Cristiano Ronaldo yirukanwe mu bakinnyi Manchester United izifashisha ikina na Chelsea
Rutahizamu Cristiano Ronaldo, yavanwe mu bakinnyi ikipe ya Manchester United igomba kwitabaza ku wa Gatandatu w’iki cyumweru ihura na Chelsea. Iyi kipe y’umutoza Erik ten Hag izaba yasuye Chelsea i Stamford Bridge, mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’Abongereza. Manchester United mu itangazo yasohoye muri uyu mugoroba, yavuze ko “Cristiano Ronaldo ntabwo azaba ari […]
Amavubi U-23 bahawe agatubutse nk’ishimwe ryo gusezerera Libya
Abagize ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, kuri uyu wa Kane bahawe agahimbazamusyi mu rwego rwo kubashimira kuba barashoboye gusezerera ikipe y’igihugu ya Libya. Amavubi U-23 baheruka gukora ibitangaza ubwo batsindiraga Libya i Huye ibitego 3-0; bakayisezerera babifashijwemo n’igitego bayitsindiye i Benghazi ubwo bahanyagirirwaga ibitego 4-1. Hari mu mukino w’ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje […]
Uko Uganda yakoresheje arenga Frw miliyari 279 yitegura intambara n’u Rwanda
Igisirikare cya Uganda (UPDF), byatangajwe ko mu minsi yashize cyashoye akayabo k’arenga miliyari 1,000 z’amashiringi (arenga Frw miliyari 279) mu rwego rwo kwitegura intambara n’u Rwanda. Ibi byabaye ubwo umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wari warafashe indi ntera, kubera ibibazo bishingiye kuri Politiki byariho. Ni ibibazo bisa n’ibyatangiye muri 2017, gusa ibintu bisa n’ibihindura isura […]
Musoni Straton wahoze ari Visi-Perezida wa FDLR agiye kuza gutura mu Rwanda
Leta y’u Budage iritegura kohereza mu Rwanda Musoni Straton wahoze ari Umuyobozi wungirije w’umutwe wa FDLR, nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka umunani yari yarakatiwe n’ubutabera bwa kiriya gihugu. Musoni wamaze gufungurwa bivugwa ko agomba kugera i Kigali mu minsi mike iri imbere aje kuhatura. Muri 2015 ni bwo Musoni yakatiwe imyaka umunani y’igifungo n’urukiko rw’i […]
Tshisekedi yasabye Umwami Charles III gukoresha ububasha afite ku Rwanda ku bwa RDC
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye umwami Charles III w’u Bwongereza gukoresha ububasha afite mu muryango wa Commonwealth agasaba u Rwanda ‘kudahungabanya Uburasirazuba’ bw’igihugu cye. Ku wa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira ni bwo Tshisekedi yakiriwe i Londres n’umwami Charles III w’u Bwongereza. Bombi babonaniye mu ngoro ya Buckingham iherereye […]
Cristiano Ronaldo yivumbuye, ataha umukino wa Manchester United utararangira
Cristiano Ronaldo ukomeje kutishimira uburyo afashwe n’ikipe ya Manchester United, yaraye yivumbuye ataha umukino iyi kipe yakinagamo na Tottenham Hotspur utararangira. Manchester United yari yakiriye Tottenham i Old Trafford, mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’Abongereza warangiye itsinze ibitego 2-0. Ibitego by’umunya-Brésil Fred ndetse n’umunya-Portugal Bruno Fernandes ni byo byafashije iriya kipe y’umutoza Erik […]
Tshisekedi ukomeje gahunda yo gushyira ibirego ku Rwanda yakiriwe n’Umwami Charles III
Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira yakiriwe i Londres n’umwami Charles III w’u Bwongereza. Aba bombi babonaniye mu ngoro ya Buckingham iherereye i Londres mu murwa mukuru w’u Bwongereza. Perezidansi ya Congo Kinshasa ku rubuga rwa Twitter, yatangaje ko ibiganiro hagati ya […]
Centrafrique: Minisitiri w’Intebe yatesheje agaciro impungenge za RDC kuri RDF
Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Centrafrique, Félix Moloua, yagaragaje ko ibyo kuba Ingabo z’u Rwanda zishobora guhungabanya umutekano wa Congo Kinshasa zifashishije ubutaka bw’igihugu cye ari ibihimbano bidafite ishingiro. Mu kwezi gushize kwa Nzeri Ambasaderi wa RDC muri Centrafrique, Esdras Kambale Bahekwa, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ibice ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique […]
Gen Muhoozi ntakozwa icyemezo cya se cyo kumukumira kuri Twitter
Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atemera na busa icyemezo cya se cyo kumukumira ku rubuga rwa Twitter; ashimangira ko akuze bihagije wo kwifatira ibyemezo. Museveni mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo za KTN yo muri Kenya na NBS yo muri Uganda, yavuze ko Gen Muhoozi Kainerugaba, atazongera kugira […]
Umubano wa Uganda n’u Rwanda ubu ni ntayegayezwa_Gen Muhoozi nyuma yo gusoza uruzinduko rwe mu Rwanda
Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko kuri ubu umubano w’igihugu cye n’u Rwanda uri ku rwego rushimishije cyane nyuma yo kugira uruhare mu izahurwa ryayo. Uyu mujenerali w’inyenyeri enye yabitangaje nyuma yo gusoza uruzinduko rw’iminsi ine yagiriraga hano mu Rwanda. Ni uruzinduko rwasize we n’intumwa yari ayoboye baganiriye […]
Amavubi U-23 yasuye ‘Mama Mukura’ wayihebeye, baramuremera (Amafoto)

Abagize ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 23 y’amavuko, kuri uyu wa Kabiri basuye Mukanemeye Madeleine umaze kumenyekana cyane kubera kwihebera umupira w’amaguru. Abagize Amavubi U-23 bamusuye mu rugo rwe ruherereye mu murenge wa Save w’akarere ka Gisagara. Mukanemeye wamamaye nka ‘Mama Mukura’ ni umukunzi w’akadasohoka w’Ikipe ya Mukura Victory Sports amaze imyaka myinshi yarihebeye, gusa […]
Perezida Tshisekedi yahaye imirimo Jenerali wapfuye mu myaka 11 ishize
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, yahaye imirimo mishya Général-Major Floribert Kisembo Bahemuka umaze imyaka 11 yarapfuye. Itangazo ryasomewe kuri Radiyo na Televiziyo y’Igihugu ya Congo Kinshasa (RTNC), rivuga ko Gen Bahemuka yagizwe na Tshisekedi ukuriye ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Equateur. Ni mu gihe uyu musirikare […]
Perezida Kagame yagabiye inka umwe mu basirikare ba RDF
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagabiye inka imwe umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen Ronald Rwivanga. Byabaye ejo ku wa Mbere tariki ya 17 Ukwakira, ubwo bombi bari kumwe muri rumwe mu nzuri z’Umukuru w’Igihugu ziherereye mu ntara y’Uburasirazuba. Perezida Kagame yari yagiye gutembereza muri uru rwuri Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta […]
P. Kagame yongeye kwakira Gen Muhoozi mu rwuri rwe, agabira inka abarimo Mwenda (Amafoto)

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye kwakira muri rumwe mu nzuri ze ziherereye mu ntara y’Iburasirazuba Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko rwe bwite hano mu Rwanda. Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni Kaguta wa Uganda, ari hano mu Rwanda kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Ni mu ruzinduko rwa gatatu ari […]
Tshisekedi yongeye gukora izindi mpinduka muri FARDC, ashyiraho umuvugizi mushya
Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye gukora impinduka mu gisirikare cy’iki gihugu (FARDC) zasize ashyizeho umuvugizi mushya. Izi mpinduka zije zikurikira izo aheruka gukora mu minsi mike ishize zasize ashyizeho Umugaba Mukuru w’Ingabo (Lt Gen Christian Tshiwewe) ndetse n’Abagaba bakuru b’Ingabo bamwungirije. Impinduka Perezida Tshisekedi yakoze zasize Général Major […]
