateguje ko mugenzi we uyobora u Burusiya, Vladimir Putin, ashobora gutegeka ko mu ntambara iri kubera muri Ukraine hakoreshwa intwaro kirimbuzi, kuko ngo ntaba akina iyo abivuga. Mu nama y’ishyaka Democrate riri ku butegetsi, kuri uyu wa 6 Ukwakira 2022 Biden yavuze ko Isi ishobora […]
Abarundi baratangira kujya basabira ibyangombwa byâinzira kuri interineti

Umuvugizi wa Perezida wâu Burundi, Alain DiomĂšde Nzeyimana, yateguje Abarundi ko guhera mu cyumweru gitaha bazajya basabira ibyangombwa byâinzira kuri interineti. Ubutumwa yatangaje kuri uyu wa 6 Ukwakira 2022 bugira buti: “Guhera mu cyumweru gitaha, gusaba ibyangombwa byâinzira bizajya bikorerwa kuri interineti kandi abasaba bazajya bategereza mu gihe bitunganwa. Nta kongera gutonda imirongo ku biro […]
Joe Biden yategetse ko abakoresha urumogi batakongera gufungwa
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yategetse ko abakoresha cyangwa abatunga ikiyobyabwenge cya Marijuana cyangwa urumogi batakongera gufungwa. Ni itegeko rigaragara mu butumwa uyu Mukuru wâIgihugu yatangarije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 6 Ukwakira. Yagize ati: âNkâuko nabivuze mbere, nta muntu ukwiye gufungwa kubera gukoresha cyangwa gutunga marijuana. Uyu munsi […]