USA yasabye u Rwanda gufata ingamba zituma umwuka mubi na RDC uhagarara

Blinken aganira na Minisitiri Biruta ku kibazo cya RDC n'u Rwanda

Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zasabye u Rwanda gufata ingamba zituma umwuka mubi watutumbye mu mubano warwo na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) uhagarara. Ibi bikubiye mu kiganiro Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken, yagiranye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, ubwo bahuriraga i Bali muri Indonesia mu nama y’ibihugu 20 bikize, […]

Dr Mbonimana weguye ‘kubera ubusinzi’ yijeje Abanyarwanda ko yacitse ku nzoga

Dr Mbonimana yatangaje ko atazongera kunywa inzoga

Dr Mbonimana Gamariel weguye ku mwanya w’ubudepite kubera ubusinzi, yasezeranyije Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange ko atazongera kunywa inzoga. Uyu munyapolitiki wari uhagarariye ishyaka PL mu nteko ishinga amategeko, yatanze ibaruwa y’ubwegure tariki ya 11 Ugushyingo 2022, nyuma y’aho Perezida Kagame atangaje ko abapolisi bamufashe inshuro nyinshi yasinze bikabije. Perezida Kagame yatangarije aya makuru […]

Umunyafurika wari waragiye kwiga mu Burusiya, yaguye ku rugamba muri Ukraine

U Burusiya bwatangaje ko umunyeshuri w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka muri Zambia yapfiriye ku rugamba muri Ukraine mu mezi abiri ashize. Uyu musore witwa Nathan Lemekhani Nyirenda muri Mata 2020 ubwo yigaga amasomo y’ingufu za nikeleyeri, yahamijwe icyaha cyo gutunga ibiyobyabwenge, akatirwa igifungo cy’imyaka 9. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambia, Stanley Kakubo, yatangaje ko mu gihe […]

Abacu ni bo bishyura ikiguzi cy’ibibazo bizamba kubera impamvu zituruka hanze: Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda akaba n’Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’umuryango wa Afurika yunze ubumwe gishinzwe iterambere, AUDA-NEPAD, Pau Kagame yatangaje ko akenshi usanga Abanyafurika ari bo bishyura ikiguzi cy’ibibazo bizamba kubera impamvu zikomoka hanze y’uyu mugabane. Ni ijambo yavugiye mu nama ihuza ibihugu 20 bikize yabereye i Bali muri Indonesia, yari yatumiwemo nk’umuyobozi wa AUDA-NEPAD. Perezida Kagame […]

Uhuru Kenyatta yamenyesheje Abanyekongo ko hari abashaka kubatanya bagamije inyungu zabo

Intumwa y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba mu biganiro by’amahoro byo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Uhuru Kenyatta, yamenyesheje Abanyekongo ko hari abashaka kubatandukanya bagamije inyungu zabo. Ni ijambo yavugiye i Kinshasa kuri uyu wa 13 Ugushyingo, mu gihe agirirayo uruzinduko rugamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC. Nk’uko Radio Okapi ibivuga, Uhuru […]

Turukiya yateye utwatsi ubutumwa bwa USA buyihanganisha

Guverinoma ya Turukiya yateye utwatsi ubutumwa bwa Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) buyihanganisha ku bw’ibyago byo gupfusha abaturage mu gitero cy’iterabwoba. Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2022 ni bwo igisasu cyaturikanye abaturage bari mu mujyi wa Istanbul, cyica batandatu, abandi 81 kirabakomeretsa, nk’uko Minisiteri y’umutekano y’iki gihugu yabitangaje. Abayobozi bo mu bihugu […]

Kigali: Bifuje ko imyaka y’abatemererwa kunywa inzoga igera kuri 21

Mu biganiro byabereye mu ihuriro rya 15 ry’umuryango Unity Club Intwararumuri, hari abayobozi bifuje ko imyaka y’amavuko y’abatemerewe kunywa ibisindisha (inzoga) igera kuri 21. Ikibazo cy’ubusinzi bwugarije abarimo urubyiruko kiri mu ngingo zaganiriweho muri iri huriro, aho bamwe bagaragaje ko kuba abari hagati y’imyaka 18 na 21 bemererwa kunywa inzoga bicyongerera ubukana. Imyanzuro ndetse n’ibyifuzo […]

