Col. Ruterera wari ufunze ashinjwa gukorana na M23/Twirwaneho yapfiriye muri gereza

Col. Mahoro Ruterera wari umusirikare mukuru mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yapfuye aguye muri gereza ya Ndolo y’i Kinshasa, aho yari amaze igihe afungiye. Uyu Ofisiye w’Umunyamulenge yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 15, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugambanira igihugu. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Nyakanga […]

Ba Ofisiye Bakuru FARDC yohereje i Goma bahuye n’aba AFC/M23

Ba Ofisiye bakuru bo mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baherutse koherezwa i Goma mu rwego rw’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’agahenge hagati ya Guverinoma ya Kinshasa na AFC/M23, kuri uyu wa Kane bahuye ku mugaragaro n’abahagarariye AFC/M23 mu nama yabereye i Goma. Muri iyi nama, impuguke n’aba ofisiye bashyizweho n’impande zombi zakiriwe […]

Amasano ari hagati y’Abanye-Congo, Abanyarwanda n’Abarundi aruta imipaka yashyizweho n’abakoloni: AFC/M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, rwagaragaje ko amasano ari hagati y’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda n’u Burundi afite imizi mu mateka, umuco n’imibanire y’abaturage, rivuga ko ayo masano aruta imipaka yashyizweho mu gihe cy’ubukoloni. AFC mu butumwa yashyize ku rubuga rwayo rwa X, yongeye gushimangira ko ejo hazaza […]

Amerika yafatiye ingamba zikomeye abaturage bayo bavuye muri RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ingamba nshya zikomeye zigamije gukumira ko icyorezo cya Ebola cyakwinjira ku butaka bwazo, zibuza abaturage bazo n’abandi bafite ubwenegihugu bwa Amerika bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusubira mu gihugu binyuze mu ndege z’ubucuruzi mbere y’uko bamara iminsi 21 bari mu kindi gihugu. Izi ngamba zatangajwe nyuma y’uko […]

Perezida Kagame yashyizeho Abanyamabanga Bahoraho bashya muri Minisiteri 2

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2026, yashyizeho Abanyamabanga Bahoraho babiri bashya muri Guverinoma, bagiye kuyobora ubunyamabanga buhoraho muri Minisiteri ya Siporo ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi. Ni ibyatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rishingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu […]

Ubutumwa bwihariye bwa Tshisekedi kwa Museveni, Gnassingbé na Ndayishimiye

Mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kurangwamo imirwano hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa AFC/M23, Perezida Félix Tshisekedi yakajije ibikorwa bya dipolomasi yohereza Minisitiri ushinzwe kwishyira hamwe kw’akarere, Floribert Anzuluni Isiloketshi, nk’intumwa ye idasanzwe mu bihugu bitatu. Ku wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2026, Anzuluni yakiriwe na Perezida wa Uganda, […]

Umukinnyi mushya wa APR VC yapfuye

Umuryango wa Volleyball y’u Rwanda uri mu gahinda nyuma y’urupfu rwa Patrick Byiringiro waherukaga kwerekeza mu kipe ya APR Volleyball Club, avuye muri Kepler. Amakuru avuga ko uyu musore wari wasinye imyaka ibiri mu kipe y’ingabo z’igihugu yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi. Urupfu rwe ruje mu gihe hari hashize ibyumweru bike gusa ashyize […]

Rutsiro: Kutamenya ubuzima bw’imyororokere mu bitiza umurindi inda ziterwa abangavu

Kutagira ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere no kutamenya uburenganzira bwo kubona serivisi zabwo, biri mu mpamvu zikomeje gutuma abangavu bo mu Karere ka Rutsiro baterwa inda zitateganyijwe, nk’uko bamwe muri bo babivuga. Uwayezu w’imyaka 14 y’amavuko, ni umwe mu bangavu barenga 100 bo mu Murenge wa Kivumu bavuga ko mbere yo gusama batari bazi uko […]

