Lt Gen. Mashita uyobora ingabo zirwanya M23 yahuye na Gen. Chavanat wo muri MONUSCO

Lt Gen. Marcel Mbangu Mashita uyobora zone ya 3 y’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo tariki ya 1 Ugushyingo 2022 yahuye kandi aganira na komanda wungirije w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), Gen. Benoît Chavanat. Lt Gen. Mashita yaganiriye na Gen. Chavanat uburyo igisirikare cya Leta na MONUSCO byakomeza kwifatanya mu kurinda […]

Perezida Ruto yasengeye ingabo za Kenya zigiye muri RDC

Perezida Ruto ashyikiriza izi ngabo ibendera ry'igihugu

Perezida wa Kenya, William Ruto, yasengeye ingabo z’iki gihugu zigiye koherezwa mu burasirasuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano waho. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2022 ubwo yari mu gace ka Embakassi Garrison mu muhango wo gushyikiriza izi ngabo zo mu mutwe udasanzwe ibendera ry’igihugu, […]

Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko gushyiraho Mwarimu Shop bidashoboka

Umunsi mpuzamahanga w'umwarimu wizihirijwe muri B.K Arena

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko guverinoma y’u Rwanda yasanze gushyiraho iguriro bwite ry’abarimu (Mwarimu Shop) bidashoboka kuko byagorana cyane. Ni igisubizo yahaye umwarimu wari umubajije niba igitekerezo cyo gushyiraho iri guriro cyaribagiranye, kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2022 u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu. Dr Ngirente yavuze ko basanze gushyiraho iri guriro […]

Dr Habumuremyi yamaze kwishyura uwamujyanye mu rukiko

Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe yamaze kwishyura Bizimana Daniel wamujyanye mu rukiko ideni ry’amafaranga y’u Rwanda (Frw) 3,200,000 yavugaga ko yari yaramwambuye. Bizimana aherutse gutangariza BWIZA ko ari umwe mu Dr Habumuremyi yari yarahaye sheki zitazigamiye; icyaha cyafungishije uyu munyapolitiki kugeza mu Kwakira 2021 ubwo yafungurwaga nyuma yo gutakambira Perezida Kagame. Uyu muturage […]

Perezida Ndayishimiye yohereje Lt Gen. Ntigurirwa i Kinshasa

Lt Gen. Ntigurirwa yajyaniye Tshisekedi ubutumwa bwerekeye ku mirwano ibera muri RDC

Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, yohereje i Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) Lieutenant Général Ntigurirwa Silas. Perezida Ndayishimiye yahaye Lt Gen. Ntigurirwa ubutumwa bwihariye bwerekeye ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC n’imishyikirano y’i Nairobi, abushyikiriza Félix Tshisekedi. Ibiro bya Perezida w’u Burundi […]

USA yavuganye n’abayobozi bakuru bo mu Rwanda na RDC, igira icyo ibasaba

Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zavuganye n’abayobozi bakuru bo mu Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ku kibazo cy’umutekano muke cyateje umwuka mubi mu mubano w’ibi bihugu byo muri Afurika. Ibiro bya USA bishinzwe ububanyi n’amahanga muri Afurika kuri uyu wa 31 Ukwakira 2022 byabanje kwamagana ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko M23 […]

Uhuru Kenyatta yasabye FARDC na M23 guhagarika imirwano

Umunyapolitiki Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, yasabye ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, n’umutwe witwaje intwaro wa M23 guhagarika imirwano. Ni ubutumwa yatanze mu gihe imirwano y’impande zombi yafashe intera muri iyi minsi, aho M23 yafashe uduce dutandukanye muri teritwari ya Rutshuru turimo Ntamugenga, Kiwanja n’ibirindiro bya FARDC bya Rumangabo. Uhuru mu […]

LUCHA irashinja FDLR kuyicira undi munyamuryango

Umuryango LUCHA uharanira impinduka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) urashinja umutwe witwaje intwaro wa FDLR kuwicira umunyamuryango witwa Kipuni Anselme wari ufite imyaka 22 y’amavuko. Uyu muryango usobanura ko Kipuni yiciwe mu gace ka Ngura, Nyamilima muri teritwari ya Rutshuru ubwo yari avuye mu isambu ye tariki ya 28 Ukwakira 2022. Iti: “Umuvandimwe […]

