Yari umunyamakuru i Kigali none ubu ari gucunga imfungwa muri Amerika

log12 33 8e812

Kamatari Murenzi uzwi nka MC Murenzi cyangwa MC Nzi, yamaze kwinjira mu kazi k’ubucungagereza mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gusoza amasomo yabimutozaga. Amakuru avuga ko yari amaze igihe akurikirana aya masomo ndetse ko yayarangije vuba aha ahita atangira inshingano nshya nk’umucungagereza. MC Murenzi ni umwe mu banyamakuru […]

Operation Fortune: Inkuru y’Intasi Garbo’ Yashutse Abanazi Ikabahindura Ibipupe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi

images 19

Mu mateka y’Intambara ya Kabiri y’Isi, hari ibikorwa byinshi by’ibanga byahinduye icyerekezo cy’urugamba, ariko bike byasize amateka nk’igikorwa cyiswe Operation Fortune, cyayobowe n’intasi y’icyamamare Juan Pujol García uzwi cyane ku izina rya Garbo. Uyu mugabo w’Umunya-Espagne, utarufite amahugurwa ya gisirikare, yabaye intwaro ikomeye mu gutsinda Abanazi. Intasi yavutse ku bw’impamvu zidasanzwe Mu gihe Intambara ya […]

Minembwe: Drones zibasiye ibice bituwe mu gihe wazalendo iri kwihorera aho M23 yavuye

hq720 2

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 12 Gicurasi 2026, guhera saa moya kugeza saa yine za mu gitondo, ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye igitero simusiga ku baturage b’abasivili i Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo. Uturere dutuwe cyane twa Gakenke na Bidegu twibasiwe n’ibisasu byatewe hakoreshejwe drone ya kamikaze, bituma abantu bahasiga ubuzima ndetse abasivili […]

Museveni yarahiriye kuyobora Uganda muri manda ya 7

20260512 164718

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yarahiriye gukomeza kuyobora iki gihugu muri manda ya karindwi, nyuma yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu aheruka kuba muri Uganda. Uyu muhango wabereye mu gace ka Kololo,vwitabirwa n’abayobozi batandukanye bo mu karere no hanze yako, abasirikare bakuru ndetse n’abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi rya National Resistance Movement (NRM). Mu bitabiriye uwo […]

RPL na FERWAFA bari kumvana imitsi

1778570268584

Hari ukutumvikana hagati ya Rwanda Premier League (RPL) na FERWAFA ku bijyanye n’ibikombe bizatangwa ku musozo wa BK Pro League 2025/26, cyane cyane kubera amakipe yo muri Sudani ari gukina muri iyi shampiyona. Byatangiye ku wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2026, ubwo Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yatangazaga ko hazatangwa igikombe kimwe gusa kizahabwa […]

Yatse gatanya nyuma y’iminota 3 arongowe

20260512 085945

Muri Kuwait, habaye inkuru yatunguye benshi nyuma y’uko umugabo n’umugore bari bamaze gushyingiranwa batandukanye hashize iminota itatu gusa bakoze ubukwe bwemewe n’amategeko. Amakuru avuga ko nyuma yo gusinya impapuro z’ubukwe mu rukiko, aba bombi bari basohotse mu nyubako bishimira ko babaye umugabo n’umugore. Icyo gihe umugeni ngo yatsikiye imbere y’abantu benshi. Aho kugira ngo umugabo […]

Lamine Yamal yazamuye ibendera rya Palestine mu birori byo kwizihiza igikombe cya La Liga

file 00000000fd5871fdaa541aac069bc9df

Umukinnyi ukiri muto wa FC Barcelona, Lamine Yamal, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara azunguza ibendera rya Palestine mu gihe ikipe ye yizihizaga igikombe cya Shampiyona ya Espagne, La Liga. Aya mashusho yafashwe ku wa 11 Gicurasi 2026, ubwo abakinnyi ba Barcelona bazengurukaga umujyi wa Barcelona bari mu modoka ifunguye hejuru, bishimira […]

AFC/M23 izarebera abasivile bicwa kugeza ryari?

