Perezida Kagame yashimiye Arsenal yatwaye Premier League 

Perezida Paul Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal, nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona y’Abongereza yaherukaga mu myaka 22 ishize. Arsenal bizwi ko ari yo kipe Perezida Paul Kagame afana, ikindi imaze imyaka umunani ikorana n’u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda. Iyi kipe y’i Londres yegukanye Premier League yaherukaga mu mwaka w’imikino wa 2003/2004, […]

U Rwanda ntirukivanye ingabo zarwo i Cabo Delgado 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rutakivanye mu ntara ya Cabo Delgado yo muri Mozambique ingabo rwoherejeyo mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba, bijyanye no kuba ikibazo cyariho cyo gutera inkunga ibikorwa bya ziriya ngabo cyamaze gukemuka. Muri Mata uyu mwaka u Rwanda biciye mu muvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, […]

U Rwanda na Amerika byasinye amasezerano y’ubufatanye mu gukoresha ingufu za nucléaire

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda, byashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane agamije guteza imbere ubufatanye mu gukoresha ingufu za nucléaire mu bikorwa bya gisivile, mu rwego rwo guteza imbere ingufu zizewe kandi zifite umutekano. Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2026 hagati ya Renee Sonderman, umuyobozi wungirije ushinzwe […]

FARDC irigamba ko yahanuye drone ya RDF

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kirigamba guhanura drone ya gisirikare y’u Rwanda kivuga ko yari yinjiye mu kirere cya Congo mu buryo butemewe. Mu itangazo FARDC yashyize hanze, yavuze ko iyo drone yahanuriwe mu gace ka Point Zéro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. FARDC yavuze ko icyo gikorwa gifatwa nk’“ubushotoranyi bugaragara” ndetse […]

U Burundi: Umusore udafite ibiti 10 bya avoka ntiyemerewe kurongora

Mu Burundi, ubuyobozi bwa Komine Muyinga yo mu Ntara ya Buhumuza, bwashyizeho amabwiriza mashya agenewe abasore n’inkumi bifuza gusezerana imbere y’amategeko, aho umusore wese ushaka kurongora asabwa kuba afite ibyangombwa by’ibanze bigaragaza ko ashoboye gutunga urugo. Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Meya wa Komine Muyinga, Misago Amédée, hagamijwe gushyira mu bikorwa gahunda y’icyerekezo […]

Batuzimanije inyama z’inkoko: Umushoferi wo muri Tanzania wavuze imyato RDF

Umushoferi utwara ikamyo ukomoka muri Tanzania, yashimye Ingabo z’u Rwanda (RDF) avuga ko zagaragaje ubunyamwuga, urugwiro n’ubufasha bwihuse ubwo yari yagiriye ikibazo cy’imodoka mu ishyamba rya Nyungwe mu ijoro. Uyu mushoferi witwa Msomi mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya Bongo 24 cy’iwabo, yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano udasanzwe, ku buryo imodoka ishobora kugupfira […]

Amerika yashyiriyeho amabwiriza akakaye abava mu bihugu 3 bituranye n’u Rwanda kubera Ebola

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje amabwiriza mashya akakaye ku bantu baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Uganda na Sudani y’Epfo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola gikomeje gufata intera mu karere. Ikigo cya Amerika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara (CDC) cyatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere cyatangiye gukoresha itegeko […]

Imodoka z’akataraboneka za Anita Among zafashwe na Polisi

Inzego z’umutekano muri Uganda zafashe imodoka z’akataraboneka z’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Among, zirimo Rolls-Royce na Range Rover. Izi modoka zafatiwe mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Kigo, mu gihe iperereza ku byaha bya ruswa, kwigwizaho umutungo no kunyereza amafaranga rikomeje gukaza umurego. Izo modoka zajyanywe ku cyicaro cya Polisi ishinzwe ibimenyetso […]

Ikibazo cya M23 gikwiye gushakirwa umuti muri Congo aho kurenganya u Rwanda: Perezida Ruto

Perezida wa Kenya, William Ruto, yavuze ko ikibazo cya M23 gikwiye gushakirwa umuti muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho kugirwa ikibazo cy’u Rwanda, ashimangira ko abarwanyi b’uyu mutwe ari Abanye-Congo bafite ibibazo bagomba kuganiraho na Leta yabo. Ruto yabigarutseho mu nama ya Africa CEO Summit iheruka kubera i Kigali. Ni amagambo yavuze mu gihe […]