Karim Benzema yegukanye Ballon d’Or ya 2022 ahigitse Umunyafurika
Umufaransa Karim Benzema usanzwe akinira Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne, ni we wegukanye igihembo cya Ballon d’Or ya 2022 gihabwa umukinnyi wahize abandi ku Isi mu mupira w’amaguru. Hari mu birori byo gutanga ibihembo bitangwa n’ikinyamakuru France Football ku bahize abandi mu mupira w’amaguru ku Isi byabereye i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa. […]
Nyaruguru: Umwana w’imyaka 10 yishwe n’igisasu cyari mu ishyamba
Umwana w’umuhungu w’imyaka 10 y’amavuko witwa Ngiriyambonye Emmanuel, wari utuye mu mudugudu wa Bunge, akagari ka Bunge, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, yaturikanywe n’igisasu cya ‘grenade’ kiramwica ubwo yari yagiye kwahira ishinge mu ishyamba. Nk’uko abaturage bo mu mudugudu wa Bunge babibwiye BWIZA, iyi mpanuka y’uyu mwana wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanze […]
APR FC yahagamwe na Police FC, ifata umwanya wa kabiri muri shampiyona
Ikipe ya APR FC yaguye miswi na Police FC igitego 1-1, mu mukino w’ikirarane amakipe yombi yari yahuriyemo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yakiriye iya Polisi y’u Rwanda, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Umunota wa gatanu w’umukino wari uhagije ngo Ishimwe Christian afungurire APR […]
U Burusiya bwahaye kimwe mu bihugu bya Afurika kajugujugu rutura z’intambara
Igisirikare cy’u Burusiya cyamaze gushyikiriza icya Burkina Faso kajugujugu ebyiri z’intambara byitezwe ko zigomba gufasha kiriya gihugu cya Afurika y’Uburengerazuba guhangana n’iterabwoba. Izi kajugujugu zirimo imwe yo mu bwoko bwa Mil Mi-8 n’indi ya rutura yo mu bwoko bwa M-35. Amakuru avuga ko Burkina Faso yashyikirijwe n’u Burusiya izi kajugujugu zombi mu cyumweru gishize (ku […]
Museveni yashimagije umuhungu we mu bya gisirikare
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yashimagije Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu we, avuga ko ari “umusirikare mwiza cyane” n’ubwo ari mu gisirikare cyamunzwe na ruswa n’ibindi bibazo bitandukanye. Hari mu kiganiro Umukuru w’Igihugu cya Uganda yagiranye na Televiziyo ya MTN yo mu gihugu cya Kenya; aho yasobanuye ko kuba umuhungu we ari umusirikare […]
Kylian Mbappé yamaganye amakuru yavugaga ko yasabye PSG ko batandukana
Umufaransa Kylian Mbappé yahakanye amakuru amaze iminsi avuga ko yasabye PSG asanzwe akinira ko batandukana muri Mutarama umwaka utaha; ku mpamvu y’uko atishimiye uburyo abayeho muri iyi kipe. Ibinyamakuru birimo MARCA bimaze igihe bitangaza inkuru z’uko PSG yemeye ko Mbappé ayisohokamo, gusa imukumira kuba yakwerekeza muri Real Madrid. Mu mpeshyi y’uyu mwaka ni bwo Mbappé […]
Nyaruguru: Umukobwa utinjiza amafaranga agorwa no kubona umugabo

Imyumvire y’abakobwa n’abagore bo mu murenge wa Busanze mu karere ka Nyaruguru yarahindutse. Ubu bakuye amaboko mu mifuka bashaka imirimo yinjiza amafaranga igateza imbere ingo zabo. Umukobwa waho udakora ubushabitsi bwinjiza amafaranga afatwa nk’uwasigaye inyuma bikamugora kubona umugabo. Ni ubuhamya bwatangiwe mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, wabereye mu murenge wa […]
Nyaruguru: Les enfants dépourvus du sens de la vue, motivés

