Bamwe mu bakorera hafi ya Tshisekedi bari mu nzira yo gufatirwa ibihano na USA

Urwego rwa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) rushinzwe umutungo ruri mu nzira yo gufatira ibihano bamwe mu bayobozi bakorera mu biro bya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ndetse n’abo muri guverinoma y’iki gihugu. Ikinyamakuru Africa Intelligence gikora inkuru zicukumbuye ku mugabane wa Afurika kuri uyu wa 6 Ukwakira 2022 cyatangaje ko […]

Kenya: Umudepite yakatiwe igifungo cy’imyaka 67

Urukiko rukuru rwo muri Kenya rwategetse umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Kenya uhagarariye agace ka Sirisia, John Waluke kwishyura ihazabu y’amashilingi akoreshwa muri iki gihugu (Ksh) miliyoni 727 cyangwa agahitamo igifungo cy’imyaka 67. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 6 Ukwakira rutesheje agaciro ubujurire bwe kuri iki gihano yari yarakatiwe tariki ya 20 Kamena […]

U Burundi bwohereje izindi ngabo mu burasirazuba bwa RDC

Leta y’u Burundi yohereje izindi ngabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa 5 Ukwakira 2022 kugira ngo zihangane n’imitwe yitwaje intwaro ihakorera. Mbere y’uko zoherezwa nk’uko urubuga SOS Medias rubivuga, Umunyamabanga uhoraho mu kanama k’igihugu gashinzwe umutekano, Colonel Nzisabira Pierre Claver yari yaraye asobanuriye abitabiriye inama y’umutekano ko zirajya […]

Vital Kamerhe arifuza ko RDC, u Rwanda na Uganda bigirana ibiganiro birimo ukuri

Perezida w’ishyaka UNC rikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Vital Kamerhe, arifuza ko igihugu cye cyagirana ibiganiro birimo ukuri n’abaturanyi babiri: u Rwanda na Uganda ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko M23. Ni igitekerezo kigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa Kamerhe, Michel Moto Muhima, kuri uyu wa 5 Ukwakira 2022. Moto asobanura […]

Putin yashyizeho abayobozi b’agateganyo b’ibice bine aherutse kwambura Ukraine

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yashyizeho abayobozi b’agateganyo b’ibice bine aherutse komeka ku gihugu cye abyambuye Ukraine. Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, byabisobanuye kuri uyu wa 5 Ukwakira 2022, babiri muri aba bayobozi ni abari basanzwe bayobora bimwe muri ibi bice, abandi ni bashya. Uwa Donetsk ni Denis Pushilin wari umaze imyaka 4 ayobora iki […]

Museveni yamenyesheje abishimiye urupfu rwa General Tumwine ko na bo rubategereje

Gen. Tumwine yari umwe mu basirikare b'ibigwi muri Uganda

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yamenyesheje abishimiye urupfu rwa General Elly Tumwine wabaye Minisitiri w’umutekano ko na bo rubategereje. Ni ubutumwa yatangaje kuri uyu wa 5 Ukwakira 2022 nyuma yo kureba ubutumwa abantu batandukanye batangarije kuri Twitter babyinira ku rukoma ubwo hari hamaze gutangazwa urupfu rw’uyu musirikare. Mu bo Museveni yatunze urutoki bishimiye urupfu […]

Ingabo z’u Burundi n’iza RDC zasenye bariyeri zashyizweho n’abasirikare ba Leta

Ingabo z’u Burundi zifatanyije n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, zasenye bariyeri eshanu zitemewe n’amategeko zari zarashyizwe muri teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na bamwe mu basirikare ba Leta n’imitwe y’inyeshyamba. Radio Okapi isobanura ko iki gikorwa cyabaye tariki ya 2 Ukwakira 2022, ndetse hari abasirikare batatu ba FARDC babarizwa muri […]

Museveni yasabye Abanyakenya imbabazi kubera ubutumwa bw’umuhungu we

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye Abanyakenya imbabazi kubera ubutumwa umuhungu we, General Muhoozi Kainerugaba aherutse gutangariza kuri Twitter. Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati: “Banya-Uganda, bavandimwe bo muri Kenya ndetse n’abo muri Afurika y’iburasirazuba. Ndabasuhuza mwese. Ndasaba abavandimwe na bashiki bacu bo muri Kenya kutubabarira kubera ubutumwa General Muhoozi yatangarije kuri Twitter.” Perezida Museveni […]