Uganda: Anita Among uri mu mazi abira yaretse kongera kwiyamamariza kuyobora Inteko Ishinga Amategeko 

Anita Annet Among wari usanzwe ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yatangaje ko atazongera guhatanira gukomeza kuyiyobora, nyuma y’iminsi mike inzego z’umutekano zitangiye ibikorwa byo kumukoraho iperereza. Mu itangazo yashyize hanze, Among yavuze ko yafashe icyo cyemezo nyuma y’“ibiganiro byinshi no gutekereza byimbitse”, mu rwego rw’ibyo yise kubungabunga ubumwe n’umucyo by’ishyaka NRM riri ku […]

Ebola yongeye kwaduka muri RDC: MINISANTE yahumurije Abaturarwanda

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko iri gukurikiranira hafi iby’icyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ihumuriza Abaturarwanda ko nta muntu urwaye iyi ndwara uragaragara mu Rwanda. MINISANTE mu itangazo yasohoye ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi, yavuze ko iri gukurikiranira hafi iki cyorezo, ndetse ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita […]

Kabuga yapfuye ku isabukuru y’itabwa muri yombi rye

Umunyarwanda Kabuga Félicien wari ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi aguye i La Haye mu Buholandi, nyuma y’imyaka itandatu yuzuye neza atawe muri yombi. Inkuru y’urupfu rwa Kabuga wari umaze igihe afungiye muri kiriya gihugu yemejwe n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko […]

Inzego zirimo UPDF zagabye igitero ku rugo rwa Anita Among

Urwego rw’Ubugenzacyaha muri Uganda (CID), rufatanyije n’Ingabo za Uganda (UPDF) ndetse n’izindi nzego z’umutekano, bagabye igitero kigamije gusaka urugo rw’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Annet Among, ruherereye i Nakasero mu Mujyi wa Kampala. Ni igitero cyatangiye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, aho abashinzwe iperereza, inzego z’ubutasi bwa gisirikare n’impuguke mu gusuzuma […]

Perezida Kagame yaherekeje Gen. Doumbouya wasoje uruzinduko mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Paul Kagame ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yaherekeje mugenzi we wa Guinea, Mamadi Doumbouya, wasoje uruzinduko yari amazemo iminsi mu Rwanda. Muri uru ruzinduko, Perezida Doumbouya yitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya Africa CEO Forum 2026 yaberaga i Kigali, ihuza abayobozi bakuru b’ibigo bikomeye […]

RDF ikwiriye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel aho guhabwa ibihano: Dr. Kayumba Christopher

Dr. Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akanaba umushakashatsi, asanga ingabo z’u Rwanda (RDF) zikwiye guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel aho guhabwa ibihano. Iyi mpuguke yahoze yigisha mu Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho rya Kaminuza y’u Rwanda, yabigarutseho mu nyandiko yanyujije mu kinyamakuru The New Times. Ni nyuma y’ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika […]

Itsinda ry’ingabo za RDF riyobowe na Maj. Gen Nyakarundi ryakiriwe na Perezida Touadéra

Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, ku wa Gatanu yakiriye itsinda ry’abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda bari bayobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi, cyo kimwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrique, Olivier Kayumba. Iyi nama yakurikiye ibiganiro bagiranye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za kiriya gihugu, Gen Zéphirin Mamadou. Ni ibiganiro […]

Perezida Tinubu yemereye Abanyarwanda kumara iminsi 30 mu gihugu cye nta Viza

Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Nigeria, rwatangaje ko Abanyarwanda bemerewe kujya muri iki gihugu bakamarayo iminsi 30 bidasabye kuba bafite Viza. Uru rwego mu itangazo rwasohoye ku wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi ku mabwiriza ya Perezida Bola Ahmed Tinubu, rwavuze ko kiriya cyemezo cyaturutse ku bwumvikane hagati ya Nigeria n’u Rwanda. Ruti: “Muri ubu […]

I Bruxelles habereye imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Tshisekedi

Abanye-Congo baba mu mahanga, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi bakoreye imyigaragambyo i Bruxelles mu Bubiligi bamagana “imiyoborere mibi n’ihohoterwa rikomeje kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”, bigizwemo uruhare n’ubutegetsi bw’iki gihugu. Ni imyigaragambyo yateguwe n’abanye-Congo baba mu mahanga biciye mu miryango irimo GAKONDO, APDH, Diaspora Plurielle Congolaise n’indi. Aba mu itangazo […]

