Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje u Rwanda kugaba igitero ku ndege yayo y’intambara nkana, nyuma y’uko ivogereye ikirere cy’u Rwanda ikaraswa.
Kuri uyu wa Kabiri ni bwo indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’Igisirikare cya Congo Kinshasa yavogereye ikirere cy’u mu karere ka Rubavu, ihita iraswa n’Ingabo z’u Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye yemeje ko iriya ndege ikimara kuvogera ikirere cy’u ku nshuro ya gatatu hahise hafatwa ingamba (…)
Home > Keywords > Most Important Keywords > Featured Post
Featured Post
Articles
-
Icyo RDC ivuga ku ndege yayo y’intambara yarashwe na RDF
25 January 2023, by BABOU Benjamin -
Uhuru Kenyatta yagiye kuganira na Ndayishimiye ku bibazo bireba u Rwanda
4 November 2022, by TUYIZERE JDUhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya yageze i Bujumbura, aho yagiye kuganira na Perezida w’u Burundi akaba n’Umukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, ku bibazo by’umutekano muke mu karere, by’umwihariko mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Uyu munyapolitiki usanzwe ari umuhuza wa Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro yemeye kujya mu biganiro by’amahoro, yaherekejwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mutuku Mathuki.
Ubwo (…) -
Gen Abel Kandiho wakunze kwikomwa n’u Rwanda yambuwe inshingano zo kuyobora CMI
25 January 2022, by BABOU BenjaminPerezida wa Uganda akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni, yambuye Maj Gen Abel Kandiho inshingano zo kuyobora Urwego rwa kiriya gihugu rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI).
Maj Gen Kandiho yoherejwe mu butumwa bwihariye muri Sudani y’Epfo, asimburwa na Maj Gen James Birungi wari umaze umwaka urenga akurikirana ibikorwa byo kugenzura no gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo za Sudani y’Epfo zikiri mu rugendo rwo kwiyubaka.
Umugaba w’Ingabo za Uganda (…) -
Dr Murigande yasubije Sekimonyo uvuga ko Tshisekedi afite ubutegetsi bwa Perezida Kagame mu biganza
7 July 2022, by TUYIZERE JDDr Charles Murigande wamaze igihe kinini muri guverinoma yasubije Umunyekongo Dr Jo Sekimonyo watangaje ko ahazaza h’u Rwanda n’ubutegetsi bwarwo hari mu maboko ya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi.
Dr Sekimonyo mu nyandiko y’igitekerezo cye, yasobanuye ko ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ahanini kuri RDC, bityo ko igihugu cyabo gihagaritse imikoranire yose na rwo mu rwego rw’ubukungu, rwahungabana.
Yagize ati: "Ubukungu bw’u Rwanda, igihugu n’abagituye (…) -
Perezida Kagame na Tshisekedi baganiriye i New York ku buhuza bwa Macron
21 September 2022, by BABOU BenjaminAmakuru aturuka i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aravuga ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, bagiranye ibiganiro ku buhuza bwa Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.
Aba bakuru b’ibihugu uko ari batatu i New York bahitabiriye inteko rusange isanzwe ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu ni umwe mu bagejeje ijambo ku bitabiriye iriya nteko rusange, nyuma ya Tshisekedi na we wabagejejeho ijambo ku wa (…) -
Abantu 10 ba mbere ku Isi bafite ubwenge budasanzwe
5 June 2020, by Denis NsengiyumvaUbwonko ni igice cy’igitangaza cy’umubiri w’umuntu. Ni kimwe mu bice by’ingenzi byubatse imikorere y’umubiri wacu. Ariko se mu by’ukuri ni iki kiri mu bwonko gituma abantu bamwe bagaragara nk’abahanga bidasanzwe? Bamwe babita abantu badasanzwe ariko abandi babifata nk’impano.
Ushobora kuba wibaza abantu ba mbere ku Isi b’abahanga kurusha abandi muri iki gihe. Bwiza.com igiye kubagezaho 10 ba mbere muri bo muri iki gihe hagendewe ku bipimo by’ubwenge (Intelligence Quotient, IQ) bariho (…) -
Isano hagati y’amadini na leta: abafatanyabikorwa cyangwa abasenyabikorwa
4 May 2020, by Munyakayanza SamuelIdini na Leta ni inzego ebyiri zigira aho zihurira zikanagira aho zitandukanira, zuzuzanya cyangwa buri rwego rwigenga rimwe na rimwe. Mbere yo gucukumbura imikoranire iri hagati y’izo nzego, kureba niba ari abafatanyabikorwa cyangwa abasenyabikorwa, ni byiza kubanza kumenya "idini" na "leta" icyo bivuze.
Idini ni iki?
Mu gitabo cye yise "Ukubaho k’umuntu" Musenyeri Alexis Kagame, yasohoye muri 1983, avuga ko idini ari ijambo ry’Igiswahili risobanura UKWEMERA.
Inkoranyamagambo yo, (…) -
Kaminuza y’u Rwanda yirukanye Karasira Aimable ushinjwa amakosa ane
14 August 2020, by BABOU BenjaminKaminuza y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Kanama, yandikiye Karasira Aimable wari umwarimu wayo imubwira ko imwirukanye mu bakozi bayo kubera amakosa yagiye akora mu bihe bitandukanye.
Mu ibaruwa yandikiwe na Kaminuza y’u Rwanda yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa UR, Prof. Philipp Cotton, Karasira yabwiwe ko yirukanwe nyuma yo "guhuriza hamwe amakosa [ye] ashingiye ku myitwarire."
Prof. Cotton yagize ati: "Mbabajwe no kukumenyesha ko wirukanwe mu kazi kawe muri Kaminuza y’u (…) -
Muhire yahishuye ko umukunzi we ari we wamuhaye impyiko, ubwo ize zombi zari zirwaye
8 February 2021, by TUYIZERE JDTariki ya 23 Nzeri 2020 ni bwo BWIZA yabagejejeho bwa mbere inkuru y’umusore witwa Muhire Jean Claude, ubarizwa mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali; akaba yari rwaye impyiko zombi zagombaga gusimbuzwa kugira ngo akomeze kubaho, umuvuduko ukabije w’amaraso na Anemiya.
Icyo gihe yari amaze amezi 17 yivuriza mu bitaro bya Kigali (CHUK), abwira iki gitangazamakuru ko yaje no kubona “urubyiruko mugenzi we wemeye kumuha impyiko” ariko agahura n’inzitizi zikomeye zo kujya gusimburizwa izi (…) -
Uko Uganda yari igiye kurwana na Kenya igakangwa n’akarasisi k’Indege z’Abanyamerika
3 June 2020, by Denis NsengiyumvaIdi Amin Dada ni umwe mu bayoboye Uganda hagati y’ 1971 kugeza mu 1979, avugwa mu mateka ko yaranzwe no gutegekesha igitugu n’ubushotoranyi bukabije ku bihugu by’ibituranyi bwagejeje ku ntambara hagati y’igihugu cye na Tanzania mu 1979, ariko mbere yaho mu 1976 akaba yarashatse gushoza intambara kuri Kenya iyobowe na Jomo Kenyatta mbere yo gukangwa n’akarasisi k’indege z’intambara za Amerika mu kirere cya Kenya ari nabyo tugiye kugarukaho.
Hari muri Gashyantare mu 1976 ubwo Idi Amin (…)