Kigali: Abanyamakuru batatu bari bamaze imyaka 4 muri gereza bagizwe abere

Aba banyamakuru bamaze imyaka 4 bafunzwe

Urukiko rukuru rwagize abere abanyamakuru batatu b’umuyoboro wa YouTube witwa Iwacu TV, rutegeka ko bafungurwa muri gereza bari bamazemo imyaka ine. Aba banyamakuru: Nshimiyimana Jean Baptiste, Mutuyimana Jean DamascĂšne na Niyonsenga Schadrack batawe muri yombi mu Kwakira 2018 bakekwaho ibyaha bitatu birimo guteza imvururu muri rubanda bifitanye isano n’amakuru batangarizaga kuri uyu muyoboro. Aba banyamakuru […]

Umujyi wa Kigali wiyemeje gukemura bwangu ikibazo cy’amazi anuka aturuka ku cyicaro cya Polisi

Uyu muturage yavuze ko munuko w'aya mazi ubabangamira

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwijeje ko burakemura bwangu ikibazo cy’amazi anuka atwarwa na ruhurura idapfundikiye ituruka ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye mu murenge wa Kacyiru, mu karere ka Gasabo. Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2022 ubwo ku biro by’umurenge wa Kacyiru haberaga inteko rusange, umuturage yavuze ko aya mazi ahangayishije abatuye mu […]

Ndimbati yasabye abagabo kutihakana abana babyara ku ruhande

Uwihoreye Jean Bosco wamamaye mu gukina urwenya na filimi nyarwanda nka Ndimbati aragira abagabo bagenzi be inama yo kutihakana abana babyarana n’abagore babo batari ab’isezerano. Ndimbati abivuze nyuma yo gufungurwa muri gereza yari amazemo amezi arenga 6, aho yari akurikiranweho icyaha cyo gusambanya no gusindisha Kabahizi Fridaus ubushinjacyaha bwemezaga ko yari atarageza ku myaka y’ubukure. […]

Umudepite wakubise ikofe ofisiye mukuru muri Polisi ya Uganda yahamagajwe

Uyu mudepite wari warakaye yateye ikofe y'ugutwi ofisiye wa Polisi

Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda uherutse gutera ikofe ofisiye mukuru muri Polisi, Yorke Alioni Odria, yahamagajwe n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha, CID. Tariki ya 29 Nzeri ubwo mu ngoro y’inteko hari hamaze kubera amatora y’abadepite bazahagararira Uganda mu nteko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, Depite Alioni watsinzwe yateje akavuyo, ahungabanya abari bahari. Uyu mudepite yagiye […]

Umuhungu wa Museveni yavuze ko yafata Nairobi mu gihe gito, anenga Uhuru wavuye ku butegetsi

Uyu musirikare abona Uhuru Kenyatta yaragombaga kuyobora Kenya manda eshatu

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda usanzwe ari n’Umuvugizi w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko yafata Nairobi mu gihe kitageze mu byumweru bibiri, anenga Uhuru Kenyatta kuba atariyamamarije manda ya gatatu ku butegetsi bwa Kenya. Lt Gen. Kainerugaba kuri uyu wa 3 Ukwakira 2022 yashyize kuri Twitter amafoto […]

Hollande wayoboye u Bufaransa abona ingabo za EAC zikwiye kumara igihe gito muri RDC kandi zikagaba ibitero

François Hollande wabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu 2012 kugeza mu 2017, abona ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) ziteganya gutangira ubutumwa bw’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) zikwiye kuhamara igihe gito kandi zikarasa ku mitwe yitwaje intwaro. Uyu munyapolitiki yabitangaje ubwo yagiriraga uruzinduko ku bitaro bya Dr […]

Perezida Samia Suluhu yahinduye Minisitiri w’ingabo

Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan yahinduye Minisitiri w’ingabo, Dr Stergomena Lawrence Tax, amusimbuza Innocent Lugha Bashungwa. Tax yagizwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’umuryago w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC), asimbura Liberata Mulamula wari usanzwe kuri uyu mwanya kuva muri Werurwe 2021. Uyu mugore yakoze imirimo itandukanye muri guverinoma ya Tanzania irimo kuba […]