Umuherwe Bezos yahaye umuhanzi Dolly Patron ishimwe rya miliyoni 100 z’amadolari

Jeff Bezos uri mu baherwe ba mbere ku Isi yahaye umuhanzi Dolly Patron wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika ishimwe ry’amadolari miliyoni 100 (angana na miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda). Uyu muherwe yatangiye iri shimwe mu muhango witabiriwe n’umugore we, Lauren Sanchez, ari na we watangaje ko Patron ari we wegukanye aya mafaranga ku […]

RDC yatangaje ko intwaro igura zifatirwa kubera urutonde yashyizweho na UN

Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yasobanuye ko bimwe mu bidindiza igisirikare cyayo muri iki gihe harimo ko igura intwaro, zigafatirwa zigeze mu nzira bitewe n’urutonde yashyizweho n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye (UN) gashinzwe umutekano. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 11 Ugushyingo 2022, yagaragaje ko guverinoma yabo […]

Sukhoi ya RDC yavogereye u Rwanda, Gatabazi arasimburwa, ba komanda ba EAC bahurira i Bujumbura: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 7 Ugushyingo 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye kuri politiki ndetse n’umutekano. Harimo ko: Indege y’intambara ya RDC yavogereye u Rwanda Indege y’intambara y’igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) y’ubwoko bwa Sukhoi-25 ku manywa yo ku wa 7 Ugushyingo yavogereye ikirere cy’u Rwanda, isubirayo ihamaze umwanya muto. Ni imwe […]

Perezida wa Guinée Bissau yakiriwe i Kigali nyuma ya Kinshasa

Impande zombi zaganiriye ku mubano w'u Rwanda na Guinée Bissau hamwe n'ikibazo cy'umutekano muke muri RDC

Perezida wa Guinée Bissau akaba n’Umukuru w’umuryango w’akarere ka Afurika y’uburengerazuba (ECOWAS), Umaro Sissoco Embaló, yamaze kugera i Kigali mu Rwanda nyuma yo kuva i Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Ibiro bya Perezida w’u Rwanda byasobanuye ko Paul Kagame yakiriye Embaló, baganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse no ku kibazo cy’umutekano muke […]

Nyaruguru: Le cyclisme pour promouvoir le tourisme et les investissements

La vice maire Gashema (à droite) et le président de la FERWACY, Abdallah Murenzi, lançant le tournoi

Le district de Nyaruguru et ses partenaires en collaboration avec la Fédération Rwandaise de Cyclisme (FERWACY) ont organisé, ce 12 décembre 2022, un tournoi de cyclisme professionnel appelé “Kibeho Race”. L’objectif était de rendre le district plus visible et ainsi promouvoir les investissements privés et le tourisme sur la terre sainte de Kibeho. Au total, […]

Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa: U Rwanda ku mwanya wa 8, ruvuye ku wa 9

U Rwanda rugeze ku mwanya wa 8 mu izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa

Banki y’Isi muri raporo yayo nshya, yagaragaje ko kugeza tariki ya 31 Ukwakira 2022 u Rwanda rwageze ku mwanya wa 8 mu bihugu 10 bya mbere bifite ibiciro by’ibiribwa byazamutse kurusha ahandi. Iyi banki yagaragaje ko imbere mu Rwanda, ibiciro by’ibiribwa byazamutse ku kigero cya 41%, rukaba rukurikirwa na Ghana iri ku kigero cya 38% […]

Undi Mukuru w’Igihugu yagiye i Kinshasa gukurikirana ikibazo cy’u Rwanda na RDC

Perezida Embaló ari mu ruzinduko rwo kunga u Rwanda na RDC

Perezida wa Guinée Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yaraye ageze mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Kinshasa, aho yagiye gukurikirana ikibazo cy’iki gihugu n’u Rwanda. Uyu Mukuru w’Igihugu usanzwe ari Perezida w’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburengerazuba (ECOWAS) yatangaje ko yakiriwe na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, baganira kuri iki kibazo. Yagize ati: “Uyu […]