20260509 095703

Mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje kugenda biguru ntege hagati ya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23, ikibazo gikomeje kwibazwa ni ‘AFC/M23 izageza ryari yihanganira ibikorwa by’ubwicanyi n’ibitero bivugwa ko bikorerwa abasivile mu bice igenzura cyangwa biri hafi yabyo, mu gihe Kinshasa ishinjwa kutubahiriza agahenge?’ Mu mezi ashize, uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwongeye […]

Museveni na Tshisekedi bemeranyije gushimangira imikoranire ya gisirikare

20260512 080625

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ku wa Mbere yakiriye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’itsinda ry’intumwa ze, bagirana ibiganiro byasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano yo kwagura imikoranire yabyo. Amakuru atangwa n’impande zombi, avuga ko Kinshasa na Kampala byemeranyije gushimangira ubufatanye mu nzego zirimo ingufu, ibikorwaremezo, umutekano n’ubucuruzi. Museveni […]

RIB yafunze Sky2 warumye umugore we ugutwi

file 00000000e98071f5898a4c66b037ec79

Hahirwabasenga Thimotee wamenyekanye nka qSky2 yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 11 Gicurasi 2026. Sky2 akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore we bashakanye byemewe n’amategeko, ndetse no kumuhoza ku nkeke. Amakuru avuga ko ibi byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, Akagari ka Gasanze, mu Mudugudu w’Agatagara. Biravugwa ko ku […]

Perezida Kagame ari i Nairobi 

goumu0fxiaase9n 1884d

Perezida Paul Kagame yageze i Nairobi muri Kenya, aho yitabiriye inama y’ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa yiswe ‘Africa Forward Summit’. Ni inama iyoborwa na Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto na Emmanuel Macron w’u Bufaransa. Biteganyijwe ko Perezida Kagame ayobora ikiganiro ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho ririmo ubwenge buhangano (AI), anageze ijambo ku bayobozi b’ibigo […]

Kivu y’Amajyepfo: FARDC iri gusubira mu bice AFC/M23 yavuyemo

765a3890 6208 11f0 a40e a1af2950b220.jpg

Ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ziri gusubira mu midugudu yavuyemo abarwanyi ba AFC/M23 nyuma yo kuva mu Kibaya cya Rusizi. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Operation Sukola 2 muri Kivu y’Amajyepfo, ngo iyi midugudu irimo Sange, Nyakerebe, na Luberizi, ndetse na Kitidia, Katoto, Mulenge, na Lemera, iherereye mu misozi ya Uvira. Lt. […]

Abanyamulenge bo mu Bibokoboko bakomeje guhatirwa gushyigikira FARDC n’ingabo z’u Burundi

hq720 1

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangaje ko abaturage b’Abanyamulenge bo mu gace ka Bibokoboko muri Kivu y’Amajyepfo bakomeje gushyirwaho igitutu n’ubuyobozi bwa gisirikare bwa Congo n’u Burundi, kugira ngo bashyigikire ibikorwa byabwo ku gahato. Mu itangazo uyu mutwe washyize ahagaragara kuri uyu wa 11 Gicurasi 2026, wavuze ko hari […]

Latvia: Minisitiri w’ingabo yeguye kubera drones zavogereye igihugu cye

KUQSZQIVSNP5LLB5G7DORUA244

Minisitiri w’ingabo muri Latvia, Andris Sprūds, yeguye ku mirimo ye nyuma y’uko indege zitagira abadereva zo muri Ukraine zinjiye mu kirere cy’iki gihugu zivuye mu Burusiya mu cyumweru gishize imwe igwa ku kigo kibikwamo peteroli. Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu cyo muri Baltique, Evika Siliņa, yavuze ko yamusabye kuva ku butegetsi kuko “byagaragaje ko ubuyobozi bwa […]

Ndayishimiye yongeye kwibasira Rwanda, yinyuraguramo ku mikoranire ya FDNB na FDLR

jad20260507 ass burundi itw evariste ndayishimiye

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yongeye gushinja u Rwanda kuba rufite imigambi mibi ku gihugu cye biciye mu bufasha avuga ko ruha umutwe wa RED-Tabara, ndetse no guteza umutekano muke mu karere. Uyu mugabo mu kiganiro yahaye Jeune Afrique, yavuze ko u Burundi bugifata u Rwanda n’umutwe wa AFC/M23 nk’abateje ikibazo ku mutekano wabwo, nubwo […]