U Burusiya bugiye kubaka mu Rwanda uruganda rw’ingufu za nucléaire

Ikigo cy’u Burusiya gishinzwe ingufu za nucléaire, Rosatom, cyatangaje ko kiri kwagura ibikorwa byacyo ku rwego mpuzamahanga, aho u Rwanda ruri mu bihugu bishya gifitanye na cyo amasezerano yo kubaka inganda zitanga amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Rosatom, Alexey Likhachev, mu kiganiro yahaye igitangazamakuru cya Vesti cyo mu Burusiya. […]

Perezida Samia Suluhu wa Tanzania ategerejwe mu Rwanda

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ategerejwe i Kigali mu ntangiriro z’icyumweru gitaha aho azitabira inama mpuzamahanga yiga ku ngufu za nucléaire muri Afurika. Iyi nama izwi nka Nuclear Energy Innovation Summit for Africa 2026, iteganyijwe kubera mu i Kigali kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 21 Gicurasi 2026. Iyi nama igiye kubera mu […]

Jean Luc Habyarimana yahuye na perezida wa FDLR n’abasirikare bakuru muri Pinga

Nyuma y’iminsi akorera ingendo i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’i Bujumbura na Gitega mu Burundi, Jean-Luc Habyarimana usanzwe ari umuhungu wa Habyarimana Juvénal wabaye Perezida w’u Rwanda yanageze mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu mujyi wa Pinga, uherereye muri teretwari ya Walikale. Amakuru BWIZA yamenye yemeza ko uyu mugabo mu byumweru bibiri […]

Nduhungirehe yanyomoje ibiro bya Tshisekedi byabeshye ko yitabiriye ibiganiro byitabiriwe n’abarimo P. Kagame i Nairobi 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanyomoje amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byavugaga ko Perezida Félix Tshisekedi yitabiriye ibiganiro byabereye mu nama ya Africa Forward Summit iheruka kubera i Nairobi muri Kenya. Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga X na Farah Muamba Kayowa ukuriye itumanaho muri Perezidansi ya […]

Burundi: Ambasaderi yagwatiriye impapuro z’indege ya Perezida

Ikibazo cy’indege ya Perezida w’u Burundi imaze imyaka igera ku 10 iparitse i Madrid muri Espagne gikomeje gufata indi ntera, nyuma y’uko hamenyekanye amakuru avuga ko inyandiko z’ingenzi zayo zafashwe n’uwahoze ari ambasaderi w’u Burundi muri Afurika y’Iburengerazuba, Cherif Aidara Bocoum, usaba ko abanza kwishyurwa amafaranga avuga ko leta imurimo. Iyo ndege yo mu bwoko […]

Col. Kamasa wa Twirwaneho yasimbuye Nzenze mu butasi bwa M23

Amakuru akomeje kugaragara nayo kuba AFC/M23 yakoze impinduka zikomeye mu mikorere y’inzego zawo za gisirikare n’ubuyobozi zasize uhinduye uwari ukuriye urwego rwawo rushinzwe ubutasi. Amakuru ava imbere muri uyu mutwe BWIZA yamenye avuga ko mu cyumweru gishize ari bwo habaye inama ishyiraho abayobozi batandukanye, urwego rw’ubutasi rwari rusanzwe ruyobowe na Colonel John Imani Nzenze rwashyizwe […]

Ba Perezida Kagame na Bola Tinubu baganiriye ku gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare 

Perezida Paul Kagame ku wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi, yakiriye mu biro bye mugenzi we Ahmed Bola Tinubu wa Nigeria, bagirana ibiganiro byibanze ku ngingo zirimo gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare. Perezida Tinubu ari mu bakuru b’ibihugu bari mu Rwanda, aho bitabiriye inama ihuza abayobozi b’ibigo by’ishoramari byo muri Afurika n’abandi bagira uruhare rukomeye […]

Ngororero: Umuganga watwikishije amazi yatuye umukozi we wo mu rugo yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi umugore wo mu murenge wa Gatumba w’akarere ka Ngororero usanzwe akora akazi k’ubuganga, nyuma yo gutwikishaga amazi ashyushye umukozi we wo mu rugo. RIB yemeje ko yamutaye muri yombi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, ikaba yavuze ko afungiye kuri Station yayo ya Gatumba. Amakuru avuga […]

U Rwanda mu bihugu 10 bya mbere byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bitumiza intwaro nyinshi