Guverineri wa Tanganyika yatangiye kwikanga M23 i Kalemie

Guverineri w’Intara ya Tanganyika yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christian Kitungwa Muteba, yagaragaje impungenge z’uko abarwanyi ba AFC/M23 bashobora kwinjira mu mujyi wa Kalemie, ashimangira ko inzego z’umutekano zatangiye kubahiga no gukaza ingamba zo kubabuza kuhagera. Aya magambo yayatangaje agarutse i Kalemie, nyuma y’umukwabu wakozwe n’ingabo za FARDC wafatiwemo abasirikare bavugwaho gutoroka igisirikare […]

FARDC yohereje ba Ofisiye 3 i Goma

LGuverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yohereje mu mujyi wa Goma abasirikare batatu bakuru ba FARDC, aho bagiye guhagararira Kinshasa mu rwego rw’uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge mu ntambara ihanganyemo n’umutwe wa AFC/M23. Aba basirikare barimo Lieutenant-Colonel Ben Epule Cosmas ari na we uyoboye iryo tsinda, Major Lokuli Bofanda Fredy na Major Kitoko Dimonekene […]

Al Hilal yambuwe igikombe cya shampiyona ya Sudani, gihabwa Al Merriekh

Ikipe ya Al Merriekh yatangajwe nk’iyegukanye igikombe cya Sudan Premier League 2025/26, nyuma y’uko Komisiyo y’Ubujurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sudani ifashe icyemezo cyo kwambura igikombe Al Hilal hari yacyegukanye. Icyemezo cyafashwe nyuma y’ubujurire bwatanzwe na Al Merriekh, yashinjaga mukeba wayo Al Hilal kutubahiriza amategeko agenga umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bemerewe gukina umukino umwe. Amategeko […]

M23 yavuze ko FARDC iri gutegura ibitero bikomeye muri Kivu, itangaza aho iheruka kuyirasaho

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abo bafatanyije zikomeje kugaba ibitero ku duce dutuwe n’abaturage benshi muri Teritwari ya Masisi, rinavuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa buri gutegura ibitero bikomeye mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Mu butumwa umuvugizi w’iri huriro, Lawrence Kanyuka yanditse ku rubuga rwe rwa […]

Gen. Hemedti wa RSF yakatiwe urwo gupfa

Urukiko rwo muri Sudani rwakatiye urwo gupfa Gen. Mohamed Hamdan Dagalo ‘Hemedti’ uyobora umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF), nyuma yo kumuhamya ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu ndetse na jenoside. Ni ibyaha byakorewe mu gace ka West Darfur. Hemedti n’abandi bayobozi 15 bakuru ba RSF bakatiwe badahari, nyuma y’urubanza rwabereye mu mujyi wa Port […]

Abasirikare b’u Burundi bagaragaye bari kumwe n’abacanshuro mbere y’ibitero byateguriwe M23 na Twirwaneho

Ifoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza abasirikare benshi b’Abarundi bari kumwe n’abacanshuro b’abazungu, mbere yo kujya guhanganira na AFC/M23 na Twirwaneho ku rugamba. Muri iyo foto, abasirikare b’u Burundi n’abo bacanshuro bagaragara bari ku kibuga cy’indege, mbere yo kurira amakamyo. Amakuru ava mu masoko atandukanye avuga ko aba basirikare bari mu myiteguro yo koherezwa mu […]

Perezida Kagame yagiye gufata mu mugongo abanya-Qatar

Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2026, aho yitabiriye umuhango wo kwifatanya n’Ubwami bwa Qatar mu kababaro nyuma y’urupfu rwa Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, wahoze ari Emir w’icyo gihugu. Perezida Kagame yagiye gutanga ubutumwa bw’ihumure ku mugaragaro no kwifatanya na Emir wa Qatar, […]

Zabyaye amahari hagati ya Ukraine n’u Burusiya kubera M23

Guverinoma ya Ukraine yasubije u Burusiya bwayishinje kuba iri mu bihugu biha ubufasha umutwe wa M23 ugenzura ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ivuga ko ibyo birego ari ibinyoma. U Burusiya bwashinje Ukraine guha M23 ubufasha biciye muri Minisitiri wabwo w’Ububanyi n’Amahanga, Sergey Lavrov, […]