Perezida Kagame yasobanuye uko umubyeyi we yambuwe kampani ikomeye

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yasobanuye uko umubyeyi we Rutagambwa Déogratius yambuwe kampani y’ubucuruzi ikomeye yamenyekanye nka TRAFIPRO yari yarashinze mu mwaka w’1955. Umukuru w’Igihugu wari witabiriye ihuriro rya 15 ry’umuryango Unity Club Intwararumuri kuri uyu wa 12 Ugushyingo, yavuze ko burya iyi kampani yamamaye cyane mu Rwanda ari se wayishinze. Yagize ati: “TRAFIPRO mwarayumvise? […]

Minisitiri Tete yasubije uwamubajije niba Angola yarabajije u Rwanda impamvu ‘rushotora RDC’

Minisitiri Tete ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru i Kinshasa

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Ambasaderi Tete Antonio na mugenzi we wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Christophe Lutundula kuri uyu wa 12 Ugushyingo bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa. Iki kiganiro cyarebanaga n’uruzinduko Minisitiri Tete na Perezida wa Angola, João Lourenço, bagiriye mu Rwanda na RDC, rwari rwerekeye ku kunga ibi bihugu by’ibituranyi […]

Indege z’igisirikare cya USA zagonganiye mu kirere

Indege ebyiri z’igisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zagonganiye mu kirere cyo mu mujyi wa Dallas muri leta ya Texas kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2022. Izi ndege: Boeing B-17 Flying Fortress na Bell P-63 Kingcobra zagonganye ubwo zari mu myiyerekane y’izifashishijwe mu ntambara ya kabiri y’Isi yabaye kuva mu mwaka w’1939 kugeza […]

Tshisekedi yakiriye abahagarariye Abatutsi bavuga Ikinyarwanda

Baganiriye ku mutekano w'Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yakiriye abahagarariye Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi barimo abanyapolitiki bakorera mu nzego zitandukanye za Leta. Mu bo yakiriye bagera kuri 20 harimo: Edouard Mwangachuchu uyobora umuryango w’Abatutsi bo muri RDC, Depite Moïse Nyarugabo, Me Azarias Ruberwa, Minisitiri Alexis Gisaro, Me Ali Kabengera, Maguy Rwakabuba, […]

Putin yategetse ko isomo ry’igisirikare ryigishwa no mu mashuri asanzwe

Putin abona bikwiye ko buri mwana w'Umurusiya agira ubumenyi mu by'igisirikare

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yategetse ko guhera mu mwaka utaha, isomo ry’ubumenyi bw’ibanze ku gisirikare rijya ryigishwa no mu mashuri asanzwe yigishwamo ubumenyi rusange. Ni icyemezo cyatangajwe na Minisiteri y’uburezi y’u Burusiya, isobanura ko iri somo rizaba ari inyongera (extra-curricular), iti: “Isomo ry’inyongera ku mahugurwa y’ubumenyi bw’igisirikare rizategurirwa amashuri yo mu Burusiya kandi ritangire […]

UN iri gushakira mu karere ibimenyetso byatuma ihana abafasha imitwe y’inyeshyamba

Umuryango w’Abibumbye (UN) uri gushakira mu bihugu bigize akarere ibimenyetso byatuma ifatira ibihano abafasha imitwe yitwaje intwaro n’iy’iterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Byatangajwe na Perezida wa komite ishinzwe ibihano muri UN, Michel-Xavier Biang, mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi ubwo yari mu ruzinduko muri RDC. Yagize ati: “Ikigo icyo […]

Urukiko rwahanishije abasore babiri gukoropa imisarani iminsi 30

Aba basore bahanishijwe ibihano birimo gukoropa imisarani

Urukiko rwa Kano muri Nigeria rwahanishije abasore babiri ibihano birimo gukoropa imisarani mu gihe cy’iminsi 30, rubaziza guharabika Guverineri Abdullahi Umar Ganduje rwifashishije urubuga nkoranyambaga rwa Tiktok. Mu mwaka w’2018 ni bwo aba basore: Mubarak Isah Mohammad w’imyaka 26 y’amavuko na Nazifi Muhammad Bala w’imyaka 23 bashyize iyi videwo y’urwenya kuri uru rubuga, bagaragaza uwo […]

Fayulu yibasiye Tshisekedi, amwita intumwa y’u Rwanda

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yibasiye Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, amwita intumwa yashyizweho na Leta y’u Rwanda. Fayulu uyobora ishyaka ECidé mu kiganiro yagiriye kuri TV5 Monde kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2022, cyibanze ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu cyabo, by’umwihariko ku mirwano y’ingabo za […]