U Bushinwa bwasabye M23 n’indi mitwe ikorera muri RDC kurambika intwaro

Intumwa ihoraho yungirije y’u Bushinwa mu Muryango w’Abibumbye (UN), DAI Bing, yasabye imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu cyo ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko uwa M23, ko yazirambika byihuse. Ambasaderi DAI ubwo yagezaga ijambo imbere y’akanama ka UN gashinzwe umutekano i New York, yasobanuye ko abantu benshi bazize ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro irimo M23, […]

Ndimbati yarafunguwe, Bamporiki arakatirwa n’imipaka y’u Burundi n’u Rwanda irafungurwa: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 26 Nzeri 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye ku butabera, umutekano na politiki. Harimo ko: Ndimbati yagizwe umwere, ahita afungurwa Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 29 Nzeri rwagize umwere umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati washinjwaga icyaha cyo gusambanya umwana no kumuha ibisindisha. Ndimbati wari ufunzwe kuva tariki ya […]

Colonel Damiba wari wateguje ko arigaranzura Captain wamukuye ku butegetsi yemeye kwegura

Lieutenant Colonel Paul Henri Sandaogo Damiba uherutse guhirikwa ku butegetsi bw’inzibacyuho n’abasirikare bayobowe na Captain Ibrahim TraorĂ©, yemeye kwegura nyuma yo guteguza ko ari gutegura uko yakwisubiza ubutegetsi byihuse. Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Col. Damiba yasinyiye urupapuro rw’ubwegure ku birindiro by’ingabo za Burkina Faso zirwanira mu kirere i Ouagadougou mu ijoro ryo kuri uyu […]

Lt Gen. Kainerugaba avuga ko Imana yamutegetse gushyigikira no kurwana kuri Tigray

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda usanzwe ari n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Imana ari yo yamutegetse gushyigikira ubwoko bwa Tigray muri Ethiopia. Ubutumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 2 Ukwakira 2022 bubivuga buti: “Tigray impora mu mutima! Ni itegeko ryaturutse ku Mana, Yesu Kirisitu, gukunda no […]

Centrafrica: Perezida TouadĂ©ra yakiriye ingabo z’u Rwanda mu rugo rwe, barizihirwa

Perezida Touadéra, umufasha we na Colonel Ndayizeye basangiriye ku meza amwe

Perezida wa Repubulika ya Centrafrica, Faustin Archange TouadĂ©ra, kuri uyu wa 1 Ukwakira 2022 yasangiye ifunguro n’abasirikare b’u Rwanda iwe mu rugo ruherereye mu karere ka Damara. Mu basirikare basangiye na ToudĂ©ra harimo abofisiye bakuru 200 ndetse n’abandi bafite andi mapeti, barimo umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrica, Colonel Ndayizeye Egide. Mu gihe cyo […]

Ukraine: Ingabo z’u Burusiya zashoboraga kugotwa zarekuye umujyi wa Lyman

Ingabo z’u Burusiya zari zimaze amezi atanu zifashe umujyi wa Lyman muri Leta ya Donetsk zafashe icyemezo cyo kuwusohokamo kubera impungenge z’uko zashoboraga kugotwa n’iza Ukraine. Aya makuru yemejwe na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yemeza ko amabendera y’igihugu cyabo yongeye kuzamurwa muri uyu mujyi. Ati: “Ibendera rya Ukraine rizamuye muri Lyman, mu gice cya […]

Uganda: Abakoresha ‘ingoma z’u Burundi’ basabwe kuzijyana byihuse kuri Ambasade

Ambasaderi w’u Burundi muri Uganda, Epiphanie Kabushemeye Ntamwana yasabye Abarundi bakoresha ingoma z’umurage w’iki gihugu kuzijyana zose kuri Ambasade yacyo i Kampala. Mu ibaruwa yandikiye amatsinda atatu y’Abarundi akoresha izi ngoma muri Uganda: Intare Performance Group, Miracle Group na Mirror Group tariki ya 30 Nzeri 2022, Ambasaderi Ntamwana yibukije ko ‘ingoma z’u Burundi’ ari umurage […]

Nta kibazo dufitanye n’ingabo za EAC, ariko uzadutera tuzirwanaho: Maj. Ngoma wa M23

Maj. Ngoma avuga ko umuti w'ikibazo ari iyubahirizwa ry'amasezerano M23 yagiranye na Leta