USA yeruye ko ‘RDF ifasha M23’, Ambasaderi Karega arirukanwa, Dr Habumuremyi asubira mu butabera: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 24 Ukwakira 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye ku butabera, umutekano na politiki. Harimo: Isubirwamo ry’urubanza rwa Prince Kid Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 28 Ukwakira rwafashe umwanzuro wo gukomeza kuburanisha urubanza rwari rwarapfundikiye rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid. Umucamanza yasobanuye ko gukomeza uru rubanza byatewe n’uko ubuhamya […]

U Rwanda rwamenyesheje RDC ko ruri gukurikiranira ubudahumbya imyitwarire y’abasirikare bayo ku mbibi

Leta y’u Rwanda yamenyesheje iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ko iri gukurikiranira ubudahumbya imyitwarire y’ingabo z’iki gihugu cy’abaturanyi ziri kurwanira n’umutwe witwaje intwaro wa M23 hafi y’imbibi zibitandukanya. Ubu butumwa bugaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, rishingira ku cyemezo cyafashwe na Leta ya RDC cyo kwirukana Ambasade […]

Niyo Bosco abona ageze ku rwego rwo kunganira Murindahabi

Niyo Bosco na Murindahabi baremeza ko batigeze bashwana

Umuhanzi Niyo Bosco uherutse gutangaza ko yatandukanye na MIE Empire yamurebereraga inyungu mu muziki, abona ageze ku rwego rwo kunganira umunyamakuru Murindahabi Irené kuko ngo akazi kamaze kumubana kenshi. Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’uyu munyamakuru wamuhaga ubujyanama, yasobanuye ko bitandukanye n’ibyo bamwe bibwiraga, batigeze bashwana. Niyo Bosco yabwiye Murindahabi ati: “Nakabaye ndi umwe mu […]

M23 irashinja MONUSCO kuyobya uburari

Umutwe witwaje intwaro wa M23 urashinja misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo izwi nka MONUSCO, kurangwa n’uburyarya. Mu itangazo risubiza irya MONUSCO risaba M23 guhagarika imirwano, Umuvugizi w’uyu mutwe mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko iyi misiyo iri kuyobya uburari. MONUSCO kuri uyu wa 29 Ukwakira yatangaje ko igisasu […]

Koreya y’Epfo: Abarenga 150 bapfiriye mu birori bya Halloween

Abantu barenga 150 bizihirizaga umunsi mukuru mpuzamahanga wa Halloween mu murwa mukuru wa Koreya y’Epfo, Seoul, baraye bapfuye biturutse ku mubyigano. Ikinyamakuru CNN gisobanura ko abapfuye biganjemo abagore n’abakiri bato bari mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko, abakomeretse bo bakaba ari 82 barimo 19 bakomeretse bikabije. Cyatangaje ko ibi birori byitabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi, ikaba ari […]

RDC yirukanye Ambasaderi w’u Rwanda

Leta ya RDC yafashe icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi Karega (uri ibumoso)

Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yirukanye Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega, mu gihe umwuka mubi mu mubano w’ibi bihugu ukomeje kuzamuka. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’umutekano yihutirwaga yayobowe na Perezida wa RDC akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’inzego z’umutekano, Félix Tshisekedi, kuri uyu wa 29 Ukwakira 2022. Iyi nama yabaye mu gihe abarwanyi […]

Niyo Bosco yatandukanye na Irené Murindahabi, amushimira uruhare yagize mu iterambere rye

Umuhanzi Niyo Bosco yatangaje ko yatandukanye na MIE Empire iyoborwa n’umunyamakuru Murindahabi Irené wamurebereraga inyungu ze mu muziki, amushimira uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere impano ye. Mu butumwa amaze gutanga, Niyo Bosco yashyize kuri Twitter ifoto ye ari kumwe na Murindahabi, asobanura ko yamufashije, arakura, aba igiti cyera imbuto nziza. Yamenyesheje abakunzi be ko […]