Ntabwo nariye Repubulika eshatu, narazikoreye: Rucagu Boniface

Umunyapolitiki Rucagu Boniface uri mu kanama ngishwanama k’inararibonye yasubije umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ko atigeze arya Repubulika eshatu, ahubwo ko yazikoreye. Ni igisubizo yatanze gikomoka ku kibazo yari abajijwe n’uwiyise Corona Vibes wari umaze kumusaba kumuhishurira ibanga ry’ukuntu yashoboye gukorera muri Repubulika eshatu; ibyo yise kuziryaho. Iki kibazo nacyo cyashingiraga ku butumwa bwa Rucagu […]

M23 yatangaje ko Leta ya RDC nikomeza kwinangira, na Goma izafatwa

Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) nibukomeza kwinangira, bukanga imishyikirano, uzafata n’umujyi wa Goma. Byatangajwe n’Umuvugizi wungirije wa M23 ku rwego rwa politiki, Canisius Munyarugero, mu kiganiro yagiranye na BWIZA mu gitondo cy’uyu wa 10 Ugushyingo 2022. M23 iherutse gutangaza ko mu gihe imishyikirano na Leta […]

USA: Umunyapolitiki wapfuye yatsinze amatora y’Inteko kuri 85%

Umunyapolitiki Tony DeLuca wapfuye mu kwezi gushize yatorewe umwanya w’umushingamategeko mu nteko ishinga amategeko muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), ku majwi 85%. Ni itora ryashimishije komite y’ishyaka rya Democrate mu nteko ishinga amategeko ya Leta ya Pensylvannia, isohora itangazo rigaragaza ibyiyumvire ifite. Yagize ati: “N’ubwo twababajwe n’urupfu rw’intumwa Tony DeLuca, dutewe ishema no […]

Moïse Katumbi abona ingabo za Angola ari zo zashobora gufasha FARDC

Umunyapolitiki Moïse Katumbi uyobora ishyaka Ensemble pour la République rikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) abona ingabo za Angola ari zo zashobora gufasha izabo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba. Mu itangazo yashyize hanze tariki ya 8 Ugushyingo 2022 ryerekeye ku mirwano imaze iminsi hagati y’ingabo za Leta, FARDC n’umutwe witwaje intwaro wa […]

U Burusiya bwategetse ingabo zabwo kuva mu gice cy’ingenzi zarimo muri Ukraine

Gen. Surovikin yasobanuye ko umutekano w'inyuma y'umugezi wa Dnieper utizewe

Minisitiri w’ingabo z’u Burusiya, Sergei Shoigu, yategetse abasirikare bari inyuma y’umugezi munini wa Dnieper uherera ku ruhande rw’intara ya Kherson kuhava ku mpamvu y’umutekano wabo, uw’ibikoresho byabo ndetse n’uw’abasivili. Ni icyemezo yafashe nyuma yo kuganira kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2022 na komanda w’ingabo z’u Burusiya ziri kurwanira muri Ukraine, General Sergei Surovikin. Ni ikiganiro […]

Abagaba b’ingabo zo muri EAC bahuriye i Bujumbura

Gen. Affonso uyobora ingabo za MONUSCO na Prime Niyongabo uyobora iz'u Burundi

Abagaba b’ingabo zo mu bihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) bahuriye mu nama yabereye mu murwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi, Bujumbura. Iyi nama yabaye kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2022 yatumiwemo komanda w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (MONUSCO), General Marcos De Sá Affonso Da Costa, […]

U Bufaransa bwarakariye u Butaliyani bwanze kwakira abimukira baturutse muri Afurika

Guverinoma y’u Bufaransa yagaragaje ko yarakajwe n’uko u Butaliyani bwanze kwakira ubwato bwari butwaye abimukira 234 baturutse mu majyaruguru y’umugabane wa Afurika. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko nyuma yo gutabarirwa ku nyanja ya Mediterranee, aba bimukira bari bamaze ibyumweru bibiri bacumbikiwe mu bwato bw’ubugiraneza bwa Ocean Viking ku cyambu cy’u Butaliyani. Gusa ngo guverinoma […]