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ari muri Uganda

HIB7foXXMAA0w17

Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva yageze i Kampala mu gihugu cya Uganda aho yagiye guhagararira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Yoweri Kaguta Museveni, Perezida watowe wa Repubulika ya Uganda, uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 Gicurasi 2026.     Usibye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, undi muyobozi wamaze kwakirwa muri Uganda witabiriye […]

Rulindo: RDF, RNP na FHF byatangije gahunda yo kuvura indwara z’amaso

HH B2ZWWMAAMzcX

Ingabo na Polisi by’u Rwanda (RDF) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima (MoH) hamwe na Fondasiyo ya Fred Hollows yo mu Rwanda (FHF), uyu munsi batangije gahunda yo kuvura indwara z’amaso no kubaga indwara y’ishaza ifata amaso ku Bitaro bya Kinihira biherereye mu Karere ka Rulindo, mu Ntara y’Amajyaruguru, muri gahunda ikomeje y’ibikorwa by’Ingabo na Polisi […]

Abunganira Gen. Yav ushinjwa gukorana n’u Rwanda biyemeje gusenya ibirego ashinjwa

G9 XlCsXgAEwTpz

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu rubanza rwa Lt. Gen. Philémon Yav Irung imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa, Umugenzuzi Mukuru wa FARDC ku itariki 7 Gicurasi yasabiye igifungo cya burundu uyu musirikare mukuru ukurikiranweho icyaha cy’ubugambanyi kubera gukekwaho gukorana n’Ingabo z’u Rwanda mu gihe abamwunganira bemeza ko nta kimenyetso na kimwe gifatika […]

Byiringiro Lague asanga atakiri ku rwego rwo gukina mu Rwanda

1778453806438IMG 8160

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Byiringiro Lague yavuze ko atagifite gahunda yo kongera gukina muri shampiyona y’u Rwanda, kuko abona itakiri ku rwego yifuza gukinaho mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru. Mu kiganiro yagiranye na Sunday Choice Live kuri iki Cyumweru, Lague yavuze ko uyu mwaka w’imikino ushobora kurangira atongeye gukina nyuma yo guhagarikwa na […]

Maroc: Umusirikare wa Amerika muri 2 baburiwe irengero yabonetse ari umurambo

images 8

Itsinda ry’abashakisha ryavumbuye umurambo w’umwe mu basirikare babiri ba Amerika waburiwe irengero mu ntangiriro z’uku kwezi hafi y’aho bakoreraga imyitozo i Cap Draa, muri Maroc, mu gihe undi musirikare agishakishwa. Abashakashatsi bo muri Maroc kuwa Gatandatu basanze umurambo w’umwe mu basirikare babiri ba Amerika mu mazi ⁠ku kirometero 1.6 uvuye aho uyu musirikare yaburiye ku […]

Kivu y’Amajyepfo: AFC/M23 yavuye mu bice byinshi yagenzura isubira inyuma

e1c4e35 ftp import images 1 0wpm48n6da2x 2025 03 17t090451z 1916564753 rc204dat31zp rtrmadp 3 congo security

Abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 mu mpera z’icyumweru bakuye ibirindiro byabo mu duce twa Sange, Bwegera, Luberizi, Luvungi, Kabunambo n’inkengero zaho bakerekeza mu mujyi wa Kamanyola mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Umunyamakuru wigenga ukorera muri Kivu y’Epfo hamwe n’umwe mu bakuriye sosiyete sivile muri teritwari ya Walungu babwiye BBC ko M23 n’abategetsi bayo batangiye kuva muri […]

Ibyo wamenya ku ndwara ya Hanta Virus ikomeje gutera impungenge

images 7

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kiratangaza ko gikomeje gukurikiranira hafi indwara ya Hanta Viris ikomeje guteza impungenge ku mugabane w’u Burayi. Mu butumwa cyanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri iki Cyumweru, RBC yagize iti: “Inzego z’ubuzima mu Rwanda zirimo gukurikiranira hafi uko indwara ya Hanta Virus iherutse kugaragara muri bimwe mu bihugu […]

