Imishyikirano y’i Nairobi irasubukurwa ejo, ibya M23 biracyarimo urujijo
Umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) watangaje ko imishyikirano y’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’imitwe yitwaje intwaro irasubukurwa kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2022. EAC yasobanuye ko iki cyiciro cya gatatu cy’iyi mishyikirano kirakomereza mu mujyi wa Nairobi muri Kenya nk’uko bisanzwe. Iti: “Imishyikirano y’i Nairobi iyobowe na EAC yo kugarura amahoro […]
Perezida wa Guinée Equatoriale umaze imyaka 43 ku butegetsi yatorewe indi manda
Perezida wa Guinée Equatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, yatorewe indi manda y’imyaka 7 nyuma y’imyaka 43 ari ku butegetsi. Komisiyo ishinzwe amatora muri iki gihugu kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2022 yatangaje ko uyu Mukuru w’Igihugu yatsinze amatora ku majwi 94.9%. Umunyapolitiki Andrés Esono Ondo bari bahanganye cyane muri aya matora, we yatowe n’abantu 4%, […]
M23 yasabye Uhuru Kenyatta kuganira na yo
Ubuyobozi bw’umutwe witwaje intwaro wa M23 bwatangaje ko bwifuza guhura n’umuhuza w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) mu mishyikirano y’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro, Uhuru Kenyatta, bakaganira. Iki cyifuzo kigaragara mu itangazo umuyobozi wa M23 mu rwego rwa politiki, Bertrand Bisimwa, yashyize hanze kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2022, rivuga ku […]
Dr Kayumba azakomeza kuburana afunzwe, mu mwaka utaha
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro wo gutesha agaciro ubujurire bw’umunyapolitiki Dr Kayumba Christopher, rutegeka ko azakomeza kuburana afunzwe. Dr Kayumba wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda tariki ya 18 Ugushyingo yatakambiye abacamanza batatu bamuburanishaga, abasaba gutesha agaciro igifungo cy’agateganyo yakatiwe n’urukiko rw’ibanze. Yasobanuraga ko impamvu asaba gufungurwa by’agateganyo, akaburana ari hanze, zirimo kuba afungiwe […]
Umugore wa Perezida Zelensky yahishuye ko atakibana n’abana be barimo uw’imyaka 9
Umugore wa Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, Olena Zelenska, yatangaje ko atakibana n’abana be babiri barimo ufite imyaka 9 y’amavuko. Olena mu kiganiro yagiranye na BBC yasobanuye ko kuba atakibana n’aba bana ndetse n’umugabo we byatewe n’intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine kuva tariki ya 24 Gashyantare 2022. Yagize ati: “Ntibisanzwe muri iyi minsi. Uko […]
U Rwanda ntiruhagararira M23, si umuvugizi wayo: Mukuralinda
Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda yatangaje ko u Rwanda rudahagararira umutwe witwaje intwaro wa M23 mu biganiro biruhuza n’ibindi bihugu, kandi ngo ntiruyibera umuvugizi. Mukuralinda yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa France 24, avuga ku byari byatangajwe n’Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya. Mu kiganiro cyabanje Muyaya yagiranye […]
Umurundikazi wafunzwe ubwo yari avuye i Kigali aratabarizwa
Umurundikazi akaba n’umunyamakuru Irangabiye Floriane watawe muri yombi ubwo yari ageze i Bujumbura mu Burundi, avuye i Kigali mu Rwanda, aratabarizwa n’ikigo mpuzamahanga cy’itangazamakuru, IPI (Institut International de la Presse). Irangabiye wabaga mu Rwanda nk’impunzi yatawe muri yombi n’urwego rw’u Burundi rushinzwe iperereza mu mpera za Kanama 2022, bikavugwa ko yaba yarashinjwaga kuba umwe mu […]
Nka USA, Inteko ya EU na yo irashyira igitutu ku Rwanda
Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), irashyira igitutu ku Rwanda, irusaba kudaha ubufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Bigaragara mu mwanzuro abagize iyi nteko batoye kuri uyu wa 24 Ugushyingo werekeye ku kuvanwa mu byabo kw’Abanyekongo bitewe n’imirwano yafashe umurego mu burasirazuba bwa RDC. Imwe mu ngingo […]
Leta y’u Rwanda igiye kurwanyiriza ruswa mu nsengero