Gasabo: Umusore urwaye impyiko zombi arasaba ubufasha

Niyigena mbere y'uko arwara impyiko zombi

Umusore witwa Niyigena Emmanuel utuye mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, arasaba abagiraneza kumufasha kubona ubushobozi bw’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 18 asabwa kugira ngo yivuze impyiko ebyiri. Niyigena mu kiganiro yagiranye na BWIZA, yatangaje ko iyi ndwara yamufashe muri Werurwe 2022, nyuma yo kurangiza amasomo ya ‘civil engineering’ muri kaminuza ya INES-Ruhengeri. Yakomeje […]

Umugabo w’i Ruhango wari warahungiye i Kigali ari kwitegura gutaha

Umuturage witwa Habimana Jean Baptiste wabwiye bwiza.com ko yari amaze amezi 9 ahungiye mu mujyi wa Kigali, avuga ko inama njyanama y’akarere ka Ruhango yateranye ikamusaba gutaha iwe mu rugo. Ni inama avuga ko yabaye kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2022, yayobowe na Hon. Byabarumwanzi François wigeze kuganira na Habimana ku kibazo cye gikomoka ku […]

Ukraine yatangaje ko ishaka kuzagirana ibiganiro n’uzasimbura Putin

Mykhailo ni umwe mu ntumwa za Ukraine zitabiriye ibiganiro n'u Burusiya bitatanze umusaruro

Umujyanama mukuru wa Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, Mykhailo Podolyask, yatangaje ko ubutegetsi bw’igihugu cyabo buzagirana ibiganiro n’umusimbura wa Perezida w’u Burusiya uriho ubu, Vladimir Putin. Mykhailo yabitangarije kuri Twitter avuga ku nkuru ya Washington Post y’uko Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yaba yarasabye ‘mu ibanga’ Zelensky ko yagaragaza ubushake bwo […]

Inteko ishinga amategeko ya RDC yemeje ko M23 ari umutwe w’iterabwoba

Inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2022 yemeje ko M23 ari umutwe w’iterabwoba. Ni icyemezo cyafashwe hashingiwe ku itora abagize iyi nteko bakoze, rigashyigikirwa ku buryo bukomeye, aho babiri bonyine ari bo bifashe. Ntabwo habonetse abatarishyigikiye. Iri tora ryari rishingiye ku mushinga w’itegeko ryivuga ko abahoze […]

EAC yemeje ko ‘buri gihugu’ kiyigize kizohereza ofisiye i Goma uzaba mu buyobozi bwa misiyo yayo

Umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) watangaje ko buri gihugu kiwugize kizohereza ofisiye ku rwego rw’igisirikare i Goma, akazafatanya na komanda w’ingabo zawo mu miyoborere y’ubutumwa bw’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yahuje abakuru b’ibi bihugu kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2022 ubwo bari mu Misiri, […]

Ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi hahuriye abayobozi bahagarariye ibihugu byombi

Ku mupaka wa Gasenyi-Nemba w’u Rwanda n’u Burundi, hahuriye abayobozi b’intara bo muri ibi bihugu byombi, bagiranye inama igamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi wasubiye mu buryo bwiza. Abahuye ni Guverineri Albert Hatungimana w’intara ya Kirundo mu Burundi na babiri bo mu Rwanda; Alice Kayitesi w’intara y’Amajyepfo na Gasana Emmanuel w’intara y’Iburasirazuba nk’uko byemejwe na Radio […]

Iby’ingenzi kuri Sukhoi-25, indege y’intambara RDC yohereje i Goma

Sukhoi Su-25 ebyiri zoherejwe i Goma ngo zizifashishwe ku rugamba

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo kirwanira mu kirere giherutse kohereza i Goma indege ebyiri z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi Su-25, giteganya kwifashisha mu guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Imwe muri izi ndege ni yo yarenze imbibi kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2022, igera mu kirere cy’u Rwanda, igwa by’akanya gato ku […]

Abadepite bo mu ishyaka rimwe na Perezida Ruto barifuza ko manda zivaho

Bamwe mu badepite bo mu ishyaka UDA rya Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, barifuza ko ingingo y’Itegekonshinga igena manda ntarengwa zo kuyobora iki gihugu yakurwaho. Nk’uko ikinyamakuru Nation cyabitangaje, aba badepite barashaka ko manda ebyiri Umukuru w’Igihugu yemerewe kuyobora zasimburwa n’imyaka ntarengwa 75. Ntabwo abadepite bari mu nyingo y’uyu mushinga barajya ahagaragara, gusa Salah […]