Umukinnyi wa Mamelodi Sundowns yapfuye yiyahuye

Jayden Adams wakiniraga ikipe ya Mamelodi Sundowns n’ikipe y’igihugu cya Afurika y’Epfo, yapfuye azize urupfu rutunguranye, amakuru akavuga ko yaba yiyahuye. Jayden Adams wari ufite imyaka 25, yari umwe mu bakinnyi bari bafite impano ikomeye muri Afurika y’Epfo, ndetse yari amaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru kubera ubuhanga bwe mu kibuga no gukina neza hagati […]

Ba Jenerali 3 ba RDF bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru 

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ba ofisiye bari bamaze igihe mu ngabo z’u Rwanda, barimo batatu bo ku rwego rwa ba Jenerali. Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj. Gen Emmanuel Bayingana wabaye Umugaba wungirije w’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, ndetse n’Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’Ingabo. Bayingana […]

Muri RDC hari abacanshuro bahoze barwana muri Ukraine: U Burusiya

U Burusiya bwatangaje ko buhangayikishijwe n’amakuru avuga ko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari abacanshuro b’abanyamahanga, bamwe muri bo bafite uburambe mu ntambara yo muri Ukraine bifashishwa nk’abatoza n’abakoresha za drone. Ibi byatangajwe ku wa 26 Kamena 2026 na Anna Evstigneeva, uhagarariye by’agateganyo u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye, mu nama y’Akanama k’Umutekano […]

U Burusiya burashaka gusanga RDF i Cabo Delgado?

Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yijeje Mozambique ko igihugu cye cyiteguye kuyiha ubufasha bwa gisirikare mu rwego rwo kuyifasha kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado. Ku wa 9 Nyakanga 2026, Lavrov yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Mozambique rwasize agiranye ibiganiro na Perezida Daniel Chapo cyo kimwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Maria Manuela dos […]

M23 yafashe Gipupu

Abarwanyi ba AFC/M23 ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga, bigaruriye Centre ya Gipupu yo muri Teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Nk’uko amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace abivuga, ifatwa rya Gipupu ryabaye nyuma y’imirwano ikomeye yahuje AFC/M23 ifatanyije na Twirwaneho n’ihuriro ry’Ingabo za FARDC na Wazalendo. […]

Ba Ofisiye barimo Maj. Gen Bayingana bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga, bwasezeye mu cyubahiro ba Ofisiye hafi 50 bagejeje igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru n’abarangije amasezerano y’akazi. Uyu muhango wabaye ku nshuro ya 14, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Hon. Juvenal Marizamunda, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba […]

Abacanshuro baturutse i Bujumbura boherejwe kurinda Baraka ngo idafatwa na M23

Mu gihe ingabo z’ihuriro rya AFC/M23 na Twirwaneho rikomeje kwagura ibice rigenzura mu misozi miremire ya Teritwari za Fizi na Uvira, amakuru mashya avuga ko hari abacanshuro b’abanyamahanga boherejwe mu Mujyi wa Baraka, mu rwego rwo kuwurinda no gukumira ko ririya huriro ryawugeramo. Amakuru BWIZA yahawe n’amasoko yayo ari i Burundi no mu mujyi wa […]

RSSB yariye indimi ku byombo by’arenga Frw miliyari 1.5 yaguriye Hoteli itarubaka

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2026, Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyitabye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC), kugira ngo gisobanure amakosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ajyanye n’imicungire y’imari n’umutungo bya Leta. Mu bibazo byabajijwe ubuyobozi bwa RSSB, Depite Uwumuremyi Marie Claire […]

Colonel na ba Major mu magana y’abasirikare ba FDNB bagotewe Rugezi

Amakuru yizewe agera kuri BWIZA aremeza ko hari abasirikare babarirwa muri 650 bo mu ngabo z’u Burundi bamaze iminsi baragotewe mu gace ka Rugezi, mu misozi miremire yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru iki gitangazamakuru cyamenye ni uko mu basirikare bagotewe muri Rugezi harimo umwe ufite ipeti rya Colonel na babiri bafite irya Major. […]