Burundi: Biyemeje kuzamura dosiye y’indege ya perezida imaze imyaka 10 iparitse i Madrid

HH8fBVfX0AAgyzG

Kimwe mu bitangazamakuru byo mu gihugu cy’u Burundi kiyemeje kongera gufungura dosiye y’indege y’umukuru w’igihugu igiye kumara imyaka 10 yaraheze ku kibuga cy’indege cyo mu gihugu cy’i Burayi yarahapfiriye. Indege ya Perezida w’u Burundi yo mu bwoko bwa Gulf Stream 4 yaheze ku kibuga cy’indege i Madrid muri Espagne, aho yagiye gukoreshwa ariko bigaragara ko […]

Ibitangazamakuru 9 byo mu Bufaransa byahagaritswe muri Niger

0b154cb upload 1 pv34m3vszuf6 000 1fi1mc

Igihugu cya Burkina Faso, umufatanyabikorwa w’abaturanyi, Niger na Mali, mu Ihuriro ry’Ubumwe bw’ibihugu bya Sahel (AES), byose biyobowe n’abasirikare, kuwa Kabiri cyabujije TV5 Monde kongera gukorera mu gihugu. Kuri uyu wa Gatanu, ushize igihugu cya Niger kiyobowe n’abasirikare kidacana uwaka n’ibihugu byo mu burengerazuba muri iki gihe, cyari cyahagaritse ibitangazamakuru icyenda byo mu Bufaransa bishinjwa […]

Arashaka guhindura itegeko nshinga? Azabikore niba ari akagabo – Corneille Nangaa

hq720

“Arashaka guhindura itegeko nshinga? Azabikore niba ari akagabo”, ibi ni ibyatangajwe n’Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ubwo yavugaga ku magambo aherutse gutangazwa na Tshisekedi aca amarenga ko yiteguye kuyobora manda ya gatatu binyuze mu guhindura itegeko nshinga rya RDC. Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu ushize, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23 yerekanye ko ikiganiro Perezida Tshisekedi aherutse gutanga […]

RDC: Fayulu yijeje kwitambika Tshisekedi mu gihe yagerageza kuyobora manda ya gatatu

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro rya politiki rya LAMUKA, Martin Fayulu, yemeje kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 8 Gicurasi, ko afite umugambi wo gukangurira abaturage kurwanya icyifuzo icyo ari cyo cyose cyo kongera manda ya perezida binyuranyije n’itegeko nshinga. Ibyo yabitangaje nyuma y’umunsi umwe Perezida Félix Tshisekedi agiranye ikiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa, akagaragaza ko afite inzozi […]

Burundi: Amashyaka 5 ya opozisiyo arateganya kutazitabira amatora yo mu 2027

p0frzkgm

Itariki y’amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi, yashyizwe ku wa 3 Gicurasi 2027, yatangajwe ku wa Gatanu, itariki ya 8 Gicurasi 2026, na Komisiyo Yigenga y’Amatora (CENI), ariko mu itangazo ryahurijwe hamwe, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi CNL, UPRONA, CODEBU, DCP, na FRODEBU yasabye ko hategurwa ibiganiro hagati y’abanyagihugu nka kimwe mu bisabwa kugira ngo habe amatora […]

Col Migambi yifatanyije n’abagize Ishyirahamwe ry’umukino wa Golf mu mugoroba wo kwibuka

HH6cPhSXcAM ZvX

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 9 Gicurasi, Col Désiré Migambi Mungamba, Umuyobozi ushinzwe ubufatanye bw’ ingabo n’abaturage, yifatanyije n’abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umukino wa Golf (Rwanda Golf Union) mu mugoroba wo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Igikorwa cyo Kwibuka cyabereye mu cyanya cy’ umukino wa Golf, Kigali, i Nyarutarama. Mu ijambo […]

Moscow: Akarasisi ka “Victory Day 2026” kagaragaje ubutumwa bukomeye ku ntambara ya Ukraine n’umutekano w’isi