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Major Willy Ngoma, yatangaje ko nta kibazo bafitanye n’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) zoherejwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, gusa ngo nizibagabaho ibitero bazirwanaho. Maj. Ngoma uherereye mu mujyi wa Bunagana yabitangarije umunyamakuru Alain Uyuakani ukorana n’ikinyamakuru Xinhua cy’Abashinwa, mu kiganiro bagiranye kuri uyu […]

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yandagaje abamwibasiye bamuziza umusaruro muke

Mushiki wa rutahizamu Cristiano Ronaldo uri b’icyitegererezo mu mupira w’amaguru, Katia Aveiro, yibasiye abo muri Portugal bibasiye musaza we bamuziza umusaruro muke mu ikipe y’igihugu. Uyu mukinnyi yibasiwe cyane nyuma y’aho ikipe ya Portugal yatsinzwe igitego kimwe ku busa (0-0) n’iya Espagne, ikabura amahirwe yo kuzakina œ cy’irushanwa rya UEFA Nations League. Muri uyu mukino […]

Ntimukwiye kudukubita n’ubwo tubarimo amafaranga: Visi Perezida Gachagua abwira Abashinwa

Gachagua abuza Abashinwa gukubita Abanyakenya

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua yagaragaye mu mashusho abwira Abashinwa ko badakwiye gukubita abaturage, n’ubwo igihugu cyabo kirimo u Bushinwa umwenda w’amafaranga. Muri aya mashusho areshya n’umunota n’isegonda rimwe kashyizwe hanze n’ikinyamakuru The Kenyans, Visi Perezida Gachagua agaragara abwira Abashinwa batatu ko bakubita abaturage i Nairobi. Gachagua yafashe akaboko umwe uri ibumoso bwe, maze […]

Kinshasa: Abanyamahanga batatu bafatanwe imbunda nyinshi zirimo iza mudahusha

Bari bemerewe kwitwaza pisitoli eshatu z'ubwoko bwa SIG SAUER 226 ariko bafatanwe izirenze

Abakozi bo mu nzego zishinzwe umutekano muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bafatanye abagabo batatu bakomoka muri Norway imbunda nyinshi zigezweho zirimo za mudahusha (snipers). Aba bagabo: Brynhild Leland, Vidar Gamst Nilssen na Lars Loyne Bakke bafite aderesi (address) ya Ambasade ya Norway Kinshasa, bafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili mu ijoro ry’uyu […]

Ndimbati yashimiye umugore we kwihangana n’ubwangamugayo byamuranze

Ndimbati ahoberana n'umugore we, nyuma yo kumushimira byihariye

Uwihoreye Jean Bosco wamamaye ku izina rya Ndimbati yashimiye byimazeyo umugore we ku bwo kwihangana n’ubwangamugayo bwamuranze mu gihe cy’amezi arenga atandatu yari amaze afunzwe. Hashingiwe ku cyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo kuri uyu wa 29 Nzeri 2022, Ndimbati wagizwe umwere ku cyaha cyo gusambanya umwana no kumuha ibisindisha, yaraye afunguwe n’ubuyobozi bwa gereza […]

Green Party yasezeranyije Abanyarwanda ko izavugurura ingingo ya ‘manifesto’ yayo yateje impaka

Itangazo rya DGPR kuri iyi ngingo yateje impaka

Ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije ryasezeranyije Abanyarwanda ko rizavugurura ingingo ya manifesto yaryo yerekeye amahoro n’umutekano yateje impaka mu kwezi gushize. Mu kiganiro DGPR yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 5 Kanama 2022, yatangaje ko yifuza ko Leta y’u Rwanda yagirana ibiganiro n’abatavuga rumwe na yo barimo n’abo mu mitwe […]

Ubushinjacyaha buburana na Kabuga bwasabye Abanyarwanda kubushyigikira

Imbere mu cyumba cy'iburanisha ubwo urubanza rwa Kabuga rwatangiraga

Ubushinjacyaha bw’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT) burasaba Abanyarwanda by’umwihariko abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Kabuga FĂ©licien mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi kubushyigikira mu rubanza rwatangiye kuri uyu wa 29 Nzeri 2022. Mbere y’uko uru rubanza rutangira kuburanishwa mu mizi saa yine z’amanywa, Umushinjacyaha Mukuru wa […]

Kinshasa: Hashyizweho itsinda rizamamaza mu mahanga ijambo rya Tshisekedi ku Rwanda