Leta y’u Rwanda yateguye icyumweru cyihariye cyo kurwanya ruswa kizarangwa n’ubukangurambaga buzakorerwa ahantu hatandukanye harimo mu madini n’amatorero. Iki cyumweru kizabaho mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa uzaba tariki ya 9 Ukuboza 2022, kizatangira tariki ya 26 Ugushyingo ku nsanganyamatsiko “Twimakaze indangagaciro zo kurwanya ruswa, inkingi y’iterambere rirambye.” Iki cyumweru kizatangira, aho […]
Afurika: Hari ibihugu byaba bitishimira kubona u Rwanda rwohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro

Bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika byiganjemo ibifite ibisirikare bikomeye biravugwaho kutishimira kubona u Rwanda rwohereza abasirikare benshi mu butumwa bw’amahoro ahantu hatandukanye. Nk’uko ikinyamakuru Foreign Policy cyabisobanuye mu nkuru cyahaye umutwe wa ‘How Rwanda Became Africa’s Policeman?’ (U Rwanda rwahindutse umupolisi wa Afurika rute?), iri shyari rishingira ku butumwa ingabo zarwo zijyamo […]
Urwego rw’amagereza rwanze gufunga Zuma wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo
Urwego rwa Afurika y’Epfo rushinzwe amagereza rwanze kubahiriza icyemezo cy’urukiko cyo gufunga Jacob Zuma wayoboye iki gihugu, kuko ngo haba harimo akarengane. Tariki ya 21 Ugushyingo 2022 ni bwo urukiko rw’ikirenga rwanzuye ko Zuma agomba gusubira muri gereza, akarangiza igifungo cy’amezi 15 yakatiwe n’urukiko rushinzwe kurinda Itegekonshinga muri Kamena 2021. Ni mu gihe Zuma yari […]
Umukinnyi wa Ghana yatangaje ko Neymar atamurusha ubuhanga

Mohammed Kudus ukina hagati mu ikipe y’umupira w’amaguru ya Ghana yatangaje ko rutahizamu wo muri Brazil, Neymar Junior, atamurusha ubuhanga. Kudus w’imyaka 22 y’amavuko mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa The Guardian, yasobanuye ko icyo Neymar amurusha ari ibigwi gusa. Ati: “Ntabwo ari mwiza kundusha. Ni umukinnyi w’ibigwi byinshi gusa.” Aba bakinnyi bombi bahuriye mu mukino […]
Minisitiri Mutua yasabye Abanyakenya bakorera muri Koreya y’Epfo kudataha iwabo kuko ‘bitoroshye’

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya, Alfred Mutua, yasabye Abanyakenya bakorera muri Koreya y’Epfo kugumayo, kuko ngo nta kazi keza babona mu gihugu cyabo karuta ako bafite. Uyu munyapolitiki yagiye muri Koreya y’Epfo, aherekeje Perezida wa Kenya, Dr William Ruto wagiriyeyo uruzinduko rwari rugamije gushaka imikoranire mu bikorwa bitandukanye birimo iby’iterambere. Mutua yavuze ko nta mpamvu […]
Luanda: FDLR yasabwe kuzinga utwangushye igataha mu Rwanda
Abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda basanzwe bakorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) basabwe kuzinga utwangushye bagataha muri iki gihugu bakomokamo. Ubu busabe buri mu byemezo byafatiwe mu nama yabereye i Luanda muri Angola kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2022, yahuje Perezida w’u Burundi, uwa RDC, u […]
Luanda: M23 yahawe igihe ntarengwa cyo guhagarika imirwano no gusubira inyuma