Le handicap ne signifie pas l’incapacité. Les enfants aveugles ou malvoyants, s’ils sont suivis et bien éduqués dès leur jeune âge, Ils deviennent compétitifs sur le marché du travail et participent ainsi au développement du pays en général et de leurs familles respectives en particulier. C’est ce message motivant que l’ambassadeur de la République de […]
Gen Muhoozi yifatanyije na Perezida Kagame muri Car Free Day
Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akanaba n’umujyanama we mukuru ku bikorwa byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba, yifatanyije na Perezida Paul Kagame muri Siporo Rusange izwi nka Car Free Day. Gen Muhoozi ari i Kigali kuva ejo ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2022. Yaje aherekejwe n’abarimo umunyamakuru akanaba inshuti ye magara, Andrew […]
Gen Mubarakh Muganga yakuyeho urujijo ku ihagarikwa rya Adil na Djabel
Umuyobozi Mukuru w’Ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yatangaje ko iyi kipe itigeze yirukana Mohammed Adil Erradi usanzwe ari umutoza wayo mukuru; ko ahubwo icyakozwe ari ukumuha umwanya wo kwitekerezaho mbere yo kugaruka mu kazi. Gen Mubarakh yabigarutseho mu nama yaraye ihuje abagize Komite nyobozi ya APR FC. Yagize ati: “Ndagira ngo nkureho […]
Gen Muhoozi yagarutse i Kigali aherekejwe na Andrew Mwenda
Umujyanama mukuru wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akanaba n’umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba; yamaze kugaruka i Kigali aho byitezwe ko agomba kubonanira na Perezida Paul Kagame. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Gen Muhoozi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali n’indege ya Uganda Airlines. Mu bari bamuherekeje harimo umunyamakuru Andrew Mwenda […]
U Rwanda rwasubije RDC irushinja kuyiba ingagi
Leta y’u Rwanda yasubije iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iheruka kuyishinja ibyaha birimo kuyiba inguge n’ingagi; ivuga ko buri gihe iyo abanye-Congo bari kwitegura amatora batabura gushyira ibirego ku Rwanda. Ku wa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira ni bwo Ambasaderi wa Congo Kinshasa i New York mu muryango w’Abibumbye, yashinje u Rwanda kwiba ingagi […]
Bwa mbere Gen Muhoozi yatangaje ko yifuza gusimbura se, aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe
Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akanaba umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ku nshuro ya mbere ko afite gahunda yo gusimbura se ku butegetsi; aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ko nibahatana mu matora asabatsinda nabi. Ni mu butumwa uyu mugabo yaraye anyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Yagize ati: “Kuri Opozisiyo ya […]
APR FC yahagaritse umutoza Adil mu gihe kitazwi, Djabel yamburwa inshingano za Kapiteni
Ikipe ya APR FC yahagaritse mu gihe kitazwi umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi usanzwe ari umutoza mukuru wayo. Icyemezo cyo guhagarika uyu mutoza iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yagifashe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga. Biteganyijwe ko umunya-Tunisia Ben Moussa wari usanzwe ari umutoza wungirije ari we ugomba gufata inshingano zo gutoza iriya kipe y’Ingabo […]
Messi yutswe umunabi n’abafana ba FC Barcelona, bamugereranya na Yuda
Umunya-Argentine Lionel Messi yibasiwe cyane n’abafana ba FC Barcelona bamwita umugambanyi, nyuma yo gukunda ifoto yashyizwe kuri Instagram na Lautaro Martinez ubwo yishimiraga igitego yatsinze iriya kipe. Lautaro Martinez yatsinze igitego cya kabiri ubwo FC Barcelona yanganyaga ibitego 3-3 na Inter Milan; mu mukino wa kane wo mu tsinda rya gatatu muri UEFA Champions. Umufaransa […]