Ukraine iremeza ko misile z’u Burusiya z’ubwoko bwa Iskander zabushiranye

Ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere zatangaje ko misile ziraswa kure z’u Burusiya zo mu bwoko bwa Iskander zashize, bufata icyemezo cyo guhagarika kugaba ibitero ku birindiro byazo. Umuvugizi w’izi ngabo, Colonel Yurii Ihnat, yatangarije itangazamakuru ryo muri Ukraine ko nyuma y’aho u Burusiya bushiriwe n’izi misile bwakoreshaga mu kurasa ku birindiro byabo, bwahimbye undi […]

28/10/2013: Ingabo zari ziyobowe na Col. Ndala zambuye M23 ibirindiro bya Rumangabo

Col. Ndala (wahinnye ishati) ni umwe mu basirikare bahungabanyije bikomeye M23

Tariki ya 28 Ukwakira 2013 (hashize imyaka 9) ni bwo abasirikare ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bari bayobowe na Colonel Mamadou Ndala bisubije ibirindiro bya Rumangabo bikomeye muri Pariki ya Virunga, byari byarafashwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Ni igikorwa Col. Ndala n’abasirikare yari ayoboye bagezeho babifashijwemo n’umutwe kabuhariwe w’ingabo ziri mu butumwa […]

Tanzania yanze kohereza ingabo muri RDC muri misiyo ya EAC

Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania yanze kohereza ingabo zayo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC). Icyemezo cyo kohereza ingabo muri RDC cyafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yabereye i Nairobi muri Kenya muri Mata 2022, aho zizajya kurwanya imitwe yitwaje intwaro yanze guhagarika ibikorwa byayo. […]

Depite Habineza abona imisoro ku biribwa ikwiye kugabanywa

Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, abona imisoro ku biribwa ikwiye kugabanywa kugira ngo ibiciro byabyo na byo bigabanyuke. Depite Habineza yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri BWIZA TV cyari cyerekeye by’umwihariko kuri gahunda ishyaka DGPR rifitiye Abanyarwanda ubu no mu gihe […]

U Burusiya burateganya guha DRC ibikoresho birimo kajugujugu z’intambara

U Burusiya burateganya guha Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ibikoresho by’igisirikare birimo kajugujugu z’intambara zigezweho zirindwi. Nk’uko ikinyamakuru Africa Intelligence gikora inkuru zicukumbuye kibisobanura, kohereza izi kajugujugu bizashingira ku masezerano RDC n’u Burusiya byagiraniye i Kinshasa muri Nyakanga 2022. Gisobanura ko aya masezerano afite agaciro guhera muri uyu mwaka w’2022 kugeza mu […]

Umuhungu wa Museveni yatangaje ko uko byagenda kose azaba Perezida wa Uganda

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko uko byagenda kose agomba kuzaba Umukuru w’iki gihugu. Mu rukerera rw’uyu wa 27 Ukwakira 2022, Gen. Kainerugaba yashyize kuri Twitter ifoto y’umubyeyi we, Janet Museveni, asobanura ko yamubereye malayika. Yagize ati: “Mama yambereye malayika. Ni mwiza mu buryo bworoshye! Nk’uko abagabo benshi bumva […]

Mukuralinda abona RDC ishaka kuburizamo amatora, ikitwaza u Rwanda

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, abona guverinoma ya Repubuika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ifite umugambi wo kuburizamo amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka w’2023, ikitwaza u Rwanda. Mukuralinda abishingira ku gika cya nyuma cy’itangazo ryashyizwe hanze tariki ya 25 Ukwakira n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, ashinja u Rwanda gushyigikira […]

Somalia irasaba EAC kuyigira umunyamuryango bidatinze

Perezida wa Somalia, Hassan Sheik Mohamud, yasabye ko gahunda igamije kwemeza igihugu cye nk’umunyamuryango w’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) yakwihutishwa. Uyu Mukuru w’Igihugu yabisabye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki, wari mu ruzinduko muri Somalia, amusobanurira ko gutinda kwinjiza mu muryango iki gihugu kuri gukereza iterambere ry’abagituye. Nk’uko ikinyamakuru The East African kibivuga, […]