Perezida w’umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Christophe Mboso N’Kodia, yatangaje ko hashyizweho itsinda ry’abadepite rizamamaza mu bihugu bitandukanye ijambo Perezida FĂ©lix Tshisekedi aherutse kuvuga ku Rwanda ubwo yari mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York. Mu nama yagiranye n’abandi badepite mu ngoro y’Inteko tariki ya 27 […]

Trump yatangaje ko imiyoboro ya gazi ishobora gushora u Burusiya na USA mu ntambara

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) yatangaje ko igihugu cye gishobora kurwana n’u Burusiya bitewe n’iyangirika ry’imiyoboro ya gazi yabwo, Nord Stream 1 na 2. Leta y’u Burusiya yatangaje ko iyi imiyoboro yangirikiye mu gice cy’amazi ahaherera mu gihugu cya Denmark na Sweden irimo kuva guhera tariki ya 25 Nzeri […]

Umujyanama wa UN yishimiye itangira ry’urubanza rwa Kabuga

Umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu gukumira jenoside, Alice Wairimu Nderitu, yishimiye itangira ry’urubanza rwa Kabuga FĂ©licien ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni urubanza ruratangira saa yine z’amanywa kuri uyu wa 29 Nzeri 2022 i La Haye mu rukiko mpuzamahanga rwa UN ariko Kabuga ntiyarwitabira kuko yasobanuye ko yimwe uburenganzira […]

Perezida Kagame yazamuye mu ntera, aha inshingano abasirikare bakuru

Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru babiri b’ipeti rya Lieutenant Colonel, abaha inshingano hamwe n’abandi batanu. Abazamuwe mu ntera ni Lt Col. Ruzindana Emmanuel wahawe ipeti rya Colonel, anagirwa uhagarariye dipolomasi ku rwego rw’igisirikare (Defence AttachĂ©) muri Uganda. Lt Col. Bakunzi Frank yahawe ipeti rya Colonel, agirwa uhagarariye […]

Denise Nkurunziza yatangaje ko atigeze avuga ko umugabo we yishwe

Umugore wa Pierre Nkurunziza wabaye Perezida w’u Burundi, Pasiteri Denise Bucumi Nkurunziza, yanyomoje abavuga ko yavuze ko umugabo we yapfuye yishwe. Ni igisubizo yahaye uwamubarije mu kiganiro yagiriye kuri radiyo Ijwi ry’Amerika niba koko yarasabye ko umurambo w’umugabo we upimwa n’abaganga kugira ngo hakemenyekane ukuri ku cyamwishe. Kuri iki kizamini kizwi nka ‘autopsy’, Denise yagize […]

Umutagatifu wanjye ni Sentore, hakaza Yezu na Bikiramariya: Masamba

Umuhanzi Masamba Intore umenyerewe mu ndirimbo gakondo aremeza ko umutagatifu we ari se, Sentore Athanase, abandi barimo Yezu na Bikiramariya bakaza bakurikiraho. Mu kiganiro yagiriye kuri Isimbi TV, Masamba yasobanuye ko iyo ari gutegura igitaramo, yiyambaza umubyeyi we wamusigiye impano kugira ngo kigende neza. Ubusanzwe ngo ntazi kubandwa cyangwa guterekera, ariko ngo yifuza umupfumu Rutangarwamaboko […]

Umuyobozi Mukuru wa Polisi Perezida Ruto yigeze kunenga ko adashoboye yeguye

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kenya, IGP Hillary Mutyambai, kuri uyu wa 27 Nzeri 2022 yeguye kuri iyi nshingano yari amazeho imyaka itatu. Ubwegure bwa Mutyambai bwatangajwe na Perezida William Ruto ubwo yari ayoboye inama y’abaminisitiri, asobanura ko impamvu z’ubuzima ari zo zatumye uyu mupolisi mukuru yegura. Perezida Ruto yavuze ko Japhet Koome wari usanzwe […]

Ingabo za Kenya zasobanuye ko zitazarasa ku birindiro bya M23 i Bunagana

Ingabo za Kenya ziherutse kujya mu butumwa bw’amahoro burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), zasobanuye ko zitagiye kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze amezi atatu ufashe umujyi wa Bunagana uri mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Byatangajwe n’umuyobozi w’izi ngabo, Lieutenant General Leonard Muriuki Ngondi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kugera muri […]

Amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe, Minisitiri w’Uburezi asobanura ko nta bukererwe bwabayeho