Perezida w’u Rwanda wari uhagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) na João Lourenço wa Angola bahaye umutwe witwaje intwaro wa M23 igihe cyo kurekura ibice yafashe, igasubira mu byo yahozemo. Aba bakuru b’ibihugu bari kumwe na Uhuru Kenyatta usanzwe […]
USA yashimangiye ko u Rwanda rufasha M23
Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zashimangiye ko u Rwanda rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Byagaragajwe n’ibiro by’Umunyamabanga wa USA wungirije ushinzwe Afurika, Molly Phee, mu butumwa byashyize kuri Twitter bushimira by’umwihariko Leta ya Angola uburyo ikomeje gutanga umusanzu kugira ngo RDC ibone umutekano. Byagize […]
Kinshasa yashimangiye ko nta mishyikirano na M23 mu gihe itarava aho yafashe
Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bwongeye gushimangira ko butazajya mu mishyikirano n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu gihe waba utavuye mu bice byose wafashe. Byatangajwe n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya mu kiganiro yaraye agiranye n’abanyamakuru, i Kinshasa kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2022. M23, ibinyujije mu matangazo, imenyesheje amahanga kenshi […]
Perezida wa Liberia ari kwibasirwa kubera umuhungu we uri gukinira USA mu gikombe cy’Isi

Perezida wa Liberia, George Weah, akomeje kwibasirwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bitewe n’uko umuhungu we Timothy Weah ari gukinira Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi riri kubera muri Qatar. Mu mukino wahuje ikipe ya USA na Wales tariki ya 21 Ugushyingo 2022, umuhungu wa Weah yarabanje ndetse yatsinze igitego ku munota wa […]
Perezida Ndayishimiye yerekeje muri Angola guhura n’abarimo Paul Kagame
Ibiro bya Perezida w’u Burundi byemeje ko Evariste Ndayishimiye usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), yerekeje muri Angola guhura n’abandi bakuru b’ibihugu. Iyi nama Ndayishimiye, Paul Kagame uyobora u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bayitumiwemo na mugenzi wabo wa Angola usanzwe ari umuyobozi w’umuryango w’akarere k’ibiyaga […]
RDC yasobanuye iby’indege y’ingabo z’u Bufaransa yaciye igikuba muri Kisangani

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yasobanuye iby’indege y’ingabo z’u Bufaransa yaguye bitunguranye ku kibuga cy’indege cya Bangboka mu mujyi wa Kisangani, abaturage n’abo mu nzego zishinzwe umutekano bagacikamo igikuba. Iyi ndege y’ubwikorezi yaguye kuri iki kibuga ku wa 18 Ugushyingo, bamwe batangira gukeka ko ari umwanzi waba yinjiye mu gihugu ndetse ngo […]
Ukraine yahaye Kenya imfashanyo ya toni ibihumbi 25 z’ingano