Perezida Ndayishimiye yirukanye ‘Lieutenant Colonel’ wanyereje ibiribwa

Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye, yirukanye Lieutenant Colonel Ndayishimiye Diomède wanyereje ibiribwa. Ni icyemezo uyu Mukuru w’Igihugu yashyizeho umukono tariki ya 20 Ukwakira 2022, aho yagize ati: “Lieutenant Colonel Ndayishimiye Diomède, matricule SS0575, yirukanwe mu gisirikare cy’u Burundi kubera kunyereza ibiribwa bibisi.” Minisitiri w’ingabo n’abari abasirikare, Alain Tribert Mutabazi, yasabwe guhita ashyira […]

Tshisekedi yagizwe umuhuza wa Leta ya Chad n’uruhande ruyirwanya

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi yagizwe umuhuza mu mishyikirano y’ubutegetsi bwa Chad n’uruhande ruyirwanya. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama idasanzwe y’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika yo hagati, CEEAC, yabereye i Kinshasa kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022. Perezida wa RDC ahawe iyi nshingano mu gihe ubutegetsi bwa Chad bwemeye […]

Afurika y’Epfo yanze gufatira ubwato bw’inshuti ya Putin yafatiwe ibihano na USA

Umuherwe Morshadov (uri iburyo) ni inshuti ya Perezida Putin

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yatangaje ko nta gahunda ifite yo gufatira ubwato bunini bw’umuherwe usanzwe ari inshuti ya Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, Alexi Morshadov, wafatiwe ibihano na Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) hamwe n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU). Ubu bwato bufite agaciro k’amadolari ya Amerika miliyoni 521 bwahagurutse mu mujyi wa Hong Kong mu […]

Abavandimwe batatu baguye mu mpanuka yabereye ku Kinamba barashyingurwa uyu munsi

Impanuka y'iyi kamyo yapfiriyemo batandatu

Abana batatu bavukana baherutse gupfira mu mpanuka yabereye ku Kinamba mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali tariki ya 23 Ukwakira 2022 barashyingurwa uyu munsi. Iyi mpanuka yabaye mu masaa kumi y’umugoroba w’uwo munsi, ubwo ikamyo yo mu bwoko kwa HOWO yari yabuze feri yahanukaga munsi y’ikiraro. Ikamyo yishe batandatu barimo […]

M23 yateguje ko MONUSCO igiye kwiyunga na FARDC, FDLR n’indi mitwe mu kuyigabaho ibitero

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wateguje ko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zigiye kwiyunga n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo zizwi nka FARDC n’imitwe irimo FDLR mu kuwugabaho ibitero. Iyi nteguza igaragara mu itangazo Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yasohoye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022, aho agira […]

RDC yibasiye u Rwanda, isubiza ku itangazo ryarwo

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yibasiye u Rwanda, isubiza ku itangazo ryaraye rishyizwe hanze n’Umuvugizi wa guverinoma yarwo, Yolande Makolo. Makolo yatangaje ko RDC iri mu nzira yo gukomeza imirwano, yifatanyije n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, ngo ibi bikaba bihabanye n’inzira ya demukarasi Perezida Félix Tshisekedi avuga ko […]

Lt Gen. Mbangu Mashita ugiye kuyobora urugamba rwo kurwanya M23 yageze i Goma

Lt Gen. Mbangu Mashita ugiye kuyobora ibikorwa by'ingabo muri zone ya 3

Lieutenant General Mbangu Mashita Marcel uherutse guhabwa inshingano yo kuyobora urugamba rwo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 yageze i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa 25 Ukwakira. Uyu musirikare yahawe inshingano yo kuyobora ibikorwa by’igisirikare muri zone ya 3 ikoreramo uyu mutwe witwaje intwaro tariki ya 17 Ukwakira, asimbura Lt Gen. […]

Uburayi bwakuyeho ibihano bwari bwarafatiye Lt Gen. Ndirakobuca na General wahunze

Gen. Bizimana yabaye umujyanama wa Perezida w'u Burundi

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) wakuyeho ibihano wari warafatiye Abarundi batatu: Lt Gen. Gervais Ndirakobuca uzwi nka Ndakugarika, Gen. Godefroid Bizimana na Gen. Leonard Ngendakumana uri mu buhungiro. Iki cyemezo EU yagifashe kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022, isobanura ko ari ku bw’umubano wayo n’u Burundi ukomeje kuba mwiza. Iti: “Umubano mwiza hagati ya EU n’u […]