Mboweni wabaye Minisitiri muri Afurika y’Epfo yerekanye impano yahawe na Perezida Kagame

Iyi ni impano Mboweni avuga ko yahawe na Perezida Kagame

Tito Mboweni wabaye Minisitiri w’imari muri Afurika y’Epfo kuva mu mwaka w’2018 kugera mu w’2021, yerekanye impano yahawe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Mboweni wanabaye Umuyobozi Mukuru wa banki y’ubwizigame ya Afurika y’Epfo, yashyize kuri Twitter ifoto y’ibikoresho by’ubugeni birimo inkangara, asobanura ko yabihawe na Perezida Kagame. Yagize ati: “Perezida Kagame yampaye iyi mpano […]

Perezida Kagame, Ndayishimiye, Ruto n’abandi bo muri EAC bagiranye inama

Baganiriye ku mutekano muke muri RDC

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abandi bakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) hamwe na Minisiteri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Michel Sama Lukonde. Iyi nama yayobowe na Perezida w’u Burundi akaba n’umuyobozi mukuru wa EAC, Evariste Ndayishimiye, yitabiriwe n’abandi barimo Perezida William Ruto wa Kenya na Samia Suluhu wa […]

RDC yasabye imbabazi ku bw’indege y’intambara yayo yavogereye u Rwanda

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yasabye imbabazi ku bw’indege y’igisirikare cy’iki gihugu ya Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda. Mu masaa saba y’amanywa yo kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2022, guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo imenyesha ko iyi ndege yarenze umupaka, igwa by’akanya gato ku kibuga cy’indege cya Gisenyi. Iyi guverinoma yatangaje ko […]

Goma: Maj. Gen. Chico yasuye urubyiruko rurenga 3000 rwiyemeje ‘kurwanya u Rwanda’

Urubyiruko rwiyemeje kwinjira mu ntambara rurenga 3000

Maj. Gen. Chico Tshitambwe, Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa by’igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yasuye urubyiruko rurenga 3000 rwiyemeje kurwanya u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ruri gutorezwa i Goma. Ni amakuru yemejwe n’ibiro by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, byagize biti: “Urubyiruko rurenga 3000 rwitabye ijwi ry’Umukuru w’Igihugu ryaruhamagariraga kuza kurwanya ubushotoranyi bw’u […]

Abakuru mu ngabo za Ethiopia no mu mutwe wo muri Tigray barahurira i Nairobi

Abasirikare bakuru bahagararira ingabo za Ethiopia n’abo mu mutwe witwaje intwaro wa TPLF urwanira abo mu ntara ya Tigray barahurira i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2022. Nk’uko itangazo ryashyizwe hanze n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) ribisobanura, aba basirikare baraba bashyira mu bikorwa ibyemezo byafatiwe mu biganiro byahurije impande zombi muri […]

Senateri Uwizeyimana Evode abona ‘misiyo’ y’ingabo za EAC muri RDC idashoboka

Senateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Uwizeyimana Evode, abona ntacyo ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zizakora muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Ibi arabishingira ku nzitizi zirimo gucikamo ibice kwazo; aho zimwe ziri muri RDC hashingiwe ku masezerano y’impande ebyiri, iziriyo hashingiwe ku myanzuro yafashe na ba Perezida bo muri […]

Tshisekedi yateguje intambara, Gen. Kabarebe yita abasazi abatwitse ibendera, Dr Habumuremyi arishyura: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 31 Ukwakira 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye ku mutekano, politiki n’ubutabera. Harimo ko: Tshisekedi yongeye guteguza intambara ku Rwanda Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yongeye kwibutsa ko igihugu cye gishobora kujya mu ntambara n’u Rwanda mu gihe ibibazo by’ibihugu byombi byaba bidakemuwe n’inzira ya dipolomasi. Uyu […]

Perezida Kagame na William Ruto bahuriye mu Misiri, baraganira

Perezida Kagame na Ruto baganiriye ku mubano mwiza w'u Rwanda na Kenya

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, na mugenzi we wa Kenya, Dr William Ruto, bahuriye mu Misiri, bagirana ikiganiro cyerekeye ku mubano w’ibihihu byombi. Aba bakuru b’ibihugu bagiye mu Misiri kwitabira inama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ibihe, izwi nka COP27. Ibiro bya Perezida w’u Rwanda byemeje aya makuru biti: “Muri uyu mugoroba muri Sharm El-Sheikh, Perezida […]