Leta ya Ukraine yahaye iya Kenya imfashanyo ya toni ibihumbi 25 z’ingano kugira ngo ziyifashe mu guhangana n’ikibazo cy’inzara cyakajije umurego kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka. Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua ni we wakiriye iyi mfashanyo kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2022. Ambasaderi wa Ukraine muri iki gihugu, Andriy Pravednyk ni we wayimushyirije ubwo […]
Burundi: Inyeshyamba 7 z’Abanyarwanda zishwe, izindi zifatwa mpiri
Ingabo z’u Burundi ziravugwaho kwica abarwanyi 7 bo mu mutwe witwaje intwaro ukomoka mu Rwanda, gukomeretsa benshi hamwe no gufata mpiri bane muri bo. Ikinyamakuru SOS Burundi gisobanura ko byabereye mu mirwano yabaye mu cyumweru gishize hagati y’ingabo z’iki gihugu n’izi nyeshyamba mu ishyamba rya Kibira, ahaherera muri komini ya Bukinanyana na Mabayi mu ntara […]
Imyaka 10 irashize Kabila yirukanye Gen. Tango Four wakekwagaho guha inyeshyamba intwaro
Tariki ya 22 Ukwakira 2012 ni bwo Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu yirukanye Général Major Gabriel Amisi Kumba uzwi nka Tango Four ku mwanya w’Umugaba w’izirwanira ku butaka. Iyirukanwa rya Gen. Tango Four ryakomotse kuri raporo yari iherutse gushyirwa hanze n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zakurikiranaga […]
Burundi: Umunyamakuru wari umaze iminsi aburiwe irengero yasanzwe ‘mu masengesho’
Minisiteri ishinzwe umutekano mu Burundi yatangaje ko umunyamakuru wa Iwacu wari umaze iminsi aburiwe irengero yasanzwe mu masengesho, asengera hamwe n’abandi. Iki kinyamakuru cyatangaje ko tariki ya 20 Ugushyingo 2022 cyamenyeshejwe ko Misago Jérémie yabuze ku munsi wabanje, gitangira kumushakira muri za kasho, mu bitaro no mu buruhukiro ariko nticyamubona. Iwacu yasobanuye ko yabajije abo […]
Perezida wa FIFA yatangaje ko Koreya ya Ruguru yakwakira igikombe cy’Isi
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, Gianni Infantino, yatangaje ko nta kibazo cyaba kiri mu kuba ibihugu nka Koreya ya Ruguru byakwakira irushanwa ry’igikombe cy’Isi. Infantino yabitangarije mu mbwirwaruhame ye mu gihe irushanwa ry’igikombe cy’Isi riri kubera muri Qatar guhera tariki ya 20 Ugushyingo 2022. Uyu muyobozi yashinje ibihugu bimwe n’ibitangazamakuru byo mu burengerazuba gushaka […]
Abasilamu barasaba Leta kubafasha gukora impinduka mu idini bavuga ko ryugarijwe n’ibibazo
Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda urasaba Leta kuwufasha gukora impinduka mu idini ryabo, kuko ngo ryugarijwe n’ibibazo byinshi bimaze igihe kinini birimo imicungire mibi y’umutungo n’imiyoborere itanoze. Ibi bibazo bigaragara mu nyandiko ifunguye Imanzi Fahd Al-Sud washinze itsinda TF2/Islam Impinduka ya II yageneye abanyamakuru tariki ya 31 Ukwakira 2022. Muri ibi bibazo, Imanzi avuga ko hariko […]
Martin Fayulu yibasiye Mushikiwabo, asaba RDC kuva muri OIF
Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yibasiye Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo. Fayulu wiyita Perezida wa RDC kandi yaboneyeho gusaba iki gihugu kuva muri uyu muryango uzwi nka OIF cyangwa La Francophonie, ngo mu gihe kiyobowe n’umuntu ushyigikiye u Rwanda. Kuri uyu wa 21 […]
Habiyaremye wari umudepite yasobanuye uburyo igitutu cya Polisi cyatumye yegura

Habiyaremye Jean Pierre Celestin wari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yahishuye uburyo igitutu cy’abapolisi barimo abo bigeze kugirana ikibazo cyatumye yegura kuri iyi nshingano. Inkuru y’ubwegure bwa Habiyaremye yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2022 ndetse yemezwa n’Inteko ishinga amategeko yagize iti: “Perezida w’Umutwe w’Abadepite yakiriye inyandiko y’ubwegure ku mwanya […]
Urukiko rwategetse ko Zuma wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo asubira muri gereza
Urukiko rw’ikirenga rwa Afurika y’Epfo rwategetse ko Jacob Zuma wayoboye iki gihugu kuva mu 2008 kugeza mu 2018 asubira muri gereza kugira ngo arangize igifungo yari yarakatiwe. Muri Kamena 2021 ni bwo urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga rwakatiye igifungo cy’amezi 15, rumuziza kwanga kurwitaba ngo rumukoreho iperereza ku byaha yakurikiranwagaho cyo kunyereza umutungo. Zuma yatawe muri […]
Undi mudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yeguye
Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda witwa Habiyaremye Jean Pierre Celestin yeguye kuri uyu mwanya ku mpamvu ze bwite. Ubwegure bw’uyu mudepite bukurikiye videwo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize, imugaragaza atongana n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, bivugwa ko icyo gihe yari yasinze. Habiyaremye ariko mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yasobanuye ko iyi […]
Mushikiwabo yavuze kuri Minisitiri w’Intebe wa RDC wanze kujya mu ifoto irimo Perezida Kagame