Abakomando ba Kenya bari baragiye muri misiyo ya EAC muri RDC bakuyemo akarenge

Lt Gen. Muriuki yaciye amarenga ko ingabo za Kenya zitagendera ku cyifuzo cya Leta ya RDC

Ingabo za Kenya zo mu mutwe wihariye (special force unit) zari zaragiye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), zakuyemo akarenge zitaratangira akazi kazijyanyeyo. Ikinyamakuru Infos cyo muri RDC kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022 cyatangaje ko amakuru cyahawe n’abo mu nzego z’umutekano n’urwego rwa dipolomasi yemeza […]

U Burundi bwaburiye ababusebya kugira ngo bahabwe ubuhungiro i Burayi

Leta y’u Burundi iraburira Abarundi basebya igihugu cyabo kugira ngo bahabwe ubuhungiro mu bihugu by’i Burayi, kuko ngo hari ubwo bazakurikiranwa n’ubutabera. Uyu muburo watanzwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano w’imbere akaba n’Umuvugizi wa Polisi, Pierre Nkurikiye, ubwo yavugaga ku Barundi bacyuwe ubwo bari bajyaga muri Serbia, bafite umugambi wo gukomereza mu bindi bihugu by’i Burayi. […]

Putin yahaye ubwenegihugu Dr Butore wabaye Visi Perezida w’u Burundi

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kuri uyu wa 24 Ukwakira yahaye ubwenegihugu Dr Butore Joseph wabaye Visi Perezida wa Repubulika y’u Burundi kuva mu mwaka w’2015 kugeza mu 2020 ubwo Evariste Ndayishimiye yajyaga ku butegetsi. Dr Butore yahawe ubwenegihugu hamwe n’abandi babiri barimo umunyamakuru w’ikinyamakuru RT cyegamiye ku butegetsi bw’u Burusiya, Rory Suchet ukomoka mu […]

UN iributsa ko ubutumwa bwayo atari ubwo kugaba ibitero nk’ingabo za Leta

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, aributsa ko ubutumwa bw’amahoro bwawo butandukanye n’ubw’ingabo z’ibihugu, kuko zo zemerewe kugaba ibitero ku ruhande rurwanya Leta. Ishami ry’uyu muryango rishinzwe ubutumwa bw’amahoro kuri uyu wa 25 Ukwakira 2022 ryatangaje ko aho ubwumvikane burambye butari, ari ho haba ibikorwa byo kurinda amahoro, bigamije gufasha impande zihanganye gushyikirana. Riti: […]

FARDC isobanura ko ubunyamwuga bwayo ari bwo bwatumye iva muri Ntamugenga

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, cyasobanuye ko cyavuye mu gace k’ingenzi ka Ntamugenga muri teritwari ya Rutshuru kafashwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kubera ko kirangwa n’ubunyamwuga. M23 yafashe Ntamugenga nyuma y’imirwano ikaze yabaye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Ukwakira 2022, aho byavuzwe ko uyu mutwe witwaje intwaro wagabye […]

Umunyamakuru Andrew Mwenda aragereranya Kigali na Vancouver na Dubai

Umunyamakuru Andrew Mwenda ukunzwe muri Uganda aragereranya umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, n’umujyi wa Vancouver muri Canada na Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE). Ni nyuma y’uruzinduko aherutse kugirira mu Rwanda ubwo yari yaherekeje umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, General Muhoozi Kainerugaba. Mwenda waherukaga i Kigali mu mwaka w’2018, mbere y’uko umubano […]

M23 yambuye FARDC agace gahuza Rutshuru n’umujyi wa Goma

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wambuye ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, agace ka Ntamugenga kari ingenzi cyane kuri zo kuko gahuza isoko rya Rutshuru n’umujyi wa Goma. Ikinyamakuru 7 Sur 7 gikorera muri RD Congo cyatangaje aya makuru, gisobanura ko cyayahawe na bamwe mu basirikare ba Leta bari ku rugamba. Umwe muri […]