Raporo y’Ikigo Mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku mahoro cya Stockholm International Peace Research Institute igaragaza ko n’ubwo iyinjizwa ry’intwaro muri Afurika ryagabanutseho 41%, ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bikomeje kongera ubushobozi bwa gisirikare binyuze mu kugura ibikoresho by’intambara bigezweho. Muri iyo raporo ishingiye ku mibare yo hagati ya 2021 na 2025, yashyize u Rwanda mu […]

AFC/M23 mu nzira zo gukora impinduka mu buyobozi bw’igisirikare cyayo

Amakuru agera kuri BWIZA aravuga ko mu minsi mike iri imbere umutwe wa AFC/M23 uzakora impinduka mu buyobozi bukuru bw’ingabo zawo. Amakuru agera kuri iki gitangazamakuru avuga ko iby’izi mpinduka byaganiriweho mu nama yahuje abayobozi bakuru b’igisirikare cy’uriya mutwe. Ni inama yari iyobowe n’Umugaba Mukuru akanaba umuhuzabikorwa wa gisirikare, Général-Major Sultani Makenga. Amakuru ava mu […]

Goma: Banki ya AFC/M23 yatangiye guha abaturage inguzanyo

Banki ya CADECO yafunguwe na AFC/M23 nyuma y’uko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari imaze gufunga amabanki yo mu bice uriya mutwe ugenzura, yatangiye gutanga Serivisi z’imari ku batuye mu mujyi wa Goma. Mu mwaka ushize ni bwo AFC/M23 yafunguye kiriya kigo cy’imari, nyuma y’uko Leta ya Kinshasa yari imaze gufata icyemezo cyo […]

Gufatira u Rwanda ibihano rusange nk’uko Amerika yabigenje ntacyo byatanga: Perezida Macron

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje ko gufatira u Rwanda ibihano rusange mu buryo bwihuse bikurikije umurongo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatanga “amahirwe make yo gutuma u Rwanda rugirana ubufatanye n’amahanga”. Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa yabigarutseho mu kiganiro aheruka guhera n’ibitangazamakuru bya RFI na France 24 i Nairobi muri Kenya, aho yari yitabiriye […]

Museveni yarahiriye kuyobora Uganda muri manda ya 7

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yarahiriye gukomeza kuyobora iki gihugu muri manda ya karindwi, nyuma yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu aheruka kuba muri Uganda. Uyu muhango wabereye mu gace ka Kololo,vwitabirwa n’abayobozi batandukanye bo mu karere no hanze yako, abasirikare bakuru ndetse n’abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi rya National Resistance Movement (NRM). Mu bitabiriye uwo […]

Museveni na Tshisekedi bemeranyije gushimangira imikoranire ya gisirikare

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ku wa Mbere yakiriye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’itsinda ry’intumwa ze, bagirana ibiganiro byasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano yo kwagura imikoranire yabyo. Amakuru atangwa n’impande zombi, avuga ko Kinshasa na Kampala byemeranyije gushimangira ubufatanye mu nzego zirimo ingufu, ibikorwaremezo, umutekano n’ubucuruzi. Museveni […]

Perezida Kagame ari i Nairobi 

Perezida Paul Kagame yageze i Nairobi muri Kenya, aho yitabiriye inama y’ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa yiswe ‘Africa Forward Summit’. Ni inama iyoborwa na Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto na Emmanuel Macron w’u Bufaransa. Biteganyijwe ko Perezida Kagame ayobora ikiganiro ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho ririmo ubwenge buhangano (AI), anageze ijambo ku bayobozi b’ibigo […]

Abanyamulenge bo mu Bibokoboko bakomeje guhatirwa gushyigikira FARDC n’ingabo z’u Burundi

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangaje ko abaturage b’Abanyamulenge bo mu gace ka Bibokoboko muri Kivu y’Amajyepfo bakomeje gushyirwaho igitutu n’ubuyobozi bwa gisirikare bwa Congo n’u Burundi, kugira ngo bashyigikire ibikorwa byabwo ku gahato. Mu itangazo uyu mutwe washyize ahagaragara kuri uyu wa 11 Gicurasi 2026, wavuze ko hari […]

Ndayishimiye yongeye kwibasira Rwanda, yinyuraguramo ku mikoranire ya FDNB na FDLR