Ndayishimiye yavuze ku isoko rya Ngozi ryahiye rikabura urizimya

Inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye Isoko Rikuru rya Ngozi mu Majyaruguru y’u Burundi, ahagana saa 20:00 z’umugoroba wo ku wa 9 Nyakanga 2026. Amakuru atangwa n’abari aho avuga ko umuriro watangiriye mu gice cyagurishirizwagamo imyenda, kiri hafi ya gare y’imodoka zitwara abagenzi hagati ya Bujumbura na Ngozi. Amakuru avuga ko inkongi y’umuriro yibasiye iri soko yamaze […]

Brigade ya RDF yasoje imyitozo yo ku rwego rwisumbuye (Amafoto)

Brigade ya 507 y’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka,  yasoje amahugurwa ya gisirikare yo ku rwego rwisumbuye yagenewe Ingabo zirwanira ku butaka yari amaze amezi atanu abera mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo. Minisiteri y’Ingabo ivuga ko aya mahugurwa yari agamije kongerera abasirikare ubumenyi, ubuhanga n’ubushobozi mu bikorwa bya gisirikare […]

Bitakwira mu cyoba cy’uko M23 yaba iri kugera amajanja Baraka na Kalemie

Depite Justin Bitakwira uhagarariye agace ka Uvira mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, yasabye Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC kuva mu biro bakajya ku rugamba, avuga ko bakwiye gukora ibishoboka byose bakarinda umujyi wa Baraka kujya mu maboko ya AFC/M23. Mu kiganiro yagiranye na Radiyo ya Top Congo FM, Bitakwira yanenze abayobozi bakuru […]

Gen. Byamungu wa M23 i Point-Zéro

Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’umutwe wa M23 ushinzwe ibikorwa, Général de Brigade Bernard Maheshe Byamungu, yagaragaye mu gace ka Point-Zéro nyuma y’iminsi mike ingabo ayoboye na Twirwaneho bisubije muri kariya gace ko mu misozi miremire. Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga ni bwo Twirwaneho na M23 bigaruriye kariya gace k’ingenzi, nyuma yo kukirukanamo ihuriro […]

Ubwato rutura bwa FDNB bwaburiwe irengero

Amakuru aturuka mu gisirikare cy’u Burundi aravuga ko ubwato bwacyo bwifashishwaga mu gucunga umutekano mu Kiyaga cya Tanganyika bumaze iminsi ibiri bwaraburiwe irengero. Ubu bwato buzwi nka ‘patrouilleur’, ingabo z’u Burundi zabwifashishaga mu kurinda imipaka yo mu Kiyaga cya Tanganyika, ndetse no guherekeza ubundi bwato bubiri (Kajago na Mushara) butwara abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare bijya […]

Opozisiyo ya RDC yavuze uwo yifuza ko aba umuhuza, ishyiriraho Tshisekedi andi mabwiriza 

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basabye ko uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo, yagirwa umuhuza mu biganiro bigamije gushakira umuti ibibazo bya politiki, umutekano n’imiyoborere bimaze igihe byugarije iki gihugu. Ni umwanzuro wafatiwe mu biganiro byabereye i Bujumbura ku wa 6 Nyakanga 2026, ubwo bariya banyapolitiki bagize ihuriro rizwi nka […]

Misiri yatanze ikirego muri FIFA ivuga ko yibwe na Argentine

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Misiri (EFA), ryashyikirije FIFA ikirego rishinja abasifuzi bari bayobowe na François Letexier kugira uruhare mu isezererwa ry’ikipe ya kiriya gihugu. Misiri yasezerewe ku wa Kabiri nyuma yo gutsindwa na Argentine ibitego 3-2, mu mukino wa ⅛ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi wabereye kuri Stade ya Atlanta. Misiri yari yihagazeho neza muri uyu mukino, […]

Ruberwa yasabye FDNB kuva muri Uvira

Uwahoze ari Visi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Azarias Ruberwa, yavuze ko ubufatanye bwa Guverinoma ya RDC n’ingabo z’u Burundi mu bikorwa bya gisirikare mu misozi miremire ya Minembwe bwarushijeho gukaza umutekano muke, asaba ko izo ngabo zikurwa mu mujyi wa Uvira. Mu kiganiro yagiranye na ACTUALITE.CD, Ruberwa yavuze ko uburyo Guverinoma ya […]

Umubano w’u Rwanda na RDC ukwiye gushingira ku mategeko aho kuba ku marangamutima: Ruberwa