Ku bufatanye bwa Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ibizamini n’amashuri, NESA, kuri uyu wa 27 Nzeri 2022 hatangajwe amanota y’abakoze ibizamini bya Leta, icyiciro gisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. Minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine, wafunguye ku mugaragaro iki gikorwa, yatangaje ko abakoze ibizamini mu cyiciro gisoza amashuri abanza ari 227,472. Abatsinze […]

Maverick City Music yatandukanye n’umuramyi Dante Bowe nyuma yo kugaragara aririmba igishegu

Dante Bowe yabaye ahagaritse gukoresha imbuga nkoranyambaga

Itsinda ry’abaririmbyi baramya Imana rikomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Maverick City Music, ryatangaje ko ryabaye ritandukanye n’umwe mu bo ryagenderaho, Dante Bowe, nyuma yo kugaragara aririmba indirimbo ‘DespuĂ©s de la Playa’ y’umuraperi Bad Bunny wo muri Puerito Rico. Iyi ndirimbo isobanura ‘Nyuma yo ku musenyi’ irimo amagambo avuga kuri gahunda zo ku gitanda […]

Umushoramari Gidon Novick abona Afurika y’Epfo ikwiriye kwigira ku Rwanda byinshi n’ubwo rukennye

Umushoramari wo muri Afurika y’Epfo, Gidon Novick uri mu bashinze ikigo gitwara abagenzi mu kirere cya LIFT akaba n’umuyobozi w’ibigo bitandukanye by’ishoramari, avuga ko hari byinshi igihugu cye gikwiye kwigira ku Rwanda, n’ubwo rukennye. Novick uherutse mu Rwanda mu nama yiga ku bijyanye n’indege yabaye mu byumweru bibiri bishize, mu nyandiko yatangarije ku kinyamakuru Daily […]

Colonel wari umuyobozi mukuru mu ngabo za Kenya zirwanira mu kirere yabonetse ku nzira yapfuye

Colonel Flavian Mwangi Waweru wari umuyobozi ushinzwe imyitozo n’amahugurwa mu ngabo za Kenya zirwanira mu kirere (KAF), yabonetse mu modoka ye yari iparitse ku nzira yapfuye. Ikinyamakuru The Star gisobanura ko uyu musirikare yavuye ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere byitiriwe Moi biherereye mu gace ka Eastleigh i Nairobi, mu masaa cyenda y’umugoroba wo kuri […]

Umunyamategeko wa ApĂŽtre Mutabazi avuga ko atatunguwe no kumva asaba Perezida kumwishyurira amadeni

Umunyamategeko wunganira ApĂŽtre Mutabazi Kabarira Maurice, Me Twagirayezu Joseph, yatangaje ko atatunguwe no kumva umukiriya we asaba Perezida Paul Kagame kumwishyurira amadeni amwungarije. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 25 Nzeri 2022, Mutabazi yatangaje ko arimo amadeni agera kuri miliyoni 30, arimo iry’ubukode bw’inzu y’uwitwa Mukeshimana CĂ©lestin wo mu kagari ka Karama, umurenge wa Kinyinya […]

Gasabo: Inzu ApĂŽtre Mutabazi yari yarakodesheje yafunguwe hakoreshejwe inyundo

Abayobozi mu nzego z’ibanze bafunguye inzu umuvugabutumwa ApĂŽtre Mutabazi Kabarira Maurice yari yarakodesheje mu kagari ka Karama, umurenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo, ariko akamara amezi arindwi atishyura ubukode. Mu cyumweru gishize ni bwo umugabo witwa Mukeshimana CĂ©lestin utuye muri Kinyinya yatangaje ko Mutabazi yamwambuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 420 y’ubukode bw’inzu ifite icyumba kimwe […]

USA yateguje u Burusiya akaga gakomeye

Umujyanama wihariye wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) mu by’umutekano, Jake Sullivan, yateguje u Burusiya akaga gakomeye mu gihe bwagerageza gukoresha intwaro kirimbuzi mu ntambara yabwo na Ukraine. Ni mu gihe mu Burusiya hari kubera amatora ya kamarampaka agamije kumenya uko abaturage bumva gahunda yo komeka ku gihugu cyabo bimwe mu bice bya Ukraine, […]

Ku biro bya Perezida Ruto hazajya habera amasengesho ngarukakwezi yo gushima Imana