Urunturuntu muri APR FC, imirwano ya FARDC na M23 yubuye, RDF yavumbuye intwaro nyinshi: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 17 Ukwakira 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye ku mutekano, siporo n’ubutabera. Harimo izikurikira: Imirwano ya FARDC na M23 yarubuye Imirwano hagati y’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, n’umutwe witwaje intwaro wa M23 yarubuye nyuma y’amezi ane yarahagaze. Impande zombi ntizivuga kuri iyi mirwano yubuye tariki ya 20 Ukwakira, […]

Dr Mukarukaka Annely arasabira Bamporiki imbabazi

Dr Mukarukaka mu ndirimbo Nkunda u Rwanda aherutse gushyira hanze

Umunyarwandakazi Dr Mukarukaka Annely wigisha muri kaminuza zirimo iya Dar es Salaam muri Tanzania avuga ko Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco akwiye guhabwa imbabazi n’ubwo urukiko ruherutse kumukatira. Tariki ya 7 Ukwakira 2022 ubwo hari hashize icyumweru Bamporiki ahanishijwe igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 60 ni bwo Dr Mukarukaka […]

IPRC Kigali yafunzwe kubera iperereza iri gukorwaho

Itangazo rya MINEDUC rimenyesha ifungwa rya IPRC Kigali

Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) yafunze mu gihe cy’ibyumweru bibiri ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro, ishami rya Kigali, IPRC-Kigali kubera iperereza riri gukorwaho. MINEDUC mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 23 Ukwakira 2022, yasobanuye ko iri shuri riri gukorwa iperereza ku bujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta. Ngo mu rwego rwo kugira ngo […]

FARDC irateganya kwerekana abarwanyi ba M23 ivuga ko yafashe mpiri

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, kirateganya kwereka itangazamakuru abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 kivuga ko cyafatiye mpiri mu mirwano imaze iminsi ine. Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 2, Lt Col. Ndjike Kaiko Guillaume, yamenyesheje abanyamakuru ko FARDC iri kwitwara neza muri iyi mirwano, kandi ngo iri hafi kuburizamo imigambi yose […]

Abanyamerika barwanira mu kirere baritegura kwinjira muri Ukraine mu gihe ‘byakomera’

Burigade ya 2 y’ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zirwanira mu kirere ikorera muri Romania iritegura kwinjira muri Ukraine mu gihe u Burusiya bwagaba igitero ku butaka bw’igihugu kigize umuryango NATO. Nk’uko byatangajwe na CBC News, Colonel Edwin Matthaidess uyobora iyi burigade, yatangaje ko bari gukurikiranira hafi imyitwarire y’ingabo z’u Burusiya, kandi bari […]

Kutumvikana kw’akarere na rwiyemezamirimo kuradindiza iyubakwa ry’isoko rya Gisenyi

Twagirayezu avuga ko RICO itari gukomeza iyi nyubako, itarakemura inenge yo mu musingi

Ubwumvikane buke bw’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’ikigo RICO (Rubavu Investiment Company Ltd) cyatsindiye isoko ryo gukomeza ibikorwa by’iyubakwa ry’isoko rigezweho ry’umujyi bukomeje kubidindiza. Umuyobozi wa RICO, Twagirayezu Pierre Célestin, asobanura ko nyuma y’imyaka 10 ibikorwa byo kubaka iri soko bihagaze, ikigo cyabo cyahawe isoko ryo kubikomeza, ariko gisangamo inenge cyakombaga gukosora kibifashijwemo n’akarere. Twagirayezu avuga […]

Musoni wabaye Visi Perezida wa FDLR yageze i Kigali

Musoni Straton wabaye Visi Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, yageze i Kigali ku wa 21 Ukwakira 2022, akaba yaje gutura muri iki gihugu. Amakuru yo kuza kwa Musoni yemejwe n’ikinyamakuru The New Times kuri uyu 22 Ukwakira. Kivuga ko cyayakuye ku bantu bizewe. Musoni nka Visi Perezida wa FDLR, yatawe […]