New York: RDC yashinje u Rwanda kuyibira ingagi
Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i New York mu muryango w’Abibumbye, yashinje u Rwanda kwiba ingagi z’igihugu cye muri Parike y’igihugu ya Virunga. Ambasaderi Georges Nzongola Ntalaja yazamuye ibi birego ku wa Mbere tariki ya 12 Ukwakira, ubwo i New muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hateraniraga Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Ni Inteko […]
U Rwanda mu banze gushyigikira icyemezo cy’u Burusiya cyo kwiyomekaho uduce 4 twa Ukraine
Guverinoma y’u Rwanda iri mu bihugu byo hirya no hino ku Isi byamaze gutora umwanzuro wamagana u Burusiya ku cyemezo buheruka gufata cyo kwiyomekaho uturere tune twahoze ari utwa Ukraine. Ku itariki ya 30 Nzeri ni bwo Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, yatangaje ku mugaragaro ko uduce tune twari dusanzwe ari utwa Ukraine twamaze guhinduka […]
Mohammed Adil Erradi byitezwe ko ahagarikwa na APR FC nyuma yo kwandagaza Djabel
Umutoza Mohammed Adil Erradi w’Ikipe ya APR FC byitezwe ko nta gihindutse ashobora kuba ahagaritswe, nyuma yo kwibasira bikomeye abakinnyi barimo Manishimwe Djabel usanzwe ari Kapiteni w’iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu. Ni nyuma y’uko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu imaze igihe ititwara neza, ndetse n’imikino iri kugenda itsinda ikabona amanota atatu bigoranye cyane. Urugero nka nyuma y’uko […]
Nyaruguru: Umugabo yatemwe ibirenge azira kwiba imbuto y’ibirayi
Umugabo w’imyaka 34 y’amavuko witwa Habimana uzwi ku izina rya Bandeke, utuye mu mudugudu wa Miko, akagari ka Mariba, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, yakubiswe bikomeye, anatemwa ku birenge byombi, ubwo yafatwaga ari kwiba imbuto y’ibirayi yari iteye mu murima w’uwitwa Mukarwego Consolata. Ibyo byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 rishyira uwa […]
Museveni yashyizeho umusimbura wa Lt Gen Muhanga aheruka guha inshingano nshya
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, yagize Maj Gen Dick Olum umuyobozi wa Diviziyo y’Ingabo za Uganda zirwanira mu misozi amusimbuje Lt Gen Kayanja Muhanga wahoze aziyobora. Maj Gen Dick Olum kandi Museveni yanamuhaye kuba Umuyobozi w’Ingabo za Uganda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ziri gufatanya […]
FIFA yategetse ko Luc Eymael watoje Rayon Sports yishyurwa arenga Frw miliyoni 152
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), yategetse ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania kwishyura Umubiligi Luc Eymael wahoze ari umutoza abarirwa muri $152,000 (arenga Frw miliyoni 152) kubera kumwirukana mu buryo butemewe n’amategeko. Luc yageze mu Rwanda muri 2014 aje gusimbura Umufaransa Didier Gomez da Rosa wari umaze kwerekeza muri Coton Sports de Garoua […]
Nyiragongo yongeye guteza inkeke, abarimo ab’i Gisenyi basabwa kuba maso
Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku birebana n’ibirunga cy’i Goma (OVG), cyasabye abanye-Congo n’abatuye mu karere ka Rubavu kuba maso, nyuma y’uko hari ibimenyetso cyabonye byerekana ko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera kuruka. OVG yatanze iyi mpuruza nyuma y’amakuru yerekeye ibirunga bya Nyiragongo na Nyamuragira yari imaze iminsi ikusanya igendeye ku bikorwa bidasanzwe bikomeje kugaragara hafi y’ibi […]
RURA yabonye Umuyobozi Mukuru w’agateganyo