Perezida Ruto na Rachel ni bo bateguye aya masengesho

Umufasha wa Perezida wa Kenya, Rachel Ruto, yatangaje ko ku biro by’Umukuru w’Igihugu hazajya habera amasengesho yo gushima Imana buri kwezi, kuko isubiza ibyifuzo by’Abanyakenya. Rachel yabitangaje kuri uyu wa 25 Nzeri 2022, ubwo kuri ibi biro hatangizwaga aya masengesho yitabiriwe n’abarimo umugabo we, Perezida William Ruto. Yagize ati: “Bibiliya iravuga ngo abantu bazajya bajya […]

Ingabo za Kenya zamaze kwinjira muri RDC zinyuze Bunagana

Ingabo za Kenya zoherejwe mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) zamaze kwinjira muri iki gihugu zinyuze mu gace ka Bunagana muri teritwari ya Rutshuru, intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru aturuka ku munyamakuru wo muri Kenya, Mwangi Maina, avuga ko izi ngabo zo mu mutwe wihariye […]

Bamporiki yasabiwe imyaka 20, Gen. Yav ukekwaho gukora n’u Rwanda na Muhizi wagejejwe mu rukiko: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 19 Nzeri 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izerekeye politiki, ubutabera n’umutekano. Harimo: Ifungwa rya Gen. Yav ukekwaho gukorana n’u Rwanda Urwego rw’igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) rushinzwe iperereza tariki ya 19 Nzeri rwataye muri yombi komanda w’ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, […]

Igihe amanota y’ibizamini bya Leta azatangarizwa cyamenyekanye

Itangazo rya NESA rimenyesha igihe amanota azatangarizwa

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, kimaze gutangaza ko amanota y’abakoze ibizamini bya Leta mu cyiciro gisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye azatangarizwa. Ni nyuma y’iminsi isaba abantu kudaha agaciro amakuru amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko amanota yasohotse, ikabateguza ko igihe cy’itangazwa ryayo kizamenyekana mu gihe kitarambiranye. Iki kigo kuri […]

Mutabazi uvuga ko yanze ‘amafaranga y’ikigarasha’, yasabye Perezida Kagame kumwishyurira amadeni

ApĂŽtre Mutabazi Kabarira Maurice uvuga ko yanze amafaranga y’ikigarasha yasabye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kumwishyurira amafaranga yise utudenideni abereyemo abantu kugira ngo akorere igihugu kuko ngo hari abatwuririraho bamurwanya. Mutabazi wemeza ko ari umuvugabutumwa akaba n’umunyapolitiki w’umusimbura uvuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yatangiye ubu busabe mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 25 Nzeri […]

Ambasade ya RDC ‘ihangayikishijwe’ n’ibice bya Centrafrica RDF ikoreramo

Ambasaderi wa RDC muri Centrafrica, Esdras Kambale Bahekwa, arahangayitse

Ambasaderi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) muri Repubulika ya Centrafrica, Esdras Kambale Bahekwa, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ibice ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zikoreramo. Mu ibaruwa yandikiye Leta ya RDC tariki ya 23 Nzeri 2022, Ambasaderi Bahekwa yavuze ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrica zidakorera gusa mu murwa mukuru, Bangui, ngo […]

Mutabazi uteganya kwimukira USA avuga ko Volleyball yonyine itatunga umukinnyi mu Rwanda

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball na Gisagara VC, Mutabazi Yves, avuga ko uyu mukino wonyine udashobora gutunga umuntu mu Rwanda, keretse mu gihe awubangikanyije n’ibindi bikorwa nk’ishoramari. Uyu mukinnyi uvuga ko nta gihindutse ashobora kujya gukomereza ubuzima muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), yabisobanuriye mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda kuri uyu wa 24 […]

Umuyobozi wa Goma yategetse ko imyigaragambyo yamagana MONUSCO iburizwamo

Umuyobozi w’umujyi wa Goma, Komiseri wa Polisi Makossa Kabeya François yasabye inzego zishinzwe umutekano kuburizamo imyigaragambyo yamagana misiyo y’amahoro w’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) iteganyijwe guhera kuri uyu wa 26 Nzeri 2022. Ibindi bigamijwe muri iyi myigaragambyo ni ugusaba ko ingabo za Leta zakora ibishoboka byose zikisubiza umujyi wa Bunagana umaze amezi atatu ufashwa n’umutwe wa M23, […]

New York: U Burusiya bwemeje ko kugaba ibitero muri Ukraine yari amahitamo ya nyuma