General Kainarugaba yatangaje ko kurwanya M23 byaba ari bibi cyane

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda usanzwe ari n’umujyanama we wihariye mu by’umutekano, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ari bibi cyane. Mu butumwa yashyize kuri Twitter mu mwanya ushize, Gen. Kainerugaba yasobanuye ko abarwanyi ba M23 bari kurwanira uburenganzira […]

Indege z’intambara zoherejwe i Goma zatumye ikibuga cy’indege gifungwa by’agateganyo

FARDC yohereje iyi ndege n'indi i Goma

Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma cyafunzwe by’agateganyo bitewe n’uko cyateguriwe kwakira indege z’intambara z’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, zaturutse i Kinshasa. Ifungwa ry’agateganyo ry’iki kibuga cy’indege ryamenyeshejwe amasosiyete y’indege z’ubucuruzi mu gitondo cy’uyu wa 6 Ugushyingo, gusa ntabwo impamvu y’iki cyemezo yari yashyizwe ahagaragara. Byavugwaga ko iki kibuga kiraba gikoreshwa n’indege z’intambara […]

Abana babiri barwariye mu bitaro nyuma yo kugaburirwa imvu

Umwana w’imyaka 4 y’amavuko na murumuna we w’imyaka 2, b’umubyeyi w’Umunyakenyakazi witwa Joyce Chemng’etich barwariye mu bitaro nyuma yo kugaburirwa imvu. Uyu mubyeyi utuye mu karere ka Nakuru yasobanuye ko yamenye amakuru y’uko abana be bagaburiwe imvu ubwo yari avuye mu mirimo akesha imibereho yo mu rugo. Ngo yasanze aba bana bataye ubwenge, akurikiranye impamvu […]

Imyigaragambyo y’abapilote yahagaritse ibikorwa bya Kenya Airways

Aba bapilote bari bateguje ko bahagarika akazi

Abapilote ba sosiyete ya Kenya ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere, Kenya Airways, bamaze iminsi ibiri bigaragambya nyuma y’aho bagejeje ibibazo byabo ku bo bireba ariko ntibahabwe igisubizo. Abahagarariye aba bapilote bahuriye mu ishyirahamwe rya KALPA (Kenya Airways Pilotes Association) tariki ya 4 Ugushyingo 2022 bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, bateguza ko ku munsi ukurikiyeho haraba imyigaragambyo, aho […]

RDC yasubije uwabajije niba ‘muri iki gihe’ Tshisekedi ateganya kujya kuba i Goma

Guverinoma ya RDC yasubije umunyamakuru wabajije niba Perezida Félix Tshisekedi ateganya kongera gusubira i Goma kubana by’agateganyo n’abahatuye, by’umwihariko muri iki gihe umutwe witwaje intwaro wa M23 uri gusatira uyu mujyi. Ni ikibazo cyabajijwe Umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya, kuri uyu wa 5 Ugushyingo ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, cyari cyerekeye ku mirwano ya M23 n’ingabo […]

Abakuriye ubutasi mu Rwanda na RDC barateganya guhura

Abakuriye inzego urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cy’u Rwanda n’icya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) biteganyijwe ko bahurira i Luanda muri Angola mu minsi iri imbere. Ni nyuma yo guhura kwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa RDC, Christophe Lutundula. Ikinyamakuru Jeune Afrique gisobanura ko bakiriwe i Luanda na […]

Tshisekedi yaharuriye inzira urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare ku bwinshi

Tshisekedi yasabye urubyiruko kurema amatsinda no kwinjira mu gisirikare ku bwinshi

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo, Félix Tshisekedi, yaharuriye inzira urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cy’igihugu ku bwinshi. Abanyekongo biganjemo urubyiruko bamaze iminsi bigaragambya, bamagana umutwe witwaje intwaro wa M23 n’u Rwanda bahamya ko ruwufasha, banasaba Tshisekedi kubaha intwaro, bakajya gufasha ingabo zabo ku rugamba. Uyu Mukuru w’Igihugu mu ijambo […]