09int russia victory day cpwv

Ku wa 9 Gicurasi 2026, umurwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, wakiriye akarasisi gakomeye ka gisirikare kazwi nka Victory Day Parade, umuhango ngarukamwaka wibuka intsinzi y’Ingabo z’Abasoviyeti ku Budage bw’Abanazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Uyu munsi ufite amateka akomeye mu Burusiya no mu bihugu byahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, ariko kandi uko imyaka […]

Inguzanyo yemerewe abahanzi nta ngwate ni yaba ari igihuha?

file 000000000b9871fdb48f94e08ab73fa1

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima, yahumurije umuhanzi Uncle Austin nyuma y’impungenge yagaragaje kuri gahunda ya BK-Reative. Iyi gahunda yashyizweho na Bank of Kigali ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, igamije gufasha abahanzi kubona inguzanyo zishobora kugera kuri miliyari 1 Frw badatanze ingwate. Abinyujije ku rubuga X, Uncle Austin yavuze ko amaze kubona ubuhamya […]

Uko Churchill yacanye urumuri mu mwijima wa Hitler

waxwork figure adolf hitler will be moved 440nw

LMu gitondo cyo ku wa 10 Gicurasi 1940, umugabane w’Uburayi wari winjiye mu mwijima w’intambara. Ingabo z’u Budage ziyobowe na Adolf Hitler zatangiye ibitero bikomeye bya *Blitzkrieg*, uburyo bw’intambara bwari bushingiye ku muvuduko, ubwoba no gusenya igihugu mu gihe gito. Mu minsi mike gusa, ibihugu byinshi byari bikomeye mu Burayi byatangiye kugwa kimwe ku kindi. […]

Kigali: Eastern Africa Greens Congress Convenes to Unite Green Parties in the Region

IMG 20260508 WA0040

In the city of Kigali, the Eastern Africa Greens Congress (EAGF) has officially opened its meeting at Hotel Olympic Kimironko, bringing together delegates from Green political parties across the East African region. The meeting began on 8 May 2026 and is scheduled to conclude today, on 9 May 2026. It brings together representatives from several […]

Umubare w’abiciwe mu gitero cya drone za FARDC i Mushaki

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abantu babarirwa muri 20 ari bo biciwe mu gitero cya drone cyagabwe ku isoko rya Mushaki muri Teritwari ya Masisi, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe abandi 57 bagikomerekeyemo. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi, yavuze ko icyo […]

Bishe umusifuzi wabasifuriye nabi

file 00000000110871f891a211821ba78ac7

Mu gihugu cya Zambia, abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi nyuma y’urupfu rubabaje rw’umusifuzi Donald Tonga wari ufite imyaka 55, wishwe n’agatsiko k’abafana n’abakinnyi bamukubise bikomeye ku kibuga. Ibi byabereye mu karere ka Chipangali, mu mukino wo gusubiramo wahuzaga amakipe ya Mikango United na Leopard United, yari ahataniye igihembo cy’amafaranga ibihumbi 5 bya Kwacha. Polisi […]

Amerika yamaganye igitero drone za FARDC zagabye i Mushaki 

20260509 081453

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye igitero cya za drone cyagabwe mu gace ka Mushaki ho muri Teritwari ya Masisi, zisaba “impande zose” gutanga agahenge no kubahiriza ibyo ziyemeje. Ku wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi ni bwo i Mushaki hagabwe ibitero bya drone byasize bikomerekeje abaturage benshi binasenya amazu yabo. Umutwe wa AFC/M23 biciye […]

Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni yaciwe arenga Frw miliyari 7 azira igitsina

arton53632 1f7b7

Urukiko rw’i Manhattan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Kane tariki 7 Gicurasi 2026 rwahamije Eugène-Richard Gasana wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye icyaha cyo gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina umukobwa wamureze, rumuca indishyi ya $ miliyoni 5 (Arenga Frw miliyari 7). Muri 2019 Gasana yari yarezwe n’umukobwa wari ufite imyaka […]