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yatangarije abitabiriye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York ko nta yandi mahitamo igihugu cye cyari gifite, keretse kugaba ibitero muri Ukraine. Uyu muyobozi kuri uyu wa 24 Nzeri 2022, yasobanuye ko ibitero by’u Burusiya muri Ukraine byatangiye kubera impamvu zirimo ko Abarusiya baba muri Leta ya Donetsk […]

Perezida Ruto yashimangiye ko kwegekanaho amakosa hagati ya RDC n’u Rwanda ntacyo byakemura

Perezida Ruto mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa Al Jazeera

Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yashimangiye ijambo rya Perezida Kagame Paul Kagame ry’uko kwegekanaho amakosa hagati ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda nta kibazo na kimwe byakemura. Mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Perezida FĂ©lix Tshisekedi wa RDC, aherutse gushinja u Rwanda kugaba ibitero mu gihugu cye no gufata tumwe mu duce […]

Centrafrica: Urukiko rwatesheje agaciro umugambi wa Perezida wo kuvugurura Itegekonshinga

Urukiko rw’ikirenga rwo muri Repubulika ya Centrafrica rwatesheje agaciro umugambi wa Perezida Faustin-Archange TouadĂ©ra wo kuvugurura Itegekonshinga, ku buryo byamufasha kuyobora igihugu no muri manda ya gatatu. Kugira ngo uyu mugambi ugerweho, Perezida TouadĂ©ra yashyizeho itsinda ry’abantu bashinzwe gutegura umushinga w’Itegekonshinga rishya, gusa iki cyemezo giteza umwuka mubi muri politiki, aho imwe mu miryango yateguye […]

Apître Mutabazi yirinze kuvuga ku muntu umushinja kumwambura ay’ubukode bw’amezi 7

Mutabazi avuga ko ari kwivuza kandi umunyamategeko we ari gukurikirana indi dosiye

Umuvugabutumwa ApĂŽtre Mutabazi Kabarira Maurice yirinze kuvuga ku mugabo utuye mu mudugudu wa Taba, akagari ka Murama, umurenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo, umushinja kumwambura amafaranga y’ubukode bw’amezi 7. Uyu mugabo yasobanuriye umunyamakuru wa BTN TV ko yakodesheje Mutabazi inzu y’icyumba kimwe na salo (salon), amezi atatu ya mbere, bumvikana ko hanyuma azajya amwishyura Frw […]

Muzito yashimye ijambo rya Tshisekedi ku Rwanda, amusaba gutegura intambara

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, Adolphe Muzito, yashimye ijambo Perezida FĂ©lix Tshisekedi yavugiye mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, ariko anamusaba gutegura intambara ku Rwanda. Perezida Tshisekedi ku wa 21 Nzeri 2022 yabwiye abiganjemo abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nteko ko u Rwanda rwagabye […]

BRD yagiriye abanyeshuri inama y’uko bakoresha amafaranga igiye kubaha

Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD), mu gashami kayo k’uburezi, yagiriye abanyeshuri ba kaminuza no mu mashuri makuru inama ku buryo bakoresha neza amafaranga y’amezi abiri igiye kubaha. Iyi banki yamenyesheje aba banyeshuri ko iri gutegura uko yabaha amafaranga abafasha mu mibereho y’amezi abiri, bityo bakwiye kuyakoresha neza kugeza Ugushyingo kurangiye. Iti: “Nshuti banyeshuri, turi […]

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yatangaje ko MONUSCO ikwiye gusimbuzwa indi misiyo

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Alexander De Croo, yatangarije abitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York ko misiyo y’amahoro yawo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, isimbuzwa indi. De Croo ku wa 21 Nzeri 2022, mu ijambo yagejeje ku banyacyubahiro bari bateraniye muri iyi nteko yagize ati: “Ubutumwa bwacu burasobanutse: MONUSCO ikwiye kurangira, igasimburwa […]

General Cirimwami wambuwe imodoka na M23 na we arafunzwe

Iyi ni yo modoka abarwanyi ba M23 bambuye Gen. Cirimwami

Urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) rumaze ibyumweru bibiri rufunze komanda w’ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Ituri, Maj. Gen. Peter Cirimwami. Amakuru aturuka muri RDC avuga ko Gen. Cirimwami akurikiranweho icyaha cy’ubugambanyi bukomeye, gusa nta gisobanuro kiratangwa ku mvano y’itabwa muri yombi rye. Uyu musirikare […]