U Burundi bwatangaje ko imipaka yabwo yose ifunguye

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko imipaka yose yo ku butaka itandukanya iki gihugu n’ibindi by’ibituranyi ifunguye. Aya makuru yatangajwe na Minisiteri y’umutekano w’imbere, ubutegetsi n’iterambere ry’abaturage kuri uyu wa 22 Ukwakira 2022. Yagize iti: “Imipaka y’u Burundi n’ibihugu bituranye irafunguye. U Burundi ni nyabagendwa.” Iyi Minisiteri itangaje aya makuru nyuma y’aho Leta y’u Burundi ifunguye […]

Tshisekedi abona MONUSCO ikwiye kuva muri RDC

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Felix Tshisekedi, abona misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye izwi nka MONUSCO ikwiye kubavira mu gihugu kubera ko yananiwe kubafasha kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23. Tshisekedi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BBC muri porogaramu Africa Daily yerekeye ubuzima bwa buri munsi bw’umugabane wa Afurika. Uyu Mukuru w’Igihugu […]

Sosiyete y’indege ifite amasezerano yo kuzana abimukira mu Rwanda yakuyemo akarenge

Sosiyete y’indege ya Privilege Style yari ifitanye na guverinoma y’u Bwongereza amasezerano yo kuzana abimukira binjiye muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, yakuyemo akarenge. Ni mu gihe yari ikomeje gushyirwaho igitutu n’abashaka kuburizamo ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’abimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu u Bwongereza bwagiranye n’u Rwanda muri Mata 2022. Nk’uko The Guardian ibivuga, […]

Umutoza wa Man. U yatangaje ko atagombaga kongera kwihanganira ikosa rya Cristiano Ronaldo

Umutoza mukuru wa Manchester United, Erik ten Hag, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukura Cristiano Ronaldo ku rutonde rw’abakinnyi azitabaza ku mukino w’iyi kipe na Chelsea FC kubera ngo atagombaga kongera kwihanganira ikosa ryisubiriye. Uyu mutoza kuri uyu wa 20 Ukwakira ni bwo yafashe umwanzuro wo gukura Cristiano muri aba bakinnyi bazitabazwa mu mukino uraba […]

U Burusiya buremeza ko NATO iri gusatira intambara yeruye na bwo

Zakharova abona ibihugu bya NATO bisa n'ibiri mu irushanwa ryo guha Ukraine intwaro

Leta y’u Burusiya yatangaje ko umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare wa NATO uri gusatira intambara yeruye na bwo bitewe n’intwaro ibihugu biwugize bikomeje guha ubutegetsi bwa Ukraine. Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru i Moscow kuri uyu wa 20 Ukwakira 2022. Zakharova yagize ati: “Ibihugu bya NATO bisa […]

Abarinzi ba Perezida Tshisekedi baherutse gufungirwa mu Bwongereza

Abarinzi babiri ba Perezida wa Repubulika ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, baherutse gufungirwa mu mujyi wa Londres mu Bwongereza mu gihe cy’amasaha ane ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yari yo mu ruzinduko. Abatawe muri yombi ni Lieutenant Colonel Josué Kasongo Nteki na Captain Tabu Eboma Tema, babiri muri batanu bari baherekeje uyu Mukuru w’Igihugu. Umunyamakuru Pero […]

Kenya: Inganda zitunganya icyayi zakangishije Leta kwimukira mu Rwanda

Guverineri Mutai yatangaje ko abaturage bagomba kubona ku nyungu iva mu cyayi

Inganda mpuzamahanga zitunganya icyayi mu ntara ya Kericho ikorerwamo ubuhinzi bwiganjemo ubw’iki gihingwa zakangishije Leta ya Kenya kwimurira ibikorwa byazo mu Rwanda, kubera igitutu zikomeje gushyirwaho. Ubuyobozi bw’intara ya Kericho burashinja izi nganda zirimo urwa James Finley na Unilever kudaha agaciro abaturage ndetse n’abahinzi b’icyayi, bukazisaba gukorera mu nyungu zabo. Byatumye izi nganda mpuzamahanga zinubira […]