Drone ya FARDC cyishe abaturage i Mushaki 

IMG 20260508 173603 113

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi, ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zagabye igitero drone mu gace ka Mushaki ho muri Teritwari ya Masisi, zicyiciramo abaturage abandi barakomereka. Ni igitero cyagabwe mu ma saa kumi z’igicamunsi. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ubwo kiriya gitero […]

Kigali: Hatangiye inama ihuza amashyaka arengera ibidukikije mu karere

IMG 20260508 WA0028

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi, i Kigali hatangiye inama iri guhuza intumwa z’amashyaka arengera ibidukikije mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Iyi nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’intumwa ziturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Somalia ndetse na Ethiopia. Abitabiriye iyi nama barimo abayobozi n’abahagarariye amashyaka arengera ibidukikije mu […]

Festus Mogae wabaye Perezida wa Botswana yapfuye ku myaka 86

Festus Mogae NewsAll

Festus Mogae wabaye Perezida wa Botswana igihe cy’imyaka 10 agashimirwa cyane imiyoborere myiza n’urugamba rwo kurwanya SIDA, yapfuye kuri uyu wa Gatanu afite imyaka 86, nk’uko byamejwe na leta yahise itangaza icyunamo cy’iminsi itatu. Mogae yategetse iki gihugu gikungahaye kuri diyama kuva mu 1998 kugeza mu 2008 aha ubutegetsi uwari visi perezida we Ian Khama […]

Polisi yatanze gasopo nyuma y’abakobwa bifashe amashusho bambaye amasume muri gare ya Nyabugogo

Polisi y’u Rwanda yaburiye abantu bakora amashusho agamije gukurura abantu ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane abafatira amashusho ahantu hahurira abantu benshi batabifitiye uburenganzira. Ibi byakurikiye amashusho aherutse gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abakobwa babiri bagaragara muri Gare ya Nyabugogo bambaye amasume ndetse bambaye n’udutambaro tw’umweru mu mutwe, ibintu byakuruye imbaga y’ababarebaga ndetse bitera impaka hagati […]

Rutshuru: Abakada basaga 400 ba AFC/M23 basoje ingando i Kanombe

HHu NYJXMAEfvtS

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 7 Gicurasi 2026, abakada 416 bo mu rwego rw’ibanze ba AFC / M23 bashoje amahugurwa ya politiki na gisirikare, yabereye i Kanombe, muri Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Umuhango wo gusoza uzwi ku izina rya “pass-out”, wari uyobowe na Bertrand Bisimwa, Umuhuzabikorwa wungirije wa AFC / […]

Yari indaya mpuzamahanga none ari mu kigo ngororamuco cya Gitagata

shakira ari mu bari aba slay queens bo mu rwanda bakanyujijeho mu myaka ya za 2013 kugeza mu 2022 37a37

Mu nkuru yatangajwe na IGIHE, Mukaruziga Shakira w’imyaka 34 uri kuvurirwa mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata, yavuze urugendo rwe rwaranzwe n’ubuzima bwo kwishora mu bikorwa byo kwicuruza, gukorana n’ibyamamare ndetse no kujya mu biyobyabwenge. Shakira yavuze ko yinjiye muri ubwo buzima nyuma yo gutandukana n’umugabo babyaranye, wari umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Burundi. Yavuze ko […]

Umukinnyi w’umugore yafashe ku ngufu umwana w’umuhungu w’imyaka 14

127196642

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umukobwa witwa Oteta Kristina Kitiona ari gukurikiranwa n’ubutabera nyuma yo gushinjwa gusambanya inshuro nyinshi umwana w’umuhungu w’imyaka 14 no kumwoherereza amafoto n’amashusho y’urukozasoni. Uyu mukobwa w’imyaka 20 akurikiranyweho ibi byaha muri Leta ya Utah, aho bivugwa ko ibyo bikorwa byabaye hagati ya Kamena na Ukwakira 2024, […]

Ethiopia: Umugore wari umaze imyaka 12 yarabuze urubyaro yabyaye batanu icyarimwe

c1e036af b556 4233 bac7 047836c3f3a2

Mu gihugu cya Ethiopia habaye ibintu bidasanzwe, aho mu karere ka Harari umugore yabyaye abana batanu b’impanga nyuma y’imyaka 12 agerageza kubyara ariko yarabuze urubyaro. Uyu mugore witwa Bedriya Adem yavuze ko we n’umugabo we “bishimiye cyane” “guhabwa umugisha w’abana batanu icyarimwe”. Ibitaro yabyariyemo byavuze ko uyu mugore w’imyaka 35 yabyaye abahungu bane n’umukobwa mu […]