Uwahoze ari Visi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Azarias Ruberwa, yavuze ko umubano hagati ya RDC n’u Rwanda ukwiye gushingira ku mahame y’amategeko mpuzamahanga no kubahiriza amasezerano, aho gushingira ku marangamutima. Mu kiganiro yagiranye na ACTUALITE.CD, Ruberwa yavuze ko ibihugu byombi ari abaturanyi bazahorana, bityo ko ibibazo bifitanye bikwiye gukemurwa mu buryo bwubaka. […]

Perezida Kagame yahawe imirimo muri Loni

Perezida Paul Kagame yagizwe umwe mu bayobozi ba Komisiyo Mpuzamahanga ya ‘AI for Good’ yashyizweho na Loni, binyuze mu Ishami ryayo ry’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU). Iyi Komisiyo igamije guteza imbere ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence/AI) mu gukemura ibibazo byugarije isi no kugabanya ubusumbane mu kugerwaho n’ikoranabuhanga. Perezida Kagame azafatanya kuyobora iriya Komisiyo na Marc Benioff, […]

AFC/M23 na Twirwaneho bafashe kwa Mulima, igitutu cyiyongera kuri Baraka na Fizi

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nyakanga, ihuriro rya AFC/M23 rifatanyije n’umutwe wa Twirwaneho ryigaruriye agace kazwi nka nko kwa Mulima muri Teritwari ya Fizi, rikomeza kwagura ibice rigenzura nyuma y’ifatwa rya Point-Zéro ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize. Amakuru aturuka mu bice by’imirwano avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 na Twirwaneho binjiye kwa Mulima nyuma […]

Zabyaye amahari hagati ya UEFA na FIFA

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA), yanenze bikomeye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yashinje “kurenga umurongo utukura”, nyuma y’icyemezo cyo gukuraho ikarita itukura yari yahawe rutahizamu Folarin Balogun wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu itangazo UEFA yasohoye kuri uyu wa Mbere, yavuze ko icyemezo cya FIFA cyo kwemerera Balogun gukina umukino […]

Ndayishimiye yerekanye ibitwaro n’abasirikare b’abatirano ngo u Rwanda rugire ubwoba

Ku itariki ya 1 Nyakanga ubwo u Burundi bwizihizaga imyaka 62 bumaze buhawe ubwigenge n’u Bubiligi, byabaye ngombwa ko butira ingabo na bimwe mu bikoresho bya gisirikare bigezweho, mu rwego rwo kwereka u Rwanda ko rufite igisirikare gihambaye; nk’uko amakuru agera kuri BWIZA abyemeza. Muri ibi birori byabereye muri Stade Intwari mu mujyi wa Bujumbura, […]

Igitutu cya Trump cyatumye FIFA itera ipine ikarita itukura yari yahawe umukinnyi wa Amerika

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yahagaritse igihano cyo gusiba umukino umwe cyari cyafatiwe rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Folarin Balogun, nyuma y’ubusabe bwa Perezida wa Amerika, Donald Trump. Balogun yari yahawe ikarita itukura ubwo Leta Zunze Ubumwe zakinaga na Australia, mu mukino wa 1/16 cy’irangiza w’Igikombe cy’Isi wasize ziyisezereye ku […]

Kwibohora: Perezida Kagame yahaye icyubahiro ingabo zari iza RPA

Perezida Paul Kagame yashimiye ingabo zari iza RPA zagize uruhare mu kubohora igihugu kubera ubutwari n’ubwitange zagaragaje, anazirikana abari muri urwo rugamba batakiriho muri iki gihe. Ni mu butumwa bujyanye n’isabukuru y’imyaka 32 ishize u Rwanda rwibohoye Umukuru w’Igihugu yageneye Abanyarwanda ndetse n’inshuti zarwo. Yagize ati: “Ndagira ngo ntangire nshimira ingabo zari iza RPA ku […]