Eng. Emile Patrick BAGANIZI, kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 11 Ukwakira yagizwe by’agateganyo Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA). Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byemeje aya makuru mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwabyo rwa Twitter. Eng. Baganizi yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ibikorwa by’Ubwikorezi (RTDA). Wagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RURA […]
Kylian Mbappé yasabye PSG ko batandukana
Rutahizamu Kylian Mbappé w’ikipe ya PSG yo mu Bufaransa, biravugwa ko yaba yasabye iyi kipe ko batandukana muri Mutarama 2023 akajya gushakira ahandi. Ikinyamakuru MARCA cyo muri Espagne cyatangaje ko muri Nyakanga uyu mwaka Mbappé yari yabwiye PSG ko ashaka ko batandukana bijyanye n’uko hari amakuru y’uko yifuzwa na Real Madrid yifuzaga kumutangaho miliyoni 160 […]
Iyo turi imuhira ahinduka Jenerali w’inyenyeri eshanu_Gen Muhoozi ku mugore we
Umujyanama mukuru wa Perezida Yoweri Museveni ku bikorwa byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba, yahishuye ko umugore we Charlotte Nankunda Kutesa agira igitsure cyinshi ku buryo iyo bari kumwe aba ameze nka Jenerali w’inyenyeri eshanu. Gen Muhoozi yabigarutseho yabikomojeho ku wa Mbere ubwo yari kuri Sky Hotel i Kampala, mu musangiro wamuhuje n’abamushyigikiye mu rwego rwo kwishimira […]
RDC: Ababarirwa muri miliyoni 22 barwaye mu mutwe
Minisitiri w’Ubuzima wa Congo Kinshasa, Dr Jean-Jacques Mbungani; yatangaje ko muri kiriya gihugu hari abantu babarirwa muri miliyoni 22 barwaye indwara zo mu mutwe, agaragaza ko Guverinoma ikeneye abantu bo gushora imari mu buvuzi bwo mu mutwe mu rwego rwo guca intege kiriya kibazo. Minisitiri Mbungani yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 10 Ukwakira, ubwo […]
Jimmy Gatete yasesekaye mu Rwanda
Rutahizamu Jimmy Gatete wakanyujijeho mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’, yamaze kugera i Kigali aho yageze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ukwakira. Gatete usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu ma Saa sita z’ijoro ryacyeye. Uyu munyabigwi w’Amavubi y’u Rwanda yaje muri gahunda […]
Batatu bari abayobozi muri RURA birukanwe ku mirimo
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yirukanye ku mirimo abayobozi batatu bakoraga mu rwego Ngenzuramikorere (RURA). Batatu birukanwe nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe barimo Eng. Muvunyi Déo wari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo, Pearl Uwera wari Umuyobozi wungirije w’uru rwego ushinzwe imari na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi. Minisitiri w’Intebe yavuze ko aba bayobozi […]
Muhoozi Kainerugaba yambitswe ipeti riruta ayandi mu gisirikare cya Uganda (Amafoto)

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Muhoozi Kainerugaba, kuri uyu wa Mbere yambitswe ipeti rya General (Full) riruta ayandi mu gisirikare cya Uganda. Ni mu muhango wabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo za Uganda kiri mu kigo cya gisirikare cya Bombo, ukaba wayobowe na se wabo, Gen Salim Saleh wamwambitse inyenyeri ya kane ari kumwe […]
Ukraine yibasiwe n’ibitero byinshi bya missile, benshi bapfuye
Umujyi wa Kiev usanzwe ari umurwa mukuru wa Ukraine ndetse n’indi mijyi itandukanye y’iki gihugu, yibasiwe n’ibitero byinshi bya za missile mu Gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Ibitangazamakuru mpuzamahanga biravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere i Kiev humvikanye uguturika gukomeye, nyuma y’igihe uyu mujyi utibasirwa n’ibitero ibyo aribyo byose. Kugeza ubu […]