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yavuze kuri Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Michel Sama Lukonde wanze kujya mu ifoto irimo Perezida Paul Kagame. Tariki ya 19 Ugushyingo 2022 ubwo abakuru b’ibihugu na za guverinoma muri OIF batangiraga inama y’iminsi ibiri mu mujyi wa Djerba muri Tunisia, […]
Kagame yahaye Uhuru isezerano, umusirikare wa RDC arasirwa i Rubavu, urubanza rwa Prince Kid rurasubikwa: inkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 14 Ugushyingo 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye ku mutekano, politiki n’ubutabera. Harimo ko: Dr Mbonimana weguye kubera ubusinzi yacitse ku nzoga Dr Mbonimana Gamariel weguye ku mwanya w’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda kubera ubusinzi yavuzweho na Perezida Paul Kagame, yijeje Abanyarwanda ko yacitse ku nzoga. Mu itangazo yashyize […]
Imyaka 10 irashize M23 ifashe umujyi wa Goma

Tariki ya 20 Ugushyingo 2012 ni bwo umutwe witwaje intwaro wa M23 wafashe umujyi wa Goma w’ingenzi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Ni nyuma y’amezi 7 wari umaze uhanganye n’ingabo za Leta yari iyobowe na Joseph Kabila Kabange, yatangiye bitewe n’amasezerano yo ku wa 23 Werurwe 2009 Leta […]
Perezida Kagame yagiye muri Qatar kwitabira itangira ry’igikombe cy’Isi
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiye muri Qatar kwitabira umuhango w’itangira ry’irushanwa ry’igikombe cy’Isi uraba kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2022. Ibiro ntaramakuru bya Qatar, QNA, bisobanura ko Umukuru w’Igihugu yageze i Doha ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Hamad mu gitondo cy’uyu munsi. Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Qatar, Ibrahim bin Yousef […]
Perezida wa Kenya ategerejwe i Kinshasa
Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, ategerejwe i Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa 20 Ugushyingo. Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Kenya, Hussein Mohamed, risobanura ko Ruto arerekeza i Kinshasa ku mugoroba w’uyu munsi, aho yakirwa na mugenzi wa RDC, Félix Tshisekedi. Gahunda yateganyijwe muri uru ruzinduko rw’umunsi […]
Impamvu yatumye RDC yisubira ku kwanga gutora Mushikiwabo

Guverinoma ya RDC yari ifite gahunda yo kwanga gutora Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo muri manda ya kabiri nk’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, OIF. Umwe mu bagize itsinda rya guverinoma ya RDC ryitabiriye inama y’iminsi ibiri ya OIF iri kubera mu mujyi wa Djerba muri Tunisia kuva kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2022, yabwiye ikinyamakuru […]
General Kainerugaba ashyigikiye icyemezo cya Perezida Kagame na Uhuru kuri M23
Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko ashyigikiye icyemezo cya Perezida Paul Kagame na Uhuru Kenyatta ku mutwe witwaje intwaro wa M23. Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba tariki ya 18 Ugushyingo watangaje ko Uhuru yaganiriye na Paul Kagame ku mirwano ya M23 n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Perezida w’u […]
Interpol yashyizeho impapuro zo gufata Isabel dos Santos
Umuryango wa Polisi mpuzamahanga uzwi nka Interpol washyizeho impapuro zo guta muri yombi umuherwe ukomoka muri Angola, Isabel dos Santos. Ibiro ntaramakuru Lusa byo muri Portugal bisobanura ko Interpol yashyiriyeho Isabel, umukobwa wa Eduardo dos Santos wabaye Perezida wa Angola, impapuro zimuta muri yombi, hashingiwe ku busabe bw’ubushinjacyaha bw’iki gihugu akomokamo. Ubusabe bwo kumufata ngo […]
Ubutegetsi bwa RDC bugomba kwizera EAC: Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bugomba kwizera ubumwe bwa Afurika y’iburasirazuba, kugira ngo ibufashe gukemura ibibazo bihari by’umutekano muke. Aya magambo yayabwiye itsinda ry’akanama k’Umuryango w’Abibumbye (UN) gashinzwe umutekano riherutse kugirira uruzinduko muri Uganda, ryari mu iperereza rigamije kumenya aho imitwe yitwaje intwaro irimo M23 […]
Itsinda rya UN ryabajije Museveni ku birego by’uko ingabo za Uganda zaba zifasha M23
Itsinda ryoherejwe n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye (UN) gashinzwe umutekano ryasanze Perezida Yoweri Museveni i Kampala rimubaza ku makuru y’uko ingabo za Uganda zaba zifasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Iri tsinda ryari riyobowe n’umuyobozi komite ishinzwe ibihano muri aka kanama, Michel Xavier Biang, ryageze muri Uganda nyuma yo kuva i Kinshasa n’i Kigali, aho ryari riri […]
Umuyobozi muri Kivu y’Amajyaruguru afunzwe akekwaho gukorana na M23