Kuva ku ntwari z’ubwigenge kugera ku bwami bw’amabandi: Agahinda ka Haiti

Mu gihe amahanga akunze kuvuga kuri Ukraine, Gaza cyangwa Sudani, hari ikindi gihugu kiri mu bibazo bikomeye ariko kidahabwa umwanya uhagije mu bitangazamakuru mpuzamahanga: Haiti. Iki gihugu cyo mu birwa bya Caraïbes, cyanditse amateka yo kuba igihugu cya mbere cy’abirabura cyabonye ubwigenge binyuze mu rugamba rw’intambara mu 1804, ubu kiri mu kangaratete katigeze kabaho. Uyu […]

EU izakomeza gutera inkunga ubutumwa bwa RDF i Cabo Delgado: Perezida Chapo

Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, yatangaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uzakomeza gutera inkunga ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda zifasha igihugu cye kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado, avuga ko ibiganiro byo gukomeza ubwo bufatanye bikomeje. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu, Chapo yavuze ko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda bizakomeza guterwa inkunga n’amafaranga […]

Tshisekedi yitabaje Ndayishimiye ngo ajye hagati ye n’opozisiyo ye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yasabye mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi gutumira i Bujumbura abatavuga rumwe na we kugira ngo bagirane ibiganiro ku bibazo igihugu kirimo. Amakuru yizewe yemeza ko Ndayishimiye muri iki gihe unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yatangiye ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, nyuma y’uruzinduko yagiriye […]

Kera Point-Zéro yasubiye mu maboko ya Twirwaneho na AFC/M23, FDNB na FARDC bayabangira ingata

Ingabo z’Ihuriro ry’imitwe ya MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 zongeye kugenzura agace k’ingenzi ka Point-Zéro gaherereye mu misozi miremire ya Fizi, nyuma yo kukirukanamo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Point-Zéro yafashwe saa munani n’iminota 35 z’igicuku cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2026, nyuma ya Operasiyo […]

Burera: Green Party yakomereje ibikorwa byo kwegera abarwanashyaka i Nemba na Ruhunde

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party) ryakomereje gahunda yo kwegera abarwanashyaka baryo hirya no hino mu gihugu, aho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2026 ryahurije hamwe abasaga 250 bo mu mirenge ya Nemba na Ruhunde, mu Karere ka Burera, banatora abayobozi bashya ku rwego rw’imirenge. Nk’uko iri shyaka […]

Umunyamakuru Hitimana agiye kurongora Adelaide bakoranaga 

Umunyamakuru Hitimana Jean Claude ukorera Radio & TV10, aritegura kurushingana na Ishimwe Muhimpundu Adelaide (Ida) bakoranaga. Hitimana abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yateguje abantu ko azarongora iriya nkumi ku wa 05 Nzeri 2026. Uyu musore n’umukunzi we bari bamaze imyaka ine bakorana ikiganiro cya Siporo kuri Radio & TV10, ariko mu minsi mike ishize Ishimwe […]

Rutshuru: FDLR yishe 6 bo mu muryango w’umuyobozi

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko abarwanyi b’umutwe wa FDLR usanzwe ukorana n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bishe umugore n’abana batanu b’umukuru w’umudugudu wo mu gace ka Kabizo, muri Butare, muri Chefferie ya Bwito ho muri Teritwari ya Rutshuru. Uyu mutwe wabiciye mu gitero wabagabyeho ku wa Kane tariki ya 2 […]

Amasezerano ya Trump hagati y’u Rwanda na RDC ashobora gukubita igihwereye: Foreign Affairs

Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kugaragaza amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa nk’intambwe ikomeye ishobora kurangiza imyaka myinshi y’intambara mu burasirazuba bw’iki gihugu, ikinyamakuru ‘Foreign Affairs’ cyagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma ayo masezerano ashobora kudatanga umusaruro wari witezwe. Mu isesengura cyashyize ahagaragara, iki kinyamakuru kivuga ko n’ubwo isinywa […]

Twirwaneho yatwitse igifaru cya FDNB

Umutwe wa Twirwaneho usanzwe ufatanya urugamba na AFC/M23, watwitse igifaru cy’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe impande zombi zikomeje gusakiranira mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru agera kuri BWIZA yemeza ko iki gifaru cyatwikiwe ahazwi nko kwa Mulima, muri Teritwari ya Fizi. Amakuru avuga ko kiriya gifaru cyatwitswe […]

Twirwaneho iri kwagura ibirindiro muri Kivu y’Epfo: Ese ni ugushimangira Minembwe cyangwa gutegura urugamba runini?

Mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhindura isura, hari umutwe umaze iminsi uvugwaho cyane: Twirwaneho. Mu mezi ashize, uyu mutwe wakomeje kuvugwa mu mirwano yabereye muri Minembwe no hafi ya Mikenge, aho amakuru atandukanye avuga ko waguye ibice ugenzura. Nubwo amakuru ava ku mpande zishyamiranye akunze gutandukana, hari […]

Perezida Chapo yasuye ‘RDF i Mocimboa da Praia

Perezida wa Mozambique akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Mozambique (FADM), Daniel Francisco Chapo, yasuye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ku cyicaro gikuru  giherereye mu Karere ka Mocímboa da Praia. Hari mu ruzinduko rw’akazi arimo kugirira mu Ntara ya Cabo Delgado. Perezida Chapo yari aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku […]

FDLR yeruriye Trump ko idakozwa ibyo kurambika intwaro

Umutwe wa FDLR watangaje ko udakozwa ibyo kurambika intwaro, ngo keretse wemerewe kujya mu biganiro bya Politiki byuzuye birimo impande zose. Ibi byatangajwe mu butumwa bivugwa ko uriya mutwe wageneye abayobozi batandukanye, barimo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. Nk’uko bigaragara muri raporo y’Itsinda ry’Impuguke za Loni ku bibazo by’umutekano mu […]

Ndayishimiye yazamuye mu ntera ba Général de Brigade 4

Perezida w’u Burundi akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, Évariste Ndayishimiye, yazamuye mu ntera abasirikare bane bari bafite ipeti rya Général de Brigade, abaha irya Général-Major. Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rw’itangwa ry’amapeti risanzwe rikorwa buri mwaka ku wa 1 Nyakanga mu Gisirikare cy’u Burundi. Abazamuwe ni Général-Major Élie Ndizigiye uzwi nka Muzinga, usanzwe ari […]

AFC/M23 irateganya gushinga Leta yigenga mu burasirazuba bwa RDC: Loni

Raporo nshya y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ku burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igaragaza ko umutwe wa AFC/M23 ugifite umugambi wo gushyiraho ubutegetsi bwigenga mu bice ugenzura, bwiswe ‘République fédérale du Congo’. Iyi raporo yashyikirijwe Akanama k’Umutekano ka Loni, ivuga ko AFC/M23 ikomeje gukurikirana intego za politiki, iza gisirikare n’iz’ubukungu zirimo kwagura ibice igenzura, […]

Twafashe ibikoresho byinshi birimo za drone: Col Rugabo wa Twirwaneho 

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho biciye muri Colonel Rugabo Fidèle, watangaje ko wafashe ibikoresho byinshi bya gisirikare by’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC, birimo na za drone. Ni nyuma y’uko M23 ku wa Gatatu tariki ya 1 Nyakanga yigaruriye uduce twa Mikenke na Bilalomboli itwirukanyemo izo ngabo. Rugabo mu butumwa yanditse ku rubuga rwe […]

Ndayishimiye yahaye ishimwe umuryango w’umusirikare waguye muri -Point Zéro

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yazamuye mu ntera umwe mu basirikare b’u Burundi bapfiriye mu gace ka Point-Zéro muri Kivu y’Amajyepfo, mu rwego rwo kumushimira kwitangira igihugu cye. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Nyakanga ni bwo u Burundi bwizihije isabukuru y’imyaka 64 bumaze bubonye ubwigenge. Ni ibirori byaranzwe n’imyiyereko y’Ingabo z’Igihugu n’inzego zitandukanye […]

Loni yashinje Gen (Rtd) Kabarebe kugira uruhare rukomeye mu ifatwa rya Uvira 

Raporo y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Congo, yashinje Gen (Rtd) James Kabarebe wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kugira uruhare rukomeye mu ihuzwa ry’igitero cya AFC/M23 cyafashe umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Iyo raporo ivuga ko igitero cyagabwe kuri Uvira cyari kiyobowe mu buryo butaziguye na ba Gen. Sultani Makenga na […]