U Rwanda rugiye kwizihiza imyaka 60 rumaze muri UN

U Rwanda rufite abasirikare 5000 mu butumwa bw'amahoro bwa UN

U Rwanda rurizihiza imyaka 60 rumaze rwinjiye mu Muryango w’Abibumbye (UN) tariki ya 24 Ukwakira 2022, rwishimira ibyagezweho ndetse n’amasomo rwigiye mu mikoranire yarwo n’uyu muryango. Umuhango wo kwizihiza uyu munsi uzabera mu mujyi wa Kigali, uzakurikirwe n’igikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto mu karere ka Huye na Musanze muri gahunda y’umuganda ngarukakwezi uzaba tariki ya […]

U Rwanda niruduhatiriza kujya mu ntambara, nta yandi mahitamo tuzagira: Tshisekedi

Tshisekedi yasabye Abanyekongo baba mu Bwongereza gusaba abayobozi baho gushyira igitutu ku Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi, yatangaje ko u Rwanda nirubahitiriza kujya mu ntambara na rwo, nta yandi mahitamo bazagira, keretse kurwana byeruye. Uyu Mukuru w’Igihugu yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’Abanyekongo baba i Londres mu bwami bw’u Bwongereza, ubwo yagiriragayo uruzinduko kuri uyu wa 19 Ukwakira 2022. Tshisekedi yabwiye aba Banyekongo […]

Canada: Abadepite banze kurahirira Umwami w’u Bwongereza, Charles III

Abadepite 11 baherutse gutorwa mu mujyi wa Québec muri Canada tariki ya 3 Ukwakira 2022 banze kurahirira Umwami w’u Bwongereza akaba n’Umukuru w’igihugu cyabo, Charles III Nk’uko radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yabisobanuye kuri uyu wa 20 Ukwakira 2022, aba badepite banze kurahira, basobanura ko kubikorera Umwami w’u Bwongereza byaba ari igikorwa cy’ubukoloni. Gabriel Nadeau Dubois […]

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza wari ukiri mushya areguye

Truss yari amaze iminsi 45 asimbuye Boris Johnson

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Liz Truss, amaze kwegura kuri uyu mwanya nyuma y’igitutu yari akomeje gushyirwaho na bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko. Truss yatangarije ubwegure bwe hanze y’ibiro bye, asobanura ko yabonye atashobora gukora iyi nshingano yatorewe, kandi ngo yanamaze kubimenyesha Umwami Charles III. Uyu munyapolitiki wari umaze iminsi 45 atangiye iyi nshingano […]

Gen. Cirimwami yahamagawe mu rubanza rwa ba Colonel bashinjwa gusiga Bunagana mu maboko ya M23

Colonel Diadia (ibumoso) na Lobo mu rukiko

Général Major Peter Cirimwami wayoboye ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yahamagawe mu rubanza rwa ba Colonel babiri bashinjwa gusiga umujyi wa Bunagana mu maboko y’umutwe witwaje intwaro wa M23. Urukiko rw’igisirikare rwatangiye kuburanisha aba ba Colonel: Désiré Lobo uyobora Rejima y’3412 na Jean Marie Diadia […]

Minisitiri Gatabazi yunze mu rya Perezida Kagame, asaba abayobozi guhagarika inama za buri gitondo

Minisitiri Gatabazi yasabye aba bayobozi guhagarika inama za buri gitondo

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze guhagarika inama za buri gitondo bakora akenshi mu gihe abaturage babakeneye. Minisitiri Gatabazi yabisabiye mu mwiherero w’iminsi ine wahurizaga abayobozi b’uturere bungirije 60 mu karere ka Bugesera, mu ntara y’iburasirazuba. Yagize ati: “Inama akenshi zagiye ziba zigaragaza ko abaturage tubahoza mu nama […]

Kigali: Hari kwigwa uburyo abafite imodoka zabo bwite bazajya bategekwa gutega iza rusange

Umujyi wa Kigali uri kwiga ku buryo abantu bafite imodoka zabo bwite bazajya bategekwa gutega iza rusange zitwara abagenzi benshi, mu rwego rwo guca akavuyo k’ibinyabiziga mu mihanda. Ibi ni kimwe mu byigiwe mu nama y’iminsi itatu ihuza abashinzwe imitunganyirize y’imijyi baturutse ibihugu bitandatu, nk’uko byatangajwe na Eng. Emmanuel Katabarwa ushinzwe ibikorwaremezo muri Kigali. Eng. […]