Cristiano Ronaldo yashyizeho umuhigo utarakorwa n’undi mukinnyi ku Isi
Rutahizamu Cristiano Ronaldo, yaraye ashyizeho umuhigo wo kuba umukinnyi wa mbere ku Isi ushoboye gutsinda ibitego 700 ariko ku ruhando rwa Club. Uyu munya-Portugal yabigezeho nyuma yo gufasha Manchester United asanzwe akinira gutsinda Everton; mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona y’Abongereza. Cristiano yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 44 w’umukino; ku mupira yari […]
AS Kigali yananiwe gutsinda Al Nasry yahushije ibitego byinshi
Ikipe ya AS Kigali yaguye miswi 0-0 na Al Nasry yo muri Libya, mu mukino yabonyemo uburyo bwinshi bw’ibitego gusa inanirwa kububyaza umusaruro. Iyi kipe y’abanyamujyi yari yakiriye Al Nasry, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. AS Kigali yatangiye uyu mukino yotsa igitutu cyinshi Al […]
Gen Mubarakh Muganga yasabye imbabazi abafana ba APR FC
Umuyobozi Mukuru w’ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yasabye imbabazi abafana ba APR FC ku kuba iyi kipe imaze iminsi ititwara neza; gusa abizeza ko hari gushakwa igisubizo kirambye. Mu butumwa yahaye Radio Rwanda yagize ati: “Nsabye imbabazi abakunzi ba APR FC ko tutarabaha ibyishimo tubagomba mu mikino myinshi itambutse, kandi turi mu […]
Ruhango: Umukozi w’umurenge yaguwe gitumo yavanyemo imyenda ngo yakire ruswa y’igitsina
Umukozi ushinzwe ubuzima mu murenge wa Kabagari w’akarere ka Ruhango, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho kwaka umuturage ruswa y’igitsina ngo amuhe ubufasha. Amakuru y’ifungwa ry’uyu mukozi bita Santé yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabagari, Gasasira François Régis; gusa yirinda kugira byinshi ayatangazaho. Cyakora cyo uyu mukozi w’umurenge witwa Nshimiyimana Alexis, yatawe muri […]
Ba Perezida Ndayishimiye na Ruto i Kampala
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yerekeje i Kampala muri Uganda, aho yitabiriye ibirori by’umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Uganda. Ni ibirori biteganyijwe kuba kuri iki cyumweru, aho Uganda izaba yizihiza imyaka 60 imaze yigobotoye Abakoloni b’Abongereza. Mu masaha yashize ni bwo Perezida Evariste Ndayishimiye yahaguritse i Bujumbura n’indege ya sosiyete ya Uganda Airlines yerekeza i Kampala. […]
Umutoza Adil mu rujijo rukomeye kubera abakinnyi be
Umutoza Mohammed Adil Erradi wa APR FC yatangaje ko atazi ikibazo abakinnyi be bafite gikomeje gutuma umusaruro uba mubi kuri iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu. Uyu mutoza yabigarutseho nyuma y’umukino w’ikirarane ikipe ye yari imaze gutsindwamo na Bugesera FC yari yasuye ibitego 2-1. Rutahizamu Nshuti Innocent yari yabanje gufungurira APR FC amazamu; gusa Bugesera FC iza […]
Bobi Wine yafungiwe i Dubai, ahatwa ibibazo
Umuhanzi akanaba umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yafungiwe i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho yagombaga gukorera igitaramo. Bobi Wine yemeje aya makuru mu butumwa yanditse kuri Twitter ye. Uyu mugabo wahatanye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu matora y’Umukuru w’igihugu ndetse akanaba umuyobozi w’ishyaka NUP, […]
Bwa mbere mu myaka 7 ishize Bugesera FC yisasiye APR FC, iyibuza kwirukanka kuri Rayon Sports