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yongeye gushinja u Rwanda kuba rufite imigambi mibi ku gihugu cye biciye mu bufasha avuga ko ruha umutwe wa RED-Tabara, ndetse no guteza umutekano muke mu karere. Uyu mugabo mu kiganiro yahaye Jeune Afrique, yavuze ko u Burundi bugifata u Rwanda n’umutwe wa AFC/M23 nk’abateje ikibazo ku mutekano wabwo, nubwo […]

Kigali: Eastern Africa Greens Congress Convenes to Unite Green Parties in the Region

In the city of Kigali, the Eastern Africa Greens Congress (EAGF) has officially opened its meeting at Hotel Olympic Kimironko, bringing together delegates from Green political parties across the East African region. The meeting began on 8 May 2026 and is scheduled to conclude today, on 9 May 2026. It brings together representatives from several […]

Umubare w’abiciwe mu gitero cya drone za FARDC i Mushaki

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abantu babarirwa muri 20 ari bo biciwe mu gitero cya drone cyagabwe ku isoko rya Mushaki muri Teritwari ya Masisi, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe abandi 57 bagikomerekeyemo. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi, yavuze ko icyo […]

Amerika yamaganye igitero drone za FARDC zagabye i Mushaki 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye igitero cya za drone cyagabwe mu gace ka Mushaki ho muri Teritwari ya Masisi, zisaba “impande zose” gutanga agahenge no kubahiriza ibyo ziyemeje. Ku wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi ni bwo i Mushaki hagabwe ibitero bya drone byasize bikomerekeje abaturage benshi binasenya amazu yabo. Umutwe wa AFC/M23 biciye […]

Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni yaciwe arenga Frw miliyari 7 azira igitsina

Urukiko rw’i Manhattan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Kane tariki 7 Gicurasi 2026 rwahamije Eugène-Richard Gasana wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye icyaha cyo gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina umukobwa wamureze, rumuca indishyi ya $ miliyoni 5 (Arenga Frw miliyari 7). Muri 2019 Gasana yari yarezwe n’umukobwa wari ufite imyaka […]

Drone ya FARDC cyishe abaturage i Mushaki 

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi, ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zagabye igitero drone mu gace ka Mushaki ho muri Teritwari ya Masisi, zicyiciramo abaturage abandi barakomereka. Ni igitero cyagabwe mu ma saa kumi z’igicamunsi. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ubwo kiriya gitero […]

Kigali: Hatangiye inama ihuza amashyaka arengera ibidukikije mu karere

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi, i Kigali hatangiye inama iri guhuza intumwa z’amashyaka arengera ibidukikije mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Iyi nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’intumwa ziturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Somalia ndetse na Ethiopia. Abitabiriye iyi nama barimo abayobozi n’abahagarariye amashyaka arengera ibidukikije mu […]

Drone ya FARDC yahushije abasirikare ba M23

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kane tariki ya 7 Gicurasi zagabye igitero cya drone mu bice bya Muja ho muri Teritwari ya Nyiragongo, ahari abasirikare ba AFC/M23. Mu ma saa saba y’igicamunsi cyo ku wa Kane ni bwo icyo gitero cyabaye, ndetse urusaku rw’igisasu yarashe rwumvikanye mu mujyi wa […]

Amerika yasabye abaturage bayo kwirinda uturere 3 tw’u Rwanda

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi yasabye abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu turere dutatu tw’u Rwanda. Washington mu butumwa buburira abaturage bayo bwasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yayo, yabasabye kwirinda gukorera ingendo mu turere twa Rubavu, Musanze na Rusizi; by’umwihariko ku bilometero bibarirwa mu icumi uvuye […]

Kimwe mu byo nicuza cyane ni ukuba naravuganiye Tshisekedi ngo Amerika imufashe kuba Perezida: Tibor Nagy

Tibor Nagy wabaye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe ubufatanye na Afurika, yatangaje ko yicuza kuba yaravuganiye Félix Antoine Tshisekedi ngo abe Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abifashijwemo na Amerika, agaragaza ko yabikoze yibwira ko we azaba atandukanye na ba Perezida bamubanjirije. Nagy yabaye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za […]

Ngoma: Abanyeshuri 2 b’abakobwa bahondaguye ‘animatrice’ wabo bamugira intere

Abanyeshuri babiri b’abakobwa biga mu kigo cy’ishuri cya EAV/Gitwe giherereye mu Murenge wa Rukira, Akarere ka Ngoma, batawe muri yombi nyuma yo gukubita no gukomeretsa bikomeye umurezi wabo (animatrice) nyuma bakaza gutorokera mu ishyamba riri hafi ya ririya shuri. Raporo yakozwe n’inzego z’ubuyobozi zo mu Kagari ka Kibatsi byabereyemo, avuga ko buriya bugizi bwa nabi […]