Umuyobozi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatawe muri yombi n’urwego rushinzwe ubutasi, akekwaho gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Uyu ni Blaise Kavungera ushinzwe ‘porotokole’ muri iyi ntara. Uru rwego ruzwi nka ANR rwamutaye muri yombi tariki ya 16 Ugushyingo, arara muri kasho y’i Goma ijoro rimwe, yoherezwa […]
Dr Kayumba yatakambiye urukiko ngo rumufunguze by’agateganyo
Umunyapolitiki Dr Kayumba Christopher wabaye umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda n’umunyamakuru mukuru, yatakambiye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, arusaba ko rwamufunguza by’agateganyo. Dr Kayumba yaherukaga imbere y’abacamanza tariki ya 16 Nzeri 2022, aho bafashe umwanzuro w’uko urubanza rutabera mu rukiko, ko ahubwo rwazabera muri gereza ya Nyarugenge, kandi rukazaburanishwa n’abacamanza batatu. Gusa kuri uyu wa 18 […]
Maj. Gen. Nyakarundi ukuriye ubutasi bw’u Rwanda ari i Kampala

Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cy’u Rwanda, Major General Vincent Nyakarundi ari mu ruzinduko rw’akazi i Kampala muri Uganda. Maj. Gen. Nyakarundi yitabiriye inama y’iminsi ibiri y’abakuriye inzego z’ubutasi zo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, ibera muri Protea Hotel Skyz guhera kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2022. Iyi nama iyobowe n’ukuriye ubutasi bwa Uganda, Maj. […]
Tshisekedi ntiyitabira inama ya OIF kubera imirwano ya FARDC na M23
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisisekedi, ntabwo yitabira inama y’umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) ibera i Djerba muri Tunisia, kubera imirwano iri kuba hagati y’ingabo z’igihugu ayoboye n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Muri iyi nama izahuriramo abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagera kuri 31 barimo Emmanuel Marcon w’u Bufaransa, […]
Urukiko rwemeje ko rudafite ububasha bwo kuburanisha Karasira Aimable

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko rudafite ubushobozi bwo kuburanisha Karasira Aimable wabaye umuhanzi n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda. Mu gihe byari byitezwe ko uru rukiko ruburanisha mu mizi Karasira kuri uyu wa 18 Ugushyingo, rwatangaje ko uru rubanza ruzabera mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruherereye i Nyanza. Iki cyemezo […]
Amafoto: Indege z’intambara zaherekeje ikipe ya Poland yitabiriye igikombe cy’Isi

