Abahinga igishanga cya Rwinkwavu n’inkuka zacyo mu mirenge ya Mwiri, Murundi na Rwinkwavu, bashima Leta yabahaye imashini zuhira kuri gahunda ya nkunganire, ariko bakababazwa n’uko rwiyemezamirimo abemerera kuzikanika zapfuye ntabikorere ku gihe bikabateza ibihombo.
Gahunda ya nkunganire mu kuhira mu karere ka Kayonza, ihesha umuhinzi wo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri imashini yuhira ikoresha mazutu cyangwa lisansi, ku giciro cya 25% naho 75% igatangwa na Leta. Abo mu bindi byiciro bo bazibona batanze 50% gusa.
Nyuma yo guhabwa izi mashini, rwiyemezamirimo uzizana abemerera kuzisana zigize ikibazo mu gihe cy’umwaka, kandi akaza kuzisanira aho ziri.Uko abahinzi babyivugira, ngo aya masezerano ntiyubahirizwa, ngo kuko bagomba kuzimusangisha i Kayonza mu mujyi, kandi akazitindana.
Umwe mu bahinzi abanyamakuru basanze mu murima i Gasarabwayi, avuga ko imashini ye imaze amezi ane itaramugarukira. Aho arimo yuhira inyanya, arakoresha iyo yatiye. Ntirenganya ati, “imashini nayijyanye mu kwezi kwa Gatanu, na nubu ntiragaruka. Ubu iyi mubona ni iyo natiye, nuhira ari uko mugenzi wanjye atayikeneye, byakwanga nkakodesha. Ubwo urumva kwishyura imashini nahawe nkongeraho n’iyo nkodesha,kandi ngura n’amazi, mu murima nkodesha, umusaruro ntiwabibasha byose”.
Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’abahinzi b’imbuto n’imboga mu murenge wa Mwiri, Rurangwa Sam, avuga ko izi mashini babaha zikunda gupfa umusumari ufunga umupira ujyana amazi kuri moteri. Ku bwe ngo abona babahugura mu kuzikorera ntibikomeze kubahombya. Ati, “iyanjye yapfuye umusumari, nyijyana i Kabarondo barayikora. Ubwo byansabye kuyitegera no kwishyura umukanishi. Ako kuma ipfa ntikagoye, nibura iyo rwiyemezamirimo waziduhaye yaraduhuguye tukagira ubumenyi bw’ibanze tukajya tuzikorera”.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Kayonza, Ngabonziza Hussein yemeza ko rwiyemezamirimo yagombye gusana izo mashini mu gihe cy’umwaka wose, ngo kutabikora ni amakosa. Ati, “ kutazikora ni amakosa, kuko iyo zitararenza umwaka ziba zikiri muri guarantee”.
Gusa uyu mukozi ushinzwe ubuhinzi avuga ko amasezerano kuri izo mashini nta ruhare akarere kayagiramo, ngo kuko rwiyemezamirimo aba yayagiranye na RAB (ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi), ubundi akarere kagakurikirana. Bivuga ko nta bubasha kamufiteho.
Ikindi Ngabonziza avuga, ni uko ngo gutinda kuzikora byaba biterwa n’ibyuma bimwe byaba biva hanze, no kuba imashini zishobora kuhahurira ari nyinshi.
Umuti urambye ni uguhugura abahinzi bakajya bazisanira
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, we asanga abahinzi bagombye guhugurwa ku bijyanyo n’izo mashini, na nyuma y’umwaka bakajya bazikorera zapfuye, bitagombye kuva iwabo mu mirimo baza kuzikoresha mu mujyi.
Ibi abihamya avuga ko hari n’umugambi wamaze gukorwa. Agira ati, “utwo tumashini twuhira tuva ku mu supplier (rwiyemezamirimo), ufite aho azikanikira hano i Kayonza. Hari gahunda yo kwigisha abahinzi bagahabwa ubumenyi bw’ibanze kuri zo, ubu twamaze gutanga urutonde rw’abazahugurwa”.
Ikindi Meya avuga ni uko akarere gahuza abahinzi na rwiyemezamirimo, kakaba karanamusabye kuzana iduka ricuruza ibyuma by’izo mashini, n’abahinzi bakajya babibona hafi mu gihe zagize ikibazo.
Uruhare rw’abahinzi mu mihigo ibareba rukomeje kugaragara ko rukiri hasi, kuko nubwo bishyura nkunganire, nta nama bagishwa ku bwoko bw’imashini bashaka cyangwa ngo bivuganire na rwiyemezamirimo ibyo azajya abakorera.
Serivisi zihabwa abahinzi kandi zikomeje kuza inyuma mu mitangire yazo, nk’uko byaragajwe n’ubushakashatsi bwa RGB mu cyitwa RGS 2017 cyamuritswe kuri uyu wa Gatatu; aho abahinzi bishimira izi serivisi bahabwa ku kigero cya 52%, mu gihe mu nzego z’ibanze muri rusange birenga 85%.
Ubushakashatsi butunga agatoki MINAGRI, uturere n’abafatanyabikorwa, nk’inzego zigomba gufata ingamba zihamye zigakemura ibibazo biri muri uru rwego.
Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com
Tanga igitekerezo