Buruseli: Nyuma ya Amerika abayobozi ba RDC bagiye gusaba na EU gufatira ibihano RDF

HHulBS5XEAIfYHd

Nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatiye ibihano Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) zigishinja kugira uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo, kuri ubu abayobozi b’iki gihugu bakomeje no gusaba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi gutera ikirenge mu cya Amerika na wo ugafatira ibihano RDF. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatatu ushize, Minisitiri […]

Amb. Festus Bizimana yashyikirije Perezida Goita inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Mali

HHvM QHWUAMRWU

Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 7 Gicurasi 2026, Ambasaderi Festus Bizimana yashyikirije Perezida Assimi Goïta inyandiko zimwemerera guhagararira Repubulika y’u Rwanda mu gihugu cya Mali, mu muhango wabereye i Bamako. U Rwanda na Mali byishimira umubano mwiza kandi ukomeye hagati y’ibihugu byombi ushingiye ku bucuti, ubufatanye, ndetse n’umugambi uhuriweho wo kurushaho gushimangira ubufatanye […]

Drone ya FARDC yahushije abasirikare ba M23

general atomics reaper.jpg

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kane tariki ya 7 Gicurasi zagabye igitero cya drone mu bice bya Muja ho muri Teritwari ya Nyiragongo, ahari abasirikare ba AFC/M23. Mu ma saa saba y’igicamunsi cyo ku wa Kane ni bwo icyo gitero cyabaye, ndetse urusaku rw’igisasu yarashe rwumvikanye mu mujyi wa […]

Ituri: Igitero cya ADF cyahitanye nibura abaturage 15

bitmap 1200 nocrop 1 1 20220528081527407871 Mambasa BON

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 7 Gicurasi 2026, abantu bagera kuri cumi na batanu bishwe, mu gitero cyitiriwe inyeshyamba za ADF i Biakato, centre y’ubucuruzi iherereye muri Teritwari ya Mambasa mu Ntara ya Ituri. Amakuru avuga ko abagabye igitero kuri uyu wa Kane ushize mu mujyi wa Biakato bakigabye ku manywa y’ihangu, bituma abaturage […]

Instagram irahagarika uburyo bwo kohererezanya ubutumwa bwite muri DM

v4 460px Flirt on Instagram Dms Step 4

Abakoresha Instagram ntibazongera gushobora kohererezanya ubutumwa bwite muri DM, kuko uburyo bwa End-to-End Encryption (E2EE) buhagarikwa ku bayikoresha ku Isi hose kuri uyu wa Gatanu. Gukuraho ubu buryo bwo kurinda ubutumwa ni impinduka ikomeye izanywe na sosiyete ya Meta, ubundi yari yarigeze kuvuga ko iri koranabuhanga ari ryo rwego rwo hejuru mu kurinda ubuzima bwite […]

Amerika yasabye abaturage bayo kwirinda uturere 3 tw’u Rwanda

rwanda 30 2 1

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi yasabye abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu turere dutatu tw’u Rwanda. Washington mu butumwa buburira abaturage bayo bwasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yayo, yabasabye kwirinda gukorera ingendo mu turere twa Rubavu, Musanze na Rusizi; by’umwihariko ku bilometero bibarirwa mu icumi uvuye […]

Kimwe mu byo nicuza cyane ni ukuba naravuganiye Tshisekedi ngo Amerika imufashe kuba Perezida: Tibor Nagy

nagyy 7a209

Tibor Nagy wabaye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe ubufatanye na Afurika, yatangaje ko yicuza kuba yaravuganiye Félix Antoine Tshisekedi ngo abe Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abifashijwemo na Amerika, agaragaza ko yabikoze yibwira ko we azaba atandukanye na ba Perezida bamubanjirije. Nagy yabaye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za […]