Indege z’intambara zo mu bwoko bwa Falcon F16 zaherekeje ikipe y’igihugu ya Poland yitabiriye irushanwa ry’igikombe cy’Isi kirabera muri Qatar guhera ku wa 20 Ugushyingo 2022. Iyi kipe yatangarije aya makuru kuri konte yayo y’urubuga rwa Twitter kuri uyu wa 17 Ugushyingo, aho yagize iti: “Twaherekejwe ku mupaka wo mu majyepfo ya Poland n’indege za […]
Ingabo za Uganda mu myiteguro ya nyuma yo gutangira misiyo ya EAC muri RDC

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko ingabo zacyo ziri mu myiteguro ya nyuma yo kujya gutangira ubutumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Iki gisirikare kizwi nka UPDF cyashyize amafoto y’abasirikare bacyo ku rubuga rwacyo bigaragara ko bari mu nkambi bamaze iminsi bahugurirwamo, gisobanura ko mu minsi iri imbere […]
Ambasaderi Cohen abona M23 ifashe Goma, yarema igihugu cyigenga
Ambasaderi Herman Cohen wigeze kuba Umunyamabanga wungirije wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe dipolomasi ku mugabane wa Afurika abona mu gihe umutwe witwaje intwaro wa M23 wafata umujyi wa Goma, washyiraho igihugu cyigenga. Bigaragara mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa 15 Ugushyingo 2022, aho yagize ati: “Mu gihe abarwanyi ba M23 bafata […]
Imfura ya Kabuga irateganya kwigaragambiriza ku rukiko rwa UN

Umuhungu wa mbere wa Kabuga Félicien witwa Nshimyumuremyi Donatien arateganya kwigaragambiriza imbere y’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye (UN) ruherereye i La Haye mu Buholandi rwasigariyeho urwa Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, asaba ko umubyeyi we ahabwa ubutabera buboneye. Nshimyumuremyi wiyita ‘Nshima’ avuga ko azakora iyi myigaragambyo tariki ya 24 Ugushyingo 2022, ndetse arasaba n’abashyigikiye igitekerezo kuzerekeza kuri […]
Umuherwe Bill Gates na Guverineri wo muri Kenya bahanye impano

Umunyamerika Bill Gates uri mu baherwe batatu ba mbere ku Isi yahaye Guverineri w’intara ya Makueni muri Kenya, Mutula Kilonzo Jr impano y’igitabo, na we amuha inkoni yo kugenderaho. Gates ari mu ruzinduko rw’akazi muri iki gihugu cyo muri Afurika y’iburasirazuba, aho ari mu bikorwa by’umuryango Bill and Melinda Gates Foundation byo guhangana n’ibura ry’ibiribwa […]
Umuryango w’Umunyafurika wapfiriye ku rugamba muri Ukraine wokeje igitutu u Burusiya
Umuryango w’umusore w’imyaka 23 wakomogaga muri Zambia, Nathan Lemekhani Nyirenda, wapfiriye ku rugamba muri Ukraine, wokeje igitutu u Burusiya bwarumbujyanyemo, ubusaba ibisobanuro byimbitse. Guverinoma y’u Burusiya yemenyesheje iya Zambia tariki ya 9 Ugushyingo ko uyu musore wari waragiye kwiga amasomo ya nikeleyeri yapfiriye ku rugamba muri Nzeri 2022, gusa ntiyatanga ibisobanuro ku buryo yaba yarisanze […]
Umuhungu wa Trump yasabye USA guhagarika inkunga iha igisirikare cya Ukraine
Donald Trump Jr, umuhungu wa Donald Trump wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), arasaba ubutegetsi bw’iki gihugu guhagarika inkunga buha igisirikare cya Ukraine. Ni ubusabe yatanze kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2022 nyuma y’umunsi umwe ingabo za Ukraine zirashe igisasu ku butaka bw’igihugu kigize umuryango w’ubwirinzi wa NATO, kikica abantu babiri. Iki […]
Goma: Abasirikare batatu bakatiwe urwo gupfa bazira guhungabanya abahunze imirwano
Urukiko rwa gisirikare rukorera i Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) rwakatiye igihano cy’urupfu abasirikare batatu, rubaziza guhungabanya umutekano w’Abanyekongo bahungiye mu gace ka Kanyaruchinya. Iki cyaha cyabaye tariki ya 15 Ugushyingo 2022 ubwo Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya yagiriraga uruzinduko muri iyi nkambi y’agateganyo yabayeho kubera imirwano y’ingabo za RDC n’umutwe […]
Komanda wa misiyo ya EAC yatangaje ko icyihutirwa atari ukurwanya imitwe nka M23
Komanda w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasiruba (EAC) muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Maj. Gen. Jeff Nyagah yatangaje ko icyihutirwa atari ukurwanya imitwe yitwaje intwaro nka M23. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku cyicaro cy’ubu butumwa giherereye i Goma kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2022, Gen. Nyagah yavuze ko ingabo za […]
RDC: Uhuru Kenyatta yasanze inyeshyamba zitarubahirije ibyo zasabwe na EAC
Umuhuza w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) mu biganiro by’amahoro hagati y’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu, Uhuru Kenyatta, yatangaje ko yasanze iyabyitabiriye itarubahirije ibyo yasabwe. Ibi bikubiye mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2022 n’ibiro bihagarariye Ambasade ya Kenya biri mu mujyi wa Goma, […]
U Burundi bwihakanye Umurundikazi wambariye ‘bikini’ muri Miss Earth