Ikipe ya Bugesera FC yisasiye APR FC, iyitdinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Bugesera yari yakiriye APR FC mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Stade y’i Nyamata. Ibitego bya Vincent Adam na Ssentongo Saif Farouk ni byo byafashije Bugesera FC gutsinda Bugesera FC gutsinda APR FC yafunguriwe […]
Rwatubyaye Abdul yihakanye umugore wigeze gutangaza ko yamurongoye
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, yatangaje ko yamaze gutandukana n’uwari umukunzi we, Hamida wari wigeze gutangaza ko bakoranye ubukwe. Muri Kamena 2021 ni bwo Hamida abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yemeje ko we na Rwatubyaye bamaze gusezerana imbere y’Imana mu gihe bari bagitegereje guhamya isezerano ry’abo n’imbere y’amategeko. Hamida kuri […]
Capitaine Traoré uheruka gukora Coup d’état muri Burkina Faso yaciye agahigo gakomeye ku Isi
Mu cyumweru gishize, nta wari uzi izina Capitaine Ibrahim Traoré ku buryo no kumenya agace ko muri Burkina Faso akomokamo byari ikibazo gikomeye cyane. Ibi cyakora cyo byari mbere y’uko uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko azamuka cyane mu ntera, ubwo yavaga ku rwego rwo kuba umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muto nka Capitaine akagera […]
RDC yashyikirije Uganda abasirikare ba UPDF ‘bari barashimuswe’ na FARDC
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyikirije iya Uganda abasirikare babiri bo mu ngabo zayo byari byavuzwe ko bashimuswe na FARDC. Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo aba basirikare bafatiwe n’Ingabo za Congo Kinshasa ku mupaka uhuza ibihugu byombi, ibyo abanya-Uganda bise ubushimusi. Ejo ku wa Kane ni bwo aba basirikare barimo uwitwa […]
Lionel Messi yafashe umwanzuro ukomeye
Umunya-Argentine Lionel Messi, yatangaje ko Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar ari cyo cya nyuma azaba akinnye. Hari mu kiganiro uyu rutahizamu wa PSG yagiranye n’umunyamakuru Sebastián Vignolo w’iwabo muri Argentine. Yagize ati: “Iki kizaba Igikombe cy’Isi cyanjye cya nyuma. Ndakubwiza ukuri. Icyemezo cyamaze gufatwa.” Messi na Argentine kuri ubu bari mu makipe y’ibihugu […]
Amavubi yasubiye inyuma ku rutonde rwa FIFA
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yasubiye inyuma ho umwanya umwe ku rutonde rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) rwerekana uko amakipe y’ibihugu bigize Isi ahagaze. Urutonde ngarukakwezi FIFA yasohoye ni urw’uku kwezi k’Ukwakira 2022. Amavubi y’u Rwanda kuri ubu ari ku mwanya wa 137 ku Isi n’uwa 40 muri Afurika; akaba yasubiye inyuma ho umwanya umwe ugereranyije […]
Nyamagabe: Appel pour un accompagnement plus digne des personnes âgées

A l’occasion de la commémoration de la journée internationale des personnes âgées, ce 4 octobre 2022, dans le district de Nyamagabe, la Secrétaire d’Etat en charge des affaires sociales au Ministère de l’Admnistation Locale (MINALOC), Assoumpta Ingabire, a lancé un appel pour un traîtement plus digne des personnes âgées. Ce qui leur permetra de vieillir […]
RIB yataye muri yombi umwe mu bakozi bayo bakomeye
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umukozi warwo wo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali rumukurikiranyeho gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke. Uyu kandi anakurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Uwo RIB ifunze ni uwitwa Kabayiza Ntabwoba Patrick, Ushinzwe Iperereza ku rwego rw’Intara (Provincial Chief Intelligence) ukorera mu mujyi wa Kigali. Provincial Chief Intelligence […]