Abanyarwanda bamaze gutahuka kuva M23 yafata Goma barenze 8,500

Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi, abandi Banyarwanda 359 babaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batahutse mu Rwanda baturutse mu mujyi wa Goma. Aba biganjemo abagore n’abana ubwo bageraga ku mupaka munini uhuza u Rwanda na RDC bakiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper wabahaye ikaze mu izina rya Leta y’u Rwanda. […]

Karasira Aimable wagombaga gufungurwa yapfuye

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS), rwatangaje ko Uzaramba Karasira Aimable byari byitezwe ko agomba kurekurwa nyuma yo kurangiza igifungo yari yarahawe, yapfuye kuri uyu wa 07 Gicurasi aguye mu bitaro bya Nyarugenge. RCS mu itangazo yasohoye, yavuze ko uyu wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda “yajyanwe mu bitaro nyuma yo gufatwa anywa imiti […]

Senateri Evode yasabye urugaga rw’abubatsi kwambura ibyangombwa uwubatse inzu ya RDB

Senateri Evode Uwizeyimana, yasabye urugaga rw’abubatsi mu Rwanda kwambura ibyangombwa uwubatse inzu y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), nyuma yo kugaragaza ibibazo byatumye ifungwa hashize igihe gito itangiye gukorerwamo. Iyi nzu y’amagorofa 12 iherereye ku Gishushu ho mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yakoreragamo ibigo bya leta birimo Rwanda Igishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Igishinzwe Imyubakire […]

Tshisekedi yaciye amarenga y’uko yifuza ko RDC iguma mu ntambara kugira ngo atava ku butegetsi 

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu gihugu cye mu myaka ibiri iri imbere atazaba, mu gihe intambara ihanganishije ingabo ze n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 muri Kivu zombi izaba ikomeje. Uyu mugabo mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatatu, yeruye ati: “Nitunanirwa kurangiza […]

Umuhungu wa Habyarimana kwa Ndayishimiye gutegura ibitero ku Rwanda 

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Jean-Luc Habyarimana usanzwe ari umuhungu wa Habyarimana Juvénal wigeze kuba Perezida w’u Rwanda amaze iminsi muri iki gihugu, bikavugwa ko ari mu mugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda. Imakuru BWIZA yahawe n’imboni zayo mu Burundi yemeza ko Jean-Luc Habyarimana ari muri iki gihugu, ndetse umwe mu bahaye […]

Karongi: Bane bakekwaho kunyereza arenga Frw miliyoni 200 batawe muri yombi 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufunze abantu bane barimo Mukeshimana Marcel, wahoze ari umuyobozi w’ishuri ry’imyuga rya Rubengera II TSS School ryo mu Karere ka Karongi, abahoze ari ababaruramari baryo babiri n’uwasinyaga cheque z’ishuri. RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko bariya bantu uko ari bane “bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo ufitiye […]

Urukiko rw’i Paris rwategetse ko Agathe Kanziga akomeza gukorwaho iperereza

Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi rwanzuye ko iperereza ku ruhare umugore wa Habyarimana Juvénal, Agathe Kanziga, akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu itegurwa ryayo rikomeza. Uru rubanza rwagombaga gusomwa tariki 8 Mata, rusubikwa ku mpamvu zitatangajwe. Kuri uyu wa Gatatu, umucamanza w’urukiko yavuze ko abacamanza […]

Perezida Kagame yageze i Gaborone

Perezida Paul Kagame yageze i Gaborone mu murwa mukuru wa Botswana, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Umukuru w’Igihugu akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Sir Seretse Khama, yakiriwe na mugenzi we wa Botswana, Duma Boko ari na we wamutumiriye gusura igihugu cye. Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame i Gaborone rwabanjirijwe n’inama ya kabiri y’Ihuriro […]

M23 n’ingabo za Kinshasa mu mirwano y’injyanamuntu hafi ya Uvira

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko kuri uyu wa Gatatu umutwe wa AFC/M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa baramukiye mu mirwano ikomeye cyane iri kubera ku ntera nto uvuye mu mujyi wa Uvira. Amakuru atandukanye yemeza ko imirwano iri kubera mu duce twa Kigoro, Kigurwe na Kabunambo […]