Guverinoma y’u Burundi yihakanye Umurundikazi witwa Lauria Claudine Nzirumbanje wambariye umwambaro wo kogana uzwi nka ‘bikini’ mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss Earth. Nzirumbanje w’imyaka 21 y’amavuko yavuye i Bujumbura tariki ya 11 Ugushyingo 2022, yerekeza muri Philippines ahabera iri rushanwa, akaba ari Umurundikazi wa mbere witabiriye iri rushanwa. Nk’uko ikinyamakuru Akeza giherutse kubitangaza, uyu […]
Imyaka 14 irashize Gen. Laurent Nkunda yakiriye Obasanjo muri Rutshuru

Tariki ya 16 Ugushyingo 2008, Général Laurent Nkundabatware wayoboraga umutwe witwaje intwaro wa CNDP (Congrès National pour la Défense du Peuple) yakiriye ku biro bye muri gurupoma ya Jomba muri teritwari ya Rutshuru Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria. Obasanjo wagiye muri Rutshuru mu gihe imirwano y’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) na […]
USA yatangaje icyo irakora nyuma y’aho igisasu cyiciye babiri ku butaka bwa NATO
Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zatangaje icyo zigiye gukora nyuma y’aho igisasu bikekwa ko ari icy’ingabo z’u Burusiya cyangwa za Ukraine cyiciye abantu babiri ku butaka bw’umuryango mpuzamahanga w’ubwirinzi wa NATO. Iki gisasu cyarashwe mu masaha y’ikigoroba cy’uyu wa 15 Ugushyingo 2022 mu gace ka Przewodow ko muri Poland kari mu bilometero bibarirwa muri […]
Uhuru Kenyatta yasabye FARDC na M23 kugirira impuhwe Abanyekongo

Intumwa y’amahoro y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) mu biganiro by’ubuhuza hagati y’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’imitwe yitwaje intwaro, Uhuru Kenyatta, yasabye ingabo za Leta na M23 kugirira impuhwe Abanyekongo. Uhuru uri mu ruzinduko muri RDC kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022 yasuye Abanyekongo benshi bahungiye imirwano y’ingabo za Leta na M23 […]
U Burusiya bubona muri UN hakwiye kuba itora risaba USA gusana ibyo ‘yangije’ mu bihugu byinshi

Leta y’u Burusiya ibona mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye hakwiye kubamo itora risaba Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) gusana ibyo ‘yangije’ mu ntambara zabaye mu bihugu bitandukanye. Ni ijambo ryavuzwe n’Umuyobozi wungirije w’akanama k’u Burusiya gashinzwe umutekano, Dmitry Medvedev, nyuma y’aho muri iyi nteko ya UN hatowe umwanzuro usaba igihugu cye gusana ibyo cyangije […]