Uhuru Kenyatta yagiye kuganira na Ndayishimiye ku bibazo bireba u Rwanda

Indege ya Kenya Airforce ni yo yagejeje Uhuru i Bujumbura

Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya yageze i Bujumbura, aho yagiye kuganira na Perezida w’u Burundi akaba n’Umukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, ku bibazo by’umutekano muke mu karere, by’umwihariko mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Uyu munyapolitiki usanzwe ari umuhuza wa Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro yemeye kujya […]

Kenya: Banki yirengeye ingaruka z’ikosa yakoreye abakiriya, ibaha indishyi

Banki ya I&M, ishami rya Kenya, yafashe umwanzuro wo kwirengera ingaruka yakoreye bamwe mu bakiriya bayo, ibagenera indishyi. Iyi banki yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kwishyurana mu masaha atarenze abiri bwitwa RTGS (Real Time Gross Settlement). Gusa bamwe mu bakiriya b’iyi banki baherutse kugira ikibazo cyo kwishyura bakoresheje ubu buryo, ariko ntibwakunda, batangira kwinuba. Nyuma y’iki […]

Abanyekongo baba mu Rwanda barashimira Abanyarwanda

Abanyekongo baba mu Rwanda barashimira Abanyarwanda kuba bakomeje kubacumbikira no kubafata neza, mu gihe by’umwihariko umubano w’ibihugu byabo ukomeje kuzamba. Dr Awazi Bohwa Raymond uhagarariye aba Banyekongo mu rwego rw’amategeko, mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2022. Yagize ati: “Diaspora y’Abanyekongo mu Rwanda irashimira Abanyarwanda ko n’ubwo hariho ikibazo cy’umuryango wo muri […]

Inyeshyamba zigera ku 2000 zerekeje muri Rutshuru kurwanya M23

Abarwanyi bagera ku 2000 bo mu mitwe yitwaje intwaro baravugwaho kwerekeza muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bagiye kurwanya M23 imaze irusha imbaraga ingabo za Leta. Umunyamakuru Jimmy Shukran Bakomera wa radiyo Ijwi rya Amerika ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko abarwanyi berekeje i Rutshuru barimo […]

Ambasaderi Karega yatangaje ko nta yandi mahitamo abarwanyi ba M23 bafite keretse kuguma muri RDC

Ambasaderi Karega uherutse kwirukanwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko nta yandi mahitamo abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bafite keretse kuguma muri iki gihugu bakomokamo. Uyu mudipolomate yabitangarije ikinyamakuru Jeune Afrique, mu kiganiro cyari cyerekeye ku bibazo u Rwanda rufitanye na RDC byatumye yirukanwa ku butaka bw’iki gihugu kiri mu burengerazuba. […]

Bukavu: Abanyekongo basabye Vladimir Putin kubatabara

Ab'i Bukavu basabye Putin gufasha ingabo zabo mu rugamba zirimo

Abanyekongo bitabiriye imyigaragambyo yamagana umutwe witwaje intwaro wa M23, u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu mujyi wa Bukavu uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, basabye Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya gufasha ingabo zabo mu rugamba zirimo. Iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu wa 2 Ugushyingo, yakurikiye iyabereye mu mujyi wa Goma ku wa 31 Ukwakira 2022. […]

Umugore arashinja umuhanzi Byosebirashoboka Aphrodis kumuriganya nyuma yo kumutera inda

Umugore w’imyaka 30 y’amavuko witwa Hakizimana Xaverine utuye i Nyagasambu mu karere ka Rwamagana, arashinja umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana witwa Byosebirashoboka Aphrodis kumuriganya nyuma yo kumutera inda. Hakizimana avuga ko yamenyanye n’uyu muhanzi ubwo yari yagiye gukorera igitaramo iwabo mu itorero ADEPR, umudugudu wa Nyarugari muri Paruwasi ya Gishari, barakundana, bigera aho amutera inda, […]

General Kabarebe yavuze ku Banyekongo batwitse ibendera ry’u Rwanda

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe, yavuze ku Banyekongo baherutse kwigaragambiriza ku mupaka, bagatwika ibendera ry’u Rwanda ndetse bagatera amabuye ku butaka bwarwo, barushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Tariki ya 31 Ukwakira 2022 ni bwo Abanyekongo bazindukiye mu muhanda uhuza umujyi wa Goma na Rubavu, bamagana M23 yari imaze […]