Botswana: Perezida Kagame yasoje uruzinduko rwe nyuma yo gusura uruganda rutunganya diyama

HHu q6RWgAEgqPi

Kuri uyu wa Kane, itariki 7 Gicurasi 2026 nibwo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yasoje urugendo rwe rw’akazi rw’iminsi 2 mu gihugu cya Botswana, nyuma yo gusura uruganda rutunganya amabuye y’agaciro ya diyama iki gihugu cy’inshuti gikungahayeho. Perezida Duma Boko wa Botswana yasezeye kuri Perezida Kagame ubwo yasozaga uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri yagiriye muri Botswana, […]

Ngoma: Abanyeshuri 2 b’abakobwa bahondaguye ‘animatrice’ wabo bamugira intere

Abanyeshuri babiri b’abakobwa biga mu kigo cy’ishuri cya EAV/Gitwe giherereye mu Murenge wa Rukira, Akarere ka Ngoma, batawe muri yombi nyuma yo gukubita no gukomeretsa bikomeye umurezi wabo (animatrice) nyuma bakaza gutorokera mu ishyamba riri hafi ya ririya shuri. Raporo yakozwe n’inzego z’ubuyobozi zo mu Kagari ka Kibatsi byabereyemo, avuga ko buriya bugizi bwa nabi […]

Burundi: Isoko rya Kinama ryafashwe n’inkongi ikomeye y’umuriro

HHtpaKJXwAIheCO

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 7 Gicurasi 2026, wari umunsi uteye ubwoba ku bacuruzi bo mu isoko rya Kinama riherereye muri Zone ya Kinama muri Komini Ntahangwa, mu Ntara ya Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi nyuma y’uko ryibasiwe n’inkongi y’umuriro ikomeye. Abatangabuhamya bavuga ko inkongi y’umuriro yatangiye ahagana mu ma saa 8h15 za mu […]

Valverde yajyanwe mu bitaro nyuma yo kurwana na Tchouaméni

markup 649191

Mu rwambariro rw’ikipe ya Real Madrid hakomeje kuvugwa umwuka mubi hagati y’abakinnyi nyuma y’indi mirwano ikomeye yabaye hagati ya Federico Valverde na Aurélien Tchouaméni, ibintu byatumye ubuyobozi bw’ikipe bukora inama yihutirwa kugira ngo bugerageze gukemura ikibazo. Nk’uko byatangajwe na Radio MARCA, amakimbirane hagati y’aba bakinnyi bombi ntiyahagaze nyuma y’imyitozo yo ku munsi wabanje, ahubwo yongeye […]

Yongeye gushora arenga Miliyoni 10 Frw kuri chapati imwe ntibyamuhira

markup 649149

Umunya-Kenya Raymond Kahuma yongeye kugerageza gukora chapati nini kurusha izindi ku Isi agamije kwandikwa muri Guinness World Records, gusa na none ntiyabasha kugera ku ntego yari yihaye. Bivugwa ko muri uyu mushinga yakoresheje amafaranga arenga KSh 951,000, angana n’asaga miliyoni 10.7 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga yakoreshejwe mu kubaka amashyiga manini idasanzwe, gukora amasafuriya yihariye […]

Operasiyo ‘Project Freedom’: Gahunda ikomeye ya Trump yahagaze ku marembo ya Hormuz

images 18

Mu gihe isi ikomeje guhanga amaso ubushyamirane bukomeye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, ikibazo cyongeye kwibazwaho cyane ni uburyo Washington itigeze ibasha kugenzura neza unyura wa Hormuz, nubwo yatangije gahunda ya gisirikare yiswe ‘Operation Project Freedom’ yashyigikiwe na Donald Trump. Iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo guca intege ubushobozi bwa Iran […]

Masisi: Igitero cya drone ya FARDC cyahitanye abasivili i Kalenga

images 6

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 7 Gicurasi 2026, ku isaha ya saa 1h20, ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye igitero simusiga zikoresheje drone mu gace ka Kalenga gatuwe cyane, gaherereye muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ihuriro AFC/M23 rivuga ko “Iki gitero cyahitanye abasivili benshi kandi bituma abaturage benshi bahunga.” […]